Blog

  • Umuhanzi yiguriye isanduku azahambwamo,anatangaza ko afite amatsiko y'umunsi azapfiraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi watunguye abantu cyane muri Kenya yitwa Philip Ptaroba Okoyo asanzwe azwi ku izina ry'ubuhanzi rya 'Japesa' uyu rero yaguze isanduku bazamuhambamo yapfuye ndetse arenzaho n'amagambo avuga atariwe uzarota apfuye kuko abifitiye amatsiko.

    Uyu k'urubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yifotoreje iruhande rwiyo sanduku yiguriye maze yandikaho ko yayiguze mu rwego rwo korohereza abafana be n'umuryango we mu gihe azaba yapfuye batazagorwa no kugura isanduku yo kumuhambamo. Yagize ati: 'niguriye isanduku yanjye, mu gihe napfa bitunguranye mutazigera mugorwa no kugura isanduku yo kumpambamo'

    Nyuma yo kwandika ibi abafana be bamwibasiye bamwe bamubwira ko amagambo ye akakaye ndetse yakuye bamwe imitima, mu gihe abandi bamucyuriye bamubwira ko isanduku atari ikintu gihenze kuburyo yazabagora kuyigura umunsi yapfuye.

    Icyakora uko biri kose uyu musore yatangaje benshi basigara bibaza ukuntu umuntu muzima yicara ategura umunsi azashyingurirwaho, aho gutegura ubuzima bwe buri imbere

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yiguriye-isanduku-azahambwamoanatangaza-ko-afite-amatsiko-yumunsi-azapfiraho/

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 76 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata 2021,habonetse abarwayi bashya 76 ba COVID-19 mu Rwanda mu gihe hakize 74. Abamaze gukira babaye 20,472 bangana na 92% by'abamaze gutahurwa.

    Uyu munsi hapfuye umugore w'imyaka 64 w'i Kigali wujuje umubare w'abantu 311 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo. Abakirwaye ni 1,460 barimo batandatu barembye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no muri ibi bihe bya Pasika.

    Ibi CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, ubwo Polisi y'u Rwanda yerekanaga abaturage 43, bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari gusengera mu rugo rw'umuturage ruherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda kwizihiza Pasika birinda COVID-19.

    Ati 'Icyo twabasaba ni ukugira ngo bizihize Pasika birinda COVID-19 kubera ko Pasika ni agahoraho, hari Pasika nyinshi zabayeho, nyinshi tutabara umubare wazo abaturarwanda barabizi cyangwa se n'Abakirisitu barabizi.'

    Yakomeje agaragaza ko hari Pasika nyinshi zizabaho ndetse zitazwi umubare ku buryo ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo ari kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Ati 'Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n'andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k'uwariwe wese ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n'undi utaha ukurikira undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-76-barayandura

  • Russia: Abaganga barwanye no kubaga umutima w'umurwayi mu gihe inkongi y'umuriro yari imeze nabi #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abaganga bo mu bitaro byo mu Burusiya bashoboye kubaga umutima w'umuntu wari urwaye mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro barimo barwana no kuzimya umuriro mwinshi wari wadukiriye ibisenge by'inyubako z'ibitaro.

    Abantu barenga 120 bashoboye guhungishwa kandi nta n'umwe wakomerekeye muri ibyo bitaro biri ahitwa Blagoveshchensk mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ubwo iyi nkongi yadukaga, abo baganga bakomeje kubaga uwo murwayi mu cyumba kiri mu kuzimu. Umurwayi yaje guhungishwa nyuma bamaze kumubaga. Uwari ayoboye iryo tsinda ry'abaganga, Valentin Filatov yavuze ko aba baganga 'nta kundi bari gukora atari kurokora ubuzima bw'uyu murwayi kandi twarakoze ibishoboka byose'.

    Abaganga n'abaforoma umunani nibo bakoze iki gikorwa kidasanzwe cyamaze amasaha abiri, kikaba cyatangiye mbere gato y'uko uwo muriro waduka.

    Minisitiri w'Uburusiya ushinzwe ubutabazi nkuko BBC ibitangaza, avuga ko ibi bitaro byubatswe mu 1907 mu gihe igihugu cyatwarwaga n'aba Stars (twagereranya n'abami), kandi ko 'uwo muriro wakwiragiye nk'umurabyo mu gisenge cyari cyubatswe mu biti'. Waba watewe n'ingorane z'umuyagankuba/amashanyarazi.

    Umuforomokazi Antonina Smolina avuga ko icyabafashije ari uko abaganga 'batasimbwe(batakutse) n'umutima'.

    Umuyobozi w'intara ya Amur Vasily Orlov ashimagiza aba baganga bakoranye ubuhanga hamwe n'aba bazimyamuriro bawurwanije. Ibi nibyo bitaro byonyine muri ako karere bifite ishami rishinzwe kuvura indwara z'umutima.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/russia-abaganga-barwanye-no-kubaga-umutima-wumurwayi-mu-gihe-inkongi-yumuriro-yari-imeze-nabi/

  • Umunyamerika yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze yerekana abagore be babiri [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamerika ubana n'abagore 2 mu nzu imwe yaciye ibintu kuri Twitter ubwo yashyiraga hanze amafoto adasanzwe yabasohokanye ku mazi.

    Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto ari kumwe n'aba bagore be,yahishuye ko gukundana n'umugore umwe akemera ko ushaka undi wa kabiri ari igitangaza.

    Ati 'Gukundana n'umuntu wemera ko babiri baba umwe bigaragaza ukuntu ari mwiza.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyamerika-yaciye-ibintu-kubera-amafoto-yashyize-hanze-yerekana-abagore-be

  • Gerard Pique yahishuye umukino wamubabaje kurusha indi yose bamaze gutsindwa muri FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe ya FC Barcelona, Gerard Pique,yatangaje ko nubwo batsinzwe nabi na Bayern Munich ibitego 8-2 muri Champions League ishize ariko umukino wamubabaje cyane ari uwo banyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 nyamara mu mukino wari wabanje bari bayitsinze ibitego 3-0.

    Pique yavuze ko uyu mukino batsinzwe ibitego 4-0 batsinzwe muri ½ cya champions league na Liverpool muri 2019 ariwo wamubabaje kurusha indi yose amaze gutsindwa FC Barcelona.

    Aganira na AS,myugariro Pique yababajijwe umukino wamusebeje cyane mu gihe amaze akinira FC Barcelona,asubiza ati '” Anfield dukina na Liverpool. “

    Yakomeje avuga ko ageze mu rwambariro yarakaye cyane bigatuma atangira kujugunya kure buri kintu cyose cyari hafi ye.

    Ati 'Ntabwo ndi umukinnyi ukuntu kujugunya ibintu hasi ngo ngaragaze ko narakaye ariko kubera amahirwe twari twaremye mu mukino ubanza,ibyo nibyo nakoze.'

    Uyu mukino Pique avuga ko wamubabaje wafashije Liverpool kwegukana UEFA Champions League kuko yahise igera ku mukino wa nyuma itsinda Tottenham ibitego 2-0.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gerard-pique-yahishuye-umukino-wamubabaje-kurusha-indi-yose-bamaze-gutsindwa

  • Birashya bishyira amarembera, iryavuzwe rirat… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryagize ibigwi bikomeye mu muziki ndetse ryigarurira abatari bake kubera indirimbo zabo zirimo iyitwa 'Udukoryo twishi', 'Aisha' n'izindi. Bari mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rikomeye rya PGGSS ryajyagamo umugabo rigasiba undi. 

    Nyuma y’uko iri tsinda rimaze igihe ryaraburiwe irengero mu muziki Nyarwanda hakavugwa byinshi birimo n'uko rishobora kuba ryarasenyutse ariko ba nyiraryo bakavuga ko rigihari, kuri ubu hagiye kugaragara impinduka mu mikorere yaryo.

    Usesenguye ibyo Derek yavuze ku bigiye gukorwa, iby’aba basore wakumva aho byerekeza ari ugukora umuziki ku gite cya buri umwe

    Derek umwe mu bagize iri tsinda wiga umuziki ku ishuri rya Nyundo yagiranye ikiganiro kihariye na InyaRwanda ubwo twamusangaga kuri iri shuri, abisobanura muri ubu buryo. “Itsinda rirahari kuko bari mu itsinda barahari nabo gusa ikintu navuga ku giti cyanjye ibi bihe bya covid-19 byazanye impinduka nini cyane yaba ku rwego rw'ubushobozi n'imitekerereze”.

    “Njyewe igitekerezo nari mfite cyari ukugira ngo buri muntu arebe ukuntu yatangira gukoresha impano afite ku ruhande kugira ngo turebe ukuntu dufasha groupe'. Yakomeje agira ati'Urabona groupe yari yaciwe intege! Mbere gato ya Covid-19 hari ukuntu tutari turi gukora cyane kubera ishuri, Covid ije noneho biba bibi cyane ndavuga nti byaba byiza y’uko buri muntu ku giti cye atangira gushyira imbaraga mu mpano afite kugira ngo noneho bitangire bizamure cya kintu cya Groupe'.

    Yunzemo ko abafana nibabona Derek ari gukora ibye, bazajye batekereza Active ndetse cyo kimwe na Tizzo ndetse na Olivis. Yavuze ko yagerageje kubimenyesha bagenzi be ariko nanone ngo ntabwo babyumvize vuba, ati 'Uko bigaragara ntabwo babyumvise vuba ariko nta mahitamo yandi nari mfite kandi nabo ntayo kuko n'ubundi imibereho y'ubuzima niyo ituma dutekereza uburyo dushobora gukora ibintu'.

    Derek yavuze ko igitekerezo yatanze batinze kucyumva

    Yongeyeho ko we nk'umuntu watekereje iyo mpinduka yafashe umwanzuro. Kuri iyi ngingo yakoresheje amagambo akomeye yumvukanisha ko buri wese yagakwiye gukora ku giti cye mu gihe yumva agifitiye urukundo umuziki. Yagize ati 'Njyewe byarihuse ntabwo ndindira ko impinduka imbaho! Mfata umwanzuro nkavuga nti igihe kirageze cy'uko ibintu bihinduka kuko n'ubundi hari igihe ushobora kurindira ibintu bikaguhindukiraho. Ndabizi ko bafite imbaraga bafite impano bazagera kuri byinshi'.

    Aya magambo uyasesenguye wakumvamo ikintu gikomeye kijyanye n'uko kubabona vuba ari batatu biri kure. Icyakora yongeye gushimangira ko Active kugeza ubu ari batatu keretse hagize uhitamo gufata umwanzuro agasezera.

    Ibyo yavuze bisa n’aho ari ko abagize ari tsinda bagiye gukora umuziki n'ikimenyimenye n'uko inyarwanda ifite amakuru yizewe yuko mugenzi we Olivis afite imishinga y'indirimbo zirenze imwe ari gukorere muri studio yitwa Kigali Record azashyira hanze mu minsi iri imbere. Ni mugihe Derek sano afite amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri enye adahuriyemo na bagenzi be zirimo iyitwa 'lava lava'.

    YUMVE HANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104529/birashya-bishyira-amarembera-iryavuzwe-riratashye-impinduka-mu-mikorere-yitsinda-rya-activ-104529.html

  • Abantu 125 bakekwaho iterabwoba muri Siriya bafatiwe mu nkambi ya Al-Hol #rwanda #RwOT

    Ingabo zishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Siriya y'amajyaruguru ashyira uburasirazuba, zirishimira ibyo zimaze kugeraho mu guhashya ibikorwa by'abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa leta ya cy' Isilamu mu gace karangwamo inkambi nini yabavanywe mu byabo muri icyo gihugu. Gusa baravuga ko ikibazo kitararangira.

    Abategetsi b'umutwe w'ingabo zishyize hamwe n'abashinzwe umutekano muri ako karere batangaje iherezo ry'icyo bise 'icyiciro cyambere cyo kubumbatira amahoro mu nkambi y'abakuwe mu byabo ya al-Hol'. Iyo nkambi igizwe n'amahema acumbikiye abantu bagera ku 62,000 yabaye isoko n' indiri y'ibikorwa bya leta ya cy'Isilamu.

    Ibi bikorwa byakozwe n'abasirikare 5,000 basaka ihema ku rindi, byatumye hafatwa abantu 125 bakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe wa leta ya cy'isilamu. Abategetsi bavuze ko abantu 20 mu batawe muri yombi ari abakuru b'amaselire bayoboye ibikorwa byo kwicira abantu ku mugaragaro byakunze kwibasira al-Hol kuva uyu mwaka utangiye.

    Umuvugizi w'ingabo zishinzwe umutekano muri ako gace, Ali al-Hassan, ejo kuwa gatanu nkuko VOA ibitangza, yatangaje ko abenshi mu barwanyi ba leta ya cy'Isilamu bihisha muri iyo nkambi nk'abasivili, bagamije kwisuganya no gutegura ibikorwa byabo. Gusa Ali al-Hassn yatangaje ko ibikorwa bya leta ya cy'Isilamu muri iyi nkambi bitarangiye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abantu-125-bakekwaho-iterabwoba-muri-siriya-bafatiwe-mu-nkambi-ya-al-hol/

  • ‘Ntibyamukanze’, indirimbo nshya ya Adrien Misigaro nk’impano ya Pasika yageneye abakristo-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego kwifatanya n’Abakristo kwihiza Umunsi Mukuru wa Pasika aho baba bizihiza Izuka rya Yesu Kristo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Ntibyamukaze’ yasohoye mu buryo bw’amajwi mu mwaka wa 2019.

    Adrien Misigaro uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, ati “Ntibyamukanze ni ndirimbo nakoze umwaka ushize, yari imaze igihe, ariko sinigeze nkora Video. Nayanditse mu bihe bya Pasika. Ubusanzwe pasika niyo Event y’umwaka nkunda cyane, no mu ndiririmbo nyinshi nkora zikunze kuvuga ku bijyanye no gucungurwa kwacu. Urukundo rudasanzwe yankunze rwatumye yemera kubambwa ndetse akicwa nabi, bintera kwandika no kuririmba indirimbo nk’izi buri gihe”.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Adrien Misigaro yakomeje avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye aba yumva yahora abutura abantu mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Yagize ati “Ntibyamukanze rero ni imwe muri message mba numva nakwibutsa abantu buri gihe, inkoni nyinshi, no kubabazwa yarabyirengagije, kubera urukundo yankunze. Nakoze iyi video kugira ngo binyorohere gutanga iyi message ku bantu benshi muribi bihe bya pasika”.

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu benshi barimo na Adrien Misigaro, gusa uyu muramyi we avuga ko hari ibyo yabashije kunguka mu bihe bya Covid-19 birimo kwandika indirimbo nyinshi. Ati “Naho ibikorwa ubu mfite byinshi, Coronavirus n’ubwo yabaye mbi ariko yampaye umwanya uhagije wo kwandika ibindi bihangano bishya. Muri uku kwezi ndatangira kuzishira hanze. Mu gihe dutegeje ko iki cyorezo cya COVID-19 kigabanuka tukazongera gutegura ibitaramo”.

    REBA HANO ‘NTIBYAMUKAZE’ INDIRIMBO YA ADRIEN MISIGARO

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntibyamukanze-indirimbo-nshya-ya-Adrien-Misigaro-nk-impano-ya-Pasika-yageneye.html

  • Miliyoni zigera ku 100 z'Abaturage ba America bamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Perezida w'Amerika Joe Biden bwari bwarihaye intego yo gutanga urukingo rw' ikiza cya Covid 19 ku bantu miliyoni 100 mu mezi ya mbere atatu. Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mata 2021 bwesheje umuhigo. Amerika iba igihugu cya mbere ku isi mu gukingira abantu bagera kuri miliyoni 100.

    Gusa indwara ya Covid 19 iterwa na virusi ya Corona ikomeje kwiyongera mu bice bimwe by'Amerika. Perezida Joe Biden yaraye asabye Abanyamerika kutirara no gukomeza kwirinda kugira ngo ibyo bamaze kugeraho bidasubira inyuma.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Biden yavuze ko hakomeje gahunda yo kongera umubare w'abakingirwa ku buryo abari mu za bukuru babarirwa kuri 90 ku ijana bazaba bashobora guhabwa izi nkingo taliki ya 19 z'uku kwezi kwa kane. Bivuze ko ari mu byumweru bitatu uvuye none. Yavuze ko abandi basigaye na bo batagomba gutegereza kugera taliki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu

    Hirya no hino ku isi abantu bagera kuri miliyoni 130 bamaze kwandura indwara ya Covid 19. Muri bo, imaze guhitana abagera kuri miliyoni 2.8 nkuko bitangazwa n'ikigo cy'ubushakashatsi cya kaminuza ya Johns Hopkins. Leta zunze ubumwe z'Amerika ni yo iri ku isonga mu kugira abanduye iyi ndwara benshi ku isi. Ifite ababarirwa kuri miliyoni 30.6 igakurikirwa na Brazil ibarurwamo miliyoni 12.9 z'abanduye, Ubuhinde buza ku mwanya wa gatatu bubarurwa mo miliyoni 12.3 z'abanduye iyo ndwara.

    Ibikorwa byo gukingira mu Bulayi ntabwo byihuta cyane ugereranije n'uko bimeze muri Amerika. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko abagera ku 10 ku ijana gusa ku mugabane w'Ubulayi ari bo bamaze guhabwa icyiciro cya mbere cy'urukingo. Abahawe inkingo zose ni bane ku ijana gusa.

    Imwe mu mpamvu itera uwo muvuduko muke mu bihugu by'Ubulayi nkuko VOA ibitangaza, nuko urukingo bakoresha rwa AstraZeneca rwakunze kuvugwaho gutera amaraso kuvura ku bantu bamwe baruhawe nubwo abarukoze babihakana bakavuga ko nta gihamya babonye ko urwo rukingo rutera amaraso kuvura koko. Nyuma y'Ubudage, Ubuholandi na bwo bwararuhagaritse ejo ku wa gatanu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/miliyoni-zigera-ku-100-zabaturage-ba-america-bamaze-guhabwa-urukingo-rwa-coronavirus/

  • Adrien Misigaro yashyize hanze amashusho y’in… – #rwanda #RwOT

    Adrien Misigaro uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, ati “Ntibyamukanze ni ndirimbo nakoze umwaka ushize, yari imaze igihe, ariko sinigeze nkora Video. Nayanditse mu bihe bya Pasika. Ubusanzwe pasika niyo Event y’umwaka nkunda cyane, no mu ndiririmbo nyinshi nkora zikunze kuvuga ku bijyanye no gucungurwa kwacu. Urukundo rudasanzwe yankunze rwatumye yemera kubambwa ndetse akicwa nabi, bintera kwandika no kuririmba indirimbo nk’izi buri gihe”. 

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Adrien Misigaro yakomeje avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye aba yumva yahora abutura abantu mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Yagize ati “Ntibyamukanze rero ni imwe muri message mba numva nakwibutsa abantu buri gihe, inkoni nyinshi, no kubabazwa yarabyirengagije, kubera urukundo yankunze. Nakoze iyi video kugira ngo binyorohere gutanga iyi message ku bantu benshi muribi bihe bya pasika”. 

    Adrien Misigaro akunze gukora indirimbo zivuga ku gucungurwa kw’abatuye Isi

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu benshi barimo na Adrien Misigaro, gusa uyu muramyi we avuga ko hari ibyo yabashije kunguka mu bihe bya Covid-19 birimo kwandika indirimbo nyinshi. Ati “Naho ibikorwa ubu mfite byinshi, Coronavirus n’ubwo yabaye mbi ariko yampaye umwanya uhagije wo kwandika ibindi bihangano bishya. Muri uku kwezi ndatangira kuzishira hanze. Mu gihe dutegeje ko iki cyorezo cya COVID-19 kigabanuka tukazongera gutegura ibitaramo”.

    Adrien Misigaro ni umuramyi w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda bikaba akarusho ku mugabane wa Amerika aho yamenyekaniye, dore ko ho ari izina rizwi n’iyonka mu banyarwanda bahatuye bakunda umuziki wa Gospel. Amaze gukora indirimbo zabaye ibendera ry’umuziki we zirimo’ ‘Nzagerayo’, ‘Ntuhinduka’ n’izo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda nka The Ben bakoranye ‘Nkwite nde’, Meddy bakoranye ‘Ntacyo nzaba’ na mubyara we Gentil Misigaro bakoranye ‘Buri munsi’.

    Adrien Misigaro hamwe n’umufasha we Reine Misigaro Nkurunziza

    Adrien Misigaro yageneye Abakristo bose impano ya Pasika

    Adrien Misigaro hamwe n’umuryango we bageneye abakristo impano ya Pasika

    REBA HANO ‘NTIBYAMUKAZE’ INDIRIMBO YA ADRIEN MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104531/adrien-misigaro-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-ntibyamukanze-nkimpano-ya-pasika-yagen-104531.html