Blog

  • Umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 yakoze ubukwe n’umukunzi we uba muri Amerika, bahujwe na ISIMBI(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI.

    Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry’ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

    Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakaba basezeranye ari bonyine nta bandi bantu babaherekeje, hari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko indi mihango isigaye izaba tariki ya 29 Gisurasi 2021, bubere muri Saint Famille Hotel.

    Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Musoni yambitse impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore mu birori byabereye Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kuboza 2020, baganira n’ikinyamakuru ISIMBI, bahamije ko Gedeon yamubonye bwa mbere mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, aramukurura ahitamo gushakisha uko bavugana.

    Icyo gihe Yvette yagize ati' twahuye muri bya bihe muri Miss Rwanda nari maze kuvamo, twahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yambonye mu kiganiro nagiranye na ISIMBI(…) imitekerereze yanjye, uko nasubizaga nibyo byamukuruye yifuza kumenya.”

    Yafashe amazina ajya kuri Instagram aramureba ubundi abwira umushuti we ko akeneye kumumenya, undi abimufashamo amushakira nimero atangira kuvugana na we, ngo ntibyamugoye kumufatisha kuko yaje avuga ijambo ry’abagabo.

    Musoni Gideon usanzwe ari n’umuhanzi, ahamya ko ubwiza bw’uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

    Mukeshimana Yvette yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

    Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

    Yvette yemeye ko we na Gedeon bazatandukanywa n’urupfu

    Gedeon na we yamanitse akaboko yemera kubana akaramata na Yvette

    Bati”ubu tumaze kuba umwe ntwadukandukanya”

    Yvette ati”ubuse gitifu arabiha umugisha?”

    Musoni Gedeon wegukanye Yvette

    Mukeshimana Yvette yari yishimye cyane

    AMAFOTO: Robert MUTABAZI/ ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umukobwa-witabiriye-miss-rwanda-2020-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-uba-muri-amerika-bahujwe-na-isimbi-amafoto

  • Senateri Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba kwishyura ingurane ku mitungo y'abaturage byarananiranye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Mata 2021, ubwo Minisitiri Gatete yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange by'umwihariko ku bikorwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

    Ibibazo biterwa na gahunda zitandukanye zo kwimura abantu byagiye bigarukwaho kenshi hamwe mu ho byagaragaye harimo raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n'iy'umwaka wa 2019/2020.

    Izi raporo zombi zigaragaza ko Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye dosiye 715 zirebana n'ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange. Indi raporo yaragaje ibi bibazo ni iy'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB y'umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko hari ubukererwe mu kwishyura ingurane y'ibikorwa by'abantu byagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'ibikorwa biri mu nyungu rusange.

    Iki kibazo kandi cyagarutse muri raporo za Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu na
    zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n'agaciro k'imitungo yabo.

    Mu bibazo bikunze kugaragara muri izi raporo zose harimo gutinda kwishyurwa kw'abaturage bimuwe, kwimurwa kw'abaturage hatarateguwe ahandi bagomba kujyanwa ndetse n'ikibazo cy'abaturage bahabwa amafaranga make ku mitungo yabo.

    Ese iki kibazo cyarananiranye?

    Uretse muri izi raporo zitandukanye, Sena y'u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, bidahwema kugaragazwa n'abaturage igihe hari umuyobozi mukuru wabasuye cyangwa bakabinyuza mu itangazamakuru.

    Hashingiwe ku bwinshi bw'ibibazo bigaragara muri ibi bikorwa byo kwimura abantu kandi bikaba bikunze kugaragara kenshi, Senateri Juvénal Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba byarananiranye ku buryo bitabonerwa ibisubizo bikwiye.

    Ati 'Mu buryo buhoraho tubona inyandiko cyangwa ibiganiro bigaragaza iki kibazo, iyo urebye uko icyo kibazo giteye, ikibazo rusange umuntu yabaza duhereye ko byavuzwe n'abantu benshi kandi bikavugwa kenshi. Nagira ngo mbaze ese iki kibazo cyarananiranye ku buryo kidahabwa umurongo ngo kibonerwe ibisubizo bikwiye?'

    Yakomeje avuga ko ibibazo bigaragara muri gahunda zo kwimura abantu bibangamiye amwe mu mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho mu kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y'abaturage.

    Senateri Nkusi yavuze ko bimwe mu byo ibi bibazo bibangamira harimo n'ihame ry'uko umutungo w'umuntu ari ntavogerwa.

    Ati 'Ibyo kandi tugasanga hagendewe kuri icyo kibazo cyo kwimura abantu bijyana n'Ingingo ya 34 y'Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo bwite w'umuntu ari ntavogerwa yaba uwe ku giti cye cyangwa awusangiye n'abandi, uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu rusange hakurikijwe amategeko, itegeko ryo kwimura abantu ryagiyeho rigaragaza inzira zikurikizwa kugira ngo igikorwa kibe gikorwa.'

    'Ku bijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko bisaba ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi ku gihe, kandi abaturage bakabigiramo uruhare, ibibazo bakabigaragarizwa, ibibagenerwa bigakorerwa mu mucyo.'

    Senateri Nkusi yavuze ko bidakwiye kuba igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kibaho.

    Yagize ati 'Ntihateganyijwe ko igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kijyaho ngo babe basubira inyuma mu mibereho myiza.'

    Senateri Nkusi yavuze ko mu nyigo zagiye zikorwa basanze ibi bibazo bigaragara muri gahunda yo kwimura abantu mu buryo rusange biterwa n'itegurwa ritanoze ry'igenamigambi ry'ibi bikorwa no kuba bidakurikiza imihango iteganywa n'itegeko ndetse ntihabeho n'uburyo bunoze bwo kubikurikirana.

    Senateri Nkusi Juvénal yabajije Minisitiri Gatete ikibura ngo ibibazo biri muri gahunda zo kwimura abantu bikemuke

    Ikibazo kiri kuvugutirwa umuti

    Mu gusubiza ibi bibazo byagaragajwe n'abasenateri, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bibazo bigihari ariko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubikemura.

    Ati 'Iki kibazo cyaganiriwe henshi kandi kigaragara henshi, ntabwo ari ikibazo washyira hasi ngo ukihorere hatagize igihinduka.'

    Minisitiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibirarane by'abaturage bimuwe ahari hagiye kubakwa imihanda hashyizweho itsinda rishinzwe gukora urutonde rw'abaturage bose bafitiwe imyenda mu gihugu.

    Ati 'Ibyo bibazo byakomeje biza, Senateri Nkusi yanabivuze n'abayobozi bakuru aho bagiye babibazwa. Twafashe umwanzuro nka Guverinoma dukoranye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu wo kugira ngo hakorwe noneho icukumbura ry'ibibazo bijyanye no kwimura abantu, amafaranga atarishyurwa bikamara igihe kirekire yose azishyurwe.'

    'Twashyizeho itsinda riyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kugira ngo batuzanire ibirarane by'ibigo bitandukanye […] twaje kubikora muri ubwo buryo kugira ngo tubone urutonde rumwe rwemejwe n'akarere ko nta kindi kibazo kihasigaye.'

    Minisitiri Gatete yakomeje avuga izi ntonde nizimara kuboneka zizakusanywa abantu bakagenda bishyurwa mu ngengo y'imari y'imyaka itandukanye.

    Ati 'Bizarangira muri uku kwezi kwa Mata, noneho mu ngengo y'imari mu bintu by'ingenzi bagomba kwishyura bakabanza guhera kuri urwo rutonde ku buryo ibirarane byose biva mu nzira.'

    Uretse kwishyura ibirarane, Minisitiri Gatete yavuze ko no mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi bivuka hakozwe amavugururwa azajya atuma impinduka mu byangombwa by'ubutaka zikorwa vuba kuko biri mu byatumaga abaturage batinda kwishyurwa.

    Ku kibazo cy'abaturage bimurwaga ariko ntibagire ahandi babona ho gutura, Minisitiri Gatete yavuze ko byaterwaga n'uburyo gahunda yo kubimura yakorwaga.

    Ati 'Muri ibi twasanze harimo ikintu kitameze neza nubwo abaturage ubaha amafaranga urasanga hari ikibazo cyo kuvuga ngo aba baturage bari bafite inzu ku muhanda runaka bakaba bagiye kumuha ingurane arajya gutura he?

    'Twaganiriye umwanya muremure na Minaloc kandi hamwe byanatangiye no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umudugudu uri hafi aho, nubwo bamuhaye amafaranga ye bawumutuzemo ataza kugira ibibazo amafaranga akayakoresha akayamara akaza kuba ikibazo kuri Leta. Ariko tukaba tuzi buri muntu wese wamaze guhabwa amafaranga aho ari n'ayo bamugeneye n'ubufasha bushoboka. Ubu twemeranyije n'inzego zibanze ko bigomba gukorwa.'

    Mu bindi bibazo byavugutiwe umuti harimo icy'inzu z'abaturage zangizwaga n'ibikorwa byo gukora umuhanda ariko batarashyizwe ku rutonde rw'abazimurwa.

    Minisitiri Gatete yavuze ko igihe hagiye kubakwa umuhanda hazajya hagurirwa abawuturiye bose kugira ngo batazagerwaho n'ingaruka kandi n'abo zagezeho bakishyurwa vuba umuhanda utararangira nk'uko byari bisanzwe bigenda.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bikigaragara muri gahunda zo kwimura abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nkusi-yabajije-minisitiri-gatete-niba-kwishyura-ingurane-ku-mitungo-y

  • Umuhanzikazi ukomeye yatunguye abantu ubwo yavugaga ko yarose yarongowe na Diamond Platnumz (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Tanzania, Amber Lulu yatangaje ko yarose yakoze ubukwe n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz.

    Amber Lulu yatangaje ko yarose yakoze ubukwe na Diamond

    Umuhanzikazi akaba n'umwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Amber Lulu, ndetse akaba agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, yatangaje ko inzozi yagize zaguye ku muhanzi akunda cyane, Diamond Platnumz, inzozi ze zimwongorera zimubwira ko yakoze ubukwe n'uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y'iburasirazuba cyane Tanzania akomokamo.

    Amber Lulu uri mu bakurikirwa n'abantu benshi cyane kuri instagram dore ko abasaga Miliyoni 3 bamaze kwemera kumukurikira, yanyarukiye kuri uru rukuta atangaza ubutumwa bw'inzozi ze kuri Diamond ni ubutumwa yaje gusiba kubera yari ahawe urw'amenyo.

    Yagize ati: 'Inzozi z'uyu munsi, naryamye ndarota narongowe (Nakoze ubukwe) na Diamond, ubukwe bw'agatangaza bwabereye muri Stade y'igihugu'.

    Ubu butumwa bwasibwe nyuma y'igihe gito abenshi bari batangiye kumwibasira bavuga ko haba hari ibiyobyabwenge yari yanyoye mu gihe abandi bavugaga ko bishoboka cyane atagomba kwiheba.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ukomeye-yatunguye-abantu-ubwo-yavugaga-ko-yarose-yarongowe-na-diamond-platnumz-video/

  • Ubuzima bushaririye bwa Nzayisenga wabyaye afite imyaka 15 akayoboka uburaya – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yari amaze guterwa inda, ubuzima bwarushijeho kumugora kuko n'ubusanzwe yari abayeho nabi.

    Ati “Ibyanjye ni birebire, byari ibintu bikomeye, natewe inda mfite imyaka 15, noneho umugabo wayinteye kuko yari umupolisi ansaba ko tubana ngo batazamufunga ndabyemera.'

    'Ntabwo twabanye igihe kinini kuko yapfuye ndi kwa muganga nagiye kubyara azize kanseri, iwabo baranyanga ngo ntitwabana umugabo wanjye yapfuye. Byaje kunyobera njye n'umwana tukajya turarana hanze biranga birakomera, nageze aho umwana mushyira mama nawe utishoboye kuko nawe abayeho aca inshuro, ngaruka mu mujyi nibwo natangiye gukora uburaya”

    Kubyara akiri muto byiyongereye ku rwango n'ubundi abo mu muryango we bari basanzwe bamufitiye kuko nawe nyina yari yaramubyariye iwabo, akaza kuhamusiga akajya gushaka undi mugabo.

    Ati 'Aho ni ho nakuriye, baranyanga bikomeye kugeza ubwo sogokuru yari amaze gupfa ngeze mu mwaka wa kabiri. Bansabaga kuvoma amajerekani nk'icumi ku munsi ubundi ngo ndarya ari uko maze gutindurira inka, mbese bwari ubuzima bugoye cyane kandi si nari kujya no ku ishuri nabwiriwe, ubwo nahise ndivamo.”

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima bwakomeje kumubera bubi ubwo yajyaga kubana na nyina umubyara kuko bwo yahohoterwaga n'umugabo wabanaga na nyina ndetse n'abandi bagore yari yarashatse.

    Ati 'Maze kuva mu ishuri nahise njya aho mama yari yarashakiye ngezeyo naho biranga umugabo yari yarashatse akajya anyirukaho n'umuhoro ngo ntiyarera icyana atabyaye, mama yaje kungira inama ngo aho kugira ngo yahukane ninsubireyo azajya aza kundeba kandi n'abandi bagore uwo mugabo yari yarashatse baradutotezaga.'

    Yasubiye kwa se, naho bakajya bamutoteza, ubuzima bukomeza kuba bubi ahava yerekeza inzira y'uburaya.

    Ati “Sinabihisha nahise njya mu buraya, nkajya nsambana bakampa amafaranga nkoherereza mama n'umwana wanjye kuko nawe yageze aho yimuka aho yari yarashakiye kubera ko bamutotezaga ndetse batangiye no kujya bandogera umwana nawe yenda gupfa.”

    Nzayisenga yavuze ko nyuma yo kubyara imburagihe no kuyoboka uburaya, yahisemo kuboneza urubyaro yirinda ingaruka nyinshi yari guhura nazo.

    Ati “Nyuma yo kubyara no gukora uburaya, mama yangiriye inama yo kwambara agapira kugira ngo batazongera kuntera inda, kashira nkashyiramo akandi.'

    Nzayisenga yavuze kandi ko se umubyara yageze n'aho amwima isambu agakomeza kumunaniza amusaba ibirenze ubushobozi bwe.

    Yagize ati “Nagiye kumwaka isambu arambwira ngo nzabwire mama ajye kuyinsabira, mbibwiye mama arambira ngo yanyeretse kwa data nzage kumusaba isambu.'

    'Mu minsi ya vuba nibwo abandi bana ba papa bampamagaye barambwira ngo ko ntaza gusaba papa isambu nyobewe ko azana abagore benshi? Baramumpaye kuri telefoni arambwira ngo nzabanze muture inzoga.'

    Nzayisenga Angelique agira inama abakiri bato ndetse n'ababa bibwira ko gukora uburaya byabatunga bakabaho neza ko ari ukwibeshya no kwiyahura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko nawe abonye ubufasha yava mu buraya akiteza imbere.

    Ati “Mu buraya nahuriyemo n'ibibi byinshi bimwe ntanavugira ku karubanda, nahuriyemo n'indwara, imvune, agasuzuguro mbese ni ibibazo byinshi ubitekereza abyirinde cyane kuko nanjye mbonye ubufasha n'ubushobozi nabivamo nkajya hafi ya mama n'umwana wanjye nkava muri ubu buraya nta na kimwe kizima kibubamo uretse umubabaro gusa.'

    Bamwe mu bazi Nzayisenga bemeza ko ashishikariye gukora ngo yiteze imbere n'ubwo ubushobozi afite bukomeza kumuzitira.

    Uwamariya Gertulde ni umubyeyi umuzi, yagize ati” Ange, ndamuzi igihe kitari gito, twaraturanye ni inyangamugayo, ntiyiba, ntateza amahane pe, kuko duturanye imyaka irenga itatu.”

    Kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2020, mu Karere ka Musanze hatewe inda abana 198 nyamara amadosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ntiyageraga kuri 70 ibintu Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego bavuga ko batazihanganira bagasaba buri wese kubirwanya atizigamye.

    Nzayisenga asaba abagiraneza kumufasha akabona icyo akora akiteza imbere ari nako yita ku mwana we n'umubyeyi we

    Yabyaye akiri muto afite imyaka 15, umugabo babyaranye ahita apfa maze abura aho yerekeza

    Yagiriye inama abakiri bato ko bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyabashora mu buraya kuko bugira ingaruka nyinshi mbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bushaririye-bwa-nzayisenga-wabyaye-afite-imyaka-15-akayoboka-uburaya

  • Ukudindira gukomeye mu mushinga wa miliyoni 120$ wari witezweho kuhira hegitari 7000 i Kirehe –

    Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017 wubakwa n’ikompanyi y’Abahinde ya OM Metal & SPML ikagenzurwa na WAPCOS LTD zose zituruka mu Buhinde ari nacyo cyawuteye inkunga binyuze muri banki ya EXIM bank nyuma yo kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda.

    Uyu mushinga wari gukorwa mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere cyari ukubaka ahazafatirwa amazi, icya kabiri kikaba imirima izuhirirwa ndetse n’igice cya gatatu cyo gucamo amaterasi mu mirima izuhirwa kugira ngo amazi atazava imusozi akangiza imyaka.

    Wakorewe inyingo mu 2013 utangira kubakwa muri Nzeri 2017, byari biteganyijwe ko kubaka bizarangira muri Mutarama 2019, nk’uko byari biri mu masezerano ngo Abahinde nibo bari kubaka uyu mushinga ndetse 75% by’ibikoresho akaba ari naho bituruka.

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yasuye uyu mushinga agaragarizwa bimwe mu bibazo byatumye udindira.

    Umukozi wa RAB unahagarariye leta mu gukurikirana uyu mushinga, Ndayishimiye Pierre Celestin, yavuze ko bagitangira kubaka hajemo impinduka nyinshi zitari zitezwe ari nazo zagiye zidindiza uyu mushinga.

    Ati “Bijya gutangira baraje basanga ubuso bwuhirwa bwari bwarashyizwemo budakwiye kuko basanze ari mu bitare bisa n’aho ari ibintu bafotoye bakoresheje indege, hakurikiyeho gushaka ubundi buso kuko hano ubuso buzuhirwa ni hegitari 660.”

    Yakomeje avuga ko mu masezerano bavuga ko hazuhirwa ubuso bungana na hegitari 840 nyamara ngo bakubiyemo n’izizubakwaho imihanda n’inzu z’abaturage, nyuma yo kubona ko hari ubuso bitashoboka ko bwuhirwaho ngo hari ubutaka buriho inzuri bwahise buhindurwa ubwo guhingwaho mu gushaka ubuso bunini bwakuhirwaho.

    Ndayishimiye yavuze ko ibi byakerereje uyu mushinga binatuma hakorwa indi nyigo nshya itandukanye n’iyakozwe bwa mbere.

    Ati “Ikindi cyahindutse ni inzu zari kubakwa, bari kuzubaka inzu imwe bakajya bafunga Akagera amazi akinjira muri iyo nzu, bagiye kureba basanga iyo nzu yubatswe nabi biba ngombwa ko basubiramo inyigo hubakwa n’indi nzu izoroshya akazi, izo mpinduka zose nizo zabiteye ku buryo byageze muri Mutarama 2019 umushinga utaratangira.”

    Ibigo biturutse mu Buhinde birashyirwa mu majwi mu kudindiza uyu mushinga

    Ndayishimiye yavuze ko nubwo hagiye habamo ibibazo bitandukanye muri uyu mushinga, ibigo bituruka mu Buhinde byari kubaka nabyo bidakora neza nk’uko bikwiriye, yavuze ko hashize imyaka itatu n’igice bagenda biguru ntege mu buryo buteye inkeke.

    Ati “Nk’iyo hakenewe ibikoresho bagomba gukora raporo ikigo cyabo kikabyemeza, bakabijyana muri RAB bakabyemeza, RAB nayo ikabijyana mu Buhinde muri banki yatanze inguzanyo nayo ikabona kubyemeza.”

    Yakomeje avuga ko n’iyo batanze inyemezabwishyu bisaba amezi atari munsi y’atatu n’atanu kugira ngo izemezwe kubera za nzira inyuramo. Ibi ngo bituma nta kintu na kimwe gikorerwa ku gihe nk’uko byari biteganyijwe, yavuze ko ibigo byubaka bimaze kongererwa igihe inshuro eshanu uhereye ku gihe amasezerano yari kurangirira ariko ngo n’ubu byarananiranye.

    Ibikoresho byose bikoreshwa mu bwubatsi 75% bituruka mu Buhinde

    Kimwe mu bidindiza uyu mushinga cyagaragajwe kandi harimo no kuba ubwo hasinywaga amasezerano harashyizwemo ko 75% by’amafaranga ari mu masezerano agomba kuguma mu Buhinde biciye mu bakozi, ibikoresho n’ibindi nkenerwa.

    Ndayishimiye yagize ati “Ubundi mu masezerano harimo ko 75% by’amafaranga agomba gusubira mu Buhinde haba mu bikoresho ndetse n’abakozi, haramutse hagaragajwe ko batabishoboye umushinga wahagarara.”

    Meya Muzungu Gérard uyobora Akarere ka Kirehe nawe avuga ko kuba ibikenerwa byose bituruka mu Buhinde bituma bakoresha abakozi bake cyane ku buryo bidindiza uyu mushinga, yavuze ko Abanyarwanda bahabwa akazi ari bake cyane ugereranyije n’abakakabonye.

    Ndayishimiye yakomeje avuga ko kuri ubu bategereje ibikoresho biri mu Buhinde aho bimaze amezi abiri n’igice. Ngo ubu bamaze ayo mezi nta kintu na kimwe bakora ngo kuko bababwiye ko ahapakirirwa ibi bikoresho mu Buhinde bakiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umwe mu banyarwanda bakora ubwubatsi muri uyu mushinga utifuje gushyira hanze amazina ye waganiriye na IGIHE, yavuze ko ubu hari abakozi batageze no kuri 20 ngo nabo bakora rimwe na rimwe, yavuze ko abakuriye uyu mushinga batajya bifuza gukoresha abakozi benshi ari nabyo asanga biwudindiza.

    Umuriro uzakoreshwa mu kugeza amazi mu mirima abaturage ntibabasha kuwigondera

    Indi mbogamizi yagaragarijwe Guverineri Gasana Emmanuel ni umuriro mwinshi uzakoreshwa abaturage badashobora kwigondera, Ndayishimiye yavuze ko nibura hazakoreshwa kilowatt 2000 agasanga abaturage batabasha kuwishyura kugira ngo buhire imyaka yabo.

    Yavuze ko hatekerejwe uburyo haboneka imirasire ikaba ariyo izajya ikoreshwa gusa ngo ntibirakunda ko iyo mirasire iboneka ngo biracyari mu nyigo hagamijwe gushaka uburyo umuturage uzajya wuhirirwa yabona inyungu.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira, gutunganya ubutaka na Inovasiyo mu ikoranabuhanga muri RAB, Ruzibiza Emile, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga wadindiye cyane ugereranyije n’igihe wakagombye kurangira, avuga ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zagihagurukiye ku buryo bizeye ko uzarangira mu minsi ya vuba.

    Ati “Turimo gushyiramo imbaraga hari ibikoresho bikiri hanze ariko byaratumijwe, birumvikana ko umushinga wadindiye mu gihe cya COVID-19 mu Buhinde, barahagarika ariko ubu batangiye gukora, hari aho batangiye gucukura igisigaye ni ugushyiramo amatiyo mu mirima, hari ayaje hari n’andi akiri hanze ataraza.”

    Ruzibiza yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho amakipe menshi y’abakozi ku buryo bihutisha ibikorwa ngo mu mezi atatu ari imbere bazabe basoje abaturage batangire kuhira.

    Uyu mushinga wari witezwe gufasha abantu kuhira

    Wari witezweho gufasha abaturage kuhira

  • Ese koko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari? –

    Inkuru ikomeza ivuga ko byaje kugera nyuma maze inzoka ikoresha amayeri adasanzwe maze ishuka Eva ngo arye ku giti cyiswe ‘Icy’ubugingo’. Kuva icyo gihe Muntu ahorana inyota yo kugira uburenganzira ku kintu adakunze guhabwa ho uburenganzira cyangwa kugira ubwisanzure aho yabuvukijwe kabone n’ubwo yaba yarahawe ibya mirenge ku ntenyo.

    Reka tuve muri Bibiliya tujye mu buzima busanzwe! Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).

    Iyi ni ingingo umuntu yavuga ko itazigera ivugwaho rumwe kuko impaka ziyigibwaho ni iz’urudaca, haba mu bitangazamakuru, imiryango itandukanye yiganjemo ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’itangazamakuru muri rusange.

    Ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bukoreshwa mu bitekerezo by’ubwoko bwose harimo n’ibishobora kubabaza cyangwa kubangamira cyane abandi.

    Ni ihame rishyigikira ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango wo kuvuga ibitekerezo byabo n’ibitekerezo badatinya kwihorera, gukurikiranwa cyangwa guhanwa na leta.

    Ijambo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo rikoreshwa mu buryo bumwe ariko, mu buryo bwemewe n’amategeko, rikubiyemo igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gushaka, kwakira no gutanga amakuru cyangwa ibitekerezo, tutitaye ku buryo bwakoreshejwe.

    Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwemewe nk’uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itangazo ry’Amasezerano Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (UDHR) kandi ryemewe mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu masezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu na Politiki (ICCPR).

    Abo mu Burengerazuba bw’Isi usanga akenshi bashinja ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza haba mu ruhame cyangwa mu miyoboro itandukanye irimo itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byumvikana kenshi zifatira ibihano ibihugu, ibigo by’ubucuruzi cyangwa se abategetsi ku giti cyabo babashinja kubangamira ubwisanzure n’ukwishyira ukuzina kw’abo bayobora mu nguni zitandukanye.

    Nko mu Rwanda, abahanga bagaragaza ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buhari ahubwo usanga hari benshi bashobora kwanga gutanga ibitekerezo ku bw’inyungu zabo runaka ariko mu by’ukuri ntawe uba wabafunze umunwa.

    Impuguke mu itangazamakuru ndetse akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda [ARJ], Muganwa Gonza, yavuze ko nk’umuntu usanga ari umudepite cyangwa undi muyobozi muri leta akanga kugaragaza ibitekerezo bye atinya ko yazakurwa kuri iyo mirimo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ubwisanzura burahari ariko ntabwo bukoreshwa, hari n’impamvu […], reka tuvuge nk’abanyepolitiki bafite ibitekerezo bagatinya kubivuga ku mugaragaro ariko baba babaze inyungu.”

    Yakomeje agira ati “Ashobora kureba ati niba ndi Depite nimvuga ibi n’ibi, umwanya wanjye ndawutakaza, ariko aba yafashe icyemezo gishingiye ku byo atekereza. Inkuru tubona mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntabwo ari uko ziba zibujijwe mu Rwanda ahubwo ni uko abantu baba batinye gukoresha uburenganzira bafite bwo kuzitangaza.”

    Muganwa yavuze ko amategeko y’u Rwanda asobanura neza ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo bwemewe ahubwo wenda ikibazo ari icy’abantu batabukoresha ku bw’izo nyungu runaka baba baharanira.

    Ni bwinshi, ariko ntibukoreshwa!

    Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru biteganywa n’Ingingo ya 38 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhuzwa kenshi n’ubw’itangazamakuru kubera ko itangazamakuru ari umwe mu miyoboro ikoreshwa muri kwa gutanga ibitekerezo.

    Iyi ngingo ivuga ko ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta’.

    Ikomeza igaragaza ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.

    Itegeko Nshinga risobanura neza ko uko ubwo bwisanzure bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko.

    Muganwa yavuze ko umuntu wese aba afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko itegeko rivuga ko umuntu adashobora gukoresha ubwo burenganzira mu gutesha agaciro abandi bantu ari nayo mpamvu usanga hari amategeko akumira ibyaha bimwe na bimwe nk’itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Kuba ufite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ntabwo bivuze ko uhutaza mugenzi wawe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu benshi bakunze kuvuga ngo mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari ariko njye ntabwo nemeranya nabo. Ahubwo ubuhari ntabwo bukoreshwa bihagije, yaba abaturage ubwabo cyangwa itangazamakuru, hari ubwisanzure bwinshi kuruta ubukoreshwa.”

    Muganwa avuga ko kuri ubu ikoranabuhanga ryaguye cyane imiyoboro abantu bakoresha batanga ibitekerezo aho usanga bifashisha za YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi, aho ibintu byinshi byavugwaga ntibimenyekane ubu bisigaye byoroshye kuko aho kubinyuza habaye henshi.

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko leta idakwiye kugenzura ibivugirwa cyangwa ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ahubwo abazikoreraho ibyaha bakwiye kujya bahanwa hifashishijwe amategeko ahana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubwisanzure bwabaye iturufu kuri benshi …

    Umuhanga mu bukungu Amartya Kumar Sen, mu gitabo yise ‘Freedom as Development’ agaragaza ko iterambere ridashoboka nta bwisanzure mu nguni zitandukanye, mu gihe abategetsi benshi b’abanyagitugu bagaragaza ko igikenewe ari iterambere naho ubwisanzure atari ngombwa.

    Abaharanira kugera ku butegetsi cyangwa se abarwanya Leta z’ibihugu byabo (Opposition) iturufu bakunze gushyira imbere ni uguharanira ko ngo “rubanda rubona ubwisanzure mu gihugu cyabo”.

    Ni mu gihe hari n’abandi bagaragaza ko ubwisanzure ari nk’igikoresho cyazanywe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu kugenzura ibindi bihugu, bakemeza ko hari Demokarasi, ubwisanzure n’izindi ngingo bibereye ibihugu by’abanyaburayi hakaba n’ibereye ibihugu byabo.

    Muganwa avuga ko nka leta hari ibintu bitandukanye ishobora kuba idakora neza, bityo umuturage uri mu gihugu cyangwa umuryango runaka ukaba watanga ibitekerezo ugaragaza ibyakorwa mu gukosora.

    Ku rundi ruhande ariko, avuga ko impamvu n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bufite aho bugarukira nk’uko itegeko ribiteganya, ari uko hari ingaruka zitandukanye ibitekerezo by’abantu bishobora kuzana.

    Ati “Ntabwo nkeka ko hari umuntu wari wabihanirwa, ahubwo impamvu uburenganzira bwose bufite aho bugarukira, hagomba kubaho gushyira ku munzani ingaruka. Reka tuvuge bemeye bakavuga ngo ni uburenganzira bw’umuntu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zaba izihe? Ingaruka zaba uko ishobora kongera kuba cyangwa byateza umutekano muke mu gihugu.”

    Yakomeje agira ati “Ubwisanzure ntabwo bwakwemerwa kugira ngo bubangamire abandi, kubera ko Jenoside kugira ngo ibe, hagomba kubaho abafite ingengabitekerezo, ikindi ni imvugo z’urwango cyangwa gutesha agaciro abandi […], ikindi uwakoze Jenoside aba agomba kuyihakana cyangwa kuyitesha agaciro kugira ngo azimanganye ibimenyetso.”

    Muganwa avuga ko muri rusange ubwisanzure buhari ariko n’amategeko aba agomba kubahirizwa.

    Ati “Ubwisanzure burashoboka, turi muri demokarasi ariko habaho n’ayo mategeko akumira urwango. Iyo urebye no mu gitabo cy’amategeko ahana usanga hari aho bavuga ko umunyamakuru atemerewe guha umwanzi ijambo, ntabwo wavuga ngo njyewe ngomba gushyigikira igihugu cyateye u Rwanda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko n’ubwo mu gihugu abantu bemerwa n’itegeko gutanga ibitekerezo badakwiye kunyuranya n’andi mategeko nk’irihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Abashakashatsi bagaragaza ko mu byiciro byo gushyira mu bikorwa Jenoside, icya nyuma ari ukuyihakana ariyo mpamvu buri wese akwiriye kurwanya ubigerageza yaba abizi cyangwa atabizi.

    Gonzague Muganwa ni umwe mu bemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ahubwo ko abantu babukoresha nabi

  • Ubuhamya bwa Charlotte Imana yasubije ubuzima ageze ahakomeye #rwanda #RwOT

    Murorunkwere Charlotte umukristo mu itorero ADEPR umudugudu wa Nyarugenge yahuye n’ingorane zo kuba imfubyi akiri muto ariko akomeza gukizwa, yanyuze mu buzima bugoye ku buryo yarwaye Imana ikamukura mu rupfu aho bari bagiye kumubaga umutwe muganga akamubwira ko nyuma yo kubagwa ugutwi kw’ibumoso n’ijisho ryaho bizahita bipfa, ariko Yesu yaramurengeye ava ku iseta akize kandi ingingo ze zose ari nzima.

    Mu gice duheruka kubagezaho twababwiraga uko Charlotte yagiye kwivuza umugongo mu buhinde akaza akize neza. Uyu munsi turabagezaho uburyo akimara kugera mu Rwanda yarembejwe n’uburwayi bw’umutwe bukamugeza kure bikaba ngombwa ko abagawa ariko Imana yabaye mu ruhande rwe ava ku iseta amahoro nk’uko abisobanura mu magambo ye ati:

    'Mu mwaka wa 2015 mvuye mu Buhinde kubagwa umugongo, nageze inaha umutwe urandembya kwa muganga bapimye barambwira ngo mfite ikibyimba gishobora kuba kanseri, icyakora bambwiye ko kitaraba kanseri, bambwira ko ngomba kubagwa. Nahuye n’umuganga w’umuhinde wagombaga kumbaga ambwira ko azamvura ariko ko nzapfa ijisho ry’ibumoso ndetse n’ugutwi kw’ibumoso kugapfa kuko imitsi yose izaba yakozweho.

    Igihe cyo kubagwa cyarageze njya muri sale d’operation bari babitse amapaki 8 y’amaraso yo kuntera kuko nagombaga kubagwa inshuro ebyiri: umutwe na machoir (igufwa ry’urwasaya rifasheho amenyo) machoir yo bayikuyemo ubu nta yo ngira nkoresha umusaya umwe. Ngeze muri iyo sale nasabye akanya ngo nsenge barakampa nsenga iri sengeso:Mwami Yesu nzi ko ushobora byose, ni wowe wankuye mu Buhinde sinapfirayo kandi Satani yashakaga kunyica, ndi hano i Kanombe, wowe uri ndakumirwa, ndaguhamagaye ngwino tubane aha hantu ngwino ubane n’abaganga bagiye kumbaga, amaboko yabo uyasige amaraso yawe. Bambwiye ko nzahuma ijisho ariko nuza sinzahuma, nuza ugutwi kwanjye kuzaba kuzima.

    Batangiye kumbaga saa tatu bateguye ko saa tanu biba bandangije, barambaze kuva saa tatu saa kumi ziragera, bongeyemo ikinya inshuro enye kuko babaga bazi ko birangira vuba bikanga kandi ngo nabyo birica, ariko Yesu yarandinze abaganga bakekaga ko nzakanguka ku wagatandatu ariko nakangutse muri iryo joro mbese Imana yagaragaje imbaraga zayo. Muganga wanjye baramuhamagaye arumirwa arambwira ngo mpumbye ijisho ry’ibumoso ndabikora kandi umuntu ufite ijisho ripfuye guhumbya ntabishobora. Yarongeye apfuka ugutwi kwanjye kw’iburyo avugira mu kw’ibumoso ampamagaye ndikiriza ahita abona ko ijisho n’ugutwi ntacyo byabaye. Muganga yarumiwe aravuga ngo wa Yesu wahamagaye yumvise.

    Mubyukuri nabonye imbaraga z’Imana kuko namaze igihe kinini ndembye baranshyize ho ibintu utamenya kuburyo uwambonaga wese yahitaga asubira hanze kereka uwari ufite umutima ukomeye. Nari narabyimbaganye narapfuye nabi ku buryo ntakekaga ko nazongera kuvamo umuntu muzima. Nararembye kugeza ubwo umutware wanjye azana abana kwa muganga kunsezeraho abona ko ntazongera kubaho kuko yibazaga icyo azabwira abana kikamuyobera niko kuvuga ati reka bagende bamurebe uko ameze, nibura nanagenda bizaba byoroshye kuko bazaba babonye ko arembye Imana irashoboye ni umukozi w’umuhanga kuko ubwayo irica kandi igakiza yabishatse, ishyira ikuzimu yarangiza igakurayo'.

    Asoza ubuhamya bwe Charlotte arashima Imana ko yamusubije ubuzima ubu akaba ari umubyeyi uhamya gukomera kw’Imana ati: 'Uwo munsi bazanye abana kunsezeraho nibwo Imana yansubije ubuzima irankiza kuko ari Imana ifite imbaraga, ishoboye ibintu byose, Imana yacu ni inyamaboko akomeye nta kintu na kimwe kiyinanira, nta cyo wayigereranya na cyo, nta cyo wayishushanya na cyo yewe na za nyamaswa njya numva bayigereranya ntaho bihuriye Imana irihariye, irihagije kandi Imana irashoboye'.

    Source:agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Charlotte-Imana-yasubije-ubuzima-ageze-ahakomeye.html

  • Umuhanzikazi w’umunyatanzaniya wabyaye umwana udafite se, yarose yarongowe na Diamond mu bukwe bw’agatangaza #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Amber Lulu yavuze ko yaryamye akarota yakoze ubukwe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ubukwe bwe na Diamond bwari ubukwe bwiza cyane bwitabiriwe n’abantu benshi cyane.

    Ku munsi w’ejo abinyujije kuri Instagram yavuze ko ubu bukwe bwabo bwabereye muri Stade nkuru y’iki gihugu Uwanjya wa Taifa(Mkapa Stadium).

    Ati'ibitotsi bya ku manywa ye, uzi ko naryamye nkarota nakoze ubukwe na Diamond, bwari bunini kandi bwiza bwabereye Uwanja wa Taifa(Mkapa Stadium[Stade nkuru y’igihugu cya Tanzania]).'

    Amber Lulu uheretse kwibaruka imfura ye, ubwo yakorerwaga ibirori yitegura kubyara(Baby Shower), yashimiye ababijemo ariko yirinda kuvuga se w’umwana aho ababimubajije ku mbuga nkoranyambaga yabasubije ko umwana we nta se agira.

    Icyo gihe yagize ati'natwise binyuze muri Roho Mutagatifu.'

    Mu cyumweru gishize uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto y’umwana ukivuka bafatanye intoki agaragaza ko yamaze kwibaruka.

    Amaber Lulu yatunguye benshi avuga ko yarose yakoze ubukwe na Diamond Platnumz

    Ngo yarose yakoze ubukwe na Diamond Platnumz

    Aherutse kugaragaza ko yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhanzikazi-w-umunyatanzaniya-wabyaye-umwana-udafite-se-yarose-yarongowe-na-diamond-mu-bukwe-bw-agatangaza

  • Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa Rusesabagina yemeye iby’ibitero bya FLN akanabisabira imbabazi #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha kandi buvuga ubwo Paul Rusesabagina yabazwaga mu Bugenzacyaha yavuze ko ari mu batanze amabwiriza mu bikorwa byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda.

    Yanemeye kandi ko ibyakorwaga byanyuzwaga muri Collège de presidents yarimo Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge, Nsabimana Callixte 'Sankara’ wa RRM, na we wayoboraga PDR-Ihumure, amashyaka yose yihurije hamwe agakora MRCD.

    Mu Bugenzacyaha yemeye ibikorwa MRCD yakoze anabisabira imbabazi avuga ko we atageze kuri terrain muri Nyamagabe na Rusizi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko yemera ibikorwa abarwanyi ba FLN bakoze ndetse akabisabira imbabazi.

    Umushinjacyaha asubiramo amagambi yavuzwe na Rusesabagina, yagize ati “Sinigeze mbatuma kubikora, asa n’ushaka kugaragariza ubushinjacyaha ko adakwiye kubibazwa. Iyi mvugo tubona itamukuraho uburyozwacyaha ku bwicanyi bwakozwe na MRCD-FLN nk’igikorwa cy’iterabwoba. Iyi mvugo y’uko atabibatumye cyangwa abisabira imbabazi, turasanga mu gihe urukiko ruzasanga icyaha kimuhama, yagihanirwa.'

    Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku byakurikiraga biriya bitero ubwo MRCD-FLN yigambaga ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe muri Nyabimata.

    Nyuma yo kwerekana amashusho yumvikanamo Nsabimana Callixte 'Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN yigamba ibitero byagabwe muri Nyungwe, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibitero byagabwe muri Nyungwe byakozwe hagamijwe guhatira Leta gukora ibiri mu bushake bwabo.

    Buti 'Kwica abantu muri ibi bitero ni ukugaragaza ko bahari nk’abarwanyi, ko hari icyo bifuza gukoresha ubutegetsi buriho no gukora ibikorwa by’ubwicanyi bagamije gushyiraho ka gahato.”

    Muri biriya bihe ku wa 14 Kanama 2018, hari ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ubumwe witwa Mukashema Esperance wamubazaga niba ari bo bakoze ibyo bikorwa maze asubiza agira ati 'Ni byo koko Nyabimata twagiyeyo, twaraharashe.'

    Sankara kandi mu kindi kiganiro yavuze ko inyeshyamba za FLN zafashe Nyungwe ndetse abuza abaturage kutagenda muri ako gace yise ak’imirwano.

    Ubushinjacyaha bwifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye, bwavuze ko Habarurema Joseph yafashwe agasabwa kwerekana aho Gitifu wa Nyabimata atuye, akababwira ko atahazi bagahita bamurasa.

    Buti 'Ibi tubabwiye ni ibyo abatangabuhamya biboneye ubwabo muri kiriya gihe. Umugambi wo gushyira mu bikorwa inshingano aba barwanyi bari bahawe n’abayobozi ba MRCD-FLN harimo gutanga ubutumwa bwerekana abagomba kwibasirwa bwa mbere.'

    Undi mutangabuhamya wemeza ubwicanyi bwakozwe nk’igikorwa cy’iterabwoba, ni Uwimana Sabin na we ari mu modoka yavaga i Rusizi igafatirwa ku Kitabi.

    Ubwo yari imbere y’Ubugenzacyaha, Uwimana yavuze ko muri icyo gitero cyagabwe muri Nyamagabe, yavuze ko abarwanyi ba MRCD-FLN, barashe ku modoka barimo bamwe bahita bicwa abandi barakomereka.

    Hari kandi Ngirababyeyi Désiré wari umushoferi w’imodoka ya Alpha yatanze ubuhamya bw’uburyo bahagaritswe muri Nyungwe bageze Nyamagabe.

    Yasobanuye ko bateweho grenade ndetse hanaraswa amasasu yafashe Mutesi Jacqueline Diane mu mutwe ahita yitaba Imana.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu guhitamo abaraswa hatoranywaga abahagarariye abayobozi muri ako gace ka Nyabimata.

    Havugimana Jean Marie Vianney wifashishijwe mu kwerekana aho bamwe batuye na we yaterwaga ubwoba abwirwa ko na we agomba kumviraho.

    Ati 'Raporo yakozwe n’inzego z’ibanze yerekana ko muri iryo joro hateye abarwanyi bari hagati ya 50 na 80. Ibyo bitero byaguyemo abantu babiri.'

    Ibyo bitero byahereye muri Nyabimata ariko no mu Karere ka Nyamagabe, abarwanyi ba FLN na ho hagabwe ibitero bagamije kugira abo bambura ubuzima.

    Mu nyandiko mvugo ye ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha ataritaba Imana, Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, yavuze iby’igitero cyo19 Kamena 2018 mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    Yavuze ko yahamagawe n’umuturanyi we witwa Habimana amubwira ko hari imodoka ziri gushya n’inzu ziri gutwikwa.

    Ubwo bavuganaga yahamagawe na Gitifu wa Nyabimata, agiye ku ruhande ngo yumve icyo amubwira, yahise abona abambaye igisirikare, bamusaba telefoni, bamubwira kugenda.

    Agishingura ikirenge aho, yarashwe amasasu abiri mu kuguru kw’ibumoso no mu kuboko kw’ibumoso, akimara kugwa hasi, abo basirikare bamukubise imigeri ahantu hose bakeka ko yapfuye.

    Munyaneza Fidèle yaje kujyanwa mu bitaro ariko aza kubigwamo kubera ibikomere yari yagize.

    Ubushinjacyaha amazina y’abaguye mu bitero bya FLN barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Urubanza ruzakomeza tariki 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego cyabwo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubushinjacyaha-bwavuze-ko-mu-ibazwa-Rusesabagina-yemeye-iby-ibitero-bya-FLN-akanabisabira-imbabazi

  • Hari Abanyarwanda baba hanze bigambye ko bashutse Idamange bamubwiriza ibyo atangaza #rwanda #RwOT

    Hari urubyiruko rumaze igihe ruvuga ko rwigaragambiriza i Burayi rusaba ko Idamange yarekurwa. Muri abo, ubwo baheruka kwigaragambya, bamwe muri bo bigambye ko mu byo yavuze kuri Youtube harimo ibyo bari bamutumye kuvuga, nk’aho bamushimiye ko yabumviye agatega amatwi ibyo bamubwiye kubatangariza kuri Youtube.

    Hari umunyarwanda uba mu Bubiligi waduhamirije ko hari urubyiruko rwahaga Idamange amafaranga rukanamubwira bimwe mu byo agomba kuvuga ku butegetsi bw’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Youtube.

    Muri urwo rubyiruko ruri no mu baheruka kwigaragambya, abo twabashije kumenya ko bateraga inkunga Idamange bakanamubwira ibyo atangaza, harimo uwitwa NIYOMWUNGERI Eric, KAMUFOZI Samy ndetse na RUTABAGISHA Emmanuel basanzwe ngo banabarizwa mu mutwe wa RNC wa KAYUMBA NYAMWASA.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hari-Abanyarwanda-baba-hanze-bigambye-ko-bashutse-Idamange-bamubwiriza-ibyo-atangaza