Blog

  • Habimana Jean Paul umaze imyaka 16 mu Butaliyani yanditse igitabo ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro twagiranye, Habimana yavuze ko iwabo mu rugo jenoside yahageze ku itariki ya 8 Mata 1994, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahise buhinduka. Iyi tariki, yahise atangira ubuzima bushaririye.

    Ntiyari azi iyo ajya, yibazaga abanzi abo ari bo, akibaza impamvu umuryango we wagombaga kwicwa, akibaza n’ahantu bashoboraga guhungira n’uwari kubakira. Benshi, harimo na se, barishwe bazira uko bavutse.

    Jean Paul avuga ko mu gitabo cye yibuka iminsi mibi yanyuzemo ariko kandi anavuga uko yabayeho nyuma yayo. Avuga amateka yo gusubira aho bari batuye hari huzuye amatongo gusa ndetse akanavuga inzira ndende y’ubwiyunge yanyuzemo.

    Mu kiganiro twagiranye yanavuze uko yiyumvishaga ko abahutu bose ari interahamwe, nyamara hari umuryango w’abahutu wamuhishe akarokoka, nyuma bakaba baraje no kuwusura bakawugenera inka nk’ishimwe ryatanzwe n’abo uwo muryango wahishe bose.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

    Iki gitabo kije nyuma yo gutsindira kuza mu bantu 8 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’abantu 300 bitabira amarushanwa akorwa buri mwaka ku rwego rw’igihugu cy’u Butaliyani azwi nk’igihembo kitiriwe 'Pieve Saverio Tutino'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Habimana-Jean-Paul-umaze-imyaka-16-mu-Butaliyani-yanditse-igitabo-ku-nzira-y-umusaraba-yanyuzemo-muri-Jenoside

  • Ikipe y'Igihugu y'U Rwanda 'AMAVUBI' yasesekaye i Kanombe[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yuko Amavubi asezerewe mu majonjora y'igikombe cya Afurika (#TotalAFCON)kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.

    Kuri ubu abakinnyi, abatoza ndetse n'abo bajyanye muri Cameroun bose bari i Nyamata muri hôtel Golden Tullip aho bategereje ibisubizo by'ibizamini bya Covid-19 bafashwe bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe.

    Ikipe y'Igihugu “Amavubi”yabuze amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y'aho inganyirije na Cameroon iwayo 0-0.

    Mbere y'uyu mukino,habaye byinshi birimo ko abanya Cameroon babeshye ko abakinnyi 5 b'u Rwanda banduye Covid-19 nyamara babeshya biba ngombwa ko bajya kubapimisha ahandi ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, umutoza w'Amavubi,Mashami Vincent, yavuze ko bibabaje kubona igihugu nka Cameroun kizakira irushanwa, kibeshya ko hari abakinnyi b'Amavubi banduye Covid-19 nyamara babeshyerwa ari bazima.

    Ati 'Amahirwe masa, ariko munyemerere ngire ibyo mbabwira mukwiye gukosora.
    Ibyabaye mbere y'umukino biratangaje. Twabanje kubwirwa ko hari abakinnyi bacu banduye Covid-19 ariko tujya kwipimisha ahandi dusanga ni bazima. Ibisubizo tumaze kubibona twabizanye dutangazwa no kutubwira ko batari bubyakire.

    Ni inshuro ya 2 nyuma y'ibyo bakoze muri CHAN iheruka ubwo babeshyaga ko hari abakinnyi ba Congo DR banduye kandi bababeshyera. Reka mvuge ko biteye isoni ku gihugu nka Cameroun kizakira irushanwa.”

    Nyuma y'umukino,abakinnyi barimo kapiteni Haruna Niyonzima,bagaragaye bagaragaza ko batishimiye imyanzuro y'umusifuzi ndetse na Mashami yabigarutseho muri iki kiganiro.

    Ati 'Imyitwarire y'umusifuzi yadutunguye. Ntabwo twishimiye ibyemezo by'umusifuzi muri uyu mukino. Wagira ngo yari umuturage wo muri iki gihugu.'

    Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha ariko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere ka EAC kizacyerekezamo gusa muri CECAFA hazagenda Ethiopia na Sudan.

    Amakuru avuga ko abakinnyi b'Amavubi bari babwiwe ko banduye Covid-19 barimo Kagere Meddie, Sugira Ernest,Mutsinzi Ange n'abandi.

    Amavubi yarangije ku mwanya wa 3 mu itsinda F ryo gushaka itike ya AFCON2021 n'amanota 6,inyuma ya Cameroon yariyoboye n'amanota 11 na Cape Verde ya 2 n'amanota 10.











    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-amavubi-yasesekaye-i-kanombe-amafoto

  • Sadate yahakanye amakosa yakozwe atunga agatoki komite ya Murenzi Abdallah #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko atari we wirukanye Philippe Arthur Banen nk’uko akomeje kubishinjwa na benshi ahubwo yirukanywe na komite y’inzuubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Philippe Arthur Banen yareze Rayon Sports kutubahiriza amasezerano bagiranye ubwo yayisinyiraga mu ntangiriro za Mutarama 2020 avuye muri Union de Douala muri Cameroun.

    Uyu mukinnyi yaje kwirukanwa ahita yitabaza FIFA, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ ikaba yarandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko ifite iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun amafaranga y’u Rwanda 12, 269,000, harimo 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa(recruitment) ndetse na 9,024,000 y’amande.

    Byatangiye kuvugwa ko uyu mukinnyi yirukanywe na Sadate Munyakazi(ni nawe wamuguze) wayoboraga iyi kipe akaza gukurwaho muri Nzeri 2020 ahita asimburwa na komite y’inzubacyuho ya Murenzi Abdallah.

    Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atari we wirukanye uyu mukinnyi ahubwo yirukanywe na komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Ati' Abantu benshi bakomeje kumbaza ku bijyanye n’umukinnyi witwa Arthur wirukanywe na Rayon Sports, icyo nzi ni uko yari umukinnyi wakomokaga muri Cameroun twasinyishije akaba yaraje kwirukanwa mu gihe cy’Inzibacyuho. Ntabwo ari njye wamwirukanye.'

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2019 kugeza muri Nzeri 2020, yasimbuwe na Murenzi Abdallah wari uyoboye komite y’inzibacyuho waje gusimburwa na perezida uriho ubu, Uwayezu Jean Fidele watowe mu Kwakira 2020.

    Philippe wishyuza arenga miliyoni 12, yasinye ku ngoma ya Sadate

    Sadate yahakanye ko atari we wirukanye Philippe Arthur

    Murenzi Abdallah ni we watunzwe agatoki kwirukana Philippe Arthur

    Source : http://isimbi.rw/siporo/sadate-yahakanye-amakosa-yakozwe-atunga-agatoki-komite-ya-murenzi-abdallah

  • Uyu mugabo yemeye gatanga akayabo kugirango ahinduke nk'imbwa|abayeho mu buzima butangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahisemo gukora ibishoboka byose ngo bamuhindure nk'imbwa ngo kuko yari arambiwe kubaho ubuzima busanzwe bw'abantu.

    Muri iki gihe,abantu bamwe basigaye bakora ibintu bidasanzwe kugira ngo bavugwe cyane mu gihe abandi basigaye batishimira uko baremwe bagahitamo kwihindura ibipupe,amashitani,kwihindura ibitsina n'ibindi.

    Bamwe basigaye bibagisha kugira ngo biyongereshe ibibuno,amabere n'ibindi bice by'umubiri ariyo mpamvu n'uyu Tom Peters yabonye kubaho ameze nk'umugabo bidakwiriye atanga akayabo k'amafaranga atunze kugira ngo amere nk'imbwa bubwa.

    Umugore atewe ishema n'umugabo we wihinduye imbwa.

    Tom Peters w'imyaka 35 n'umusore mwiza ariko yavuze ko atishimiye kubaho ameze nk'umuntu niko guhitamo kwihindura nk'imbwa.

    Nk'uko tubikesha Metro ngo Tom Peters yagurishije bimwe mu byo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kwibagisha no kugura ibyatuma asa nk'imbwa.

    Uyu Tom Peters afite umukunzi we babana ngo ugenda amukurubana igihe cyose bagize aho batemberera ndetse ngo nawe ntaterwa ipfunwe nuko uyu mukunzi we yahisemo kwihindura imbwa.

    Abantu batandukanye bakaba baratunguwe n'uyu mugabo wemeye gukora iki gikorwa kigayitse cyo kwihindura nyarubwana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-yemeye-gatanga-akayabo-kugirango-ahinduke-nkimbwaabayeho-mu-buzima-butangaje/

  • Imiterere y’ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda –

    Igikorwa cyo gutanga ubu bwiherero cyabaye ku wa 31 Werurwe 2021 cyitabirwa n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Gahanga II ndetse n’abayobozi ba SATO Rwanda.

    Iyi misarane ikoze mu buryo yoroshya ibijyanye n’isuku, nk’aho iyo umuntu amaze kuyikoresha ihita yipfundikira kugira ngo umwuka mubi cyangwa isazi ziyivamo zitagira ingaruka mbi ku bandi.

    Ni imisarane ikoze ku buryo kuyitunganya bitwara amezi make mu bwoko bwayo butandukanye burimo iyo kwicaraho cyangwa gusutamaho. Mu bijyanye no kuvidura ubwiherero, nabyo byorohera ababikora kuko abantu batabasha gushyiramo ibyo babonye byose.

    Rubaduka Mathias uyobora Itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Gahanga iri shuri ryubatsemo, yavuze ko SATO Rwanda yafashije iki kigo mu guharanira isuku ndetse no kurwanya indwara zishobora guterwa n’umwanda.

    Ati “Aho ubu bwiherero bwagereye muri iki kigo, hari byinshi bwahinduye, nta mwanda buteza, nta sazi zitumuka mu bwiherero, ubona ko n’abana bajyamo mu buryo bworoshye. Nta munuko kubera ko zirifunga zikanifungura iyo bibaye ngombwa. Rero twashimira umuyobozi wa SATO Rwanda kubera uburyo yagiye atwitaho muri iki gihe tumaranye.”

    Umuyobozi wa SATO mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kugabanya amazi abantu bakoreshaga babusukurura.

    Ati “Ubwiherero bwa SATO bukozwe muri Pulasitiki, bufite umwihariko wo kwipfundura bukanipfundikira igihe bumaze gukoreshwa. Ikindi ni uko uburyo ubwiherero bwa SATO bukoze muri wa mubiri wabwo, umwanda iyo ugiyeho uhita ugenda, ikindi bikanafasha mu kubusukura kubera ko busukurwa n’amazi make, ni ukuvuga igikombe kimwe cy’amazi gishobora kuwusukura.”

    Yavuze ko bahisemo guha iri shuri ubwiherero kuko ubwo ryari risanganywe bw’umwobo buteza ibibazo bitandukanye.

    Ati “Iriya misarani yatezaga ikibazo cyane cyane nk’aho idapfundikiye kuko ubona amasazi ajyamo akaba yateza umwanda ku bintu ndetse abantu bakandura indwara zitandukanye zirimo izimpiswi, inzoka.”

    Ntaganira yavuze ko n’abana babukoresha nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira z’uko bashobora kugwamo nk’uko bigenda ku isanzwe y’ibyobo.

    Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19, hanatanzwe robine ebyiri za SATO zifite umwihariko wo gukoresha amazi make kandi umuntu agakaraba neza uko abyifuza.

    SATO ikomoka mu Buyapani, mu Rwanda ikaba ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu nyubako ya Ecomem Co Ltd.

    Ikora imisarane irimo iyo gusutama, igura 8000 Frw na 12 000 Frw n’iyo kwicaraho igura 15 000 Frw iboneka mu nyubako zose zo mu Rwanda zicuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

    Ubwiherero bwa Sato bufasha kurwanya umwanda n’indwara zishobora guterwa nawo

    SATO Rwanda yanahaye iki kigo cy’ishuri robine

    Abarimu b’Ikigo cy’amashuri abanza cya Gahanga ya Kabiri bashimiye ubuyobozi bwa SATO Rwanda bwabahaye ubwiherero bwiza

  • Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, Amavubi yaraye igeze i kigali ku kibuga cy'indege mpuzamahaganga cya Kigali i Kabombe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nyuma yaho yari ivuye muri Cameron gukina umukino wayo wa nyuma mu itsinda rya gatandatu aho yanganyije n'ikipe y'igihugu ya Cameron ubusa ku busa.

    Muri uyu mukino w'u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk'ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.

    Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw'u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry'u Rwanda mu minota yanyuma.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.

    Muri iri tsinda F, ikipe y'igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n'amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n'amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n'amanota ane.

    Amavubi agarutse mu Rwanda aho bahise bashyirwa mu kato bakaba bari buvemo kuri uyu wa kane aho basubira mu ngo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona y'uyu mwaka wa 2020-2021 ndtse bakaba bazitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 aho iyo mikino iteganyijwe muri Kamena 2021, muri iyo mikino u Rwanda rurikumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

    The post Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-kunganya-na-cameron-amavubi-yagarutse-mu-rwanda-ikaba-yahise-ijya-mu-kato-iri-buvemo-kuri-uyu-wa-kane-abakinnyi-bagasubira-mungo-zabo-bakitegura-isubukurwa-rya-shampiyona/

  • Imiterere y'ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kurwanya indwara ziterwa n'umwanda – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutanga ubu bwiherero cyabaye ku wa 31 Werurwe 2021 cyitabirwa n'ubuyobozi bw'ishuri ribanza rya Gahanga II ndetse n'abayobozi ba SATO Rwanda.

    Iyi misarane ikoze mu buryo yoroshya ibijyanye n'isuku, nk'aho iyo umuntu amaze kuyikoresha ihita yipfundikira kugira ngo umwuka mubi cyangwa isazi ziyivamo zitagira ingaruka mbi ku bandi.

    Ni imisarane ikoze ku buryo kuyitunganya bitwara amezi make mu bwoko bwayo butandukanye burimo iyo kwicaraho cyangwa gusutamaho. Mu bijyanye no kuvidura ubwiherero, nabyo byorohera ababikora kuko abantu batabasha gushyiramo ibyo babonye byose.

    Rubaduka Mathias uyobora Itorero ry'Abangilikani muri Paruwasi ya Gahanga iri shuri ryubatsemo, yavuze ko SATO Rwanda yafashije iki kigo mu guharanira isuku ndetse no kurwanya indwara zishobora guterwa n'umwanda.

    Ati 'Aho ubu bwiherero bwagereye muri iki kigo, hari byinshi bwahinduye, nta mwanda buteza, nta sazi zitumuka mu bwiherero, ubona ko n'abana bajyamo mu buryo bworoshye. Nta munuko kubera ko zirifunga zikanifungura iyo bibaye ngombwa. Rero twashimira umuyobozi wa SATO Rwanda kubera uburyo yagiye atwitaho muri iki gihe tumaranye.'

    Umuyobozi wa SATO mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kugabanya amazi abantu bakoreshaga babusukurura.

    Ati 'Ubwiherero bwa SATO bukozwe muri Pulasitiki, bufite umwihariko wo kwipfundura bukanipfundikira igihe bumaze gukoreshwa. Ikindi ni uko uburyo ubwiherero bwa SATO bukoze muri wa mubiri wabwo, umwanda iyo ugiyeho uhita ugenda, ikindi bikanafasha mu kubusukura kubera ko busukurwa n'amazi make, ni ukuvuga igikombe kimwe cy'amazi gishobora kuwusukura.'

    Yavuze ko bahisemo guha iri shuri ubwiherero kuko ubwo ryari risanganywe bw'umwobo buteza ibibazo bitandukanye.

    Ati “Iriya misarani yatezaga ikibazo cyane cyane nk'aho idapfundikiye kuko ubona amasazi ajyamo akaba yateza umwanda ku bintu ndetse abantu bakandura indwara zitandukanye zirimo izimpiswi, inzoka.'

    Ntaganira yavuze ko n'abana babukoresha nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira z'uko bashobora kugwamo nk'uko bigenda ku isanzwe y'ibyobo.

    Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19, hanatanzwe robine ebyiri za SATO zifite umwihariko wo gukoresha amazi make kandi umuntu agakaraba neza uko abyifuza.

    SATO ikomoka mu Buyapani, mu Rwanda ikaba ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu nyubako ya Ecomem Co Ltd.

    Ikora imisarane irimo iyo gusutama, igura 8000 Frw na 12 000 Frw n'iyo kwicaraho igura 15 000 Frw iboneka mu nyubako zose zo mu Rwanda zicuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

    Ubwiherero bwa Sato bufasha kurwanya umwanda n’indwara zishobora guterwa nawo

    SATO Rwanda yanahaye iki kigo cy’ishuri robine

    Abarimu b’Ikigo cy’amashuri abanza cya Gahanga ya Kabiri bashimiye ubuyobozi bwa SATO Rwanda bwabahaye ubwiherero bwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sato-yahaye-ishuri-ribanza-rya-gahanga-ubwiherero-buzarifasha-guhangana-n

  • Kenya: Bahangayikishijwe nuko ibitaro bikomeye byatangiye kubura urukingo rwa Astrazeneca #rwanda #RwOT

      Muri Kenya ibitaro bikomeye bya Aga Khan University biri mujyi wa Nairobi byatangaje ko byahagaritse gutanga urukingo rwa AstraZeneca rwa COVID-19 bitewe n'uko umubare w'inkingo cyangwa se dose ministeri y'ubuzima yari yabihaye gutanga byazimaze bikaba bitahawe izindi.

    Leta ya Kenya yavuze ko ubu bigoye kubona uru rukingo kuko u Buhinde bwarutangaga bwabaye bubihagaritse nk' uko The Citizen TV yabitangaje . Ubu iki gihugu cyo muri EAC cyatangiye gutabarizwa ngo kitazasigara muri gahunda yo gukingira  icyorezo cya Covid-19.

    Amakuru ava muri Kenya aravuga ko abagombaga guterwa urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca bazaruterwa muri Gicurasi.

    Ministeri y'ubuzima yihanganishije abaturage ivuga ko kuba bazaterwa urwa kabiri ngo doze yuzure bitazahungabanya ubukana bwarwo bwo gukingira.

    Abategetsi ba Kenya bavuga ko ubu abaturage 130,575  bamaze gukingirwa iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 2 nubwo cyabuze inkingo.


    Muri Kenya bahangayikishijwe nuko ibitaro bikomeye bya Aga Khan University biri mujyi wa Nairobi byatangiye kubura urukingo rwa Astrazeneca

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/01/kenya-bahangayikishijwe-nuko-ibitaro-bikomeye-byatangiye-kubura-urukingo-rwa-astrazeneca/

  • Ivan Minnaert ari guhatana na Seninga ku mwanya ukomeye muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ni umwanya bari guhatana kugira ngo haboneke usimbura Habimana Hussein warangije amasezerano y’akazi ariko ntiyongererwe andi.

    Uretse uyu Mubiligi Jacky Ivan Minnaert unaba mu Rwanda, mu bandi bari guhatanira uyu mwanya, harimo umutoza Seninga Innocent ubu utoza Musanze FC.

    Seninga Innocent na we ufite izina rikomeye muri Football mu Rwanda, yanatoje amakipe akomeye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC.

    Undi mukandida ni Hitimana Thierry watoje ikipe ya Rayon Sports akaba yaranatoje amakipe yo mu karere nka Namungo yo muri Tanzania.

    Ivan Minnaert wari umaze iminsi anafitanye ibibazo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, yemeje ko yamaze gutanga ibyangombwa byo guhatanira uriya mwanya ndetse ko afite icyizere cyo kuwegukana.

    Aganira na Flash, yagize ati 'Buri wese arabizi ko mfite uburambe bw’igihe kirekire mu bintu binyuranye. Kandi nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda ariko mu gihe FERWAFA itaratanga amakuru ni ugutegereza icyo bazavuga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ivan-Minnaert-ari-guhatana-na-Seninga-ku-mwanya-ukomeye-muri-FERWAFA

  • Murakagira izo mugaba, abo muzigabira n’izo musigarana-Immaculee ashimira Bamporiki wamuhaye Inka #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwa Ingabire Marie Immaculee, yabunyujije kuri Twitter, ashimira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Hon Edouard Bamporiki.

    Ni ubutumwa bwuzuye ishimwe ryumvikana ko Ingabire Marie Immaculee yagejeje kuri Bamporiki.

    Ingabire Marie Immaculee yagize ati 'Mbikuye ku mutima nshimiye cyane inka mwangabiye. Murakagira izo Mugabo, abo muzigabira n’izo mudigarana.'

    Ingabire Marie Immaculee yakomeje agira ati 'Mwangabiye inka y’urukundo n’urukundo, kuva uyu munsi ndi umugaragu kandi uzayoboka atiganda.'

    Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abakunze gukoresha uru rubuga rwa Twitter, gusa biragoye kumenya igihe iriya nka yagabiwe.

    Ubusanzwe kugabirana ni umuco usa nk’uhatse indi mu basokoruza bo hambere kuko iyo umuntu yakugabiraga, yabaga akweretse urukundo ruhambaye kandi imiryango yanyu igahita igirana igihango ku buryo kizakurikirana abazabakomokaho baba abana banyu, abuzukuru, ubuvivi n’ubuvuvure.

    Iyo umuntu yaguhaga Inka kandi, byafatwaga nk’aho aguhaye ubukire kuko iri tungo ryafatwaga nk’umutungo utagira ingurano mu butunzi bwo muri ibyo bihe.

    Iyo wahabwaga inka, wafataga igihe cyo kujya kuyicyura no gukura ubwatsi no kwitura uwayikugabiye.

    JPEG - 159.4 ko
    Ingabire Marie Immaculee
    JPEG - 109.6 ko
    Hon Bamporiki Edouard

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Murakagira-izo-mugaba-abo-muzigabira-n-izo-musigarana-Immaculee-ashimira-Bamporiki-wamuhaye-Inka