Blog

  • Perezida wa FERWAFA yeguye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

    Yagize ati: “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.”

    Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

    Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen yeguye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yeguye

  • Inama zagufasha kuzagira urugo rw’umugisha #rwanda #RwOT

    Urugo ni umushinga w’Imana kuko yaritegereje isanga ni byiza ko umuntu yagira undi bafatanya urugendo bakiri hano mu isi. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kubanza gushishoza neza no kuyoboza Imana inzira kugira ngo bazabashe kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro.

    Kandi Uwiteka Imana iravuga iti 'Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha Umukwiriye (Itangiriro 2:18)

    Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba. (Umubwiriza 4:9-12)

    Gushaka kumenya ubushake bw’Imana ku byemezo dufata biradukwiriye ndetse bihindura ubuzima. Ntihakagire ikintu na kimwe winjiramo utabanje kumenya icyo Imana ishaka ndetse ugakoresha ubwenge wahawe n’Uwiteka.

    Dore zimwe mu nama zagufasha wowe witegura gushinga urugo bityo ruzakubera urw’umugisha:

    1. Banza ushire ubwoba: Mbere ya byose banza ushire ubwoba wazaniwe n’amakuru mabi wumva ari mu ngo mbi, shira ubwoba wumve ko Imana ari So. Ntukwiriye guhahamuka kuko n’ubwo hari ibyacitse, n’ingo nzima ziracyahari. Kuko Imana ari So ntuzayisaba umugati ngo iguhe ibuye kuko n’ibindi byose uyisaba irabiguha.

    2. Reka gusunikwa n’igitutu cy’umuryango, incuti n’imyaka ugezemo: Mu buzima iyo tugendeye ku gitutu dukora ibintu bibi bimeze nko kwihimura. Iyo utangiye kwibaza ngo abandi bose barashatse ni njyewe usigaye, ababyeyi banjye bambwira ko bakeneye abuzukuru.

    3. Nezererwa ubusore bwawe urimo wiyubaka: Ntabwo ubusore ari umuvumo nk’uko bamwe babivuga. Nk’uko urushako ari umugisha, n’ubusore n’umugisha na bwo wabwishimira. Mubyukuri niba uri umuseribateri utabunezererewe uri umukristo, n’urugo ntuzarunezerererwa kuko hari icyuho kitazibwa n’umugabo wawe cyangwa umugore wawe kizanwa na Kristo winjiye mu buzima bwacu. Banza wishimire ubusore bwawe wiyubaka mu bushobozi ndetse wubaka n’umuntu wawe w’imbere.

    4. Kuyoboza Imana inzira, gushyira mu gaciro no gukunda: Ibi bintu biragendanishwa, iyo bitagendanishijwe habamo ibibazo. Muri iyi minsi hari abana b’Imana benshi usanga bavuga ngo uyu muntu sinigeze mukunda. Kuyoboza umwana inzira, gukunda no gushyira mu gaciro (Ukitegereza ukavuga ngo ese imico y’uyu mukobwa cyangwa uyu musore iranyuze).

    Ijwi ry’Imana aho ryavuye aho ari ho hose wirifata buhumyi. Imana si umuswa ngo inanirwe kugendanisha ibikwiriye kugendana niba koko ari yo yavuze izagushyiramo gukunda ndetse ibigendanishe n’ibyo yagushyizemo.

    5.Fata umwanya wo kwiga ku muntu wumva wakunze:Niba wakunze umuntu, fata umwanya wo kumwigaho, kumwitegereza. Kunda inyuma ibiguhesheje ishema ariko wibuke no gukunda imbere. Umuntu w’imbere ni we utazagira impinduka nyinshi, kuko umuntu w’inyuma arahinduka cyane ushobora kumukunda afite imyaka 25 akazagira 75, hari igihe umubiri uzahinduka. Umuntu w’imbere agira agaciro kadasaza kuburyo ari uwo kwitabwaho kugira ngo uzagire urugo rwubahisha Imana.

    Muri macye kugira ngo uzabashe kugira urugo rw’umugisha, ni byiza gushishoza, kuyoboza Imana inzira no kwiyubakamo ingeso nziza zose wifuza kuri mugenzi wawe ukazagenda nibuze uzujuje.

    Source: himbaza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inama-zagufasha-kuzagira-urugo-rw-umugisha.html

  • Barack Obama yapfushije mukase nyuma y’iminsi mike na nyirakuru apfuye –

    Kezia wari ufite imyaka 81, niwe mugore wa mbere wa Se wa Obama witwaga Barack Obama Snr. Babyaranye abana barimo Malik Obama, Auma Obama, Sadik Obama na Mustapha Abo.

    Urupfu rwe rwemejwe n’umwana we Auma Obama binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu mukecuru apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri na none undi muntu wo mu muryango we yitabye Imana, aho ku wa 29 Werurwe Sarah Obama wafatwaga nka nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana.

    Sarah yashyinguwe mu gace ka Kogello ku wa 30 Werurwe mu muhango ugendanye n’imyemerere y’idini ya Islam yabarizwagamo.

    Ntibiramenyekana niba uyu mukecuru aza gushyingurwa mu Bwongereza aho yari arwariye, gusa umuryango we watangaje ko wifuza ko yazashyingurwa ku ivuko.

    Se wa Barack Obama, Barack Obama Senior, yari afite abagore babiri bazwi aribo Stanley Ann Dunham wabyaye Barack Obama (wabaye Perezida wa Amerika) wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’undi witwa Keziah Aoko Obama ari nawe wapfuye.

    Kezia Obama ubwo yari kumwe na Michelle Obama, umugore wa Barack Obama

  • Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n'akazu #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'1980, Adeline Rwigara Mukangemanyi yari umutoni mu rugo kwa Perezida Juvenal Habyarimana, ababizi bavuga ko ariwe wari ufite isoko ryo guhahira urugo, amarido yo munzu, amashuka yo kuryamira n'ibindi bikoresho byo murugo kwa Perezida Habyarimana I Kanombe, harimo ndetse gukora isuku no gutegura mu nzu.

    Muri iyo myaka Adeline Rwigara, yari afite inshuti z'Abasilikare bakuru mu ngabo za FAR bamufashaga kubigeraho, barimo na muramu wa Habyarimana akaba n' Umujyanama we wihariye Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari ukuriye Gendarmerie, ndetse hari nabavuga ko Rwagafirita yaba yaranabyaranye umwana wimfura n' Adeline Rwigara. Umucuruzi Nzabarinda Xavier bivugwa ko ariwe watwaraga Adeline Rwigara mu modoka ye amujyana anamuvana kwa Col. Sagatwa i Masaka. Undi uvugwa kuba inshuti ya Adeline ni Nduwayezu wari ushinzwe iperereza muri leta ya Habyarimana.

    Adeline yategekaga Rwigara Assinapol mu rugo no mu bucuruzi yishingikirije ko aziranye cyangwa ari inshuti y'abasirikare bakuru n'abandi bacuruzi bakomeye nka Nzabarinda Xavier wari ukomeye muri MRND na Musabe Pasteur wayoboraga BACAR. Adeline yategetse Rwigara gukorana ubucuruzi n'abasirikare nka Rwagafirita kuko ngo yari yarabimusabye ko yabwira umugabo we bagafatanya mu bucuruzi. Abasirikare n'interahamwe zikomeye kandi bivugwa ko aribo bafashaga Rwigara gukora forode babisabwe na Adeline.

    Kubera Adeline yari umutoni muri leta ya Habyarimana byatumye umugabo we Rwigara akorana ubucuruzi na leta dore ko yanateraga inkunga amasiganwa y'amagare (Tour du Rwanda).

    The post Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n'akazu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imibanire-hagati-ya-adeline-rwigara-nakazu/

  • Ubuhamya: Uko yivovoteye abana be, Yesu akamucyaha #rwanda #RwOT

    'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa'Matayo 6: 33. Muri ubuhamya muramenya uko iri jambo ryanjeho. Nk’umubyeyi uhuze, nagerageje gukora byose kandi neza, ariko kugeza igihe mpawe uyu murongo nibwo nahishuriwe byose. Nabanje kwibwira mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera!

    Ndi Mama w’abana 3 mpora mpugiyeho bidasanzwe, dore ko harimo n’umuto. Umunsi umwe nari mpagaze ku gikoni noza amasahani, amarira atemba mu maso. Nibwiye mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera. Natekereje ku kuntu Yesu yaje ku isi kugira ngo mbohoke ariko sinigeze numva nisanzuye, numvaga ndemerewe kandi nkumva umwijima muri njye.

    Numvaga ko nkora ibintu byose neza: Nasengaga mu gitondo kandi ku manywa nahoraga ngirana ubusabane na Yesu, musaba ngo ampe ubwenge kugira ngo mu rugo rwacu hahore amahoro. Kandi kugira ngo nzabe mama mwiza utewe ishema na byo. Nagerageje byose! Nagerageje kwita kubana neza mbashishikariza kwitwara neza, ngerageza kujya nkora imirimo yo mu rugo vuba. Ibyo byari ukugira ngo nshobore kumarana umwanya munini n’abana banjye.

    Nabyukaga mu gitondo ntekereza ukuntu umunsi uribuze kuba uteye ubwoba: Gutekera abana mu gitondo, saa sita na nijoro, koza amasahani arundarunze, umwana avuza induru hamwe n’abavandimwe be bateza akaduruvayo…, Byose byarandebaga!

    Uko narushagaho gusaba Imana ubwenge, niko numvaga nta gisubizo mpabwa kiva ku Mana. Nagerageje gutuza kandi nkomeza gusaba ubwenge bwo kubana neza n’abana, no kugusha neza umwana urira, ariko byose byarangiraga nta byishimo.

    Mu byukuri nari nkeneye kubohoka

    Nyuma, umunsi umwe ubwo nari maze gusinziriza umwana, nari ndimo gufata ikawa. Wari undi munsi utoroshye kuri njye kuko nari hafi yo kurira, igihe umwana yabyukaga arira. Nagiye ku buriri bwe n’umutima uremereye, nibwira ko ibintu bitazakomeza gutya! Nubuye amaso nsaba Imana kumbohora ibintu byose byambuzaga amahoro. Nti ese si yo mpamvu Yesu yaje ku isi, kugira ngo ambohore ibindemereye?

    Namubwiye ko atari ukumpa ubwenge bw’uburere naha abana banjye neza, icyo nashakaga ni ukubohoka muri njye nkabona umutuzo. Icyo gihe umurongo waje mu mutwe: 'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa' .Matayo 6:33.

    Ubwa mbere, sinari natekereje cyane kuri uyu murongo. Nta kindi kintu nifuzaga mu buzima yaba ubutunzi bw’isi, icyubahiro, cyangwa ikindi kintu cyose isi ishobora gutanga, nari nyuzwe no kuba mama murugo. Nagerageje kwikuramo uwo murongo nibwira ko bidakwiye mu bihe nari ndimo, nyamara wari uwo kumvana ku rwego rumwe njya ku rundi.

    Bukeye bwaho, nicaranye n’umwana mbona atishimye, ngerageza kujya kumusinzira. Ni mu gihe umuhungu wanjye w’imfura yinjiye mu cyumba nari ndimo arira kuko yari yikomerekeje, icyo gihe kandi umukobwa wanjye yari arimo ankura umusatsi ansaba icyo kurya.

    Mu buryo butunguranye, numva ikintu mu mutwe wanjye kirakubise! kiti 'Banza ushake ubwami bwe…' Natekereje ko Yesu ahagaze imbere yanjye, ubwo namubazaga icyo ashaka kuri njye icyo gihe. Nari numvise neza ijwi rye rivuga riti:

    “Icyo nshaka kuri wowe ntabwo ari uguturisha ako kajagari gusa. Icyo nshaka ni uko urwanya ibyiyumvo byo kutihangana biva mu muri kamere yawe kandi ukikuramo guhagarika umutima no kwiheba. '

    Ibyo Yesu yansabye, ni byo nakoze. Narwanyije ibyo byiyumvo byose biva muri kamere yanjye, kandi rwose Imana yanyongereye n’ibindi byose nari nkeneye. Ibintu byose byarakemutse, ndatuje kandi ndi mu mahoro. Umutima wanjye urasusurutse, nabanje gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo bityo ikomeza amasezerano yayo kuri njye kandi impa n’ibyinyongera ku buryo ntabitekerezaga.

    Kwigobotora umuzi w’ikibazo

    Umugambi w’Imana kuri njye ntabwo kwari ukwemera kuba mu kakajagari, no kugira abana batubaha (batumvira). Imana yifuzaga kumpa ubwenge no kumfasha, kandi ndizera ntashidikanya ko Imana irimo irema ikintu gishya muri njye. Ndimo guhishurirwa ingeso za kamere muri njye zintera gukora icyaha, kugira ngo mbashe kuzitsinda.

    Uko ndwanisha imbaraga zanjye zose, nsaba Imana guhishurirwa abanzi banjye nyabo mu bihe by’amakuba. Niko kandi mba ndimo gusenga nikuramo kuba indashima kubyo Imana yankoreye, gushaka icyubahiro, guhangayika, umujinya, kutanyurwa no gushinja abandi, byose bigaragarira muri kamere yanjye. Nahawe ubwenge bwo guha abana uburere bwiza, ibyo byanyongereye amahoro no kugira ibihe byiza.

    Aho kugira ngo ngerageze kwikemurira ibibazo byanjye, nize gutsinda umuzi w’ikibazo ari cyo cyaha kiri muri kamere yanjye. Maze kwiga kurwana iyo ntambara, nibwo ibindi byose byatangiye kugendekera neza!

    Source: ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-yivovoteye-abana-be-Yesu-akamucyaha.html

  • Nyarugenge: Abarokotse Jenoside basabwe gusigasira igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge –

    Ibi babisabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarungege, Ngabonziza Emmy, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside baguye ku musozi wa kani, uherereye mu Murenge wa Kanyinya.

    Uyu musozi ufite umwihariko kuko nyuma y’aho indege ya Perezida Habyarimana Juvenal yamaraga guhanuka, mu Kagari ka Taba, hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse mu bice bya Jali na Shyorongi bahungiye ku mukecuru witwaga Mukarumanzi wari umunyasengesho, maze bapfa batwitswe.

    Ku itariki ya 13 Mata 1994, nabwo hari Abatutsi babeshywe n’ubuyobozi bwariho, babwirwa ko bahungishijwe kuri segiteri ariko bakaza kwicirwa ku musozi wa Kani uherereye mu Kagari ka Nyamweru.

    Ngabonziza yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugirana igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge hirindwa ko amateka mabi yasubira.

    Ati “Igihango dufite gikomeye cyane, ni uko tubona y’uko u Rwanda rwabuze ubumwe kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi ibeho.”

    Yakomeje ati “Uyu munsi turavuga Umunyarwanda, ntitukivuga amoko, uyu munsi u Rwanda rwongeye kuba igihangange kuko hashyizwe imbere Ubunyarwanda.”

    Yongeyeho ko kunga ubumwe ari cyo kizakomeza guteza imbere Igihugu.

    Ati ”Kunga Ubumwe ni ikimenyetso cyerekana ko ubumwe ari bwo bwadukura kure, kandi bukatugeza kure hashoboka kandi heza. Nicyo gihango dusaba kugira ngo twunge ubumwe kandi naho tugeze ubu ntidushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza kuba rwiza”.

    Yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose gihembera urwango.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanyinya, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze hari byinshi byakozwe mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ati “Ntabwo ubumwe n’ubwiyunge burafatika hano, cyane ko nta matsinda nk’uko ahandi bimeze, ariko nk’abahagariye IBUKA turashaka uko twakwegeranya abantu kuko ubona bagifitanye urwicyekwe, batisanzurana cyane. Abakoze Jenoside nibo bafite uruhare runini mu gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.”

    Nsengiyumva yavuze n’ubwo banyuze mu bihe bigoye bya Jenoside, kuri ubu bamaze kwiyubaka mu rugamba rw’iterambere.

    Ati “Bateye imbere kuko bamaze kwiyubaka, benshi baroroye, abana b’icyo gihe babashije kwiga bafite imirimo, ariko hari n’abapfakazi bariho gusa babashije kwiyubaka.”

    Abatutsi barokotse Jenoside basaga 4000 baguye kuri uyu musozi wa Kani, bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi n’u rw’i Nyanza ya Kicukiro.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Kani

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gashabana –

    RIB iheruka guhamagaza ku nshuro ya kabiri Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyicaro cyayo, inavuga ko ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa ahageze.

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye guhamagazwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Mukangemanyi yahawe ubutumire bwa kabiri na RIB ku wa 9 Mata mu gihe yagombaga kwitaba ku wa 12 Mata 2021.

    IGIHE ifite amakuru yizewe ko nyuma yo guhamagazwa kwa Mukangemanyi ku nshuro ya kabiri, Umwunganizi we mu by’Amategeko, Gatera Gashabana yandikiye RIB asaba ko umukiliya we yazitaba tariki ya 20 Mata ku mpamvu z’uko atazaba ari mu Rwanda ngo amwunganire.

    RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

    Gatera Gashabana amaze igihe ari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Uyu munyamategeko wari mu bunganira Rusesabagina Paul mu rubanza aregwamo iterabwoba, mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’urwo rugendo.

    Ubwo Mukangemanyi aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gatera Gashabana

  • Nyamirambo : Misa yaburijwemo kubera igisasu bateweho tariki 13/04/1994 yasubukuwe ku ya 13/04/2021 #rwanda #RwOT

    Mu kigo cy’ishuri rya St André no muri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo).

    Bamwe muribo bagiye mu Kiriziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy’abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

    Tariki ya 13 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana ku bari barokokeye hariya kuko ubwo bariho basomerwa misa, barashweho igisasu bigatuma bose biruka.

    Iyi misa yariho isomwa na Padiri Uwimana Chrisostome wanagerageje kurwana kuri Batutsi bari bahahungiye, icyo gihe yanasabye Interahamwe kutambura ubuzima izo nzirakarengane ndetse abizeza kugira ibyo abaha nk’amafaranga ariko ntibyazibujije kwica abari bahahungiye.

    Padiri Uwimana Chrisostome wariho asomera misa bariya Batutsi bari bahahungiye, yongeye gusoma iriya misa kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

    Uyu musaseridoti ushimwa n’abarokokeye hariya, avuga ko iyi misa yabaye kuri uyu wa Kabiri ari iy’ibyishimo kuko ibaye mu mahoro n’ituze nubwo hari abahaburiye ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ku itariki nk’iyi.

    Gusa akavuga ko ibyishimo birushujeho ari uko 'hari abacitse ku icumu, hari abacitse kuri ubwo bugome bigatuma tuzirikana ko bidakwiye kongera kubaho.'

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamirambo-Misa-yaburijwemo-kubera-igisasu-bateweho-tariki-13-04-1994-yasubukuwe-ku-ya-13-04-2021

  • Icyo Kwizera Olivier avuga ku makipe bari kumwe mu itsinda rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier avuga ko itsinda rya shampiyona Rayon Sports iherereyemo ari itsinda rikomeye n’ubwo Rayon Sports ari ikipe y’ibigwi ariko ngo nta kipe bakwiye gusuzugura.

    Tariki ya 6 Mata 2021 nibwo habaye inama yahuje abayobozi b’abakipe yo mu cyiciro cya mbere na FERWAFA biga ku buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 wazakinwa.

    Haje gufatwa umanzuro ko iyi shampiyona izakinwa mu matsinda maze Rayon Sports yisanga mu itsinda 2 kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko iri tsinda rikomeye ndetse ko nta n’ikipe bagomba gusuzuguramo.

    Ati'nta kipe iri muri ririya tsinda yoroshye kandi buri kipe ikina icyiciro cya mbere iba ikomeye, hari inzira yaciyemo kugira ngo igere kuri urwo rwego, bivuze ngo ntabwo tugomba kubasuzugura, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko twagera ku ntego dufite.'

    Avuga ko nka Rayon Sports intego ari ukuzamuka mu itsinda ndetse bakaba banaba aba mbere bakegura igikombe cya shampiyona.

    Kwizera Olivier ntabwo aragera mu mwiherero wa Rayon Sports aho yari amaze iminsi mu kiruhuko ariko akaba ari bujye mu mwiherero uyu munsi.

    Kwizera Olivier avuga ko we na bagenzi bazakora ibishoboka byose bakegukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kwizera-olivier-avuga-ku-makipe-bari-kumwe-mu-itsinda-rya-shampiyona

  • Kayonza: Umurambo w'umugabo wasanzwe muri ruhurura – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Mudugudu w'Abemeramahoro mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uwo murambo wabonywe n'abana bari bari gutashya inkwi.

    Yagize ati ' Ni umurambo w'umuntu utazwi tutaramenya twasanze muri ruhurura.Urebye ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 yabonywe n'abana bari bari gutashya imvura ihise, bahise baduhuruza tujya kureba.'

    Gitifu Murekezi yavuze ko kuri ubu hataramenyekana niba uyu mugabo yishwe n'amazi cyangwa ari abandi bagizi ba nabi bamwishe ngo kuko ibikomere afite ku mubiri bisanzwe kuburyo utapfa kumenya niba yishwe.

    Yavuze ko kuri ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma ari nako RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uyu murambo.

    Uyu murambo uje ukurikira uwabonetse mu mpera z'icyumweru gishize w'umugabo wakuwe mu mugezi w'Akagera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umurambo-w-umugabo-wasanzwe-muri-ruhurura