Blog

  • Musenyeri Sinayobye wahawe inkoni y'ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayiririmbanye na mugenzi we witwa Epiphanie Uwayezu. Ndayisabye yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ubwo Papa Francis yatoreraga Sinayobye kuba Umushumba Diyoseze ya Cyangugu, asimbuye Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018.

    Yavuze ko amaze kugira igitekerezo cyo guhimbira indirimbo umwepisikopi mushya, yatekereje ku ntego ya gishumba y'uyu mwepisikopi maze indirimbo ye akayitirira iyi ntego igira iti 'Fraternitas In Christo' biri mu rurimi rw'ikilatini mu Kinyarwanda bivuga ngo 'Ubuvandimwe muri Kirisitu'.

    Ati 'Nakunze cyane intego y'uyu mwepisikopi kuko itwibutsa ko turi abavandimwe. Niba rero turi abavandimwe muri Kirisitu, imibanire yacu na bagenzi bacu izaba ntamakemwa, tube intangarugero, tube koko abakirisitu binyuranye no kuba twashingira ku magambo gusa, ahubwo tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi.'

    Iyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuba hagati y'abakirisitu, abihayimana n'umwepisikopi.

    Uyu muhanzi yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo ku munsi w'ibirori byo kwimika Munsenyeri Sinayobye Edouard. Ndayisabye yaherukaga gukora indirimbo zirimo 'Nimuhindure imitima' na 'Igisibo gitagatifu'.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Séminaire Propédeutique de Rutongo, Grand Seminaire de Kabgayi no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry'igitabo cy'indirimbo zinyuranye cyasohowe na Seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Reba indirimbo 'Fraternitas in Christo'

    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumuha inkoni y’ubushumba yasabye abakirisitu ba Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-wahawe-inkoni-y-ubushumba-bwa-diyoseze-ya-cyangugu

  • Gisagara iri imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Kicukiro ni iya nyuma mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere kuko kamaze kwitabira gutanga mituweli ku kigero cya 94.5%. Aka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri na 92.7% mu gihe ubwitabire mu Karere ka Nyaruguru bugeze kuri 91.8%.

    Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa Kane n'ubwitabire bwa 91% mu gihe aka Ruhango kari ku mwanya wa Gatanu ku kigero cya 90.9%

    Ku rwego rw'intara, iy'Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere ku kigero cya 88.9%, ikurikirwa n'Amajyaruguru afite ubwitabire bwa 87%, mu gihe Uburengerazuba buri ku kigero cya 83.2%, naho iy'Uburasirazuba iri ku kigero cya 82.7% mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu n'ubwitabire bwa 78.1%.

    Uturere dutatu tw'Umujyi wa Kigali turi muri dutanu twa nyuma mu bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu 2021.

    Nka Nyarugenge ni iya 26 aho ubwitabire bugeze kuri 79.5%, Gasabo ni iya 27 inganya ubwitabire na Nyarugenge, Nyagatare ni iya 28 aho ubwitabire bugeze kuri 79%, Rutsiro ifite 76.1% ni iya 29, naho Kicukiro iri ku mwanya wa 30 n'ubwitabire bwa 74.1%.

    Mu gihugu hose, ubwitabire mu gutanga mituweli ya 2020/2021 bugeze ku kigero cya 85.3%.

    24.03. 2021: Uturere 5 twa nyuma mu kwishyura #Mituweli 2020/2021
    30. Kicukiro 74.1%
    29. Rutsiro 76.1%
    28. Nyagatare 79.0%
    27. Gasabo 79.5%
    26. Nyarugenge 79.5%#IshyuraMituweli2020_2021 pic.twitter.com/Vh21vx51yA

    — Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) March 26, 2021

    24.03.2021: Uko Intara n’Umujyi wa #Kigali bikurikirana mu kwishyura #Mituweli 2020/2021
    1. Amajyepfo 88.9%
    2. Amajyaruguru 87.0%
    3. Uburengerazuba 83.2%
    4. Uburasirazuba 82.7%
    5. Umujyi wa Kigali 78.1%#IshyuraMituweli2020_2021 pic.twitter.com/3LPfTGvE0X

    — Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) March 26, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-iri-imbere-mu-gutanga-ubwisungane-mu-kwivuza-kicukiro-ni-iya-nyuma-mu

  • Umunyamakurukazi akaba n’umukunzi wa Arthur Nkusi yashishuye ko yari agiye gufatwa ku ngufu na Dr Kayumba #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni akaba n’umukunzi w’umunyarwenya Arthur Nkusi yavuze ko uwari umwarimu we mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kamaraba Salva yifashishije Twitter muri uku kwezi yashyizeho inkuru y’uko uyu mukobwa yari agiye gufatwa ku ngufu n’uyu mwalimu, hari muri Mutarama 2017 ubwo bari mu gihe cyo kwandika ibitabo basoza amashuri yabo, Fiona ubwo yangaga kuryamana na we yamubwiye ko azamukomanyiriza ntagire akazi abona mu itangazamakuru.

    RIB imaze iminsi ikurikirana uyu mwalimu kuri iki kirego cyo kuba yagerageje gufata ku ngufu umunyeshuri we.

    Abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Fiona Muthoni wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko koko Kayumba yagerageje kumufata.

    Ati“Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

    Yakomeje avuga ko ubwo inshuti ye Kamabara yahishuraga ko yahohotewe abantu bibajije impamvu abizanye nyuma y’imyaka 3.

    Ati 'Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?'

    Yakomeje avuga ko yahise abibwira uwari umuyobozi wa w’ishuri ry’itangazamakuru, Joseph Njunguna ariko ntiyagira icyo abikoraho.

    Ati” nahise mbibwira umuyobozi utarabyitayeho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.'

    Muthoni Fiona yavuze ko iyo wakorewe ihohoterwa uba wumva uri wenyine wigunze ko ndetse ntawabasha kukumva, ari nayo mpamvu yabicecetse iyi myaka yose.

    Dr Kayumba Christopher akaba nawe yahise aza anyomoza ibi byavuzweho n’uyu mukobwa kuko n’ubwo amushinja kumuhohotera ariko yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye.

    Muthoni Fiona yahishuye iby’ihohoterwa yakorewe na Dr Kayumba

    Dr Christopher Kayumba ahakana ibyo aregwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakurukazi-akaba-n-umukunzi-wa-arthur-nkusi-yashishuye-ko-yari-agiye-gufatwa-ku-ngufu-na-dr-kayumba

  • Muhanga : Akurikiranyweho gusambanya umukobwa bakundanaga yarangiza akamwica #rwanda #RwOT

    Uyu musore ubu uri mu Bushinjacyaha, dosiye ikubiyemo ikirego cye yakiriwe muri iki cyumweru kugira ngo ikorerwe iperereza ubundi ishyikirizwe Urukiko rumuburanishe kuri ibi byaha akekwaho.

    Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yajyanye n’uwo mukobwa bakundanaga kwahira ubwatsi bw’amatungo, ubundi nyamusore akamusambanya ku gahato, yarangiza akamwica.

    Uyu musore ukekwaho kwica umukunzi we w’imyaka 28 y’amavuko, ngo yamuhambiriye umugozi w’inzitiramubu mu ijosi, amuhambira ku giti, anamubohera amaboko inyuma akoresheje inshinge yaranduye aho, akaba yari yabanje kumupfuka mu maso yifashishije igitenge cya nyakwigendera n’ingofero.

    Na none kandi hari amakuru avuga ko bikekwa ko uriya musore yacuze uriya mugambi wo kwivugana umukunzi we ngo kuko ashobora kuba yari yaramuteye inda.

    Umuryango wa nyakwigendera washakaga ko uriya musore amurongora bakabana nk’umugore n’umugabo ariko nyamusore akaba afite undi mukobwa bateganyaga kubana.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, Ingingo ya 107 ifite umutwe ugira uti 'Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa'

    Iyi ngingo igira iti 'Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Akurikiranyweho-gusambanya-umukobwa-bakundanaga-yarangiza-akamwica

  • Gisagara iri imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Kicukiro ni iya nyuma mu gihugu –

    Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere kuko kamaze kwitabira gutanga mituweli ku kigero cya 94.5%. Aka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri na 92.7% mu gihe ubwitabire mu Karere ka Nyaruguru bugeze kuri 91.8%.

    Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa Kane n’ubwitabire bwa 91% mu gihe aka Ruhango kari ku mwanya wa Gatanu ku kigero cya 90.9%

    Ku rwego rw’intara, iy’Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere ku kigero cya 88.9%, ikurikirwa n’Amajyaruguru afite ubwitabire bwa 87%, mu gihe Uburengerazuba buri ku kigero cya 83.2%, naho iy’Uburasirazuba iri ku kigero cya 82.7% mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu n’ubwitabire bwa 78.1%.

    Uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali turi muri dutanu twa nyuma mu bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu 2021.

    Nka Nyarugenge ni iya 26 aho ubwitabire bugeze kuri 79.5%, Gasabo ni iya 27 inganya ubwitabire na Nyarugenge, Nyagatare ni iya 28 aho ubwitabire bugeze kuri 79%, Rutsiro ifite 76.1% ni iya 29, naho Kicukiro iri ku mwanya wa 30 n’ubwitabire bwa 74.1%.

    Mu gihugu hose, ubwitabire mu gutanga mituweli ya 2020/2021 bugeze ku kigero cya 85.3%.


  • Musenyeri Sinayobye wahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo –

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayiririmbanye na mugenzi we witwa Epiphanie Uwayezu. Ndayisabye yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ubwo Papa Francis yatoreraga Sinayobye kuba Umushumba Diyoseze ya Cyangugu, asimbuye Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018.

    Yavuze ko amaze kugira igitekerezo cyo guhimbira indirimbo umwepisikopi mushya, yatekereje ku ntego ya gishumba y’uyu mwepisikopi maze indirimbo ye akayitirira iyi ntego igira iti “Fraternitas In Christo” biri mu rurimi rw’ikilatini mu Kinyarwanda bivuga ngo “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

    Ati “Nakunze cyane intego y’uyu mwepisikopi kuko itwibutsa ko turi abavandimwe. Niba rero turi abavandimwe muri Kirisitu, imibanire yacu na bagenzi bacu izaba ntamakemwa, tube intangarugero, tube koko abakirisitu binyuranye no kuba twashingira ku magambo gusa, ahubwo tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi.”

    Iyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuba hagati y’abakirisitu, abihayimana n’umwepisikopi.

    Uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo ku munsi w’ibirori byo kwimika Munsenyeri Sinayobye Edouard. Ndayisabye yaherukaga gukora indirimbo zirimo “Nimuhindure imitima” na “Igisibo gitagatifu”.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Séminaire Propédeutique de Rutongo, Grand Seminaire de Kabgayi no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na Seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Reba indirimbo “Fraternitas in Christo”

    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumuha inkoni y’ubushumba yasabye abakirisitu ba Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye

  • Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye –

    Cyemejwe n’abagize Inama Njyanama y’ako karere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2020 ibikubiye muri icyo gishushanyo mbonera byatangiye kumurikirwa abaturage kugira ngo babitangeho ibitekerezo kandi bihabwe agaciro, ibyo bifuza byongerwemo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko ari igishushanyo mbonera kidaheza ibyiciro byose (inclusive master plan) hagaragazwa utugari tuzaba tugize Umujyi wa Huye.

    Icyo gishushanyo mbonera cyerekana ko Umujyi wa Huye ugizwe n’ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.

    Mu Murenge wa Mukura, imbago z’Umujyi wa Huye zigera mu tugari twa Rango A na Icyeru naho mu Murenge wa Tumba zigera mu tugari twose tw’uyu murenge ari two Cyarwa, Cyimana, Gitwa, Rango B na Mpare.

    Utugari twose tw’umurenge wa Ngoma turi muri icyo gishushanyo ari two Ngoma, Butare, Matyazo na Kaburemera; mu Murenge wa Mbazi, ho uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu tugari twa Gatobotobo, Mwulire na Kabuga naho mu Murenge wa Huye umujyi ugera mu tugari twa Rukira na Sovu.

    Agace gato k’Umurenge wa Ruhashya ko mu Kagali ka Karama gahana imbibi n’Umurenge wa Mbazi nako kabarirwa mu Mujyi wa Huye.

    Ikindi kigaragara muri iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, ni imyubakire ivuguruye aho kuva mu Rwabuye kugera ku Mukoni hazubakwa inyubako zigezweho z’amagorofa impande zombi, zagenewe ubucuruzi ariko hakaba hashyirwamo n’ibiro.

    Hazubakwa kandi inyubako z’amagorofa mu Mujyi wa Huye rwagati mu bice bitandukanye.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare. Imodoka nini na zo zizagenerwa umuhanda wihariye kugira ngo zigende neza kandi hirindwa impanuka.

    Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zibijyana i Rusizi no mu Burundi ntabwo zizongera kunyura mu Mujyi wa Huye rwagati. Izijya i Rusizi zizakorerwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomereza i Simbi n’i Cyizi.

    Izerekeza i Burundi zo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamaliste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagiye gushyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira. Buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ahari ishusho ya Bikira Mariya ndetse no ku iposita.

    Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa ‘car free zone’ kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

    Munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake) naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

    Mu Karere ka Huye hari icyanya cyahariwe inganda i Sovu ariko mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye bigaragara ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi ugomba kugira agakiriro kawo mu gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga hagabanywa ubushomeri.

    Ibice byose biri mu mbago z’Umujyi wa Huye bizacibwamo imihanda myiza kugira ngo bifashe kunoza imiturire.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, aherutse gutangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ntawe giheza, asaba abazaba bafite ibibanza n’amasambu biri mu mbago z’umujyi kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro”

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640 bavuye ku basaga ibihumbi 54 bari bawutuye mu 2012.

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640

    Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye kiwugaragaza mu isura nshya

    Inyubako zo mu Mujyi wa Huye rwagati zigomba kuba ari amagorofa

    Mu mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare

    Hagaragajwe utugari tuzaba turi mu mbago z’Umujyi wa Huye

    [email protected]


  • Inkomoko y’izina “Ntungaruze” ry’agasantere k’i Gatsibo –

    Ni agasantere gakorerwamo ubucuruzi bunyuranye cyane ubujyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa. Abahatuye bavuga ko kimwe mu bintu bidashobora kuhabura ari inzoga yo kwica inyota ngo kuko ituma abahatuye basabana.

    Kuhita Ntungaruze byaturutse he?

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko izina Ntungaruze bakuze basanga ariryo ryahawe aka gasantere, gusa bose bahuriza ku kuba ryariswe aha hantu mu myaka ya 1950-1960.

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 yavuze ko iri zina ryavuye ku mugabo wahapimiraga urwagwa ruryoshye ku buryo uwarunywagaho byarangiraga ayo yajyanye mu kabari yose ayanywereye.

    Ati “Bamuhaga amafaranga bakumva inzoga iryoshye cyane bakamubwira ngo ntungaruze yose ndayanywera, uwo mugabo yitwaga Gatema.”

    Ntambara Onesphore ufite imyaka 50 we yavuze ko uwo mugabo witwaga Gatema yapimaga urwagwa ruryoshye cyane, abaje kuyigura akajya ababaza niba yabashyiriramo urundi aho kubagarurira.

    Ati “Kubera yari yiyizeye mu kugira inzoga iryoshye, nawe ntiyashakaga kugaruza abantu noneho yakubaza niba yakongera irindi cupa aho ku kugaruza ukemera, birangira aka gasantere kose kiswe Ntungaruze.”

    Ntambara yavuze ko iyi santere yamaze kumenyekana cyane kuko ituwe n’abaturage benshi kandi bakunda urwagwa rw’ibitoki.

    Rwagasore Alexandre ufite imyaka 64 yavuze ko ikiganiro cyabaga mu kabari ka Gatema aricyo cyatumye iri zina ryamamara cyane.

    Ati “Mu myaka y’ubusore bwacu niho twagoroberezaga, hari nubwo wajyagayo ugiye gutarama gusa kuko habaga igiparu cyinshi.”

    Kabuzima Safina yavuze ko iri zina ntacyo ribatwaye ndetse ko ubu abacuruzi bisubiyeho ku buryo basigaye bagarurira abakiliya.

    Agasantere ka Ntungaruze gasigaye gatuwe n’abaturage benshi banivanzemo n’impunzi zituruka mu nkambi ya Nyabiheke bituma karushaho gukomera cyane.

    Aka gasanteri kamaze gutera imbere ku buryo bugaragara

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 ni umwe mu bataramiye muri Ntungaruze akiri umusore

    Iyi nzu niyo yapimirwaga urwagwa rwasize umugani muri aka gace

  • Amavubi ategerejweho ibitangaza yageze muri C… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, nibwo Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroun, nyuma y'urugendo rutamaze igihe kirekire, delegasiyo yahagurutse mu Rwanda yageze i Douala amahoro nkuko byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

    Amavubi yahise acumbikirwa kuri Onomo Hotel iherereye mu mujyi rwa gati wa Douala.

    Mashami Vincent n'abasore be barasabwa gutsinda Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, bagahita bakatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

    Amavubi ari ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n'amanota atanu, nyuma y'imikino itanu imaze gukinwa mu itsinda riyobowe na Cameroun yamaze kwanikira amakipe bari kumwe.

    Amavubi yasesekaye muri Cameroun amahoro

    Mashami afite icyizere cyo kuzakura muri Cameroun itike ya CAN 2022

    Abakinnyi bafite intego yo gukura itike ya CAN muri Cameroun

    Rujugiro uri mu bashinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104312/amavubi-ategerejweho-ibitangaza-yageze-muri-cameroun-amahoro-amafoto-104312.html

  • Raporo : Inzobere zasanze u Bufaransa bwaragize uruhare ndengakamere muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, ivuga ko leta ya kiriya gihugu yagize 'uruhare mpurirane kandi ruremereye muri Jenoside.

    Ivuga ko ko u Bufaransa bwijanditse muri politiki, mu miyoborere y’igisirikare n’ububanyi n’amahanga by’u Rwanda muri biriya bihe.

    Iyi rapori igizwe na paji zisaga 1 000, ivuga ko ibitekerezo bya Perezida bya François Mitterrand n’abajyanama be, bakoresheje ibitekerezo bibi mu butegetsi bw’u Rwanda.

    Ikinyamakuru Le Monde cyanditse bimwe mu bikubiye muri iyi raporo, kivuga ko yanzura igira iti “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, u Bufaransa butsinzwe…”

    Gusa iyi raporo ivuga ko ntabimenyetsi bishingiye ku mategeko bigaragaza ruriya ruhare.

    Ikomeza igira iti “Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n’umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.”

    Gusa ngo u Bufaransa bwakomeje kuba hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho igira iti 'Bwakomeje (u Bufaransa) gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n’abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”

    Na none kandi iyi raporo yambura icyasha ingabo zari muri ‘Opération Turquoise’, ikavuga ko u Bufaransa bwazohereje butinze ariko ko zarokoye abantu benshi.

    Iyi raporo kandi ivuga ko ubutegetsi bw’u Bufaransa bwatinze kwitandukanya na Leta y’inzibacyuho yakoze Jenoside ndetse bukanakomeza kubangamaira FPR-Inkotanyi.

    Ziriya nzobere zanzuye zivuga ko zabonye “Uruhare mpurirane, rukomeye kandi rugaragara cyane ku ruhande rwa Leta y’u Bufaransa.”

    U Rwanda rwayakiriye neza

    Nyuma y’uko iriya raporo ishyizwe hanze, Guverinoma y’u Rwanda na yo yasohoye itangazo, rivuga ko yakiriwe neza ndetse ko igaragaza intambwe mu kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu ri Jenoside.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi na yo yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere, izashyira hanze raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku busabe bw’u Rwanda.

    U Bufaransa na bwo bwizeye impinduka nziza mu mubano w’ibihugu byombi

    Guverinoma y’u Bufaransa na yo yatangaje ko ibikubiye muri iriya raporo byitezweho guhindura byinshi mu mubano w’u Rwanda na kiriya gihugu wakunze kugenda uzambywa no kuba cyarashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside na cyo kigakunda kwihagararaho kibihakana.

    Franck Paris usanzwe ari mujyanama mu biro bya Perezida Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, yavuze ko hazabaho ibiganiro ku bikubiye muri iriya raporo.

    Uyu mujyanama kandi yavuze ko iyi raporo izatuma havaho ukudahuza hagati y’ibihugu byombi ku buryo byitezwe ko umubano wabyo uzarushaho kugenda neza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Raporo-Inzobere-zasanze-u-Bufaransa-bwaragize-uruhare-ndengakamere-muri-Jenoside