Abo banyeshuri bahawe buruse binyuze muri gahunda yitwa ALX Pathway Program ishyirwa mu bikorwa na ALX Rwanda.
ALX Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere impano mu ikoranabuhanga no gutegura abayobozi b'ejo hazaza.
Ni mu gihe ALX Pathway Program ari gahunda y'amasomo y'amezi umunani igamije gufasha abarangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi bw'ingenzi mu kwihangira imirimo, ubumenyi mu micungire y'imari, imibare no gutegura ahazaza habo mu kazi.
Abagiye kwiga mu Birwa bya Maurice bazishyurirwa amafaranga yose y'ishuri, amacumbi, bahabwe amafaranga yo kubatunga buri kwezi, amafunguro ndetse na mudasobwa zo gukoresha mu masomo.
Abo banyeshuri bagaragaje ko biteguye kujya guhatana mu masomo n'abandi bazahasanga bagahesha ishema imiryango yabo ndetse n'Igihugu.
Ikuzwe Kevin ati 'Ndi uwa mbere mu muryango wanjye ugiye kwiga muri kaminuza. N'ubu sindabyumva neza, nsa n'uri kurota. Aya ni amahirwe ntari nzi ko nanjye yangeraho.'
Tumusifu Pacifique we yagize ati 'Niyandikishije muri Pathway mvuga ko n'iyo batampa buruse ariko nzahakura ubundi bumenyi nakoresha mu kubona akazi. Kubona iyi buruse, ni amahirwe akomeye kuko numvaga kwiga muri kaminuza ari nk'umutwaro ku babyeyi.'
Umuyobozi Mukuru wa ALX mu Rwanda, Nimie Chaylone, yavuze ko ALX Pathway Program ari umusanzu ukomeye mu gufasha abanyeshuri gukabya inzozi zo kwiga mu mahanga.
Ati 'Kwiga muri kaminuza mpuzamahanga byari inzozi zidashoboka kuri benshi. Ariko binyuze muri ALX Pathway, dufatanya n'amashuri nka Code Berlin, Northwestern University na Vanderbilt University, ALU, ndetse n'andi ku migabane itandukanye, abana bakabona aho biga. Turi gufasha abanyeshuri b'Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza nziza ku rwego rw'Isi.”
Kwiyandikisha muri ALX Pathway Program mu cyiciro cya kabiri birarimbanyije kuko bizarangira ku wa 21 Mata 2025.
Bikorwa unyuze aha cyangwa ugahamagara kuri 0796163394.
Amasomo yose atangwa ku buntu ku nkunga ya Mastercard Foundation.
Abiga muri ALX Rwanda bagomba kuba ari Abanyafurika, bafite kuva ku myaka 18 kandi bazi Icyongereza neza.
Muri iyo gahunda umunyeshuri umwe yishyurirwa arenze 320.000$ mu myaka ine bamara muri kaminuza zo mu mahanga.
Abanyarwanda umunani bahawe buruse yo kujya kwiga mu Birwa bya Maurice binyuze muri ‘ALX Pathway Program’
Gahunda ya ‘ALX Pathway Program’ igenewe abasoje amashuri yisumbuye
IGIHE yasuye insengero z'amadini n'matorero atandukanye i Kigali kuri uyu wa 20 Mata 2025, aho abakirisitu bizihiza uwo munsi mukuru bavuga ko ubatera imbaraga mu myemerere yabo.
Muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel misa yasomwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.
Ashingiye ku nyigisho zo muri Bililiya zasomwe kuri uyu munsi wa Pasika yasabye abakirisitu kwirinda ivangura kuko nta shingiro rifite haba mu myizerere no mu mibanire y'abantu.
Yagize 'Hari abanyamahanga bibaza icyo dupfa, bati 'ese ni abapagani cyangwa abayisillamu batoteza abakiristu? […]. Ariko usanga [abafite iryo vangura] bose ari abakirisitu cyangwa abayislamu hagati yabo. Bati 'none se mupfa iki?. Ivangura n'irondakoko ni ibintu bidafite igisobanuro.'
Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yibukije abakirisitu ko Pasika atari umunsi wo kugaragara neza ngo baze mu materaniro gusa ko ahubwo umuzuko wa Yesu ugomba guhindura byinshi mu buzima bwabo bw'imyizerere.
Musenyeri Rusengo Amooti watanze ikibwirizwa muri Angilikani Paruwasi ya Remera yavuze ko umunsi wa Pasika ufite igisobnauro gikomeye mu gusubiza imbaraga abagize itorero.
Yagize ati 'Umunsi wa Pasika ni umunsi w'impinduramatwara mu buzima bw'abakirisitu kuko ni uw'abanyantege nke bongeye bagira intege bahabwa agaciro. Ni umunsi w'abantu batari bazwi bamenyekanye. Murumva ko rero ari umunsi ukomeye mu buzima bw'abantu b'Imana.'
Abakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye bari baje mu materaniro y'umunsi mukuru wa Pasika babwiye IGIHE ko bawufata nk'umunsi ubongerera imbagara mu myemerere yabo.
Habimana Jean Baptiste usengera mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhima yavuze ko kwizihiza Pasika ku mukirisitu bimwongerera imbaraga mu myemerere kuko ibafasha kuzirikana icyo urupfu rwa Yesu rusobanuye kuri bo.
Ati 'Pasika idutera izindi mbaraga zo gukomeza urugendo kuko itwibutsa igikorwa Kirisitu yakoreye ku musaraba. Ibyo bituma dukomeza urugendo rw'agakiza rujya mu ijuru. Abantu tuba tunezerwe iyo twizihiza Pasika ariko tunibuka aho twavuye mbere yo gucungurwa tugasaba Imana imbaraga kugira ngo tudazasubirayo.'
Natukunda Henriette uteranira muri Angilikani Paruwasi ya Remera we yavuze ko Pasika isobanuye intsinzi ikomeye cyane mu buzima bwe bwa gikiristu.
Yagize ati 'Pasika inyibutsa ko Umwani wange ari nge yitangiye akajya ku musaraba ariko uyu munsi akaba yazutse.Kuzuka kwa Kirisito bisobanuye intsinzi ikomeye ku buzima bwange bikanyibutsa ko igihe cyose ntagomba guheranwa b'ibinsikamiye kuko Umwami wange yazutse kandi yabinesheje.'
Pasika kandi avuga ko imwibutsa ko atagomba gutinya urupfu nk'umukirisitu kuko na Yesu ataheranwe n'urupfu ahubwo yazutse.
Abakirisitu bari bishimiye cyane kwizihiza Pasika
Abana bo mu Itorero Zion Temple bari mu bizihije Pasika ari benshi
Korali zari zabucyereye mu gususurutsa abakirisitu kuri Pasika
Mu Itorero Zion Temple ku Kicukiro abakirisitu bari benshi kandi bizihiwe
Angilikani Paruwasi ya Remera abakiristu bari baje ari benshi kwizihiza Pasika
Muri Angilikani Paruwasi ya Remera ikibwirizwa cyatanzwe na Musenyeri Rusengo Amooti
Mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Muhima bari banyotewe no kwizihiriza Pasika mu rusengero
Muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel mu Kiyovu abakirisitu bari babukereye
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kwirinda ivangura kuko nta shingiro rifite haba mu myizerere no mu mibanire yabo
Ababyeyi bagiye bazana n’abana gusenga kuri Pasika
Apôtre Alice Mignonne Kabera yibukije abakirisitu ko Pasika atari umunsi wo kugaragara neza ngo baze mu materaniro gusa
Urusengero rwa Women Foundation Ministries ku Kimuhurura rwari rwakubise rwuzuye
Natukunda Henriette uteranira muri Angilikani Paruwasi ya Remera we yavuze ko Pasika isobanuye intsinzi ikomeye cyane mu buzima bwe bwa gikiristu
Ikipe ya Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y'u Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United naho APR FC inganya na Etincelles FC.
Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakinwaga ku munsi wa 24, habayeho impinduka ku myanya amakipe atandukanye yariho bitewe n'umusaruro w'Amakipe amwe n'amwe.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Muhazi United yahatsindiwe na Rayon Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Adama Bagayogo na Biramahire Abeddy.
Ibi bitego byafashije kugera ku mwanya wa mbere w'agateganyo aho yagejeje amanota 50, ikaba ikurikirwa na APR igejeje amanota 49 nyuma yaho inganyije kuri iki cyumweru.
Mu mukino wabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, APR FC yatsindiwe na Djibril Outarra ku munota wa 9 na 45 w'umukino.
Kuri Etincelles FC yari imaze iminsi idatsinda ikipe y'ingabo z'igihugu yo yatsindiwe na Nsabimana Hussein na Ishimwe Djabilu.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, Police FC yatsinze Gasogi United 2-0, Kiyovu SC yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma yaraye itsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa.
Marines FC yatsinze Gorilla 2-1, AS Kigali yatsinze Amagaju FC 2-1, Musanze FC yanganyije na Vision FC 0-0, ikipe ya Rutsiro FC yatsinze Bugesera FC ibitego 4-2.
Rutahizamu w'Umufaransa ukinira Chelsea, Christopher Nkunku, ntiyagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi bakinnye umukino wo kuri uyu munsi ubwo Chelsea yatsindaga Wolves, bikaba byatangaje abakunzi ba ruhago by'umwihariko abafana ba Chelsea.
Nyuma y'umukino, umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yatangaje ko impamvu yo gusiga Nkunku hanze atari ikibazo cy'imvune cyangwa indi mpamvu ifatika, ahubwo ari 'impamvu z'umwuga.' Ati: 'Nta mukino afite, ni icyemezo cyafashwe n'umutoza.'
Ibi byateje urujijo mu bakunzi ba Chelsea bibaza niba hari ikindi kibyihishe inyuma, cyane ko Nkunku ari umwe mu bakinnyi bari biteguwe gufasha ikipe mu gice cya nyuma cy'iyi shampiyona.
Nkunku, umaze igihe agaruka mu kibuga nyuma y'imvune zimaze kumunaniza kuva yagera muri Chelsea, yagiye yitwara neza mu mikino mike yakinnye. Gusa biragaragara ko umutoza ataramwongera icyizere gihagije kugira ngo amuhe umwanya mu mikino ikomeye.
Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko bishoboka ko Maresca ashaka kurinda uyu mukinnyi kugira ngo atongera gukomereka, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo guhindura umukino iyo ameze neza. Gusa hari n'abibaza niba hari ikibazo kiri mu myitwarire ye cyangwa mu myitozo, bikaba byaba byatumye asigara hanze.
Nkunku ni umwe mu bakinnyi bakurikirwa n'abantu benshi cyane, by'umwihariko mu gihe cy'igurwa n'igurishwa ry'abakinnyi.
Chelsea iri mu rugamba rwo gushaka itike yo gukina amarushanwa Nyafurika y'umwaka utaha, kandi buri mukino basigaje uba ari ingenzi cyane.
Kuba umutoza yahisemo kudakoresha umukinnyi nka Nkunku mu mukino nk'uwo, bishobora kugira ingaruka ku buryo abafana bamwibonamo ndetse n'ukwizera bari bakimufitiye kugashira.
Uko byagenda kose, abakunzi ba Chelsea baracyategereje kureba niba Nkunku azongera kubona umwanya mu mikino iri imbere, cyangwa niba koko 'impamvu z'umwuga' zaba ziri hejuru y'ibyo abantu bibwira.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kayenzi, Abaturage n'abandi baturutse hirya no hino baje kubafata mu mugongo, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashimiye Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi(RPA) ku kubohora Igihugi no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, u Rwanda rukazuka ubu Abanyarwanda bakaba bari mu cyerekezo kigana aheza babikesheje Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Gitifu Mwizerwa Rafiki wakiriye Abaje kwifatanya n'Abanyakayenzi Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije buri wese, abakuru n'abato ko Kwibuka ari umwanya kwiza wo kuzirikana ko nk'Abanyarwanda bakwiye gufatana urunana, bagashyira hamwe, bagakomezanya bagamije kwigira ku mateka, akababera isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Gitifu Mwizerwa Rafiki.
Yabwiye Abanyakayenzi n'Abaje kwifatanya nabo ko nubwo mu gihe cya Jenoside Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye, ariko ko mu Murenge wa Kayenzi by'umwihariko mu Kagari ka Kirwa ahitwa ku Gitwa, kuri Nyabarongo ndetse no ku cyobo kiri inyuma hafi n'isoko rya Kayenzi, ko aha ari hamwe mu ho Interahamwe ndetse n'abandi bicanyi biciye Abatutsi benshi.
Ashima Abanyakayenzi ko muri iki gihe cy'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva Icyunamo gitangira, bakomeje kwitwara neza ndetse bitabira gahunda uko ziba ziteguye, ari nako bagira uruhare mu gikorwa cy'Ubudaheranwa aho basuye ndetse bakaremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Yasabye kandi Abanyakayenzi gukomeza Ubumwe bafitanye kuko ari nayo ntego y'Igihugu.
Urugendo ruva ku murenge berekeza ku cyobo kiri inyuma hafi y'isoko, ahiciwe ndetse hakajugunywa Abatutsi batari bake mu 1994.
Yagize kandi ati' Ibibi n'Ingaruka bya Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeye kuko nacyo ni icyaha ndengakamere kuko kuri iyi nshuro ya 31 twibuka, umuntu ubyumva mu mibare yakumva ari imyaka myinshi ariko n'umwana wavutse nyuma ya Jenoside ni mukuru bihagije ariko ku mateka ya Jenoside ni nk'ejobundi. Ni umwanya rero wo kugira ngo dufatane Urunana dukomezanye kugira ngo Amateka yacu atubere inyigisho yo kugira ngo tuvuge ngo 'JENOSIDE' ntizongera ukundi'.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage wifatanije n'Abanyakayenzi Kwibuka, yabibukije ko bakwiye kuzirikana ko hari aho Abanyarwanda bavuye ndetse n'aho bageze babikesha Imiyoborere myiza.
Uwiringira Marie Josee/Visi Meya.
Yasabye buri wese kuzirikana ko igihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari n'umwanya wo kuzirikana no gushimira Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi(RPA).
Yagize ati' Hari aho Igihugu cyacu kigeze, ariko tugomba kwishima dushimira n'Ingabo zahoze ari iza RPA kuko ubwo zari zirangajwe imbere n'Umugaba w'Ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Igihugu cyacu cyafashe umurongo wo kubaka ubumwe ndetse n'Ubunyarwanda'.
Yabwiye Abanyakayenzi ndetse n'Abanyakamonyi muri rusange ko nk'Ubuyobozi ndetse n'Abaturage biyemeje ko mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanya muri gahunda y'Ubudaheranwa igamije kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abatishoboye, babaha ubufasha bw'ibifatika ariko kandi banababa hafi mu kubaganiriza no kubahumuriza kugira ngo badakomeza kuba mu bwigunge.
Yibukije ndetse asaba buri wese guca ukubiri n'amagambo, Ibikorwa biganisha ku guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside, byaba abahohotera Abarokotse Jenoside, Abapfobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibukije ko iyo myifatire haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ari ibigize ibyaha bihanwa n'Amategeko. Visi Meya Uwiringira, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabanjirijwe n'Ingengabitekerezo ndetse n'ibikorwa byahemberewe imyaka isaga 30. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kubaka Igihugu.
Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Abanyakayenzi ko nka IBUKA baje kubafata mu mugongo, kubakomeza no kubabwira ngo bakomere, ko kandi abagiye batazazima kuko hari abasigaye ngo babaheshe agaciro.
Yagize kandi ati' Tugomba kubaho kandi tukabaho neza, tugahobera Ubuzima ndetse no kumurika urumuri bari barabuze muri ino minsi 100 cyane cyane mu 1994 ubwo babaga mu mwijima, ibihuru ndetse babundabunda hirya no hino'. Yibukije buri wese warokotse Jenoside ko kubaho neza kwe ariko guhesha agaciro uwagiye.
Benedata Zacharie, yashimiye INKOTANYI zarokoye u Rwanda n'Abatutsi bahigwaga kuko baharaniye Ubumuntu bitewe n'uko hari ibyari bibabaje bitagakozwe n'ikiremwa muntu. Yagize ati' Twe Abarokotse turemera tudashidikanya ko u Rwanda rwazuwe n'INKOTANYI'.
Papa Francis yagaragaye mu isabukuru ya Pasika atanga umugisha nyuma yo guhura na JD Vance i Vatikani.
Papa Francis yagaragaye ku cyumweru muri Saint Peter's Square i Vatikani atanga umugisha wa Pasika, nyuma yo guhura na Visi Perezida JD Vance mu biganiro byamaze akanya gato.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Vance yageze muri Casa Santa Marta i Vatikani ahagana saa 5:30 za mu gitondo ku isaha yaho.
'Iryo huriro, ryamaze iminota mike, ryabahaye umwanya wo kwifurizanya Pasika nziza,' uko ni ko iryo tangazo ryabitangaje.
Ahagana saa sita, Umushumba wa Kiliziya Gatolika w'imyaka 88 y'amavuko yageze muri Basilika ya Mutagatifu Petero, areba ku kibuga cyari cyakiriyemo ibirori bya Pasika.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 19 Mata 2025, gihurirana no kwibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Rwamatamu yabarizwaga muri Perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke.
Abarokokeye mu yahoze ari muri komini Rwamatamu bavugako hakorewe ubwicanyi ndengakamere ku buryo imibiri myinshi y'abishwe yaburiwe irengero kuko hari iyaroshywe mu kiyaga cya Kivu.
Nsabimana Emmanuel, mu izina ry'imiryango y'abashyinguwe mu cyubahiro yavuze ko hari imibiri y'abo mu muryango we bishwe muri Jenoside atarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati 'Turashima abaduhaye amakuru y'ahari imibiri y'abacu yashyinguwe mu cyubahiro, tuboneyeho gusaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bayaduha kuko bidufasha gukira ibikomere byo ku mutima”.
Higiro Donald warokokeye muri Komini Rwamatamu yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka, asaba abakoze Jenoside barangiza ibihano kuvuga aho bashyize imibiri y'Abatutsi bishe.
Umunyamabanga wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Nyiravuguziga Drocella, yashimiye Leta uburyo yomoye ibikomere aborokotse Jenoside.
Yavuze ko imibiri itaraboneka ari kimwe mu bibazo by'ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahanganye na byo kimwe no kubwirwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko nta wazize Jenoside ukwiye kuba agishyinguye mu rugo cyangwa mu mva rusange kuko ari itegeko ko uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gushyingurwa mu rwibutso mu kumusubiza icyubahiro yambuwe.
Ati 'Ubundi imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igomba gushyingurwa mu nzibutso, ni itegeko. Turasaba abagishyinguye abazize Jenoside ahatari mu nzibutso gukorana n'Ubuyobozi bakagezwa mu nzibutso'.
Meya Mupenzi avuga ko gushyingura mu nzibutso abishwe muri Jenoside ari uburyo bwo gusigasira amateka n'umutekano w'ibimenyetso n'amateka ya Jenoside.
Ati 'Turasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kuyaduha tukabashyingura mu cyubahiro'.
Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo w'imyaka 66 rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 19 Mata 2025, mu masaha ashyira saa Mbiri.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya ho mu Mudugudu wa Kiyovu.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye IGIHE ko 'Bivugwa ko nyakwigendera yanywereye agasembuye mu Murenge wa Kabaya akaba aricyo yazize, mu gitondo aza kubonwa munsi y'ikiraro cy'umugezi wa Giciye uduhuza n'Akarere ka Nyabihu. Birakekwa ko yaba yagihanutseho kuko yasanzwe mu mazi yubamye. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y'icyaba cyateye uru rupfu.'
Mu byabonywe ni uko abo mu cyaro bakigorwa cyane no kwigondera ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango, ibituma hashobora kubaho ingaruka zitandukanye mu gihe isuku itimakajwe bya nyabyo.
Bishimangirwa n'Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille, uvuga ko 'Nubwo hari ibyo Leta yakoze mu rwego rwo gufasha abakobwa kubasha kwigurira 'cotex' harimo gukuraho umusoro wa TVA kuri ibyo bikoresho mu 2019 ariko ibiciro ntibyigeze bihinduka kuva icyo gihe.'
Inzobere mu buzima bw'imyorokere bw'abagore n'abakobwa, Dr. Nzabonimpa Anicet, yavuze ko muri iryo kusanyamakuru basanze mu cyaro abagore n'abakobwa bake ari bo bakoresha 'cotex'.
Ati 'Abakobwa batubwiye ko 'cotex' zihenze cyane. Bavuga ko imwe igura hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw mu zikoreshwa rimwe mu gihe izimeswa zo zigura hagati ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ababyeyi bavuga ko hari abafite abakobwa benshi mu muryango ku buryo batababonera ayo mafaranga buri kwezi. Bamwe batubwiye ko n'iyo baziguze bazambara hari aho bagiye gusa ariko mu rugo bakikoreshereza ibitambaro.'
Dr. Nzabonimpa yavuze ko abacuruza 'cotex' bavuze ko na bo bazirangura zihenze bakemeza ko ikibazo cy'igiciro kikiri hejuru giterwa n'inganda zizitunganya.
Abo mu nganda zizitunganya babaijiwe impamvu batagabanyje igiciro kandi 'cotex' zarakuriweho TVA, Dr. Nzabonimpa avuga ko nta mpamvu ifatika bagaragaza.
Ati 'Kuki Leta yigomwe imisoro ariko igiciro ntikimanuke. Abazikora bavuga ko n'ibindi biciro by'ibicuruzwa byazamutse ariko wabibutsa ko 'cotex' zakuruweho TVA bakabura icyo bakubwira. Na bo byitwa ko bagabanyije igiciro usanga nk'agapaki kajyagamo 12 bagashyiramo 10 akajyagamo 10 bagasigamo umunani ngo bagabanyije igiciro ku ipaki.''
Mu byaba igisubizo cy'iki kibazo ku bakoze ikusanyamakuru bemeza ko Leta ikwiye gukurikirana ikamenya impamvu ingamba yashyizeho ngo igiciro cya 'cotex' kimanuke zitatanze umusaruro.
Ikindi ni uko hashyirwaho uburyo bwo korohereza abashaka gushinga inganda zikora 'cotex' zigakorerwa mu Rwanda ari nyinshi kuko kimwe mu bituma zihenda ari ko izikorerwa mu gihugu zikiri nkeya ku isoko.
Ni mu gihe n'indi miryango itegamiye kuri Leta n'abandi bafatanyabikorwa basabwe kwigisha abantu muri rusange ko isuku mu gihe cy'imihango ari ingingo ikwiye kwitabwaho uko bikwiye.
Mu Rwanda habarurwa ko nibura abagore n'abakobwa bari hagati ya miliyoni eshatu n'enye bajya mu mihango buri kwezi.
Impuguke mu by'ubuzima zivuga ko iyo isuku yo mu gihe cy'imihango ititaweho uko bikwiye bishobora gutera izindi ndwara zitewe n'ibikoresho byakoreshejwe ndetse bikanatera ipfunwe abagore n'abakobwa bamwe bagasiba ishuri n'izindi gahunda zabo.
Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille yavuze ko igiciro cya ‘cotex’ kitigeze kimanuka kuva mu 2019 zakurirwaho TVA
Dr. Nzabonimpa Anicet yavuze ko muri ikusanyamakuru bakoze basanze mu cyaro abagore n'abakobwa bake ari bo bakoresha 'cotex'
Igikorwa cyo kwibuka iyi miryango 100 yazimye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, mu muhango wabereye ku musozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa hari hatuye imiryango 100 y'Abatutsi, yose yishwe muri Jenoside bituma izima burundu. Undi mwihariko uri muri aka gace ni uko nta Gacaca yahabaye kuko nta muntu waharokokeye wari gutanga amakuru, ndetse binavugwa ko nta nyangamugayo zahabonetse.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwamariya Tharcisia, yagaragaje uruhare Interahamwe zagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kayumba, Nyirarukobwa, Kanzenze n'ahandi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikanubaka Igihugu cyimakaza ubumwe mu Banyarwanda.
Uwamariya Lenatha uzi neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa yakozwe, yavuze ko kuri uyu musozi n'indi byari byegeranye habereye ubwicanyi buhambaye kandi ko Abatutsi bari bahatuye bose bishwe kuko nta hantu na hamwe ho guhungira hari hahari.
Mukunzi Faustin we yagize ati 'Uyu musozi impamvu habereye ubwicanyi buhambaye, Abatutsi bari bahatuye nta hantu na hamwe bari buhungire kuko indi misozi yari ihakikije naho Jenoside yari imeze nabi, uwashakaga kuva hano yahitaga ahura n'Interahamwe zikamwica.''
Karemera Gaudence yasabye ko kuri uyu musozi wa Nyirarukobwa hubakwa ikimenyetso nka hamwe mu hantu hakorewe Jenoside ihambaye yatumye imiryango 100 izima burundu.
Ati 'Njye narokokeye kuri aka gasozi, turasaba rero ikimenyetso aha hantu kuko hagiye hagwa abantu benshi ku buryo twajya tubibukiraho.''
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bazakomeza gushakisha ahari imibiri y'Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyirarukobwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Yavuze ko kandi bazanakomeza guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino.
Umusozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yunamiye imiryango 100 yazimye
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bazakomeza gushakisha imibiri itari yaboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Abarokokeye ku musozi wa Nyirarukobwa basabye ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka yaharanze