Blog

  • Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk'uyu w'itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

    Leta y'abicanyi yakomeje gukangurira abaturage gukora Jenoside

    Tariki ya 18/4/1994, abagize Leta y'abicanyi barimo Édouard Karemera, wagombaga kuba minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu baje i Gitarama gushishikariza abaturage gukora Jenoside.

    Kuri uwo munsi Perezida Théodore Sindikubwabo yagiye ku Gikongoro akorana inama n'abategetsi ba perefegitura ya Gikongoro, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, i Murambi, mu Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro. Avuye ku Gikongoro, Sindikubwabo yagiye ku biro bya Komini Nyakizu (Butare) ashishikariza abicanyi gutangira Jenoside. Ibyo bikorwa byo gushishikariza abaturage gukora Jenoside Sindikubwabo yabikoreraga mu ruhame, aho abaturage babaga baje kumwumva, bateguwe n'abategetsi ba Komini.

    Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

    Sitade ya Gatwaro yari yubatse muri Perefegitura ya Kibuye, Komine ya Gitesi, Segiteri ya Bwishyura. Ubu ni mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gatwaro. Abatutsi bajyanywe muri Sitade n'abategetsi ba perefegitura Kibuye, ku isonga hari KAYISHEMA Clément, bababeshya kubarindira umutekano bari hamwe. Impunzi zajyanywe muri sitadi Gatwaro inyinshi zari ziturutse ahandi zari zarokokeye nko kuri Kiliziya ya Kibuye na Home Saint Jean, Kiliziya ya Mubuga, n'ahandi henshi. Hari abandi benshi bavuye kuri Komine Mabanza, I Rubengera, n'amaguru (19 Km), berekeza kuri Perefegitura ya Kibuye, bagezeyo babasabye kujya muri Sitade ya Gitwaro.

     

    Mbere yo kwinjira muri Sitade ya Gatwaro bamburwaga ibyo bari bitwaje byose birimo nk'inkoni n'ibindi. Bamaze kugeramo babafungiye amazi, baraharwarira kubera umwanda, abinjiyemo ari inkomere cyangwa abari barwaye bageragezaga kujya kwivuza mu Bitaro bya Kibuye byari bifatanye na Sitade Gatwaro ariko basubizwaga inyuma n'amasasu iyo bagiraga amahirwe ntibicwe.

    Perefe KAYISHEMA yabuzaga abagira neza gutabara impunzi; umuganga w'umudage Dr Wolfgang Blam yakomeje gukora mu bitaro afatanya na Dr HITIMANA Léonard mu kuvura no kwita ku nkomere z'Abatutsi mu bwitange bukomeye. Umugore wa Dr Blam bashatse kumwica kubera ko yari umututsikazi, nawe asaba ko bamwicana nawe n'abana be. Uwabigizemo uruhare ni Dr Charles TWAGIRA wari umuganga ku Kibuye, Joseph MPAMBARA Interahamwe yo ku Mugonero, uvukana na Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda ahanishwa igifungo cy'imyaka 25. Joseph MPAMBARA yahungiye mu Buholandi, aburanishwa n'inkiko zaho, tariki ya 9/7/ 2011 zamuhamije icyaha cyibasira inyoko muntu nka kimwe mu bikorwa bigize umugambi wa Jenoside, akatirwa gufungwa burundu.

    Jenoside muri Stade yatangiye ku cyumweru tariki ya 18/04/1994 itangizwa na Perefe KAYISHEMA Clément akaba ari nawe wishe Umututsi wa mbere witwaga MUNYAKARAGWE Ezechiel (Pasteur Adventiste) akoresheje imbunda yasabye umujandarume. Yaje ari kumwe n'interahamwe, abajandarume, abapolisi, abasirikare n'abasivile bari bitwaje intwaro. Batangiye kugota Sitade ndetse abandi bazamutse ku musozi wa Gatwaro hejuru kugira ngo hatagira ubacika. Perefe KAYISHEMA yatanze itegeko ryo gutangira kwica Abatutsi. Abatutsi bicishijwe imbunda, gerenade, imipanga, imihoro n'izindi ntwaro gakondo. Kuri uwo munsi wa mbere bahagaritse kwica Abatutsi ahagana 18h00'. Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka mu ijoro bari bataricwa. Batinye kwinjira muri Sitade ninjoro ahubwo bahitamo kuguma hanze hamwe n'Interahamwe zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu na Gisenyi.

    Ninjoro, Abatutsi begeranyije imirambo y'abishwe n'indembe baziha ubufasha bw'ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bazagaruka bukeye bwaho. Bagiye mu kabare kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeya bwaho kuwa 19/04/1994 nka 6h00' za mugitindo nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk'uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by'umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n'ibindi bikoresho gakondo.

    Kayishema yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cya burundu.

    Iyicwa ry'Abatutsi muri Kamonyi, kuri Kayumbu

    Ikiraro cya Kayumbu giherereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Tariki ya 18/04/1994, Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi bari baturutse impande zitandukanye, bangiwe kwinjira muri iyo kiriziya na Padiri mukuru wayo Pio NTAHOBARI n'umwarimu witwa Rwakayigamba ndetse n'umukarane wo kwa padiri witwa NYAGAHENE bavuga ko badashaka ko babasenyera Kiriziya. Icyo gihe Abatutsi bagiye mu isoko ryari imbere ya kiriziya. Abicanyi ntibanyuzwe kuko baje no kwirukanwa aho ngaho, bavuga ngo Imana y'Abatutsi iri i Kabgayi nibagende.

     

    Bafashe umuhanda bose baramanuka, bageze mu Kibuza (kuri ubu hubatse urwibutso rwa Kamonyi) bahasanga igitero ariko barakirokoka, basanze ikindi gitero ahitwa mu Gaperi cyicaga abana b'abahungu n'abagabo. Icyo gitero abakirokotse bakomeje umuhanda bagera kuri Paruwasi ya Musambira, bahasanga Padiri mukuru, babashyira mu kiriziya. Bukeye, tariki 19 mata haza imodoka yuzuye abasirikare binjira mu gikari cyo kwa padiri bakorana inama n'impunzi za Kivuye zari zihari. Mu kanya gato Padiri mukuru ati mujyende nta mpunzi dushaka bavuze ko zose zigenda cyane cyane izaje nyuma. Interahamwe zarabirukanye n'imipanga. Abasirikare b'abajepe bajya ku kiraro cya Kayumbu, kuhabategera batangira kubarasa, imirambo yuzura aho ku kiraro cya Kayumbu n'impande zacyo.

    Abasirikare barangije kubarasa barigendeye, haza abaturage n'interahamwe batangira kwica abakirimo umwuka bakoresheje intwaro gakondo ndetse banabacuza. Abenshi mu bakoze ubu bwicanyi ntabwo bamenyekanye kuko bwakozwe n'abasirikare batari bamenyerewe aho ngaho.

    Iyicwa ry'Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka, Rusizi

    Guhera ku itariki ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka kuko ubwicanyi bwari bwatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi kandi interahamwe zatangiye gutwikira Abatutsi. Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari batuwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe yari yabeshye ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n'Abapolisi bo kubarinda. Icyo yari agamije, kwari ukugira ngo amenye Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo hatagira abahungira muzi Zayire.

    Kuwa 17/04/1994 Burugumesitiri wa Komini Kamembe MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n'uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI Thaddée, bakoranye inama n'interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Bucyeye bwaho kuwa 18/04/1994 interahamwe zaraje zirabica bakoresheje Gerenade, nta mpongano, imipanga, inkota, n'izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri NGIRINSHUTI Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n'imyambi) babaga bahunganye ababwira ati: 'nta mpunzi ihungana intwaro, yagiragango nibaterwa hatazagira uwitabara'.

    Ikindi ni uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n'interahamwe kuwa 18/04 zije kubica.

    Kuri Komini ya Kamembe kuwa 19/04/1994 hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye. Mbere y'uko bicwa Burigadiye wa Komini Kamembe witwa GATERA Casimir yabanje kubarwanaho abahisha muri Komini noneho Burugumesitiri wa Kamembe MUBIRIGI Jean Napoléon aramubwira ati: 'interahamwe ziribeshya zigasenya iyo Komini zishaka abo Batutsi wahishe urwigendeho, sohora abo Batutsi bicwe vuba'. Burigadiye yahise abasohora hanze interahamwe zirabica bose.

    Tariki ya 18/4/1994, i Cyangugu, Abatutsi biciwe no kuri paruwasi Nyabitimba muri Komini Karengera no ku bitaro bya Mibilizi muri Cyimbogo.

    Iyicwa ry'Abatutsi kuri paruwasi ya Simbi, Huye

    Umurenge wa Simbi uherereye mu yahoze ari Komini Maraba yayoborwaga na Burugumesitiri Habineza Jean Marie Vianney guhera mu mpera za 09/1990. Uyu mu Burugumesitiri yaranzwe no gutoteza Abatutsi bikomeye kuko aricyo bari bamushyiriye ku butegetsi:

    -Habineza yagiye mu kigo cya CERAI i Simbi mu gitondo afata Mazimpaka Gregoire wayiyobaraga, arazamuka i Cyendajuru afata mwarimu Kanobayire Jean Baptiste abajyana baboshye bari hagati y'abapolisi babiri bafite imbunda, bajya mu ngo zabo i Gisakura kubasaka ngo bashaka imbunda bahawe n'inkotanyi.

    -Yashyize imbaraga mu gutoza interahamwe kwikorera ibikoresho byicishijwe abatutsi(impiri zitwaga nta mpongano y'umwanzi, imiheto n'imyambi, amacumu), no kuziha ibindi bikoresho bitandukanye birimo imihoro, imbunda na grenades. Yakoresheje listes z'abatutsi n'aho batuye kugira ngo kuzabica bizaborohere kandi ntihazagire numwe ubacika kuko babaga bafite imyirondoro yuzuye. Kuva Inkotanyi ziteye nta mututsi wavaga muri Komini Maraba adafite laisser-passer ya Komini.

    Hagati y'itariki 10-17/04/1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe muri Kiriziya y'I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza, Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiriziya ngo hatagira izicika.

    Mbere yuko babica, Perezida Sindikubwabo avuye ku Gikongoro, yaje kubashishikaza anabagaya ko batinze kwica abatutsi, hanyuma ageze i Butare, aboherereza abasirikare bo kubafasha. Kuri uwo munsi, interahamwe ziturutse ku Gikongoro zifatanyije n'iza Maraba, abasirikare, abajandarume n'abapolisi babagabyeho igitero gikomeye. Hari ku manywa y'ihangu ubwo interahamwe ebyiri zuriye kiriziya zisambura ibati zibasukaho essence, uwitwa Bushakiro abamenamo ifu y'urusenda rubabuza guhumeka. Nyuma, baciye inzugi babatera amagrenades n'amabuye, birangiye interahamwe zirinjira zifata abagihumeka ziratemagura zirabarangiza. Hiciwe abatutsi bagera ku bihumbi 40.000.

    Bamaze kwica Abatutsi bo mu Kiriziya ya Simbi, Burugumesitiri Habineza yatumye interahamwe yitwa Ruzindana Celestin ku babikira ko bagiye kuza kwica abatutsi bahahungiye mu kigo nderabuzima cya Simbi. Interahamwe ntizatinze zahise zijyayo zica ababikira (mama Petero Claver, mama Pawulo na mama Pelajiya), mama Gerivasi bamukubise impiri mu mutwe nyuma aza guhembuka ariko yahumye amaso. Bishe n'abatutsi bari bahungiye muri iryo vuriro.

    Abari ku isonga mu bwicanyi :

    — Abari abapolisi ba Komini: Nkuriza, Antoni Kanani, Nyirimana Kaniziyo Sebarinda Celestin yari yarasezerewe mu gipolisi.

    Nshimyumukiza Clement yari ” Assistant Bourgmestre “

    -Rwabuhungu Sylvestre yari perezida wa MDR Power muri Komini

    -Mujyambere Antoinne yari umwarimu, akaba na perezida wa MRND muri Komini n'abandi baturutse Gikongoro.

    Uwo munsi muri Komini Kigembe i Butare hishwe Abatutsi hagati y'ibihumbi 2000 na 3 000.

    Iyicwa ry'Abatutsi kuri OPROVIA, Rusizi

    Mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe hiciwe Abatutsi benshi bakurwaga mu mpande n'impande zigize uyu Mujyi. Kuva ku itariki ya 18/04/1994 interahamwe zatangiye kugenda zitera mu ngo zigakuramo Abatutsi zikabajyana kubicira mu mujyi wa Kamembe impande y'isoko rishyashya no mu ikawa zari ziri impande y'ahubatse banki y'abaturage (BPR) ya Rusizi ahari Segiteri ya Kamembe. Izo nterahamwe zikaba zari ziyobowe na Napoléon MUBIRIGI wari Burugumesitiri wa Komine Kamembe, Haruna Rizinde wari uhagarariye MRND na Konseye wa Segiteri Kamembe witwaga MURUKU, bakaba barahuriye kurya 2 aho bitaga ku kazu k'amazi, bakoresha interahamwe inama nyuma yayo abagabanyamo ibyiciro 3, bigomba gushakisha ahihishe Abatutsi muri Centre ya Kamembe.

    Mu mujyi wa Kamembe, hishe interahamwe z'Abanyarwanda ndetse n'Abicanyi b'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda. Mu nterahamwe zari zikomeye zo muri site harimo: Kanyarukiko Cassim, Ngenzenuku Hassan, Haluna Nsengiyumva Alias Cenga, Shuwayibu Alias Epis, Kimputu, Nsengiyumva n'abandi benshi.

    Iyicwa ry'Abatutsi i Mwulire, Rwamagana no ku kigo cy'amashuri cya Sovu

    Mbere gato ya Jenoside, Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Bicumbi baratotejwe cyane n'uwahoze ari Burugumesitiri Lawurenti Semanza ndetse n'uwamusimbuye Juvenal Rugambarara. Nyuma y'uko indege y'uwari perezida Habyarimana Yuvenal iguye, Abatutsi bo muri uyu Murenge babujijwe kugira aho bongera kujya bategekwa kuguma mu ngo zabo.

    Tariki ya 07/04/1994 ibitero by'abahutu byatangiye gusanga abatutsi mu ngo zabo zikabica. I Mwurire habayeho bamwe mu Bahutu bafatanije n'Abatutsi gukumira abicanyi mu rwego rwo kwirwanaho, bakumira abicanyi babaga bavuye mu duce duturanye bababuza kwinjira muri segiteri yabo. Abo Bahutu baje gutumizwa mu nama yari yateguwe n'abayobozi ba MRND muri Komini Bicumbi, babashishikariza kudakomeza gufatanya n'abatutsi. Abatutsi bakomeje kwirwanaho bimara iminsi hafi 12.

    Ku musozi wa Gisanza, akagali ka Mwurire, Umurenge wa Mwurire ku wa 18/04/1994 imodoka yazanye interahamwe, abapolisi bo muri komini n'abasilikare bafite imbunda zitandukanye, batangira kuzirashisha Abatutsi bari bateraniye kuri uwo musozi wari wahuriyeho n'abaturutse segiteri ya Nzige, Gahengeli, Rubona, Rutonde ndetse na Bicumbi. Abicanyi baje gukomeza kurasa, abirwanagaho bagezaho bacika intege kuko n'intwaro zabo bakoreshaga zagendaga zishira zari zirimo amabuye n'inkoni kandi abishi babo bakomeje umurego.

    Abatutsi basaga 15.000 barahaguye, hari n'abandi biciwe mu nzira no kuri za bariyeri zitandukanye nka bariyeri yari hafi y'urusengero rw'ababaptiste hiciwe Abatutsi basaga 400 no mu gishanga cya Kabuya hiciwe abari hejuru y'ibihumbi 50 no kwa Konseye Bakundukize Yohani.

    Uwo munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku kigo cy'amashuri cya Sovu, i Rwamgana hiciwe abana, abagore n'abakecuru mbere yo kubica barabanje bagafata ku ngufu abana b'abakobwa ndetse n'abagore nyuma babajugunyamo insenda aho bari mu byumba by'ayo mashuri. Ku wa 18/04/1994 igitero cyari giturutse kwica i Mwurire nicyo cyafatanije n'abahutu ba Sovu barabica barabamara.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

    Dr Bizimana Jean Damascene

    The post Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-18-mata-1994-perefe-kayishema-clement-yarimbuye-abatutsi-kuri-stade-gatwaro-kibuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-18-mata-1994-perefe-kayishema-clement-yarimbuye-abatutsi-kuri-stade-gatwaro-kibuye

  • Impamvu 5 zidasanzwe zishobora gutuma umugabo ashaka umugore munanutse: Niba ufite umubiri munini, ibi biraguhangayikishije! #rwanda #RwOT

    Ibyo abagabo bashaka ku mukunzi cyangwa uwo bazabana bitandukana cyane bitewe n'abantu. Ariko se, kuki hari abagabo bamwe bahitamo abagore bafite umubiri muto kurusha abafite ubundi buryo bw'imibiri? Nubwo buri wese afite uburyo abona ubwiza n'ibimushimisha, hari impamvu zimwe na zimwe zituma abagore bafite umubiri muto bashobora gukundwa cyane n'abagabo bamwe. Reka dusuzume zimwe muri izo mpamvu nyamukuru.


    1. Abagore bafite umubiri muto bakundwa cyane n'abantu benshi

    Si ibanga ko abagore bafite umubiri muto bakunze gufatwa nk'abahiga abandi mu bijyanye n'ubwiza nk'uko bisobanurwa mu binyamakuru, amafilimi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Imibiri yabo isa nk'iteguye, amaboko magufi, inda itarimo ibinure, n'ibindi bigaragaza isuku n'uburanga, akenshi bifatwa nk'ikimenyetso cy'ubwiza n'ubuhanga.

    Akenshi, aba bagore baba bafite uko bahagaze gutunganye, bituma bambara imyenda ibegereye, inkweto ndende, n'imyambaro idasanzwe batikandagira. Bityo, abagabo benshi babafata nk'icyitegererezo cy'ubwiza bujyanye n'igihe.

    Ibi ntibisobanura ko abandi bagore bafite ubundi buryo bw'imibiri batari beza—ubwiza buri mu buryo bwinshi. Ariko se, mu isi igengwa n'imyitwarire y'imbuga nkoranyambaga n'amafilimi, birumvikana ko hari abagabo bagira ibyo bitaho cyane.


    2. Bafatwa nk'abanyamaboko n'abanyabuhanga mu ngendo

    Nubwo buri mubiri ugomba kubahwa kandi ugakundwa, hari ukwiyumvisha ko abagore bafite umubiri muto baba bafite ubuhanga mu kugenda cyangwa gukora ibikorwa bitandukanye. Mu rukundo aho gukora imibonano mpuzabitsina bifite agaciro, hari abagabo bumva ko gufata cyangwa kwimura umugore muto biborohera.

    Ibi biterwa ahanini n'uko mu bitabo cyangwa amafilimi, abagore bafite umubiri muto bakunze kugaragara nk'abanyabugenge, banyamujyo, kandi basukuye. Ku bagabo bakunda ingendo, siporo, kubyina cyangwa ibindi bikorwa bifata ingufu, kubona uwo bahuje ibi bintu ni inzozi.

    Nubwo atari buri gihe ko umugore muto aba afite ingufu nyinshi, iyo umugabo yifuza ubuzima bufite ibikorwa byinshi, ashobora gutekereza ko umugore muto ari we wamubera umufatanyabikorwa mwiza.


    3. Bafitwaho igitekerezo cy'uko baba bafite ubuzima buzira umuze

    Kuva kera, hari uko abantu bumva ko kuba umubiri uri muto bishobora kugaragaza ubuzima bwiza. Abagore bafite umubiri muto bashobora gufatwa nk'abakora siporo kenshi kandi barya neza. Imibiri yabo isa neza kandi itarimo ibinure bibaranga nk'abafite isuku mu mirire no mu mibereho.

    Nubwo ubunini bw'umubiri budahora bugaragaza uko umuntu amerewe mu by'ubuzima, hari abagore bunanutse baba batarya neza cyangwa badakora imyitozo. N'ukuri, hari n'abagore bafite umubiri munini bafite ubuzima bwiza cyane. Ariko kubera imyumvire ishingiye ku mico n'amateka, hari abagabo bashobora gutekereza ko abagore bato bafite ubuzima bwiza.

    Ku bagabo baha agaciro ubuzima n'imyitozo ngororamubiri, kubona umugore ugaragara nk'ufite ubuzima bwiza bishobora kuba intandaro yo kumuhitamo.


    4. Hari ababona ko bashobora kubyarana neza

    Nubwo ibi bitashingirwaho nk'ukuri kwa gihanga, hari abagabo batekereza ko abagore bafite umubiri muto bashobora kubyarana neza. Benshi babishingira ku gitekerezo cy'uko bagira ibyago bike byo kugira ibibazo mu gihe batwite kuko batarengeje ibiro byinshi.

    Hari n'imyumvire ivuga ko abagore bunanutse baba bafite imibiri 'iteguye' kwakira impinduka za kirazira zitandukanye mu gihe cyo gusama no kubyara. Ibi bishingirwa ku myumvire y'uko kugira ibinure byinshi bishobora gutera indwara ziterwa n'inda nko kugira isukari nyinshi mu maraso cyangwa umuvuduko w'amaraso.

    Ibi si itegeko. Buri mugore afite umubiri we, kandi kubyara bisaba ibirenze gusa uko umuntu agaragara. Ariko ku bagabo bashyira imbere ingo n'abana, bashobora kugira ubushake bwo guhitamo umugore batekereza ko ashobora kubyarana neza, ndetse bikaba bimwe mu bituma bamwe bahitamo abagore bunanutse.


    5. Baba batekerezwa nk'abagira ibyago bike byo kurwara

    Abagabo bafite inyota yo kubaho igihe kirekire kandi neza bashobora kumva bashishikajwe n'abagore bafite umubiri muto kuko baba babona nk'aho bafite ibyago bike byo kurwara indwara zifitanye isano n'ibinure.

    Nk'uko ubushakashatsi butandukanye bubyerekana, kugira ibiro byinshi bishobora gutuma umuntu agira ibyago byinshi byo kurwara umutima, diyabete, cyangwa izindi ndwara z'ibinure. Nubwo abagore bunanutse nabo bashobora kurwara, hari igitekerezo cy'uko kugira umubiri muto bishobora gufasha mu gukomeza umutima ukora neza n'isukari ihamye mu maraso.

    Ku bagabo bifuza umubano urambye ushingiye ku buzima bwiza n'imyitozo, kubona umugore ugaragara nk'umunyamugisha mu buzima bishobora kuba impamvu ituma bamuhitamo.


    Icyitonderwa cya nyuma

    Nubwo ibyifuzo n'imyumvire ku bijyanye n'ubwiza bitandukanye ku bantu, hari impamvu zitandukanye zituma bamwe mu bagabo bakunda abagore bunanutse. Bimwe mu byo bareba harimo isura y'ubwiza, uburyo bagaragara nk'abanyamaboko, cyangwa uko bashobora kugira ubuzima bwiza.

    Icyakora, ni ingenzi kwibuka ko ubwiza bufite amasura menshi, kandi kugirana umubano mwiza bisaba byinshi birenze gusa uko umuntu agaragara. Ubusabane nyakuri bushingiye ku rukundo, kubahana, no gusangira ibyiyumvo kurusha ishusho y'inyuma.

    Source : https://kasukumedia.com/impamvu-5-zidasanzwe-zishobora-gutuma-umugabo-ashaka-umugore-munanutse-niba-ufite-umubiri-munini-ibi-biraguhangayikishije/

  • Minisitiri Nduhungirehe yahinyuje abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 18 Mata, 2025, umunsi hibukwaho abasaga ibihumbi 40, biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Simbi, mu yari Komini Maraba, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu mirenge ya Maraba na Simbi mu Karere ka Huye.

    Mu buhamya bwa Nsengimana Jean Bosco, warokokeye i Simbi afite imyaka 11, yagaragaje ubugome ndengakamere abari bahungiye i Simbi bicanwe, burimo no gutwikishwa lisansi.

    Yavuze ko we n'abo bari kumwe bahungiye kuri Paruwasi ya Simbi, kuko ngo abakuru bari kumwe bavugaga ko kera abahungiraga kuri paruwasi nta kibazo bagiraga.

    Bakihagera, uwitwaga Habineza Jean Marie wari umuyobozi, yabohereje mu Kiliziya ngo abe ari ho abacungira umutekano.

    Ati ''Byarangiye bibaye urupfu, kuko interahamwe zari zaratojwe hamwe n'abayobozi ndetse n'abaturage, baje bagatobora ibisenge bya kiliziya ngo babone aho bacisha lisansi babatwike, barabica.''

    Perezidante wa Ibuka mu Murenge wa Simbi, ‎Mutamuriza Judith, yavuze abafite abarokotse Jenoside bagiterwa intimba no ''kutatwereka abacu aho baguye. Icyo kintu kiratubabaza, kuko Leta iradufata mu mugongo, ariko abakoze Jenoside ntibabohoka ngo batwereke aho abacu baguye, intimba iracyari ku mutima.'

    ‎Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragagaje ko ijambo rutwitsi ry'uwari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ari ryo ryakongeje Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi ahahoze ari Perefegitura ya Butare, ishimangira koko ko yari yarateguwe, bigahinyuza ba bandi bakibishidikanya bavuga ko byatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, kuko ubwicanyi hano bwatangiye nyuma y'ibyumweru, bikagaragaza ko ku wa 7 Mata 1994, nta burakari bw'abaturage bwari buhari.'

    'Jenoside yagombye kuzanwa n'abayobozi, muribuka ko Sindikubwabo yagombye kwiyizira muri iyi Perefegitura no muri uyu murenge, n'inama yakoresheje ababurugumesitiri ba komini 20 zari zigize Butare, byose bigamije gukwiza umugambi wa Jenoside, cyane cyane muri iyi Perefegitura yari yaranangiye.'

    Mu Kwibuka31 kandi hashinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Simbi ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi irenga ibihumbi 40 bari bahahungiye baturutse ahantu hanyuranye higanjemo ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
    ‎

    Minisitiri Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko Jenoside yakorewa Abatutsi mu yari Perefegitura ya Butare ishimangira uburyo yari yarateguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yahinyuje-abavuga-ko-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Mukantaganzwa yeretse abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikibategereje – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Karere ka Karongi, ku wa 18 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe muri sitade Gatwaro no mu nkengero zayo.

    Mukantaganzwa Domitilla wari umushyitsi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kurangwa n'ubutwari no guharanira kubaho neza.

    Yavuze ko mu turere dutandukanye tw'u Rwanda hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, atanga urugero ku barokotse Jenoside bicwa nabi, nk'uko abishwe muri Jenoside bishwe.

    Ati 'Mu karere duherereyemo by'umwihariko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ingengabitekerezo turayumva, Abatutsi b'Abakongomani bavuga Ikinyarwanda baricwa, baratwikwa, bararibwa, kandi iyo ngengabitekerezo yajyanyweho n'abaturutse aha ngaha bari muri FDLR'.

    Mukantanganzwa yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwara neza mu minsi 100 yo kwibuka, no kurangwa n'ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, abanyantege nke bakitabwaho by'umwihariko.

    Ati 'Twirinde amagambo asesereza, twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside. Yo ndagira ngo nimutanayirinda mubabariye abo mubwira, muyirinde ku bwanyu, kuko ntabwo izihanganirwa. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha, kirahanwa kandi gihanishwa ibihano biremereye. Nabagira inama yo kuyirinda, nabagira inama yo gucira kuko birarura, ishyamba si rya rindi n'ijoro si rya rindi. Mutuze muturane n'abandi neza, tubane neza twese dufatanye kubaka uru Rwanda kugira ngo turugeze ku kigero twifuza.'

    Sitade Gatwaro no mu nkengero zayo hiciwe Abatutsi benshi bitewe n'uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clement wabakusanyirijeyo ababeshya ko bagiye kuhabarindira.

    Urwibutso ruri ahahoze iyi sitade rushyinguyemo abarenga ibihumbi 15.

    Itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantagazwa Domitilla yasabye abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ingaruka ziremereye zibategereje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukantaganzwa-domitilla-yeretse-abagifite-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ibyago

  • Umwana w'umututsi yakubitwaga umukoba mu mutwe: Ubuhamya bwa Mukangarambe – #rwanda #RwOT

    Mukangarambe yamenye ko ari umututsi ubwo yigaga mu mashuri abanza, abona abana bamwe bakubitwa umunyafu ku kibuno mu gihe abandi bakubitwaga inkoni mu mutwe.

    Ati 'Nigishijwe n'umwarimu witwaga Kagabo w'i Nawe. Umwana w'Umututsi waciye mu ishuri rye azi umukoba we wo mu mutwe, abana b'Abahutu bo yabakubitaga utunyafu tw'inturusu ku kibuno.''

    Mukangarambe yavuze ko inkoni nyinshi yongeye kuzikubitwa mu mwaka wa kane no mu mwaka wa gatandatu ubwo yigishwaga n'abarimu banga abana b'Abatutsi.

    Bongeye kandi kujujubywa ubwo yigaga muri CERAI aho umwarimu umwe yashatse ko baryamana, abyanze yajya yinjira mu ishuri akamusohora kugeza arangije kuhiga.

    Mukangarambe yavuze ko tariki ya 8 Mata aribwo Abatutsi batangiye kwicwa kumugaragaro muri Mwulire, bahungiye ku nzu ya Kiliziya Gatolika ya Kabuye hafi y'ahari urwibutso ubu.

    Ati 'Twahamaze iminsi ibiri tariki ya 10 Mata batubwira ko bagiye kuza kuyitwika bituma twese duhungira ku Gasozi ka Gasanza muri Mwulire, tuhasanga Abatutsi benshi cyane, dutangira kwirwanaho dukoresheje amabuye.''

    Mukangarambe yavuze ko tariki ya 18 Mata ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe kuko aribwo haje abasirikare benshi n'Interahamwe mu gitero simusiga bari babagabyeho.

    Uwo munsi babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye banatwika imodoka yari yazanye abasirikare, mu gihe abasirikare bo bakoreshaga amasasu na grenade ari nazo zabaciye intege bituma Interahamwe zitangira kwica Abatutsi.

    Uko bicaga abantu benshi, we yanyereye gake ajya mu gashyamba kari munsi aho aba ari naho arokokera ubwo bwicanyi, yaje kujyana na bake mu batutsi bari baharokokeye batangira kugenda basanganira Inkotanyi kuko bari bamenye ko zageze i Kayonza.

    Mukangarambe yashimiye Inkotanyi zamurokoye, zikamukura mu menyo ya rubamba. Yashimiye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwabashije kubakira abarokotse Jenoside, bakagarura ubumwe n'ubwiyunge kuri ubu igihugu kikaba gifite umutekano.

    Mukangarambe Josiane warokokeye i Mwulire yavuze ko yamenye ko ari umututsi abimenyeye mu mashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwana-w-umututsi-yakubitwaga-umukoba-mu-mutwe-ubuhamya-bwa-mukangarambe

  • Rwamagana: Imibiri 96 y'Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Ni umuhango witabiriwe na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana; ba Visi Perezida b'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Belyne Uwineza na Sheikh Mussa Fazil Harerimana; Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Abadepite, Abasenateri, abo mu nzego z'umutekano n'abaturage benshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Mwulire yahoze iri muri Komine Bicumbi yayoborwaga na Semanza Laurent wari Interahamwe ruharwa.

    Yavuze ko aka karere kabarizwamo inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri 84.147 aho zigaragaza ubukana n'ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe muri Rwamagana.

    Furaha Eugene wavuze mu izina ry'abashyinguye ababo, yavuze ko imibiri 96 yashyinguye ari imibiri iy'Abatutsi bari batemwe n'Interahamwe ntibapfe ako kanya zibarunda mu nzu yari hafi aho.

    Interahamwe zumvise ko Inkotanyi ziri hafi kugera i Mwulire zibasenyeraho ya nzu bituma bose bahapfira.

    Furaha yavuze ko iyo mibiri yabonetse muri uyu mwaka nyuma y'aho amakuru atanzwe n'umuntu wari ugiye guhinga muri uwo murima akaba ariwe werekana ko aho hantu hari imibiri myinshi y'abatutsi bahiciwe.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko Ibuka yifuza gushyira imbaraga n'ubuvugizi ku irangiza ry'imanza nke z'imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside kuri ubu zikaba zitari zarangizwa.

    Zimwe mu mpamvu zitangwa ngo harimo abishyuzwa badafite ubwishyu, amarangizarubanza adateyeho kashe mpuruza, abishyuzwa badafite imitungo n'ibindi byinshi.

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Solina Nyirahabimana, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mwulire n'abafite ababo bashyinguye uyu munsi.

    Ati ''Ubutegetsi bubi bwari bwabwiye Abatutsi ko bubamaraho ariko ubutegetsi bwiza buje burababwira buti muhumure, muragashira yasimbuwe na murakabaho kandi ubu abanyarwanda twese turashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Nyirahabimana yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kuraga abana be ubumwe, yasabye urubyiruko kandi gukoresha neza amahirwe bafite yo kuvukira no gukurira mu gihugu kitarimo amacakubiri, bakarangwa no kunga ubumwe no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri 27.088, kuri ubu hakaba hanashyinguwemo indi mibiri 96 yabonetse.

    Imibiri 96 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro

    Abayobozi b'uturere twa Kayonza na Rwamagana bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi

    Abadepite batandukanye bitabiriye uyu muhango

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana bitabiriye uyu muhango

    Senateri Havugimana Emmanuel yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y'u Rwanda

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko muri aka Karere hari inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 84

    Furaha Eugene wavuze mu izina ry'abashyinguye ababo, yashimiye RPA yahagaritse Jenoside

    Visi Perezida wa Sena Solina Nyirahabimana yasabye abakiri bato kunga ubumwe

    Mujyambere Louis de Montfort wari uhagarariye Ibuka yashimiye Leta ku bufasha iha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-imibiri-96-y-abatutsi-biciwe-ku-musozi-wa-mwulire-yashyinguwe-mu

  • Rubavu: Ibihumyo bigiye gutekwa mu mashuri abanza 47 bahangana n'igwingira – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko basanze mu mashuri amwe n'amwe bakeneye kuvugurura imirire kugira ngo abana bakure neza.

    Ati “Kongera ibihumyo ku mafunguro agaburirwa abana ku mashuri, ni igitekerezo twagize nyuma yo gusanga mu mashuri amwe dukeneye kongera imirire kuko harimo abana bato biga mu marerero (ECD) n'amashuri y'inshuke bakeneye intungamubiri ariko n'abakuru badahawe ifunguro ryuzuye bagira ibibazo by'imikurire bikazagira ingaruka z'igihe kirekire.'

    Ishimwe yavuze ko bizatangirira mu mashuri abanza 47 bikazakomereza no mu yandi bafatanyije n'abafatanyabikorwa.

    Ati “Abazatangirirwaho bazabonamo inyungu nyinshi ku bana, kuko intungamubiri zirimo zizahindura byinshi mu myigire yabo. Birashoboka cyane ishuri ubwaryo ribigizemo uruhare, kuko twavuye kuri 32% twariho muri 2024 none ubu tugeze ku 9% mu kuvana abana bari munsi y'imyaka ibiri mu igwingira.”

    Abarimu 80 bo mu karere ka Rubavu ku ikubitiro bahawe amahugurwa mu gihe cy'iminsi ine yatanzwe na Kilimo Trust, Urubyiruko rw'abakorerabushaje n'abandi bafite ubumenyi ku buhinzi bw'ibihumyo kuva ku gukora imigina kugeza bigeze ku isahane.

    Umugenzuzi w'uburezi mu murenge wa Rubavu, Ndagijimana Jean Marie Vianney mu kiganiro na IGIHE yahamije ko ubumenyi bahawe bazabukoresha bateza imbere imirire y'abanyeshuri.

    Ati “Ibihumyo ni ingirakamaro ku mafunguro y'abana ku ishuri, kuko bagiye kujya bayafata akungahaye ku ndyo yuzuye, nubwo kugaburira abana bisanzwe ntitwari twarigeze tugaburira abana inyama kuko zifite ibiciro bihanitse, ariko tubonye icyo tuzajya tuzisimbuza ku mafunguro, bigire uruhare mu gukumira imirire mibi n'igwingira.”

    Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko mu myaka itanu hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5 rizaba ryavuye kuri 33% rikagera kuri 15%.

    Ibihumyo byagaragajwe nk’intwaro izafasha guhangana n’igwingira mu bana bakiri mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ibihumyo-bigiye-gutekwa-mu-mashuri-abanza-47-bahangana-n-igwingira

  • U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko u Rwanda rwamaze guhabwa ubusabe bw'uko izi ngabo zazahabwa inzira zikanyura mu gihugu zitaha, ndetse ko rwabyemeye.

    Ati 'Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda]'.

    Ntabwo itariki Ingabo za SADC zizavira muri RDC iremezwa gusa hamaze gushyirwaho itsinda riri kwiga kuri iyi gahunda, aho rimaze iminsi ritangiye imirimo yaryo i Dar es Salaam muri Tanzania.

    Bivugwa ko Ingabo za SADC niziva i Goma, zizinjira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rubavu, hanyuma zikava mu gihugu zikomereza muri Tanzania, kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Congo.

    Ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa ni Afurika y'Epfo ifiteyo nyinshi kurusha ibindi hamwe na Malawi.

    Mu biganiro byari byarahuje Ingabo za SADC n'Umutwe wa M23, harimo ko mu gihe cyo gutaha, izi ngabo zizatwara ibikoresho byazo bya gisirikare ariko ko zizareka ibyasizwe n'Ingabo za Congo.

    Ingabo za FARDC zikiri i Goma nazo zigomba kuhava ariko uburyo bizakorwamo ntabwo buramenyekana.

    Ibikorwa byo gutaha kw'Ingabo za SADC ziri muri Congo byashyizwemo imbaraga muri iyi minsi nyuma y'umwuka mubi wavutse aho Umutwe wa M23 washinje izi ngabo kugira uruhare mu mirwano yabaye ku wa 11 Mata.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Afurika y'Epfo, Rudzani Maphwanya, yatangaje ko gahunda yo gucyura izi ngabo igomba kwihutishwa.

    U Rwanda ruheruka guha inzira abakozi ba Loni bari i Goma bari babuze uko bataha ubwo imirwano yari ikajije umurego hagati ya M23 n'Ingabo za Leta ya RDC.

    Rwanahaye inzira ingabo za SADC zakomerekeye ku rugamba zihanganye na M23 hamwe n'imirambo y'abasirikare bari muri ubu butumwa.

    U Rwanda rwemereye Ingabo za SADC inzira mu gihe zizaba ziri kuva i Goma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemereye-inzira-ingabo-za-sadc-ziri-i-goma

  • Urubanza rwa Diddy ku byaha byo gucuruza abantu ruzatangira muri gicurasi: Amashusho ya Warner Bros yemerewe gukoreshwa nk'ibimenyetso #rwanda #RwOT

    Diddy Combs

    Keretse habaye impinduka zidateguwe, urubanza rwa Sean 'Diddy' Combs ku byaha bikomeye byo gucuruza abantu ku gitsinagabo n'ibindi bizatangira mu kwezi gutaha. Byongeye kandi, amashusho yakoreshejwe muri filime mbarankuru yakozwe na Warner Bros Discovery yiswe Fall of Diddy, yerekeye uyu muhanzi umaze iminsi aregwa byinshi, azemererwa gukoreshwa mu rubanza nubwo iyo sosiyete y'itangazamakuru iyobowe na David Zaslav yari yaragerageje kubibuza.

    Uyu munsi mu gitondo, ubwo Combs yari yitabiriye urubanza, umucamanza w'urukiko rw'icyiciro cya mbere, Arun Subramanian, yanze ubusabe bw'abamwunganira mu mategeko bari bayobowe na Marc Agnifilo na Teny Geragos bwo gusubika urubanza iminsi 60. Ubwo urubanza rwatangiraga, Subramanian yahise yanga icyo cyifuzo, cyari gishingiye ku kuba ibiro by'umushinjacyaha wa Leta muri Southern District of New York byaratinze gutanga ibimenyetso, ndetse ngo bikaba bitanafite bimwe muri ibyo bimenyetso byavuye kuri 'Victim-4.'

    Subramanian yavuze ko ibyo abunganira Combs bavuga atari bishya mu rubanza rumaze amezi menshi ruregerwa ibibazo by'imikorere y'inzego z'amategeko, kuva Combs yafungwa muri Nzeri mu cyumba cya hoteli i New York. Yongeye kumva agahinda ko kuba aba bunganira baregura bashaka ko urubanza rutangira muri Nyakanga aho kuba mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi. Yanatangaje ko inyandiko nshya ishinja Combs ahanini isubiramo ibyari byarigeze gutangwa mbere, bityo atumva impamvu haba hadahari umwanya uhagije wo kwitegura.

    Gutoranya abagize inteko y'abacamanza biteganyijwe gutangira mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi, naho amagambo atangiza urubanza nyirizina azatangira tariki 12 Gicurasi. Naramuka ahamijwe icyaha cy'ishyirahamwe ry'abagizi ba nabi (racketeering), gucuruza abantu ku gitsinagabo, kujyana abantu gukora ubusambanyi n'ibindi, Combs w'imyaka 55 washinze Bad Boy Records, ashobora kurangiriza ubuzima bwe mu buroko.

    Amashusho ya Warner Bros Discovery yemerewe kwinjira mu rubanza

    Warner brothers

    Mu manza z'uyu munsi zabanjirije urubanza nyirizina, umucamanza Subramanian yanze icyifuzo cya Warner Bros Discovery cyo kutemera ko amashusho atagaragaye muri Fall of Diddy akoreshwa mu rubanza. Ayo mashusho arimo umukozi wahoze akorana na Combs n'umukobwa wahoze ari umukunzi we. Warner Bros yari yaragerageje kwitwaza uburenganzira bw'itangazamakuru (reporter's privilege) ngo ayo mashusho atagere ku rukiko. Ariko umucamanza yavuze ko abantu bagaragara muri ayo mashusho bazatanga ubuhamya, bityo amashusho akaba afite agaciro k'ukuri n'akamaro mu gukurikirana ukuri.

    Combs amaze kugerageza inshuro eshatu zose kuva afashwe mu Kwakira ushize ngo arekurwe by'agateganyo yatanze ingwate ya miliyoni 50 z'amadolari, ariko zose zaranze. Kugeza ubu afungiye mu kigo cy'imfungwa cya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho afite nimero 37452-054. Guhera ku itariki 1 Mutarama 2025, hari ibindi byaha byongeweho n'ubushinjacyaha bwugarijwe n'igitutu cya politiki muri SDNY, harimo n'urubanza rwongewe vuba Combs yahakaniye ibyaha ku itariki 14 Mata.

    Cassie Ventura na Diddy Combs 2018

    Ubushinjacyaha bukomeje gukusanya ibimenyetso by'ubusambanyi bwabaye hagati ya Combs n'abagabo n'abagore yategekaga kwinjira mu bikorwa by'urukozasoni bizwi nka 'freak-offs.' Ibyo bikorwa byabaga birimo abacuruza imibiri (abagabo n'abagore), ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse n'imfungwa zamaraga igihe mu byumba bya hoteli aho ibyo bikorwa byabaga biri gukinwa ndetse bigafotorwa cyangwa bigafotorwa amashusho.

    Ubushinjacyaha buravuga uko Combs yayoboraga ibikorwa bye nk'igisirikare

    Mu nyandiko ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ku wa 17 Mata, bwagize buti:

    'Mu gihe cy'imyaka irenga icumi, uregwa yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo ku mubiri, iry'umutima ndetse n'amagambo y'ubugome ku bantu benshi. Ku birebana na Victim-1, Victim-2, na Victim-3, yakoresheje iryo hohoterwa, iterabwoba, uburiganya n'igitugu kugira ngo abahatire kwinjira mu bikorwa by'ubusambanyi bibyara inyungu.'

    Bagakomeza bati:

    'Ibyiswe 'Freak-Offs' byari ibikorwa byo gusambana bimara iminsi myinshi byategurwaga na Combs, akabiyobora, akabikurikirana ari mu gikorwa cyo kwikinisha, akanabifata amashusho. Yayoboraga aba bantu abaciye intege binyuze mu bugome, ibijejwe by'akazi cyangwa amafaranga, kubaha cyangwa kubima inkunga, gukurikirana aho bari, kubategeka uko bambara, gusoma inyandiko zabo z'ubuvuzi, kubayobora aho batuye ndetse no kubaha ibiyobyabwenge.'

    Ibindi byemezo byafashwe n'urukiko

    Mu rundi rubanza rwatwaye amasaha arenga abiri, umucamanza Subramanian yategetse ko Cassie Ventura — ari nawe witwa Victim-1  azatanga inyandiko zose z'igitabo yigeze kwandika kitarajya ku isoko, ariko ntazatanga ubutumwa bw'ubutumwa cyangwa inyemezabwishyu nk'uko Combs yabisabaga.

    Urukiko rwanemeye ko Victim-2, Victim-3, na Victim-4 bazatanga ubuhamya bakoresheje amazina y'impimbano, nubwo abunganira Combs bavuga ko bamwe muri bo bavuga ku mugaragaro ku byerekeye uyu muhanzi bityo bakazamenyekana. Umucamanza yavuze ko azemera gusubiramo icyo cyemezo nibigaragara ko kugira ibanga amazina yabo bihungabanya uburyo bwo kwiregura kwa Combs.

    Ikindi cyemezo cyafashwe ni uko umuhanga mu mitekerereze wifashishijwe n'ubushinjacyaha atazemererwa kuvuga ijambo 'gushyira umuntu mu bibazo by'igitugu' (coercive control), ahubwo azavuga muri rusange ku mibanire ibamo ihohoterwa.

    Urukiko rwaje no kwemeza ko bamwe mu bahamya babiri ba Leta bari bagiye kuvuga ku byaha bivugwa byabaye imyaka 20 ishize batazemerewe gutanga ubuhamya. Subramanian yavuze ko ayo makuru 'ashobora gutera umwuka mubi' kandi 'atarimo gihamya.'

    Diddy aregwa no mu manza nyinshi z'ubucuruzi

    Uretse uru rubanza rwa gisirikari, Combs aregwa n'abandi benshi mu manza z'ubucuruzi, cyane cyane izishyikirijwe inkiko n'umunyamategeko Tony Buzbee ukorera muri Houston, aho ashinjwa ihohoterwa n'ibikorwa bijya kumera nk'ibyo byo gucuruza abantu. Yaburanye avuga ko ari umwere muri izo manza zose, kandi zimwe zarasubitswe cyangwa zarasibanganye mu nkiko.

    Nubwo hari abavoka batandukanye bamuvuyemo, kuri ubu Combs yinjije mu itsinda rimwunganira Brian Steel, wigeze kugira uruhare mu gutsindira rapper Young Thug urubanza rw'ishyirahamwe ry'ubugizi bwa nabi. Uwo yamusimbuye ni Anthony Ricco, wavuze ko 'nubwo yagerageje gukora neza inshingano ze mu rwego rw'amategeko, atagishoboye gukomeza gukora nk'umwunganizi wa Combs nk'uko amategeko abiteganya.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/urubanza-rwa-diddy-ku-byaha-byo-gucuruza-abantu-ruzatangira-muri-gicurasi-amashusho-ya-warner-bros-yemerewe-gukoreshwa-nkibimenyetso/

  • Abagore ba Blue Origin banze kwemererwa kwitwa abanya-isanzure n'Umunyamabanga wa Leta wa Amerika #rwanda #RwOT

    Sean Duffy

    Amabwiriza ya FAA avuga ko abo bagore batandatu batagejeje ku bipimo by'ingenzi bisabwa ngo umuntu yitwe umunya-isanzure.

    Itsinda ry'abagore gusa ry'isosiyete Blue Origin ryageze mu isanzure amahoro, ariko ku birebana no kwitwa 'abanya-isanzure' (astronauts), amabwiriza ya Leta yo hambere ari kubasubiza ku isi.

    Muri iki cyumweru, itsinda ry'abagore b'ibyamamare barimo umuririmbyi Katy Perry n'umunyamakuru Gayle King, bagize urugendo rugera ku mpera z'isanzure ndetse binjira mu kirere cy'inyuma ya atmosphère y'Isi. Uru rugendo rwatwaye n'indege yikora (ikoresha ikoranabuhanga nta mushoferi) rwabaye intambwe ikomeye mu rugendo rw'ubucuruzi mu isanzure, ariko runateje impaka ku cyemezo cy'ukuri gishingirwaho ngo umuntu yitwe 'umunya-isanzure.'

    Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 17 Mata, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubwikorezi, Sean Duffy, yashimagije iri tsinda ko ari 'intwari kandi bashashagirana,' ariko agaragaza impamvu batuzuza ibisabwa ngo bemerwe n'Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Amerika (FAA) nk'abagendereye isanzure mu buryo bwemewe. Yavuze ko icyo cyubahiro gifite urwego rwo hejuru bisaba kugeraho.

    'Igikorwa cy'ubucuruzi cy'Abanyamerika mu isanzure ni igishushanyo cy'ubuhanga n'ubudasa by'Amerika,' Duffy yanditse. 'Ariko amabwiriza ya nyuma ya FAA yari mu gahunda y''ibikoresho by'icyubahiro ku bagenzi b'isanzure' (Commercial Space Astronaut Wings Program) yari asobanutse neza: Abagize urugendo mu isanzure bagomba kuba baragaragaje ibikorwa by'ingenzi ku mutekano rusange cyangwa umutekano w'ingendo z'abantu mu isanzure.'

    Abo bagore batandatu  uretse Perry na King, harimo n'umuhanga mu bijyanye n'indege n'isanzure Aisha Bowe, umuharanira uburenganzira bwa muntu Amanda Nguyen, umukinnyi wa filime n'umwanditsi Kerianne Flynn, ndetse n'umunyamakuru Lauren Sánchez, wambitswe impeta na Jeff Bezos washinze Blue Origin bose bafite ibyo bagezeho bikomeye mu buzima bwabo bw'umwuga.

    Umunyamakuru Lauren Sánchez, wambitswe impeta na Jeff Bezos washinze Blue Origin

    Ariko bijyanye n'urugendo rwabo mu isanzure, Duffy avuga ko batagejeje ku bipimo bisabwa na FAA.

    'Itsinda ryagiriye urugendo mu isanzure muri iki cyumweru rikoresheje indege yikora ya Blue Origin ni intwari kandi bafite isura nziza, ariko ntimwemerewe kwiyita abanya-isanzure,' yakomeje yandika ku bijyanye n'ibisobanuro nyabyo bigomba gukoreshwa kuri ibyo bagezeho. 'Nta na rimwe bujuje ibisabwa na FAA byo kwitwa abanya-isanzure.'

    Urugendo rw'amateka rw'abagore gusa

    Ni bande bemererwa kwitwa abanya-isanzure?
    Igisubizo kuri iki kibazo giterwa n'uwo ubajije.

    Gahunda ya FAA yiswe Commercial Space Astronaut Wings Program yari isaba abantu babiri ibisabwa kugira ngo bemererwe kwitwa abanya-isanzure: kuba barageze nibura ku bilometero 80 hejuru y'ubutaka bw'Isi, kandi kuba baragize uruhare rugaragara mu bikorwa by'ingenzi bijyanye n'umutekano w'ingendo z'abantu mu isanzure cyangwa umutekano rusange.

    Iyo gahunda ya FAA yashyizweho mu 2004 isozwa mu 2021, bitegura ko ubukerarugendo mu isanzure buzatangira. Nubwo bimeze bityo, urutonde rw'abahawe icyo cyubahiro nacyo ruracyagaragara ku rubuga rwa FAA. Bowe, Nguyen, Flynn, King, Perry na Sánchez bose baragaragara kuri urwo rubuga, ariko nta n'umwe ubarwa mu bahawe 'Astronaut Wings' kuko nta n'umwe wabaye mu myanya y'ingenzi y'akazi cyangwa ubuyobozi mu rugendo.

    Hanze y'amabwiriza ya FAA, NASA isobanura umunya-isanzure nk'umuntu watoranyijwe mu itsinda ry'abajya mu isanzure ndetse akaba yarabigize umwuga.

    Ijambo astronaut nk'uko risobanurwa na Merriam-Webster Dictionary, rishingira cyane ku mwuga w'umuntu, rikavuga ko ari 'umuntu wagize ingendo zijya hanze y'ikirere cy'Isi umwuga we.' Mu bisobanuro rusange, iryo jambo risobanura 'umuntu wese wagiriye urugendo hanze y'ikirere cy'Isi.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/abagore-ba-blue-origin-banze-kwemererwa-kwitwa-abanya-isanzure-numunyamabanga-wa-leta-wa-amerika/