Blog

  • Polisi yibukije ibigo bitwara abagenzi gufasha byihariye abanyeshuri basubira ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yasabye abo bireba bose cyane cyane ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b'amashuri n'ababyeyi b'abana, gukora ibishoboka byose kugira ngo bikorwe mu buryo bunoze kandi butekanye.

    Hagendewe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), ingendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe kuva ku wa Mbere tariki ya 21 Mata kugeza ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.

    Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Musanze, Nyagatare na Gatsibo.

    Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

    Ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hazagenda abo mu turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.

    Naho ku wa Kane tariki ya 24 Mata, ari nawo munsi wa nyuma, hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

    SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashishikarije ababyeyi b'abanyeshuri kubohereza hakiri kare kugira ngo bibafashe gutega imodoka zerekeza mu turere amashuri bigamo aherereyemo, asaba n'abayobozi b'ibigo gukurikirana ko bahagereye ku gihe.

    Ati “Muri iki gihe cyo gusubira ku mashuri kw'abanyeshuri, mu mihanda no muri za gare, haba hari urujya n'uruza rw'imodoka nyinshi zinyuranamo n'abagenzi.'

    'Aya mabwiriza ashyirwaho hagamijwe kugira ngo abanyeshuri biborohere kugera aho biga hatabayemo inkomyi, haba kuri bo ndetse no ku bandi bagenzi basanzwe. Turasaba buri wese kuyubahiriza, ababyeyi bohereza kare abana babo, abayobozi b'ibigo bigaho nabo bagakurikirana ko bahagereye igihe, abo batabonye ku munsi wagenwe bakamenya icyabiteye.”

    SP Kayigi yasabye ba nyir'ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kubanza kwita ku banyeshuri basubira ku bigo bigaho babafasha gusubirayo mu ituze n'umutekano, yibutsa abashoferi by'umwihariko kwirinda imyitwarire yateza akaga ubuzima bwabo n'ubw'abanyeshuri nko gutwara banyoye, umuvuduko mwinshi n'andi makosa yose ahabanye n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.

    Polisi yibukije ibigo bitwara abagenzi gufasha byihariye abanyeshuri basubira ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yibukije-ibigo-bitwara-abagenzi-gufasha-byihariye-abanyeshuri-basubira

  • Choplife Gaming yiyemeje gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo abakozi n'ubuyobozi bwa Choplife basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakozi ba Choplife beretswe uburyo ku wa 11 Mata 1994 Ingabo z'Ababiligi zasize Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro, abarenga ibihumbi bitatu bahicirwa mu ijoro rimwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée Pacifique, yavuze ko gusura urwibutso bibifasha guha agaciro abishwe urw'agashinyaguro bazira uko bavutse ariko bikanafasha urubyiruko n'abanyamahanga bakoramo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Kubera ko Sosiyete yacu yiganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside ndetse n'abanyamahanga, n'iyo mpamvu igihe nk'iki tuba twifuza kugira ngo dusure inzibutso hirya no hino kugira ngo bige ayo mateka bayamenye.'

    Yashimangiye ko bazakomeza gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo urubyiruko n'abanyamahanga bakorera Choplife bashobore kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Choplife Gaming yagaragaje ko ikomeje kwifatanya n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'igihugu cyose muri rusange muri ibi bihe bikomeye kirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée Pacifique, yagaragaje ko bakomeje kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi n'abakozi ba Choplife Gaming mu Rwanda basuye Ubusitani bwo Kwibuka

    Abayobozi n'abakozi ba Choplife Gaming mu Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Choplife basobanuriwe ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

    Ubwo abayobozi ba Choplife bashyiraga indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Abakozi ba Choplife bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/choplife-gaming-yiyemeje-gukomeza-kwigisha-urubyiruko-amateka-ya-jenoside

  • Ruhango: Minisitiri Uwamariya yagaye abarimu bijanditse muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe n'inkengero zayo, ku wa 20 Mata 2025. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango ruri mu Murenge wa Kinazi.

    Mu buhamya bwa Uwambajimana Jeanne, warokeye aha mu Murenge wa Kinazi afite imyaka 11 yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza, yagaragaje uburyo yatunguwe n'ubugome bw'umwarimu wamwigishaga witwaga Nsabimana Jacques, bihambaga Pilato mu gihe cya jenoside.

    Ati 'Uyu mwarimu yaje mu rugo nari ndimo atambagira mu nzu hose arangije ntiyicara ahita agenda, mpita menya ko ari njyewe yari aje kureba. Icyabimbwiye ni uko uwari umpishe witwaga Munyanziza, yahise ambwira ngo ningende barashaka kunyica.'

    Yakomeje avuga ko 'Nta nubwo nari nzi ko njyewe na mwarimu yanyica! Nabonaga ari umuntu mwiza, yatwigishaga neza akaduhana twasakuje, ariko muri Jenoside yari yarabaye mubi.'

    Perezida wa IBUKA ku rwego rw'igihugu, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko abantu bose bakwiye gufata umwanya wo gutega amatwi abarokotse, bagatanga amakuru ku byabayeho muri jenoside kuko ari byo bihamya bya jenoside.

    Ati 'Dukwiye guha umwanya abarokotse bagatanga amakuru y'ikiganiro bagiranye n'urupfu, kandi ibiganiro n'ubuhamya bufatirwa mu bihe byo kwibuka bukabikwa neza kuko ni bwo buzafasha abadukomokaho kumenya ibyabaye, bunatume bakomeza kubivuga, no kubizibukira.'

    Minisitiri w'Ibidukikije akaba n'imboni y'Akarere ka Ruhango, Dr Uwamariya Valentine, yagaye cyane abarezi bijanditse mu bwicanyi aha i Kinazi barimo mwarimu Nsabimana Jacques, wari na Perezida wa CDR mu yahoze ari Komini ya Ntongwe.

    Minisitiri Dr Uwamariya, avuga ko ibyakozwe n'abicanyi barimo na mwarimu Nsabimana, ari umusaruro w'amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yigishijwe mu mashuri.

    Ati 'Amateka y'amacakubiri yigishijwe kuva kera kandi abayatije umurindi ni abazungu kuko mu mashuri higishwaga ko Abatutsi bavuye muri Abisiniya (Ethiopia y'ubu), naho Abahutu bakava muri Cameroun na Tchad bitwa aba 'Bantou', bose ngo baza basanga Abatwa ari abasangwabutaka. Nanjye ndi mu bize aya mateka mu ishuri.'

    Yakomeje agaragaza ko ivangura n'amacakubiri bishingiye ku moko, ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nayo mpamvu bikwiye gutanga isomo ryo kubirwanya.

    Ati 'Ibi biduha umukoro ukomeye wo kurandurana n'imizi ingengabitekerezo ya jenoside. Mboneyeho kubasaba ngo mwese mukore uko mushoboye turwanye abagihembera urwango.'

    Muri iki gikorwa kandi, hanashyinguwe imibiri 38, irimo itandatu yabonetse, n'indi 36 yimuwe. Iyi ije isaga indi irenga ibihumbi 63 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Ruhango rwubatse i Kinazi.

    Abari batuye ku Mayaga bongeye kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ko abantu bafatanya mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside

    Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse ari ingenzi mu kugaragaza ukuri

    Hagaragajwe ko i Ntongwe habereye ubugome bwinshi bwakozwe n’impunzi z’Abarundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-minisitiri-uwamariya-yagaye-abarimu-bijanditse-muri-jenoside

  • Papa Francis yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa 'yasubiye mu ngoro ya Data'.

    Cardinal Kevin Farrell yatangiye itangazo rivuga ku rupfu rwe ati 'Nshuti bavandimwe, n'umubabaro mwinshi, bibaye ngombwa ko mbatangariza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis'.

    Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya, urukundo no gufasha abakene n'imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

    Imyaka ishize y'ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n'uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.

    Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.

    Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n'ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere ku wa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati 'Turi kumwe'.

    Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n'itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y'aho yari ari ku ngazi y'ahitwa Gemelli.

    Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy'amezi abiri.

    Ku Cyumweru, amasaha make mbere y'urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, ndetse ahura na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

    Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko

    Papa Francis yitabye Imana nyuma y'imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

    Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y'Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w'aba-Jesuites.

    Apfuye nyuma y'uko yunze Kiliziya Gatolika n'u Rwanda, nyuma y'imyaka myinshi umubano wayo narwo warajemo agatotsi kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2017, yahuye na Perezida Kagame, ndetse nyuma y'uwo muhuro, i​tangazo ryaturutse i Vatican ryavugaga ko ​yicishije bugufi, Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha no gutsindwa kwa Kiliziya n'abayo bose barimo n'abihaye Imana batwawe n'urwango ndetse n'ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n'inshingano zabo z'iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.

    Papa Francis yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw'ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n'abahekuwe ndetse n'abakomeje kugerwaho n'ingaruka z'ibyo bihe bikomeye”.

    Iryo tangazo kandi ryavugaga ko Papa Francis “yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”.

    ​Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe. ​

    Ati “Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis…ibihe bishya mu mibanire hagati y'u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy'ubutwari.”

    Great day/moment and meeting with Pope Francis, new chapter in relations btwn Rwanda & Catholic Church/Holy See!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) March 20, 2017

    Papa Francis yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936, avukira i Buenos Aires muri Argentine ku babyeyi w'abimukira bari bafite inkomoko mu Butaliyani. Amazina yahawe akivuka ni Jorge Mario Bergoglio, aho yari afite abavandimwe bane.

    Yize amashuri mu iseminari ya Villa Devoto mbere yo kwinjira mu muryango w'aba-Jesuites mu 1958. Papa Francis kandi yari yarize amasomo y'iby'ubumenyamuntu mu gihugu cya Chile mbere y'uko asubira mu gihugu cye cy'amavuko kwiga amasomo nyobokamana.

    Yahawe ubusaseridoti ku wa 13 Ukuboza mu 1969, agenda azamuka mu ntera kugeza ubwo mu 1973 yagizwe uhagarariye umuryango w'aba-Jesuites ku rwego rw'intara mbere yo kugirwa Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine, na mbere y'uko Papa Paull Yohana II amugira umukaridinali mu 2001.

    Mu gihe cye cy'ubukaridinali, yaranzwe no gukemura ibibazo muri rubanda, kwicisha bugufi n'ubuvugizi ku bakene.

    Papa mushya azaboneka mu minsi 20

    Nyuma y'urupfu rwa Papa Francis, byitezwe ko mu minsi iri hagati ya 15 na 20 aribwo undi azaba yatowe. Ni itorwa rikorwa mu nzira izwi nka Conclave.

    Ibikorwa by'amatora bitangizwa na misa idasanzwe ya mu gitondo. Nyuma y'iyo misa, hatangazwa amagambo agira ati 'extra omnes' bivuze ngo 'abandi bose basohoke', maze Abakaridinali bakarahirira kubika ibanga.

    Nyuma y'ibyo, aba-Cardinal bose bafite munsi y'imyaka 80 cyangwa bemerewe gutora bateranira muri Chapelle ya Sistine, yakiriye Conclave zose kuva mu 1858.

    Bahita bakingiranwa muri Conclave kugeza igihe bahisemo Papa mushya. Icyumba baba barimo nta koranabuhanga cyangwa itumanaho ry'inyuma biba bihari.

    Nta cyizere kiba gihari ko icyiciro cya mbere cy'amatora cyatanga umusaruro uwo munsi. Hakoreshwa ibiganiro, amasengesho, kwitekerezaho kugira ngo bagabanye urutonde rw'abashobora gutorwa.

    Hatoranywa aba-cardinal icyenda bo kuyobora amatora. Batatu baba abagenzuzi b'itora, batatu bagakurikirana ibijyanye n'amajwi mu gihe abandi batatu bagenzura niba byakozwe neza.

    Papa atorerwa umwanya we ari uko umukandida umwe abonye bibiri bya gatatu by'amajwi.

    Iyo bigeze ku cyiciro cya 34 cy'amatora, hatorwa hagati y'abakandida babiri ba mbere babonye amajwi menshi mu cyiciro giheruka. Icyakora, hari ubwo amatora yihuta mu gihe hari umukandida ukomeye wigaragaje.

    Mu mateka, amatora ya Papa yatinze cyane mu kinyejana cya 13, aho yamaze hafi imyaka itatu kubera impaka za politiki. Muri icyo gihe, aba-cardinal batatu bapfuye bari muri Conclave.

    Nyuma ya buri tora, impapuro z'amajwi zitwikirwa muri Sistine. Iyo hazamutse umwotsi w'umukara, biba bivuze ko nta Papa uratorwa.

    Iyo umukandida umwe amaze kubona bibiri bya gatatu by'amajwi, aba abaye Papa mushya. Umuyobozi w'Aba-Cardinal amuhamagara imbere, akamubaza niba yemeye inshingano. Iyo asubije 'yego', ahita ahitamo izina rya gishumba azakoresha.

    Papa Francis yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/papa-francis-yitabye-imana

  • Biswanka asezeye umuziki mu gahinda: Ngo Arahohototezwa, hari abashaka kumutsemba. #rwanda #RwOT

    Biswanka atangaje ko azasezera umuziki muri Ukuboza kubera iterabwoba

    Umuhanzi wo muri Uganda witwa Biswanka yatangaje ko afite gahunda yo guhagarika umuziki burundu mu Ukuboza uyu mwaka, kubera iterabwoba rikomeye amaze iminsi ahura naryo.

    Mu itangazo yashyize kuri konti ye ya Facebook, Biswanka yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumutera ubwoba buvuye mu bantu batandukanye, bamwe banamubwira ko bashobora kumwica.

    Alien Skin na Biswanka

    Biswanka yagize ati: 'Bamwe mu bantunze agatoki bashaka no kunica bitewe n'uko mvuga ko ndi icyamamare. Bavuga ko ndi umwirasi, banyita ind discipline kubera ko nise 'ikirangirire'.'

    Yongeraho ko kuva yinjiye mu muziki nk'umwuga, yagiye yibasirwa cyane n'abandi bahanzi ndetse n'abantu bo mu itangazamakuru, bamwe bakamucisha mu nkuru zisesereza n'ibihuha, nubwo we avuga ko atajya avuga nabi ku bantu uretse iyo abanje gutukwa.


    ITANGAZO RUSANGE RIGENEWE ABAGANDE BOSE:

    Biswanka

    Ndabamenyesha mbikuye ku mutima, mwebwe gihugu cyanjye n'abankunda, ko bitewe n'akamama kenshi ngenda nshyirwaho nk'umuhanzi mushya wo muri Uganda — nk'uko abanzi banjye babivuga — ko ngo ndi indiscipline kuko niyita icyamamare,
    Jyewe Biswanka, nyiri inzu y'umuziki nshya yitwa Heaven Music, ndababwira ko nzasezera mu muziki mu kwezi kwa Ukuboza uyu mwaka!

    Maze igihe kinini ntotezwa, ndetse n'abahanzi bamwe bashaka no kunyica ngo ni uko mvuga ko ndi icyamamare muri Uganda — ngo 'Mbasuszeho.'
    Namye ndi umwe mu bahanzi barwanywa cyane n'itangazamakuru rinyuza ibihuha, kandi ntanarimwe ndatuka umuntu ntatutswe mbere.

    Natwe twebwe abahanzi bahora bavuga ko turi indiscipline, intagondwa, ni twe dufatwa nabi, nyamara ari twe shingiro ry'itangazamakuru. Ese ntituri 'basic needs' mu ruganda rw'imyidagaduro? Iyo tudahari, amakuru aba ari aya bande?

    Nzababara cyane kuva mu buhanzi, ariko nari ngomba guhitamo: cyangwa nguma ndiho ntari umuhanzi, cyangwa nkaguma mu muziki ariko nkicwa n'abandi bahanzi.

    Ntekereza ko nakoze byinshi ku muziki wa Uganda. Indirimbo zanjye zizahora ziba, mfite iz'indirimbo za Noheli, iz'urukundo, iz'abakundana. Nzibukwa nka Philly Lutaaya, kuko natanze byinshi.

    Ariko se Uganda, kuki mutishimira impano zanjye nk'uko munenga cyane? Uko mbanengwa ni ko na Mowzey Radio yananenzwaga. Ariko nimunpfa, muzajya mukubitwa umunwa muvuga ngo 'yari umuhanga.'

    Mbabarira abafana banjye bazambura… ariko icyemezo nicyo!


    Niba hari icyo ushaka kongeraho cyangwa kuvugurura, mbwira rwose.

    Source : https://kasukumedia.com/biswanka-asezeye-umuziki-mu-gahinda-ngo-arahohototezwa-hari-abashaka-kumutsemba/

  • Chelsea yemerewe Kugura Jadon Sancho ku kayabo ka £25m #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yamaze guhabwa uburenganzira bwo kugura rutahizamu w'Umwongereza Jadon Sancho ku mafaranga angana na miliyoni 25 z'amapawundi (£25m), nyuma yo kuba izarangiza shampiyona iri hejuru y'umwanya wa 15 muri Premier League nk'uko biteganywa n'amasezerano y'ubwumvikane bwabaye muri Kanama.

    Aya masezerano yashyizweho ubwo Sancho yajyaga muri Chelsea mu buryo bw'agateganyo, aho byemejwe ko mu gihe iyi kipe yo mu mujyi wa Londres yaba irangije shampiyona itamanutse mu cyiciro cya kabiri, yahabwa amahitamo yo kumugumana ku giciro cyavuzwe haruguru.

    Ibi bivuze ko Chelsea ubu ifite amahitamo abiri: kugura Jadon Sancho burundu cyangwa kumusubiza muri Manchester United.

    Ikipe ya Chelsea yamaze guhabwa uburenganzira bwo kugura rutahizamu w'Umwongereza Jadon Sancho ku mafaranga angana na miliyoni 25 z'amapawundi (£25m)

    Amahitamo Chelsea ifite: Gusinyisha Sancho burundu: Chelsea iramutse ishishikajwe no gukomeza gukorana na Sancho, ishobora guhita ishyira umukono ku masezerano amugira umukinnyi wayo ku buryo buhoraho.

    Iki cyemezo gishobora kuba igisubizo kirambye ku bibazo by'Ubusatirizi byakunze kugaragara muri iyi kipe, dore ko Sancho amaze kugaragaza impinduka nziza kuva yagera muri Stamford Bridge.

    Kumusubiza muri Manchester United: Nubwo iyi kipe ifite amahirwe yo kumugumana, ishobora kandi gufata icyemezo cyo kumusubiza muri Manchester United.

    Ariko, iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zishingiye ku masezerano, kuko bishobora gusaba Chelsea kwishyura miliyoni £5 z'amapawundi nk'indishyi.

    Iyi ndishyi ni igice cy'amasezerano y'uko umukinnyi aramutse adasinyiwe burundu, hagomba kubaho ubwishyu bw'iyo ngingo.

    Sancho, wahoze ari umwe mu bakinnyi bitezweho kuzamura urwego rwa Manchester United, ntiyahiriwe n'ibihe yanyuzemo muri Old Trafford. Nyuma yo kugirana ibibazo n'umutoza Erik ten Hag, yaje kugirwa nk'igikoresho kidakoreshwa, bituma yoherezwa muri Chelsea kugira ngo yongere kwisubiza icyizere yahoranye kuva muri Dortumond.

    Sanchokuguma muri Chelsea yaba ari inyungu mu bumwe cyangwa ubundi

    Ku ruhande rwa Chelsea, kugumana Sancho byaba ari inyungu ku buryo bubiri: ubuhanga bwe mu kibuga, ndetse no mu rwego rw'ubucuruzi kuko afite izina rikomeye mu Bwongereza no hanze yabwo.

    Gusa, mu gihe iyi kipe yaba ifite gahunda yo kugura abandi bakinnyi b'ibiciro biri hejuru mu mpeshyi, ishobora gutekereza kabiri kuri iyi nkunga ya miliyoni 25.

    Biteganyijwe ko icyemezo cya nyuma kizafatwa vuba cyane, cyane ko igura n'igurishwa ry'abakinnyi rigiye gufungura imiryango. Umutoza w'iyi kipe Enzo Maresca aracyari gushaka kubaka ikipe izahatanira ibikombe mu mwaka utaha, bityo Sancho ashobora kuba igice cy'ingenzi cy'iyo ntego.

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-yemerewe-kugura-jadon-sancho-ku-kayabo-ka-25m/

  • Papa Francesco yitabye Imana ku myaka ye y'amavuko 88, asiga umurage w'urukundo n'amahoro #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, isi yose yakiriye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Papa Francesco, Umuyobozi w'ikirenga wa Kiliziya Gatolika. Uyu mushumba w'imyaka 88 y'amavuko yari amaze igihe arwaye, ndetse akaba yari aherutse kugaragara mu ruhame bwa nyuma ubwo yavugaga ijambo ryo gusezera ku mugaragaro, yibutsa abantu bose ko urukundo, imbabazi, n'ubwiyoroshye ari byo bizatuma isi irushaho kuba nziza.

    Papa Francesco yavukiye muri Argentine ku itariki ya 17 Ukuboza 1936, yitwa Jorge Mario Bergoglio. Yatorewe kuba Papa ku wa 13 Werurwe 2013, asimbura Papa Benedict XVI.

    Yanditse amateka aba Papa wa mbere ukomoka ku mugabane wa Amerika y'Epfo, ndetse n'uwa mbere w'umujesuite wabaye Papa.

    Yazanye impinduka nyinshi muri Kiliziya Gatolika, aho yashishikarije abayoboke bayo gusubira ku mizi y'ubutumwa bwa Yezu Kristu gukunda, kwita ku bakene, kurengera ibidukikije, no kwimakaza amahoro.

    Yavuze kenshi ko Kiliziya idakwiye kuba nk'urusengero rw'abera gusa, ahubwo ikwiye kuba isanamu y'ubuvuzi ku barwayi b'umutima n'abababaye.

    Papa Francesco yagaragaye nk'umuntu woroheje, utikunda, kandi wita ku bantu bose. Imvugo ye yoroheje n'ibikorwa bye byo gushyira imbere imibereho y'abantu byatumye akundwa n'abatari abakristu gusa, ahubwo n'abatandukanye mu myemerere.

    Urupfu rwe rwashegeshe imitima ya benshi. Abayoboke b'idini, abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu, n'abandi batandukanye hirya no hino ku isi bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru ibabaje, banashimira ubwitange bwe mu guteza imbere ubumuntu.

    Muri Vatican, amabendera yamanitswe mu gice cya kabiri, ndetse hateguwe imihango yo kumuherekeza ku nshuro ya nyuma izabera ku kibuga cya Saint Pierre.

    Biteganyijwe ko ibihumbi n'ibihumbi by'abakristu n'abanyacyubahiro bazitabira iyo mihango, aho bazaza kumuha icyubahiro cye cya nyuma.

    Isi izahora yibuka Papa Francesco nk'umuyobozi w'ikirenga wihariye, waharaniraga amahoro, ukuri n'ukwishyira ukizana. Nubwo umubiri we utakiri kumwe natwe, ubutumwa bwe burakomeza kubaho mu mitima ya benshi.

    Iruhuko mu mahoro, Papa Francesco uwari umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika yitabye Imana

    Source : https://kasukumedia.com/papa-francesco-yitabye-imana-ku-myaka-ye-yamavuko-88-asiga-umurage-wurukundo-namahoro/

  • Arne Slot yashimangiye agaciro ka Trent Alexander-Arnold muri Liverpool #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Liverpool, Arne Slot, yagaragaje ko adashidikanya na gato ku bwitange n'ubwitange Trent Alexander-Arnold amaze igihe agaragaza muri Liverpool, ashimangira ko ari umwe mu bakinnyi bifitemo ubudasa mu mateka y'iyi kipe.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa nyuma w'icyumweru, Slot yagize ati: 'Byaba ari urwenya kuri njyewe niba hari umuntu waba ashidikanya ku bwitange bwa Trent kuri iyi kipe.

    Amakuru yose akwiye kuba arebana n'uko yatsinze igitego n'ibihe byose by'agatangaza yagiye aha iyi kipe mu myaka ishize… arabikwiriye.'

    Slot yashimangiye ko Alexander-Arnold atari gusa umukinnyi uzi gufasha no gutanga imipira ivamo ibitego, ahubwo ko ari umuyobozi n'umukinnyi uhamye wubakiyeho ikipe.

    Yagize ati: 'Ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi cyane. Iyo ari mu kibuga, hari icyizere n'ubwoba ahereza abamurwanya. Ni umusore ukunda ikipe ye, ufite intego, kandi uharanira gutsinda buri gihe.'

    Trent Alexander-Arnold, umwe mu bakinnyi bakomotse mu ishuri ry'abato rya Liverpool, na we ntiyirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n'ahazaza he, ubwo yabazwaga niba ashobora gutandukana na Liverpool. Yagize ati: 'Navuze ko ntari bujye mu bisobanuro birebana n'ahazaza hanjye.'

    Yakomeje agaragaza ko ibihe ari kubamo ubu ari bimwe mu by'agaciro atazibagirwa mu rugendo rwe nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru. 'Ibi bihe ni iby'udushya, gutsinda ibitego, kwegukana ibikombe, ni ibintu bidasanzwe kuba muri iyi kipe,' Trent yavuze nyuma y'umukino.

    Uyu musore ukinira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza amaze kwegukana ibikombe bikomeye birimo Champions League na Premier League, kandi akaba akomeje kwibandwaho nk'umwe mu bafatiye runini ikipe ya Liverpool.

    Nubwo hari amakuru atandukanye avugwa ku hazaza he, benshi mu bafana ba Liverpool bavuga ko bamwifuza mu ikipe igihe kirekire, ndetse bamwe bemeza ko azaba kapiteni mushya igihe Jordan Henderson azaba ashoje urugendo rwe muri Anfield.

    Arne Slot yashimangiye agaciro ka Trent Alexander-Arnold muri Liverpool

    Source : https://kasukumedia.com/arne-slot-yashimangiye-agaciro-ka-trent-alexander-arnold-muri-liverpool/

  • Senateri Van Hollen ashinja ubutegetsi bwa Trump guhungabanya uburenganzira bwa buri muntu #rwanda #RwOT

    Senateri Chris Van Hollen avuga ko ibyo ubutegetsi bwa Trump bwakoze ku kibazo cya Abrego Garcia bishobora gushyira mu kaga uburenganzira bwa buri wese

    Senateri Chris Van Hollen, uherutse guhura na Kilmar Abrego Garcia, yamaganye ubutegetsi bwa Trump ku buryo bwitwaye ku kibazo cy'iyoherezwa ku ngufu ry'uyu mugabo wo muri Maryland, abwira CNN ko ibi bishobora gushyira mu kaga uburenganzira bwa buri wese ufite ubwenegihugu bw'Amerika.

    Mu kiganiro cyaciye kuri CNN ku cyumweru, Van Hollen yavuze ko uburenganzira bw'uyu mugabo bwo kuburanishwa mu mucyo burimo kwirengagizwa, kuko kugeza ubu Abrego Garcia agifungiye muri El Salvador nyuma yo koherezwayo ku buryo butemewe n'amategeko.

    'Niturenza ingohe uburenganzira bw'itegeko nshinga bw'uyu mugabo umwe, bizaba ari nko gutiza umurindi ko n'uburenganzira bwa buri wese bushobora kwirengagizwa,' ni ko Senateri Van Hollen wo muri Leta ya Maryland yabwiye Dana Bash mu kiganiro State of the Union cya CNN.

    Mu gihe Kilmar Abrego Garcia akiri muri El Salvador nyuma yo koherezwayo binyuranyije n'amategeko, Senateri Van Hollen aratabaza avuga ko kwirengagiza uburenganzira bwe ari ukwibasira Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwa buri Munyamerika.

    Van Hollen yasuye El Salvador mu cyumweru gishize, aho yabanje kwangirwa guhura na Abrego Garcia. Ariko nyuma yaje guhabwa uburenganzira bwo guhura na we ku wa kane nijoro, aho uyu mubyeyi wo muri Maryland yamubwiye ko yahungabanyijwe bikomeye n'ubuzima bwo muri gereza izwiho ubukana ya CECOT, nk'uko Van Hollen yabitangaje.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu agarutse muri Amerika, Van Hollen yavuze ko Abrego Garcia yimuriwe mu yindi gereza, aho 'ibikorwa bihoraho byo kumufunga bikaba bitagikabije cyane nk'aho yari ari mbere.'

    Nubwo White House yemeye ko koko Abrego Garcia — Umunyesalvadori wari utuye muri Amerika mu buryo butemewe n'amategeko — yoherejwe mu gihugu cye binyuranyije n'icyemezo cy'urukiko cyari cyaravuze mu 2019 ko atagomba koherezwa kubera impungenge z'ihohoterwa, ubutegetsi bwa Donald Trump n'ubwa El Salvador byatangaje ko atazagarurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bash abajije Van Hollen niba yemera ko Abrego Garcia yoherezwa igihe cyose yaciye mu nzira z'amategeko, yasubije ati: 'Nta kibazo mfite igihe cyose amategeko abigennye.'

    Van Hollen yanirengagije kunengwa, harimo no kuva kuri Guverineri wa California Gavin Newsom wo mu ishyaka rya Democratic, uvuga ko ibyo ubutegetsi bwa Trump bwakoze bidakwiye, ariko akanasaba ko iri shyaka ryibanda ku bibazo bifatika nko ku misoro no ku bukungu.

     

    Van Hollen yagize ati: 'Ntekereza ko nta na rimwe biba ari amakosa kurwanira uburenganzira bw'umuntu umwe, kuko iyo tubiretse, tuba dushyize mu kaga uburenganzira bwa buri wese.' Yongeraho ati: 'Umuntu utiteguye kurwanira Itegeko Nshinga ntakwiye kuyobora na gato.'

    Ubu ubutegetsi bwa Trump buri mu makimbirane y'amategeko arebana no koherezwa kwa Abrego Garcia, kandi buracyanga rwose kumusubiza muri Amerika.

    Senateri Van Hollen avuga ko ubutegetsi bwa Trump bunyuranya n'ibyemezo by'urukiko, ndetse ko White House nta ntambwe iri guterwa ngo ishyigikire isubizwa ry'uyu mugabo.

    'Gufasha si ukuvuga kutagira icyo ukora,' Van Hollen yabwiye Bash, avuga ku cyemezo cy'Urukiko Rukuru rwategetse ubutegetsi bwa Trump 'gufasha' mu gusubiza Abrego Garcia, ariko rutategetse ko amusubiza ku ngufu.

    Van Hollen yakomeje avuga ko abakozi ba Ambasade ya Amerika i San Salvador bamubwiye ko 'nta na kimwe bahawe n'ubutegetsi bwa Trump cyerekeye gutanga ubufasha mu kurekura Abrego Garcia.'

    White House nayo yashatse kwerekana Abrego Garcia nk'umugizi wa nabi, imushinja ko ari umwe mu bagize itsinda ry'abagizi ba nabi rya MS-13. Gusa umuryango we n'abamwunganira mu mategeko bahakanye izo mpamvu, bavuga ko atigeze abamo.

    Bash yamubajije niba Van Hollen yarigeze abaza Abrego Garcia niba koko afite cyangwa yaragize aho ahurira na MS-13, maze asubiza ati: 'Oya, sinamubajije kuko nari nzi igisubizo cye.'

    Yakomeje agira ati: 'Icyo yambwiye ni uko ababaye kandi yahungabanyijwe cyane kuba afunze kandi atigeze akora icyaha na kimwe.'

    Senateri Van Hollen yemeje ko ubutegetsi bwa Trump butigeze butanga ibimenyetso mu rukiko bifatika byerekana ko Abrego Garcia yaba afite aho ahuriye na MS-13, ahubwo ko ari amayeri yo 'guhindura insanganyamatsiko.'

    Yagize ati: 'Icyo Donald Trump ashaka ni uguhindura insanganyamatsiko. Iyo dusubiye ku byo dushaka kuganiraho ni uko we n'ubutegetsi bwe barimo kwirengagiza icyemezo cy'urukiko cyategetse ko Abrego Garcia ahabwa uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu mucyo.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/senateri-van-hollen-ashinja-ubutegetsi-bwa-trump-guhungabanya-uburenganzira-bwa-buri-muntu/

  • Senateri Dusingizemungu yasabye ko u Bubiligi bujyanwa mu nkiko kubera ibyaha bwakoreye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n'inkengero zayo, ahazwi nk'Amayaga.

    Prof Dusingizemungu yagaragaje uburyo abakoloni bambuye u Rwanda ibice byarwo, bakanakongeza urwango rwaje kuvamo na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bagomba kubiryozwa kuko ibimenyetso bihari.

    Yakomeje avuga ko mu mateka y'u Rwanda hagaragaramo ibikorwa byagiye bisenya ubumwe bw'Abanyarwanda n'umuco wabo, ibigomba kurebwaho ababigizemo uruhare bakajyanwa mu nkiko.

    Yavuze ko iyo umuntu arebye ikarika y'u Rwanda rwa mbere y'abakoloni, abona uburyo Ababiligi bahemukiye u Rwanda barwambura ibice bimwe bikomekwa kuri Uganda, ibindi bikajya kuri RDC, ibyakurikiwe no kugirira ubugome igihugu.

    Ati 'Ntekereza ko igihe kigeze ngo habe hatangwa ikirego. Dufite abadufasha b'impuguke mu mategeko. Dukwiye gutinyuka tugatanga ikirego kuko dufite abahanga babidufashamo.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yagaragaje ko ibimenyetso byo kurega Ababiligi bashegeshe u Rwanda bashyigikira ibikorwa by'amacakubiri bihari.
    Yavuze ko na we yajyaga atekereza ku buryo ubukoloni bwakoze ishyano mu Rwanda n'ubu ingaruka zabwo zikaba zikigaragara.

    Ati 'Birashoboka ko babazwa mu rwego rw'ubutabera ibyo bakoze, kuko birenze intekerezo za muntu. Ntabwo niriwe mvuga uburyo badutwaye umutima, tukagenda mu bitekerezo byabo n'ubu tukaba twumva ko ari bo bantu ba mbere, ko ari bo rugero.'

    Yifashishije ingero, Dr. Gakwenzire, yerekanye bimwe mu biri mu nyandiko, byakwifashishwa mu kurega abakoloni ku bw'urwango bakongeje mu Rwanda.

    Yatanze ingero ebyiri zo mu 1960 no mu 1961, ubwo habaga ubwicanyi bwinshi muri iyo myaka, uwari Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, muri raporo yakoze ku byabereye ku Kicukiro, akavuga ko 'nta kibazo gihari, uretse ko Abahutu bishimiye intsinzi yabo muri za komini, bakubise Abatutsi, banasambanya Abatutsikazi baho.'

    Ubwo raporo yageraga ku muyobozi mukuru (Résident), witwaga Colonel Guy Logiest yanditse ashimagiza Abahutu bafashe ku ngufu Abatutsikazi, ndetse ko bafashe inka z'Abatutsi bakazirya.

    Dr Gakwenzire akomeza avuga ko ababikoze bahorana ipfunwe ry'iryo bakoze, ariko kandi bakwiye gukurikiranwa.

    Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko bikwiye ko u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bukanakongeza amacukuburi bwajyanwa mu nkiko

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko ibimenyetso byashingirwaho Ababiligi bajyanwa mu nkiko bihari

    Abanyamayaga bongeye kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango rushyinguwemo abasaga ibihumbi 63

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Ruhango, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 38, irimo itandatu yabonetse n’indi 32 yimuwe

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr.Uwamariya Valentine, usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Ruhango yifatanije n’Abanyamayaga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abasenateri barimo na Uwizeyimana Evode, na bo bari bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars na we yari yifatanije n’Abanyamayaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-dusingizemungu-yasabye-ko-u-bubiligi-bwajyanwa-mu-nkiko