Blog

  • Impamvu nyamukuru ingabo za Loni mu Rwanda zabaye imburamukoro Abatutsi bicwa – #rwanda #RwOT

    Amashusho atava mu mitwe ya benshi ni ayo ku wa 11 Mata, ubwo Abasirikare b'Ababiligi basize Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, bakabasiga mu maboko y'Interahamwe n'abasirikare ba Habyarimana, bakabica urw'agashinyaguro.

    Burya na bo ntibari bo. Bakoraga ibyo batumwe n'ibihugu bavamo, bakagendera ku mabwiriza bahawe n'ababohereje. guhagarika Jenoside ntibyari mu byari byabazinduye.

    Mu bihugu bivuga rikijyana mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, bimwe nk'u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabonaga Abanyarwanda nk'abantu badakwiye guhabwa agaciro ngo batakazweho amafaranga batabarwa kuko bari muri Afurika, ibindi nk'u Bufaransa n'u Bubiligi byari bizi neza kandi bishyigikiye umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa na guverinoma byateraga inkunga.

    Mu gitabo “Shake Hands with the Devil”, Romeo Dallaire wari uyoboye ingano za Loni mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga, asobanura ko u Bubiligi n'u Bufaransa ari byo bihugu byari bifite inyungu mu kohereza ubwo butumwa mu Rwanda.

    Inyungu y'ibyo bihugu kwari uko ubwo butumwa bwagombaga kubuza ingambo za RPA gukuraho Guverinoma yari yarimitse ikibi no guhagarika Jenoside.

    Ni yo mpamvu muri Mutarama 1994, Dallaire yatanze impuruza ko yahawe amakuru n'umwe mu bayobozi bakuru b'Interahamwe ko hari umugambi wo kurimbura Abatutsi mu gihe gito.

    Icyakora Kofi Annan wari ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro yamusubije ko aza 'kubimenyesha Habyarimana n'abadipolomate bo mu Burengerazuba bw'Isi bari i Kigali.'

    Kuri RPA, abasore n'inkumi na bo bari biyemeje ko ntagusubira inyuma, ari ugutaha mu rwababyaye bagahagarika Jenoside ku bubi na bwiza.

    U Bubiligi n'u Bufaransa bibonye inyungu zabyo zitagishobotse, byasabye Akanama ka Loni gukura ingabo z'uwo muryango mu Rwanda, abasirikare baracyurwa hasigara abagera kuri 250 gusa.

    Ku wa 21 Mata 1994, ni bwo ako Kanama kabyemeje, ari na yo tariki hishwe Abatutsi benshi umunsi umwe, aho habarurwa abarenga 250.000.

    Nkaho bidahagije, u Bufaransa bwanohereje abasirikare bo guhungisha abari muri guverinoma yakoze Jenoside, mu cyiswe 'Opération Turquoise'.

    Iyo operasiyo ni yo yatumye abasirikare ba Habyarimana n'Interahamwe babasha guhungana intwaro, bakagaruka kwica Abatutsi i Mudende mu bitero by'Abacengezi, na n'ubu FDLR ikaba ibangamiye umutekano w'u Rwanda.

    Agahinda k'Abanyarwanda kongewe no kubona izo ngabo za Loni zarananiwe kurinda abahigwaga ngo zibakize abicanyi, ahubwo zigakoresha imbunda zirasa imbwa zari zabaye nyinshi zirya imirambo y'Abatutsi yari yuzuye mu mihanda.

    Mu byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa, harimo no kuba radio rutwitsi ya RTLM yarashishikarizaga Abahutu kwica, ibumvisha ko Abatutsi ari abanzi babo n'igihugu, ndetse ko atari abantu bakwiye kubaho.

    Dallaire yamenyesheje Loni uko RTLM iri kwenyegeza Jenoside kubera imvugo z'urwango ikwiza, asaba ko ibihugu Amerika bifite ububasha byakwinjirira ikoranabuhanga ryayo bikayihagarika ntikomeze kumvikana (jamming). Amerika zavuze ko amafaranga bisaba ari menshi.

    Mu Kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana n'Umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko ikiguzi cya 'jamming' kuri RTLM cyari ibihumbi 250$. Ayo ni yo mafaranga Amerika yasanze ari menshi ugereranyije n'ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

    Amahanga yatereranye Abatusti bicwa hagamijwe ko bashiraho, ariko ntibashize. Aho gufasha ingabo za RPA guhagarika Jenoside, ibihugu 'by'ibihangange' byarwanye no kuzimangatanya ibimenyetso by'inkunga byahaga Habyarimana bushyira mu bikorwa Jenoside, ngo uruhare rwabyo muri yo rutazagaragara.

    Byabaye iby'ubusa kuko rwaragaragaye, ibyinshi muri byo bisaba imbabazi za nyirarureshwa kuko bikomeje gushyigikira imvugo zihakana n'izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro bingize ingabo z’Ababiligi ngo zitabasiga mu maboko y’abicanyi biba iby’ubusa

    Muri ETO Kicukiro hahungiye abatutsi basaga 4000 bicirwa i Nyanza ya Kicukiro

    Mu mpera za 1993 ni bwo Ingabo za MINUAR zageze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-nyamukuru-ingabo-za-loni-mu-rwanda-zabaye-imburamukoro-abatutsi-bicwa

  • Murigande yavuze ku muryango w'Abanyarwanda warogewe mu buhungiro mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Murigande yabigarutseho mu kiganiro The Long Form aherutse kugirana na Sanny Ntayombya, cyagarutse ku rugendo rwe muri politiki, ubuzima bwe bw'ubuhunzi, n'ibindi.

    Ati 'Hari ikintu cyabaye ubwo nari mfite imyaka itandatu, ababyeyi bacu bose bari bagiye guca inshuro, nibuka umuryango umwe wari wagiye guca inshuro, ababyeyi bari bagiye guca inshuro, babaha ibiryo bihumanye.'

    'Barataha uwo mugoroba, barateka, hanyuma umuryango wose, bari icyenda, umunani barapfa, umwe warokotse ni uruhinja rwari rutaratangira kurya. Ni ibintu byanze kumva mu mutwe.'

    Murigande asobanura ko urwo rupfu rw'abo bantu, ahora iteka arushanisha n'ubuzima bugoye yabayemo nk'impunzi, aho kwiga, kurya n'ubundi burenganzira bw'ibanze byari bigoye kugira ngo umuntu abigire.

    Ati 'Niba hari ikintu nsanisha nacyo ubuzima bwanjye bwo mu nkambi, ni icyo, nubwo nari nkiri muto ariko ndabyibuka ibyo bintu, nibuka n'amazina y'uwo muryango, wari umuryango wa Sengofero.'

    Murigande yavuze ko kubera uguhatana kw'ababyeyi be, bakoze ibishobka byose bakisanga bavuye muri ubwo bukene ku buryo byageze aho Abarundi batangira gukorera Abanyarwanda bari impunzi.

    Muri ibyo bihe bigoye, ababyeyi be bakoze ibishoboka byose kugira ngo abana babeho neza, batsinde kandi bagere ku iterambere bifuza.

    Ati 'Ubwo twari tubashije kugira amashuri abanza mu nkambi, ababyeyi baratubwiraga ngo tugomba gushyira umutima ku byo dukora, bakatubwira ngo dukora cyane kugira ngo mubone ibyo kurya, namwe turashaka ko mwitwara neza mu ishuri.'

    'Nibuka mama wacu yakundaga kutubaza niba umwe muri twe babiri bigaga ashobora kuzaba uwa kabiri mu ishuri, akatubwira ati nkora ibishoboka byose kugira ngo mubone ibyo kurya, kuki mwe mutakora ibishoboka byose mukaba aba mbere mu ishuri. Ibyo byaradufashije twembi bigaga.'

    Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, ngo ntabwo byashobokaga gukomeza mu yisimbuye kuko imyanya yari ihari muri ayo mashuri, yabaga igenewe abanyeshuri b'Abarundi.

    Gusa ngo abanyarwanda bari mu mahanga, bari muri Kaminuza mu ntangiriro za 1960, yaba abari mu Bubiligi no muri Zaire, bahisemo gushinga ishuri ryisumbuye, ryitwa College St Albert ritangirira muri Zaire riza kwimukira mu Burundi, abasha kugira amahirwe yo gukomeza amasomo.

    Murigande Charles yatangaje ko ubuzima bugoye yabayemo mu buhunzi, bwakomeje imitekerereze ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murigande-yavuze-ku-muryango-w-abanyarwanda-warogewe-mu-buhungiro-mu-burundi

  • MINEMA imaze kwimura imiryango 800 hirindwa ko yakwibasirwa n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatanzwe ubwo hasozwaga umwitozo wo gusuzuma uko inzego zitandukanye zo mu Karere ka Rubavu ziteguye guhangana n'ibiza muri ibi bihe bikunze kwibasira ibice bitandukanye by'igihugu.

    Imyaka igiye kuba ibiri yuzuye, ibiza byashegeshe Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'Iy'Amajyepfo muri Gicurasi 2023 bigahitana abaturage 135, hangirika byinshi birimo ibikorwaremezo n'imitungo y'abaturage.

    Umuyobozi muri MINEMA ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP. Egide Mugwiza yabwiye IGIHE ko ubu mu gihugu hose bashyizeho ingamba zo guhangana n'ibiza zirimo no kwimura imiryango irenga 800, bakajya kuyikodeshereza mu mezi abiri, kuko yari ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga.

    Ati 'Mu gufasha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga twarahabakuye, mu Rwanda hose twakodeshereje imiryango irenga 800 amezi abiri, ni ukuvuga ukwa Mata na Gicurasi.”

    Ibiza byo mu 2023 byashegeshe uturere turimo n'aka Rubavu birimo n'ibyakomotse ku Mugezi wa Sebeya wateje imyuzure idasanzwe bifatanyije n'inkangu.

    Byishe abantu 28, bikomeretsa abaturage 50 mu gihe inzu 1.621 zangiritse bikabije ku buryo bisaba kuzubaka bundi bushya, izigera ku 1.758 zangirika igice ku buryo zasanwa, na ho izindi nzu 1.629 zisigara mu manegeka ku buryo zigomba kwimurwa aho zari zubatse.

    Mu kwirinda ko ibyo byakongera kuba, ACP Mugwiza yavuze ko mu ntangiriro za Mata 2025 mu Karere ka Rubavu bahakoreye umwitozo wo guhangana n'ibiza no kureba uko inzego zose zifite aho zihuriye n'ubutabazi biteguye gufasha abaturiye Umugezi wa Sebeya.

    Uwo mwitozo bawuteguye mu gufasha Akarere ka Rubavu kurebera hamwe ko inzego z'ibanze zikorana n'inzego z'ubutabazi, mu buryo buteguye, harebwa ibikoresho bafite, uko batangiye gutegura no kuburira abaturage, kugeza igihe ishobora kuba bakakira ubutabazi bwihuse ndetse bakaba banasubiza abaturage mu buzima busanzwe.

    Ati 'Nk'uko mubizi mu ntangiriro za Mata na Gicurasi ni bwo dukunze guhura n'imyuzure n'inkangu byiganza cyane muri iki gice cy'Uburengerazuba bw'Igihugu, by'umwihariko muri Rubavu. Umugezi wa Sebeya ukunda guteza imyuzure myinshi nubwo hari ingamba nyinshi zafashwe zo kugerageza gukumira no kurinda ko itatwara ubuzima bw'abantu.'

    ACP. Egide Mugwiza kandi avuga ko bahora yiteguye guhangana n'ibiza aho byaba hose mu Rwanda, ibikorwa mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by'ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.

    Ati 'Duhora twiteguye iyo turi mu bihe nk'ibi, n'uyu mwitozo ni ukwitegura kuko turimo kugira ngo abantu bahore biteguye kugira ngo niharamuka hagize ikiba babe bazi icyo gukora mu gihe gikwiriye, kandi natwe ibikoresho byo kuba byakwifashishwa birahari, by'umwihariko hano i Rubavu na Musanze dufite ububiko.'

    Yavuze ko Leta yakoze byinshi mu gufata ingamba zo guhangana n'imyuzure ikomoka ku mugezi wa Sebeya, zirimo kubaka inkuta zo kubuza ko amazi yawo kongera gusandara akajya mu baturage, ndetse hubatswe n'urugomero rushobora gufata amazi rukayamarana amasaha menshi rukajya rurekura amazi ari mu rugero.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko mu baturage bagizweho ingaruka n'ibiza byibasiriye aka Karere muri Gicurasi 2023, ubu bagikodeshereza imiryango 740 ari na ko bamwe muri bo bagenda bubakirwa.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP Egide Mugwiza, yavuze ko ubu bari gukodeshereza imiryango 800 hirindwa ko yakwibasirwa n’ibiza

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko bageze kure bubakira abangiririjwe n’ibiza byabaye mu 2023

    Ibiza byo mu 2023 byangirije byinshi bihitana n’ubuzima bw’abarenga 130

    Muri Gicurasi 2023 u Rwanda rwahuye n'ibiza byangije inzu zirenga 4800


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minema-imaze-kwimura-imiryango-800-hirindwa-ko-yakwibasirwa-n-ibiza

  • Karongi: Abigaga muri EAFO-Nyamishaba batunze agatoki abo bakekaho kwica Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abanyeshuri n'abakozi ba EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye byaje guhinduka RP Karongi college habanje gushyira indabo ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside, gushyira indabo mu Rwibutso rwa Nyamishaba no gushyira indabo mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kunamira Abatutsi bajugunywemo.

    Mutemberezi John wakoraga mu rwuri rwa EAFO Nyamishaba, mu buhamya yatanze yavuze ko yabonye abanyeshuri bica bagenzi babo, abakozi n'abaturage bari bahahungiye bose b'Abatutsi.

    Ati “Narakurikiranye nsanga batarigeze babikurikiranwaho ngo hatangwe ubutabera”.

    Nyiratunga Epiphanie wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry'ubuhinzi yavuze ko mu ikusanyamakuru bamaze iminsi bakora bamenye ko mu banyeshuri bagize uruhare mu kwica abatutsi harimo uwitwa Rutinywa Vincent watorokeye muri Uganda, Mupenzi Vincent uri i Ngarama, Mbarubukeye Thomas, na Ndahiro.

    Ati “Turasaba ubutabera ku mpande. Ikusanyamakuru rikomeze uwakoze icyaha agihanirwe”.

    Gahirwa Emmanuel wigaga muri EAFO-Nyamishaba mu 1992 yavuze ko habaga imyigaragambyo yaberagamo ibikorwa byo gutoteza abanyeshuri b'Abatutsi. Mu bo yavuze mu mazina harimo n'abari mu myanya y'ubuyobozi mu nzego zitandukanye avuga ko bakwiye gusaba imbabazi abanyeshuri batoteje.

    Umuyobozi wungirije wa RP Koleji ya Karongi, Leonard Manirambona yavuze ko mu bushakashatsi bamazemo igihe bamaze kumenya abanyeshuri 10 n'abakozi babiri b'icyahoze ari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside, na ho ku ruhande rwa EAFO -Nyamishaba ngo bafite amazina y'abagera kuri 70 bakirimo kwigaho.

    Ati “Ubushakashatsi turabukomeje ngo tumenye amakuru yimbitse ari abishwe n'ababigizemo uruhare”.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko bagiye gukora iperereza ryimbitse kuri ariya mazina kugira ngo abakorewe ibyaha babone ubutabera.

    Ati “Namaze kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere kugira ngo ariya mazina bayasangize n'izindi nzego hakorwe iperereza ryimbitse abashoboye kuboneka babazwe ibyaha bakoze cyangwa se bakekwaho, abakorewe ibyaha babone ubutabera.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamishaba rushyinguyemo abarenga 3400 biciwe i Nyamishaba no mu nkengero zaho. Uru rwibutso ruri mu zo akarere ka Karongi kazasigarana rukazajya rwifashishwa mu kwibuka Abatutsi bajugunywe mu Kivu.

    Mutemberezi wakoraga muri EAFO-Nyamishaba yahamije ko hari abo yiboneye bishe abanyeshuri bagenzi babo n’abakozi

    Bashyize indabo mu kivu bunamira Abatutsi bajugunywe mu Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abigaga-muri-eafo-nyamishaba-batunze-agatoki-abo-bakekaho-kwica

  • Umubyeyi we yicishijwe amabuye: Ubuhamya bwa Mukayirere warokokeye i Ntarama – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko ababyeyi be bose biciwe urw'agashinyaguro hafi y'aho bari batuye we n'abandi bakomezanya guhunga we ku bw'amahirwe abasha kurokoka.

    Ubuhamya bwe yabutangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Mukayirere avuga ko se na nyina n'abandi bantu bagerageje guhungira ku musirikare bari baturanye bakeka ko arabarinda, ariko afatanya n'Interahamwe kubica ndetse yabashije kwibonera imirambo yabo.

    Ati 'Twabanje guhura n'umurambo wa mukuru wange ku mbuga bamucuje imyenda. Twigiye imbere tubona n'uwa mama bamumennye umutwe bakoresheje amabuye. Twigiye imbere tubona n'umurambo wa data mu muringoti imvura yaraye igwa amazi yose yo mu muringoti yamurenzeho.'

    Mukayirere yavuze ko bashatse ikiringiti baca n'amakoma babarenzaho. Ariko nyirasenge basanga bamutsinze mu muhanda.

    Yavuze ko ibyo byamuhahamuye we na mukuru we bahita bakomeza inzira yo guhunga ariko nyuma avuga ko ibyabereye aho bahungiye mu rufunzo ruri mu mu Cyugariro ahazwi nka CND bihora bimuza mu mutwe.

    Avuga ko by'umwihariko atazibagirwa ukuntu Interahamwe bari bazi neza yatemaguye umwana wa mukuru we bari bahunganye, agakomeza kuyisaba imbabazi ariko igakomeza kugeza ashizemo umwuka.

    Reba ubuhamya bwe bwose hano:

    Mukayirere Jeanne yavuze inzira yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yahitanye benshi bo mu muryango we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-we-yicishijwe-amabuye-ubuhamya-bwa-mukayirere-warokokeye-i-ntarama

  • Meya wa Nyamagabe ntiyatunguwe no kuba ayobora akarere gakennye cyane mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gakennye kurusha utundi ku rugero rwa 51,4%.

    Niyomwungeri Hildebrand yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, yemeza ko bagiye kwiga ibyo bakora ngo aka karere kagabanye ikigero cy'ubukene mu baturage bagatuye.

    Ati 'Ntabwo byadutunguye cyane kuko mu ibarura twakoze mu mwaka wa 2022 urangira, ubwo twatangiraga gahunda yo kwivana mu bukene, byagaragaraga ko turi hejuru ya 51,4% yagaragaye mu bushakashatsi bwa 2024. Bivuga ko imbaraga twakoresheje guhera mu 2022 kugera 2023 ubwo mu gihe cy'imyaka ibiri zagabanyije ikigero cy'ubukene kuko icyo gihe twibonaga turi nko kuri 53% tugera kuri iyi 51,4% yagaragajwe.'

    Meya Niyomwungeri yavuze ko gahunda bashyizeho zitakuye umubare munini mu bukene, bityo hakenewe kongera imbaraga mu byazamura imibereho y'abaturage.

    Ati 'Turabanza dukore ubusesenguzi turebe ni iki dukeneye gukora, abo tugomba gufatanya noneho nyuma turebe kubera iki twakoresheje imbaraga nyinshi ariko ubu zikaba zigaragaza ko zitagabanyijeho umubare munini w'abo tuvana mu bukene kugira ngo uriya mubare nawo ugabanuke.'

    Yashimangiye ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 na wo bazawukoresha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene ku buryo hari benshi bazabwigobotora.

    Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

    Ubukene mu bice by'imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by'icyaro bugeze kuri 31,6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu mijyi mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.

    Uturere 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi.

    Meya Niyomwungeri yavuze ko batatunguwe no kwisanga bayoboye urutonde rw’uturere dukennye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-byadutunguye-cyane-meya-niyomwungeri-ku-bukene-bwugarije-nyamagabe

  • Amakimbirane mu miryango mu bikomeje gutiza umurindi igwingira mu bana b'i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Bavuga ibyo mu gihe imibare y'abana bagwingiye mu Karere ka Rubavu igana na 32%.

    Umushumba w'Itorero Shekinah rikorera mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Pst Uwihoreye Pascal ati 'Usanga nta bumenyi bafite kandi bafite ibisabwa byose, abandi usanga amakimbirane ari yo aganje mu ngo zabo bigatuma abana batabona ubitaho bigaha icyuho kugwingira n'imirire mobi mu bana.”

    Mu gutanga umusanzu mu gukemura ibyo bibazo, Pst Uwihoreye yiyemeje gushinga irerero, aho kuva muri rimaze kunyuramo abana 400 biyongera kuri 200 bakiri kurirererwamo.

    Yashimangiye ko gukora umurimo w'Imana bitashoboka mu gihe abana wigisha badafite ubuzima bwiza, ari yo mpamvu batangiye kwigisha ababyeyi uko bategurira abana indyo yuzuye, ariko bagaca ukubiri n'amakimbirane.

    Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n'uko igwingira rikomeje kuzahaza abana aho mu bana bari munsi y'imyaka itanu riri kuri 21%.

    Ati 'Turacyafite urugendo rwo guhindura imyumvire y'ababyeyi bitwaza ko bafite byinshi byo gukora nk'ubucuruzi butandukanye bakazinduka abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa. Tugomba kandi kurandura amakimbirane yo mu miryango kugira ngo tugere ku gipimo gishimishije.

    Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'ibibazo by'igwingira ry'abana, muri 2011 Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana (ECD).

    Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n'izindi ngo zishamikiye ku mashuri 154, n'izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko mu guhangana n'igwingira n'imirire mibi bahisemo gushyiraho gahunda yihariye ibahuza n'abafatanyabikorwa rimwe mu gihembwe.

    Ati 'Ni ibintu twabonyemo umusaruro ushimishije dushingiye ku mibare dufite. Twavuye ku igwingira rya 32% twariho muri 2024 ubu tugeze ku 9% ku bana bari munsi y'imyaka ibiri, kandi vuba turifuza kugera ku gipimo cyifuzwa.'

    Imibare y'ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n'ubuzima bw'abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy'igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

    Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bafite imyaka iri munsi y'itanu, ndetse ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yarongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw.

    Ibikinisho abana bo mu marerero bikorera mu bibafasha gukangura ubwonko

    Imiryango imwe n’imwe iraremerwa igahabwa inkoko kugira ngo abana babashe kubona amagi

    Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul (urimo kugaburira umwana) avuga ko biteye agahinda kubona umubyeyi utwite na we ari mu bafite imirire mibi

    Umushumba w’Itorero Shekinah, Pst Uwihoreye Pascal, ahamya ko amakimbirane mu ngo ari mu bikomeje gutiza umurindi igwingira mu bana b’i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amakimbirane-mu-miryango-mu-bikomeje-gutiza-umurindi-igwingira-mu-bana-b-i

  • Full Figure atangaje iyo agiye kubyara, umwana umwe we amutwara miliyoni 30 z'amashilingi. #rwanda #RwOT

    Full Figure, amazina ye nyakuri akaba ari Nakangubi Jennifer, yatangaje igiciro kiri hejuru cyo kubyara kwe, akavuga ko kiri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30 z'amashilingi ya Uganda kuri buri mwana.

    Mu kiganiro yagiranye na Susan Makula, Full Figure yasobanuye ko abana be bitabwaho byihariye, kandi barererwa mu buryo bwuje agaciro n'icyubahiro gikomeye.

    Yagize ati: 'Ninjira mu cyumba cy'ibagwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, niyo mpamvu abana banjye bahenda. Bahenda kuva bavuka kugeza bakuze, kuko ni indabo zanjye.'

    Yongeyeho ko kubyara ari inzira itoroshye kandi atajya afata nk'ibisanzwe cyangwa ngo ayihe agaciro gake.

    Full Figure yagaragaje igiciro kiri hejuru cyo kubyara: Miliyoni 20—30 z'amashilingi ya Uganda kuri buri mwana

    Yatangaje ko yabyariye Bugolobi Medical Center, kandi ko ibijyanye n'ububabare n'ibikorwa byo kubyara byamutwaye nibura miliyoni 30 z'amashilingi ya Uganda.

    Yunzemo ko n'iyo bageze ku ishuri, abana be bafatwa mu buryo budasanzwe.

    Ati: 'Abana banjye ntibajya bahanwa ku ishuri. Ni nayo mpamvu umugabo utifashije atashobora kuntwita.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/full-figure-atangaje-iyo-agiye-kubyara-umwana-umwe-we-amutwara-miliyoni-30-zamashilingi/

  • Rema Namakula ahishuye yavuze ko iyo atwite aribwo yandika indirimbo zica ibintu. #rwanda #RwOT

    Rema Namakula yatangaje ko indirimbo ze zikunzwe cyane zifitanye isano n'igihe aba atwite

    Rema Namakula yagaragaje ibanga ryihariye rihishe inyuma y'uburyo indirimbo ze zimwe mu zikunzwe cyane zagiye zikundwa cyane igihe cyo gutwita.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa YouTube, Rema yemeye ko indirimbo ze zakunzwe kurusha izindi akenshi yagiye azandika cyangwa akazisohora mu bihe yari atwite.

    Yagize ati: 'Numva nanongera gukora indi ndirimbo nimara kongera gutwita. Hari indirimbo nyinshi nakoze mu gihe nari ntwite, kuko iyo ntwite mpagarika ibintu byinshi, nkihugiraho, ariko ibyo bihe mbikoresha njya muri studio. Mpamara igihe kinini, nkazisohora nyuma.'

    Rema Namakula

    Rema yasobanuye ko akenshi ategereza ko abana be babanza gukura, nibura bagashyika ku myaka ibiri, mbere y'uko asohora indirimbo aba yarakoze mu gihe yari atwite.

    Mu buryo bw'urwenya, yagaragaye asaba umugabo we Dr. Hamza Ssebunya, agira ati: 'Mubwire Ssebunya abikore, mbone uko mbaha indi ndirimbo y'igitangaza.'

    Rema Namakula ni umubyeyi w'abakobwa babiri: Aamal Musuuza yabyaranye na Eddy Kenzo, ndetse na Aaliyah Ssebunya yabyaranye na Dr. Hamza Ssebunya.

    Rema Namakula n'umugabo we Dr. Hamza Ssebunya.

    Source : https://kasukumedia.com/rema-namakula-ahishuye-yavuze-ko-iyo-atwite-aribwo-yandika-indirimbo-zica-ibintu/

  • Kaliforuniya yabaye Leta ya mbere ireze Trump ku misoro y'ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Guverineri Gavin Newsom na Rob Bonta

    Ni bwo buryo bwa guverineri Gavin Newsom bweruye cyane bwo kurwanya Trump kuva yongera kwinjira mu biro bya Perezida.

    Guverineri wa Leta ya Kaliforuniya, Gavin Newsom, areze Donald Trump ku misoro y'ubucuruzi (tariffs) mu buryo bukomeye bugamije guhagarika uburyo Perezida afashe ubucuruzi mpuzamahanga bugamije kwigwizaho imbaraga.

    Iyi kirego yatangajwe ku wa Gatatu mu gitondo, afatanyije n'Intumwa Nkuru ya Leta ya Kaliforuniya, Rob Bonta, ni cyo gikorwa cya mbere kivuye muri leta ya Amerika kirwanya gahunda y'ububanyi n'amahanga ya Trump izwi cyane.

    Kaliforuniya, ubukungu bwa gatanu ku isi mu bunini, ishobora guhomba miliyari z'amadolari kubera imisoro y'ubucuruzi, cyane ko inganda nyinshi z'iyo leta zirimo izo muri Silicon Valley n'ubuhinzi zishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga.

    'Imisoro ya Perezida Trump itemewe n'amategeko iri guteza akaduruvayo mu miryango, ubucuruzi, n'ubukungu bwa Kaliforuniya  yazamuye ibiciro kandi itera ibyago by'iyirukanwa ry'abantu ku mirimo,' Newsom yatangaje atyo mu itangazo. 'Turimo guhagarara ku ruhande rw'abanyamerika batabasha kwihanganira aka kaduruvayo kagenda karushaho kwiyongera.'

    Iyi kirego ni cyo gikorwa cya mbere gikomeye cya Newsom cyo kurwanya gahunda za Trump binyuze mu nzira y'amategeko kuva Trump yongeye kuba perezida muri Mutarama. Ibi byahise byongera ubushyamirane hagati ya Kaliforuniya na Trump, bikanashyira Kaliforuniya ku isonga mu barwanya ubutegetsi bwe, nyuma y'uko Newsom yari amaze amezi menshi asaba ubufasha bwa leta nkuru mu gihe cy'ibiza.

    Iki gikorwa kandi kirihariye kuko cyatangijwe na Kaliforuniya yonyine, kigaragaza ukuntu iyi ngingo yihutirwa kandi ikomeye kuri iyo leta. Bonta asanzwe akorana n'izindi leta ziganjemo izifite abayobozi b'aba-demokarate mu manza zakurikiranye gahunda za Trump ku bimukira no ku kugabanya inkunga za leta nkuru.

    'Aho kwita ku bibazo bikomeye bya Kaliforuniya birimo ubujura bwinshi, ubukene n'ibiciro biri hejuru, Gavin Newsom ari gutakaza igihe arwanya gahunda ya Perezida Trump yo gukemura ikibazo gikomeye cy'ubucuruzi bufite icyuho gikabije ku rwego rw'igihugu,' nk'uko umuvugizi wa White House, Kush Desai, yabivuze kuri POLITICO kuri uwo wa Gatatu.

    Guverineri Gavin Newsom na Trump

    Newsom na Bonta baravuga ko Trump arimo gukoresha nabi itegeko ryitwa International Economic Emergency Powers Act, rituma Perezida ashobora gushyiraho imisoro adasabye uruhushya Inteko Ishinga Amategeko. Abo ba-demokarate bombi baravuga ko Trump nta bubasha afite bwo gushyiraho iyo misoro kuri iryo tegeko, nk'uko byagaragajwe kandi n'indi kirego y'amasosiyete y'abikorera mu Cyumweru gitangiye.

    Trump ni we Perezida wa mbere ukoresheje iryo tegeko mu gushyiraho imisoro, tegeko ritanga uburenganzira ku Perezida bwo kugenzura imikorere y'imari n'umutungo w'abanyamahanga mu bihe by'ibyago bikomeye. Yagiye avuga ko icyuho cya Amerika mu bucuruzi n'ibindi bihugu ari 'ikibazo gikomeye cy'umutekano w'igihugu.'

    Ariko Bonta avuga ko ingaruka z'ubukungu zirimo kumanuka kw'imigabane ku isoko, bitewe n'imisoro ya Trump izamo igihutiraho n'igitunguranye, ziri gushyira igihugu mu kaga kenshi ku buryo birenze ububasha Perezida yemerewe n'amategeko.

    'Uburyo Perezida ashyira mu bikorwa imisoro budafite gahunda burashishikaje kandi burarenze urugero  ni binyuranyije n'amategeko,' nk'uko Bonta yabivuze.

    Trump yagiye atangaza ko agiye gushyiraho imisoro ku bihugu bimwe na bimwe, ariko akabihagarika ku munota wa nyuma. Yagiye anahindura inshuro nyinshi ingano y'imisoro yishyurizaga Ubushinwa, rimwe akavugako hari ibicuruzwa abihaye 'imbabazi,' ariko akongera akavuga ko atari imbabazi zuzuye.

    Mu gihe ibyo bikomeje, Newsom arashaka gukura leta ya Kaliforuniya mu bibazo bya Trump kugira ngo arinde ubukungu bwayo. Ku wa Mbere, yatangije gahunda y'ubukerarugendo igamije gukurura ba mukerarugendo b'Abanya-Kanada basigaye batinya kuza gusura imiturire n'ibyanya nyaburanga bya leta.

    Arimo kandi gukoresha imbaraga z'ubukungu bwa Kaliforuniya ndetse n'uruhare ifite ku mategeko y'ikoranabuhanga n'imihindagurikire y'ibihe, n'izindi nganda  mu gushaka kugirana ubufatanye n'ibihugu bishobora kwihimura ku bicuruzwa by'Amerika. Mbere muri uku kwezi, Newsom yasabye abayobozi b'amahanga kudashyira ibihano ku bicuruzwa bikorerwa muri Kaliforuniya birimo amavuta y'amande, divayi n'amafilimi ya Hollywood.

    Source : https://kasukumedia.com/kaliforuniya-yabaye-leta-ya-mbere-ireze-trump-ku-misoro-yubucuruzi/