Blog

  • UCL: Real Madrid na Man City zasanze PSG na C… – #rwanda #RwOT

    Real Madrid yabonye itike nyuma yo kunganya na Liverpool 0-0 byatumye mu mikino yombi, Real Madrid ikomeza n’ibitego 3-1 cya Liverpool.

    Sadio Mane umwe mu bakinnyi bari bategerejwe cyane 

    Manchester City nayo yakinnye kuri uyu wa Gatatu, yabonye itike ya 1/2 biyoroheye kuko yatsinze Dortmund ibitego 2-1 ndetse binasanga ibyo yari yayitsindiye mu Bwongereza bituma imikino yombi Man City ikomeza n’ibitego 4-2.

    Liverpool yari ifite icyizere cyo kwishyura ibitego 2 yasabwaga ngo ikomeze ariko inanirwa gutsindira iwayo, bituma ikipe ya Real Madrid ikatisha itike ku giteranyo cy’ibitego 3-1 cya Liverpool.

    Abakinnyi ba Liverpool ntako batagize ariko biranga 

    Ku ruhande rwa Dortmund bari bakiriye Man City, bafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Bellingham ku munota wa 15,  ndetse igice cya mbere kirangira uko. Mu gice cya kabiri Man City yaje yahinduye isura ku munota wa 55 Mahrez atsinda igitego cyo kunganya naho ku munota wa 75 Foden atsinda igitego cy’insinzi umukino urangira uko.

    Pep birangiye ikipe ya Man City ayigejeje muri 2/1

    Real Madrid na Man City zasanze PSG na Chelsea muri 1/2 kuko zo zari zabonye tike kuri uyu wa 2. Mu mikino ya 1/2, Man City izahura na PSG, naho Real Madrid ikine na Chelsea

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104764/ucl-real-madrid-na-man-city-zasanze-psg-na-chelsea-mu-mikino-ya-12-104764.html

  • Mbere yo kwinjira mu mwiherero APR FC yapimis… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bikubiye mu mabwiriza y'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo ko ikipe igiye kwinjira mu mwiherero ibanza gupimisha abakinnyi ndetse n'abandi bakozi bayo bagomba kuba mu mwiherero.

    APR FC ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi kugeza 29 Kamena 2021 ikinwa mu matsinda nk'uko byemejwe na FERWAFA.

    APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, iyoboye itsinda A aho iri kumwe n'amakipe arimo As Muhanga, Gorilla FC na Bugesera FC.

    Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed yapimwe COVID-19

    Umutoza wungirije, Pablo nawe yapimwe Coronavirus

    Manzi Thierry apimwa

    Tuyisenge Jacques nawe yapimwe

    Myugariro Mutsinzi Ange yapimwe Coronavirus

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104760/mbere-yo-kwinjira-mu-mwiherero-apr-fc-yapimishije-abakozi-bayo-covid-19-amafoto-104760.html

  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa – #rwanda #RwOT

    Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by'amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y'iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by'amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y'Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n'ubuyobozi.

    Umwe yagize ati 'Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.'

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati 'Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.'

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati 'Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y'iminsi nk'itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy'icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.'

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by'amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by'amashuri 22.505 n'ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batakambiye-ubuyobozi-nyuma-yo-kubaka-amashuri-bagatinda-guhembwa

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje – #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy'abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati 'Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.'

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n'ubuyobozi ndetse n'Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati 'Amacumbi y'icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.'

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n'ahandi, asaba ko n'abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n'uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.'

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n'ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abarokotse-jenoside-barenga-780-bakeneye-gusanirwa-inzu-zabo-zishaje

  • #Kwibuka27: Jean Marie yakoze indirimbo yuku… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ye yo kwibuka ije isanga izindi nka 'Umusonga', 'Ihwa', 'Ibikomere', 'Ntukazime', 'Twazize iki' n'izindi.

    Jean Marie ashimwa na benshi bitewe n'imyandikire ye benshi bemeza ko irimo ubuhanga kandi ikubiyemo ubutumwa bufasha Abanyarwanda n'abandi kumva ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ndirimbo 'Warakoze kuryonsa' yasohoye yumvikana avuga ko u Rwanda rwabyaye ishyano gusa rukiyemeza kuryonsa aho rwababariye ndetse rugaha ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bakongera kwibona mu muryango nyarwanda nyamara barawuhemukiye.

    Akomeza ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko ababo bishwe batazigera bazima kuko agaciro kabo kataribwa n'imiswa.

    Anibutsa abakomeje kwimana amakuru y'ahajugunywe cyangwa ahatabwe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ko ukuri n'amaraso bizahora bibatoteza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WARAKOZE KURYONSA’ Y’UMUHANZI JEAN MARIE

    Jean Marie asaba abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bayizinukwa byihuse. Ashima ko mu Rwanda icyaha ari agatozi bityo agakomeza asaba abafite ipfunwe ry'uko bakomoka cyangwa bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bakwiyumva nk'Abanyarwanda bitezweho umusanzu ukomeye mu ukubaka igihugu.

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati 'Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ayayaa Rwanda nziza hariya waransize. Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ubushishozi bwawe narabukeje.'

    Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 10 na 13 Mata, uyu muhanzi yifatanyije n’Akarere ka Rulindo mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi n’urwa Rusiga.

    Jean Marie yakoze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Jean Marie yakoze indirimbo icyeza uko u Rwanda rwahaye ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WARAKOZE KURYONSA’ Y’UMUHANZI JEAN MARIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104755/kwibuka27-jean-marie-yakoze-indirimbo-yukuntu-u-rwanda-rwahaye-ubutabera-bwunga-abijandits-104755.html

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje –

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy’abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati “Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.”

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati “Amacumbi y’icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.”

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n’ahandi, asaba ko n’abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n’uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.”

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n’ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa –

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by’amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y’iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n’ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.”

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati “Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati “Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y’iminsi nk’itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy’icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.”

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by’amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura

  • Ikimero cyumukobwa uri mu rukundo na rutahiz… – #rwanda #RwOT

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Lague yashyize ahagaragaza amafoto yabo bombi bari kumwe, yandikaho amagambo agira ati 'Ntewe ishema nawe'. Umukobwa nawe amusubiza utumenyetso tw'ingufuri ifunze agaragaza ko urukundo rwabo rukomeye kandi rurinzwe.

    Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko akundana n'uyu mukobwa  kandi ko amukunda byukuri ndetse ko bishoboka ko yarushinga muri uyu mwaka.

    Lague ni umwe mu bakinnyi 30 bari mu Mavubi yagarukiye muri ¼ muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uyu mukinnyi kandi anaheruka guhamagarwa mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu bakinnye imikino ibiri isoza amatsinda mu gushaka itike ya CAN2022, byarangiye itike bashakaga bayibuze.

    Lague watsindiye APR FC ibitego bitandatu umwaka w'imikino ushize, afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba z'ejo hazaza mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Magingo aya, uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko arabarizwa mu Busuwisi aho yagiye mu igeragezwa ry'iminsi 10 mu ikipe ya FC Zurich ishobora kumusinyisha iasaha n'isaha, igeragezwa yagiyemo tariki ya 09 Mata-rizasozwa tariki ya 10 Mata 2021.

    Byiringiro Lague na Kelia bamaranye igihe kitari gito bakundana

    Aba bombi bashobora kurushinga muri uyu mwaka wa 2021

    Lague yatangaje ko akunda Kelia ku buryo bukomeye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104745/ikimero-cyumukobwa-uri-mu-rukundo-na-rutahizamu-byiringiro-lague-amafoto-104745.html

  • Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umaze imyaka itatu ayobora FERWAFA yavuze ko yeguye kuri iyi mirimo ye,kuko imusaba umwanya munini kandi afite ibindi akora bimutunga.

    Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA ababwira ko kubera ko gukurikirana iby'umupira w'amaguru bimusaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi kandi atabasha kubivanga n'indi mirimo ye akorera hirya no hino mu gihugu yahisemo kwegura

    Yavuze ko kuba iby'umupira bimusaba kubikora nk'akazi gasanzwe ka buri munsi yasanze atabasha kubikomatanya n'izindi nshingano ze bwite nk'umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy'izabukuru atabishobora ndetse ko byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.'

    Asoza agira ati 'Kubera izo mpamvu,mbandikiye mbamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 14 Mata 2021 nsezeye ku bushake ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye n'ubufatanye bamugaragarije.

    Kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 nibwo Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa, muri manda y'imyaka ine asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

    (Rtd) Brig Gen Sekamana yari ahatanye na Rurangirwa Louis yatsinze ku majwi 45 kuri 7 mu matora yakozwe n'abanyamuryango bose.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bwa FERWAFA, Sekamana wari uherutse gusezererwa mu ngabo z'u Rwanda, yavuze ko hari ibyo yateguye agomba gukora birimo gusubiza umupira isura nziza mu gihugu no hanze, guha agaciro no kwiyegereza abahoze bakina no gukorera mu mucyo.

    Yagize ati 'Turashimira komite irangije imirimo yayo. Twe dutangiye, turabizeza ko tuzakomereza aho bari bagejeje tukanongeraho imbaraga zacu kugira ngo duteze umupira imbere. Ibigomba guhinduka ni ugushyiraho umurongo ngenderwaho ufatika ari nawo uzatuma hatabaho bya bibazo byo kutumvikana. Igihe umuntu akorera mu mucyo, ikintu cyose kikajyana n'amategeko nta kabuza ibyo twifuza twabigeraho.'

    Sekamana yashimangiye ko kubera akazi yakoraga mu gisirikare katumaga azenguruka mu Turere tunyuranye tw'igihugu, byatumye anamenya ibibazo by'amakipe atandukanye bityo akaba azi inshingano zimutegereje.

    Yagize ati 'Inzego nari ndimo zikorana hafi n'uyu mupira. No kuba warakoreye mu nzego zitandukanye mu gihugu, uba uzi n'ibibazo by'amakipe atandukanye kuko uba waranyuze muri byinshi. Ngira ngo nka RDF murabizi ko dufite mu nshingano gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye kugira ngo ibintu bigende neza.'

    'Ubwo rero impamvu mfite icyizere ni uko abo bantu twakoranye muri uwo mupira, uburyo bakora umuntu aba abibona, imbaraga zihari umuntu aba azibona ndetse n'ikibura aba akibona.'

    'Ubwo rero wubakira ku bihari ukongeraho bike ufite ukagaragaza icyo wabashije gukora. Buriya ikibazo cyabaho ni uko wananirwa unanijwe n'imikorere mibi yawe. Ninanizwa n'imikorere mibi yanjye nzegura rwose mvemo ariko ninkora bikagaragara ko hari ibyo ntagezeho ku mpamvu zitanturutseho, icyo gihe tuzafatanya n'abandi gushaka igisubizo.'

    Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Yabaye Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo.

    Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA,yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y'iki gihe, mu mwaka w' 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw'Iperereza muri Gendarmerie.

    Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n'Umugaba w'agateganyo wa Diviziyo y'Ingabo z'igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by'Ingabo mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rtd-brig-gen-sekamana-jean-damascene-yeguye-ku-buyobozi-bwa-ferwafa

  • Umugabo n'umugore barwaniye mu ndege bapfa akabati ko kabikwamo imizigo hejuru [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi ntambara yo mu ndege yafatiwe ku kibuga cya Istanbul Airport ubwo iyi ndege itwara abagenzi yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko iyi mirwano yahise ituma uru rugendo rukerererwa amasaha 5 yose.

    Aya mashusho y'umugabo ari gukurura imisatsi y'umugore barimo kurwana, yafatiwe mu ndege mu ndege ya kompanyi yitwa unisair mu rugendo TU216.

    Abagore benshi bagaragaye bagerageza gutabara uyu mugenzi wabo ndetse buzura kuri uyu mugabo wamukubitaga.

    Abagenzi benshi bahise babyivangamo icyari urugendo gihinduka akavuyo aho umugore wari wambaye imyenda y'umweru yatangiye kuvuza induru atangira no gusunika abantu bose.

    Itsinda ry'abagore ryarakajwe n'iyi mirwano niko gutangira gushwana yaba mu kubwirana amagambo mabi no kumvana imitsi byatumye abashinzwe umutekano bahagarika urugendo babanza gukemura iki kibazo.

    Iyi ndege yabayemo akavuyo kadasanzwe nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje byasabye ko abagenzi bakerererwa amasaha 5 kugira ngo bagende.

    Business News yavuze ko iyi ndege yari yerekeje kuri Tunis-Carthage International Airport muri Tunisia kuwa 10 Mata 2021.Kompanyi yatangaje ko yahise itangira iperereza ku byateye iyi mirwano.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-n-umugore-barwaniye-mu-ndege-bapfa-akabati-ko-kabikwamo-imizigo-hejuru