Blog

  • U Rwanda rwakiriye Ihuriro rya 13 ry’Amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba –

    Iri huriro ritegerejwemo abagera kuri 300 bafite aho bahurira n’amasoko ya leta baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi hose, rizamara iminsi ibiri kuva ku wa 15 kugeza 16 Mata 2021, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

    Uyu mwaka iryo huriro rizatanga amahirwe ku baryitabiriye bungurane ibitekerezo ku bumenyi bw’amasoko yihutirwa mu bihe bya COVID-19 ndetse n’ingaruka yateje.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19 no kurebera hamwe ibikwiye guhinduka mu mirimo yabo.

    Ati “Covid-19 yabaye umusemburo w’amasoko yihutirwa. Icyorezo cyaduhatiye gufata ibyemezo runaka bitari biteganyijwe. Hamwe n’ihuriro ry’amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPF), tuzaganira ku bibazo by’amasoko ya Leta ndetse n’ubunararibonye kandi tuzabasha gufata imyanzuro ifatika ishobora kugira ingaruka nziza ku murimo wacu.”

    The East Africa Public Procurement Forum (EAPF) ni inama iba buri mwaka guhera mu 2008, igahuriza hamwe abakora mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC.

    Yitabirwa n’abo mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri n’abandi. Ni umwanya wo guhanahana ubunararibonye ku bakora mu rwego rw’imitangire y’amasoko ya Leta mu karere, harebwa imbogamizi n’ibisubizo by’ibibazo bafite.

    Iri huriro ni ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda aho muri uyu mwaka rizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubunyangamugayo no kubazwa amasoko ya Leta mu gushaka ibisubizo byihuse.”

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19

  • Kuki mugihe ukata ibitunguru amaso azamo amarira? #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi dukenera igitunguru, gishobora kuribwa ari kibisi cyangwa gitetse. Mugihe cyo kugikeka cyangwa kugikata abenshi usanga bazana amarira mu maso ndetse biraryana. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu nyamukuru ibitera.

    Dr Duane Mellor wo muri Kaminuza ya Coventry University yo mu Bwongereza yasobanuriye urubuga The Conversation ko impamvu ikibitera ari uko igitunguru iyo bagikata kizamura aside yitwa 'acide sulfurique’ itumuka (volatile) igatera imvubura z’amarira kuyavubura ari nacyo gituma umuntu uri gukata igitunguru azana amarira (irrite les glandes lacrymales).

    Dr Duane Mellor akomeza asobanura ko ingano y’iyo 'acide sulfurique’ izamurwa n’igitunguru aba ari nke kandi ngo nta burozi buba buyirimo. Igira ingaruka ku maso gusa nabwo kandi ngo ni ugutuma azana amarira , nta zindi ngaruka.

    Dr Duane Mellor asobanura ko ibitunguru bimwe bitera kuzana amarira macye, ibindi bigatuma ubikata azana amarira menshi bitewe n’ubutaka byahinzwemo. Ibitunguru byahinzwe mu butaka burimo ikinyabutabire cya 'Soufre’ nyinshi nibyo bituma ubikata azana amarira menshi. Ibitunguru by’ibara ry’umutuku ngo nibyo bitera kuzana amarira macye ubigereranyije n’ibindi.

    Uburyo bwagufasha gukata ibitunguru utazanye amarira mu maso:

    Kugira ngo ukate ibitunguru ntuzane amarira mu maso, hari inama zinyuranye ugirwa. Wahitamo uburyo bukoroheye cyangwa bukubangukiye:

    .Kubishyira mu mazi ashyushye mbere yo kubikata

    .Kubishyira ahantu hakonje nko muri Firigo (réfrigérateur ou congélateur) mbere yo kubikata.

    .Kubibika ahantu hakonje kandi hatagera urumuri

    .Kubikata ufite umwambi mu menyo

    .Gucana bougie ndende ukayishira hafi y’aho urimo gukatira ibitunguru. Ibirimi by’umuriro bituruka kuri bougie bigabanya gaz iva mu gitunguru yinjira mu maso yawe.

    Source: www.moms.com & rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-mugihe-ukata-ibitunguru-amaso-akazamo-amarira.html

  • Ku myaka 34 umunyarwenyakazi Anne Kansiime ag… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2021, Anne Kansiime yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza akuriwe. Avuga ko ari ibyishimo by'ikirenga byatashye mu muryango we n'umukunzi we.

    Uyu mugore wakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko akimara kumenya ko atwite yabuze uko azatanga iyi nkuru.

    Ati 'Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Anne Kansiime afite igitaramo akorera ku rubuga rwa Youtube. Yavuze ko ari bwo ari butangaze byinshi ku bijyanye no gutwita kwe, kandi ko yari akumbuye gutaramira abafana be.

    Ati 'Kuri uyu wa 16 Mata 2021 ndaba mfite igitaramo kirabera kuri Youtube ni bwo ndibutangaze byinshi. Nari mbakumbuye bantu banjye. Ndumva ntazi aho ndibuhere.'

    Kansiime na Skylanta bagiye kubyarana imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y'uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.

    Kansiime na Ojok batandukanye bamaranye imyaka itanu babana. Anne yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo kumuca inyuma no kutamubera indahemuka.

    Kansiime ni umunya-Uganda wavutse tariki 13 Mata 1987, yujuje imyaka 34 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda, avukana n'abarimo Alle Lindsdell na Shine Omukinga.

    Tukahirwa Abraham uri mu rukundo na Anne Kansiime ni umunya-Uganda w'umunyamuziki ukomeye mu njyana ya Reggae. Uyu musore yakuriye mu mujyi wa Mbarara ariko kuri ubu ari kubarizwa muri Kampala.

    Anne Kansiime yemeje ko agiye kwibaruka imfura ye n'umukunzi bamaranye imyaka isatira itatu

    Kansiime yakunze kugaragaza ko anogewe n'urugendo rw'urukundo arimo


    Kansiime arakuriwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104767/anne-kansiime-agiye-kwibaruka-imfura-ye-numukunzi-we-104767.html

  • Umukozi wa Umwarimu Sacco n’uwayiyoboye batawe muri yombi –

    RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu uko ari babiri bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’umutungo.

    Iti “Aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”


  • Musanze: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gushikuza umugore isakoshi –

    Abatawe muri yombi ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko n’undi w’imyaka 20 bakurikiranyweho gushikuza isakoshi umugore w’imyaka 35.

    Uyu mugore usanzwe utuye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Kigombe Umudugudu wa Rucyereza yashikujwe isakoshi ye ubwo yari azindutse agiye aho akorera mu Karere ka Gakenke.

    Ubwo yari ageze mu nzira ngo yahuye n’abasore batanu bamwambura isakoshi yari irimo mudasobwa, telefone na 10.000 Frw.

    Nyuma yo guhabwa aya makuru, Polisi n’izindi nzego bihutiye gushakisha abakoze ubwo bujura haza gufatwamo babiri muri batanu bakekwaga.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abishora mu byaha by’ubujura kubireka.

    Yagize ati “Ubujura ni kimwe n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko iyo ubifatiwemo urafungwa. Turasaba urubyiruko rukunze kugaragara muri ibi byaha gukoresha amahirwe igihugu kibaha bakiteza imbere.”

    “Bareke kwishora mu bujura kuko n’ubwo byatwara igihe bazafatwa. Kuri bo nta nyungu babigiramo ndetse no ku gihugu kibatunga badakora bityo abantu bakwiye kurushaho gukoresha ubwenge n’amaboko yabo bagakora imirimo ibateza imbere badakoze ibyaha bibagiraho ingaruka.”

    Yakomeje avuga ko mu makuru yatanzwe n’abasanzwe bazi aba basore batawe muri yombi, bemeza ko basanzwe bagaragara mu bikorwa by’ubwambuzi nk’ibi kuko atari ubwa mbere babikurikiranyweho.

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe bagikorerwa dosiye. Polisi yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo batatu bigikomeje.

    Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 168 giteganya ko icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu.


  • Umuhanzi Yverry n'urundi rubyiruko rwo muri Kigali bahaye ibitenge abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitenge ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe Umudugudu w'Umubano.

    Akagari ka Rusheshe karimo Umudugudu w'abarokotse Jenoside bubakiwe na Leta mu 2013, begerezwa ibikorwaremezo nk'amazi, umuriro, amashuri, ivuriro n'ibindi. Uyu mudugudu utujwemo imiryango 62 ugizwe n'inzu nziza aho imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.

    Aba barokotse bo mu Murenge wa Masaka bahawe ibitenge 120 mu tugari dutanu; Akagari ka Rusheshe kahawe ibitenge 47, Akagari ka Gako kahawe ibitenge 31, Akagari ka Ayabaraya kahawe ibitenge 10, Akagari ka Cyimo kabonye ibitenge 16 naho Akagari ka Gitagara kahawe 16.

    Ibitenge 60 byahawe Umurenge wa Gahanga naho ibitenge 53 byahawe abo mu Murenge wa Gatenga. Ubuyobozi buzagenda bugeza kuri buri muryango watoranyijwe igitenge kimwe wagenewe.

    Igitenge kimwe kiri hagati y'amafaranga ibihumbi 15 Frw na 17 Frw, bivuze ko hakoreshejwe arenga miliyoni 4 Frw muri iki gikorwa.

    Uwera Carine yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko asanzwe akorera ibikorwa by'urukundo abantu, kandi ko biri no mu murongo wo kwifatanya n'abarokotse muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Nabitewe n'uko nsanzwe mfasha. Nishyize mu mwanya w'abo numva ngomba kubafasha nkabikora mu mwanya w'abana babo bari kuba bahari bakabibakorera kuko mu busanzwe umwana yaha Nyina igitenge cyo kwambara.'

    Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu rubyiruko rwari ruri muri iki gikorwa yavuze ko ari igitekerezo cyiza ndetse bagenzi be bakimugejejeho akumva yakwifatanya nabo.

    Yasabye urubyiruko kwita kuri buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akamwereka urukundo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yavuze ko iki ari igihe cyo guhumuriza abarokotse 'kuko imitima yabo ibabaye, bakabasura ndetse bakabaganiriza'.

    Hatanzwe ibitenge 233 ku barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Masaka, Gahanga na Gatenga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimye uwagize iki gitekerezo cyo gutanga ibitenge kuri aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urubyiruko nkawe bakwiye guharanira gukomeza kuba hafi abarokotse kandi bagakora ibikorwa by'urukundo.

    Ati 'Ni igikorwa twakiriye neza. Twashimye umutima wo gufasha cyane cyane kwibuka abarokotse cyane ko tubisaba muri iyi minsi. Uyu munsi twasoje icyumweru cy'icyunamo ariko hari n'iminsi 100 igikomeza.'

    Mukabuzizi uri mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahawe ibitenge, yavuze ko amaze imyaka irindwi atujwe mu Kagari ka Rusheshe kandi ko we na bagenzi be baharanira gutwaza biteza imbere anashimira uru rubyiruko rwari rwabasuye.

    Buri mubyeyi yahawe igitenge kimwe gifite agaciro kari hagati y'ibihumbi 15 Frw na 17 Frw

    Byari ibyishimo kuri aba babyeyi bahawe imyambaro

    Uru rubyiruko rwahisemo gufasha aba babyeyi bari muri ibi bitoroshye mu kwishyira mu mwanya w’ibyo bakabaye bakorerwa n’abana babo bishwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yasabye urubyiruko kuba hafi abarokotse Jenoside

    Rugamba Yverry na bagenzi be bahuriye mu muryango w’urubyiruko wahisemo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanzi-yverry-n-urundi-rubyiruko-rwo-muri-kigali-bahaye-ibitenge-abarokotse

  • Nyarugenge: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo w'imyaka 42 yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2021.

    Yavuze ko icyaha akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w'Inyarurembo ku wa 7 Mata 2021.

    Yakomeje ati 'Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.''

    Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kuko byangiza ubikorewe, atanga urugero ku cyaha nk'iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko gishobora gutera uwahohotewe ingaruka atazigera akira mu buzima bwe bwose.

    Ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk'iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha amufiteho''.

    Yavuze ko abantu badakwiye kureberera abashobora kubahohotera bitewe no kuba ari abakoresha babo babafiteho ububasha.

    Yagize ati 'Hari abantu bakorerwa ihohotetwa rishingiye ku gitsina n'abakoresha cyangwa abandi bantu babafiteho ububasha bashobora kuba batinya kurega kubera imiterere y'icyaha baba bakorewe. RIB irasaba abantu bose gutanga amakuru cyangwa ikirego bishingiye ku ihohoterwa nk'iryo rishingiye gutsina. Bakwifashisha urubuga rwa e-menyesha bagatanga amakuru cyangwa ibirego mu ibanga.''

    Dosiye iregwamo uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana yoherejwe mu Bushinjacyaha ndetse iri gukorwaho iperereza mbere yo kuregerwa urukiko.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n'icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umugabo-afunzwe-akurikiranyweho-gukoresha-ku-gahato-imibonano

  • Kwizera Olivier yavuze ku mubano we na Shaddyboo, ikarita itukura yahawe ngo nta mahitamo yari afite #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyo Shaddyboo amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yishimira akazi gakorwa n’umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier abantu bageka ko hari ukuntu baziranye, uyu munyezamu yavuze ko ataziranye n’uyu mukobwa ndetse batavugana.

    Byatangiye ubwo Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura ku mukino wa ¼ cya CHAN ku mukino wa Guinea Conakry, Shaddyboo yifashishije Instagram ye yavuze ko uyu munyezamu yarenganye cyane.

    Icyatumye abantu bibaza ku mubano w’aba bombi ni uko tariki ya 30 Werurwe 2021 ubwo Kwizera Olivier yongeraga kubona ikarita itukura ku mukino wa Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Shaddyboo yongeye gupositinga uyu mukinnyi yiyama abamuvugaga nabi.

    Icyo gihe yagize ati' Olivier Kwizera ntako utagize, Olivier boo bakuve mu matwi uzaze ngutekere love_on_the_plate(ni restaurent ye atekera abantu akagurusha) rata.'

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko nta mubano udasanzwe afitanye na Shaddyboo ndetse ko nta na nimero ye agira.

    Ati'nta mubano uri hagati yanjye na we ukomeye cyane biriya wenda yabikoze kubera impamvu ariko nta wundi mubano uri hagati yanjye na Shadia(Shaddyboo).Kuvugana, oya kuko nta n’ubwo ngira nimero ye.'

    Ku ikarita itukura yahawe ku mukino wa Cameroun, avuga ko nta yandi mahitamo yari afite kuko yasanze aho kugira ngo batsinde igitego we ahubwo yari kuvamo hakajyamo undi.

    Ati'ikarita itukura nahawe nk’uko mwabibonye mu mashusho nicyo gisubizo cya nyuma nari mfite kuko nari namaze gusohoka mu izamu kandi umukinnyi yari yamaze kugera ku mupira, ndavuga nti njyewe nshobora kuvamo hakajyamo undi ariko ntihagire ikintu kiba kuko ni umukino twari dukeneye, njye ndumva ntacyo byari bitwaye.'

    N’ubwo yahawe amakarita 2 atukura mu mikino 2 yikurikiranya, umutoza Mashami Vincent yavuze ko ari we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu.

    Kwizera yavuze nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo

    Shaddyboo amaze iminsi agaragaza ko atewe ishema n’akazi ka Kwizera Olivier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-ku-mubano-we-na-shaddyboo-ikarita-itukura-yahawe-ngo-nta-mahitamo-yari-afite

  • Baho ubuzima bwo gukunda Imana #rwanda #RwOT

    Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo (1Timoteyo 4:7-8)

    Niba waravutse ubwa kabiri, ntibyagombye kugorana ko uwitegereje ubuzima bwawe wese abona ko uri umwana w’Imana. Ugomba kubaho ubuzima busukuye ku byerekeranye n’ubwitange ufitiye Umwami. Turebye kuri uyu murongo twasomye, gukunda Imana ntabwo bivuga gukiranuka kuri mu mutima wawe, ahubwo bivuga ibyo ukora bishobora kugaragara inyuma.

    Umuntu ukunda Imana agira ubuzima bigaragara koko ko yitangiye Umwami Imana, hariho ahantu udashobora kumusanga, hariho n’ibintu adashobora gukora cyangwa kuvuga. N’iyo ageze ahantu hari abatizera, bihita bigaragara ko umuntu uteye ukundi yahageze. Kandi hari n’ibikorwa byo gukunda Imana ukeneye kwitabira muri urwo rwego rwo kwiha Umwami.

    Kugira gahunda yo kujya mu materaniro ni kimwe muri ibyo bikorwa byo gukunda Imana ugomba kwitoza ubishyizemo umutima. Ni ikintu cy’ingenzi mu kwitangira Imana kwawe. Yesu yajyaga iteka mu isinagogi igihe yari ku isi. Bibiliya iravuga iti: (Yesu) Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome (Luka 4:16). Ntabwo yasuzuguye ayo materaniro, kandi nawe ntiwagombye.

    Ikindi gikorwa cyo gukunda Imana ni isengesho. Nanone Yesu yari umuntu usenga, inshuro nyinshi yarabyukaga kare mu gitondo agasenga (Mariko 1:35). Ese ugira gahunda yo gusenga ushyiraho umutima? Wagombye; hagombye kubaho ibihe usenga udafite ibikurangaza, ukazimya telephone yawe, ugafunga umuryango wawe byose ukabisiga hanze ugasenga. Ibi nabyo biri mu mibereho yawe yo gukunda Imana.

    Ujye uhora wibuka ko abantu batabasha kureba umutima wawe ariko babasha kureba ibikorwa byawe. Aha niho gukunda Imana biziramo, erekana ubwitange ufitiye Imana weruye kandi ureke ubuzima bwawe bugaragaze ko uri uwa Yesu.

    Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Baho-ubuzima-bwo-gukunda-Imana.html

  • Nyarugenge: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana –

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo w’imyaka 42 yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2021.

    Yavuze ko icyaha akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Inyarurembo ku wa 7 Mata 2021.

    Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.’’

    Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kuko byangiza ubikorewe, atanga urugero ku cyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko gishobora gutera uwahohotewe ingaruka atazigera akira mu buzima bwe bwose.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha amufiteho’’.

    Yavuze ko abantu badakwiye kureberera abashobora kubahohotera bitewe no kuba ari abakoresha babo babafiteho ububasha.

    Yagize ati “Hari abantu bakorerwa ihohotetwa rishingiye ku gitsina n’abakoresha cyangwa abandi bantu babafiteho ububasha bashobora kuba batinya kurega kubera imiterere y’icyaha baba bakorewe. RIB irasaba abantu bose gutanga amakuru cyangwa ikirego bishingiye ku ihohoterwa nk’iryo rishingiye gutsina. Bakwifashisha urubuga rwa e-menyesha bagatanga amakuru cyangwa ibirego mu ibanga.’’

    Dosiye iregwamo uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana yoherejwe mu Bushinjacyaha ndetse iri gukorwaho iperereza mbere yo kuregerwa urukiko.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.