Blog

  • Rwamagana: Hibutswe abana n'abagore barenga 1080 biciwe i Sovu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025 ubwo yifatanyaga n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko i Sovu mu Murenge wa Kigabiro, ahiciwe umubare munini w'abagore n'abana.

    Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri 706 y'Abatutsi bahiciwe barimo abana 385 abagore 239 n'abagabo 82 bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kuri iri shuri rya Sovu hari hahungiye abagore n'abana nyuma y'aho abagabo n'abasore bari bamaze kwicwa ku ikubitiro.

    Yavuze ko Sovu yahoze iri muri Komine Rutonde aho yayoborwaga na Burugumesitiri Bizimana wagiye uyobora ibitero byinshi byo kwica Abatutsi.

    Ati 'Abayobozi bariho icyo gihe bagiye inama ko abana n'abagore babahuriza hamwe ku ishuri ribanza rya Sovu kugira ngo bahabarindire ariko kwari ukugira ngo babatandukanye n'abagabo, bajye babafata kungufu babasambanye ndetse bizanaborohere kubica.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko tariki ya 15 Mata Interahamwe zafungiranye abo bagore n'abana iminsi ibiri ubundi babateramo grenade n'imyotsi y'urusenda.

    Yavuze ko abakobwa bari bakiri bato n'abagore bamwe na bamwe bagiye babakuramo bakabasambanya barangiza bakabasubiza mu mashuri.

    Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigarura ubuzima mu Rwanda.

    Uwimana Assumpta watanze ubuhamya nyuma y'uko arokokeye muri Sovu, yavuze ko abagore biciwe i Sovu bicanwe agahinda kuko abenshi babanje gufatwa ku ngufu imbere y'abana babo.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yavuze ko hari ababonye ubu bwicanyi batari babasha gutanga amakuru cyangwa ngo banasabe imbabazi, asaba ko hagira igikorwa imibiri myinshi itari yaboneka ikaboneka kuko byafasha bene yo kuruhuka.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko umwihariko wo kwibuka abagore n'abana bituma hatekerezwa ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanaharanirwa ko itazongera ukundi.

    Ati 'Kwibuka rero abagore n'abana bidufasha gutanga ubutumwa bwihariye ku bakiri bato bagasobanurirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, bakumva neza kandi bagatozwa kubaha ikiremwamuntu icyo aricyo cyose nta vangura iryo riryo ryose. Bidufasha gutoza urubyiruko guharanira indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda.''

    Minisitiri Uwimana yasabye abakiri bato kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ugereranyije n'indi myaka kuri ubu iri kwiyongera cyane. Yasabye ababyeyi n'abarezi kandi kumenya ko ibyo bakora baba bigisha abana babo, abasaba kubaraga inyigisho nziza.

    Ati 'Rubyiruko ndabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri ayo ariyo yose, mwirinde amatwi y'abantu bakuru bakiboshywe bakivuga amateka agoretse ariko cyane cyane abavuga inzangano zirimo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenosisde, muharanire kubaka ubumwe yo nkingi yo kubaho n'iterambere ry'Igihugu cyacu.''

    Akarere la Rwamagana kabarizwamo inzibutso 11 zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 84. Uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.

    Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe

    Minisitiri Uwimana yasabye abakiri bato kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hibutswe-abana-n-abagore-barenga-1080-biciwe-i-sovu

  • Umuhungu w'umunyavenezuela yagize icyo avuga nyuma yo guhagarikirwa koherezwa n'uyrukiko rukuru rwa Amerika. #rwanda #RwOT

    Umunyavenezuela w'imyaka 19 wahagaritswe koherezwa ku ngufu na Urukiko Rukuru rw'Amerika (SCOTUS) yavuze uko abyumva

    Nyuma yo guhagarikwa by'agateganyo koherezwa mu gihugu cye n'itegeko ryatanzwe n'Urukiko Rukuru rw'Amerika, umusore w'imyaka 19 ukomoka muri Venezuela witwa Alessandro Paredes yaganiriye na ABC News ari mu kigo cy'imbohe giherereye muri Texas.

    'Ibi ntabwo biri gukorwa n'amategeko. Ni ibintu binyuranyije n'amategeko kandi biratunguranye,' Paredes yavuze, avuga uko byagenze ubwo bageragezaga kumwohereza ku ngufu ku wa Gatanu.

    'Batwafashe mu gitondo cya kare, nka saa kumi, badushyira mu modoka nto, bagerageza kudushyira mu ndege,' Paredes yavuze ari mu kigo cya Bluebonnet Detention Center cya ICE (Immigration and Customs Enforcement) kiri i Anson, muri Leta ya Texas.

    Paredes yavuze ko bataragera ku kibuga cy'indege, imodoka yari ibatwaye yahindukiye itunguranye, isubiza we n'abandi bari bafunzwe muri Bluebonnet.

    Mu itangazo yohereje kuri ABC News, umuvugizi w'Ibiro bya Perezida w'Amerika, Karoline Leavitt, yanenze icyemezo cy'Urukiko Rukuru cyahagaritse gahunda yo kohereza abimukira hanze y'igihugu bivuye ku mategeko y'akarere ka Northern District. Yagize ati:

    'Perezida Trump yasezeranyije Abanyamerika gukoresha uburyo bwose bwemewe n'amategeko mu kurwanya iterabwoba rikorwa n'abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n'amategeko, nk'abagize umutwe wa TdA. Twizeye ko ibyo guverinoma yakoze biri mu murongo w'amategeko kandi ko tuzatsinda ibi birego bidafite ishingiro byatanzwe n'abanyagitugu bihisha inyuma y'uburenganzira bw'abanzi b'igihugu.'

    Paredes yabwiye ABC News ko we n'abandi bategetswe gusinya urupapuro rubashyira mu mutwe w'abahezanguni.

    Ku wa Gatanu, ishyirahamwe ry'abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, ACLU, ryatanze inyandiko rivuga ko abakiriya baryo bari muri Bluebonnet bahawe n'abakozi ba Immigration. Iyo nyandiko yitwa 'Notice and Warrant of Apprehension and Removal under the Alien Enemies Act', yagiraga iti:

    'Wasanze uri… umwe mu bagize umutwe wa Tren de Aragua.'

    Paredes yagize ati:

    'Baturemeye gusinya urupapuro hano, rwemeza ko turi mu itsinda ry'abagizi ba nabi. Baraturemereza, baraduhatira gusinya.'

    Stephen Miller, ushinzwe umutekano muri Amerika ku bwa Trump, yasubije kuri X (Twitter) ubutumwa bw'umunyamakuru wa FOX News bwarimo urutonde bivugwa ko rwaturutse muri DHS, rw'abagize umutwe wa TdA bakekwaho, bafungiye muri Texas kandi bari gutegurirwa koherezwa mbere y'uko SCOTUS ihagarika gahunda.

    Urwo rutonde rwariho izina n'ifoto ya Paredes, ruvuga ko yemejwe nk'umunyamuryango wa TdA, kandi ko akurikiranyweho ibyaha birimo 'gukubita no gukomeretsa akoresheje intwaro, kwerekana imbunda no kuyerekeza ku muntu.' Hari n'amafoto y'ibishushanyo afite ku mubiri: igitaramo n'isaha.

    Miller yagize ati:

    'Aba ni bo ba Demokrate barwanira ngo bagume mu baturanyi banyu,' asubiza ubutumwa bwa X.

    Iperereza ryakozwe ku nyandiko z'urukiko ryagaragaje ko hari ikirego kimwe cyaregewe kuri Paredes muri Leta ya South Carolina, aho akurikiranyweho 'kwereka imbunda umuntu' mu kwezi kwa Gashyantare. Urubanza ruracyakomeje, kandi Paredes azongera kwitaba urukiko muri Kanama.

    Nk'uko televiziyo WCIV ikorana na ABC News ibivuga, Paredes yiyemereye mu buyobozi ku bijyanye n'icyaha cy'imbunda, afungirwa mu kigo Al Cannon Detention Center kiri mu karere ka Charleston, muri South Carolina, muri Gashyantare. Urubuga rwa ICE rugaragaza ko Paredes afungiye kuri Bluebonnet Detention Center.

    Nyina wa Paredes, biciye ku mwunganizi we mu mategeko, yahakanye ibyo umuhungu we aregwa byo kuba muri TdA.

    Yagize ati:

    'Umuhungu wanjye afite imyaka 19 gusa. Yari umunyeshuri mwiza, umukinnyi wa ruhago w'impano, kandi akunda umuryango we. Ni umukatolika w'ukuri. Akunda Imana kandi abyerekana no ku mubiri we — afite agashusho k'umusaraba kanini kerekana ukwiyemeza kwe gukomeye mu kwizera Imana.'

    Yongeyeho ati:

    'Si umwicanyi cyangwa umwiyahuzi. Ndifuza ko umuhungu wanjye asubizwa muri Venezuela. Ndabinginze, ntimumwohereze muri El Salvador — igihugu atazi, kandi aho yahura n'akaga gakomeye nta n'umwe amuzi.'

    Mbere muri uku kwezi, Urukiko Rukuru rwa Amerika rwakuyeho itegeko ryari ribuza kohereza abimukira binyuze ku mategeko ya Alien Enemies Act (AEA), rutegeka ko umuntu wese ushaka koherezwa hanze y'igihugu agomba guhabwa uburyo bwo kwiregura mu buryo bwemewe n'amategeko.

    ACLU ku wa Gatanu yavuze ko abimukira b'Abanyavenezuela bafungiye muri Texas bashobora koherezwa mu buryo bunyuranyije n'iri tegeko, kuko batamenyeshejwe bihagije kandi nta gihe bahawe gihagije cyo kwiregura, ibyo bikaba bihabanye n'intego y'urukiko.

    ABC News yabajije Paredes niba atinya koherezwa muri El Salvador, asubiza ati:

    'Birandenze ubwoba. Twebwe n'abandi dufunganywe hano ntiduturutse muri El Salvador.'

    Yongeyeho ati:

    'Dufite impungenge ko twese bashobora kudohereza muri El Salvador, kandi nyamara nta n'umwe wacu uhasanzwe. Abenshi hano nta cyaha na kimwe bafite, nta n'itike y'amande yo mu muhanda.'

    'Harimo n'abari munsi y'imyaka y'ubukure,' Paredes yakomeje. 'Hari n'abantu bafite ubumuga barimo n'uri iruhande rwanjye.'

    Paredes yavuze ko nta makuru yahawe ku wa Gatanu, kandi kugeza ubu ntarabona ibisobanuro n'abashinzwe kumucunga.

    'Batubwira ko nabo batazi icyo bavuga, ntibaduha amakuru ayo ari yo yose,' Paredes yagize ati.

    Yasoje agira ati:

    'Dushaka ubutabera, turi abantu, dufite uburenganzira bwa muntu. Icyo dushaka gusa ni ukugaruka mu gihugu cyacu.'

    Source : https://kasukumedia.com/umuhungu-wumunyavenezuela-yagize-icyo-avuga-nyuma-yo-guhagarikirwa-koherezwa-nuyrukiko-rukuru-rwa-amerika/

  • Rubavu: Ubucuruzi bw'amakara yambutswa umupaka mu buryo butemewe buhangayikishije ubuyobozi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE nyuma y'uko hari bamwe mu baturage bamaze iminsi bavuga ko ubuyobozi bwabahagarikiye ubucuruzi bw'amakara.

    Aba baturage biganjemo abo mu Mirenge ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko babangamiwe n'ubuyobozi bwabahagaritse gukora ubucuruzi bw'amakara.

    Umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe witwa Twizerimana Jean de Dieu, avuga ko kuba yarafungiwe ubucuruzi bw'amakara byamugizeho ingaruka zo kuba atakibasha kwita ku muryango uko bikwiriye.

    Ati 'Maze imyaka 15 ncuruza amakara, aho natangiriye ku bihumbi 40 Frw nahawe twimuwe mu nkengero za Gishwati ndakora, nari ngeze ku ishoramari rya Miliyoni 2 Frw, navuye mu nzu y'imbaho njya mu mabati nishyuriraga abana ishuri ariko natunguwe no gufungirwa ububiko ngo sinemerewe kuyacuruza, byangizeho ingaruka mu mibereho.'

    Imanizabayo Vestine ati 'Nacuruzaga agafuka k'amakara ngo nite ku mwana wanjye, none baramfungiye ngo sinemerewe gucuruza, ubu mbayeho nabi ku buryo no kuziyishyurira ubwisungane mu kwivuza bikiri imbogamizi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi buhangayikishijwe n'abaturage bashaka gucuruza mu buryo bunyuranyije n'amategeko agenga imipaka, bajyana amakara muri RDC.

    Ati “Biganjemo abo mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Cyanzarwe. Byaduteye gusaba abayobozi b'imirenge guhagarika ibyo bikorwa byose, ibicuruzwa bikanyuzwa mu nzira zemewe (Imipaka), ariko haramutse hari aho byakozwe bidaciye mu mucyo twazabisuzuma.”

    Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi butabujije abaturage kwambutsa amakara, ahubwo agaragaza ko icyari gihangayikishije bashaka guca ari ukuyanyuza mu nzira zitemewe.

    Meya Mulindwa yagaragaje ko abaturage bize amayeri akomeye kandi bayatahuye, bagatangira kwegereza ububiko bw'amakara ku mupaka, ku buryo bayegereza n'ahantu hataba abakiriya bayo kugira ngo bacungane n'inzego bayambutse mu byiciro, ariko mu buryo butemewe.

    Kuri Meya Mulindwa asanga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe nabi budindiza iterambere ry'Igihugu, kuko ababwijanditsemo banyereza imisoro, bikaba binateza kwangiriza ibidukikije.

    Ububiko bwinshi bw’amakara mu murenge wa Cyanzarwe bwashyizweho ingufuri n’ubuyobozi

    Twizerimana Jean de Dieu, avuga ko kuba yarafungiwe ubucuruzi bw'amakara byamugizeho ingaruka

    Imanizabayo Vestine wacuruzaga avuga ko ubuzima bumugoye nyuma yo gufungirwa

    Meya Mulindwa yavuze ko bashaka guca ubucuruzi bw’amakara butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ubucuruzi-bw-amakara-yambutswa-umupaka-mu-buryo-butemewe

  • U Bubiligi: Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Bruges bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Bitandukanye n'uko Abanyarwanda n'inshuti zabo b'i Liège bangiwe gukora igikorwa cyo kwibuka mu nzu y'ubuyobozi bukuru bw'uyu mujyi, abatuye i Bruges bo bemerewe gukora urugendo rwo kwibuka bafite byibura umutekano wa Polisi y'uyu mujyi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2025.

    Yvette Umutangana Uhagarariye Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye i Bruges, bategura iki gikorwa buri mwaka, yasabye ko abantu bakwiriye gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo, bikabaha imbaraga zo kurwanya ikibi no guhangana n'abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside.

    Ati 'Murabizi barahari haba mu Bubiligi no mu bindi bihugu ni benshi, icyakora ntabwo baturusha imbaraga nubwo baturusha kuvuga. Mwabibonye i Liège ntabwo bemerewe gukora urugendo rwo kwibuka, hano nubwo baruduhaye ariko hari ibindi batwimye kandi dufititiye uburenganzira. Icyakora abacu tuzabibuka mu buryo bwose bushoboka.'

    Umutangana yagaragaje ko imyaka 31 ishize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe, rwari urugendo rukomeye mu kwiyubaka, agaragaza ko nubwo abarokotse bahorana igikomere, bakwiriye gukomera, bakumva ko nubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside, abarokotse batazatuma bibagirana na rimwe.

    Ati 'Ni ikintu gikomeye cyane cyo kumva ko ubereyeho undi ntabwo uriho ku bwawe gusa ahubwo ubereyeho n'uwawe wishwe azira ubusa. Ndasaba nkomeje ko mugomba gukomeza urugamba. Ntitugomba kwemera ko abantu bafata ibintu uko bitari. Turi ururimi rw'abacu.'

    Ibiro bya Komine ya Bruges byafunze imiryango, ntihagira umuyobozi n'umwe uhagaragara

    Muri iki gikorwa Abanyarwanda bimwe ibiro bya Komine ya Bruges kugira ngo hakorerwemo ibiganiro byo kwibuka nk'uko bisanzwe, ndetse ntihagira n'umuyobozi n'umwe wifatanya na bo.

    Umutangana yagaragaje ko nubwo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kudashidikanywaho, bibabaje kubona hari abakiyikerensa.

    Yagarutse kuri Burugumesitiri wa Komini ya Bruges wanze kwifatanya n'Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka nk'uko byari biteganyijwe, kuko yari yarabyemeye ashyirwa kuri gahunda.

    Ati 'Ni ukuvuga ko dufite urugendo rukomeye rwo kumenyekanisha amateka yaranze u Rwanda, ndetse mbakomeza kugira ngo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari hose, ntatinye kuvuga amateka y'ibyamubayeho […]. Ntituzatezuka kwibuka abacu. Tuzabibuka imyaka yose.'

    Ubwo ku wa 12 Mata 2024, ahitwa Park d'Avroy mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, Abanyarwanda n'inshuti zabo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa Liège bwanze kwifatanya na bo.

    Umutangana yasabye ko abantu bakwiriye gutandukanya politiki no kwibuka Jenoside jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ati: 'Iyo twibuka tuba twibuka abacu bishwe ntabwo tuba dukora politiki.'

    Uhagarariye IBUKA, Twagira Mutabazi Eugène, yavuze ko ibyakozwe n'Ababiligi bidakwiriye guca Abanyarwanda intege ahubwo bikwiriye kubongerera imbaraga zo guhangana n'ibikorwa bigamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagarutse ku buryo ubwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bakoraga urugendo rwo kwibuka wabonaga ko abaturage bari Mujyi wa Bruges, bo bari mu buzima bwabo busanzwe, yibutsa ko ari na ko byari bimeze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ' Ibyo byose ntabwo bitandukanye n'ibyo twanyuzemo kiriya gihe. Muri biriya bihe batwirukagaho badutema, uyu munsi baduhejeje hanze ntabwo dushobora kwinjira mu nzu. Ni nk'aho twahawe akato. Ariko nta kibazo turahari, kuba dukoze uru rugendo twerekanye ko duhari. Uyu munsi ntibadukinguriye ariko ubutaha byanga bikunze bazakingura.'

    Yagaragaje ko uyu mwaka bagize imbogamizi nyinshi zibangamira Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko agaragaza ko ari ibintu bidakwiriye kuko kwibuka ntaho bihurira na politiki.

    Ati 'Kubona batubuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bihahamura abarokotse. Bituma dusubira inyuma. Icyakora ntibizaduca intege. Abatwishe babikoze banategura ibikorwa byo guhakana. Ibi ni ibisanzwe tuzabicamo neza.'

    Deo Mazina uhagarariye ishyirahamwe RESIRG, mu yagarutse ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko bihera mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga bakanameneshwa, mu 1994 biza ari rurangiza.

    Ati 'Aho Abatutsi bishwe hakoreshejwe imihoro, amafuni, ibyuma, amasuka, ubuhiri, udufuni n'ibindi, abagore bakorerwa ibyamfurambi, mbere y'uko bicwa.'

    Mazina yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside bikorewe i Bruges ari uburyo bwo kongera gutekereza kuri ayo mateka ngo bayasangize n'undi ushaka kubyumva, kugira ngo bitazongera kubaho.

    Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bruges cyaranzwe n'ibice bibiri, aho
    cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka, hakurikiraho umugoroba wo kwibuka waranewe n'ibiganiro n'ubuhamya bwatanzwe na Claudine Mukakinani.

    Ni igikorwa kandi cyaranzwe n'ubutumwa bw'abana bagaragaje ko nubwo batamenye bamwe bo mu miryango yabo, bashibutse ngo buse ikivi.

    Yvette Umutangana Uhagarariye Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye Bruges

    Umuhanzi Marc Pieters ni we waririmbye muri iki gikorwa

    Twagira Mutabazi Eugène, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice – Belgique yavuze ko ibyakozwe n'Ababiligi bidakwiriye guca Abanyarwanda intege ahubwo bikwiriye kubongerera imbaraga zo guhangana n'ibikorwa bigamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi

    Deo Mazina uhagarariye Ishyirahamwe RESIRG, yagarutse ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igikorwa cyayobowe na Rukundo Richard


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyarwanda-batuye-mu-mujyi-wa-bruges-bibutse-jenoside-yakorewe

  • Eddy Kenzo avuze amagambo akomeye kuri Phiona Nyamutoro; 'Akwiriye Ishimwe!' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Igihugu ushinzwe Amabuye y'Agaciro, Phiona Nyamutoro, yasangije abamukurikira amashusho y'ibihe byihariye byabereye inyuma y'amarushanwa (behind-the-scenes) ubwo yakoranaga na Eddy Kenzo mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya yise Nkulowozaako.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nyamutoro yakinnye ku mugozi w'urwenya avuga ko yahise yinjira mu mwuga w'uyobora amashusho (director) atabiteguye kandi nta gihembo ahawe.

    Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro

    Yagize ati:
    'Hari uwari ukwiye kumburira hakiri kare ko rimwe nzisanga ndi umuyobozi w'amashusho utishyurwa mu by'inyuma y'amarushanwa!!!'

    Yakomereje ku rwenya agaragaza ko atangiye kugera ku rwego rw'umwuga, asetsa Beta, umujyanama wa Eddy Kenzo umaze igihe kinini amufasha:

    'Ariko se Manager Beta, fata umwanzuro kare kuko serivisi zanjye zigiye kuba iz'ababigize umwuga. Wenda ugomba gutangira guhindura urutonde rw'abishyurwa mbere y'uko ntangira kugura menshi!'

    Nubwo yabivuze mu buryo bw'urwenya, biragaragara ko hagati ya Kenzo na Nyamutoro hari umubano ukomeye wubakiye ku bufatanye n'ubwumvikane. Bombi bashyize ahagaragara umubano wabo mu ruhame umwaka ushize nyuma y'umuhango w'ibanga wa kukyala.

    Uyu mubano umaze no gutanga imbuto, kuko bafitanye umwana w'umuhungu, kandi ntibagira ipfunwe ryo kwerekana urukundo rwabo haba kuri internet cyangwa mu bitaramo rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-avuze-amagambo-akomeye-kuri-phiona-nyamutoro-akwiriye-ishimwe/

  • Ngoma: Hasobanuwe uruhare rw'imodoka ya Cyasa mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibungo – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma. Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani yabonetse mu mirenge ya Kibungo na Remera.

    Habimana Emmanuel bitaga Cyasa kuri ubu wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imodoka yakoreshaga atunda imibiri y'Abatutsi kuri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo nka kimwe mu bimenyetso byifashishwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndayisenga Simon Pierre watanze ubuhamya, yavuze ko Cyasa ari we watangije Jenoside muri Kibungo ndetse anafasha izindi nterahamwe mu kuzitwara mu modoka zigiye kwica mu bice bitandukanye.

    Uyu mugabo ngo imodoka ye ni na yo yakoreshwaga mu gutunda imirambo iyijyana mu byobo bitandukanye mu rwego rwo kujijisha ko bari gukora ubwicanyi.

    Ati 'Ahagana saa Saba ni bwo twumvise isasu rimwe gusa bavugaga ko ari Cyasa warirashe kugira ngo arabure bagenzi be ngo batangire bice, baraje bagota kiriya kigo cyose cya Economat bucece bararasa abantu twese dukwira imishwaro, dutangira kwiruka njye nihisha ahantu mu gikoni.''

    Ndayisenga yavuze uburyo bagiye bamwicira mu maso bamwe mu bavandimwe be, inshuti ze n'abandi benshi bagiye bica areba n'amaso ye, kugeza ubwo ahasohotse agenda yihishahisha kugeza ubwo ageze i Burundi mu nkambi.

    Yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigatuma yongera kubonana na Mama we, yavuze ko kuri ubu yamaze kwiyubaka aho afite umugore n'abana babiri, kuri ubu afite ibisigisigi bya Jenoside birimo kuvunika imbavu n'ibindi.

    Karasira Theophille uvuka muri Kibungo we yavuze ko imodoka yatwaraga amatafari kera kuri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo, yifashishijwe cyane na Cyasa mu gutwara Interahamwe zigiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye aho yari ikimenyabose.

    Yagize ati 'Mu gihe cya Jenoside rero iyi kamyo ya Cyasa yatwarwaga n'umushoferi witwa Canisius, yaranabyireze arabyemera, yatwaragamo Interahamwe zikajya kwica hirya no hino. Ubundi igakoreshwa hatundwa imirambo ikavanwa ahari Komini Birenga no kuri Economat bakaza bakayishyira mu byobo byari hano hari urwibutso byacukuwe bashaka amatafari.''

    Yavuze ko kuba iyi modoka iri ku rwibutso rwa Kibungo bayibona nka kimwe mu bimenyetso simusiga byifashishijwe mu kwica Abatutsi hirya no hino mu bice bitandukanye byo muri Kibungo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro avuga ko Leta y'u Rwanda yagerageje gutanga ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca. Yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yivuye inyuma kugira ngo ntizongere kuba.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwemo indi mibiri umunani yabonetse mu mirenge ya Kibungo na Remera.

    Imodoka ya Cyasa yagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo

    Kuri ubu iyi modoka iri ku Rwibutso rwa Kibungo nka kimwe mu kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace

    Habimana Emmanuel uzwi nka Cyasa yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana yasabye buri wese kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

    Ndayisenga Simon Pierre yavuze ko isasu rya mbere ryarashwe muri Kibungo ryarashwe na Cyasa kugira ngo n'abandi batangire kwica

    Hashyinguwe imibiri umunani mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hasobanuwe-uruhare-rw-imodoka-ya-cyasa-mu-gutiza-umurindi-jenoside

  • Doha: Hategerejwe umwanzuro ukomeye urava mu biganiro byahuje Leta ya RDC na AFC/M23 #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye ko i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro biziguye hagati y'ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho.

    Aya makuru yatangajwe n'Ikigo cy'Itangazamakuru mpuzamahanga cy'Abafaransa, RFI, cyavuze ko ibiganiro bimaze iminsi ine bikomeje hagati y'impande zombi, bikaba bibera mu ibanga i Doha, umurwa mukuru wa Qatar.

    Ibiganiro bikomeje mu gihe impande zombi zinyuza ubutumwa bwazo ku muhuza, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nk'uko RFI yakomeje ibitangaza.

    Nubwo hari igihe cyari gishize impande zombi zidahuza, iyi radiyo yemeza ko hari intambwe imaze guterwa kuko hari bimwe mu byo baganiriyeho bamaze kumvikana.

    Harimo no gutegura inyandiko ihuriweho, nubwo hataramenyekana niba izashyirwa ahagaragara nk'amasezerano yo guhagarika imirwano cyangwa niba izaguma mu bwiru.

    Ibi biganiro byatangiye nyuma y'uko umutwe wa M23 wafashe imijyi itandukanye irimo nka Goma na Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu byateje impungenge nyinshi mu karere.

    Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, wari waravuze ko atazigera yicarana n'umutwe wa M23, yaje kwemera kujya mu biganiro nyuma y'uko Sheikh Tamim bin Hamad abaye umuhuza hagati ye na Perezida w'u Rwanda ku itariki ya 18 Werurwe 2025.

    AFC/M23 yifuza ko ikibazo cyayo n'ubutegetsi bwa Kinshasa kitavangwa n'umubano mubi hagati ya RDC n'u Rwanda, ariko Leta ya RDC yo ikomeje gushinja iri huriro kuba igikoresho cy'u Rwanda, ibyo AFC ihakana yivuye inyuma.

    Mu biganiro biri kubera i Doha, Leta ya RDC yasabye ko AFC/M23 iva mu duce twose yafashe mu Burasirazuba bwa Congo, ariko AFC yo yagaragaje ko ibyo bidashoboka burundu, yemeza gusa ko yavuye mu mujyi wa Walikale.

    Iri huriro risaba Leta ya RDC: Gukuraho igihano cy'urupfu cyahawe bamwe mu bayobozi baryo; Gufungura abanyamuryango baryo bafungiwe i Kinshasa; Gusubiza ingabo za SADC ziri muri Kivu y'Amajyaruguru iwabo.

    Ibi byose ariko ntibiragerwaho, bikaba bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye ruracyari rurerure nubwo intambwe ya mbere yatewe.

    Hategerejwe umwanzuro ukomeye urava mu biganiro byahuje Leta ya RDC na AFC/M23

    Source : https://kasukumedia.com/doha-hategerejwe-umwanzuro-ukomeye-urava-mu-biganiro-byahuje-leta-ya-rdc-na-afc-m23/

  • Rutsiro: Inkuba yahitanye umugore wari iwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Magaba ho mu Mudugudu wa Gakomeye, kuri uyu wa 20 Mata 2025 mu masaha ashyira Saa Saba z'amanywa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uru rupfu rwatunguranye.

    Ati “Uru rupfu rwatunguranye mu mvura yagwaga ubwo inkuba yakubitaga umudamu witwa Izabayo wari iwe mu rugo ahita apfa, yasize abana babiri n'umugabo.”

    Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y'Akarere ka Rutsiro yibasirwa n'inkuba, muri ibi bihe by'imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by'ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y'ibiti.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu rugo rwe, hategerejwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ngo ruhagere rukore iperereza ku cyateye urupfu, umurambo ubone kujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minema, ACP. Egide Mugwiza aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo by'umwihariko mu bice by'icyaro, kuko mu bice by'imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.

    Umugore wo mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita apfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yahitanye-umugore-wari-iwe

  • Ubutegetsi bw'i Kinshasa bwafatiye ibihano bikomeye Joseph Kabila nyuma y'urugendo rwe i Goma #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n'umutwe wa AFC/M23, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafashe icyemezo gikakaye cyo guhagarika ishyaka rye PPRD, ndetse bunafatira imitungo ye.

    Ni ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Shabani Lukoo Bihanga.

    Umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z'ubutegetsi, rivuga ko Kabila agiye gukurikiranwa n'ubutabera kubera icyaha ashinjwa cyo kugambanira igihugu.

    Muri iryo tangazo, Leta yavuze ko yafatiye imitungo yimukanwa n'itimukanwa ya Kabila mu bice birimo Kingakati, Kashamata, n'ahandi.

    Byongeye, ibikorwa by'ishyaka rye, Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), byahagaritswe mu gihugu hose, kubera uruhare ruvugwa perezida waryo yaba afite mu ntambara irimo kuba mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ubutegetsi bwanavuze ko ingendo n'ibikorwa by'abanyapolitiki n'abandi bose bakorana na Kabila bigomba kugenzurwa no kugabanywa, mu rwego rwo gukumira ibikorwa byiswe ko bishobora guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Iryo tangazo rinavuga ko icyemezo cyo kujya i Goma cyafashwe na Kabila ari ubugambanyi ku rwego rwo hejuru, kuko yakoze urugendo mu gace kagenzurwa n'umutwe wa M23.

    Umutwe ushinjwa intambara n'ibikorwa byo guhungabanya umutekano, kandi ukaba ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma, ndetse n'ibindi bice byinshi byo muri Kivu y'Amajyepfo n'Amajyaruguru.

    Kugeza ubu, ishyaka PPRD nta tangazo rirashyira hanze ku ngamba Leta yarifatiye. Joseph Kabila yayoboye RDC imyaka 18, kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi. Uru ruzinduko rwe rufashwe nk'urwongereye ubushyamirane hagati ye n'ubutegetsi buriho.

    Ubutegetsi bw'i Kinshasa bwafatiye ibihano bikomeye Joseph Kabila nyuma y'urugendo rwe i Goma

    Source : https://kasukumedia.com/ubutegetsi-bwi-kinshasa-bwafatiye-ibihano-bikomeye-joseph-kabila-nyuma-yurugendo-rwe-i-goma/

  • Sadate Munyakazi yamaganye abasakaza amakuru y'imibereho bwite y'uwari Meya wa Nyanza #rwanda #RwOT

    Sadate Munyakazi yamaganye abasakaza amakuru y'imibereho bwite y'uwari Meya wa Nyanza

    Mu magambo ye bwite yanyujije ku rubuga rwa X-Space (rwahoze ari Twitter), Sadate Munyakazi yagize ati: 'Mwaramutse aba hano, maze iminsi mbona kuri iyi mihanda amakuru anyuranye menshi avuga ku wari Meya w'Akarere ka Nyanza.

    Abenshi nabonaga mwandika ku mibanire ye n'uwo bivugwa ko bakundana (niba banakundana, njye simbizi, kandi si n'ikibazo). Ibyo byahindutse inkuru.

    Sinigeze nganira na we ngo menye byinshi kuri uwo mugore ugaragara nk'aho bakundana, kuko ntibyandebaga, nta na deal ibyara amafaranga nabibonagamo ngo ntegereho umwanya. Icyo nshaka kuvugaho ni ibi bikurikira:

    1. Kuki Abanyarwanda dukunda kuvuga no gukina ku mubyimba umuntu uri mu kaga, kandi igihe yari ku butegetsi twamubonaga tukamusuhuza twunamye, tumwita 'Nyakubahwa'?

    2. Kuki tuvuga imibereho bwite y'abandi bantu, bikaducira ishabure, tugashishikara, tugata n'isura?

    Ibisubizo natekereje:

    • Muri abatindi

    • Muraciriritse

    • Muri imburamukoro

    • Muri barwivanga

    • Muri abagome

    Birababaje kubona abantu bahora mu matiku, inzangano, ubujajwa, ububwa n'ibindi bisa nabyo. Mwaretse tukaganira kuri business, ikoranabuhanga, iterambere, udushya n'ibindi nkabyo, aho kwivanga mu buzima bw'abandi?

    Niba ari cyo cyatumye yirukanwa ku mirimo ye, uyu munsi murimo kumutuka, ariko ejo ashobora kwandikwa mu mateka nk'umuntu wagize urukundo rurenze, rukamugeza n'aho yitangira uwo akunda.

    Nimugende gake, mugire ubupfura. Birababaje kugira injajwa, abany'amashyari, abatindi muri sosiyete. Ibyo kwamagana sibyo kurebera.

    Ubuzima bwite bwa muntu bugomba kubahwa. Mbisubiyemo neza: bugomba kubahwa.'

    Source : https://kasukumedia.com/sadate-munyakazi-yamaganye-abasakaza-amakuru-yimibereho-bwite-yuwari-meya-wa-nyanza/