Blog

  • Caleb Rwamuganza, Serubibi na Rwakunda bahanishijwe igifungo cy'imyaka itandatu – #rwanda #RwOT

    Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin yareganwaga hamwe na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (Mininfra).

    Mu bandi baregwaga kandi harimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w'Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA) na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi.

    Bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n'amategeko no kugira akagambane n'upiganira isoko rya Leta.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bashinjwa byakorewe ku isoko ry'inzu yaguzwe igahendesha Leta aho yaguzwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Ku wa 31 Werurwe nibwo umwanzuro mu rubanza rwabo wasomwe, maze umucamanza ategeka ko bafungwa imyaka itandatu nyuma yo kubahamya ibyaha byose bakurikiranwagaho.

    Usibye igifungo, bose bategetswe gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gusubiza mu isanduku ya 1.804.727.200 Frw.

    Aba bagabo bose baburanye bahakana ibyaha, bavuga ko ahubwo ibyo bakoze mu igurwa ry'inzu ritari rigamije guhombya leta ahubwo ko bakoze ibishoboka byose ngo idahendwa.

    Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra yavuze ko ibyo yakoze byose byubahirije amategeko

    Serubibi Eric wahoze ayobora Rwanda Housing Authority yahakanye ibyo aregwa

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/caleb-rwamuganza-serubibi-na-rwakunda-bahanishijwe-igifungo-cy-imyaka-itandatu

  • Bwa bwato buhenze cyane bwa Sheebah karungi bwarohamye burashya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twabagejeho inkuru yuko umuhanzikazi Sheebah karungi ukomoka muri Uganda yaguze ubwato buhenze cyane azajya akoresha mu bikorwa byo kwinezeza, kuri ubu biravugwa ko ubu bwato bwarohamye bugashya.

    Ubwato buhenze cyane bwa Sheebah Karungi. 

    Umupolisi wo muri Uganda akaba umuyobozi mu mutekano wo mazi mu nyanja ya Victoria, yemeje ko ubwato bwa miliyoni nyinshi bwa Sheebah Karungi bwarohamye ku nkombe z'ikiyaga cya Victoria hafi ya Mulungu muri Munyonyo, ni ibyabaye mu gitondo cyo kuri wa Kane, bwibasiwe kandi n'umuriro igice kimwe.

    Umuyobozi mukuru wo mu nyanja, Mohamad Zawawi Abdullah yagize ati: 'Ubwato bwarohamye mu gitondo Tariki ya Mbere Mata, ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo cyangwa saa kumi n'ebyiri gutyo. Twashoboye kugenzura umuriro wafashe ubwato bishobora kuba byaratumye ubwato burohama.'

    Leave your vote

    -2 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-bwato-buhenze-cyane-bwa-sheebah-karungi-bwarohamye-burashya/

  • Batangiye kunsambanya mfite imyaka 15 bantera inda|ndumva ntacyo maze nshatse napfa|umva agahinda k'uyu mwari. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukiri muto, atuye mu murenge wa Nyakabanda muri Kigali,avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 y'amavuko ndetse biza kumusigira uburwayi bwo mu nda.

    Uyu mukobwa witwa Albertine ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kuba yarasambanyijwe akiri muto ndetse agaterwa inda imburagihe ibintu byamusigiye uburwayi bwo munda.

    Mu marira, Albertine yagize ati:'bijya gutangira umukobwa w'inshuti yajye yanjyanye ku musore, nuko bampa fanta ntaziko irimo ikinini cya feneriga,ndasinzira bakora ibyabo.Naje gutwita gusa ikindi gihe bantwaye ahantu ,nkeka ko ari kwa muganga, barambwira ngo game igiye kurangira,bashaka ko nkuramo inda,ndababwira ngo njyewe sinshaka kwica, narabacitse ndagenda.'

    Uyu mukobwa waje kwibaruka ,akaba afite umwana yavuze ko ajya agira agahinda iyo yibutse ubuzima yaciyemo ,ndetse akaba arwaye mu nda.Ati'Nshatse napfa nubundi ntacyo nshigaje ku isi'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/batangiye-kunsambanya-mfite-imyaka-15-bantera-indandumva-ntacyo-maze-nshatse-napfaumva-agahinda-kuyu-mwari/

  • AS Kigali yinjiye mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwemererwa na FERWAFA gusubukura imyitozo, AS Kigali yinjiye mu mwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 1 Mata 2021 nibwo FERWAFA yasuye AS Kigali isanga yujuje ibisabwa iyemerera kuba yatangira imyitozo.

    Uyu munsi AS Kigali ikaba yapimishije abakinnyi icyorezo cya COVID-19 ndetse bahita binjira mu mwiherero aho bagiye kuwukorera kuri Hoteli Baoba aho n’ubusanzwe basanzwe bawukorera.

    Uretse AS Kigali, Police FC nayo yahawe uburenganzira ku wa Kane bwo gutangira imyitozo nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa, uyu munsi nayo yapimishije abakinnyi icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 18 Weruwe 2022, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko imyitozo n’amarushanwa(shampiyona) ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko akabisubukura ari uko Federasiyo amakipe abarizwamo zerekanye uko amakipe azirinda icyorezo cya COVID-19.

    Uretse aya makipe FERWAFA kandi yahaye uburenganzira Kiyovu Sports bwo gutangira imyitozo, Gorilla FC basanze itujuje ibisabwa ni mu gihe Musanze FC na Sunrise FC zasabye gusurwa.

    Kugeza uyu munsi ntabwo haramenyekana igihe shampiyona yasubitswe mu Kuboza 2020 igeze ku munsi wa 3 izagarukira.

    AS Kigali yatangiye umwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yinjiye-mu-mwiherero

  • Caleb Rwamuganza, Serubibi na Rwakunda bahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu –

    Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin yareganwaga hamwe na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra).

    Mu bandi baregwaga kandi harimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA) na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

    Bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bashinjwa byakorewe ku isoko ry’inzu yaguzwe igahendesha Leta aho yaguzwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Ku wa 31 Werurwe nibwo umwanzuro mu rubanza rwabo wasomwe, maze umucamanza ategeka ko bafungwa imyaka itandatu nyuma yo kubahamya ibyaha byose bakurikiranwagaho.

    Usibye igifungo, bose bategetswe gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gusubiza mu isanduku ya 1.804.727.200 Frw.

    Aba bagabo bose baburanye bahakana ibyaha, bavuga ko ahubwo ibyo bakoze mu igurwa ry’inzu ritari rigamije guhombya leta ahubwo ko bakoze ibishoboka byose ngo idahendwa.

    Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra yavuze ko ibyo yakoze byose byubahirije amategeko

    Serubibi Eric wahoze ayobora Rwanda Housing Authority yahakanye ibyo aregwa

  • Abanyarwanda 9 barimo n'abayobozi ba ADEPR bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba baranegekaye #rwanda #RwOT

    Ubuhamya bahuriyeho ni ubw'ihohoterwa bavuga ko bakorewe ubwo bari muri gereza ya CMI.

    Abanyarwanda icyenda barimo umugore umwe n'abari abayobozi ba ADEPR muri Uganda bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, bataka ububabare buturutse ku iyicarubozo bakorewe bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda.

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

    Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y'Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b'u Rwanda.

    Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n'itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

    Ati 'Bafunze umupaka ndiyo n'abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk'Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w'Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara.”

    Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

    Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w'u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

    Ati “Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n'u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n'ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani.”

    Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n'abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

    Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

    Ati ” Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi.”

    Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n'abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w'ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

    Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n'abo mu nzego z'umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

    Ati “Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n'umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye.”

    Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

    Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

    Ati “Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk'intasi z'u Rwanda mbita abapasiteri n'abakirisitu.”

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry'inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abanyarwanda-9-barimo-n-abayobozi-ba-adepr-bakiriwe-ku-mupaka-wa-kagitumba

  • Wa musifuzi wanze igitego cya Cristiano Ronaldo bigateza impaka yavuze amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo habaye uyu mukino wari ishyiraniro,ariko waje kurangira nabi kuko igitego cya Ronaldo cyo ku munota wa nyuma w'inyongera cyanzwe kandi cyarenze umurongo aho umusifuzi we yemeje ko umupira utarenze umurongo ndetse ubwo uyu kapiteni wa Portugal yaburanaga yahawe ikarita y'umuhondo.

    Portugal na Serbia banganyije ibitego 2-2 muri uwo mukino wabereye I Belgrade ariko Portugal yakagombye kuba yarabonye amanota 3 bikayihesha kugira 6 mu itsinda irimo.

    Nyuma y'amagambo menshi mu binyamakuru ndetse no kwitotomba kw'abanya Portugal,Bwana Makkelie yasabye imbabazi.Ati 'Kubera amategeko ya FIFA,icyo navuga nuko nsabye imbabazi umutoza Fernando Santos n'ikipe ya Portugal ku byabaye.Nk'abasifuzi dukora ibishoboka byose ngo dufate ibyemezo by'ukuri.Kuba turi mu binyamakuru gutya ntabwo bidushimishije na gato.'

    Ku munota wa 92 n'amasegonda 51'nibwo Ronaldo yashyize uyu mupira mu izamu,rutahizamu Mitrovic awukuramo warenze umurongo ariko umusifuzi avuga ko utarenze umurongo aha ikarita y'umuhondo Cristiano Ronaldo waburanaga avuga ko ari igitego.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wa-musifuzi-wanze-igitego-cya-cristiano-ronaldo-bigateza-impaka-yavuze-amagambo

  • Nyarugenge: Abantu 33 baguwe gitumo bari kunywera inzoga mu Kabari –

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, nibwo aba bantu uko ari 33 barimo abagabo 29 n’abagore bane baguwe gitumo bari kunywa inzoga mu kabari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’irondo ry’umwuga ndetse na Polisi.

    Ati “Twabafashe kuwa Kane saa kumi n’imwe n’igice ari 33, harimo abagabo 29 n’abandi bane b’abagore. Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage dukorana hirya no hino, ariko n’aba bashobora kuba ari kwa kundi babona umujyi ubamo ibintu byinshi bakibwira ko abantu bashobora kurangara bagakora ibyo bishakiye.”

    Yakomeje avuga ko hari hashize igihe nta bantu bafatwa mu tubari duherereye muri aka gace anashimangira ko kuva Covid-19 yatangira bamaze gufatira mu tubari dutandukanye abarenga 200.

    Nyiri iyi restaurant irimo n’akabari yaciwe amande y’ibihumbi 300 Frw, anafungirwa igihe cy’ukwezi kuko atari ubwa mbere afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafashwe bajyanywe muri sitade bararamo bigishwa ibyiza byo kwirinda Covid-19

  • Abanyarwanda 9 barimo abayobozi ba ADEPR muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ari ibisenzegeri –

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

    Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b’u Rwanda.

    Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n’itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

    Ati “Bafunze umupaka ndiyo n’abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk’Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w’Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara.”

    Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

    Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w’u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

    Ati “Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n’u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n’ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani.”

    Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n’abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

    Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

    Ati ” Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi.”

    Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n’abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w’ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

    Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n’abo mu nzego z’umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

    Ati “Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n’umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye.”

    Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

    Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

    Ati “Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk’intasi z’u Rwanda mbita abapasiteri n’abakirisitu.”

    Bose uko ari icyenda bagarutse mu Rwanda bataka ububabare umubiri wose kubera iyicarubozo bakorewe

    Muri gereza habera icengezamatwara ryo kwinjira muri RNC ya Kayumba Nyamwasa

    Nyirimpeta yavuze ko muri gereza zo muri iki gihugu zikunze gufungirwamo abanyarwanda baba bafatiwe hirya no hino muri Uganda, hari ababa bafunze bakora icengezamatwara rihatira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

    Ati “Hari nk’abantu bazaga bakamara icyumweru kimwe bagataha undi umazemo amezi abiri atatu akagusigamo, hari n’abatubwiraga ko babafashe bafite n’amakarita ya Kayumba bakadusaba kujya tuvuga ko natwe tuzamuyoboka ngo bazaturekura, njye nkababwira ko ndi Bishop ntajya mu mashyaka.”

    Nyirimpeta yavuze ko yabonanye na Abel Kandiho ukuriye CMI muri Uganda ari kumwe na Charlotte Mukankusi bakamutuka bamubwira ko ari ikigoryi kuba akorana na Perezida Kagame.

    Mukankusi ngo yamubwiye ko niyemera bagakorana abana be bazabaho neza n’insengero ze zigakomeza gukora neza nta kibazo.

    Nyirimpeta yavuze ko yabajijwe inshuro zigera mu icyenda uburyo akorana n’u Rwanda akabahakanira bakanga kwemera ndetse ngo bageze n’aho bamubwira ko Ambasade imuha amafaranga mu ntoki.

    Yavuze ko mu iyicarubozo yakorewe harimo kuba yaravunwe akaboko, ibisebe byanze gukira ku kibuno kubera inkoni, kwangirika ibirenge kubera insinga z’amashanyarazi yakubitwaga, kuvunwa amavi ndetse akanakurizamo kurwara igifu n’umuvuduko w’amaraso.

    Imitungo myinshi ayisize muri Uganda

    Nyirimpeta yavuze ko imitungo ye yose yayisize muri Uganda irimo imodoka, ibibanza bine, insengero 54, inzu nziza yari ari kubaka, ngo kuko ibyangombwa byose yabyambuwe bakabisigarana. Kuri konti ye ngo yari afiteho agera kuri miliyoni eshanu z’amashilingi nayo arafatirwa.

    Mu butumwa yageneye abanyarwanda bagikeneye kujya muri Uganda, yababwiye ko ngo ingaruka zizababaho zose bazazirengera ngo kuko n’abavukiyeyo bari gukubitwa bagafungwa ubundi bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Yavuze ko abatotezwa akenshi usanga ari umunyarwanda utangiye kuzamuka mu mikoro, bakamushinja gukorana n’u Rwanda.

    Yasabye leta y’u Rwanda kumufasha umuryango we ukava muri iki gihugu ngo kuko atewe impungenge n’ukuntu ubayeho ngo kuko atizeye umutekano wawo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry’inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

  • Abanyarwanda 9 barimo abayobozi ba ADEPR muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ari ibisenzegeri – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

    Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y'Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b'u Rwanda.

    Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n'itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

    Ati 'Bafunze umupaka ndiyo n'abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk'Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w'Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara.”

    Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

    Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w'u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

    Ati “Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n'u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n'ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani.”
    Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n'abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

    Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

    Ati ” Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi.”

    Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n'abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w'ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

    Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n'abo mu nzego z'umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

    Ati “Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n'umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye.”

    Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

    Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

    Ati “Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk'intasi z'u Rwanda mbita abapasiteri n'abakirisitu.”

    Bose uko ari icyenda bagarutse mu Rwanda bataka ububabare umubiri wose kubera iyicarubozo bakorewe

    Muri gereza habera icengezamatwara ryo kwinjira muri RNC ya Kayumba Nyamwasa

    Nyirimpeta yavuze ko muri gereza zo muri iki gihugu zikunze gufungirwamo abanyarwanda baba bafatiwe hirya no hino muri Uganda, hari ababa bafunze bakora icengezamatwara rihatira abantu kwinjira mu mutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

    Ati “Hari nk'abantu bazaga bakamara icyumweru kimwe bagataha undi umazemo amezi abiri atatu akagusigamo, hari n'abatubwiraga ko babafashe bafite n'amakarita ya Kayumba bakadusaba kujya tuvuga ko natwe tuzamuyoboka ngo bazaturekura, njye nkababwira ko ndi Bishop ntajya mu mashyaka.”

    Nyirimpeta yavuze ko yabonanye na Abel Kandiho ukuriye CMI muri Uganda ari kumwe na Charlotte Mukankusi bakamutuka bamubwira ko ari ikigoryi kuba akorana na Perezida Kagame.

    Mukankusi ngo yamubwiye ko niyemera bagakorana abana be bazabaho neza n'insengero ze zigakomeza gukora neza nta kibazo.

    Nyirimpeta yavuze ko yabajijwe inshuro zigera mu icyenda uburyo akorana n'u Rwanda akabahakanira bakanga kwemera ndetse ngo bageze n'aho bamubwira ko Ambasade imuha amafaranga mu ntoki.

    Yavuze ko mu iyicarubozo yakorewe harimo kuba yaravunwe akaboko, ibisebe byanze gukira ku kibuno kubera inkoni, kwangirika ibirenge kubera insinga z'amashanyarazi yakubitwaga, kuvunwa amavi ndetse akanakurizamo kurwara igifu n'umuvuduko w'amaraso.

    Imitungo myinshi ayisize muri Uganda

    Nyirimpeta yavuze ko imitungo ye yose yayisize muri Uganda irimo imodoka, ibibanza bine, insengero 54, inzu nziza yari ari kubaka, ngo kuko ibyangombwa byose yabyambuwe bakabisigarana. Kuri konti ye ngo yari afiteho agera kuri miliyoni eshanu z'amashilingi nayo arafatirwa.

    Mu butumwa yageneye abanyarwanda bagikeneye kujya muri Uganda, yababwiye ko ngo ingaruka zizababaho zose bazazirengera ngo kuko n'abavukiyeyo bari gukubitwa bagafungwa ubundi bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Yavuze ko abatotezwa akenshi usanga ari umunyarwanda utangiye kuzamuka mu mikoro, bakamushinja gukorana n'u Rwanda.

    Yasabye leta y'u Rwanda kumufasha umuryango we ukava muri iki gihugu ngo kuko atewe impungenge n'ukuntu ubayeho ngo kuko atizeye umutekano wawo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry'inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-9-barimo-abayobozi-ba-adepr-muri-uganda-bagejejwe-mu-rwanda-ari