Blog

  • AMAFOTO : Abasore b’Amavubi bageze i Kigali nta molare #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, abatoza ndetse n’abandi bari bajyanye n’iyi kipe, baraye bahagurutse i Douala muri Cameroon mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe.

    Nyuma y’amasaha atanu, bahise bagera i Kigali aho bahise berecyeza i Nyamata kugira ngo bategereze ibisubizo by’ibizamini bya Covid-19 bafashwe bakigera ku kibuga k’indege cya Kanombe.

    Ikipe y’u Rwanda ikubutse muri Cameroon nyuma yo gukina umukino wayihuje n’ikipe ya kiriya gihugu aho amakipe yombi yanganyije 0-0 bituma ikipe y’u Rwanda itabasha gukomeza mu gikombe cya Africa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Abasore-b-Amavubi-bageze-i-Kigali-nta-molare

  • Kimisagara: Abantu 41 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage –

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ni bwo aba bakirisitu 41 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.

    Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

  • Ingabire Immaculée yagaye abibasira umuntu wagaragaje ihohoterwa rishingiye ku gitsina –

    Abitabiriye amahugurwa ari kwibanda ku masezerano mpuzamahanga agamije gukuraho impamvu zose zituma umugore akorerwa ivangura, CEDAW, bagaragaje ko hakiri abagore n’abagabo banyuranya n’ihame ry’uburinganire ku bushake.

    Abibasira uwagaragaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashize igihe ribaye, bagiriwe inama yo kudapfobya amakuru atangwa n’uvuga ko yahohotewe kuko ubutabera aribwo busuzuma ibimenyetso bukamenya niba amakuru yatanzwe yujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko imyumvire ivuga ko umugore uharanira uburenganzira bwe aba ari ingare idahwitse kuko iyo adafite uburenganzira agenerwa n’amategeko n’ubw’umugabo we buba butuzuye.

    Yavuze kandi ko uwibasira uwagaragaje ko yahohotewe ngo ni uko yabivuze hashize igihe kinini, aba ashaka kwimika umuco wo kudahana.

    Ati “Kugaragaza ko wahohotewe biragora, cyane iyo bishingiye ku gitsina. Impamvu batinda kubivuga ni ipfunwe no kuba kubibonera ibimenyetso bigoye. Akenshi nta butabera ahabwa, kandi bituma n’abo mu muryango we batangira kumuseka ngo yajyaga kwishyira hanze ashaka iki.”

    Yakomeje agira ati “Gutinda kuvuga ko wahohotewe bituma ibimenyetso bibura. Niba wahohotewe, bivuge hakiri kare, kugira ngo nibura ukingire abandi.”

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Benimpuhwe, Mukeshimana Thérèse, yavuze ko abahungu n’abakobwa bakwiye gutozwa kubaha bakiri bato.

    Ati “Umwana w’umuhugu akwiye kumenya ko mu gutera imbere kwe adakwiye gusiga mugenzi we w’umukobwa. Abakobwa bakwiye kumenya uburenganzira bwabo, kuko hari n’abahohoterwa babigizemo uruhare bitewe n’uko batazi uburenganzira bwabo.”

    Umuyobozi w’Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko aho kugira ngo ihame ry’uburinganire risuzuguze abagabo, rishimangira ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.

    Abitabiriye aya mahugurwa bitezweho kuzamura imyumvire iboneye ku ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko guharanira uburenganzira bidakwiye gutuma umugore yitwa ingare

    Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yibukije ko umugore n’umugabo bangana imbere y’amategeko

  • Kigali International Finance Center yahawe ikirango gishya –

    Kugira ngo ibyo bigerweho, umushinga wa KIFC ukeneye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibyo bikajyana no kubaka ibikorwaremezo bikwiriye iryo shoramari mu Rwanda, guhugura abantu mu ngeri z’imirimo izakorwa muri ibyo bigo no gushyiraho amategeko ashobora kureshya abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

    Mu koroshya ibikorwa byo kumenyekanisha KIFC, kuri ubu yamaze kubona ikirango gishya izajya yifashisha gifite umwihariko wo kugaragaza umuco nyarwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance, Nick Barigye, yavuze ko iki kirango ari intambwe ikomeye itewe na KIFC.

    Ati “Kumurika iki kirango ni intangiriro y’urugendo rwacu ndetse bikaba intambwe ikomeye itewe na KIFC. Turifuza ko KIFC iba amarekezo mashya y’ishoramari ryinjira ku Mugabane wa Afurika.”

    “Turifuza kuba amahitamo ya mbere mu kwakira ishoramari no kurikwirakwiza ahandi ku Mugabane wa Afurika. Turifuza guhuza abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga n’amahirwe ari muri Afurika. Turifuza guhuza ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika n’ishoramari mpuzamahanga. Turifuza guhuza Abanyarwanda n’Isi”.

    Ubutumwa bukubiye mu kirango gishya cya KIFC bujyanye n’intego z’uwo mushinga, zirimo kuzagira u Rwanda amahitamo meza yo gushoramo imari ku Mugabane wa Afurika, guhanga imirimo, guteza imbere uburezi ndetse no kuvugurura ishoramari ku rwego rwa Afurika.

    KIFC imaze gufasha ibigo bitandukanye kuzana ishoramari ryabyo mu Rwanda, birimo Chancen International imaze gushora miliyoni 700 Frw mu Rwanda. Harimo kandi RB Baphelo yo muri Afurika y’Epfo, itanga ubujyanama mu ishoramari, ikaba inayoboye na Dr. Donald Kaberuka.

    Harimo kandi Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA), kikaba ari ishami rya Banki ya Afreximbank, aho byitezwe ko kizashorwamo miliyoni 350$ ku ikubitiro.

    Hari kandi AfricInvest, Westbridge Mortgage na JurixTax nabyo byinjiye ku isoko ry’u Rwanda bigizwemo uruhare na KIFC.

    KIFC imaze kuba umunyamuryango w’amahuriro akomeye ku rwego rw’Isi arimo World Alliance of International Financial Centers (WAIFC) ndetse na Global Financial Centers Index (GFCI).

    Ikirango gishya cya Kigali International Finance Center (KIFC)

  • LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina n’uko yabikoze (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

    Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza kugaragaza imiterere y’ibyaha biregwa Rusesabagina. Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 66 yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD na FLN ndetse n’uko yateye inkunga uyu mutwe wari ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    09:43: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina Paul, muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Abahungu banjye bari mu muriro. Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka no kubashakira uko babona ibikoresho ariko ubu simpari.’’

    Ubushinjacyaha buvuga ko inkunga Rusesabagina yateye FLN yabaga azi neza icyo izakora.

    09:36: Ubushinjacyaha bwerekana ko mu mashusho ya Rusesabagina yizeza ubufasha bwe ndetse akanahamagarira abandi bantu bose gutera inkunga ibikorwa bya FLN.

    Buvuga ko nyuma yo kumenya ibyakozwa za Nyabimata, abantu bakicwa we akomeza kwizeza gushyigikira ibyo bikorwa by’iterabwoba.

    Buti “Iki ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko Rusesabagina nk’uwari uyoboye umutwe wa MRCD/FLN yari azi ibizakorwa. Iyo yahabwaga raporo, bagakusanya amafaranga, yabaga azi neza ibyo azakoreshwa. Ni ibintu yari azi neza kandi na nyuma y’aho yakomeje kwemera ko azakomeza gushyigikira iterabwoba.’’

    09:31: Ubushinjacyaha bwavuze ko atari bwo bwafashe video ariko bugasaba urukiko ko mu gihe bizaba ngombwa ko hashyirwaho umuhanga wo kugenzura umwimerere w’ayo mashusho ‘nta kibazo bubifiteho.’

    Bwongeyeho ko ari amagambo ya Rusesabagina kandi mu ibazwa rye ntiyigeze ahakana ko ari aye.

    Mu magambo ye avuga ko FLN yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa byahawe amazina meza ariko ari iby’iterabwoba kuko byanibasiye abaturage b’inzirakarengane.

    09:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagarutse ku mashusho yanyujijwe kuri YouTube yerekana Rusesabagina yemera uruhare rwe mu gushoza intamba ku Rwanda bigizwemo uruhare na FLN.

    Iyi video iri kuri YouTube ifite umutwe ugira uti “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”.

    Mu magambo ye, Rusesabagina yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

    Dushimimana yasabye urukiko kuzashingira kuri iki kimenyetso rukagiha agaciro nyuma yo kugisuzuma.

    AMAZINA YAHIMBWAGA ABARWANYI, UBUSHINJACYAHA BUYASHINGIRAHO NK’INDI GIHAMYA KO RUSESABAGINA YATEYE INKUNGA ITERABWOBA

    09:15: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu ibazwa rye, Rusesabagina Paul yemeye ko bakoreshaga amazina atandukanye mu biganiro byabo aho abarwanyi bitwaga abahinzi, imbunda [amasuka], imbuto [amasasu] mu gihe Champs de bataille yitwaga umurima.

    Dushimimana yavuze ko ‘umuntu umenya imvugo zikoreshwa imbere kandi zitamenywa na buri wese ari igihamya ko yateye inkunga iterabwoba.’

    Yakomeje ati “Ntabwo yagarukiraga ku mwanya wa Présidence kuko n’abari kuri terrain baraganiraga bakamubwira ibyo bakeneye bigomba guhabwa inkunga. Mu gukora ibikorwa byose, Rusesabagina yari azi ko bizakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    09:05: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagaragaje ko mu butumwa Munyemana Eric wari Umucungamutungo yandikiye abari bahuriye muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’ barimo na Rusesabagina ababwira ko mu isanduku nta kintu kirimo kandi abahinzi [abarwanyi] bakeneye gufashwa byihutirwa.

    Icyo gihe Munyemana yavuze ko muri uwo mwaka hari hamaze koherezwa ibihumbi 150 by’amayero.

    Rusesabagina Paul ubwo yabazwaga umubare w’amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.

    08:55: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Rusesabagina yateye inkunga iterabwoba harimo n’ikiganiro cyo ku wa 29 Mutarama 2019, yagiranye na Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Geva wari Umuyobozi wa FLN.

    Muri icyo kiganiro, Gen Hakizimana yabwiye Rusesabagina ko ibirindiro byabo byatewe n’ingabo za FARDC, ariko bicamo bamwe.

    Mu byo yamubwiye harimo ko kugaburira abarwanyi barenga 1000 bitoroshye kuko bavuye mu byo bahinze bitewe n’uko bisaba guhaha gusa. Yamubwiye ko bashaka uko bakwegera ‘iwacu’ mu Rwanda

    Rusesabagina yamusubije ko “Waramutse neza, wakoze kuri raporo irambuye, natwe ku ruhande rwacu turacyakubita inzu ibipfunsi. Ndizera ko mu minsi itari myinshi tuzaba hari icyo twagezeho.’’

    Buvuga ko ari igihamya ko Rusesabagina yari azi neza uko amafaranga yoherezwa muri FLN yakoreshwaga bitandukanye n’ibyo yavuze ko atazi uko amafaranga yakoreshwaga.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi. Ni nayo yakoreshaga muri groupe ya WhatsApp aho izina yakoreshaga ari “Pas Besoin.’’

    • Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    08:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura ko mu mikorere ya MRCD, urwego rw’umucungamutungo rwabaga rufite imikoranire ya hafi n’abayobozi bakuru b’iyi mpuzamashyaka ku buryo ibyakorwaga byabaga bizwi.

    08:40: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Urubanza rugiye gutangira Ubushinjacyaha busobanura ibyaha biregwa Paul Rusesabagina.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Kimisagara : Abantu 41 baguwe gitumo basengera mu rugo, umwe ati 'turi kwita ku iherezo ryacu dusenga' #rwanda #RwOT

    Aba baturage 41 bafashwe ahagana saa yine za mu gitondo mu nzu y’uwitwa Liberite, barimo abagore 38 n’abagabo 3 bose baturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

    Uwitwa Sibomana Eric yemera ko ibyo barimo ari amakosa ariko ko kuri we iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati 'Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo.'

    Liberite aremera amakosa asanzwe akora yo guhuriza hamwe abantu bagasenga kandi binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aranemera ko kuva mu mwaka wa 2018 yashinze itorero ryitwa isoko y’umugisha, iri torero rikaba ridafite ibyangombwa mu buyobozi bw’Igihugu.

    Yagize ati 'Twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi koko ahantu badufatiye mu nzu nkodesha ni hatoya ntabwo harimo umwanya uhagije ku buryo abantu 41 bajyamo bagahana intera isabwa. Ubundi twabaga turi abantu nka batatu kugeza ku munani ariko kuri iyi nshuro twakoze amakosa tuba benshi cyane.'

    Nk’uko Liberite abyivugira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles yavuze ko atari ubwa mbere Liberite abujijwe gukoresha amateraniro mu buryo bunyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati 'Iyi nshuro yafashwe ni iya kabiri, mu minsi ishize yarafashwe arihanangirizwa anandika urwandiko avuga ko atazongera none yongeye. Ibi tubibona nko kwigomeka ku buyobozi bityo tukaba dusaba inzego zibishinzwe ku mukurikirana by’umwihariko mu mategeko.'

    Havuguziga yakomeje avuga ko mu Murenge wa Kimisaga hakunze kugaraga abantu bahurira ahantu hatandukanye hatemewe bagakora amasengesho. Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’imidugudu n’utugari bashyizeho amarondo ahoraho agamije kugenzura bene abo bantu kugira ngo bahagarikwe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bajye mu nsengero zujuje ibyangombwa bijyanye n’ibihe turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Twagiye tubivuga kandi dukunda kubigarukaho ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa babandi bavuga ko bagiye mu butayu kwibabaza, ntabwo byemewe. Insengero zirahari zemerewe gukora zujuje ibyangombwa, abantu turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe. Twatanze ubutumwa ko mu gihe twegera ibihe bya Pasika abantu bakwiye kumva neza inshingano zabo.'

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu uko ari 41 bagomba kwipimisha kugira ngo harebwe ko batanduye COVID-19 nibarangiza bishyure amande yateganyijwe. Ni mu gihe nyiri urugo ariwe Liberite agomba kugezwa mu bugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’amategeko kuko atari ubwa mbere yari abikoze kuko bisa nk’aho yigometse ku buyobozi.

    CP Kabera yanavuze ko abantu batagomba kwita cyane ku bihano bahabwa cyane cyane amande y’amafaranga ko ahubwo ikiguzi cya mbere ari ubuzima bwabo bagomba kureba kuko aribwo shingiro ry’ejo hazaza habo n’Igihugu muri rusange.

    JPEG - 45.6 ko
    CP John Bosco Kabera
    JPEG - 56.7 ko
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles
    JPEG - 40.3 ko
    Liberite wari wahurije hamwe aba bantu

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kimisagara-Abantu-41-baguwe-gitumo-basengera-mu-rugo-umwe-ati-turi-kwita-ku-iherezo-ryacu-dusenga

  • Amavubi atarahiriwe n' urugendo yageze i Kigali , Amafoto #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021, nibwo Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yasesekaye i Kigali aho ivuye muri Cameroon mu mikino yo gushaka itike yerecyeza muri CAN ariko ikaba itarahiriwe n' urugendo yakoze.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, , nibwo abakinnyi b'ikipe y'Igihugu, abatoza ndetse n'abandi bari bajyanye n'iyi kipe, baraye bahagurutse i Douala muri Cameroon .

    Nyuma y'amasaha atanu, bahise bagera i Kigali aho bahise berecyeza i Nyamata kugira ngo bategereze ibisubizo by'ibizamini bya Covid-19 bafashwe bakigera ku kibuga k'indege cya Kanombe.

    Iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ntiyabashije kongera gukabya inzozi zo kubona itike y'igikombe cya Afurika Amavubi aherukamo muri 2004, ni nyuma yo kunganya na Cameroun ubusa ku busa, naho cap-Vert igatsinda Mozambique igitego 1-0.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/01/amavubi-atarahiriwe-n-urugendo-yageze-i-kigali-amafoto/

  • Rubavu: Imibereho y'abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka – #rwanda #RwOT

    Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n'ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

    Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n'abafatanyabikorwa

    Yagize ati 'Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y'Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By'umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y'imiyoboro isanzwe y'amashanyarazi.'

    Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n'izikoresha akomoka ku mirasire y'izuba.

    Ati 'Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro'.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n'ibyishimo

    Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

    Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y'ijoro.

    Ati 'Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.'

    Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

    Ati 'Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.'

    Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n'ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

    Ati 'Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.'

    Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

    Ati 'Twasaga n'aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw'isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka 'brasserie'. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.'

    Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

    Ati 'Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk'ubu hari umwana w'umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.'

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y'izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo

    Imibereho y'abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka

    Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imibereho-y-abatuye-ingo-zisaga-8-100-ziri-kugezwaho-amashanyarazi

  • Urubuga rwa Facebook rwasibye ijwi rya Trump kuri paji y'umukazana we #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Facebook rwasibye videwo y'uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump kuri paji y'umukazana we Lara Trump.

    Mu kwezi kwa mbere uru rubuga nkoranyambaga rwahagaritse Bwana Trump ku kurukoresha, nyuma y'imyigaragambyo yakozwe n'abamushyigikiye ku nteko nshingamategeko i Washington.

    Lara Trump washakanye na Eric Trump yagaragaje videwo ari kuganira na Donald Trump ku bibazo bitandukanye mu kiganiro cyaberaga kuri televiziyo Fox News.

    Nyuma yaho, yatangaje ifoto y'ubutumwa (screenshot) yohererejwe na Facebook bumuburira ku ikurwaho ry'iyo videwo.

    Ubutumwa bwa email bwoherejwe n'uvuga ko yitwa 'Katelyn' bugira buti: 'Bijyanye no guhagarika ku rubuga twakoreye konti za Donald Trump zo kuri Facebook na Instagram, ubundi butumwa bwo mu ijwi rya Donald Trump buraza gukurwaho kandi bivemo no kugabanya ikoreshwa ry'iyi konti'.

    Guhagarika konti ya Facebook ya Trump byabaye ku itariki ya 7 z'ukwezi kwa mbere , hashize umunsi habaye imyigaragambyo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n'inteko.


    Ku butegetsi bwe Trump yakundaga gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook mu kwirinda ibitangazamakuru bisanzwe

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/01/urubuga-rwa-facebook-rwasibye-ijwi-rya-trump-kuri-paji-yumukazana-we/

  • Rubavu: Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka –

    Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n’abafatanyabikorwa

    Yagize ati “Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By’umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi.”

    Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ati “Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro”.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n’ibyishimo

    Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

    Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y’ijoro.

    Ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.”

    Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

    Ati “Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.”

    Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n’ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

    Ati “Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.”

    Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

    Ati “Twasaga n’aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw’isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka “brasserie”. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.”

    Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

    Ati “Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk’ubu hari umwana w’umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo

    Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076