Blog

  • Real Madrid yarakariye cyane Manchester United ishaka kuyitwara myugariro ishaka gusimbuza Ramos #rwanda #RwOT

    Manchester yaje nk'inkuba mu rugamba rwo gushaka Pau Torres ariyo mpamvu Real Madrid yarakaye kuko yari yizeye kubona uyu mukinnyi kuri make.

    Uyu myugariro ufatiye runini Villarreal,amaze guhamya umwanya mu ikipe y'igihugu ya Espagne ariyo mpamvu Real Madrid yamushakaga ngo asimbure Sergio Ramos ugiye kwigendera mu mpeshyi.

    United yakunze uyu myugariro,Pau Torres,w'imyaka 24 ari nayo mpamvu yazanye akayabo karenze aka Real Madrid kugira ngo imugure ayifashe gukomeza ubwugarizi bwayo burimo Maguire na Lindelof.

    Ole Gunnar Solskjaer ari gushaka myugariro ukomeye cyane wo gufatanya na kapiteni Harry Maguire, cyane ko atacyizera cyane Victor Lindelof na Eric Bailly.

    Ikinyamakuru El Desmarque cyatangaje ko Perezida wa Real Marid,Florentino Perez,yarakajwe no kuba United yaje kumuvangira kandi yari ageze kugera kure mu rugamba rwo kubona Torres.

    Torres afite amasezerano azageza muri 2024 muri Villarreal,ariko ikipe ifite miliyoni 60 z'amayero yamwegukana ariyo mpamvu ibigugu byatangiye kumurwanira.

    Amakuru avuga ko Villarreal yifuza amafaranga n'umukinnyi umwe ku ikipe yifuza Torres cyane ko nayo itorohewe n'ibibazo byatewe na Covid-19.


    Pau Torres arifuzwa n'ibigugu

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yarakariye-cyane-manchester-united-ishaka-kuyitwara-myugariro

  • Umugore ufite iminwa minini cyane akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Connecticut muri US, akaba afite iminwa minini ndetse yaguka muburyo budasanzwe, akomeje gutangaza abantu, aho na we anemera ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi.

    Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.

    Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

    Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-ufite-iminwa-minini-cyane-akomeje-guca-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi-amafoto/

  • Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irindi rushanwa rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w'u RWanda 2021.Kuri ubu Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w'Isi(Miss World ).

    Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, Miss Ingabire Grace yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

    Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

    Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati 'Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwegukana-ikamba-rya-miss-rwanda-2021-miss-ingabire-grace-agiye-kwitabira-irindi-rushanwa-rikomeye/

  • Munyampenda yihanangirije abavugira Dr Kayumba ushinjwa gushaka gufata ku ngufu uwari umunyeshuri we –

    Mu ijoro ryakeye ni bwo umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yanditse kuri Twitter ye ko mu 2017 yashatse gufatwa ku ngufu n’uwari mwarimu we, nyuma y’ubutumwa uwitwa Kamaraba Salva yari yashyize kuri urwo rubuga ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko hari umukobwa azi Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu ubwo yamwigishaga.

    Mu gutangira ubutumwa bwe yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Yasobanuye ko ari we Kamaraba yavugiraga, ndetse asubiza abibaza impamvu atari yagatanze ikirego mu myaka isaga ine yose ishize ko “nta gihe nyacyo cyo kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe”.

    Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Munyampenda amushimira kuba yabohotse. Yavuze uburyo Kayumba yakunze kwitwaza ububasha yari afite agahohotera abakobwa benshi.

    Ati “Ihangane cyane kandi ndizera ibyo uvuga Fiona! Kayumba ni umuntu witwaje ubushobozi afite yangiza ubuzima bwa benshi, afata ku ngufu anahohotera abagore benshi. Bamwe muri twe bamaze imyaka babivugaho ariko polisi ntacyo yabikozeho kugeza ubwo umuntu aza akitangira ibimenyetso. Urakoze Fiona!”

    Yakomeje agira ati “Igiteye isoni ni uko azwi [Dr Kayumba]. Arabikoresha agatera ubwoba, agashaka kwishyuza ndetse agahohotera abamusaba serivisi. Ushaka gutsinda isomo rye atari umuhanga amusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bigerweho. Ushaka gutsinda isomo rye nk’umuhanga, amuhatiriza kuryamana nawe yabyanga akaritsindwa.”

    Munyampenda yavuze ko imyitwarire ya Dr Kayumba ari “igisobanuro nyakuri cy’umuntu uhohotera abandi” ndetse yagiye abikorera n’abandi bagore bari mu itangazamakuru.

    Yavuze ko atumva ukuntu ushinjwa ihohotera yaba atarabiryozwa, ati “Kuba nta buryo bwo kumuhagarika bwabayeho ni ikibazo tugomba kwibaza. Abagabo bameze nka Kayumba muri Guverinoma, mu bikorera, mu miryango itari iya Leta, mu mashuri no mu itangazamakuru bakwiye guhanwa.”

    Yaboneyeho gusaba amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza n’ingamba bigenderaho mu kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

    Yagize ati “Nk’amashuri makuru, tugomba kubahiriza ingamba twashyizeho mu kurinda abanyeshuri, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa. Kutabishyira mu ngiro bisobanuye kudahana ababahohotera, bizatuma abagirwaho ingaruka badahagarara kubishyirira ahabona.”

    Munyampenda yakebuye abagabo bari gushaka kuvugira Dr Kayumba, ababwira ko biteye ikimwaro.

    Ati “Abagabo benshi baramushyigikira. Nanjye ubwanjye hari abo niboneye bamurengera. Ese mutegereje ko ahohotera n’abakobwa banyu? Mwaba muzi se abasore birukanywe mu itangazamakuru kubera we? Biteye isoni!”

    Ku rundi ruhande, Dr Kayumba yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kudaha agaciro ibyo Ntarindwa avuga kuko ari “umubeshyi.”

    Yagize ati “Oya, ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

    Ku wa 18 Werurwe 2021, ni bwo RIB yatangaje ko yakiriye ikirego Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashinjwamo n’umukobwa gushaka kumusambanya ku gahato. Ku wa 23 uku kwezi, urwo rwego rwatumije uregwa ngo atange ibisobanuro. Iperereza rirakomeje mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Munyampenda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Huye: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyo mibiri yabonetse mu mwobo uri muri uwo mudugudu biturutse ku muturage watanze amakuru avuga ko hashobora kuba hari imibiri kuko hari abatutsi bari bahatuye baricwa.

    Ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Mu mvugo iteruye bamwe mu baturage batuye hafi yaho bavuze batazi amakuru kuri uwo mwobo wagaragayemo imibiri.

    Umwe mu baturage witwa Annonciathe Nyiramfabakuze yagize ati “Twebwe kubimenya, ntabwo nzi ukuntu amakuru yamenyekanye. Ukuntu amakuru yaje gutangwa ntabwo mbizi.”

    Mugenzi witwa Mpakaniye Emmanuel yagize ati “Njye ntabwo mbizi. Narabyumvise ngo tugomba gukora umuganda hano tugashaka imibiri irimo. Ubwo rero nanjye naje mu muganda nk’abandi ntabwo nari nzi ko hari imibiri.”

    Umubyeyi witwa Beatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwobo wagaragaye mu isambu aho yahoze atuye, yavuze ko iyo uwarokotse ashyinguye abe bituma aruhuka, ariko bikaba bibabaje kuba hashize imyaka irenga 26 hari abantu banga gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri.

    Ati “Birababaje kubona hashize imyaka irenga 26 abantu bari ku gasozi gutya batari mu rwibutso nk’abandi. Iyo umuntu amaze gushyingura abe yumva atekanye akavuga ati narababonye ndabashyingura akumva aratekanye?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko kugira ngo ayo makuru amenyekanye byaturutse ku muturage utarahigwaga wegereye uwacitse ku icumu akamubwira ko hari ahantu hari umwobo waba warajugunywemo imibiri myinshi kurenza iyavanywemo mu 1996 bigatuma hatangira igikorwa cyo kuyishaka.

    Mu butumwa yageneye abaturage yavuze ko hakwiye gutangwa amakuru ku gihe ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko igihugu cyacu kibidushishikariza abaturage bakwiye gutanga amakuru mu buryo bushoboka kugira ngo turusheho kugera ku bwiyunge nyabwo. Abaturage bacu rero turabashimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeraho. Imyaka 27 ni myinshi byakabaye byararangiye ariko ni urugendo rukomeza, gusa turashima intambwe igezweho dufite n’icyizere ko imibiri yose izaboneka.”

    Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Kugeza ku wa Gatandatu hari hamaze kuvanwamo imibiri 35 ariko igikorwa cyo gukuramo indi mibiri kikaba gikomeje kuko hari amakuru avugwa ko haba harajugunywemo imibiri myinshi.

    Nta makuru yari yarigeze atangwa kuri uyu mwobo

    Uyu mwobo aho wabonetse hari hasanzwe hahingwa

  • Mohamed Salah yakoreye abakinnyi ba Kenya ikintu cyabakoze ku mutima cyane #rwanda #RwOT

    Kenya yakinnye umupira mwiza ariko ntibashe gutsinda Misiri bigatuma inanirwa kwerekeza mu gikombe cya Afurika yagiyemo ubushize,yasuwe mu rwambariro na Mohamed Salah umukino urangiye arabihanganisha cyane.

    Aba bakinnyi ba Kenya bashimiye Salah ubu bunyamwuga bwe ndetse banamwifuriza amahirwe mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.

    Salah yifurije amahirwe abakinnyi ba Kenya mu gihe kizaza ndetse no guhirwa mu kazi kabo ko guconga ruhago.

    Mohamed Salah yafashwe amashusho yasakajwe na CAF ari mu rwambariro rwa Kenya rurimo abakinnyi,abatoza n'abakuriye ikipe nyuma y'uriya mukino.

    Salah yahaye umupira we umukinnyi wo hagati wa Kenya Kenneth Muguna.

    Misiri na Comoros zamaze kubona itike ya AFCON2021 ndetse zizamenya uzarangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda G.AFCON 2021 izakinwa muri Mutarama 2022.

    Mohamed Salah ukinira Liverpool mu Bwongereza azongera kugaragara muri Premier League bahura na Arsenal ku cyumweru gitaha.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-yakoreye-abakinnyi-ba-kenya-ikintu-cyabakoze-ku-mutima-cyane

  • Manchester United yaciwe akayabo k'amamiliyoni kugira ngo ibone Erling Haaland #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dortmund uyu musore w'umuhanga akinira,yatangaje ko amakipe yose ashaka uyu kizigenza uhumurirwa n'izamu akwiriye kwishyura miliyoni 154 z'amapawundi muri iyi mpeshyi.

    Ibigugu byo ku mugabane w'I Burayi byashimye uyu rutahizamu kuko bivugwa ko Chelsea,Real Madrid na FC Barcelona wongeyeho n'iyi Manchester United zifuza uyu musore.

    Kuva yagera muri BVB muri Mutarama 2020, Erling Haaland amaze kuyitsindira ibitego 49 biruta imikino yakinnye.Muri uyu mwaka w'imikino, Erling Haaland amaze gutsinda ibitego 33 mu mikino 31 amaze gukina.Muri Champions League amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 6 gusa.

    ESPN niyo yatangaje ko Dortmund ishaka miliyoni 154 z'amapawundi gusa mumpeshyi ya 2022 uyu mukinnyi azaba agura miliyoni 65 gusa ariyo mpamvu nta kabuza Dortmund irumva ubusabe bw'amakipe yifuza uyu musore.

    Amakuru aravuga ko Ole Gunnar Solskjaer avugana umunsi ku munsi n'uyu musore bakomoka mu gihugu kimwe cya Norway ngo azamuzane Old Trafford.

    Uyu mutoza yakabaye yarabonye uyu musore muri 2020 ariko yararangaye cyane Dortmund iramwitwarira.

    Haaland umaze guhamagarwa inshuro 9 mu ikipe y'igihugu yasabye umuhagarariye Mino Raiola kuzamushakira indi kipe nibaramuka bavuye muri Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yaciwe-akayabo-k-amamiliyoni-kugira-ngo-ibone-erling-haaland

  • Imbwa zigira urukundo kurusha abantu – Umuhanzi Lulu Diva avuga kuri Wema Sepetu #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Lulu Abbas[Lulu Diva], yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu, ni nyuma y’uko abantu bakomeje guserereza Wema Sepetu kubera kurangisha imbwa ye.

    Uyu muhanzi aganira na Global Publisers, yavuze ko kuba Wema yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi ya Tanzania ku muntu uzamubonera imbwa ye atakinaga kandi yari ababaye, bityo bagabanye kumuseka.

    Ati“Ntibazi uburyo iriya mbwa yahaga Wema ibyishimo n’amahoro y’umutima buri uko yabaga agarutse mu rugo.”

    “Imbwa zigira urukundo kurusha ibiremwamuntu, kubera ko umuntu umwanya umwe arahindagurika ariko imbwa iremwe uburyo butandukanye cyane, iyo uyigishije ukayereka ibyo ushaka ibikurikiza gutyo.”

    Yakomeje agira ati“mfite imbwa mu rugo, iyo ibabaye nanjye ndababara, rero Wema bamureke kuko njye nzi ibyo arimo kunyuramo kuko nanjye nanjye mfite imbwa.”

    Kuva mu byumweru 2 bishize Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, akaba umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, arimo kurangisha imbwa ye yasohotse mu gipangu ikurikiye imodoka yajyaga imutwara ku kazi azi ko na we yayigiyemo kandi ari mu rugo, akaba yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi kuwuzayibona.

    Wema Sepetu amaze igihe arangisha imbwa ye

    Lulu Diva yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imbwa-zigira-urukundo-kurusha-abantu-umuhanzi-lulu-diva-avuga-kuri-wema-sepetu

  • Huye : Mu isambu y’uwishwe muri Jenoside habonetse imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021 ubwo hakorwaga igikorwa cyo kuyishakisha.

    Iyi mibiri yabonetse mu cyobo kiri mu isambu y’umuturage wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye muri kariya gace.

    Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, cyabaye mu gihe hari hashize ukwezi hari umuturage utanze amakuru ko hariya hantu hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

    Hamaze iminsi haboneka imibiri mu bice binyuranye by’Igihugu birimo no mu Karere ka Muhanga aho muri iki cyumweru hakozwe igikorwa cyo gushakisha imibiri iri ku rusengero rwa ADEPR-Gahogo.

    Gusa umuyobozi wa kariya Karere, Kayitare Jacqueline yavuze ko imibiri yabonetse hariya hantu ari micye cyane ugereranyije n’abantu bashobora kuba barahiciwe.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Umubare twatekerezaga si wo twabonye, gusa dutegereje imyanzuro y’inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo kindi.'

    Muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 kandi mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, habonetse imibiri yakuwe mu musarani w’umuturage wari uherutse gutabwa muri yombi akaza kurekurwa ariko akaza guhita atoroka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Mu-isambu-y-uwishwe-muri-Jenoside-habonetse-imibiri-35-y-abishwe-muri-Jenoside