Blog

  • Nyarugenge: Abantu 33 baguwe gitumo bari kunywera inzoga mu Kabari – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, nibwo aba bantu uko ari 33 barimo abagabo 29 n'abagore bane baguwe gitumo bari kunywa inzoga mu kabari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw'abaturage n'irondo ry'umwuga ndetse na Polisi.

    Ati 'Twabafashe kuwa Kane saa kumi n'imwe n'igice ari 33, harimo abagabo 29 n'abandi bane b'abagore. Bafashwe ku makuru yatanzwe n'abaturage dukorana hirya no hino, ariko n'aba bashobora kuba ari kwa kundi babona umujyi ubamo ibintu byinshi bakibwira ko abantu bashobora kurangara bagakora ibyo bishakiye.'

    Yakomeje avuga ko hari hashize igihe nta bantu bafatwa mu tubari duherereye muri aka gace anashimangira ko kuva Covid-19 yatangira bamaze gufatira mu tubari dutandukanye abarenga 200.

    Nyiri iyi restaurant irimo n'akabari yaciwe amande y'ibihumbi 300 Frw, anafungirwa igihe cy'ukwezi kuko atari ubwa mbere afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafashwe bajyanywe muri sitade bararamo bigishwa ibyiza byo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abantu-33-bagiwe-itumo-bari-kunywera-inzoga-mu-kabari

  • Reba ibimenyetso nyakuri biranga urukundo rutarimo uburyarya #rwanda #RwOT

    Nubwo bidakunze gutindwaho, hari impuguke mu by'imibanire zemeza ko ari ingenzi cyane kandi birafasha kumenya icyo umuntu mukundana yita gukunda no gukundwa ndetse n'uburyo abyakira byombi.

    Mu gitabo cy'umwanditsi, Gary Chapman yise imikorere yumvikanisha urukundo ( Les 5 langages de l'amour), yasobanuye uburyo butanu urukundo ruvugwamo kandi rwumvikanamo, bikaba biba byiza abakundanye bumvikanye ku buryo bubashimisha n'ubutabanyura cyane muri ubwo buryo.

    1. Guhabwa Impano

    Umwanditsi Gary Chapman avuga ko hari abantu bumva ko bakunzwe iyo bahawe impano,yaba ntoya cyangwa nini, bakabifata nk'aho iyo mpano ari ikimenyesto simusiga ko bakunzwe.

    Kuri bene uwo muntu n'iyo wavuga iki cyangwa ugakora ibindi bintu byinshi ariko nta mpano umuha abifata nkaho utamukunda.

    2. Kumarana umwanya n'umukunzi

    Hari abandi bantu bumva ko bakunzwe ari uko bamaranye umwanya n'abakunzi babo. Bene abo ushobora kubazanira impano ntibayihe agacro ko ijyanye n'urukundo ubakunda kuko kuri bo gukundwa bihwanye no kubaha umwanya ukababa hafi kabone n'iyo mwaba mutavugana kuko ari byo bibanezeza bakumva bakunzwe cyane.

    3. Kubwirwa amagambo meza

    Iki gitabo cy'uyu mwanditsi kigaragaza ko hari abandi bumva ko bakunzwe iyo ubabwiye neza cyangwa ubabwiye amagambo meza. Icyo gihe barishima, bagaseka , hari n'abarira (ushobora nko kumubwira uti nkunda ukuntu ugira gahunda, agahita aseka ati ” Yoo, koko se nibyo,uziko unkunda disi ni ukuri ndishimye …”).

    Nubwo yaba akeneye guhabwa impano cyangwa kubona umukunzi we hafi, bene nta kindi kintu abakeneye cyane mu rukundo nko guhora umubwira urukundo no kumubwira amagambo meza amwubaka mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.

    4. Gukorerwa ikintu runaka

    Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa kane bwo kumva ko umuntu akunzwe ari ugukorerwa ikintu runaka nko mutekera, kumumesera, kumutwaza isakoshi, kumwoza ibiganza, ku mucira inzara, ku musokoza, kumuterera ipasi n'ibindi. Usanga bene abo abantu bavuga bati ” Uzi ko runaka ankunda ! Yankoreye ibi n'ibi, ni ukuri arankunda …”

    5. Gukoranaho

    Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa gatanu umuntu yumvamo ko akunzwe ari ugukorwaho. Uzasanga hari abaganira bafatanye mu biganza, cyangwa umwe akora undi mu musatsi, amushima mu nzara n'ibindi. Icyo gihe umuntu wumva ko akunzwe ari uko akozweho kumukorera ibindi byose atabihereza agaciro cyane.

    Umwanditsi Gary Chapman yongeraho ko ari gake cyane uzasanga abakundana umusore n'inkumi bumva gukundwa kimwe, umwe ashobora kuba yakwita urukundo guhabwa impano naho undi akumva ko akunzwe ari uko yabwiwe amagambo meza.

    Gary atanga inama ko ari byiza kwiga mugenzi wawe ukamenya icyo yita gukundwa bityo urukundo rukabaryohera mwese. Mushobora gutandukana wibwira ko ntacyo utakoze nyamara icyo we yita gukundwa utarakigezeho.

    Avuga ko kugira ngo umenye icyo mugenzi wawe yita gukundwa ari uko wagerageza ubwo buryo bwose bwavuzwe noneho ukareba ikinezeza umukunzi wawe kurusha ibindi akaba aricyo ujya wibandaho kurusha ibindi.

    Icyakora ngo kuba umuntu yakumva gukundwa mu buryo bumwe ntibivuze ko n'ibindi utabimukorera ariko ukibanda ku cyo yiyumvamo cyane , nk'urugero umukunzi wawe ashobora kuba yumva ko akunzwe ari uko ahawe impano ibyo ntibivuuze ko wamwima umwanya wo kuganira , kubwirwa amagambo meza n'ibindi byose biruzuzanya.

    Ibitekerezo bya benshi mu bagerageza gukundana byemeza ko urukundo rwakonje ndetse rutakibaho kuko rugendana n'inyungu, ku buryo hari n'abakorerana ibi bimenyetso by'urukundo barikiye inyungu z'amafaranga cyangwa ubundi butunzi, byose bisaba ubushishozi

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/reba-ibimenyetso-nyakuri-biranga-urukundo-rutarimo-uburyarya

  • Gasabo: Uwari umukozi w'Akarere akurikiranyweho kwica umushumba we, akamutaburura aho yamuhambye, akamujugunya muri Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu taliki ya 31 Werurwe 2021 hamenyekanye amakuru y'uko mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagali ka Ruhango, umudugudu wa Kanyinya, ho mu Mujyi wa Kigali, hari umusore witwa MANIRAGABA Jean Claude bivugwa ko akomoka mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi, aho bita mu Miyove, bikekwa ko yapfuye nyuma yo guhondagurwa n'uwitwa GANZA Rodrigue wari umukozi w'akarere ka Gasabo.

    Uyu Rodrigue ni mwenenyina wa GAFUNGUZO Fabrice wigeze kuba umuyobozi wa serivise zimwe zo ku rwego rw'Akarere ka Gasabo ufunzwe na RIB, nawe akurikiranyweho ubufatanyacyaha, akaba na nyiri famu yaguyemo nyakwigendera.

    Amakuru atangazwa na Hanga dukesha iyi nkuru, avuga ko hari bamwe mu bashumba begeranye naho MANIRAGABA Jean Claude yakubitiwe batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko badashidikanya ko MANIRAGABA yishwe nyuma yo guhondagurwa.

    Dr MURANGIRA B.Thierry, Umuvugizi w'umusigire w'ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, ku murongo wa terefoni yabwiye HANGA ko RIB ifite uwitwa GAFUNGUZO Fabrice na GANZA Rodrigue aho bakurikiranyweho kwica MANIRAGABA, avuga kandi ko bemereye imbere y'ubugenzacyaha ko bishe MANIRAGABA bakamutaba mu gihuru kiri aho hafi mu ifamu yabo.

    Yakomeje avuga ko igihe bumvise ko byamenyekanye bamutaburuye bamujugunya mu mugezi wa Nyabugogo. Asoza avuga ko hari abashumba batorotse atavuga amazina kugirango bitica iperereza. Aba bakekwaho ubufatanyacyaha mukwica nyakwigendera.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/gasabo-uwari-umukozi-wakarere-akurikiranyweho-kwica-umushumba-we-akamutaburura-aho-yamuhambye-akamujugunya-muri-nyabarongo/

  • Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda yasanzwe mu ntebe iwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wari ufite imyaka 48 y'amavuko yasanzwe yapfiriye mu ntebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021.

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Umwe mu banyeshuri yigishaga utashatse gutangaza amazina ye yabwiye Taarifa ko ubwo aheruka kuza kubigisha nta burwayi yagaragazaga ariyo mpamvu urpfu rwe rwabaye amayobera.

    Ikindi ngo yari aherutse gukora ubukwe vuba aha, kuko yabukoze hagati ya Nzeri n'Ukwakira, 2020.

    Nyakwigendera Dr Isaie Mushimiyimana yigishaga ubumenyi bw'ibinyabuzima bito(micro-biologie), ibi bikaba byigishwa mucyo bita Faculté ya Food Science and Technology.

    Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe adahumeka ahita atabaza abaturanyi n'inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n'utunyangingo, Microbiology.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umwarimu-wigishaga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-yasanzwe-mu-ntebe-iwe-yapfuye

  • Rutsiro : Umuforomo arakekwaho gusambanya umukozi we wo mu rugo #rwanda #RwOT

    Uyu muforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi we wo mu rugo.

    Amakuru avuga ko byabaye ku wa 27 Werurwe 2021 mu rugo rw’uyu muforomo mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Bushaka.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho.

    Ati 'Yafashwe tariki ya 31 Werurwe 2021 ubu afungiye kuri station ya RIB Ruhango.'

    Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha aho biva bikagera, by’umwihariko ibyo gusambanya ku gahato kuko bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasabye kandi abantu kujya batanga amakuru ku muntu wese wakoze iki cyaha, imiryango ikirinda kukizinzika no kumvikanisha impande zirebwa.

    Yavuze ko uyu muco mubi ukwiye kurwanywa na buri wese, kandi ko inzego z’igihugu ziteguye kubigiramo uruhare uko bishoboka kose.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umuforomo-arakekwaho-gusambanya-umukozi-we-wo-mu-rugo

  • CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda COVID-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’ –

    Ibi CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga abaturage 43, bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari gusengera mu rugo rw’umuturage ruherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda kwizihiza Pasika birinda COVID-19.

    Ati “Icyo twabasaba ni ukugira ngo bizihize Pasika birinda COVID-19 kubera ko Pasika ni agahoraho, hari Pasika nyinshi zabayeho, nyinshi tutabara umubare wazo abaturarwanda barabizi cyangwa se n’Abakirisitu barabizi.”

    Yakomeje agaragaza ko hari Pasika nyinshi zizabaho ndetse zitazwi umubare ku buryo ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo ari kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Ati “Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n’andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k’uwariwe wese ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi utaha ukurikira undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza.”

    Mu Rwanda abantu bamaze kwandura Covid-19 ni 22.167 mu gihe abamaze gupfa ni 310.

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’

  • Kayonza: Urubyiruko ruturuka mu miryango ikennye rwahawe umukoro wo kwihangira imirimo nyuma yo kwigishwa guteka –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 ubwo hasozwaga aya mahugurwa yo guteka. Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 20 ruturuka mu miryango ikennye kandi rwarangije amashuri yisumbuye, ariko rukabura amahirwe yo gukomeza kaminuza.

    Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro, RTB (Rwanda Technical and Vocational and Training Board) gifatanyije na Silent Hill Hotel.

    Bamwe mu banyeshuri bahawe aya mahugurwa yo guteka mu buryo bw’umwuga, bavuze ko bagiye kwihangira umurimo aho batuye ngo kuko ibyo bigishijwe bishobora kubahindurira ubuzima.

    Tuyishime Louise uturuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi we, yavuze ko mu byo yize mu guteka harimo byinshi bizamufasha kwihangira umurimo aho atuye.

    Yagize ati “Nize ibijyanye no gukora amandazi, imigati, Cake n’ibindi bintu abantu bafatisha icyo kunywa, iwacu aho ntuye rero mbona bitahakorerwa ku bwinshi, ngiye gushaka uko mbihakorera ku buryo bizajya binyinjiriza amafaranga abaturage nabo mbagezeho ibyo bakeneye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye uru rubyiruko kwihangira umurimo aho batuye mbere yo gutekereza gukorera abandi.

    Ati “Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo mwize, mwibuke ko muzacuruza serivisi mwite ku babagana neza, Leta yahisemo kubigisha kugira ngo muhindure ubuzima bwanyu mutere imbere kandi munateze imbere imiryango yanyu, icyo nicyo tubitezeho.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yasabye abanyeshuri basoje amahugurwa kuba ba ambasaderi w’imyunga n’ubimenyingiro bagakora neza ibyo bize.

    Yagize ati “Burya iyo wize umwuga uba witeganyirije ejo hazaza hawe heza, turabashishikariza kugenda bakishyira hamwe ntibaryamishe ibyo bize ahubwo bakiteza imbere, hari benshi bakeneye ko babakorera ariko turabasaba no gutekereza uburyo nabo bahanga akazi bagatanga akazi no ku bandi.”

    Impamyabumenyi z’uru rubyiruko ziri gitegurwa, bakazazibona mu minsi ya vuba kuko ikigo gishinzwe kuzitanga kirimo kuzitunganya.

    Aba banyeshuri bigishijwe guteka ku buryo bizabafasha mu iterambere ryabo

    Abanyeshuri 20 bamaze amezi atandatu biga

    Amafaranga y’ishuri yishyuwe na Leta

  • Bruce Melodie umuntu yamuteye ubwoba bituma yanga ibiryo mu ndege, ikintu gikomeye cyamuyeho mu mahanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie avuga ko ku nshuro ya mbere ajya mu ndege yanze kurya ibiryo byaho kugira ngo atajya mu bwiherero, ni nyuma yo guterwa ubwoba n’umushuti we.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko bwa mbere ajya mu ndege hari muri 2013 agiye muri Uganda gukorana n’abahanzi baho indirimbo.

    Yavuze ko ku nshuro ye ya mbere ajya mu ndege nta kintu cyamugoye uretse ko yanze ibiryo byaho bitewe n’ibyo inshuti ye yari yamubwiye ko we yabiriye bikamugwa nabi.

    Ati'mu ndege nta bibazo byinshi nahagiriye icyo gihe, nagiye mbigira nyuma. Iyo ngeze mu bintu bishyashya nditonda nkareba aho bigana, nkarebera kubabimenyereye, ikintu nanze ni ibiryo kuko hari umuntu wari wagiyeyo wambwiye ngo yarariye ntibyamugwa amahoro, biba ngombwa ko atitwara neza imbere y’abantu, ndavuga nti njye sindya icya mbere ni uko mungeza aho ngiye, ni ubwa mbere nari ngiye Uganda, ni ubwa mbere nari ngiye mu ndege.'

    Avuga ko mu kugaruka ari bwo bahuye n’ibibazo kuko banyuze iy’ubutaka kuko umuyobozi wa Label ya Super Level yabagamo wari wabatwaye(Richard) byabaye ngombwa ko agaruka mbere akabasigayo we na Mico The Best.

    Ati'habaye impamvu ituma asubirayo mbere, njye na Mico dusigarayo dutaha n’iy’ubutaka, Mico aranshuka turya ubunyobwa, hari ukuntu babiteka bakavanga n’amafi, dore ngo igifu kirabwanga, cya kibazo mu bwiherero nibwo cyabaye, ibyo birarangira.'

    Ikindi kintu atazibagirwa yahuye nacyo ni ku mupaka, ari nacyo ahamya ko gikomeye cyamuyeho mu nshuro zose yagiye hanze y’u Rwanda.

    Ati'urumva ntabwo nari nzi igiswayile, nari nkizimo gake, niyo nkuru ubundi yambayeho ikomeye mu bintu bijyanye n’amahanga, umupolisi w’umugande yari ku mupaka, arabibona ko turi abanyarwanda, duca ahantu hatariho ariko urabona yari yahiriwe yari afite n’umutima mubi bitewe n’izuba… arambwira ngo 'we pita huku'( bivuze ngo nyura hano), pita huku ndabyumva ariko sinabona aho yatunze urutoki, ndamubaza ngo 'hukuhe?’ numvise ikibazo cye ariko kumubaza ngo hehe biranyobera.'

    Icyo gihe ubwo bari muri Uganda yavuyeyo akoze indirimbo 2 zirimo 'Incwi’ yakoranye na Jamal ndetse na 'Hello’ yakoranye na Fille.

    Bruce Melodie yanze kurya mu ndege kugira ngo atajya mu bwiherero

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-umuntu-yamuteye-ubwoba-bituma-yanga-ibiryo-mu-ndege-ikintu-gikomeye-cyamuyeho-mu-mahanga

  • Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy'isi cy'abakobwa cy'abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umikino w'intoki ku isi FIBA ryamaze guhitamo umusifuzi w'umunyarwanda Ruhamiriza Jean Sauveur ko ari mu bazasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 19.

    Uyu musifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda yatoranyijwe mu bandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi ko azayobora imwe mu mikino ya Basketball iteganyijwe muri Kanama 2021, ni imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'abakobwa giteganyijwe kuzabera muri Hungary.

    Ruhamiriza uri mubazasifura iyo mikino ya nyuma ni umwe mu basifuzi batatu b'umukino wa Basketball mu Rwanda babaye mpuzamahanga nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier ubu wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Uyu musifuzi yatangiye gusifura mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mamashuri yisumbuye, nyuma yaje gukomeza ndetse yinjira no mu ishyirahamwe ry'abasifuzi b'umukino wa Basketball mu mwaka wa 2008, nyuma y'imyaka itatu gusa nibwo yatangiye gusifura shampiyona ubwo hari mu nwaka wa 2011.

    Mu mwaka 2017, nyuma y'imyaka itandatu atangiye gusifura mu Rwanda, Ruhumuriza yabonye Licence ya FIBA, ndetse ahita atangira gusifura imikino mpuzamanga, icyo gihe akaba yarahereye ku mikino y'akarere ka Gatanu.

    Mu marushanwa akomeye amaze gusifura harimo Afrobasket y'abagabo U18, gushaka tike y'imikino Olempike , Basketball Africa League y'abagabo ibyiciro bibanza byabaye muri 2019 i Yaoundé muri Cameroon na Kigali mu Rwanda ndetse n'ibyiciro bitatu byo gushaka tike ya Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé no mu Rwanda

    The post Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy'isi cy'abakobwa cy'abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruhamiriza-jean-sauveur-yatoranyijwe-mu-bazasifura-igikombe-cyisi-cyabakobwa-cyabaterengeje-imyaka-19-mu-mukino-wa-basketball/

  • Umwarimu wa Kaminuza yateje akavuyo gakomeye mu mujyi nyuma yo gutera ivi akambika impeta umukobwa yihebeye(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wigisha muri Kaminuza ya Uganda Christian University witwa Sam Kaggwa,yateje umubyigano w'imodoka ubwo yapfukamaga mu muhanda rwagati agasaba umukunzi we ko yakwemera akamwambika impeta y'urukundo.

    Uyu mwarimu wabonaga yaje yabyiteguye, aho yasanze uyu mukobwa bakundana mu kazi aho asanzwe akorera nuko akamufata akaboko bagana ahari uburiro buri muri uyu mujyi.

    Ubwo bagendaga munzira, umukobwa ari imbere, yatunguwe no kubona umukunzi we apfukamye mu muhanda rwagati imodoka na moto zahagaze zivuza amahoni, nuko umukobwa ahita asubira inyuma, atega ikiganza umukunzi we ahita amwambika impeta ya fiyansaye amusaba ko yazamubera umugore.

    Ibyo uyu mugabo yakoze byahise biteza umubyigano mu mujyi kuburyo imodoka zaburaga aho zinyura bisaba kwitabaza Polisi igabanya akavuyo k'abantu bari bamaze kuba benshi.

    Uyu mukobwa witwa Hope, we wabonaga ibyishimo byamurenze, ariko ubonako afite n'ubwoba bitewe nubwinshi bw'abantu bari babashungereye bareba ibirikuba.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-wa-kaminuza-yateje-akavuyo-gakomeye-mu-mujyi-nyuma-yo-gutera-ivi-akambika-impeta-umukobwa-yihebeyeamafoto/