Blog

  • Umukinnyi ukina mu Bwongereza yavunitse intoki zose bitera ubwoba benshi #rwanda #RwOT

    Intoki za Matt zagumyeyo kugeza ubwo yavanwe mu kibuga n'abaganga mu marira menshi.

    Uyu mukinnyi wa Forest Green, Jamille Matt yavunitse izi ntoki ze 5 ndetse abaganga bamara iminota 6 bagerageza kuzigarura ariko baje kumusohora hanze.

    Matt yagonganye n'umukinnyi wo hagati wa Bolton witwa MJ Williams mu mukino wahuje aya makipe yombi yo muri League Two kuri uyu wa Gatandatu.

    Uku kugongana kwababaje bikomeye uyu mukinnyi kuko yagaragaye ari kurira cyane ndetse ari kureba ikiganza cye atemera ibimubayeho.

    Intoki ze zari zihinnye mu buryo buteye ubwoba byatumye abaganga binjira mu kibuga biruka cyane ngo bamutabare.

    Benshi mu babonye iyi mpanuka bavuze ko iri mu mvune mbi cyane kandi ziteye ubwoba babonye mu mupira w'amaguru.

    Forest Green yahombye rutahizamu w'imyaka 31 kuko bigaragara ko igiye kumara imikino myinshi ikina itamufite kubera iyi mvune.

    Uyu mukinnyi wakiniye Blackpool na Newport amaze gutsinda ibitego 16 muri shampiyona y'uyu mwaka.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-ukina-mu-bwongereza-yavunitse-intoki-zose-bitera-ubwoba-benshi

  • Ntibisanzwe!!! Bakoreye ukwezi kwa buki mu muhanda wuzuye ibyondo banabitemberamo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bari bamaze gukora ubukwe mu gihugu cya Nigeria,bakoze agashya kadasanzwe bajya gukorera ukwezi kwa buki mu muhanda mubi cyane wari wuzuyemo amazi mabi n'ibyondo ndetse ntibatinye no kubijyamo.

    Aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n'iby'abandi ubwo bajyaga mu kwezi kwa buki muri uyu muhanda nyamara abandi bajya ku mucanga uri hafi ya Hoteli bagomba kuruhukiramo.

    Uyu mugabo n'umugore bakoreye uku kwezi kwa buki ku muhanda mubi wa Ohi-Orogwe uherereye muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

    Mu ifoto ya mbere,uyu mugabo yagaragaye yahinye ipantaro ye ariko yambaye amasogisi mu mazi mabi ari nako ateruye umugore we.

    Mu yindi foto,bombi bari baryamye ku gitanda bashyize muri uyu muhanda wari wuzuyemo amazi mabi cyane ndetse bafashe n'indabo.Hari n'indi umugabo yarimo guha ibyokurya bya mu gitondo uyu mugore we.

    Amakuru avuga ko aba bantu bakoze ibi kugira ngo bakangurire Leta kubaka uyu muhanda umaze iminsi ari mubi cyane.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-bakoreye-ukwezi-kwa-buki-mu-muhanda-wuzuye-ibyondo-banabitemberamo

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 61 barayandura #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 301 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 61. Abarembye ni barindwi, naho abakize ni 84.

    Amakuru yose ya Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:61
    Abanduye bose:21,370
    Hakize:84
    Abakize bose:19,741
    Hapfuye:1(Umugabo w'imyaka 46 witabye Imana i Kigali )
    Abamaze gupfa bose:301
    Abakirwaye:1,328
    Abarembye:7
    Abakingiwe bashya:0
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Bamwe mu baganga bari kuvura Covid-19 muri Afurika y'Epfo, bashobora kugeza Ikigo cya Leta Kigenzura Imiti (Sahpra) mu nkiko, bagishinja kwanga gutanga uburenganzira bwo gukoresha umuti wa Ivermectin mu kuvura icyorezo cya Covid-19.

    Ubusanzwe uyu muti wakoreshwaga mu kuvura inyamaswa kuko urwanya za microbe zishobora gutera uburwayi. Icyorezo cya Covid-19 kimaze gutera, abaganga bo mu bihugu byo ku Mugabane wa Amerika y'Epfo batangiye gukoresha uwo muti, maze abo muri Afurika y'Epfo babigiraho.

    Sahpra yaje guhagarika ikoreshwa ry'iyo miti kuko nta bushakashatsi bwari bwakozwe bwerekana ko ivura Covid-19, ariko abaganga bo muri Afurika y'Epfo bavuze ko icyo ari icyemezo kidakwiye kuko uwo muti wagaragaje ubushobozi bwo kuvura izindi ndwara ku buryo byoroshya ubukana ku muntu usanganywe Covid-19.

    Prof Nathi Mdladla ukuriye Ishami ryakira indembe mu bitaro bya George Mukhari Academic, yavuze ko mu bihe by'icyorezo, nta mwanya uba uhari wo gukora ubushakashatsi bw'igihe kirekire.

    Yagize ati 'Icyo turi kuvugaho, ni uko mu bihe by'icyorezo, ntushobora kubona uko wakora ubushakashatsi bw'igihe kirekire, kuko mu gihe uri muri ibyo, abantu baba bari gupfa'.

    Afurika y'Epfo ni cyo gihugu cyazahajwe cyane na Covid-19 ku Mugabane wa Afurika, aho abarenga 50 000 bamaze kwitaba Imana.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-61-barayandura

  • U Rwanda rwasabwe kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira – #rwanda #RwOT

    Amasezerano ya mbere yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Inyanja ya Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.

    Byari biteganyijwe ko muri Nzeri 2021, aribwo aya masezerano arangira izi mpunzi zikaba zamaze kubona ibihugu by'i Burayi bizakira cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.

    Ku rundi ruhande ariko, ibibazo byatumye aba bimukira bahunga ibihugu byabo ntabwo birakemuka ndetse raporo ya HCR yo ku wa 21 Kanama 2020, igaragaza ko abagera ku 2267, babayeho mu buzima bubi bwo gucuruzwa, gukubitwa no gukoreshwa ubucakara.

    Nyuma y'aho u Rwanda rutangiye kwakira bamwe muri izi mpunzi, rumaze kwakira ibyiciro bitanu birimo abagera kuri 515, muri aba hari 234 bamaze kubona ibihugu bibakira ndetse na 284 bakiri mu Rwanda.

    Abari mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera izwi nka Emergency Transit Center Mechanism (ETM) Gashora Transit Center.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by'ubutabazi n'Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, aherekejwe n'Abakozi ba HCR n'Abayobozi ba Minisiteri ifite Ibikorwa by'Ubutabazi mu nshingano; basuye nkambi iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y'agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n'abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n'ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y'u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Amira Elfadil yashimye uburyo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwemera kwakira aba bimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi bari baraheze muri Libya.

    Ati 'Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda kuko yemeye gusubiza n'ingoga ubusabe bwa Afurika Yunze Ubumwe, ku kwakira abimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi, u Rwanda ni igihugu cya mbere cyagaragaje ko kiteguye kubakira.'

    Yakomeje agira ati 'Twasinye amasezerano mu 2019, iki kigo cya Gashora giteganywa n'ayo masezerano, uyu munsi nibwo bwa mbere nsuye iki kigo, nishimiye ikigero cya serivisi nahasanze, muri iyi nkambi harimo serivisi z'ubuzima, amazi, isuku n'isukura, ibyo kurya, iby'ibanze nkenerwa byose kuri aba bimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi birahari.'

    Yavuze kandi ko mu byo yasanze muri iki kigo byamushimishije ari uburyo Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo bwashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje agira ati 'Nshaka gushimira Guverinoma y'u Rwanda yashyize muri gahunda yayo yo gukingira izi mpunzi, nabwiwe ko bakingiwe, guha umwihariko aba bantu, nabishimye cyane, na none ndashima Perezida Kagame.'

    Amira Elfadil yavuze kandi ko mu gihe byari byitezwe ko amasezerano yo kwakira izi mpunzi arangira muri uyu mwaka, basaba u Rwanda ko yavugururwa kuko ibibazo biracyahari.

    Ati 'Tuzavugurura amasezerano, birumvikana turacyakeneye ubufasha no gushyigikirwa na Guverinoma y'u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu bashaka ubuhunzi mu Rwanda, kugira ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya kuba mu Burayi cyangwa ahandi hantu.'

    Yakomeje agira ati 'Akazi kacu ntabwo kararangira, tuzareba uburyo bwo kuvugurura amasezerano kubera ko turacyakeneye iki kigo kandi dufite ibihumbi by'impunzi nazo zikeneye kwitabwaho.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse hari n'ibikorwa byo kubaka andi macumbi agezweho azafasha mu gucumbikira izi mpunzi.
    Ati 'Niba hari ibyifuzo byo kongera amasezerano mu gihe cy'imyaka ibiri cyangwa indi myaka, bizasabwa n'ababikeneye nka AU na HCR, bizaca mu nzira zisanzwe Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hanyuma igihugu kizasubiza, […] kereka habaye ikindi kibazo.'

    Yakomeje agira ati 'Bizongerwaho igihe, turiteguye, murabona ko hari n'inyubako irimo kubakwa kugira ngo dushobore kwakira abandi, ndumva nta kibazo cyaba kibirimo ariko leta y'u Rwanda izasubiza ari uko bamaze kubisaba.'

    Imibereho i Gashora…

    Mu 2017, nibwo Perezida Kagame yafashe icyemezo cy'uko u Rwanda rugomba kwakira izi mpunzi z'Abanyafurika nyuma y'uko mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi hagaragaye amashusho n'amafoto agaragaza uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk'abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    Nyuma y'imyaka ibiri, izi mpunzi zahise zitangira kwakirwa mu Rwanda aho zicumbikorwa by'agateganyo ndetse kuva mu 2019, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bitanu ariko amakuru avuga ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Abayicumbikiwemo bagaragaje ko ubuzima bwahindutse n'ubwo abenshi muri bo bagifite inyota yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Mu byo bagenerwa uretse kuba heza, bakaryama bisanzuye ndetse abafite abagore bagahabwa inzu zo kubamo nk'umuryango, banigishwa imyuga itandukanye irimo amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka, bakigishwa mudasobwa, abakeneye kwiga indimi z'amahanga nabo bakazigishwa.

    Mu bindi bahabwa harimo ubuvuzi aho muri iyi nkambi harimo ivuriro rikorana n'Ibitaro bya Nyamata ku buryo ugize ikibazo gikomeye hitabazwa imbangukiragutabara akajyanwayo. Banashyiriweho ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo, bahabwa televiziyo bareberaho amakuru agezweho ndetse buri wese aba afite gaz ashobora kwifashisha ateka mu gihe ibyo yatekewe atabyishimiye.

    Ubuyobozi bw'iki kigo butangaza ko kandi uretse ibisanzwe bagenerwa hari n'amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kugura ibyo bakeneye ndetse bakaba baranashyiriweho Internet ya Wi-Fi ibafasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kuvugana n'abavandimwe babo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Uwitwa Hassan Abdelbagi Hussein wo muri cya Sudani y'Epfo yagize ati 'Turashimira u Rwanda rwatwakiriye, ubuzima ni bwiza hano mu nkambi ariko turifuza ko badufasha tukajya i Burayi.'

    Komiseri Amira Elfadil avuga ko ibibazo nk'ibi by'abimukira biterwa n'ibibazo bya politiki, ubushomeri mu rubyiruko, imibereho mibi, intambara, amakimbirane n'ibindi bibazo bitandukanye bituma by'umwihariko abakiri bato bafata ibyemezo byanashyira ubuzima bwabo mu byago bashaka kujya mu Burayi.

    Yakomeje agira ati 'Umugambi wanjye na bagenzi banjye muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ni ugufasha ibihugu binyamiryango gushyiraho amahirwe menshi ku rubyiruko ry'Abanyafurika ku buryo aho kugira ngo bafate ibyemezo byo guhunga Afurika, babone ibyiza bifuza iwabo, akazi keza, ubuzima bwiza amahirwe yo guteza imbere impano zabo byose bakabibona iwabo.'

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by'ubutabazi n'Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita kuri izi mpunzi

    Amira Elfadil yeretswe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora

    Yasabye u Rwanda kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira kugira ngo rukomeze gufasha AU

    Abari muri iyi nkambi bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugeni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabwe-kuvugurura-amasezerano-yo-kwakira-abimukira

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

    Uwo mugabo w'imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w'imyaka 33 y'amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

    Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n'umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

    Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

    Ati 'Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.'

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n'indi mitungo irimo n'amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

    Ati 'Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n'amasambu hamwe n'indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.'

    Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

    Ati 'Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.'

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

    Uwo mugabo n'umugore we bari bafitanye abana batatu.

    Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-amukubise-ifuni-mu-mutwe

  • Amanda wabaye igisonga yahishuye ko yagize ik… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, aho cyagarutse ku buzima bwe bwite, uko yinjiye muri Miss Rwanda, uko yiyumva nyuma yo kuba igisonga cya mbere, uko yakiriwe n'umuryango we n'ibindi.

    Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bafite impano zitandukanye. Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzi n'umunyamideli ubikora mu buryo bw'umwuga, ndetse afite ikigo akorana nacyo cyo muri New York.

    Ni ibintu avuga ko azakomeza gukora na nyuma yo kwegukana ikamba. Kandi azashaka igihe cyo gukora umuziki no kumurika imideli.

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, yaciye agahigo muri Miss Rwanda kuko yabaye igisonga cya mbere ubashije kwegukana iri kamba akuze. Ni mu gihe abandi bagiye bamubanziriza imyaka yabo iri hasi ye.

    Yize muri Leta Zunze Ubumwe, aba muri Uganda, Mauricia aho yasuye Pariki zitandukanye z'iki gihugu n'abandi.

    Akaliza yabwiye INYARWANDA ko kuba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi byatumye agira ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health) ntiyabasha kwiyakira muri sosiyete.

    Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ine ishize agize iki kibazo, ariko ko ahanini byaterwaga n'uko yari ameze nk'uri mu Isi ya wenyine. Yavuze ko yabashije kubona abajyanama n'abaganga baramuhumuriza, arimenya bya nyabyo!

    Ati 'Navuga ko byabaye mu myaka ine ishize. N'icyo abantu bakwiye kumenya kubijyanye na 'Mental Health', kuko ishobora guterwa n'ibintu bitandukanye. Ushobora kuryama ukabyuka wagize iki kibazo.'

    Akomeza ati 'Ushobora guhindura aho wari utuye ukajya ahandi, ushobora no kuvuka mu muryango mubi, ushobora no kuba ku gitutu cyinshi n'ibindi byinshi bishobora gutuma wumva muri wowe udatekanye.'

    Uyu mukobwa avuga ko ikibazo atari urwara 'Mental Health' ahubwo ikibazo ari uburyo abyitwaramo akabasha gusohoka aho hantu aba yifungiranye.

    Yavuze ko hari igihe yabayeho atazi ko afite imbaraga, ashoboye yakora buri kimwe yifuza mu buzima bwe. Ko ashobora kubaho ubuzima adahangayitse.

    Akaliza yahishuye ko yagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe yiyemeza gufasha benshi kubusobanukirwa

    Akaliza yavuze ko ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe yakimenye akimara kwisobanukirwa, yegera n'abaganga babyigiye bamufasha gusubira mu buzima busanzwe.

    Amanda avuga ko mu burezi busanzwe bigisha ibijyanye na siyansi ntibigishe uko umuntu ashobora gusohoka mu gahinda no kubana n'ibyishimo.

    Avuga ko iyo umuntu agize ikibazo muri we, agakomeza kukihererana gikura muri we akagera ku rwego rw'aho atabasha kwisobanura.

    Uyu mukobwa yumvikanisha ko yagize ikibazo cy'imitekerereze muri we, bitewe n'ahantu yagiye aba mu bihugu bitandukanye, akumva muri we adatekanye.

    Akaliza Amanda avuga ko ubuzima yanyuzemo mu myaka ine ishize, ari bwo bwamuhaye amasomo y'umushinga yatanze muri Miss Rwanda, agira ngo azakore uko ashoboye abantu bamenye neza icy'ubuzima bwo mu mutwe busobanuye.

    Akaliza ashaka guteza imbere urubuga rw'aho abantu bashobora kubona serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe ku buntu cyangwa ku giciro gito, batagiye mu bitaro.

    Yabwiye INYARWANDA ko umushinga awitezeho gutanga umusaruro, kandi ko azanashyiraho 'Application', aho umuntu azajya ayikoresha mu kumenya byinshi bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Akaliza Amanda yahatanye muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko warangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ububanyi n'Amahanga.

    Yagaragiye Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yabaga ku nshuro ya 10.

    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yatangaje ko yigize kugira ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe

    Akaliza wari nimero 01 mu irushanwa, yavuze ko azashyiraho 'Application' izaba ifite amakuru yose ajyanye na 'Mental Health'  

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AKALIZA AMANDA WABAYE IGISONGA CYA MBERE CYA MISS RWANDA 2021

     “>

    AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104341/amanda-wabaye-igisonga-yahishuye-ko-yagize-ikibazo-cyubuzima-bwo-mu-mutwe-yiyemeza-gufasha-104341.html

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe –

    Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

    Uwo mugabo w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

    Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n’umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

    Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

    Ati “Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n’indi mitungo irimo n’amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

    Ati “Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.”

    Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

    Ati “Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.”

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batatu.

    Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

    [email protected]


  • U Rwanda rwasabwe kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira –

    Amasezerano ya mbere yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Inyanja ya Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.

    Byari biteganyijwe ko muri Nzeri 2021, aribwo aya masezerano arangira izi mpunzi zikaba zamaze kubona ibihugu by’i Burayi bizakira cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.

    Ku rundi ruhande ariko, ibibazo byatumye aba bimukira bahunga ibihugu byabo ntabwo birakemuka ndetse raporo ya HCR yo ku wa 21 Kanama 2020, igaragaza ko abagera ku 2267, babayeho mu buzima bubi bwo gucuruzwa, gukubitwa no gukoreshwa ubucakara.

    Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye kwakira bamwe muri izi mpunzi, rumaze kwakira ibyiciro bitanu birimo abagera kuri 515, muri aba hari 234 bamaze kubona ibihugu bibakira ndetse na 284 bakiri mu Rwanda.

    Abari mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera izwi nka Emergency Transit Center Mechanism (ETM) Gashora Transit Center.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, aherekejwe n’Abakozi ba HCR n’Abayobozi ba Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano; basuye nkambi iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amira Elfadil yashimye uburyo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwemera kwakira aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi bari baraheze muri Libya.

    Ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko yemeye gusubiza n’ingoga ubusabe bwa Afurika Yunze Ubumwe, ku kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi, u Rwanda ni igihugu cya mbere cyagaragaje ko kiteguye kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Twasinye amasezerano mu 2019, iki kigo cya Gashora giteganywa n’ayo masezerano, uyu munsi nibwo bwa mbere nsuye iki kigo, nishimiye ikigero cya serivisi nahasanze, muri iyi nkambi harimo serivisi z’ubuzima, amazi, isuku n’isukura, ibyo kurya, iby’ibanze nkenerwa byose kuri aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi birahari.”

    Yavuze kandi ko mu byo yasanze muri iki kigo byamushimishije ari uburyo Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje agira ati “Nshaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda yashyize muri gahunda yayo yo gukingira izi mpunzi, nabwiwe ko bakingiwe, guha umwihariko aba bantu, nabishimye cyane, na none ndashima Perezida Kagame.”

    Amira Elfadil yavuze kandi ko mu gihe byari byitezwe ko amasezerano yo kwakira izi mpunzi arangira muri uyu mwaka, basaba u Rwanda ko yavugururwa kuko ibibazo biracyahari.

    Ati “Tuzavugurura amasezerano, birumvikana turacyakeneye ubufasha no gushyigikirwa na Guverinoma y’u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu bashaka ubuhunzi mu Rwanda, kugira ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya kuba mu Burayi cyangwa ahandi hantu.”

    Yakomeje agira ati “Akazi kacu ntabwo kararangira, tuzareba uburyo bwo kuvugurura amasezerano kubera ko turacyakeneye iki kigo kandi dufite ibihumbi by’impunzi nazo zikeneye kwitabwaho.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse hari n’ibikorwa byo kubaka andi macumbi agezweho azafasha mu gucumbikira izi mpunzi.

    Ati “Niba hari ibyifuzo byo kongera amasezerano mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa indi myaka, bizasabwa n’ababikeneye nka AU na HCR, bizaca mu nzira zisanzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hanyuma igihugu kizasubiza, […] kereka habaye ikindi kibazo.”

    Yakomeje agira ati “Bizongerwaho igihe, turiteguye, murabona ko hari n’inyubako irimo kubakwa kugira ngo dushobore kwakira abandi, ndumva nta kibazo cyaba kibirimo ariko leta y’u Rwanda izasubiza ari uko bamaze kubisaba.”

    Imibereho i Gashora…

    Mu 2017, nibwo Perezida Kagame yafashe icyemezo cy’uko u Rwanda rugomba kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika nyuma y’uko mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi hagaragaye amashusho n’amafoto agaragaza uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    Nyuma y’imyaka ibiri, izi mpunzi zahise zitangira kwakirwa mu Rwanda aho zicumbikorwa by’agateganyo ndetse kuva mu 2019, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bitanu ariko amakuru avuga ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Abayicumbikiwemo bagaragaje ko ubuzima bwahindutse n’ubwo abenshi muri bo bagifite inyota yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Mu byo bagenerwa uretse kuba heza, bakaryama bisanzuye ndetse abafite abagore bagahabwa inzu zo kubamo nk’umuryango, banigishwa imyuga itandukanye irimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, bakigishwa mudasobwa, abakeneye kwiga indimi z’amahanga nabo bakazigishwa.

    Mu bindi bahabwa harimo ubuvuzi aho muri iyi nkambi harimo ivuriro rikorana n’Ibitaro bya Nyamata ku buryo ugize ikibazo gikomeye hitabazwa imbangukiragutabara akajyanwayo. Banashyiriweho ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo, bahabwa televiziyo bareberaho amakuru agezweho ndetse buri wese aba afite gaz ashobora kwifashisha ateka mu gihe ibyo yatekewe atabyishimiye.

    Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko kandi uretse ibisanzwe bagenerwa hari n’amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kugura ibyo bakeneye ndetse bakaba baranashyiriweho Internet ya Wi-Fi ibafasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kuvugana n’abavandimwe babo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Uwitwa Hassan Abdelbagi Hussein wo muri cya Sudani y’Epfo yagize ati “Turashimira u Rwanda rwatwakiriye, ubuzima ni bwiza hano mu nkambi ariko turifuza ko badufasha tukajya i Burayi.”

    Komiseri Amira Elfadil avuga ko ibibazo nk’ibi by’abimukira biterwa n’ibibazo bya politiki, ubushomeri mu rubyiruko, imibereho mibi, intambara, amakimbirane n’ibindi bibazo bitandukanye bituma by’umwihariko abakiri bato bafata ibyemezo byanashyira ubuzima bwabo mu byago bashaka kujya mu Burayi.

    Yakomeje agira ati “Umugambi wanjye na bagenzi banjye muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ni ugufasha ibihugu binyamiryango gushyiraho amahirwe menshi ku rubyiruko ry’Abanyafurika ku buryo aho kugira ngo bafate ibyemezo byo guhunga Afurika, babone ibyiza bifuza iwabo, akazi keza, ubuzima bwiza amahirwe yo guteza imbere impano zabo byose bakabibona iwabo.”

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita kuri izi mpunzi

    Amira Elfadil yeretswe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora

    Yasabye u Rwanda kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira kugira ngo rukomeze gufasha AU

    Abari muri iyi nkambi bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugeni

  • Zitukwamo nkuru: Menya uko Bamporiki yahangan… – #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien (Seburikoko/Papa Sava) umaze kuryubaka muri sinema Nyarwanda, amaze kwegukana ibihembo byinshi muri iki gisata kubera kugaragaza ubuhanga budasazwe muri filime zitandukanye akinamo. N’ubwo amateka ye ari maremare muri iki gisata, yakuriye ingofero Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko n'ubwo bagiye bahurira mu marushanwa atandukanye, yakoresheje imbaraga zikomeye mu guteza imbere uruganda rwa sinema ndetse akanahesha ishema abarurimo imahanga. Ati:

    Hon. Bamporiki ni umuntu twahuye kuva mu 2001, uri kwibaza icyo gihe? Twahuriraga muri Kigali ngali twese turi mu marushanwa y'imivugo n'ubusizi, urumva hashize igihe kirekire. We yantanze kuzamuka cyane yiga ibya sinema muri kiriya kigo cya Samuduha cy'abanya- America agera no mu Urunana urumva njyewe icyo nifuzaga ni ugutsinda amasomo muri kaminuza. Hon. Mudidi yarambwiraga ati iga neza siyanse ibindi ubikore nk'ibigufasha kuruhuka.

    Seburikoko umaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri sinema nyarwanda yavuze ko Bamporiki yahesheje ishema abari mu ruganda rwa sinema imahanga

    Yakomeje avuga ukuntu Bamporiki yaje guhesha ishema abari muri iki gisata imahanga, yamushimagije ati 'Icyo mukundira rero icya mbere zitukwamo nkuru, yakoze 'Long Coat' yageze America iratsinda ni n'umuyobozi mwiza waduhagarariye neza. Icya kabiri ari mu nzego zishobora kudufatira ibyemezo'. Yakomeje avuga ko Bamporiki gutwara igihembo kuri we yumva ari ishema bitandukanye n’ibyo abona aha hanze abantu baba bahanganye kurusha uko batera imbere.

    Filime 'Long Coat 'ya Bamporiki igaruka ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Iyi filime imara iminota 63 akaba yarayishyize hanze mu mwaka wa 2008. Nyuma yaho yaje kubona igihembo muri Africa Film Festival, New York muri Leta zunze ubumwe za America.

    Seburikoko yavuze ko kuba Bamporiki yeregukanye igihembo muri Amerika ari ishema kuri we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104331/zitukwamo-nkuru-menya-uko-bamporiki-yahanganaga-na-seburikoko-mu-marushanwa-nuko-byagenze–104331.html

  • Noella Izere wasabye ko Sugira amutera inda y… – #rwanda #RwOT

    INKURU WASOMA: Sugira yagize icyo avuga ku muhanzikazi Noëlla Izere wamusabye kumutera inda, Rugwiro Hervé ati ‘umwana ni umugisha’!

    Noella Izere aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Icyaka’, ijambo yanakoresheje ubwo yifurizaga isabukuru nzira Sugira Ernest ufite ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka 5 ishize. Ku rukuta rwe rwa Twitter, Izere Noella yanditse ashimira ndetse anifuriza isabukuru nziza Sugira aho yagize ati “Happy birthday my teshamutwe mbega ICYAKA.” Ni ubutumwa yanditse munsi y’ubwo Sugira Ernest yanditse nawe kuri Twitter yishimira ko yongerewe undi mwaka wo kubaho.

    Ibyo Noella Izere yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

    Noella Izere uvukana n’umuhanzikazi w’umunyabigwi Liza Kamikazi, aherutse kwisabira Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo uyu mukinnyi yitwaraga neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun mu 2021, ndetse agafasha Amavubi kugera mu mikino ya 1/4. Indirimbo ‘Icyaka’ Noella yayituye Sugira Ernest ndetse anamwibutse ko amuzirikana.

    Noella aherutse gusaba Sugira ko yazamutera inda

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ICYAKA’ NOELLA IZERE YATUYE SUGIRA ERNEST

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104344/noella-izere-wasabye-ko-sugira-amutera-inda-yakomeje-kugaragaza-icyaka-no-ku-isabukuru-ye-104344.html