Blog

  • Manchester United iyoboye amakipe mu rugamba rwo gushaka Matheus Cunha wa Wolves #rwanda #RwOT

    Manchester United ni yo kipe iri imbere y'izindi mu rugamba rwo gushaka umukinnyi wo hagati asatira izamu, Matheus Cunha, ukinira Wolverhampton Wanderers. Iyi kipe yo muri Premier League yihutiye gutangira ibiganiro ku ruhande rw'uyu mukinnyi kugira ngo itanguranwe n'andi makipe amwifuza, dore ko hari ingingo y'irekurwa ku masezerano ye ingana na miliyoni £62.5 ishobora gukurura andi makipe yo ku rwego rwo hejuru.

    Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati y'impande zombi byatangiye kandi ko hari icyizere cyinshi nyuma y'iyo ntangiriro.

    Manchester United ngo yerekanye umushinga ifite mu gihe kiri imbere, wibanda ku kubaka ikipe ikomeye izasubira ku rwego rwo guhatanira ibikombe mu buryo buhoraho.

    Manchester United iyoboye amakipe mu rugamba rwo gushaka Matheus Cunha wa Wolves 

    Uyu mushinga ngo wagaragaje icyerekezo gishya cy'iyi kipe, by'umwihariko mu mikinire n'imikoreshereze y'abakinnyi bakiri bato bafite impano.

    Matheus Cunha w'imyaka 25 yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Wolves muri uyu mwaka w'imikino, aho yigaragaje nk'umukinnyi wihuta, uzi gucenga ndetse no gutsinda ibitego mu buryo butandukanye.

    Uyu musore ukomoka muri Brazil amaze igihe kinini akurikirwa n'amakipe akomeye yo mu Bwongereza ndetse no ku mugabane w'u Burayi.

    Manchester United irashaka gukomeza kongera imbaraga mu busatirizi, cyane cyane nyuma y'igihe kirekire cyagaragayeho ibura ry'umusaruro ugaragara mu kibuga.

    Abatoza ba United bemeza ko Matheus Cunha ashobora kuba igisubizo cy'ibibazo byabo byagaragaye ku murongo w'imbere, dore ko ari umukinnyi ushobora gukina mu myanya myinshi y'ubusatirizi.

    Matheus Cunha w'imyaka 25 yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Wolves muri uyu mwaka w'imikino, aho yigaragaje nk'umukinnyi wihuta, uzi gucenga ndetse no gutsinda ibitego mu buryo butandukanye

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ibiganiro bizakomereza ku buryo bwo kwishyura ayo mafaranga ya miliyoni £62.5, ndetse n'amasezerano Matheus Cunha yazasinywa igihe ibintu byose byaba byumvikanyweho.

    Nubwo andi makipe nka Atletico Madrid na PSG bivugwa ko yamushidikanyagaho, Manchester United ni yo isa n'iyamwegereye cyane muri iki gihe.

    Iki ni ikimenyetso cy'uko Manchester United ishaka gusubira ku rwego rwo hejuru, ishyira imbere kugura abakinnyi bujuje ibisabwa, kandi biteguye guhangana n'umuvuduko n'imbaraga bisabwa muri Premier League.

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-iyoboye-amakipe-mu-rugamba-rwo-gushaka-matheus-cunha-wa-wolves/

  • Nyuma y'urupfu rwa Papa Francis hagiye gukurikiraho iki? – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwe rwabaye ku itariki 20 Mata ku Cyumweru cya Pasika nyuma y'uko yari yasomye misa ya Pasika afite intege nke.

    Nyuma y'urupfu rwe nk'undi uwo ari we wese hatangira gutegurwa imihango yo kumuherekeza bwa nyuma ariko no gushaka umusimbura we.

    Papa Francis yari amaze imyaka 12 ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba yari uwa 266 mu bayoboye Kiliziya.

    Iyo Papa apfuye yari akiri mu nshingano urupfu rwe rwemezwa n'umwe mu bakaridinali bakora mu ishami rishinzwe urugo rwe rizwi nka 'Camerlengo' noneho akabimenyesha abandi bakaridinali bakabona kubitangariza Isi yose.

    Ibyo byose ariko ni imihango ikurikiraho kuko urupfu rwe ruba rwabanje kwemezwa n'abaganga.

    Nyuma yo gutangaza urupfu rw'umushumba wa Kiliziya Gatolika hakurikiraho ikiriyo kimara iminsi icyenda kizwi nka 'Novendiale'.

    Icyo gihe umubiri wa Papa witabye Imana uba wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero wambitswe imyenda y'abapapa ndetse wahawe umugisha noneho abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi bakaza kumusezeraho bwa nyuma.

    Umuhango nyir'izina wo kumushyingura ukorwa hagati y'iminsi ine n'itandatu kumusezeraho bibaye ukayoborwa n'inama y'abakaridinali.

    Abapapa ba Kiliziya Gatolika bashyingurwa ahitwa 'Grotte du Vatican' ahari muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero isanzwe ari ingoro ya Papa.

    Gusa, birashoboka ko Papa Francis atariho we azashyingurwa kuko mu 2023 yabwiye Televiziyo yitwa Noticieros Televisa yo muri Mexique ko yifuza kuzashyingurwa muri Bazilika akunda kuruta izindi yitwa Sainte Marie Maggiore na yo iri i Roma.

    Papa Francis kandi yasabye ko azashyingurwa mu isanduku isanzwe ikozwe mu giti kimwe n'ikinyabutabire cya 'zinc' mu gihe abandi bagiye bashyingurwa mu isanduku ikozwe mu moko abiri atandukanye y'ibiti hamwe na 'zinc'.

    Muri icyo gihe cyo gusezera kuri Papa, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi buba buri mu maboko y'abakaridinali mu gihe kizwi nka 'Sede Vacante' bivuze umwanya utarimo umuntu.

    Hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu Papa witabye Imana amaze gushyingurwa, abakaridinali bakora inama izwi ku izina 'Conclave' ibera mu muhezo mu cyumba kizwi nka 'Chapelle 16' kiri muri Basilika ya Mutagatifu Petero.

    Papa atorwa n'abakaridinali 120 bari munsi y'imyaka 80.

    Magingo aya Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 138 hirya no hino ku Isi bakiri mu nshingano ariko bose hamwe n'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ni 240.

    Ni ukuvuga ko Papa mu gihe atora abandi bakaridinali yita ku ihame ry'uko buri gihe Kiliziya Gatolika iba ifite abagera ku 120 batarengeje imyaka 80.

    'Conclave' ntabwo iba rimwe ngo ihite irangira kuko abakaridinali bakomeza guhurira muri 'Chapelle 16' bagakora amatora kugeza igihe Papa mushya abonekeye.

    Nta minsi igenwe 'Conclave' gusa inyinshi mu zagiye ziba zamaraga hagati y'umunsi umwe n'itanu, aho buri munsi haba hakorwa amatora inshuro enye, abiri mu gitondo n'andi abiri nyuma ya saa sita.

    Hashobora kuba amatora inshuro runaka hakabura umwe mu bakaridinali ugira ⅔ by'amajwi ngo atsinde bagasubiramo kugeza abonetse.

    Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi noneho bagakora irindi tora ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.

    Muri icyo gihe ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba huzuye abakirisitu Gatolika benshi bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.

    Buri uko abakaridinali barangije itora ariko ntihagire ugira ⅔ by'amajwi ngo yemezwe nka Papa, bafata impapuro batoreteyeho bakazicagagura bakazivanga n'amarangi y'umukara bakazitwika noneho ahazamukira umwotsi ukahagera ari umukara.

    Uwo mwotsi w'umukara ugaragara uva muri 'Chapelle 16' uba utanga ikimenyetso kuri ba bakirisitu bari ku mbuga n'abandi ko nta Papa ubashije gutorwa mu itora rirangiye. Ibyo bikorwa inshuro runaka kugeza igihe Papa atorewe.

    Iyo Papa atowe noneho bafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n'amarangi y'umweru noneho hakazamuka umwotsi w'umweru bisobanuye ko Papa noneho maze gutorwa.

    Ibyo iyo birangiye umuyobozi w'inama y'abakaridinali asohoka muri 'Chapelle 16' agahagarara ku ibaraza aho ba bakirisitu bamubona akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo 'Habemus Papam' bisobanuye ngo 'ubu dufite Papa' agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n'izina yihitisemo ry'abapapa.

    Icyo gihe Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu yera na we akaza kuri rya baraza akageza ijambo rye rya mbere ku bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.

    Mu gihe cyo gutora Papa i Vatican haba hateraniye abakirisitu Gatolika benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-urupfu-rwa-papa-francis-hagiye-gukurikiraho-iki

  • Igishushanyo mbonera gishya mu byitezwe kugabanya ibiza byibasira ab'i Rutsiro – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'Abadepite babarizwa muri Komisiyo ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ryavuze ko uturere twa Rutsiro na Burera turi muri dutandatu tuzungukira muri gahunda yaguye y'igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka kizarangira 2025.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana, yabwiye The New Times ko ibiza cyane cyane inkangu, ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kudindiza iterambere ry'aka karere.

    Ati “Akarere kacu gakunze kwibasirwa n'ibiza cyane cyane inkangu. Ibyo biza ntibyangiza gusa ahubwo binatuma abashoramari bashobora kuhaza bacika intege, bikadindiza iterambere ryacu.”

    Uwizeyimana yavuze ko icyo igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, kizabafasha guhindura byinshi harimo kugena ahantu hizewe ho gutura n'aho kubaka ibikorwa remezo.

    Ati “Kizadufasha kugena naho ibikorwa remezo bizubakwa, tugena ahantu hizewe h'imiturire hatari mu manegeka. Bizanafasha mu gukurura ishoramari no guteza imbere imishinga itangiza ibidukikije no kurwanya ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.'

    Uwizeyimana kandi yongeyeho ko iyo gahunda yitezweho kuzafasha koroshya imikorere mu nzego z'ubuyobozi no kunoza umubano n'abaturage.

    Joshua Ashimwe, uyoboye itsinda rishinzwe gutegura igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri utwo turere, yavuze ko hari gukorwa isesengura ryimbitse ku byago by'ibiza birimo inkangu, inkuba b'ibindi, kugira ngo rizashingirweho mu igenamigambi.

    Mu karere ka Rutsiro hegitari 800 zizagenerwa ibijyanye n'imyubakire hagamijwe kurwanya ubwubatsi butemewe.

    Ati “Mu rwego rwo gukumira ibiza muri utu turere, turi gukora ubushakashatsi butomoye ku misozi ihanamye no ku butaka buhora bwibasirwa n'isuri. Intego ni ukugira ngo dushyireho ingamba zo gukumira ibiza muri ibyo bishushanyo mbonera”.

    Ibiza ni bimwe mu bikunze guhomya u Rwanda cyane kuko raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yatangaje iherutse kugaragaza ko ubudahangarwa bw'u Rwanda mu guhangana n'ibiza buziyongera aho buzava kuri 46% mu 2024 bugere kuri 60% mu 2030.

    Mu Karere ka Rutsiro hari gutunganywa igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishushanyo-mbonera-gishya-mu-byitezwe-kugabanya-ibiza-byibasira-ab-i-rutsiro

  • Gisagara: Hagarutswe ku bugome bw'Abarundi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko Abatutsi biciwe muri komini Muganza na Kibayi, ibice biherereye mu mirenge ya Mukindo, Muganza na Mugombwa mu Karere ka Gisagara

    Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3777 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ishyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 34.

    Bamwe mu barokokeye mu mirenge ya Muganza-Mugombwa na Mukindo, barimo Mukantwari Louise na Uwimana Blandine, bavuga ko ubwicanyi bwakorewe muri za komini Muganza na Kibayi bwari indengakamere.

    Impamvu ni uko ubwicanyi bwatijwe umurindi n'abayobozi barimo ba burugumesitiri wa Muganza Ndayambaje Elie n'uwa Komini Kibayi witwa Kajyambere n'Abarundi bari bahungiye mu Rwanda.

    Mukantwari yavuze ko aba bayobozi bayoboye ubwicanyi ndetse bakajya no guhuruza impunzi z'Abarundi bari mu nkambi y'ahitwa i Saga.

    Ati 'Impunzi zagize uruhare rukomeye mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugombwa, no mu nkengero zaho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko imiyiborere mibi yatumye Abatutsi batagira ingano bicwa, agaya by'umwihariko Abarundi bari mu icumbi, aho kuribamo bitwararitse, bagahitamo kwica.

    Ati 'Turagaya ubuyobozi bubi bworetse igihugu, ariko tukanagaya bariya baturanyi b'Abarundi, bari baraje twarabahaye icumbi, ariko bakarenga bagahitamo kwica Abatutsi.'

    Yakomeje asaba abaturage kudakerensa imbabazi zatanzwe n'abarokotse kuko ari impano ikomeye batanze, cyane ko zatumye ubumwe n'ubudaheranwa bugerwaho mu Rwanda.

    Ni ibintu yahereyeho asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri kuyatanga, kugira ngo na bo batange umusanzu mu rwego rwo gukomeza ubumwe bw'Abanyarwanda no kuruhura imitima y'ababuze ababo.

    Imibiri 3777 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Mugombwa, irimo 3765 yimuwe ivanwa mu mva yo mu Murenge wa Mukindo, mu Kagari ka Nyabisagara, ndetse n'indi 12 yabonetse mu mirenge ya Mugombwa na Muganza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yagaye Abarundi barenze ku mpuhwe bagiriwe zo guhabwa ubungiro, bo bakajya mu byo kwica Abatutsi

    Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Gisagara yashegeshe akarere, asaba abarokotse kugaruka ku ivuko bakahateza imbere

    Imibiri 3777 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni yo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa

    Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zari zitabiriye iki gikorwa

    Hagawe ubuyobozi bwariho bwaterereje Abatutsi impunzi z’Abarundi zikabatsemba

    Abanya-Gisagara basabwe guha agaciro imbabazi zatanzwe n’abarokotse Jenoside

    Abanya-Gisagara basabwe guha agaciro imbabazi zatanzwe n’abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hagarutswe-ku-bugome-bw-abarundi-bijanditse-muri-jenoside-yakorewe

  • Mushikiwabo, William Ruto na Trump; mu banyapolitiki bashenguwe n'urupfu rwa Papa Francis – #rwanda #RwOT

    Ibi Mushikiwabo yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyamabga rwa X kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y'urupfu rwa Papa Francis war Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Yanditse ati 'Mushumba Nyir'ubutungane wabashije kuzuza inshingano zawe neza nk'umukirisitu nyakuri. Wategaga amatwi, ukagwa neza kandi ukicisha bugufi. Uruhukire mu mahoro.'

    Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we kuri X yifurije Papa Francis kuruhukira mu mahoro ndetse ashima umurage asize wo kwimakaza ubutabera.

    Yanditse ati 'Ndazirikana Papa Francis nk'umugabo wari ubereye Kiliziya kandi w'umunyakuri. Yibukije Isi ko ubutegetsi budatanga ubutabera ari ubwoko bw'ihohotera. Naruhukire mu mahoro.'

    Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, na we yavuze ko yifatanyije na Kiliziya Gatolika n'abakirisitu bose muri rusange mu kunamira Papa Francis witabye Imana ndetse agaragaza ko Isi ihombye ingirakamaro mu myizerere.

    Ati '[Kwitaba Imana kwa Papa Francis] ni igihombo gikomeye mu kwemera Gatolika no ku bukirisitu mu Isi. Papa Francis azibukirwa ku kumara ubuzima bwe yariyeguriye gukorera Imana, Kiliziya n'inyokomuntu.'

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na we abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social yanditse ati 'Ruhukira mu mahoro Papa Francis. Imana imuhe umugisha n'abamakundaga bose.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer na we yagize ati 'Yakoze uko ashoboye kose ngo Isi ibe ahantu hanogeye buri wese kandi abantu bazabimwibukiraho igihe kirekeire. Mu izina ry'Abongereza bose ntanze ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya Gatolika yose.'

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yanditse ati 'Mu gihe cyose yamaze ku bushumba, Papa Francis yahoraga ku ruhande rw'abatishoboye n'abafite intege nke. Yabitagaho cyane kandi akabikora mu bwiyoroshye. Mu ri ibi bihe by'intambara n'imidugararo yabashaga kwishyira mu mwanya w'abanya ntege nke.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi na we yanditse kuri X ati 'Mbabajwe bikomeye n'urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Muri iki gihe cy'agahinda, mbikuye ku mutima nihanganishije Abagatolika ku Isi. Papa Francis azibukirwa ku kugwa neza, kwicisha bugufi n'ukwemera gushyitse.'

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf we yagarutse ku buryo Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana na Afurika.

    Yanditse ati 'Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana n'Umugabane wa Afurika. Yabaye ijwi ry'abadafite kivugira, yimakaza amahoro n'ubwiyunge kandi yifatanya n'abari mu makimbirane n'ubukene.'

    Abanyapolitiki batanze ubutumwa bwo kuzirikana Papa Francis no kwihanganisha Kiliziya Gatolika ni benshi mu bice bitandukanye by'Isi.

    Harimo abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bari mu nshingano n'abazishoje, ubutuma bwa za perezidansi zitandukanye, za ambasade, ubw'imiryango itegamiye Leta n'abandi batandukanye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis

    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi ari mu babajwe n’urupfu rwa Papa Francis

    Trump yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-william-ruto-na-trump-mu-banyapolitiki-bashenguwe-n-urupfu-rwa-papa

  • Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé wagizwe umuhuza ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mata 2025, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by'akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.

    Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Gnassingbé ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ryavugaga ko uru ruzinduko rwa Gnassingbé rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y'u Rwanda na RDC.

    Riti 'Ibyo bizafasha no mu guteza imbere ubufatanye no kuzamura umubano hagati y'ibihugu byombi.'

    Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n'u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.

    Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk'uwarI umukandida ku mwanya w'umuhuza barayisuzuma.

    Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w'umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

    Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

    Perezida Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n'umutekano n'ubufatanye hagati y'ibihugu bya Afurika.

    Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

    U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y'uko muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y'ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé

    Perezida Kagame na Gnassingbé baganiriye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gnassingbé wa Togo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-faure-gnassingbe-wagizwe-umuhuza-ku-bibazo-byo-mu

  • Abakora muri Ecobank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Mata 2025 gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko ay'inzirakarengane zirenga 5000 zishyinguye muri urwo rwibutso.

    Babwiwe uburyo by'umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama kuri ubu yagizwe urwibutso bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw'ahitwa i Cyugaro batazwi umubare na bo baricwa.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza agaciro inzirakarengane zihashyinguye.

    Umwanankabandi Mathilde watanze ubuhamya, yavuze uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa ndetse abicanyi bagakeka ko yapfuye.

    Yavuze ko nyuma yo kurokoka yaje kwanga guheranwa ashaka umugabo babyarana abana bane bariyubaka, aza gusubira mu mashuri yari yaracikirije akomeza na kaminuza. Ubu Umwanankabandi Mathilde arakomeye abasha no gukomeza abandi nubwo umugabo we yaje kwitaba Imana nyuma.

    Abakora muri iyo banki bashenguwe cyane n'amateka Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse by'umwihariko uburyo Abatutsi bari bahahungiye n'abahungiye mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND bishwe ari benshi kandi urw'agashinyaguro gusa bakomezwa n'ubuhamya bwa Umwanankabandi waharokokeye.

    Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere no kubaka ubushobozi n'ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode yanenze umuryango mpuzamahanga n'ibihugu bikomeye byarebeye Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara hari hashize imyaka 49 Isi yiyemeje ko nta yindi izongera ukundi.

    Yakomeje yibutsa buri Munyarwanda ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ari inshingano ze kuko amahanga bisa n'aho arangaye kuva mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yihanganishije abarokotse Jenoside, ariko ashima uburyo bagize ubutwari bwo kudaheranwa n'amateka ashaririye banyuzemo ndetse ko ibyo bitanga isomo.

    Ati 'Ndashaka guhumuriza abarokotse Jenoside kandi kwihangana kwabo byagaragaje ubutwari bukomeye. Twakozwe cyane ku mutima n'ubuhamya bw'umubyeyi Mathilde kuko yagize ubutwari bukomeye kandi byaduhaye isomo ko ibyabaye bitazongera ukundi. Kwibuka si ukwibuka byonyine ahubwo ni umuhamagaro utwibutsa ko tugomba kubaka Igihugu gishingiye ku butabera, amahoro n'ubumwe.'

    Umutoni yongeyeho ko Ecobank Plc izakomeza gukorana na IBUKA mu gushyigikira no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bakomeze kwiyubaka badaheranwa n'amateka.

    Basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Bugesera

    Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yihanganishije abarokotse Jenoside

    Umwanankabandi Mathilde yatanze ubuhamya bw’uko yarokokeye i Ntarama mu buryo bugoye ariko nyuma akaza kwiyubaka

    Kiliziya ya Ntarama iri mu bice by’uru rwibutso abakora muri Ecobank Plc basuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-muri-ecobank-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama

  • Kaminuza zikomeye ku Isi ushobora kwigamo binyuze muri 'ALX Pathway Program' – #rwanda #RwOT

    ALX Rwanda ni ikigo gihugura urubyiruko rukabasha kwihangira imirimo cyatangaje. Cyamaze no kwinjira mu kurushakira buruse zo kujya kwiga muri kaminuza hirya no hino ku Isi.

    ALX Pathway Program ni gahunda y'amasomo y'amezi umunani igamije gufasha abarangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi bw'ingenzi mu kwihangira imirimo, ubumenyi mu micungire y'imari, imibare no gutegura ahazaza habo mu kazi.

    Abo banyeshuri kandi bahabonera amahirwe yo guhabwa buruse zo kwiga muri kaminuza mpuzamahanga zikomeye ku Isi aho umwe yishyurirwa 85.000$ buri mwaka.

    ALX Rwanda yagaragaje kaminuza zo muri Amerika i Burayi no muri Afurika ikorana na zo mu guha buruse abanyeshuri bakajya kwigayo imyaka ine.

    Muri izo kaminuza harimo University of California, Berkeley iherereye muri Leta ya California muri Amerika mu gace ka Silicon Valley gafatwa nk'igicumbi cy'ibigo by'ikoranabuhanga ku rwego rw'Isi.

    Ni Kaminuza igezweho mu guhanga udushya ndetse kuba ituranye n'ibigo nka Meta na Apple, Google n'ibindi bikaba akarusho.

    Hari kandi ishuri rikuru rya Morehouse College riri muri Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika.

    Ni ishuri rikuru ryizemo abahanga nka Martin Luther King Jr. na Spike Lee wamamaye mu gutunganya filimi muri Amerika n'abandi bakomeye.

    ALX Rwanda kandi ikorana na Kaminuza ya Chicago n'iya Vanderbilt na zo ziri mu zikomeye muri Amerika abagenerwabikorwa ba ALX Pathway Program bafite amahirwe yo kwigamo kuri buruse.

    Muri Amerika kandi ALX Pathway Program itanga buruse zo kujya kwiga mu ishuri rikuru rya Macalester College ryigwamo n'abaturuka mu bihugu birenga 90 ku Isi na Kaminuza ya Northwestern izwiho kwigisha amasomo ari mu ngeri zitandukanye kandi akenewe ku isoko ry'umurimo.

    Irindi shuri rikuru ALX Pathway Program ikorana na ryo muri Amerika ni Skidmore College riri mu Mujyi wa New York.

    Mu Burayi ALX Rwanda ikorana na Kaminuza ya Code iri i Berlin mu Budage, yigisha ikoranabuhanga mu ngiro ku buryo abahiga bahava babasha guhanga imishinga y'ikoranabuhanga.

    Muri Afurika, ALX Pathway Program itanga buruse yo kujya kwiga mu ishuri rikuru ryitwa Richfield Institute ryo muri Afurika y'Epfo, rizobereye mu kwigisha ikoranabuhanga mu ngiro ndetse n'amasomo ajyanye n'ubucuruzi.

    Hari kandi mu Birwa bya Maurice mu ishuri rikuru rya African Leadership College ryigisha amasomo asanzwe ariko rikanongeraho ajyanye n'imiyoborere nyafurika nk'umugabane uri mu nzira y'iterambere.

    ALX Pathway Program kandi itanga buruse zo kwiga muri African Leadership University ikorera i Kigali ikaba yigwamo n'abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye bya Afurika.

    Yibanda ku guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe mu guhangana n'ibibazo byugarije uyu mugabane binyuze mu miyoborere kandi bikozwe n'Abanyafurika.

    Kwiyandikisha muri ALX Pathway Program mu cyiciro cya kabiri birarangira uyu munsi tariki ya 21 Mata 2025. Bikorwa unyuze aha cyangwa ugahamagara kuri 0796163394.

    Muri ALX Pathway Program abanyeshuri bahabwa amasomo ku ngingo zitandukanye mu mezi umunani

    Abagenerwabokorwa ba ALX Pathway Program bahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi

    Abiga mu mashuri yisumbuye ni bo bahabwa amasomo muri ALX Pathway Program


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zikomeye-ku-isi-ushobora-kwigamo-binyuze-muri-alx-pathway-program

  • Umunsi Umuryango w'Abibumbye wanzuye kugabanya ingabo zawo mu Rwanda Jenoside irimbanyije – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe hasigaye abasirikare 270 batashoboraga kugira icyo bakora imbere y'abicaga Abatutsi bazira uko bavutse.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène asobanura ko uwo mwazuro Loni yawufashe izi neza ko ku itariki 18-19 Mata 1994 Sindikubwabo Théodore wari Perezida w'inzibacyuho afatanyije n'abandi baminisitiri batandukanye, bari mu butumwa bwo gushishikariza ikorwa rya Jenoside aho Inkotanyi zari zitarabohora.

    Abo baminisitiri bari bafatanyije uwo mugambi mubisha ku isonga harimo Kambanda Jean wari Minisitiri w'Intebe, Karemera Édouard, Nyiramasuhuko Pauline, Mugenzi Justin na Niyitegeka Eliezer.

    Harimo kandi abaminisitiri barimo Ntamabyariro Agnès, Ngirabatware Augustin, Ndindabahizi Emmanuel, Mbangura Daniel, Mugiraneza Prosper, Nzabonimana Callixte, Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe n'abandi.

    Ikindi Loni yari izi neza ni uko ku wa 19 Mata 1994 Perezida Sindikubwabo yayoboye inama mu Mujyi wa Butare agasaba ko Abatutsi bagomba kwicwa bose ndetse n'Umuhutu utabikoze bakamwica.

    Icyo gihe Sindikubwabo yari yashyizeho Perefe Nsabimana Sylvain ngo ayobore Jenoside muri Butare kuko uwari uriho Dr. Habyarimana Jean Baptiste yari amaze kwicwa azira kwanga ko Abatutsi bicwa muri Butare.

    Ikindi ni uko Loni yafashe uwo mwanzuro wo kugabanya ingabo zayo mu Rwanda izi neza ko ku matariki ya 18, 19 na 20 Mata 1994 Jenoside yari yakozwe ihitana Abatutsi barenga 60.000 b'i Simbi, i Mugombwa n'ahandi.

    Na none ku itariki 21 Mata 1994 Jenoside yari yakozwe muri perefegitura za Byumba, Ruhengeri, Kibungo no muri Kigali Ngali.

    Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 Loni yafatiyeho uwo mwanzuro ugayitse kandi yari izi neza ko Radiyo Rwanda yakoze ikiganiro n'abanyapolitiki babi b'intagondwa z'Abahutu gikangurira kwihutisha Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Ni ikiganiro cyari cyatumiwemo Karemera Édouard, Mbonampeka Stanislas, Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe na Shingiro Mbonyumutwa cyiyoborwa na Bamwanga Jean Baptiste wari Umuyobozi w'Amakuru kuri Radiyo y'Igihugu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko icyakurikiye uwo mwazuro ugayitse wa Loni ari uko kuri iyo tariki Abatutsi hirya no hino mu gihugu bishwe ari benshi kuko hishwe abarenga 250.000 muri za perefegitura za Gitarama Ntongwe na Kinazi; i Butare mu mujyi ahitwa i Cyarwa, i Tumba, no mu i Rango no ku Gikongoro muri Murambi, Cyanika na Kaduha.

    Mu yindi minsi yakurikiyeho guhera ku itariki 22 Mata 1994 Abatutsi na bwo bishwe ari benshi i Kansi, i Kibilizi, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, ku Kabutare ndetse nyuma i Ngoma n'i Ruhashya muri Butare n'i Nyanza muri Rusatira, Nyabinyenga na Gatagara baricwa.

    Abatutsi kandi bakomeje kwicwa ku Kibuye muri Rubengera, ku Mubuga no mu Birambo, i Gisenyi muri Komini Rouge mu Bigogwe ndetse n'i Cyangugu muri Mibilizi, Nyarushishi, n'ahandi henshi mu gihugu.

    Ku itariki 21 Mata 1994 ingabo za Loni zari mu Rwanda zaragabanyijwe hasigara abasirikare 270 gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umuryango-w-abibumye-wanzuye-kugabanya-ingabo-zawo-mu-rwanda-jenoside

  • Yari yaremeye gusura u Rwanda – Cardinal Kambanda kuri Papa Francis – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Papa Francis wari ufite imyaka 88 rwashenguye benshi barimo na Antoine Cardinal Kambanda, akaba ari na Arikiyepiskopi wa Kigali, wagaragaje ko Papa Francis yari afite umutima wo gusura u Rwanda ariko akaba atabarutse atarahagera.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Pacis TV, kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y'umwanya muto hatangajwe urupfu rwa Papa Francis.

    Ati 'Twaramutumiye kuba yadusura. Ntabwo iwacu nyirizina yari bwahagere ariko yari abifite ku mutima.'

    Cardinal Kambanda yagaragaje ko Papa Francis yagiye ashimira u Rwanda kubera urugendo rurimo rw'ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Yagiye adushimira adukomeza mu rugendo turimo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'abakirisitu kugira ngo tube urumuri n'umunyu waho turi nk'uko ivanjiri ibidusaba.'

    Yakomeje avuga ko Papa Francis yakundaga abantu, agakunda Imana ndetse agafasha abakene n'abari mu kaga.

    Ati 'Yari umushumba ukunda abantu, ukunda Imana, mu rukundo rw'Imana rukomeye yari afite, agakunda n'abantu cyane cyane abakene, intamenyekana n'abari mu kaga.'

    Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y'amavuko nyuma y'igihe yari amaze arwaye indwara z'ubuhumekero.

    Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa 'yasubiye mu ngoro ya Data'.

    Imyaka ishize y'ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n'uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero.

    Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Papa Francis yari afite umutima wo gusura u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-yaremeye-gusura-u-rwanda-cardinal-kambanda-kuri-papa-francis