Blog

  • Guhabwa 'plaque' yihariye wishyura miliyoni 5Frw: Ibishya ku kiguzi cyo kwandikisha ibinyabiziga byinjira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe imodoka yose yinjiye mu Rwanda ari naho igomba kubarurwa igomba kwandikwa kandi igahabwa plaque.

    Ni inshingano zikorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro kandi bikajyana n'ikiguzi bitewe n'ibyo nyirayo yifuza.

    Iteka rya Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi ryo ku wa 16 Mata 2025, rigaragaza ko ikiguzi cyo kwandikisha imodoka cyiyongereye, byose bikajyana n'ubushobozi n'ingano bya moteri yayo.

    Impinduka zakozwe ku bwoko bwose bw'imodoka kuko izifite moteri za 0-1000cc (cubic centimetres) zishyuraga ibihumbi 75Frw, bitahindutse ariko izifite 1001-1500cc zishyuraga ibihumbi 160 Frw zizajya zishyuzwa ibihumbi 285 Frw.

    Imodoka zifite 1501-3000cc zishyuraga ibihumbi 250Frw zizajya zishyura ibihumbi 445 Frw, mu gihe izifite 3001-4500cc zishyuraga ibihumbi 420Frw zizajya zishyura ibihumbi 748 Frw, na ho izifite moteri ya 4501cc n'izirenzeho zishyura ibihumbi 560Frw zizajya zishyura ibihumbi 997 Frw.

    Ibinyabiziga bikoresha ingufu z'amashanyarazi byo bizajya byandikwa byishyuye ibihumbi 285 Frw, mu gihe moto zikoresha ingufu z'amashanyarazi zizajya zandikwa zishyuye ibihumbi 75 Frw.

    Ingingo ya kabiri y'iri teka ivuga ko 'Ikinyabiziga gifite icyapa cyihariye cyishyura miliyoni 5 Frw yo kucyandikisha.' Icyapa cyihariye ni nka plaque y'izina ry'umuntu cyangwa iry'ikigo runaka.

    Kugira ngo uhabwe plaque hari ibyo ugomba kuba wujuje birimo kuba ufite impapuro z'imenyekanisha rya gasutamo, kuba warishyuye amahoro ya gasutamo n'imisoro no kuba warishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga.

    Amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga cyinjiye mu Gihugu yishyurirwa muri Gasutamo mu gihe cyo kumenyekanisha ikinyabiziga. Iyo amafaranga amaze kwishyurwa, Gasutamo itanga ikarita yo kwiyandikisha.

    Ni mu gihe amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga gisanzwe mu Rwanda atangirwa mu Ishami ry'Imisoro y'Imbere mu Gihugu.

    Kugeza mu 2021 mu Rwanda habarurwaga imodoka 268.537, ariko mu 2023 zageze kuri 330.166. Ibi bivuze ko imodoka zinjiye mu gihugu mu myaka ibiri ziyongereyeho 61.629.

    Igiciro cyo kwandikisha imodoka zinjira mu gihugu cyongerewe; ushaka plaque yanditseho izina rye asabwa kwishyura miliyoni 5 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhabwa-plaque-yihariye-wishyura-miliyoni-5frw-ibishya-ku-kiguzi-cyo

  • Urupfu uutunguranye rwa Saad shots rukomeje gukora ku mitima ya benshi #rwanda #RwOT

    Umufotozi w'ikirangirire Saad Shots Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Umufotozi w'ikirangirire Saad Shots yitabye Imana, ubutumwa bw'akababaro burakomeje gusakara

    Saad Shots, umwe mu bafotozi b'inararibonye mu ruhando rw'imyidagaduro, ubukerarugendo n'imikino muri Uganda, yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025.

    Uyu musore wari uzwiho kuvuga gake no kugira urugwiro, amazina ye nyayo akaba ari Saad Byakuleka, yari azwi cyane kubera impano idasanzwe mu gufotora, aho ubuhanga bwe yabusangije ibigo bitandukanye byo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Uretse gufotora, Saad Shots yakundaga cyane kugendera kuri moto z'imikino (sports bikes) ndetse no gukora ingendo zitandukanye.

    Amakuru y'urupfu rwe yemejwe n'Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Luke Owoyesigyire, abinyujije kuri X (yahoze ari Twitter), aho yagize ati:

    'Nibyo. Moto ebyiri zagize impanuka ikomeye mu gace ka Bugonga hafi y'Ikigo cya Gisirikare cy'Indege (Air Base).
    Bombi bahise bitaba Imana aho impanuka yabereye. Harakorwa ibishoboka byose ngo imirambo yabo ijyanwe mu buruhukiro bwa Mulago City.'

    Ubutumwa bwinshi bw'akababaro n'ihumure bukomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X, aho Saad Shots yari azwi cyane kandi akunzwe.

    Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Source : https://kasukumedia.com/urupfu-uutunguranye-rwa-saad-shots-rukomeje-gukora-ku-mitima-ya-benshi/

  • Abasizi bayobowe na Rumaga basuye urwibutso rwa Jenoside; bahiga gukoresha inganzo barwanya abayihakana – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rigamije gusobanukirwa amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.

    Aba basizi batemberejwe ibice bigize urwibutso banahabwa ibiganiro byimbitse bisobanura amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y'ibiganiro bashyize indabo ku mva nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na IGIHE Rumaga washinze akanatoza iri tsinda, yavuze ko abahanzi by'umwihariko abasizi bagomba gusobanukirwa amateka kugira ngo inganzo yabo ijye yubaka bakomeze gusigasira amateka yaranze u Rwanda.

    Ati 'By'umwihariko abahanzi nk'abantu bavuga rikijyana bakwiriye gusobanukirwa amateka. Ibyanzu bizakomeza kwifatanya n'igihugu mu bihe byose cyaba kirimo kugira ngo bikomeze kwiga amateka no guharanira kuyamenyesha abakibyiruka.'

    Yakomeje avuga ko bamwe mu bagize Ibyanzu ari ubwa mbere bari basuye urwibutso bityo byabafashije kumenya amateka mu buryo bw'imbona nkubone, cyane ko abagize iri tsinda bose bavutse nyuma ya Jenoside.

    Ati 'Urebye bose batashye bavuga ko isomo rikomeye bakuye ku rwibutso ari uko urubyiruko rukwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ikindi ni ukwifashisha ibyo babonye mu nganzo yabo bagaragaza amateka yabaye ariko baharanira kurwanya ingengabitekerezo n'abapfobya Jenoside.'

    Ibyanzu ni itsinda rigizwe n'urubyiruko rwiganjemo abatsinze irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Aba basizi batashye biyemeje gukoresha inganzo yabo mu kubaka amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasizi-bayobowe-na-rumaga-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-bahiga-gukoresha

  • Ruhango: Abaturage 29% banduye inzoka zo mu nda – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho ku wa 16 Mata 2025, mu Murenge wa Bweramana, mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zititaweho.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bajyaga baharira bamwe mu bagize umuryango ibyo kunoza isuku nko gutunganya ubwiherero cyangwa koza amasahane, bumva ko hari ababigenewe.

    Nkurunziza Théophile, wo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, avuga ko yibukijwe ko n'abagabo badakwiye kuba ba ntibindeba ku isuku.

    Ati ''Umugore agize ubunebwe bwo koza amasahani ngo yumuke, akayaruriraho nanjye ingaruka z'uwo mwanda ziba zingezeho, nkazanavunika mbavuza barwaye kandi bitakagombye.''

    Dr. Niyongira Eric, Umukozi w'Urugaga rw'Imiryango Itari iya Leta yita ku Buzima (Rwanda NGOs Forum), ushinzwe gahunda yo kwita ku ndwara zititaweho, yagaragaje ko agasigane mu rugo kaba intandaro y'ikwirakwira ry'indwara zandurira ku isuku nke.

    Yasabye abaturage kongera uruhare mu isuku n'isukura, kuko Leta na yo ikomeje kongera ibikorwaremezo.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Umukobwa Ladegonde, yavuze ko muri Ruhango hakigaragara zimwe mu ndwara zititaweho, ariko hari ingamba zo kuzirwanya.

    Ati 'Hakorwa ibishoboka byose ngo zicike, abaturage begerezwa imiti, ni yo mpamvu wumva ngo habayeho icyumweru cy'umwana n'umubyeyi, bagahabwa ibinini by'inzoka n'ubundi bufasha.'

    Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2020 bwerekanye ko 29% by'abaturage ba Ruhango banduye inzoka zo mu nda n'inzoka za birariziyoze zandurira mu mazi mabi.

    Bwerekanye kandi ko mu Rwanda zibasira 38,7%, na ho birariziyoze ikagaragara mu tugari 1013 mu gihugu.

    OMS igaragaza ko hari indwara 21 zititaweho mu Rwanda hakagaragaramo icyenda zirimo inzoka zo mu nda, Birariziyoze, imidido, ibibembe, ibisazi by'imbwa, shishikara n'amavunja, ndetse intego ni uko mu 2030 zizaba zararanduwe burundu mu gihugu.

    Dr. Niyongira Eric, Umukozi wa Rwanda NGOs Forum, yavuze ko ubufatanye mu isuku y’umuryango bwafasha guhashya indwara zikomoka ku mwanda

    Abakorera imirimo itandukanye mu bishanga, bagirwa inama yo kwirinda gukandagira mu byondo n’ibirenge batambaye inkweto za pulasitike zigeze ku mavi (bote)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abaturage-29-banduye-inzoka-zo-mu-nda

  • Ikiganiro na Col Kabanda, Umuyobozi Mushya wa RIB: Yasubije abavuga ko uru rwego rufunga cyane – #rwanda #RwOT

    Ni Col Pacifique Kayigamba Kabanda wasimbuye Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga. Mu kiganiro na IGIHE, Col Kabanda yavuze ku byo agiye kwibandaho mu mirimo ye, yizeza Abanyarwanda ko urwego ayoboye ruzakomeza gutanga umusanzu mu gukumira no gukurikirana abishora mu byaha.

    Yasubije kandi abamaze igihe bavuga ko RIB ikunda gufunga cyane ku buryo umuntu wese ikurikirana, yisanga afunzwe, avuga ko atari byo kuko abagera kuri 60% bakurikiranwa badafunzwe.

    Ni cyo kiganiro cya mbere Col Kabanda yagiranye n'itangazamakuru kuva yatangira inshingano nshya.

    Col Pacifique Kayigamba Kabanda yijeje abaturarwanda ko RIB izakomeza kurwanya ibyaha no gukurikirana ababigizemo uruhare

    Hashize iminsi mike mutangiye inshingano zo kuyobora RIB, mwakiriye mute icyizere mwagiriwe n'Umukuru w'Igihugu?

    Col Kabanda: Icyo nababwira ni uko twabyakiriye neza cyane, ni iby'agaciro kenshi kugirirwa icyizere n'Umukuru w'Igihugu akaguha inshingano zo kuyobora urwego rushimwa n'abayobozi ndetse n'abaturage muri rusange.

    Ikindi ni amahirwe Umukuru w'Iguhugu aba yaguhaye kugira ngo utange umusanzu wawe mu kubaka igihugu n'urwego rw'ubutabera. Mbiha agaciro gakomeye.

    Mu minsi mike mumaze mu mirimo, mwasanze RIB ihagaze ite?

    Umunsi narahiriraga inshingano zo kuyobora RIB, Umukuru w'Igihugu ari nawe Mugaba w'Ikirenga wacu yabanje gushima uru rwego aho rugeze ariko anatanga umurongo, ni wo ngomba kugenderaho kugira ngo ntange umusanzu wanjye, ariko ubundi nasanze RIB ihagaze neza, kuko ni Urwego rwizewe n'abaturage. Ibi bikagaragarira mu bantu twakira buri munsi, bagana RIB kuko baba bayifitiye icyizere.

    Ni ibiki muzibandaho ku buyobozi bwanyu mushingiye ku byo uwo musimbuye yakoze?

    Ibintu by'ingenzi nzibandaho ndabishingira ku mpanuro zatanzwe na Perezida wa Repubulika ubwo narahiriraga izi nshingano. Mu mpanuro ze twasabwe gukomeza gukora kinyamwuga, ni ikintu gikomeye.

    Yadusabye gukorana n'izindi nzego, kurangwa n'ubunyangamugayo, gukoresha imbaraga zose zishoboka mu guhangana n'ibyaha by'inzaduka, no gukomeza kubaka ubushobozi ariko cyane cyane binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha.

    Gukoresha ikoranabunga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha ikoranabunga rigezweho ry'ubwenge buhangano (AI) kugira ngo haboneke ubutabera, kandi ibikorwa byose bigomba kujyana no gushyira umuturage ku isonga.

    Ibi rero nzabishingira ku musingi uwo nasimbuye yashizeho, mu gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda n'abatugana bose, kongera ubumenyi n'ubushishozi bituma akazi ka buri munsi kagenda neza.

    Amabwiriza ndetse n'imirongo ngenderwaho twahawe, njye n'abo dukorana tuzashyiramo imbaraga kugira ngo tubyubahirize.

    Mu minsi yashize, abantu bakunze kuvuga ko RIB ikunda gufunga cyane, mubivugaho iki?

    Dukunda natwe kubyumva ariko icyo nakubwira ni uko RIB ntabwo ifunga nk'uko abantu babivuga. N'iyo dufunze, ntabwo dufunga umuntu urengana, ntabwo dufunga umuntu utakoze icyaha. Ibyo dukora byose bigendera ku byo amategeko ateganya.

    Urebye neza umubare w'ibirego twakira ku munsi n'abo dukurikirana dufunze usanga abangana na 60% bakurikiranwa badafunze, 30% bagakurikiranwa bafunze, naho 10% usanga ari abakurikiranwa bagishakishwa.

    Ikindi kandi, buriya hari n'urundi ruhande ruvuga ko ahubwo RIB idafunga, ugasanga iyo mivugire iterwa n'uruhande ubivuga aherereye ho. Umuntu ufite uwe ufunzwe kubera icyaha acyekwaho, avuga ko RIB ifunga cyane ariko uwakorewe icyaha, umubajije avuga ko ahubwo RIB idafunga.

    Ibyo birumvikana, icy'ingenzi ni uko Ubugenzacyaha bufunga igihe ari ngombwa, turashishoza, tukareba uburemere bw'icyaha, tureba icyo amategeko ateganya tugafata icyemezo gikwiriye cyane cyane hagendewe ku buremere bw'icyaha.

    Hari ibyaha bikigaragara ku rwego rwo hejuru muri sosiyete: Ruswa, ibyo gusambanya abana n'ibindi, ni uwuhe musanzu wanyu mu kubirwanya?

    Ibyaha bikorwa ni byinshi, ariko hari ibigomba kwitabwaho cyane kubera uburemere n'ingaruka bitera muri sosiyete. Ntibivuze ko n'ibindi bitazitabwaho, kubera uburemere bw'ibyo byaha niho dushyira imbagara. Urugero nka ruswa, kunyereza umutungo wa leta, ibyaha byo gusambanya abana n'ibindi.

    Icyo nkwizeza ni uko ibyo byaha byose bikomeye, ubugenzacyaha ntabwo bushobora kubyihanganira ni yo mpamvu tuza gukomeza ingamba zo gukumira ibyo byaha, kubera ko icy'ingenzi ntabwo ari uguhana ni ukubanza no gukumira, ariko n'undi wese wakoze ibyo byaha agomba guhanwa. Izo mbaraga turazishyiramo kugira ngo ibyo byaha tubihashye.

    Turi mu bihe aho ibyaha byinshi bisigaye bikorwa abantu bitwikiriye ikoranabuhanga: Ni ibihe byaha mubona byiganje mu bikorerwa ku ikoranabuhanga?

    Icyaha cya mbere abaturage bakora bakoresheje ikoranabunga ni icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ariko hifashishijwe internet, ni cyo cyaha abantu bakunze gukora ku ikoranabuhanga abaturage batabizi.

    Impamvu y'ubwo bwiyongere ni iyihe?

    Impamvu ni nyinshi ariko imwe muri zo ni ubumenyi buke mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu baturage, aho bizezwa ibitangaza bikarangira batwawe amafaranga yabo. Ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburyo bakwiye kwirinda abo bantu bakunda gukora ibyo byaha, kuko ibi byaha akenshi birashoboka ko bya kwirindwa.

    Ariko natwe dushyira imbaraga mu kwigisha ndetse no guha amahugurwa ahoraho ku bagenzacyaha bacu kugira ngo babone ubumenyi buhagije bwo gutahura no gukurikirana abo bantu kugira ngo bahanwe.

    Col Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko urwego ayobora ruzakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abaturarwanda hagamijwe gukumira ibyaha

    Turi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni iki musaba Abanyarwanda by'umwihariko muri iyi minsi?

    Ubutumwa dutanga ntabwo ari bwo mu gihe cyo kwibuka gusa ahubwo ni igihe cyose, icya mbere ni ukwirinda ibi byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo.

    Abantu bagomba kumenya amagambo bakoresha iyo bavuga, ntabwo umuntu aba agomba gufata ijambo iryo ari ryo ryose ngo arikoreshe kandi rinyuranye n'inyito ivugwa mu itegeko, abantu bagomba kwirinda amagambo apfobya, ahakana, cyangwa aha ishingiro Jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 yarabaye ni ibintu bitakigibwaho impaka. Bakirinda imvugo izo ari zose ziganisha ku cyaha no guhohotera abacitse ku icumu.

    Hari abatekereza ko bashobora kwihisha inyuma y'imbuga nkoranyambaga bakumva ko bashobora gukora ibyaha ntibamenyekane, abo nabo barashakishwa bagafatwa kandi bagakurikiranwa.

    Tuzi ko abantu bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n'Itegeko Nshinga, ariko ni uburenganzira bujyana n'inshingano zo gukurikiza amategeko kuko ntabwo ushobora gutanga ibitekerezo ukora ibyaha, ntabwo ushobora gutanga ibitekerezo upfobya cyangwa uhakana Jenoside, icyo gihe urakurikiranwa.

    Wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, mbere yo kugera kuri izo nshingano, ni ibihe bindi wakoze?

    Naje kuyobora Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB mvuye mu Bushinjacyaha bwa Gisirikare aho nakoreye hafi imyaka 30. Muri iyo myaka nakoze hafi imyaka 15 mu Bushinjacyaha nshinzwe ibintu bitandukanye, indi myaka 15 nayikoze nk'Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare (Military Prosecutor General). Navuyeyo mfite ipeti rya Colonel.

    Col Kabanda yamaze imyaka 30 akora mu Bushinjacyaha bukuru bwa gisirikare

    Ubunararibonye mwakuye mu Bushinjacyaha wumva buzagufasha gute muri izi nshingano mwahawe zo kuyobora Ubugenzacyaha?

    Ubushinjacyaha n'ubugenzacyaha ni inshingano zuzuzanya cyane. Zose zihurira ku kintu kimwe cyo gukora iperereza, gushaka ibimenyetso bigamije kugaragaza ukuri ku byabaye. Bitandukanira gusa ku kuba Umushinjacyaha we akomeza akajya mu rukiko gushinja cyangwa gushinjura ucyekwaho gukora icyaha.

    Ku bw'ibyo rero ndahamya neza ko ubunararibonye nakuye mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare buzamfasha muri izi nshingano nshya zo kugenza ibyaha.

    Ushingiye ku rugendo rwawe, ni iyihe nama ugira abari muri uru rwego ukoramo?

    Kugira ngo utange ubutabera ugomba kuba uri intangarugero, uri inyangamugayo, ntabwo ushobora kugenza icyaha ubwawe ukora ibyaha, rero ubunyangamugayo ni ikintu gikomeye cyane ariko harimo no kwitanga, uri umuntu witangira Abanyarwanda.

    Col Kabanda ni we wa kabiri uyoboye RIB kuva yashingwa

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-na-col-kabanda-umuyobozi-mushya-wa-rib-yasubije-abavuga-ko-uru-rwego

  • Icyo tumaze kumenya ku mukekwaho gukora iraswa muri Florida State University #rwanda #RwOT

    Icyo tumaze kumenya ku ukekwaho kurasa ku ishuri rya Florida State University

    Umwe mu banyeshuri bo muri Florida State University (FSU) ukurikiranyweho kwica abantu babiri no gukomeretsa abandi batanu mu iraswa ryabaye ku ishuri ku wa Kane, ni umuhungu w'umupolisi wungirije wo mu gace baherereyemo. Uwo musore, bivugwa ko yigeze gukorana n'inzego z'umutekano ndetse akanaba umwe mu bagize akanama gashinzwe inama z'abaturage ku biro bya Sheriff, mbere y'uko akora icyo gikorwa bivugwa ko yagizemo uruhare.

    Iyo Polisi yamufataga, Phoenix Ikner, w'imyaka 20, yari afite imbunda ngufi yahoranye umupolisi witwa Jessica Ikner, nk'uko abategetsi babitangaje binashimangirwa n'ibyanditswe mu mpapuro z'ubucamanza.

    Iperereza ryakorewe mu nyandiko z'urukiko ryagaragaje ko Phoenix Ikner yagize ubwana bugoye, aho undi mugore wagaragajwe nk'umubyeyi we umubyara, yashinjwaga kuba yaramujyanye hanze y'Amerika mu buryo bunyuranyije n'amasezerano y'ubwumvikane ku burere bwe, ubwo yari afite imyaka 10.

    Sheriff Walter McNeil yabwiye abanyamakuru ati: 'Uyu musore yari asanzwe ari mu muryango mugari w'ibiro bya Sheriff by'akarere ka Leon, ndetse yitabiraga ibikorwa byinshi byo guhugurwa twateguraga. Ni yo mpamvu tudatunguwe cyane n'uko yabashije kubona imbunda.'

    Jessica Ikner, uvugwa nk'umwe mu bapolisi bakomeye muri ako karere, amaze imyaka irenga 18 akorera mu biro bya Sheriff. McNeil yongeyeho ko 'serivisi ye mu muryango nyarugari yaranzwe n'ubwitange buhebuje.' Gusa ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibyo birego.

    Phoenix Ikner yari umwe mu bagize Akanama k'Urubyiruko k'Ibiro bya Sheriff, gahunda yashyizweho kugira ngo 'hatangwe uburyo buhamye bwo kuganira hagati y'urubyiruko rwo mu karere ka Leon n'inzego z'umutekano,' nk'uko byatangajwe mu itangazo ryo mu 2021. McNeil yamwise 'umunyamuryango w'igihe kirekire' muri iyo gahunda.

    Ku rubuga rwa Instagram, konti ifite izina rye n'ifoto ye yaje gufungwa nyuma yo kumenyekana amazina ye mu ruhame yari ifite interuro yaturutse muri Bibiliya igira iti: 'Uri inkota yanjye y'intambara, intwaro yanjye yo kurwana; nawe nsenya amahanga, nawe nsenya ubwami.'

    Nk'uko bigaragara mu byangombwa byo kwiyandikisha ku matora muri Florida, Ikner yari yanditswe nk'umuyoboke w'ishyaka ry'Aba-Republika. Muri Mutarama, yagizwe incamake mu nkuru y'igitangazamakuru cy'abanyeshuri ba FSU, yerekeye imyigaragambyo y'abatavuga rumwe na Donald Trump mbere y'uko arahira nka Perezida.

    Yagize ati: 'Abantu nk'aba usanga bakunze gushimisha, ariko si ku mpamvu nziza,' nk'uko byatangajwe mu nkuru. 'Ndakeka ko byakererewe, kuko Trump azarahira ku wa 20 Mutarama. Ntacyo wakora usibye kugerageza kwigomeka ku mugaragaro, kandi sintekereza ko hari ubyifuza.'

    Umuvugizi wa FSU, Stephen Stone, yavuze ku wa Gatanu ko Ikner yari akiri umunyeshuri kuri iryo shuri, ariko ntiyabashije gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n'ishami yigamo cyangwa igihe amaze ahigira.

    Yirukanywe mu itsinda rya politiki kubera imyitwarire iteye inkeke

    Reid Seybold, umunyeshuri wa FSU, yabwiye CNN ko yamenyanye na Ikner ubwo bahuriraga mu itsinda ry'inyongera riganiraga ku bibazo bya politiki. Avuga ko Ikner yaje gusabwa kuva muri iryo tsinda kuko imyitwarire ye yatangiye gutera abantu benshi impungenge.

    Yagize ati: 'Yarakomeje gutuma abantu bumva batameze neza, ku buryo bamwe batangiye kutaza. Ibyo ni byo byatumye dufata icyemezo cyo kumwirukana.'

    Seybold yavuze ko amagambo ya Ikner yarengaga kure imyumvire y'ubukonseravative isanzwe.

    Ati: 'Hashize imyaka ibiri, sinavuga amagambo nyakuri yakoresheje, ariko yavugaga cyane ku ngaruka mbi z'imvange z'umuco no ku buryo abona ko communisme irimbura Amerika.'

    CNN ntirashobora kwemeza ibyo birego kuri imyemerere ya Ikner, kandi inzego z'umutekano ntiziratangaza icyo bakeka cyaba cyaratumye arasa.

    Amadosiye y'urukiko muri Leon County agaragaza ko nyina umubyara yigeze kumujyana muri Norvege ubwo yari afite imyaka 10, mu buryo bunyuranyije n'amasezerano y'uburere. Mu nyandiko, umwana yari yitwa Christian Eriksen, akaba yarafitanye ubwenegihugu bwa Amerika na Norvege kimwe na nyina.

    Nyuma, uwo musore yahinduye izina ava kuri Christian Eriksen ajya kuri Phoenix Ikner, nk'uko umwe mu bayobozi bo mu rwego rw'ubugenzacyaha yabitangarije CNN.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko y'indahiro ya detektifi wa Sheriff, nyina yigeze kubwira se w'uwo mwana ko amujyanye mu gace ka Florida y'Epfo mu biruhuko byo mu gihe cy'itumba mu kwezi kwa Werurwe 2015. Ariko aho kumujyana aho, yahise amujyana mu mahanga, abikora binyuranyije n'amasezerano bari bafite.

    Uwo mubyeyi yahisemo kwemera icyaha cyo kujyana umwana muto hanze y'intara mu buryo bunyuranyije n'itegeko. Yakatiwe iminsi 200 y'igifungo, aho 170 muri iyo yari yamaze kuyimara, asabwa no kuba mu 'mugano w'imbaga' mu gihe cy'imyaka ibiri, hanyuma akazakurikirwa n'igihano cy'igifungo gisubitse cy'imyaka ibiri. Yategetswe kandi kutagira aho ahurira n'uwo mwana cyangwa abarimu be, abaganga cyangwa abajyanama b'indwara zo mu mutwe, keretse urukiko rubimuhereye uburenganzira.

    Nyuma yaje gusaba ko urukiko rusubirishamo icyemezo cyo kwemera icyaha, avuga ko yakemeye atari ku bushake bwe, ariko yasubijwe inyuma.

    Ntabwo biramenyekana niba uwo mubyeyi amaze imyaka 10 ishize agikomeza kugirana umubano n'umuhungu we, kandi ntiyigeze asubiza ubwo yageragezwaga kuvugwaho. Gusa nyuma y'iryo raswa, yanditse kuri Facebook agaragaza impungenge, avuga ko se w'umuhungu we atigeze amusubiza ubwo yamwandikiraga amubaza niba umuhungu we wiga muri FSU ameze neza.

    Abaturage bo mu gace ka Leon baracyagerageza kumva ukuntu umuntu wigeze kuba hafi y'inzego z'umutekano ashobora gukora igikorwa nk'icyo.

    Kenniyah Houston, umwe mu bari bagize akanama k'urubyiruko ka Sheriff, yabwiye CNN ko yatunguwe cyane no kumenya ko uwarashe yigeze gukorana nawe muri icyo gikorwa. Nubwo atari amwibuka neza, yavuze ko uwo muryango wagendeye ku gitekerezo cyo guteza imbere ubufatanye n'amahoro, bityo ibyo yaketsweho byabaye ibintu biteye ubwoba.

    Ati: 'Ni cyo twari twarashyize imbere — gufata ibyemezo byiza. Kuba hari ibisa gutyo bivuye mu muntu wahoze muri iryo tsinda ni ibintu biteye ubwoba … birababaje.'

    Source : https://kasukumedia.com/icyo-tumaze-kumenya-ku-mukekwaho-gukora-iraswa-muri-florida-state-university/

  • B2C Entertainment yatangaje uko nyakwigendera Mowzey Radio yifuzaga kubasinyisha muri Angel Music #rwanda #RwOT

    B2C Entertainment yatangaje icyifuzo cya nyakwigendera Mowzey Radio cyo kubasinyisha muri Angel Music

    Itsinda ry'abaririmbyi rigizwe n'abantu batatu, B2C Entertainment rizwi cyane nka Kampala Boys, ryamaze gutangaza ko nyakwigendera Mowzey Radio yigeze kubabwira ko ashaka kubasinyisha mu itsinda rye rya Angel Music.

    Ibi babitangaje ubwo basubizaga ku kibazo bari babajijwe kijyanye n'itandukaniro riri hagati ya Angel Music ya nyakwigendera Mowzey Radio na Good Lyfe, yari asangiye na mugenzi we Weasel.

    B2C basobanuye ko itandukaniro rikomeye riri hagati y'aya matsinda abiri ari uko Angel Music yo yibandaga cyane ku kwandika indirimbo, mu gihe Good Lyfe yo yari isanzwe izwi cyane mu bitaramo no mu bihangano by'amajwi n'amashusho.

    Good lyfe

    Bati:

    'Mowzey Radio yashakaga kudusinyisha muri Angel Music kugira ngo tube abahanzi be, kandi yari yaratugurishije igitekerezo cyiza cyane cyaturutse mu ntekerezo ze.'

    Iri tsinda ryakomeje risobanura ko icyo gitekerezo cyaje mu mutwe wa nyakwigendera Mowzey Radio ubwo bari bari muri studio barimo gukora indirimbo Gutamiza, ari na yo yabaye imwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye cyane muri Uganda no mu karere.

    B2C banagaragaje ko itsinda rya Good Lyfe, rigizwe na Mowzey Radio na Weasel, ryagize uruhare runini mu kubatera ishyaka ryo kwinjira mu muziki, bavuga ko ari bo bahanzi babareze ndetse bakabaha icyerekezo n'icyizere cyo gutangira umwuga wo kuririmba nk'itsinda.

    Bati:

    'Twatangiriye kuri Good Lyfe. Ni bo baduhaye icyizere, baduha urugero twakurikira. Baduhaye umurongo n'imyitwarire y'umuhanzi ugomba kwitwararika kandi akubaha ibyo akora.'

    Banavuze ko bibaza impamvu abantu batagenera Weasel icyubahiro akwiye, kandi ari umwe mu bahanzi bamaze kuririmba ku bitaramo bikomeye cyane ku isi, akanaba umwe mu bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyafurika.

    Bati:

    'Biratangaje kubona abantu batubaha Weasel uko bikwiye. Ni umuntu waririmbye ku mbuga zubashywe ku isi yose. Akwiye icyubahiro gihwanye n'ibyo yakoze.'

    Uru ni urugero rugaragaza ukuntu B2C Entertainment, nubwo bamaze igihe mu muziki, bagifite icyubahiro n'urwibutso rukomeye ku bantu nka Mowzey Radio wabahaye ikizere ku ikubitiro, ndetse na Weasel bakibonamo nk'umwe mu ntwari zabaye igicumbi cy'umuziki wabo.

    Source : https://kasukumedia.com/b2c-entertainment-yatangaje-uo-nyakwigendera-mowzey-radio-yifuzaga-kubasinyisha-muri-angel-music/

  • Rubavu: Polisi yaburiye abaturage nyuma y'uko hari abafatanywe magendu bagateza akavuyo – #rwanda #RwOT

    Abo baturage biganjemo abacuruza imyenda ya Caguwa bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakayinyuza mu nzira zitemewe, bayinjiza mu Rwanda.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, ryari mu bugenzuzi mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, ryafashe bimwe mu bicuruzwa bya magendu gusa abaturage bararirwanya.

    Abo bapolisi bafashe bimwe mu bicuruzwa abaturage bari binjije mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ariko bo bahitamo guteza akavuyo bagamije kwanga ko polisi ifata magendu, batera amabuye, abandi basunika imodoka ya polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye IGIHE ko amabaro 20 y'imyenda ya Caguwa ya magendu ariyo yafatiwe muri icyo gikorwa cya Polisi, gusa ko abaturage barwanyije abashinzwe umutekano.

    Ati 'Abaturage bagerageje kurwanya Abapolisi, batera amabuye, bangiza imodoka ya Polisi, barayisunika imodoka iragenda ihagarara ahantu gusa ntawe yakomereje.'

    Polisi yahise irasa mu kirere kugira ngo itatanye abo baturage, nyuma icyenda batabwa muri yombi kubera gutera ako kavuyo.

    ACP Rutikanga yakanguriye abaturage kugendera kure ubucurizi bwa magendu kuko bubashyira mu bibazo. Ati 'Turakangurira abaturage gukora ubucuruzi bwemewe, butabashyira mu kaga cyangwa bukabangamira ubukungu bw'igihugu.'

    Polisi yarashe mu kirere mu gutatanya abaturage bari bari guteza akavuyo nyuma yo gufata abacuruza magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yaburiye-abaturage-nyuma-y-uko-hari-abafatanywe-magendu-bagateza

  • Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka eshatu, abandi barindwi barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yatewe n'imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n'umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n'indi yari itambutsweho n'iyo Vigo.

    Iyo modoka yanyuze ku yindi n'umuvuduko mwinshi, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gutwara ku muvuduko urenze uwagenwe.

    Ati 'Icyateye impanuka ni Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya. Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk'uwo no kunyuranaho ahatemewe.'

    Usibye babiri bari muri Vigo bapfuye, barindwi bakomeretse barimo babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.

    Abari mu modoka yagonze igiti, bahise bitaba Imana

    Imodoka yari Ritco iri mu zakoze impanuka, yahise igwa mu muhanda gusa abari bayirimo nta n’umwe wapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka-y-imodoka-eshatu-abandi-barindwi

  • Amajyaruguru: Ingamba zafatiwe amashu, karoti n'ibitunguru bibura isoko – #rwanda #RwOT

    Muri izo ngamba harimo guhanahana amakuru n'abandi bayobozi bo mu tundi turere ku buryo imboga zeze mu Karere kamwe zijya gucururizwa mu kandi.

    Iyo utembereye mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru hari ubwo usanga ku mihanda hateretse ibitunguru, karoti n'amashu byinshi, bimwe byatangiye kwangirika.

    Ni ikibazo kimaze igihe kinini aho abahinzi bavuga ko guhinga amashu, ibitunguru, imboga ntibabone amasoko bibaca intege. Hari n'abavuga ko babangamiwe n'uko imihanda yakagejeje umusaruro wabo ku baguzi idakoze neza.

    Mpayimana Aloys wo mu Murenge wa Gataraga, yavuze ko hari ubwo bahinga imboga bakabura isoko bigatuma bacika intege mu kuzihinga.

    Ati 'Hakenewe amasoko ahoraho yatuma natwe tuzihinga dushishikaye, ubu urahinga amashu ukabona isoko, ariko ejo ukaribura rero ubuyobozi bukeneye kudushakira amasoko ahoraho.''

    Undi muhinzi wa karoti we yavuze ko bibabaje kuba Leta ibashishikariza kuzihinga ariko imihanda igera ku mirima yabo ikaba idakoze neza, ndetse ngo n'iyo zigeze ku muhanda hari ubwo zihapfira ku bwo kubura isoko.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kibazo bari kugishakira igisubizo mu buryo burambye.

    Yavuze ko bari kugerageza gukora imihanda myinshi no guhanahana amakuru n'izindi ntara kugira ngo ahari ibihingwa byeze ku bwinshi abandi babikeneye bajye babibagezaho.

    Ati 'Icya mbere turi gukora hari umuhanda ugiye guhuza Akarere ka Burera mu Murenge wa Cyanika uce mu Kinigi ukomeze na Nyabihu.'

    'Ni umuhanda uzadufasha kugira ngo ubwikorezi bushoboke muri ibyo bice, uko ingengo y'imari iboneka tuzajya dukora n'utwo duhanda tuwushamikiyeho.''

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umwaka ushize hari n'undi muhanda watangiye kubakwa uva muri Buranga ukazenguruka icyo gice cy'Akarere ka Gakenke ukagera kuri Base ureshya na kilometero 37 kandi ko uzafasha abaturage kugeza ibicuruzwa ku masoko.

    Ati 'Ikindi ubu dusigaye tugira uburyo dusaruramo kugira ngo ntituzongere guhura n'ibibazo byo kumva ngo twejeje amashu ariko yabuze isoko, tukagira ikibazo cya karoti nyinshi hano muri Musanze ziri kubora kandi wenda Ngoma na za Rwamagana ugasanga ntazihari, hari nubwo usanga ibitungura ikilo kigura 200 Frw nyamara Ngoma ari 1000 Frw.''

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kuri ubu bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru ku buryo niba i Ngoma bejeje ibitoki byinshi abandi bayobozi bose bahita babibona.

    Ati ' Nka Musanze tukababwira ko tubikeneye, niba nka Ruhango bejeje imyumbati myinshi Burera bayikeneye duhanehane amakuru.''

    Uyu muyobozi yijeje abaturage bahinga amashu, imboga, karoti n'ibitunguru ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo batazongera kubura isoko.

    Intara y’Amajyaruguru yeza imboga nyinshi ariko izibona isoko ni nke

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bashaka ko nta muhinzi uzongera kubura isoko ry'imboga yahinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-ingamba-zafatiwe-amashu-karoti-n-ibitunguru-bibura-isoko