Blog

  • Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi: Lt Col Habiyaremye wa FDLR yavuye imuzi ibya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ibi Habiyaremye yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo yari imbere y'abacamanza b'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka nk'umutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha mu rubanza Rusesabagina Paul areganwamo n'abandi bantu 20 bakurikiranyweho ibyaha birimo n'iby'iterabwoba.

    Habiyaremye winjiye muri FAR mu 1991 ndetse nyuma akaza kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FDRL, yavuze ko yamenye Rusesabagina mu 2006 binyuze mu biganiro bumvaga kuri radiyo.

    Ati 'Mu 2006 nk'uko nakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye, numvaga radiyo, nagiye numva abanyepolitiki batandukanye numvamo na Paul Rusesabagina, numva ibyagiye bivugwa kuri radiyo, numva imigambi ye numva ari myiza numva hari aho yahurira n'ibyo nari ndimo.'

    Yavuze ko yamenye Rusesabagina bakaza no kuvugana kuri telefone binyuze ku muntu wabaga mu Bubiligi waje kujya muri RDC bakabonana.

    Ati 'Icyo gihe nari ntangiye no kubona uburyo nshobora kujya kuri telefone nkavugana n'abantu batandukanye, hari umuhungu wo mu Bubiligi twavuganye nibwo yaje kumbwira ku bya Paul Rusesabagina ambwira gahunda afite, numva iyo gahunda yaba ari nzima mwaka na nimero ye arayimpa, ayimpaye ndamuhamagara.'

    'Naramuhamagaye ndamwibwira, mubwira uwo ndi we mubwira ko nyobora batayo, mubwira imigabo n'imigambi yacu, mubwira uko dutekereza, mubwira uko tubumva nk'abanyepolitike bari hanze badufasha kuko icyo gihe urumva twebwe iwacu muri FDLR hari hatangiye kuzamo utubazo duke tw'imbere.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe hari hakenewe igisubizo kandi byari na ngombwa ukurikije gahunda yari ihari numva nawe hari icyo abyumvaho ndetse anambwira ko yanagerageje no kuvugana n'abayobozi ba FDRL ngo babe bafatanya baza kutagira ibyo bumvikanaho.'

    Baje kuburana, bongera kubonana banoza umugambi

    Kuva iki gihe ngo ibiganiro hagati Habiyaremye na Rusesabagina byabaye nk'aho bihagarara kuko aho uyu mugabo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo telefoni ntizakoraga kubera ko nta 'network'.

    Habiyaremye yavuze ko kuva mu 2006 atigeze yongera kuvugana na Rusesabagina ko ahubwo mu 2007 yagize ikibazo cy'uburwayi yaka uruhushya ajya kwivuriza muri Zambia.

    Ati 'Mu 2007 naje kugira ikibazo cy'uburwayi naka uruhushya kugira ngo njye kwivuza hanze kuko aho nari ntabwo byari byoroshye bitewe n'uburwayi nari nagize, bampa uruhushya rw'umwaka ndasohoka njya kwivuza i Lusaka muri Zambia ubwo ni mu mpera za 2007, ngezeyo aho umuryango wanjye wari utuye nahasanze umuturanyi w'Umunyarwanda witwaga Nsengiyumva Appolinaire turamenyana nk'Umunyarwanda aza kuza gusurwa n'umuntu witwa Minani Innocent wari uvuye mu Bubiligi amumbwira nk'umuntu w'impunzi uba hanze.'

    Habiyaremye yavuze ko kuganira na Minani aribyo byamubereye imbarutso yo kongera kuvugana na Rusesabagina.

    Ati 'Twaganiraga ibya politike, ibya gisirikare […] twabiganiriyeho aza gukomeza ku izina rya Paul Rusesabagina mubwira ko mu 2006 twari twaravuganye noneho tubiganiraho byimbitse nibwo twavuganye ampa nimero ze ndamuhamagara ndamwibwira urumva nimero ya mbere nari narayitaye kubera imirwano, twaravuganye numva aranyibutse tuvugana ku birebana n'aho nari ndi mu ishyamba.'

    Ibiganiro uyu mugabo yagiranye na Rusesabagina kuri iyi nshuro byari bikomeye kuko ngo aribwo yamuhishuriye umugambi yari afite k'u Rwanda.

    Ati 'Rusesabagina tuganira yambwiye ko afite ishyaka rya politike ko ariko bari mu biganiro kugira ngo barebe ko habaho imishyikirano na Leta y'u Rwanda ariko bakumva ko ntacyo byaba bitwaye imishyikirano igenze neza ariko ko iryo shyaka rifite n'ingabo zagaragaza imbaraga nabyo ntacyo byaba bitwaye ariko nanone ku rundi ruhande byananirana izo ngabo zikaba zafasha mu gushyira igitutu k'u Rwanda.'

    'Niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi na none byananirana ikibazo kigakemuka hakoreshejwe imirwano. Ni ukuvuga abo bantu yari yancinze ko nabikurikirana cyane cyane nkareba muri FDRL kuko niho hari harimo ingabo zatojwe, zakoze imyitozo ihagije zinamenyereye urugamba no gushakisha n'ahandi hose hashoboka.'

    'Ibyo twabyumvikanyeho mubwira ko bisaba ubushobozi bw'ibikoresho bya gisirikare byinshi kandi bihenze, bigasaba amafaranga kugira ngo abantu babashe gukora, babashe kugenda, babashe kubaho, babashe kubona imiti n'ibindi byose ambwira ko ibyo atari ikibazo ko bihari. Ndavuga nti niba bihari reka turebe icyo twakora tuve mu magambo tujye mu bikorwa.'

    Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi gushaka ubufasha

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko ubwo yongeraga kuganira na Rusesabagina yatangiye kumwoherereza amafaranga arimo na 1000$ yamuhaye nyuma yo kumubwira ko arwaye.

    Ati 'Mubwira ko naje ndwaye anyoherereza 1000$, ayanyujije kuri Nsengiyumva Appolinaire nk'umuturanyi twari tumaze kumenyana kandi nawe bari basanzwe baziranye njye sinashoboraga kujya kuyareba nari ntaramenya umujyi n'ururimi kandi ibyangombwa byanjye nanjye nabaga ntabyizeye neza cyane ko nakoreshaga ibyangombwa byo muri Congo bitandukanye bitewe n'aho ngiye.'

    'Nakomeje kuvugana na Rusesabagina dupanga iby'akazi kuko ubwo twari twamaze kwinjira mu mukino neza, nibwo naje kumubwira ko n'ubundi ubushobozi bugikenewe aza kunyoherereza andi mafaranga ayanyujije ku witwa Umwari, icyo gihe yari 870$ n'andi 850$ yaje mu byiciro bitandukanye, nyuma y'aho gato aza kunyoherereza andi 400 €.'

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu gihe yaganiraga na Rusesabagina mu 2006 yaje kumuhuza na Col Nditurende Tharcisse icyo gihe wari ukiri muri FDLR.

    Nyuma ngo Habiyaremye yaje kumenya ko Col Nditurende yiyomoye kuri FDLR abimenyesha Rusesabagina.

    Iki gihe ngo Col Nditurende yari yabwiye Lt Col Habiyaremye ko afite gahunda yo kujya i Burundi guhura na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukiriye iperereza ry'i Burundi kugira ngo amwake ubufasha mu bijyanye na gahunda ya gisirikare.

    Ati 'Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko niba bishinga kandi twumve niba dusanze bifatika hari icyo twamusaba kudufasha, ubwo nyine niho twafashe gahunda yo kujya i Burundi, njye mpaguruka i Lusaka, Col Nditurende ahaguruka mu majyaruguru ya Kivu.'

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko bageze Dar es Salaam baje kubwira Rusesabagina ko bafite ikibazo cy'amafaranga kubera ko ahantu bagiye batahizeye bikaba bibasaba ubushobozi buhagije tumubwira ko atwoherereza amafaranga. Iki gihe ngo Rusesabagina yaboherereje 2000$.

    Nyuma yo kubona aya mafaranga ngo bagiye i Burundi babonana na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha mu by'ibikoresho bya gisirikare, iperereza ndetse banamugaragariza ko bashobora gukoresha u Burundi nk'ahantu bagaba ibitero k'u Rwanda baturutse.

    Gen Adolphe Nshimirimana ngo nta gisubizo yabahaye ahubwo yababwiye ko agiye kubiganirizaho bagenzi be bakazakomeza kuvugana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabahaye-amafaranga-yo-kujya-i-burundi-lt-col-habiyaremye-wa-fdlr-yavuye-imuzi

  • Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi: Lt Col Habiyaremye wa FDLR yavuye imuzi ibya Rusesabagina –

    Ibi Habiyaremye yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo yari imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka nk’umutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Rusesabagina Paul areganwamo n’abandi bantu 20 bakurikiranyweho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.

    Habiyaremye winjiye muri FAR mu 1991 ndetse nyuma akaza kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL, yavuze ko yamenye Rusesabagina mu 2006 binyuze mu biganiro bumvaga kuri radiyo.

    Ati “Mu 2006 nk’uko nakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye, numvaga radiyo, nagiye numva abanyepolitiki batandukanye numvamo na Paul Rusesabagina, numva ibyagiye bivugwa kuri radiyo, numva imigambi ye numva ari myiza numva hari aho yahurira n’ibyo nari ndimo.”

    Yavuze ko yamenye Rusesabagina bakaza no kuvugana kuri telefone binyuze ku muntu wabaga mu Bubiligi waje kujya muri RDC bakabonana.

    Ati “Icyo gihe nari ntangiye no kubona uburyo nshobora kujya kuri telefone nkavugana n’abantu batandukanye, hari umuhungu wo mu Bubiligi twavuganye nibwo yaje kumbwira ku bya Paul Rusesabagina ambwira gahunda afite, numva iyo gahunda yaba ari nzima mwaka na nimero ye arayimpa, ayimpaye ndamuhamagara.”

    “Naramuhamagaye ndamwibwira, mubwira uwo ndi we mubwira ko nyobora batayo, mubwira imigabo n’imigambi yacu, mubwira uko dutekereza, mubwira uko tubumva nk’abanyepolitike bari hanze badufasha kuko icyo gihe urumva twebwe iwacu muri FDLR hari hatangiye kuzamo utubazo duke tw’imbere.”

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe hari hakenewe igisubizo kandi byari na ngombwa ukurikije gahunda yari ihari numva nawe hari icyo abyumvaho ndetse anambwira ko yanagerageje no kuvugana n’abayobozi ba FDRL ngo babe bafatanya baza kutagira ibyo bumvikanaho.”

    Baje kuburana, bongera kubonana banoza umugambi

    Kuva iki gihe ngo ibiganiro hagati Habiyaremye na Rusesabagina byabaye nk’aho bihagarara kuko aho uyu mugabo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo telefoni ntizakoraga kubera ko nta “network”.

    Habiyaremye yavuze ko kuva mu 2006 atigeze yongera kuvugana na Rusesabagina ko ahubwo mu 2007 yagize ikibazo cy’uburwayi yaka uruhushya ajya kwivuriza muri Zambia.

    Ati “Mu 2007 naje kugira ikibazo cy’uburwayi naka uruhushya kugira ngo njye kwivuza hanze kuko aho nari ntabwo byari byoroshye bitewe n’uburwayi nari nagize, bampa uruhushya rw’umwaka ndasohoka njya kwivuza i Lusaka muri Zambia ubwo ni mu mpera za 2007, ngezeyo aho umuryango wanjye wari utuye nahasanze umuturanyi w’Umunyarwanda witwaga Nsengiyumva Appolinaire turamenyana nk’Umunyarwanda aza kuza gusurwa n’umuntu witwa Minani Innocent wari uvuye mu Bubiligi amumbwira nk’umuntu w’impunzi uba hanze.”

    Habiyaremye yavuze ko kuganira na Minani aribyo byamubereye imbarutso yo kongera kuvugana na Rusesabagina.

    Ati “Twaganiraga ibya politike, ibya gisirikare […] twabiganiriyeho aza gukomeza ku izina rya Paul Rusesabagina mubwira ko mu 2006 twari twaravuganye noneho tubiganiraho byimbitse nibwo twavuganye ampa nimero ze ndamuhamagara ndamwibwira urumva nimero ya mbere nari narayitaye kubera imirwano, twaravuganye numva aranyibutse tuvugana ku birebana n’aho nari ndi mu ishyamba.”

    Ibiganiro uyu mugabo yagiranye na Rusesabagina kuri iyi nshuro byari bikomeye kuko ngo aribwo yamuhishuriye umugambi yari afite k’u Rwanda.

    Ati “Rusesabagina tuganira yambwiye ko afite ishyaka rya politike ko ariko bari mu biganiro kugira ngo barebe ko habaho imishyikirano na Leta y’u Rwanda ariko bakumva ko ntacyo byaba bitwaye imishyikirano igenze neza ariko ko iryo shyaka rifite n’ingabo zagaragaza imbaraga nabyo ntacyo byaba bitwaye ariko nanone ku rundi ruhande byananirana izo ngabo zikaba zafasha mu gushyira igitutu k’u Rwanda.”

    “Niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi na none byananirana ikibazo kigakemuka hakoreshejwe imirwano. Ni ukuvuga abo bantu yari yancinze ko nabikurikirana cyane cyane nkareba muri FDRL kuko niho hari harimo ingabo zatojwe, zakoze imyitozo ihagije zinamenyereye urugamba no gushakisha n’ahandi hose hashoboka.”

    “Ibyo twabyumvikanyeho mubwira ko bisaba ubushobozi bw’ibikoresho bya gisirikare byinshi kandi bihenze, bigasaba amafaranga kugira ngo abantu babashe gukora, babashe kugenda, babashe kubaho, babashe kubona imiti n’ibindi byose ambwira ko ibyo atari ikibazo ko bihari. Ndavuga nti niba bihari reka turebe icyo twakora tuve mu magambo tujye mu bikorwa.”

    Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi gushaka ubufasha

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko ubwo yongeraga kuganira na Rusesabagina yatangiye kumwoherereza amafaranga arimo na 1000$ yamuhaye nyuma yo kumubwira ko arwaye.

    Ati “Mubwira ko naje ndwaye anyoherereza 1000$, ayanyujije kuri Nsengiyumva Appolinaire nk’umuturanyi twari tumaze kumenyana kandi nawe bari basanzwe baziranye njye sinashoboraga kujya kuyareba nari ntaramenya umujyi n’ururimi kandi ibyangombwa byanjye nanjye nabaga ntabyizeye neza cyane ko nakoreshaga ibyangombwa byo muri Congo bitandukanye bitewe n’aho ngiye.”

    “Nakomeje kuvugana na Rusesabagina dupanga iby’akazi kuko ubwo twari twamaze kwinjira mu mukino neza, nibwo naje kumubwira ko n’ubundi ubushobozi bugikenewe aza kunyoherereza andi mafaranga ayanyujije ku witwa Umwari, icyo gihe yari 870$ n’andi 850$ yaje mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho gato aza kunyoherereza andi 400 €.”

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu gihe yaganiraga na Rusesabagina mu 2006 yaje kumuhuza na Col Nditurende Tharcisse icyo gihe wari ukiri muri FDLR.

    Nyuma ngo Habiyaremye yaje kumenya ko Col Nditurende yiyomoye kuri FDLR abimenyesha Rusesabagina.

    Iki gihe ngo Col Nditurende yari yabwiye Lt Col Habiyaremye ko afite gahunda yo kujya i Burundi guhura na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukiriye iperereza ry’i Burundi kugira ngo amwake ubufasha mu bijyanye na gahunda ya gisirikare.

    Ati “Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko niba bishinga kandi twumve niba dusanze bifatika hari icyo twamusaba kudufasha, ubwo nyine niho twafashe gahunda yo kujya i Burundi, njye mpaguruka i Lusaka, Col Nditurende ahaguruka mu majyaruguru ya Kivu.”

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko bageze Dar es Salaam baje kubwira Rusesabagina ko bafite ikibazo cy’amafaranga kubera ko ahantu bagiye batahizeye bikaba bibasaba ubushobozi buhagije tumubwira ko atwoherereza amafaranga. Iki gihe ngo Rusesabagina yaboherereje 2000$.

    Nyuma yo kubona aya mafaranga ngo bagiye i Burundi babonana na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha mu by’ibikoresho bya gisirikare, iperereza ndetse banamugaragariza ko bashobora gukoresha u Burundi nk’ahantu bagaba ibitero k’u Rwanda baturutse.

    Gen Adolphe Nshimirimana ngo nta gisubizo yabahaye ahubwo yababwiye ko agiye kubiganirizaho bagenzi be bakazakomeza kuvugana.


  • Ni ryari uwahawe urukingo rwa mbere azabonera urwa kabiri? –

    RBC yasabye abantu bose bahawe urukingo rwa Covid-19 kwitegura kuzahabwa urwa kabiri nyuma y’uko iminsi yagenwe irangiye, kuko iyo umuntu atewe inkingo ebyiri ari bwo aba yiyubatsemo ubudahangarwa buhagije.

    Hagati aho, igihe bizatwara kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa kabiri ntikiramenyekana neza. Mbere y’uko inkingo zitangira gutangwa, ubushakashatsi bwari bwerekanye ko umuntu wahawe urukingo rwa AstraZeneca, agomba guhabwa urwa kabiri mu minsi 28 nyuma yo guterwa urwa mbere, gusa ubushakashatsi bushya buherutse gusohoka mu kinyamakuru Lancet, bwerekanye ko umuntu ashobora guterwa urukingo rwa kabiri nyuma y’ibyumweru 12, bigatuma yubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero cya 82%.

    Nyuma y’iminsi 22 kugera kuri 90 umuntu ahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kurwanya Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 60% na 76%, mu gihe umuntu uhawe inkingo ebyiri mu gihe kiri munsi y’ibyumweru bitandatu, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19 ku kigero cya 54% gusa.

    Ibi kandi ni na ko bimeze ku rukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko umuntu ashobora gutegereza akazaterwa urukingo rwa kabiri nyuma y’ibyumweru 12, aho kuba iminsi 21 nk’uko byari biteganyijwe mbere. Mu gihe cy’ibyumweru bine umuntu ahawe urukingo rumwe rwa Pfizer-BioNTech, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 57% na 61%.

    Kubera izi mpamvu rero, ntibiramenyekana neza igihe u Rwanda ruzatangira gutanga icyiciro cya kabiri cy’inkingo ku bantu bahawe urukingo rwa mbere. Birashoboka ko u Rwanda rwashingira ku bushakashatsi bwa mbere rugatanga urukingo rwa kabiri nyuma y’iminsi 21 ku bahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, cyangwa iminsi 28 ku bahawe urukingo rwa AstraZeneca.

    Icyamaze kumenyekana ni uko nyuma y’ubu bushakashatsi bushya, ibihugu byinshi biri guhitamo gushyira intera ndende hagati y’inkingo ebyiri, kugira ngo urukingo rwa mbere rubanze ruhabwe abantu benshi, maze urwa kabiri ruzatangwe nyuma kandi rwongera ubudahangarwa ku bantu baruhawe.

    Inkingo zatanzwe muri iki cyiciro cya mbere mu Rwanda ni 342 960 zatanzwe muri gahunda ya Covax, zirimo 240 000 za AstraZeneca na 102 960 za Pfizer-BioNTech. Hari kandi inkingo 50 000 zatanzwe n’u Buhinde, mu gihe hari izindi nkingo 1 000 zari zaratanzwe mbere yazo zose.

    U Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyoni 124$ zo kugura inkingo, ndetse byitezwe ko mu minsi ya vuba ruzabona miliyoni 47$ zo kuba rwifashisha mu kugura inkingo zikenewe kugira ngo abaturage 60% bazakingirwe bitarenze umwaka utaha, bityo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu mu Rwanda.

    Icyiciro cya mbere cy’ikingira cyarangiye mu Rwanda

  • Crystal Telecom yiyandukuje ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda –

    Crystal Telecom ni ikigo cyakoraga nk’umuyobora ufasha abanyamigabane bacyo gutunga imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

    Iki kigo cyari gifite imigabane ingana na 20% muri MTN Rwanda, ari nayo cyagurishaga ku banyamigabane bacyo, gusa kuva mu mpera z’umwaka ushize, Inama Nkuru ya CTL yemeje ko icyo kigo giseswa, abari abanyamigabane bacyo bagahindurirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

    Kuri ubu rero iki kigo cyamaze kwandikira ubuyobozi bwa RSE gisaba kwiyandukuza kuri iryo soko, nyuma y’uko Inama Nkuru ya Crystal Telecom yemeje uwo mwanzuro.

    Mu ibaruwa banditse, bavuze ko Inama Nkuru y’icyo kigo iherutse guterana ku wa 22 Werurwe uyu mwaka, yemeje imyanzuro irimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bya CTL bihagaritswe, ndetse bakaba batanze uburenganzira ku kigo cya MTN Rwanda bwo kwiyandikisha kuri RSE.

    Inama Nkuru ya CTL kandi yemeje ko abanyamigabane b’icyo kigo, bazaguranirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda, bigakorwa umunyamigabane aguranirwa umugabane umwe ku wundi, bivuze ko umuntu wari ufite imigabane 500 muri CTL, azahabwa indi 500 muri MTN Rwanda.

    Umwanzuro wa gatatu uvuga ko Inama Nkuru ya CTL yemeje ko umutungo uzasigara nyuma y’igurana, ndetse na nyuma yo kwishyura umwenda wose CTL ifitiye ibindi bigo bitandukanye, uzasaranganywa mu banyamigabane b’icyo kigo.

    Umwanzuro wa kane usaba ko nyuma yo kwishyura imyenda yose ndetse no gusaranganya ibyasigaye ku bandi banyamigabane, ubuyobozi bwa RSE bugomba gukura CTL ku rutonde rw’ibigo byanditse kuri RSE.

    RSE kandi yasabwe kumenyesha iki cyemezo ku bindi bigo birimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda (CMA), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro byandika ibigo by’ubucuruzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’urundi rwego rwose rukeneye ayo makuru.

    CTL kandi yasabye ko hatangwa uburenganzira ku banyamigabane bazaguranirwa bagahabwa iya MTN Rwanda, kugira ngo inzego zibishinzwe zirimo CMA zibimenyeshwe kandi zibyemeze.

    Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwavuze ko butariyandikisha kuri RSE mu buryo bwuzuye, kuko “Igikorwa cyo kwandikisha ikigo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane gitwara igihe, rero ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu biracyakomeje”.

    MTN Rwanda iritegura kwandikisha imigabane yayo mu kigo kuri RSE nyuma y’uko iki kigo cyongereye 20% ku nyungu yacyo y’umwaka ushize, ndetse kikaba cyaragize abafatabuguzi barenga miliyoni esheshatu, barimo abarenga miliyoni 3,2 bakoresha serivise za mobile money.

    Iza Irame, Umuyobozi wa Crystal Telecom iri mu nzira zo guseswa / Ifoto: New Times

  • Umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, igitego cya mbere – Byiringiro Lague yavuze uwo yagituye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, Byringiro Lague yavuze ko yagituye nyina umubyara udahwema kumushyigikira umunsi ku munsi kugira ngo abe yagira icyo ageraho.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, Byiringiro Lague yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, hari mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Mozambique 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Manzi Thierry biza no kumuhira atsinda igitego ku munota wa 69.

    Hari nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Meddie Kagere wazamukanye umupira akinjira mu rubuga rw’amahina, agatanga umupira Mangwende ahita akoreraho Lague na we ahita arangiriza mu rushundura.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Byiringiro Lague yavuze ko iki gitego yagituye nyina wamushyigikiye kuva ku itangiriro.

    Ati'umuntu wa mbere nagituye ni mama wanjye, ntahwema kunshyigikira kuva ku itangiriro twari kumwe. Abandi ni abanyarwanda bose muri rusange.'

    Byiringo Lague wari umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru (Amavubi Senior), ukaba umukino we we wa 11 mu ikipe y’igihugu, indi mikino 10 yakinnye harimo 4 yo mu batarengeje imyaka 20(Amavubi U20), 2 mu batarengeje imyaka 23(Amavubi U23) ibiri ya gishuti mu ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu n’ibiri muri CHAN 2020(yari Equipe CHAN).

    Byiringiro yinjiyemo asimbura agora cyane Mozambique

    Yatsinze igitego cyahesheje u Rwanda amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-we-wa-mbere-mu-ikipe-nkuru-igitego-cya-mbere-byiringiro-lague-yavuze-uwo-yagituye

  • LIVE : Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibikorwa by’iterabwoba bya FLN byari bigambiriye Abaturarwanda bose #rwanda #RwOT

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA….

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura birambuye ibikorwa bigize ibyaha bikurikiranywe kuri bariya bantu bayobowe na Paul Rusesabagina ukekwaho ko ari we wateraga inkunga biriya bikorwa.

    Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cy’Iterabwoba kuva kuri uyu wa Kabiri, uyu munsi bwasobanuye ibijyanye n’ibitero byagabwe na MRCD-FLN byatangiye gukorwa muri 2018 mu bice binyuranye by’u Rwanda.

    Buvuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bwa bamwe, bikangiza ibikorwa birimo ibyatwitswe n’imodoka ndetse no gushimuta bamwe mu bantu.

    Buvuga ko ibi bitero byagiye byigambwa na Nsabimana Callixte Sankara ndetse na Paul Rusesabagina bagiye babitangaza mu binyamakuru binyuranye ndetse n’amatangazo bagiye basinya.

    Byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi byagize ingaruka ku baturage zirimo kugira ubwoba.

    Buvuga ko abaturage baterwa ubwoba, baba bahagarariye igice kinini cy’abandi baturage ku buryo abagizweho ingaruka na biriya bitero muri turiya Turere 'ariko abagabaga ibitero hari ubutumwa bashakaga gutanga ku bandi baturarwanda muri rusange.'

    Ndetse ngo na nyuma ya buri gitero hari itangazo ryasohokaga ryasinyweho na Sankara cyangwa Rusesabagina ryabaga risobanura ibintu bireba Abaturarwanda bose.

    Nko ku wa 19 Werurwe 2019, rya Sankara yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru asaba Abanyarwanda 'Cyane cyane abatuye hafi y’imipaka y’Amajyepfo agana Iburengerazuba ndetse n’imipaka y’Amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe, abahamagarira kwirinda kugenda nijoro cyane cyane Uturere turimo ibikorwa bya Gisirikare.'

    Umushinjacyaha avuga ko iri tangazo rishaka kugaragaza ko haba ubutumwa burikubiyemo buba bugenewe abaturage barenze abatuye muri cya gice cyagabwemo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

    Na none tariki 21 Werurwe 2019, na none Sankara nk’umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD, yasohoye itangazo 'noneho yahamagariraga Abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kujya muri cya gice cy’imirwano ndetse asaba n’abaturage kureka gukora amarondo y’ijoro.'

    Hari kandi itangazo ryo ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina ubwe yasohoye itangazo arigeneye Abanyamakuru na we ahamagarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kutajya muri cya gice cyaberagamo imirwano.

    Umushinjacyaha ati 'Nta kindi gice bitaga igice cy’imirwano, nta yindi ntambara cyangwa se ikindi kibazo cyari gihari ahubwo ni bya bikorwa twavugaga by’iterabwoba.'

    Ubushinjacyaha buvuga ko hadashobora kubaho gutandukanye MRCD na FLN kuko yose ari imitwe y’Iterabwoba ndetse ko ibyakorwaga n’abarwanyi ba FLN byabaga ari amabwiriza yatanzwe College de Presidents yari igizwe n’abayobozi b’iriya mpuzamashyaka MRCD barimo Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure.

    Buvuga ko iyi mitwe yombi (MRCD na FLN) igomba gufatwa nk’iy’iterabwoba kuko nubwo bavugaga ko bashaka kubohora u Rwanda ariko uburyo bashakaga kubikora, bigize biriya bikorwa by’iterabwoba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/LIVE-Ubushinjacyaha-bwasobanuye-ko-ibikorwa-by-iterabwoba-bya-FLN-byari-bigambiriye-Abaturarwanda-bose

  • Covid-19: Nyanza yakajije ingamba, abarenze ku mabwiriza bamaze gucibwa miliyoni 52 Frw –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo bitewe n’umubare munini w’abaturagaramo bakomeje kwandura Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera cyane, bashakishije ikibitera kugira ngo gikumirwe.

    Ati “Ikibitera ni uko hari abantu bagiye bandura ugasanga ntabwo bagumye mu rugo uko bikwiye bigatuma banduza n’abandi, bigaragra ko ubwandu bugenda buzamuka. Hari n’abari batabizi bagapimwa byarangiye bamaze kwanduza abandi.”

    Ikindi avuga cyabiteye ni abantu batakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uko bikwiye.

    Zimwe mu ngamba avuga bafashe hagamijwe kugabanya umubare w’abandura harimo gukurikirana abantu bose bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 bakaguma mu rugo kugeza igihe bavuriwe bagakira; gusaba abantu kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira icyo cyorezo no gukurikirana ko babyubahiriza.

    Ati “Abantu bakongera kumva ko niba harabayeho kudohoka atari umwanya wo kudohoka ahubwo bose bumvikane kandi bibukiranye uburyo bwo kwirinda icyorezo ndetse no gufasha abakurikiranirwa mu ngo kuhaguma.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe babonye umuntu wagaragayeho ubwandu asohotse mu rugo, bakwiye kwihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo akumirwe ataranduza abandi.

    Indi ngamba yafashwe ni ukugabanya umubare w’abantu bahirira abantu benshi nko mu isoko aho abacuruzi bazajya bakora icyari bari ku kigero cya 30% bagasimburana ku minsi itandukanye.

    Ati “Kwita cyane ku hantu hahurira abantu benshi, mu isoko turasaba ko batarenga 30% y’abagenewe kurikoreramo kugira ngo abantu babashe guhana intera neza.”

    Indi ngamba yakajijwe ni ugukora ubugenzuzi ku bafite amaduka n’ahandi hakorerwa ubucuruzi ko abantu binjira babanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

    Nyuma yo kwigisha hakurikiraho guhana

    Ntazinda avuga ko kimwe mu bituma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza gukwirakwira mu bantu ari uko hari abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukumira icyo cyorezo.

    Muri bo hari abatambara neza agapfukamunwa, abakora amateraniro atemewe, abajya gusengera mu ngo birunze hamwe, abafungura utubari mu ngo n’ahandi bwihishwa, abirengagiza guhana intera, abatubahiriza amasaha yaganywe yo gutahiraho n’abandi.

    Abo iyo bafashwe barigishwa bakarekurwa bagataha ariko hari n’abahabwa ibihano birimo gucibwa amande, kurazwa muri stade n’ibindi bitewe n’uburemere bw’ikosa.

    Imibare itangwa n’Akarere ka Nyanza yerekana ko abarenga ibihumbi birindwi ari bo bamaze guhanwa.

    Ntanzinda ati “Abantu tumaze guhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 basaga ibihumbi birindwi, naho amande baciwe aragera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 52 Frw.”

    Yibukije abaturage ko ikigambiriwe atari uguhana ahubwo ari ugukumira Covid-19 kandi ari indwara mbi yica, abasaba ubufatanye mu kuyirwanya.

    Abaturage bakangutse

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yo kubona bagumishijwe muri ‘guma mu karere’ byabakanguye biyemeza kurushaho kwirinda kugira ngo bayisohokemo amahoro.

    Shyirambere Gad ati “Ikintu twiyemeje ni ugukomeza kwirinda twubahiriza ingamba zashizweho muri aka karere kugira ngo ubutaha tuzabashe kuva muri guma mu karere.”

    Nyiraminani Saphia ukora ubucuruzi we avuga ko guma mu karere iri kubateza igihombo, bityo biyemeje kubahiriza ingamba zose zashyizweho.

    Ati “Abantu bamaze igihe barenga ku mabwiriza kuko nka hano mu isoko bari badusabye gukora turi 50% ariko abantu bakabirengaho. Isomo twaribonye ubu twiyemeje kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazarangira tugumishijwe mu rugo.”

    Abaturage bose bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kubahiriza amasaha yaganwe yo kuba abantu bose batashye.

    Inkuru wasoma: Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Imirimo yo kubaka Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo –

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021.

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere ndetse iyi sitasiyo ikazafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye.

    Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, Martin Mutsindashyaka, yavuze ko iyi sitasiyo yuzuye izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

    Mutsindashyaka yakomeje avuga ko iyi sitasiyo kandi izafasha inganda nyinshi ziri kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.

    Mutsindashyaka yavuze ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi.

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi

  • Mineduc iri kubaka ibikoni mu bigo by'amashuri bizatwara asaga miliyari 7Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoni biri kubakwa ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza bimwe mu bigo by'amashuri bitabonaga uko bitekera abana saa Sita. Bizuzura bitwaye 7 944 000 000 Frw.

    Ibi byatangwajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ku wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri wabereye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Twagirayezu yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gufasha ibigo kugira ngo bijye bibona aho bitegurira n'aho bigaburirira abana babyigamo, cyane ko byagaragaye ko kuri ubu abanyeshuri benshi bafatira ifunguro rya saa sita mu mashuri.

    Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri bibafasha cyane kuguma mu ishuri no gukurikira amasomo yabo neza, aboneraho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda bafasha ibigo by'amashuri kugira ngo bibone uko bigaburira abana.

    Ati 'Gahunda ihari ni uko buri mwana abona ifunguro ku ishuri. Icya kabiri, hafashwe gahunda y'uko abana bazajya barya ku ishuri uhereye ku ncuke ariko kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose, harasabwa ibikorwaremezo byinshi. Mwabonye ibirimo gukorwa nko kubaka ibikoni, gahunda y'ukuntu abantu bagura ibiryo n'uburyo ababyeyi bakwiye kujya babifashamo abana.'

    Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abana gushobora kuguma mu ishuri no kubona intugamubiri zihagije kugira ngo bakure neza.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko kuba abana barira mu mashuri ari ikibazo.

    Ati 'Nibyo abana baracyarara mu mashuri kubera ibibazo by'ahantu ho gufatira amafunguro, kuba rero Leta iri kubaka ibikoni ni byiza kuko tugiye kujya tubona ahantu heza ho gutekera no kugaburira abana.'

    Ubusanzwe Leta y'u Rwanda yishyurira buri munyeshuri 56 Frw kugira ngo abashe kurya ku ishuri saa sita, urundi ruhare rugatangwa n'ibigo bigamo n'ababyeyi b'abana, uretse ko benshi batari babyumva neza.

    Biteganyijwe ko abana b'incuke n'abo mu mashuri abanza bo mu Rwanda bazatangira gahunda yo kujya barya ku bigo bigamo nyuma y'uko ibi bikoni bisaga ibigumbi 2 000 bizaba bimaze kuzura.

    Ibi bikoni byubatswe mu mashuri mashya yose ari kubakwa cyangwa amaze igihe gito yubatswe, byubatswe kandi mu mashuri atanga uburezi bw'imyaka 12, amashuri afitanye imikoranire na Leta ku bw'amasezerano ndetse n'amashuri yandi byagaragaye ko akeneye ibi bikorwaremezo.

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yitezweho kuzamura umusaruro w’abanyeshuri

    Mu bigo byinshi by’amashuri, hari kubakwamo ibikoni bizajya bitekerwamo ifunguro ry’abanyeshuri

    Mu ishuri rya GS Kayanga ryo mu karere ka Gasabo, igikoni MINEDUC iri kubakamo kigiye kuzura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yemeza ko ibikoni biri kubakwa nibyuzura, bizatuma umusaruro w’abanyeshuri uzamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-iri-kubaka-ibikoni-mu-bigo-by-amashuri-bizatwara-asaga-miliyari-7frw

  • AMAFOTO : Min. Gatabazi mu muhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye kuri Stade ya Rusizi mu Karere ka Rusizi, witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Inyumwa ya Papa Francis uherutse guha kugira Musenyeri Padiri Sinayobye.

    Cyanitabiriwe kandi n’Abepisikopi bose ba Diyoseze Gatulika zose zo mu Rwanda barimo na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda ndetse n’Abepisikopi bari mu kiruhuko.

    Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Butare akaba ari na we muyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Min-Gatabazi-mu-muhango-wo-kwimika-Musenyeri-mushya-wa-Diyoseze-ya-Cyangugu