Blog

  • Huye: Hamaze kuboneka imibiri 47 y’abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani –

    Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga.

    Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y’aho abawugize bishwe bajugunywe.

    Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n’abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.

    Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n’ikimenyetso cy’uko higeze gutura abantu.

    Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y’uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.

    Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.

    Uwimana ati “Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n’abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n’ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n’umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.”

    Amakuru atangwa n’abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.

    Ati “Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati ‘aha hantu harimo abantu’; n’ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.”

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.

    Icyakora harimo n’iy’abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.

    Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

    Gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba birakomeje

    Iyo mibiri yabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarani mu rugo rwa Rwamanywa Antoine rwahoze Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana

    Mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 47 y’abishwe muri Jenoside bajugunywa mu musarani

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru

    [email protected]


  • Inkumi y'ikizungerezi irangije kaminuza yatunguye abantu ishyiraho itangazo ko yifuza umukunzi yaha agatubutse |menya ibisabwa ku muntu uzayegukana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi nkumi y'ikizungerezi ifite imyaka 32 yatunguye abantu benshi nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko yifuza umugabo gusa ibyo yasabye ni uko uwo mugabo yahaza ibyifuzo byayo na yo ikamuha agatubutse.

    Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga inifashishwa n'ibinyamakuru byinshi byagarutse kuri iyi nkuru birimo n'ikitwa Legitpost

    Uyu mukobwa w'ikizungerezi ufite imiterere idasazwe yitwa Charice Pieterson. Umwirondoro we kuri konte ye ya Facebook ugaragaza ko yavukiye Cape Town akaba yarize muri kaminuza yitwa University of Western Cape yo muri Africa y'Epfo.

    Uyu mukobwa akeneye umugabo ushobora guhaza amarangamutima ye, yavuze ko namubona nawe azamufasha mu buryo bw'amafaranga

    Yafashe ifoto igaragaza imiterere ye n'ikimero bidasanzwe ayishyira kuri Facebook maze ayiherekeza ubutumwa avuga ko ashaka umugabo umwitaho washobora guhaza amarangamutima ye nawe akamuha amafaranga. Yanditse agira ati 'Ndi njyenyine, nkeneye umugabo washobora kunyitaho agahaza amarangamutima yanjye nanjye nzamwitaho mu buryo bw'amafaranga'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/inkumi-y-ikizungerezi-irangije-kaminuza-yatunguye-abantu-ishyiraho-itangazo-ko-yifuza-umukunzi-yaha-agatubutse-menya-ibisabwa-ku-muntu-uzayegukana/

  • Urupfu rw'umwana wapfuye ubwo mama we w'imyaka 19 yari yagiye kwiyamamaza mu marushanwa y'ubwiza rwababaje benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Verphy Kudi, ufite imyaka 19,yabaga wenyine, yemeye icyaha mu rukiko rwa Crown ya Lewes icyaha cyo kwihekura yabigambiriye.

    Umukobwa we, Asiah Kudi, yapfuye ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa y'ubwiza yaberaga mugace atuyemo aho yasize uyu mwana wenyine agasanga yashizemo umwuka.

    Urukiko rwabwiwe ko isuzuma ryakozwe nyuma y'urupfu n'ibizamini by'ubucamanza byagaragaye ko urupfu rwe rwatewe no kutitabwaho.

    Umucamanza Christine Laing QC yavuzeko ko abunganira abaregwa bifuza kubona raporo mu izina rye, hamwe na raporo ya muganga

    Yategetse ko inyandiko zose z'imibereho ijyanye n'uru rubanza zimenyeshwa ubwunganizi mbere y'igihano cyari giteganijwe ku ya 28 Gicurasi.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/urupfu-rw-umwana-wapfuye-ubwo-mama-we-w-imyaka-19-yari-yagiye-kwiyamamaza-mu

  • Umukobwa yafashwe yibye umukunzi we Telefone ihenze n'ibintu byo mu nzu yiregura avuga ko amaze imyaka 2 amusambanya ntamuhe n'itike 'Ticket' #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mugihugu cya Kenya, mu majyepfo y'umujyi wa Nairobi, mu byumweru bibiri bishize.

    Uyu mukobwa wagejejwe imbere y'urukiko,yashinjwaga kuba yari afite ibintu byibwe harimo n'inikoresho byo mu nzu yafatanwe.

    Wangui yitabye umucamanza mukuru wa Makadara, Angelo Kithinji, yemeye ibyaha kandi yemeza ko urega, Eric Basweti, mu byukuri ari umukunzi we ndetse ahamya ko bamaranye imyaka irenga ibiri.

    Wangui yabwiye urukiko ko yavuye i Nakuru yerekeza i Nairobi kureba umukunzi we nkuko byari bisanzwe bikorwa, ariko ngo yagiye yafashe umwanzuro ko natamuha itike, aribushake ibyo atwara agakuramo amafaranga yo kujya ategesha aje kumureba.

    Uyu mukobwa yakomeje avugako, mu myaka 2 yose yakundanye n'uyu musore, ngo yagiye amubeshya ko amuha itike ariko yajya gutaha ntayimuhe akaba aribyo byamuteye umujinya agahitamo kumwiba.

    Eric yabwiye urukiko ko ku munsi uyu mukobwa yaje kumusuraho, yagiye mu bwiherero maze amaze kwiyuhagira, asanga terefone ze ebyiri zabuze n'ibindi bikoresho birimo televiziyo na radio nta bihari.

    Amaze kureba hirya no hino mu nzu, amenya ko umukunzi we yamaze kugenda atabimumenyesheje.

    Uyu musore avugako, yihutiye kujya mu iduka rya Safaricom kugira ngo asimbure umurongo we nibwo yaje kubona ko Wangui yamaze kohereza amafaranga muri terefone ye igendanwa angana na Sh 40,300 ku murongo utandukanye nuwo asanzwe akoresha.

    Yabimenyesheje abapolisi, bituma atabwa muri yombi.

    Umucamanza yarekuye Wangui atanze ingwate ya Sh 50.000 maze ategeka urubanza ruzakomeza ku ya 6 Mata.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umukobwa-yafashwe-yibye-umukunzi-we-telefone-ihenze-n-ibintu-byo-mu-nzu

  • Perezida wa Brazil yategetswe kwishyura umunyamakurukazi yakoreye ibya mfura mbi #rwanda #RwOT

    Mu mwaka ushize, Bwana Bolsonaro yavuze ko Patrícia Campos Mello yemeye ko yakorana imibonano mpuzabitsina n'umugabo ngo amuhe amakuru bituma bashwana.

    Umucamanza yavuze ko amagambo ya Bwana Bolsonaro yahindanyije icyubahiro cy'uwo munyamakuru.

    Perezida yategetswe kumuriha impozamarira y'ama-reais (akoreshwa muri Brazil) 20,000, ni ukuvuga miliyoni 3,3 mu mafaranga y'u Rwanda. Ashobora kujuririra iki cyemezo.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Madamu Campos Mello, umunyamakuru watsindiye ibihembo mu mwuga we ukorera ikinyamakuru Folha de S.Paulo gisohoka buri munsi muri Brazil, yavuze ko icyo cyemezo cy'umucamanza ari “intsinzi kuri twe twese abagore”.

    Umuryango w'abanyamakuru barwanya ihohoterwa, wanditse kuri Twitter ko ari “umunsi ukomeye” ku banyamakuru b'abagore no ku itangazamakuru ry'umwuga muri Brazil.

    Bwana Bolsonaro w'imyaka 66, Perezida wa Brazil kuva mu kwezi kwa mbere mu 2019, afite amateka yo kwanga bikomeye abanyamakuru bakora inkuru zinenga ubutegetsi bwe.

    Madamu Campos Mello yareze perezida bijyanye n'amagambo yavuze mu kwezi kwa kabiri mu 2020.

    Mu nkuru ivuga kuri ayo magambo, ikinyamakuru Folha cyashinje Bwana Bolsonaro gutuka Madamu Campos Mello mu magambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

    Bwana Bolsonaro yavuze ko uwo munyamakuru “yashatse inkuru itaboneka ahandi” ku “kiguzi icyo ari cyo cyose indwanya”, nkuko icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo kivuga ko ari ayo perezida yavuze.

    Yatsinze n'umuhungu wa perezida

    Madamu Campos Mello yanditse urukurikirane rw'inkuru z'iperereza ku itsinda rikoresha WhatsApp mu guteza imbere ibikorwa byo kwamamaza Bwana Bolsonaro riharabika abo bahatanye, mbere yuko amatora ya perezida yo mu 2018 aba.

    Mu kwezi kwa mbere, Madamu Campos Mello yanatsinze urundi rubanza rujya gusa n'urwo yari yarezemo Eduardo, umuhungu wa perezida, akaba ari n'umudepite mu nteko ishingamategeko ya Brazil.

    Muri videwo yo kuri YouTube yo mu kwezi kwa gatanu mu 2020, yabaye nk'uvuga ko uwo munyamakuru “yagerageje kureshya” umuntu ngo amuhe amakuru ahindanya se.

    Umucamanza yavuze ko ayo magambo ari igitero cyibasiye icyubahiro cy'uwo munyamakuru.

    Nuko umucamanza ategeka uwo muhungu wa Bwana Bolsonaro kuriha umunyamakuru impozamarira y'ama-reais 30,000 (arenga miliyoni 5 mu mafaranga y'u Rwanda).

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/perezida-wa-brazil-yategetswe-kwishyura-umunyamakurukazi-yakoreye-ibya-mfura

  • Perezida Kagame yifatanyije n'abanyamadini gushima Imana ku buryo u Rwanda rwitwaye mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo habaga amasengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ''National Prayer Breakfast'.

    Aya masengesho ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri aya masengesho, yavuze ko ashima kuba ibikorwa byo gusengera igihugu byarakomeje no muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse yemeza ko bikwiye.

    Ati 'Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 nubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini. Birakwiye ko dufata umwanya nk'uyu tugasengera igihugu cyacu.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo no kuba rwarabashije kubona inkingo za COVID-19.

    Ati 'Dufite byinshi byo gushimira, turashimira cyane cyane ko twese Abanyarwanda dufatanyije n'abayobozi bacu twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z'iyi ndwara. Twishimiye kandi ko inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw'igihugu cyacu. Nk'abayobozi rero guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n'uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.'

    Perezida Kagame yavuze ko aya masengesho akwiye kongerera abayitabiriye imbaraga zo gukorera neza abo bafite mu nshingano.

    Ati 'Nta washidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry'uyu munsi ritwongerera imbaraga n'ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo niwo mugisha twifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Aya masengesho yo gusengera igihugu yari ateganyijwe kuba muri Mutarama 2021 gusa aza gusubikwa. Umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa ya Rwanda Leaders Fellowship, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, iki gihe yabwiye The NewTimes ko aya masengesho yari ateganyijwe yahagaritswe kubera COVID-19.

    Yagize ati 'Nyuma y'isesengura ku kwiyongera kw'abandura COVID-19 mu gihugu, twahagaritse iki gikorwa ngarukamwaka.'

    Aya masengesho ahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n'abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiragiza umushya uba ugiye gutangira.

    Iki gikorwa cy'amasengesho yo gusengera igihugu cyatangiye bwa mbere tariki 1 Nzeri 1995, ubu akaba ari ku nshuro ya 26 kiba.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo n’uko rwabashije kubona inkingo za Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ishimwe-ry-u-rwanda-rwabashije-kubona-inkingo-za

  • Umugore yemeye ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Connecticut muri US, yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi ndetse ngo yaguka umunsi ku munsi.

    Uyu mugore ubwo yabwiraga abamukurikira kuri uru rubuga yavuze ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.


    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi. Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000. Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/28/umugore-yemeye-ko-ariwe-ufite-iminwa-minini-ku-isi-amafoto/