Blog

  • Umuhanzi Yverry n’urundi rubyiruko rwo muri Kigali bahaye ibitenge abarokotse Jenoside –

    Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitenge ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe Umudugudu w’Umubano.

    Akagari ka Rusheshe karimo Umudugudu w’abarokotse Jenoside bubakiwe na Leta mu 2013, begerezwa ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro, amashuri, ivuriro n’ibindi. Uyu mudugudu utujwemo imiryango 62 ugizwe n’inzu nziza aho imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.

    Aba barokotse bo mu Murenge wa Masaka bahawe ibitenge 120 mu tugari dutanu; Akagari ka Rusheshe kahawe ibitenge 47, Akagari ka Gako kahawe ibitenge 31, Akagari ka Ayabaraya kahawe ibitenge 10, Akagari ka Cyimo kabonye ibitenge 16 naho Akagari ka Gitagara kahawe 16.

    Ibitenge 60 byahawe Umurenge wa Gahanga naho ibitenge 53 byahawe abo mu Murenge wa Gatenga. Ubuyobozi buzagenda bugeza kuri buri muryango watoranyijwe igitenge kimwe wagenewe.

    Igitenge kimwe kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 15 Frw na 17 Frw, bivuze ko hakoreshejwe arenga miliyoni 4 Frw muri iki gikorwa.

    Uwera Carine yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko asanzwe akorera ibikorwa by’urukundo abantu, kandi ko biri no mu murongo wo kwifatanya n’abarokotse muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Nabitewe n’uko nsanzwe mfasha. Nishyize mu mwanya w’abo numva ngomba kubafasha nkabikora mu mwanya w’abana babo bari kuba bahari bakabibakorera kuko mu busanzwe umwana yaha Nyina igitenge cyo kwambara.”

    Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu rubyiruko rwari ruri muri iki gikorwa yavuze ko ari igitekerezo cyiza ndetse bagenzi be bakimugejejeho akumva yakwifatanya nabo.

    Yasabye urubyiruko kwita kuri buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akamwereka urukundo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yavuze ko iki ari igihe cyo guhumuriza abarokotse ‘kuko imitima yabo ibabaye, bakabasura ndetse bakabaganiriza’.

    Hatanzwe ibitenge 233 ku barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Masaka, Gahanga na Gatenga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimye uwagize iki gitekerezo cyo gutanga ibitenge kuri aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urubyiruko nkawe bakwiye guharanira gukomeza kuba hafi abarokotse kandi bagakora ibikorwa by’urukundo.

    Ati “Ni igikorwa twakiriye neza. Twashimye umutima wo gufasha cyane cyane kwibuka abarokotse cyane ko tubisaba muri iyi minsi. Uyu munsi twasoje icyumweru cy’icyunamo ariko hari n’iminsi 100 igikomeza.”

    Mukabuzizi uri mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahawe ibitenge, yavuze ko amaze imyaka irindwi atujwe mu Kagari ka Rusheshe kandi ko we na bagenzi be baharanira gutwaza biteza imbere anashimira uru rubyiruko rwari rwabasuye.

    Buri mubyeyi yahawe igitenge kimwe gifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 15 Frw na 17 Frw

    Byari ibyishimo kuri aba babyeyi bahawe imyambaro

    Uru rubyiruko rwahisemo gufasha aba babyeyi bari muri ibi bitoroshye mu kwishyira mu mwanya w’ibyo bakabaye bakorerwa n’abana babo bishwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yasabye urubyiruko kuba hafi abarokotse Jenoside

    Rugamba Yverry na bagenzi be bahuriye mu muryango w’urubyiruko wahisemo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

  • DR Congo: Abiciwe mu mirwano y' amoko i Goma , barimo n' umusirikare, bashyinguwe #rwanda #RwOT

    Abaturage batandatu n'umusirikare umwe wa leta biciwe mu mirwano y'insoresore zo mu moko abiri mu nkengero z'umujyi wa Goma bashyinguwe kuwa gatatu, nk'uko umutegetsi abivuga.

    I Goma ubu hari ituze n'abasirikare benshi bacunze umutekano, nyuma y'imyigaragambyo yo kuwa mbere yavuyemo imirwano hagati y'abo mu bwoko bw'Abakumu n'Abanande ikicirwamo abantu mu gace kitwa Buhene mu nkenegero za Goma.

    Jean Bosco Sebishyimbo minisitiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko abo bapfuye barindwi barimo n'umusirikare wa leta, bashyinguwe kuwa gatatu.

    Ati: 'Inkomere nizo zabaye nyinshi zigeze muri 39 n'amazu yaje gutwikwa n'indi mitungo igasahurwa. Hari abantu bamaze gutabwa muri yombi kandi ubutasi burakomeje ngo n'abandi bose ufite uruhare muri ziriya mvururu zabereye hariya ashyirwe imbere y'ubucamanza…'

    Sebishyimbo avuga ko agace ka Buhene gatuwe 'n'amoko y'Abakumu nakwita abasangwabutaka n'andi moko ajyayo gushaka ubuturo, imirima. Abo barimo Abahutu, Abatutsi, Abanande n'Abahunde.'

    Avuga ko intandaro y'imirwano hagati y'amoko yabaye 'kuvuga ngo kuki twe [Abanande] turimo twigaragambya abandi ntibaze kuduherekeza. Intandaro yavuye aho ngaho.' Akomeza avuga ko igisirikare na leta bafashe ingamba zikomeye kugira ngo ibyabaye ntibyongere.

    Imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Goma, kimwe no mu mijyi ya Butembo na Beni nayo ya Kivu ya ruguru, abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri DR Congo.

    Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugana n'uruhande rwa MONUSCO abaturage bashinja kutagira icyo rukora ku nyeshyamba zibangamiye umutekano wabo, ariko ntibirashoboka.

    Kuwa gatatu imyigaragambyo yari igeze ku munsi wa 10 muri Beni na Butembo, ariko abigaragambya aho hombi batatanyijwe na polisi bagitangira, nk'uko bivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO.

    I Goma ho, nyuma y'ubwicanyi n'imirwano byo kuwa kabiri leta yahise ibuza imyigaragambyo yose, inatangaza umukwabu uhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri za mugitondo.

    Ibikorwa by'ubucuruzi mu mijyi ya Beni na Butembo bikomeje gufunga kubera ubwoba bw'ubusahuzi mu myigaragambyo, ingendo nazo zirakorwa mu kwigengesera, nk'uko radio Okapi ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/15/dr-congo-abiciwe-mu-mirwano-y-amoko-i-goma-barimo-n-umusirikare-bashyinguwe/

  • Gen Rwigamba wari umaze imyaka 5 ayobora RCS yasimbuwe na DCG Marizamunda #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa RCS na Polisi y’u Rwanda, zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021.

    Deputy Commissioner General (DCG) Marizamunda Juvénal yahawe kuyobora ruriya rwego avuye muri Polisi y’u Rwanda aho yari amaze igihe ari Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

    DCG Marizamunda Juvénal wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yajyanywe muri Polisi y’u Rwanda muri 2014 ubwo yahitaga anahabwa uriya mwanya yari amazeho iki gihe.

    Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi byahaye inshingano nshya Ujeneza Jeanne Chantal wari Komiseri Mukuru Wungirije mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) wimuriwe muri Polisi y’u Rwanda.

    Ujeneza Jeanne Chantal, muri Polisi y’u Rwanda azaba ari Umuyobozi Wungirije w’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, akazaba ashinzwe imiyoborere n’imari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gen-Rwigamba-wari-umaze-imyaka-5-ayobora-RCS-yasimbuwe-na-DCG-Marizamunda

  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n’ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo –

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw’umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru, abo mu bice by’icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse n’izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n’iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y’Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by’umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y’imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y’imbere.

    Mu mwaka w’imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n’utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n’impinduka zigaragara mu iterambere ry’abaturage.

    Ati “Twishimira ko igipimo cy’uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere kandi n’uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.”

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati “Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.”

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Amajyepfo yaje mu myanya y’imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n’ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu amushinga kuyobora Intara y’Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b’Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n’umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n’Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk’umuhigo w’ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b’iyi ntara afatanyije n’izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw’insinga z’amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by’iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw’amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy’Intara y’Amajyepfo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kuri ubu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati “N’ubwo ari ikigo kitureberera twese nk’igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk’inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by’ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw’Intara irimo umushinga w’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n’ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y’abaturage.

    Hari umushinga wiswe ‘Amayaga Green’ witezweho kongera gusubiranya igice cy’Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

    Ibi n’ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w’abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y’abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk’urwego rw’intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y’Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w’Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n’abana batatu kuri ubu akaba we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu.

    Ati “Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.”

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y’ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu.

    Ati “Abana b’abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.”

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y’abana be n’abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n'ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw'umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n'amazuru, abo mu bice by'icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune ndetse n'izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n'iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n'Umukuru w'Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n'inzego nkuru z'igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y'Amajyepfo mu gihe cy'umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by'iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n'ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y'Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by'umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y'imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y'imbere.

    Mu mwaka w'imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n'utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n'impinduka zigaragara mu iterambere ry'abaturage.

    Ati 'Twishimira ko igipimo cy'uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y'Amajyepfo niyo iri imbere kandi n'uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n'igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.'

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati 'Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.'

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n'ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y'Amajyepfo yaje mu myanya y'imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y'Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n'ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, nyuma y'imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n'Umukuru w'Igihugu amushinga kuyobora Intara y'Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b'Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n'umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n'Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y'Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk'umuhigo w'ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b'iyi ntara afatanyije n'izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n'Intara y'Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw'insinga z'amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by'iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw'amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w'amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy'Intara y'Amajyepfo batunzwe n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ndetse kuri ubu n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati 'N'ubwo ari ikigo kitureberera twese nk'igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk'inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by'ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw'Intara irimo umushinga w'Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n'ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y'abaturage.

    Hari umushinga wiswe 'Amayaga Green' witezweho kongera gusubiranya igice cy'Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati 'Hari n'indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.'

    Ibi n'ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w'abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y'abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b'iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk'urwego rw'intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y'Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w'Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n'abana batatu kuri ubu akaba we n'umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n'ibikorwa by'Umukuru w'Igihugu.

    Ati 'Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.'

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by'umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y'ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n'abahungu.

    Ati 'Abana b'abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.'

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y'abana be n'abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yagarutse-ku-mwaka-amaze-mu-nshingano-zahuriranye-na-covid

  • Kagere yarebye mu izamu kabiri, Nirisarike abura muri 11 mu gihe Rwatubyaye na FC Shkupi bitagenze neza #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo amwe yari yakinnye, Simba SC ya Kagere yatahukanye itsinzi mu mukino Kagere yatsinzemo ibitego 2, aya Yannick Mukunzi na Nirisarike Salomon aratsindwa.

    Kuri Nairi Stadium, Alashkert FC yari yakiriye Urartu FC ya Nirisarike Salomon mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

    Iyi kipe yaje kuhatsindirwa igitego 1-0. Ni umukino Nirisarike wari umenyerewe muri 11 atabanjemo aho yari ku ntebe y’abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 21 mu gihe Alashkert FC yabatsinze ari yo ya mbere n’amanota 30.

    Nirisarike ntabwo yabanje mu kibuga

    Ubwo Nirisarike na Urartu FC batsindwaga, muri Macedonia ntabwo byari byoroheye Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi akinira, kuko nabo ku kibuga cyabo cya Stadiumi Kompleksi FFM barimo bahatsindirwa na Bellasica 1-0, ni umukino Rwatubyaye Abdul yakinnye.

    FC Shkupi ni iya 2 n’amanota 49 mu gihe Shkendija ya mbere ifiite 62.

    Rwatubyaye na FC Shkupi ntibyaraye bigenze neza

    Simba SC ya Meddie Kagere ku munsi w’ejo yatangaga isomo rya ruhago aho yakiriye Mtibwa Sugar kuri Uwanja wa Mkapa ikanayihanyagirira ibitego 5-0.

    Ni umukino Meddie Kagere yabanje mu kibuga ndetse anatsindamo ibitego 2(ku munota wa 42 na 51), imipira yose yayiherejwe na Lally Bwalya. Ibindi bitego byatsinzwe na Clatous Chota Chama, Lally Bwalya na Jose Louis Miquissone.

    Gutsinda ibi bitego Kagere yahise ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona aho afite 11. Simba SC ubu ni iya 2 n’amanota 49 Yanga ya mbere ifite 51.

    Igitego cya kabiri Kagere yatsinze ni uko yagitsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kaere-yarebye-mu-izamu-kabiri-nirisarike-aburi-muri-11-mu-gihe-yannick-na-sandvikens-bitagenze-neza

  • Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. #rwanda #RwOT

    Uwari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yaho yari awumazeho imyaka itatu atorewe kuyobora iri shyirahamwe muri manda y'imyaka ine yari yaratorewe.

    Uwari umuyobozi wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya abinyujije mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yanditse ahagana mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mata 2021.

    Iyi baruwa yanditswe na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène itangira avuga ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite, yagize ati 'Nshingiye ku kuba muri ibi bihe ibyo gukurikirana iby'umupira w'amaguru binsaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko biri ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi.

    Iyi baruwa irakomeza igira iti 'Hashingiwe ku ngamba zigomba gukurikizwa n'ibyemezo byihuse bigomba gufatwa hato na hato, bikaba bisaba kubikora nk'akazi gasanzwe umuntu akora umunsi ku munsi, kubikomatanya n'ibyo nkora bimbeshejeho nk'umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy'izabukuru ntakibishoboye kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.''

    Brig Gen Sekamana yasoje muri iyi baruwa ye ashimira abanyamuryango ba FERWAFA ku bw'icyizere bamugiriye ndetse n'ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu muri ine yari buzayobore igizwe na manda imwe kuko yatowe ku itariki 31 Werurwe 2018 aho yari asimbuye Nzamwita Vincent Degaulle wari ushoje manda ye y'imyaka ine ayoboye FERWAFA.

    The post Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rtd-brig-gen-sekamana-jean-damascene-wayoboraga-ferwafa-yeguye-kuri-iyi-mirimo-avuga-ko-yeguye-ku-mpamvu-ze-bwite/

  • Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Mata 2021 #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye, kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 14 Mata 2021, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:



    Source : https://impanuro.rw/2021/04/14/ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-14-mata-2021/

  • Umwarimu ari mu mazi abira azira kuvugana n' itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye ari mu mazi abira azira kuvugana n'itangazamakuru akagaragaza ko akora ibirometro 20 buri munsi agiye gukoresha ikizamini gisoza amashuri.Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko abategetsi muri minisiteri y'uburezi bamaganye uyu mwarimu bamutegeka kwandika ibaruwa yemera ko yakoze amakosa akavugana n'itangazamakuru atabyemerewe.

    Uyu mugore witwa Magdalene Kimani wigisha mu ntara ya  Narok mu ishuri rizwi nka Sosiana High School unariyobora ngo ntiyagombaga kuvugana n'itangazamakuru. Bamwe mu bategetsi muri ministeri y'uburezi bavuganye na Daily Nation bavuze ko yanakabije kuko ngo akora ibirometero 9 gusa ku munsi.

    Iki kinyamakuru ngo cyashatse kumenya akababaro abarimu bigisha kure bahura nako, ku wa Gatanu ushize umunyamakuru aramuherekeza bagerana ku ishuri asanga koko agenda ibirometero 20.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Ntara ya Narok yabwiye Daily Nation ko iyi nkuru yamuteranije n'abayobora minisiteri y'uburezi, bikaba byabaye ngombwa ko babara ibirometero bakareba koko niba abikora, ariko ngo agomba gusobanura uwamuhaye ububasha bwo kuvuga mu itangazamakuru kandi ari mwarimu.

    Uyu muyobozi ngo ushaka ko azagendana n'uyu mwarimu ku kazi akareba niba atavuze agamije gusebanya ngo azi neza ko hatarenga ibirometro nibura 5.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko cyabaze kigasanga igihe ikizamini cya Leta cyamaze yaragenze ibirometero 320 n'amaguru. Uyu mugore wateje ikibazo ngo ntiyatanze amakuru ashaka guca igikuba ahubwo yerekanaga umuhate agira ngo abana b'abanya-Kenya babone uburezi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/14/umwarimu-ari-mu-mazi-abira-azira-kuvugana-n-itangazamakuru/