Blog
-
Abantu 49 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 44 barayikira #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 49 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 10.578 byafashwe. Hakize abantu 44 mu gihe nta muntu n'umwe wahitanwe n'iki cyorezo.
Amakuru yose ya Covid-19:
Habonetse abanduye bashya:49
Abanduye bose:21,419
Hakize:44
Abakize bose:19,785
Hapfuye:0
Abamaze gupfa bose:301
Abakirwaye:1,333
Abarembye:7
Abakingiwe bashya:0
Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw'Igihugu, Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira mu gihe kirenga umwaka ushize mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere w'icyo cyorezo.
Perezida Kagame yabigarutseho mu Isengesho ryo gusengera Igihugu no gushima Imana ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021. Ni umuhango yitabiriye yifashishijwe ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zashyiriweho gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.
Muri uwo muhango wahuje abayobozi bakuru b'Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba umuco wo gushima Imana no gusengera Igihugu ukomeje gushinga imizi, no muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19.
Ati: 'Nubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu. Dufite byinshi byo gushimira. Turashimira cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n'abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z'iyi ndwara. Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw'Igihugu cyacu.'
Yakomeje asaba abayobozi gufata igihe cy'ayo masengesho nk'umwanya wo gutekereza ku nshingano no kongera imbaraga, ubushake n'uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.
Yavuze ko ntawashidikanya ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke, asaba abayobozi gukora inshingano zabo bazirikana buri gihe ko bazikorera abo bashinzwe kubikorera.
Ati: 'Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry'uyu munsi ritwongera imbaraga n'ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho, kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda.'
Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage mu Rwanda kimwe no ku bindi bihugu ku Isi yose.
Ku buzima, icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 301, mu gihe abamaze gutahurwaho ubwo bwandu ari 21,370 barimo 19,741 bakize na 1,328 bakirwaye nk'uko bigaragazwa mu mibare yatangajwe taliki ya 27 Werurwe 2021.
Ku bijyanye n'ubukungu, icyorezo cya COVID-19 cyatumya umusaruro mbumbe w'Igihugu ugabanyukaho 3.4% bikaba bigaragaza uburyo ubukungu bw'Igihugu bwahungabanyijwe n'iki cyorezo.
Leta y'u Rwanda yateganyaga ko ubukungu bw'u Rwanda buzagabanyuka ku kigero cya 0.2% munsi ya zeru bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyibasiye u Rwanda n'Isi muri rusange.
Ibibazo by'igabanyuka ry'ubukungu byagiye bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w'igihugu mu bihembwe bine bigize umwaka, aho igihembwe cya mbere gusa ari cyo cyagaragayemo ubwiyongere bwa 3.7%, icya kabiri kigabanyukaho 12.4%, icya gatatu 3.6% na ho icya 4 kigabanyukaho 0.6% munsi ya zero.
Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha guhangana n'ingaruka z'icyo cyorezo hashyigikirwa inzego zagiye zizahazwa na cyo mu guharanira ko imiririmo n'ibindi bikorwa by'ubuzima busanzwe mu gihe urugamba rwo guhangana n'icyo cyorezo rugikomeje.
Ni muri urwo rwego mu ntangiriro z'uku kwezi hatangiye igikorwa cyo gukingira mu Gihugu hose, haherewe ku banyantege nke ariko kikaba kizasoza nibura mu Rwanda hakingiwe hejuru ya 60%.


-
Birwanyeho bakora moto itwara abantu 8 icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Abantu batandukanye bavuze ko iyi moto itakozwe mu rwego rwo gufasha abantu ahubwo ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyi moto izwi nka Okada yatumye benshi bibaza ukuntu umuntu yahindura ikinyabiziga gitwara abantu 2 kigatwara 8 badatekanye.
Umwe yagize ati 'Ntiwazamuye ubushobozi bwa moteri ahubwo wahaye moto imbaraga idafite zo gutwara abantu 8 ngo wavumbuye.Komeza.'
Undi yagize ati 'Ibi nta mutekano bitanga.Byarutwa ukagenda muri Bisi kuko umutekano ariwo wa mbere.'


-
Huye: Hamaze kuboneka imibiri 47 y'abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani – #rwanda #RwOT
Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y'amakuru yatanzwe n'umuturage mu buryo bw'ibanga.
Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z'uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y'aho abawugize bishwe bajugunywe.
Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n'abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.
Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n'ikimenyetso cy'uko higeze gutura abantu.
Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y'uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.
Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Uwimana ati 'Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n'abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n'ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n'umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.'
Amakuru atangwa n'abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.
Ati 'Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati 'aha hantu harimo abantu'; n'ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.'
Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy'abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n'indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.
Icyakora harimo n'iy'abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.
Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.
Gushakisha imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba birakomeje
Iyo mibiri yabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarani mu rugo rwa Rwamanywa Antoine rwahoze Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana
Mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 47 y'abishwe muri Jenoside bajugunywa mu musarani
Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy'abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n'indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru -
Rubavu: Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura bwa kabiri – #rwanda #RwOT
Ahagana saa Tanu z'amanywa kuri iki Cyumwer, tariki ya 28 Werurwe 2021, ni bwo uyu mwana yagerageje kwiyahura ariko abaturage ku bufatanye na Dasso na Polisi bamumanura mu giti atarashiramo umwuka.
Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwimanika nyuma y'uko yari amaze gucyahwa n'ababyeyi be bamuziza gutera amabuye imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Gisenyi.
Ni igikorwa atakiriye neza ndetse yahise afata inzira ajya kurira igiti yiziritse umugozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, mu kiganiro na IGIHE yemeje ko aya makuru ari impamo.
Ati 'Hari abana bateye amabuye imbangukiragutabara yo kwa muganga, umwe muri bo yacyashywe n'umubyeyi we, umwana ahita agenda yurira igiti cy'umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga. Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.''
Yasabye abaturage kwirinda gukubita abana cyangwa kubacyaha bababwira nabi ahubwo ko bajya babaganiriza igihe bakoze amakosa.
Si ubwa mbere uyu mwana agerageje kwiyahura kuko n'ikindi gihe yanyweye umuti wa tiyoda nyuma yo gukeburwa kubera amakosa yari yakoze.
Nyuma yo kumanurwa mu giti, uyu mwana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo aganirizwe hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kwiyahura.
Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu biyahura ariko akenshi ugasanga nta mpamvu zigaragara zabiteye kuko bamwe biterwa n'amadeni cyangwa amakimbirane yo mu miryange nko gucana inyuma kw'abashakanye.
Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri
Uyu mwana yuriye igiti afite umugozi yashakaga kwizirika mu ijosi -
Umugabo utagira igufwa na rimwe mu rutugu rwe akomeje gutangaza abantu bitewe n'ibyo akora. â YEGOB #rwanda #RwOT
Uyu mugabo wavutse adafite amagufwa y'urutugu akomeje gutangaza abantu kubera uburyo yegeranya intugu ze mu buryo budasanzwe aho ashobora kuzihuza zombi akamera nkuri gukoma amashyi akoresheje intugu ze.
Abasha guhuza intugu ze
Yitwa Corey Bennet akaba akomoka mu leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe za America, uyu yavukanye uburwayi budapfa kubaho kenshi. Ubu burwayi bwitwa 'cleidocranial dysplasia' bukaba butuma umwana avuka adafite amagufa mu ntugu ze (collar bones). Uretse ibi, ubu burwayi bushobora gutera n'ubundi bumuga burimo nko kuba umwana yavukana ubugufi budasanzwe, ashobora kandi kumera amenyo y'umurengera aruta ayasanzwe cyangwa se akaba yabura amenyo burundu ntazamere iryinyo na rimwe.
Ubu burwayi ntibupfa kubaho k'uburyo ubushakashatsi bugaragaza ko ku bana miliyoni bashobora kuvuka, umwana umwe ariwe ushobora kuvukana ubu burwayi. Kugeza ubu bizwiko abantu 1000 aribo bavukanye ubu burwayi mumibare izwi yanditse nkuko tubikesha urubuga 'rarediseases.org'
Uyu Corey rero yamenyekanye cyane k'urubuga rwa tiktok aho yakoze amashusho avuga ngo 'nzakoma amashyi nkoresheje intugu kugeza ubwo nzamenyekana ku isi hose' amwe mu mashusho yashyizeho agaragara ari gukoma amashyi akoresheje intugu ze vuba kandi cyane mbese ninkuko abantu bakoma amashyi bakoresheje ibiganza.
Bitewe nuko nta gufa na rimwe afite k'urutugu biramworohera cyane guhuriza intuguze mu gatuza ndetse n'ibintu byoroshye kuri we.
Abamukurikira bamubwiraga ku bwinshi ko ibyo akora bitangaje cyane. Corey yavuze ko kuva akiri umwana bakundaga kumusesereza cyane bamuziza ko ari mugufi, afite amenyo ateye nabi ndetse n'umutwe munini cyane, kuri we rero kuri ubu ngo yishimiye uko ateye bitewe nubwo yavukanye ubwo burwayi ngo bitamubuza gukora icyo ashaka.

Comments
0 comments
-
Rubavu: Umwana w’imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura bwa kabiri –
Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri iki Cyumwer, tariki ya 28 Werurwe 2021, ni bwo uyu mwana yagerageje kwiyahura ariko abaturage ku bufatanye na Dasso na Polisi bamumanura mu giti atarashiramo umwuka.
Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwimanika nyuma y’uko yari amaze gucyahwa n’ababyeyi be bamuziza gutera amabuye imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Gisenyi.
Ni igikorwa atakiriye neza ndetse yahise afata inzira ajya kurira igiti yiziritse umugozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, mu kiganiro na IGIHE yemeje ko aya makuru ari impamo.
Ati “Hari abana bateye amabuye imbangukiragutabara yo kwa muganga, umwe muri bo yacyashywe n’umubyeyi we, umwana ahita agenda yurira igiti cy’umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga. Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.’’
Yasabye abaturage kwirinda gukubita abana cyangwa kubacyaha bababwira nabi ahubwo ko bajya babaganiriza igihe bakoze amakosa.
Si ubwa mbere uyu mwana agerageje kwiyahura kuko n’ikindi gihe yanyweye umuti wa tiyoda nyuma yo gukeburwa kubera amakosa yari yakoze.
Nyuma yo kumanurwa mu giti, uyu mwana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo aganirizwe hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kwiyahura.
Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu biyahura ariko akenshi ugasanga nta mpamvu zigaragara zabiteye kuko bamwe biterwa n’amadeni cyangwa amakimbirane yo mu miryange nko gucana inyuma kw’abashakanye.
Umwana w’imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri
Uyu mwana yuriye igiti afite umugozi yashakaga kwizirika mu ijosi

