Blog

  • AMAFOTO : Platini yasezeranye imbere y’Imana mu bukwe bw’agatangaza #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini wasezeranye n’umukuni we Olivia Ingabire bari bamaze igihe bakoze indi mihango ibaganisha kubana nk’umugore n’umugabo.

    Mu minsi yashize basezeranye imbere y’amategeko ndetse mu mpera z’icyumweru gushize hari habaye imihango yo gusaba no gukwa.

    Kuri uyu wa gatandatu rero habaye umuhango usa nk’ubinjiza mu rugo rumwe, bombi bahamirije imbere y’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ko babaye umwe.

    Ibi birori binogeye ijisho, byabereye muri imwe muri Hoteli i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Photos © Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Platini-yasezeranye-imbere-y-Imana-mu-bukwe-bw-agatangaza

  • Huye : Umugabo arakekwaho kwicisha ifuni umugore we wari mubyara we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Rugira Amandin Jean Paul uyobora Umurenge wa Ruhashya, avuga ko inzego zahise zitangira iperereza ku ubu bwicanyi, ndetse ko uriya mugabo yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mbazi muri kariya Karere ka Huye.

    Yagize ati 'Ukekwaho icyaha twamufashe ; naho umurambo wa nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.'

    Gusa abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga mu makimbirane ndetse ko abaturanyi bari barabyinjiyemo bakagarerageza kubikemura.

    Umwe muri aba baturanyi babo avuga ko ubuyobozi bwari bwarabagabanyije inzu noneho 'umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi ; bari barashakanye ari ababyara.'

    Akomeza agira ati 'Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.'

    Uyu muturanyi w’uriya muryango avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uriya mugore yari atetse ari na bwo umugabo we yamuhengereye ari muri turiya turimo agahita amukubita ifuni mu mutwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugabo-arakekwaho-kwicisha-ifuni-umugore-we-wari-mubyara-we

  • Umuhanzi Platini yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wohoze mu itsinda Dream Boys, Platini P yaraye akoze ubukwe na Ingabire Olivia ni nyuma y’umwaka urenga bakundana.

    Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko nta byinshi yigeze yifuza gutangaza ku bukwe bwe cyane ko no gusezerana imbere y’amategeko byabaye bisa nk’ibitunguranye.

    Mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia.

    Indi mihango yose y’ubukwe yari isigaye ikaba yaraye ibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.

    Uyu muhanzi utarifuje gushyira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe nyuma yo gutandukana na Ingabire Olivia, uyu munsi nibwo yasabye anakwa Ingabire Olivia.

    Nemeye Platini na Ingabire Olivia bakaba bagiye kubana nyuma y’umwaka umwe bakundana. Olivia akaba yiga muri kaminuza y’Abadive ku Gishushu.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-platini-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Platini wamenyekanye muri Dream Boyz yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we, Amafoto #rwanda #RwOT

          

    Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu tsinda rya 'Dream Boyz' yahoze ahuriyemo na Mujyanama Claude 'TMC', ntakiri ingaragu nyuma yo gusezerana n'umukunzi we, Ingabire Olivia kubana akaramata , kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.

    Uyu muhango wabereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho babanje gusezeranira imbere y'Imana, nyuma hakirukiraho kwiyakira.


    Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement ni we wari ugaragiye Platini nk'uko byagenze mu mihango yabanje.

    Ubukwe bwa Platini bwateguwe mu ibanga rikomeye, abari batumiwe b'intoranywa ni bo bari bazi ibyabwo.

    Bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwitabiriwe n'abantu bake.

    Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys ryaje gutandukana agahitamo gukora ku giti cye kandi bikamuhira, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Veronica, Atansiyo, Helena, Fata amano n'izindi…  asezeranye na Ingabire Olivia nyuma y'imyaka itatu ishize atandukanye na Ingabire Diane wahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/28/platini-wamenyekanye-muri-dream-boyz-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-amafoto/

  • Burera: Imiryango itishoboye irenga 600 igiye gufashwa kubona isakaro –

    Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.

    Yagize ati “Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615.”

    Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.

    Amabati 7145 azakoreshwa mu gusakarira iyi miryango yamaze kugurwa

  • Nyakabanda: Barinubira kwimwa ibiryo kuko batishyuye, bajya kubishaka hanze y’ikigo bagahanwa –

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cyo gutegekwa kwishyura umufuka wa sima mu gihe baba basimbutse bagiye gushakisha icyo kurya hanze y’ikigo.

    Bavuze ko babazwa cyane n’uburyo bagenzi babo barya bo bari kwicira isazi mu maso kuko nta mafaranga yo kurya bishyuye.

    Umwe yagize ati “ Muzatubarize kuki batwima ibiryo hanyuma bakanga ko tujya kubishakisha hanze ahubwo twasimbuka kubera inzara iba itwishe badufata bakaduteka gukura umufuka wa sima?”

    Undi ati “ Baratubangamira cyane, ntabwo waba utariye inzara ikwishe ngo ukurikire neza amasomo nk’umuntu wariye agahaga kuko niho ha handi usanga umwana ari gusinzira mu ntebe kubera inzara.”

    Undi munyeshuri yagize ati “ Dusimbuka ikigo kuko tuba dushonje kandi nawe uri umuntu ntiwakwicara ubona bagenzi bawe bari kurya ufite nk’amafaranga yagura igikombe cy’amata ngo ureke kujya kuyashaka.”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwababwiye ko amafaranga y’agafuka ka sima bacibwa ari ayo kubaka uruzitiro rw’ikigo baba bangije.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise yahakanye iby’aya makuru avuga ko abanyeshuri babivuga babeshya.

    Ati “ Bakubeshye, ngaho genda uzane umwana wazanye umufuka wa sima turebe ko avugisha ukuri. Ese umwana uvuga ibintu nk’ibyo ni nde? ntabwo ari byo njyewe ndashaka ko uzana umwana wazanye umufuka wa sima ariko kuki abanyamakuru abana bababwira ibintu mugahita mwumva ko ari ukuri.”

    Nubwo uyu muyobozi ahakana aya makuru hari bamwe mu babyeyi bemereye IGIHE ko abana basimbutse basabwa ibihumbi 10Frw by’umufuka wa sima ku buryo batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.

    Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukana cyangwa kwima abana ibiryo bya saa Sita kuko batishyuye amafaranga ariko yibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo igende neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagize ati “ Ababyeyi bumve ko ari uruhare rwabo mu gufasha ibigo mu kugaburira abana ngira ngo kandi murabizi Leta nayo ishyiramo uruhare muri iyi gahunda kugira ngo yunganire ababyeyi, ibyo bivuze ko mu byukuri nta mwana ukwiye kubuzwa ayo mahirwe mu gihe ababyeyi bagishaka ubwo bushobozi.”

    Kubera kwimwa ifunguro rya saa Sita usanga abana benshi iyo amasaha yo kurya baba bari kuzenguruka mu duce dutandukanye mu kwirinda ko bakomeza kureba bagenzi babo bari kurya

    Umunyeshuri wo kuri Groupe Scolaire Kabusunzu iyo aseseye agafatwa yishyura ibihumbi 10Frw byo kugura agafuka ka sima

  • Ndakwizera kandi ndagushyigikiye- Arthur avuga ku mukunzi we weruye ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwenya wanyujije ubutumwa kuri Twitter asubiza ubwari bwatangajwe n’umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa agaragaza ko ari we mukobwa Dr Kayumba yari agiye gufata ku ngufu, yabaye nk’umwihanganisha.

    Nkusi Arthur yagize ati 'Mukundwa, nterwa ishema n’imbaraga n’ibakwe byawe. Ndakwizera kandi ndagushyigikiye.'

    Uyu munyarwenya utarakunze kwerura umukunzi we, muri Mutarama ni bwo yeruye ko amaze igihe akundana na Fiona Muthoni Ntarindwa na we utari mushya mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuko yakunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

    Icyo gihe Arthur yabivuze mu kiganiro gitambuka kuri radio asanzwe akoraho ariko icyo gihe yari yaje nk’umutumirwa, yavuze ko we n’uyu mukunzi we bakundanye kuva muri 2015 ndetse ko yumva adateze kugira uwo azasimbuza uyu mukobwa.

    Ni ukuvuga ko ibivugwa na Fiona Muthoni Ntarindwa ko yari agiye gufatwa ku ngufu na Dr Kayumba, bishobora kuba byarabaye ari mu rukundo na Nkusi Arthur kuko ngo batangiye gukundana muri 2015 hanyuma biriya avuga ko yari agiye gukorerwa, akaba avuga ko byabaye muri 2017.

    Gusa Dr Kayumba we akomeje guhakana ibi avugwaho, akavuga ko uriya mukobwa ari umubeshyi ahubwo ko ari we wakunze kumwikururaho ndetse ngo we akamubera ibamba ngo kuko yari yaramaze kumenya ko akoresha umubiri kugira ngo agere ku ntego ze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ndakwizera-kandi-ndagushyigikiye-Arthur-avuga-ku-mukunzi-we-weruye-ko-Dr-Kayumba-yashatse-kumusambanya

  • ShaddyBoo yahishuye ko adakeneye umugabo nyuma yo guhabwa agatubutse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ShaddyBoo asinye amasezerano muri kompanyi ikomeye yamuhaye agatubutse yatangaje ko adacyeneye umugabo.

    Shaddyboo ibyishimo byamurenze

    Shaddyboo wari ufite akanyamuneza mu maso nyuma yo gusinya amasezerano y'umwaka yamamariza sosiyete ivana mu mahanga ibicuruzwa bitandukanye, yasubije abakunze kwibaza niba ateganya kongera gushaka umugabo.

    Uyu mugore umaze imyaka itari mike atandukanye na Meddy Saleh bafitanye abana babiri, yavuze ko adafite inyota yo gushaka undi mugabo.

    Ati 'Ntakubeshye ndishimye, mfite abana banjye bankunda nanjye nkabakunda. Ntabwo mfite inyota y'umugabo. Nabihariye Imana […] naza sinzamusubizayo, niwe Imana izaba yanyoherereje kandi nzamushima. Ubwo igihe cyanjye kizaba cyageze cyo gushaka umugabo, ariko mu bitekerezo byanjye ntabwo ibyo bintu bijya bintakariza umwanya.'

    Shaddyboo uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse byanatangiye kumwinjiriza akayabo, avuga ko yatangiye kuzikoresha yikinira ndetse ari n'uburyo bwo kubika amafoto y'urwibutso.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahishuye-ko-adakeneye-umugabo-nyuma-yo-guhabwa-agatubutse/

  • Amashirakinyoma ku mafoto yacicikanye ya Miss Ingabire Grace ari kumwe n'umusore byaketsweko bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize hacicikanye ifoto ya Miss Ingabire Grace ari kumwe n'umusore witwa Eliel Sando usanzwe ari umu producer. Iyi foto ikimara kujya hanze abantu benshi bahise bakeka ko hari urukundo ruri hagati y'aba bombi.

    Producer Eliel yatangarije Inyarwanda.com dukesha  iyi nkuru ko nta rukundo ruri hagati ye na Miss Ingabire ahubwo ko ari umufana we kuva mu 2014 akaba ari nayo mpamvu yishimiye cyane intambwe nziza yagezeho yo kuba Miss Rwanda 2021. Ati: 'Njye ndi umufana wa Grace kandi nshimishwa no kumufana akaba yarabaye umustar'. Yongeyeho ati: 'Nibiramuka bigeze kuri Grace ntibiri buntangaze kuko ibihuha ndabimenyereye' .

    Ku bijyanye n'aya mafoto yagiye hanze ya Eliel ari kumwe na Miss Ingabire Grace, Eliel yavuze ko aya mafoto ari ayo mu mwaka wa 2014 ubwo yahuraga na Miss Grace bahujwe n'amashusho yararimo akora ya Kigali Parents School. Yari amashusho agamije gukusanyiriza hamwe abize muri icyo kigo kiri mu bya mbere mu gutanga uburezi mu Rwanda.

    Eliel yagize ati: 'Najyaga mpura n'abantu mbona ntatandukaniro ariko umunsi nahuye na Ingabire Grace nabonye yihariye ku buryo Grace ari umwe mu bantu nahamya ko yakwerera imbuto nziza buri wese uzamumenya'. Eliel yifuza ko buri muntu uzahura na Ingabire Grace azamubera umugisha.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amashirakinyoma-ku-mafoto-yacicikanye-ya-miss-ingabire-grace-ari-kumwe-numusore-byaketsweko-bakundana/

  • Wa muhanzikazi wasabye Sugira Ernest ko amutera inda yakoresheje amagambo akomeye mu kumwifuriza isabukuru #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Izere uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Icyaka,ntiyatanzwe kwifuriza Sugira Ernest isabukuru nziza aho yamwise “iteshamutwe rye”.

    Ku rukuta rwe rwa Twitter, Izere Noella yanditse yifuriza isabukuru nziza Sugira,ati “Happy birthday my teshamutwe mbega ICYAKA.”

    Ubutumwa yabwanditse munsi y'ubwo Sugira Ernest yanditse nawe kuri Twitter yishimira ko yongerewe undi mwaka wo kubaho.

    Kuwa 27 Mutarama 2021,nibwo Noella Izere yisabiye Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo uyu mukinnyi yitwaraga neza mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C rya CHAN2020, Amavubi yatsinzemo Togo ibitego 3-2 bigatuma yerekeza mu mikino ya 1/4.

    Sugira Ernest yavutse tariki ya 27 Werurwe 1991 avukira mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Kabeza. Sugira Ernest akaba ari ubuheta(umwana wa 2) mu muryango w'abana 6, abakobwa batatu n'abahungu batatu.

    Yize amashuri abanza mu Karere ka Kamonyi i Muganza, 2008 Sugira Ernest yatangiye amashuri yisumbuye mu ishuri rya ACJ Karama i Muhanga ahasoreza icyiciro rusange, Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye akaba yarakize kuri Ecole Technique de Kabgayi aho yize ibijyanye n'amashanyarazi (Electricity), akaba yaraharangije muri 2013.

    Amaze gukinira amakipe 5 arimo AS Muhanga, AS Kigali, APR FC, AS Vita Club na Rayon Sports wongereyeho n'Amavubi.



    Noella Izere yise Sugira “Iteshamutwe rye”amwifuriza isabukuru

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wa-muhanzikazi-wasabye-sugira-ernest-ko-amutera-inda-yakoresheje-amagambo