Blog

  • Adeline Rwigara uherutse kwanga kwitaba RIB yongeye guhamagazwa na bwo ntiyajyayo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyumvikanamo amajwi ye kiri kuri shene ya Youtube yitwa vquick Tv, Adeline Mukangemanyi Rwigara wakunze kugaragaza ko ari umwemeramana cyane dore ko ubwo yaburanaga yabaga yitwaje Bibiliya, avuga ko ameze neza kubera Yesu.

    Uyu mubyeyi avugamo ko we n’abana be bameze ariko ko hari indi nyandiko imuhamagaza kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yaje.

    Gusa avuga ko atari we baha iyo nyandiko ihamagara ahubwo ko 'bayicisha mu bayobozi b’Imidugudu na ba Gifitu [sinzi ibyo ari byo].'

    Adeline Mukangemanyi Rwigara yari yahamagajwe na RIB yagombaga kwitaba Umugenzacyaha ku kicaro gikuru cy’uru rwego tariki 08 Mata 2021.

    Gusa yari yatangaje ko atakwitaba kuko ari mu gihe cyo kunamira abe by’umwihariko ngo umugabo we.

    Avuga ko iyi nyandiko ya kabiri imuhamagaza yaje mu minsi ya vuba ishize ndetse ko yagombaga kwitaba ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

    Muri iki kiganiro byumvikanamo ko ari amajwi yafashwe ku Cyumweru, avugamo ko afite ubuhamya ashaka gusangiza abo yabwiraga ngo akabatekerereza ibya gereza.

    Avuga ko inzira zose yanyuzemo yagiye abonamo Imana. Ati “Muri CID ubu isigaye ari RIB nabonyeyo […] muri 1930 nabonyeyo Imana, ngeze Mageragere nahabonye Imana.”

    Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abakobwa be babiri barimo Diane Rwigara, bigeze gutabwa muri yombi muri 2017. Icyo gihe inzego z’umutekano zagiye kubafata ku gahato nyuma y’uko na bwo babanje kwitaba ku neza.

    Baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, nyuma Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bakomeje kuburanishwa, baje kurekurwa n’Urukiko Rukuru rwabagize abere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Adeline-Rwigara-uherutse-kwanga-kwitaba-RIB-yongeye-guhamagazwa-na-bwo-ntiyajyayo

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ubugendakanwa #rwanda #RwOT

    Ubugendakanwa ni indwara ifata mu kanwa nuko ku rurimi, ku matama imbere ndetse no mu gisenge cy’akanwa utibagiwe no ku ishinya hakazaho ibintu bisa n’umweru bikihomaho. Aharwaye akenshi harabyimba hakanatukura.

    Ubugendakanwa buterwa n’iki?

    Buterwa na mikorobi yo mu bwoko bw’imiyege yitwa Candida albicans. Iyi miyege twese turayigira haba ku ruhu, mu nzira y’igogorwa no mu kanwa aho usanga abasaga 75% ku isi yose ubasangana iyi mikorobi nyamara itabatera indwara. Itera indwara mu gihe ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse.

    Ni bande ubugendakanwa bwibasira cyane?

    Nkuko tumaze kubivuga akenshi iyi ndwara yibasira abana kuruta abakuru. Iyo igeze ku bantu bakuru, abo yibasira cyane ni:

    •Abafite amenyo y’amakorano : cyane cyane iyo batayasukura bihagije, adafata neza mu mwanya wayo cyangwa bibagirwa kuyakuramo mbere yo kurya na mbere yo kuryama.

    •Abakoresha imiti ya antibiyotike cyane : akenshi iyi miti iyo ikoreshejwe igihe kinini inica bagiteri zishinzwe kubuza Candida gukura.

    •Gukoresha cyane imiti isukura mu kanwa : iyi miti nayo akenshi abantu bakoresha biyunyuguza mu kanwa, iba irimo antibiyotike, zishobora kwangiza za bagiteri zishinzwe gukumira ikura rya Candida.

    •Abakoresha kenshi imiti y’imisemburo : muri iyi miti twavugamo ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, kimwe n’indi miti yo mu bwoko bwa steroid.

    •Abafite ubudahangarwa bucye : abfite agakoko gatera SIDA, abagore batwite, n’abafata imiti ya kanseri

    •Abarwaye diyabete : cyane cyane iyo badafata imiti igabanya ingufu za diyabete.

    •Abafite mu kanwa humye : hari abantu bagira amacandwe macye aba nabo baba bafite ibyago byo kurwara ubugendakanwa

    •Abafite imirire mibi : cyane cyane gufungura ifunguro ritarimo vitamini B9, B12 n’ubutare byongera ibyago

    •Abanywa itabi : nubwo ubushakashatsi butaragaragaza neza impamvu ariko abenshi mu banywa itabi barwara ubugendakanwa.

    Ubugendakanwa buvurwa bute?

    Nkuko iyi ndwara iterwa na mikorobi zo mu bwoko bw'imiyege, ivurwa hakoreshejwe imiti yagenewe kuvura indwara ziterwa n’imiyege.

    Kenshi ntabwo ari imiti yo kunywa, ahubwo ni imiti isigwa aharwaye, kugeza ukize.
    Usanga akenshi hitabazwa umuti wa nystatin cyangwa miconazole (Daktarin) ndetse na Fluconazole.

    Muganga ni we uguhitiramo uwo wakoresha.Icyakora rimwe na rimwe iyo bibonetse ko ufite ubudahangarwa buri hasi cyane ushobora guhabwa imiti yo kunywa cyangwa iterwa mu mutsi.

    Iyo ibi byose byanze, hitabazwa umuti wa Amphotericin B, gusa ukoreshwa witondewe kuko ugira ingaruka zinyuranye harimo kugira umuriro, isesemi no kuruka. Niyo mpamvu ukoreshwa nk’amahitamo ya nyuma.

    Nyamara kandi twibuke ko no mu bimera n’ibyo dufungura harimo imiti gakondo ivura ubugendakanwa.

    1.Ubuki: bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya indwara ziterwa na bagiteri n’imiyege. Ushyira ubuki ku rutoki ukajya ukubisha mu kanwa aharwaye, ukirinda kumira, ahubwo wakumva uruzi ruretse mu kanwa ugacira.

    2.Umutobe w’inkeri: iyo ukoreshejwe ari umwimerere (nta bindi bivanzemo) bituma mu kanwa hiyongeramo aside ibuza Candida gukura.

    3.Amata y’ikivuguto na yawurute: iyo amata ari kuvura hajyamo bagiteri nziza zigakora icyitwa probiotic ari yo igira uruhare mu kwica ya miyege itera ubugendakanwa.

    4.Ibinyamafufu bigishyushye: ibirayi, ibikoro, urunyogwe, ibishyimbo, karoti na beterave, kubifungura bitetse bigishyushye bifasha urwagashya mu gusohora mikorobi za Candida mu mubiri.

    Source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-y-ubugendakanwa.html

  • Rusizi: Abakubise umukecuru bamushinja amarozi bagiye gukurikiranwa mu mategeko –

    Umwe mu baturage bo muri aka kagari [Murya], yashyize ubutumwa kuri WhatsApp, avuga ko abaturage bo muri aka kagari bafashe umukecuru ushinjwa amarozi.

    Hasakakaje kandi amashusho agaragaramo abaturage benshi bari mu nyubako bivugwako ari iy’Akagari ka Murya, bashungereye umuntu ubari rwagati.

    Umuturage wafashe ayo mashusho, yabwiye IGIHE ko uwo mucekuru atari ubwa mbere afashwe ashinjwa amarozi.

    Ati “Hari hari abaturage benshi, barimo n’abamushinja ko ajya abashika, akabakoresha mu ijoro. Ngo baba baraye bamukurira imyumbati, ariko amafaranga aba yabemereye ntayabahe. Abakoresha mu ijoro gusa. Mu mwaka ushize, ubwo yazanwaga ku kagari, yari afite amazi asa n’icyatsi kibisi, inyama n’amaraso.”

    Undi umuturage utemeye ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko tariki 25 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukecura yajyanwaga ku kagari, yemereye ubuyobozi ko agiye kubwereka abandi barozi bakomeye bakorana.

    Yavuze ko uyu mukecuru yari afite bimwe mu bikoresho akoresha aroga.

    Ati “Kuri Noheli ya 2020, bari bamufatanye urutaro avuga ko ari urwo agenderaho. Yari afite n’igicuma kirimo ibintu utamenya, n’inyama zaboze. Yari afite n’icyungu [isafuriya] kirimo amazi. Ayo mazi bagerageje kuyamena yanga kumeneka.

    Yemereye abayobozi ko hari n’abandi barozi bane bakomeye akorana na bo. Hari imyenda yasanganywe ya bamwe mu baturage bapfuye, bene bo babonye iyo myenda barayimenya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru agiye kujyanwa kwa muganga, na’ho abamufashe bakanamukubita bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kuko bakekwaho urugomo.

    Ati “Uwo muturage bashinja kuroga bamukubise, biragaragara ko yabyimbye mu isura. Abamukubise ni abasore babiri n’umukobwa umwe. Umusore umwe muri aba yangije urugi rw’inyubako y’akagari. »

    Gitifu yavuze ko atari ubwa mbere uyu muturage ashinjwe amarozi abizi.

    Ati « Mu buyobozi ntabwo duhamya umuntu amarozi, kereka iyo ari uburozi busanzwe ku buryo abaganga babipima bakabibona.”

    Uyu muyobozi kandi yagiriye abaturage inama yo kugana ubuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikaho, bakirinda kwihanira n’abindi byaha by’urugomo.

    Hafashwe amashusho agaragaza abafashe umukecuru bamwita umurozi bamujyanye mu kagari

  • Musanze: Abakekwaho kwica abana babatwikiye mu nzu bakatiwe igifungo cya burundu –

    Urubuga rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko abaregwaga bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse Hitimana Jean de Dieu wari umukuru w’Umudugudu we wahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe kubera ko we yahamwe gusa n’icyaha cy’ivangura.

    Ibi byaha aba bose bari bakurikiranweho byatangiriye ku cyaha cy’ivangura rishingiye ku bwoko cyakorerwaga Sifa Celestine utuye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubwo abagize umuryango wa Munyakazi Evariste bahoraga bamutoteza, babwira umugabo we ngo yashatse umututsikazi, bakamubwira amagambo akomeretsa, bakajya babatera amabuye, bakanajugunya amazirantokimu rugo ndetse bakaba barigeze no kubatangira barabakubita barabakomeretsa.

    Urwo rwango rwakomeje gukura kugeza ubwo Munyakazi Evariste yaje kwima uwo mugabo inzira y’imodoka ye, abonye amaze kuyinjiza mu gipangu, ahita azamura urukuta rw’amabuye aho imodoka yagombaga kunyura ngo isohoke bituma ihera mu gipangu.

    Ayo makimbirane yarushijeho gukomera kugeza ku wa 22 Gashyantare 2020, ubwo Sifa Celestine yari mu rugo ari kumwe n’abana bigeze mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice ajya guhaha, agarutse asanga abana be babatwikiye mu nzu bamennye ikirahuri cy’idirishya ry’icyumba yari yasize abaryamishijemo, maze umwana wari ufite imyaka ibiri ahita yitaba Imana, undi arashya bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga ubu bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo gucibwa akaguru, ndetse n’umubiri wose ukaba wuzuye ibikomere by’ubushye.

    Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu batanu muri batandatu baregwaga ibyaha byagejeje ku gutwikira abana babiri mu nzu

  • Kamonyi : Umusore w’imfubyi bamusanze mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Murindabigwi Vedaste wari ufite imyaka 23 y’amavuko, yibanaga mu nzu ari na ho bamusanze yapfiriye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

    Uyu musore yabonywe na mushiki we ubwo yajyaga muri iriya nzu ye yibanagamo, agasanga ibye byarangiye.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.

    Gusa hari amakuru avuga ko uyu musore yishwe atewe icyuma mu ijosi.

    Ubuyobozi bw’Ibanze buvuga ko uriya musore ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kuri ruriya rupfu.

    Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rukoma, avuga ko nta bantu basanzwe bazwi ko bari bafitanye amakimbirane n’uriya musore kuko yari akiri muto.

    Nkurunziza yagize ati 'Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n’abantu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umusore-w-imfubyi-bamusanze-mu-nzu-yapfuye

  • Amakuru Mashya_ Covid_19: Urukingo rwa Johnson & Johnson rwahagaritswe #rwanda #RwOT

    Amerika, Afurika y'epfo n'ibihugu byo mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), byabaye bihagaritse gukingira abantu n'urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J) rwa Covid-19, nyuma y'amakuru yo kuvura kw'amaraso kudakunze kubaho.Abantu batandatu bagaragaje icyo kibazo mu bantu bahawe doze zirenga miliyoni 6.8, nkuko ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyabivuze.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson rwabaye ruhagaritswe muri EU, aho rwari rwatangiye gutangwa muri iki cyumweru.

    Bikurikiye ibindi nk'ibi byabaye ku rukingo rwa AstraZeneca, bigatuma hagabanywa ikoreshwa ryarwo.

    Ikigo FDA cyavuze ko kirimo kujya inama ko ruba ruhagaritswe nk’'uburyo bwo kwigengesera cyane'. Cyemeje ko umurwayi umwe yapfuye azize ibibazo byatewe no kuvura kw'amaraso, naho undi akaba arembye.

    Abo bantu batandatu bose bagaragaweho kuvura kw'amaraso ni abagore bafite hagati y'imyaka 18 na 48, bagaragaza ibimenyetso by'uko kuvura hagati y'iminsi itandatu na 13 nyuma yo gukingirwa nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Bijyanye n'iyo nama yatanzwe n'ikigo FDA, ahakingirirwa hose muri Amerika bahagaritse gukoresha urwo rukingo kugeza harangiye andi maperereza ku mutekano warwo. Byitezwe ko za leta n'abikorera babikurikiza.

    Kugeza ubu Amerika ni yo imaze gutangaza abantu ba mbere bensi ku isi banduye Covid-19, barenga miliyoni 31, n'abarenga 563,000 yishe, aba na bo bakaba ari bo ba mbere benshi ku isi.

    Urukingo rwa J&J rwahawe abantu bagera hafi kuri miliyoni zirindwi muri Amerika, bangana na 3% by'abamaze gukingirwa kugeza ubu.


    Perezida w'Afurika y'epfo Cyril Ramaphosa ahabwa rumwe mu nkingo za mbere za Johnson & Johnson i Cape Town

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/14/amakuru-mashya_-covid_19-urukingo-rwa-johnson-johnson-rwahagaritswe/

  • Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko – #rwanda #RwOT

    Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y'uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

    Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n'abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy'umukuru w'igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

    Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba.

    Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n'icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu wamugiriye iki cyizere.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'uyu mugabo w'imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z'ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y'Uburengerazuba ndetse n'ubuzima bwe bwite.

    Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

    Inshingano z'inzego z'ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w'Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n'abo bayoborana ndetse n'abaturage muri rusange.

    Nyaruguru ni akarere karanzwe n'inzara z'urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n'ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y'umurongo w'ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

    Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy'imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk'umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n'ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n'abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu yabashije kubishobora.

    Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati 'Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z'umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z'abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n'ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.'

    Yakomeje agira ati 'Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu ashaka guha igihugu n'abaturage.'

    Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk'icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

    Ku bayobozi by'umwihariko abo mu nzego z'ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy'umwaka.

    Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y'inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y'imihigo y'umwaka wa 2019/2020.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n'abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

    Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by'iterambere bihabwa abaturage ndetse n'impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

    Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y'izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

    Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

    Guverineri Habitegeko ati 'Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by'amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n'izindi mpinduka, iterambere ry'abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n'ibindi.'

    Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

    Mu 2018, abaturage b'I Nyaruguru bagabweho ibitero n'abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

    Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n'ubwo nyuma ababiteguye n'ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w'Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n'inkiko zo mu Rwanda.

    Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y'ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n'abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

    Ati 'Ishusho y'umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z'u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo bahari bafite n'ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n'abiraye.

    Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

    Ati 'Mu by'ukuri ubu abaturage barafatanya n'ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

    Ati 'Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk'uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.'

    Yakomeje agira ati 'Hanyuma n'ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n'ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z'ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n'ibindi bijyanye n'imyumvire y'abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n'abaturage mwatera imbere.'

    I Burengerazuba bashonje bahishiwe

    Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n'u Burundi [u Burundi buhana imbibi n'u Rwanda ku gice cya Rusizi].

    Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry'abaturage birimo iby'umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y'iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n'ibindi.

    Ati 'Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y'iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w'igihugu.'

    'Kumenya izo nkiko n'uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.'

    Imiterere y'akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n'uturere twa Karongi n'utundi dutandukanye tw'Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n'ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n'ubundi isa n'akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

    Ati 'Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w'abaturage b'Intara n'ibintu byabo. Hari n'ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.'

    Yakomeje agira ati 'Ibijyanye n'abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n'izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n'imiterere y'akarere ubwako gakunze guhura n'imyuzure nk'Uruzi rwa Sebeya.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko agace k'Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

    Ati 'Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n'ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kwita ku bikorwa by'ubukerarugendo.'

    'Ni byinshi, n'iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.'

    Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n'izindi nzego by'umwihariko iz'abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

    Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

    Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n'ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y'u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy'u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

    Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n'amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's] ibijyanye n'imicungire y'amazi mu Buholandi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n'ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n'Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

    Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Uturere ku rwego rw'Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru.

    Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n'inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-icumi-ayobora-nyaruguru-umwanya-wa-mbere-mu-mihigo-ibitero-bya-fln

  • Babuwa Samson yahishuye impamvu yamuteye kuba anyotewe cyane no kuba umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Babuwa Samson ukinira Kiyovu Sports avuga ko kuba yarashatse umugore w’umunyarwandakazi atari byo byonyine byatumye yifuza kuba umunyarwanda ahubwo hari n’ibindi byinshi birimo kuba u Rwanda ari igihugu kirimo Amahoro kandi kiyobowe neza.

    Uyu mukinnyi umaze imyaka 5 mu Rwanda yamaze no kuba yarongora umugore w’umunyarwandakazi aho bakoze ubukwe muri 2019.

    Ubu akaba yaratangiye inzira zo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda aho ategereje igisubizo azahabwa.

    Mu kiganoro n’ikinyamakuru ISIMBI, Babuwa Samson yavuze ko kuba yarashatse umunyarwandakazi atari cyo cyonyine cyatumye yifuza kuba umunyarwanda ahubwo hari izindi mpamvu nyinshi zibiri inyuma.

    Ati'Impamvu ni uko ari igihugu gifite amahoro kandi ibintu byacyo biri ku murongo, gifite umuyobozi mwiza. Gifite abakobwa beza aho nakuye umugore wanjye nkunda Sweetie Mutima. U Rwanda rwanyigishije ibintu byinshi, kwihangana, kudahohoterwa cyangwa ngo uhohotere abandi n’ibindi byinshi.'

    Babuwa Samson yageze mu Rwanda muri 2016 ubwo yari aje mu ikipe ya Sunrise FC yakiniye imyaka 4 ayivamo muri 2020 ari bwo yerekezaga muri Kiyovu Sports.

    Uburyo u Rwanda ruyobowe ni kimwe mu bituma yifuza kuba umunyarwanda cyane

    Babuwa Samson ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-yahishuye-impamvu-yamuteye-kuba-anyotewe-cyane-no-kuba-umunyarwanda

  • Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko –

    Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y’uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

    Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n’abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

    Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu wamugiriye iki cyizere.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’uyu mugabo w’imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z’ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

    Inshingano z’inzego z’ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w’Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n’abo bayoborana ndetse n’abaturage muri rusange.

    Nyaruguru ni akarere karanzwe n’inzara z’urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n’ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y’umurongo w’ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

    Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy’imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk’umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n’ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n’abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu yabashije kubishobora.

    Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati “Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z’umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z’abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n’ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.”

    Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu ashaka guha igihugu n’abaturage.”

    Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk’icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

    Ku bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy’umwaka.

    Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y’inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n’abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

    Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage ndetse n’impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

    Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y’izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

    Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

    Guverineri Habitegeko ati “Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by’amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n’izindi mpinduka, iterambere ry’abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n’ibindi.”

    Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

    Mu 2018, abaturage b’I Nyaruguru bagabweho ibitero n’abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

    Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n’ubwo nyuma ababiteguye n’ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w’Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n’inkiko zo mu Rwanda.

    Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y’ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n’abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

    Ati “Ishusho y’umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z’u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo bahari bafite n’ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n’abiraye.

    Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

    Ati “Mu by’ukuri ubu abaturage barafatanya n’ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

    Ati “Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk’uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma n’ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n’ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z’ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n’ibindi bijyanye n’imyumvire y’abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n’abaturage mwatera imbere.”

    I Burengerazuba bashonje bahishiwe

    Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n’u Burundi [u Burundi buhana imbibi n’u Rwanda ku gice cya Rusizi].

    Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry’abaturage birimo iby’umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y’iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n’ibindi.

    Ati “Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y’iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w’igihugu.”

    “Kumenya izo nkiko n’uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.”

    Imiterere y’akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n’uturere twa Karongi n’utundi dutandukanye tw’Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n’ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n’ubundi isa n’akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

    Ati “Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturage b’Intara n’ibintu byabo. Hari n’ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.”

    Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n’izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n’imiterere y’akarere ubwako gakunze guhura n’imyuzure nk’Uruzi rwa Sebeya.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko agace k’Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

    Ati “Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n’ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku bikorwa by’ubukerarugendo.”

    “Ni byinshi, n’iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.”

    Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n’izindi nzego by’umwihariko iz’abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

    Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

    Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n’ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y’u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy’u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

    Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n’amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s] ibijyanye n’imicungire y’amazi mu Buholandi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

    Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

    Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n’inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Bite bya Byiringiro Lague utaragiye mu Busuwisi? #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague aba yaragiye mu Busuwisi kwitabira ubutumire bwa FC Zürich ariko ntaragenda kubera ko atarabona Visa imwemerera kujya muri iki gihugu.

    Mu rwandiko rwo ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021 FC Zürich yandikiye APR FC yayisabaga ko yaboherereza uyu mukinnyi akajya gusura iyi kipe mu gihe cy’iminsi 10, kuva tariki ya 9-19 Mata 2021.

    Byiringiro Lague byari byitezwe ko azahagaruka mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize yerekeza mu Busuwisi yitabiriye ubutumire bwa FC Zürich.

    Uyu musore akaba ataragenda ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi impamvu ataragenda ari uko atarabona Visa. Amakuru akaba avuga ko mu gihe yayibona urugendo rwe rushobora kwimurwa dore ko kuri gahunda yari isanzwe uruzinduko rwe rusigaje iminsi 6.

    Uyu musore bikaba bivugwa ko yari kuba yagira amahirwe yo gukora imyitozo muri iyi kipe ndetse yakwitwara neza ikaba yamugura.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n’uwa 1/4 wa Guinea Conakry. Yakiniye Amavubi makuru imikino 2 uwa Mozambique i Kigali(yanatsinzemo igitego) na Cameroun muri Cameroun hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

    Byiringiro Lague yakerewe kujya mu Busuwisi kubera kubura Visa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-byiringiro-lague-utaragiye-mu-busuwisi