Blog

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 18 yaturikanywe na grenade – #rwanda #RwOT

    Iyi grenade yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021, aho bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y'iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy'imvura.

    Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k'akuma aragafata arakamanukana, ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n'umubyeyi we baramubuza ndetse hashize akanya babona ako kuma gatangiye gucumba umwotsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n'igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy'iyo nzu.

    Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n'ubundi hari n'ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n'inzu igashya.

    Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukubahumuriza ariko tukabasaba kujya birinda gukinisha ibintu byose babonye cyane cyane iyo babona ari icyuma.'

    Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ari umunyeshuri mu mwaka wa Kane mu Kigo cy'Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry'Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y'inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamukomerekeje.

    Aka ni akagozi kari kaziritseho iyi grenade yari iri mu nzu y’uyu muryango

    Iki giti cyakomerekejwe na grenade

    Amafoto: Intyoza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umusore-w-imyaka-18-yaturikanywe-na-grenade

  • #Kwibuka27: RIB yakiriye ibirego 87 by'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyunamo – #rwanda #RwOT

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifite ishingiro mu byatanzwe byose.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko mu birego bakiriye by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo, ibyinshi bakiriye byakozwe n'abantu bakuze usanga bazi neza Jenoside.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n'umubare munini w'abari hejuru y'imyaka 31.

    Dr Murangira yagize ati 'Twakiriye ibirego 87 ariko dusanga 83 aribyo bifite aho bihuriye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo. Iyo urebye ku kigero cy'imyaka y'abakora ibyo byaha cyane usanga abenshi bari hejuru y'imyaka 31 kuzamura aho bihariye 65,4%.'

    Yakomeje aburira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko RIB itazihanganira na rimwe umuntu wese izagaragaraho.

    Ati ” Iyo urebye usanga imibare y'abagaragaraho ibi byaha igabanuka ariko n'iyo yaba ari umwe agomba kubireka tukajya twibuka ibi byaha bitagihari. Ntabwo RIB izihanganira na rimwe ko ibi byaha bibaho kandi Leta yashyizemo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.''

    Ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Abantu bagiye mu murima wa Nsabimana André warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batemagura insina zose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka27-rib-yakiriye-ibirego-87-by-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-cyunamo

  • NFF Rwanda yasoje icyumweru cyo Kwibuka, ibikorwa yifatanyije n’abakinnyi n’abahanzi batandukanye #rwanda #RwOT

    Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) binyuze mu ishuri ryayo ry’incuke (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice), wasoje icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Uyu muryango ukaba ari ku nshuro ya 11 wibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bazira uko bavutse.

    Buri tariki ya 9 Mata, NNF yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwaka ni nabwo icyumweru cyo kwibuka muri NFF cyatangiye, cyasojwe ku munsi w’ejo hashize atriki ya 14 Mata 2021, cyaranzwe cyane n’ubutumwa bwiza bw’ihumure kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange, ubutumwa bwo kubaka igihugu ndetse no gusobanura amateka yaranze igihugu.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ubutumwa bwagiye butangwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Hatanzwe ubutumwa bunyuranye bwo gusobanurira abakiri bato ndetse no gukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside,

    Muri iki cyumweru NFF yifatanyije n’abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Mitima Isaac ukinira Sofapaka muri Kenya, Irambona Eric ukina muri Kiyovu Sports n’abandi benshi batandukanye, yifatanyije kandi n’umuhanzi Munyashoza Dieudonne.

    Mu muhango wo gusoza iki cyumweru, Ntamakemwa Remy umwe mu bagize Inama nkuru y’ Ubutegetsi ya Ibuka aho yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko kizafasha abakiri gukura bazi amahano yagwiririye u Rwanda ndetse bagaharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

    Ati' Ubundi umwana mu muco nyarwanda abarirwa mu cyiciro cy’abanyantege nke bakabaye bitabwaho n’abandi, bityo abateguye bakanashyira mu bikorwa uyu mugambii wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bayikoze batababarira abana ndetse babica urw’agashinyaguro aho abicanyi batatinye no kwica inda zitaravuka, ibi bikerekana ubugome ndekamere iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.'

    Yakomeje agira ati'Kwibuka abana, ibibondo n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uguha icyubahiro n’agaciro abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guha umwanya abana bariho ubu kumenya ububi n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirwanya no kwimakaza ubunyarwanda nk’indangagaciro ibahuza.'

    Umuyobozi mukuru w’ Ishuri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice ari we Ndayisaba Fabrice na we yatanze ubutumwa aho yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko bagomba kumva ko batari bonyine. Ibikorwa byo kwibuka muri NFF bizakomereza mu mashuri agize akarere ka Kicukiro guhera muri Kamena.

    Ntamakemwa Remy umwe mu bagize Inama nkuru y’ Ubutegetsi ya Ibuka yatanze ikiganiro ku munsi wo gusoza icyumweru cyo kwibuka

    Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne yifatanyije na NFF muri iki cyumweru cyose

    Mitima Isaac ni umwe mu batanze ubutumwa

    Irambona Eric asanzwe ari umunyamuryango wa NFF

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/nff-rwanda-yasoje-icyumweru-cyo-kwibuka-ibikorwa-yifatanyije-n-abakinnyi-n-abahanzi-batandukanye

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Igisasu cya Grenade giturikanye umwana w'imyaka 18 #rwanda #RwOT

    Ahagana kuni saa saba n'iminota 20 yo kuri uyu wa 15 Mata 2021, mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, igisasu cya Grenade cyari hejuru y'inzu cyaturikanye umwana w'umuhungu w'imyaka 18 y'amavuko nyuma yo kugicokoza.

    Dukundimana Claudine, ni mushiki wa Muhoza Valentin waturikanywe n'iki gisasu cya Grenade. Avuga ko byatangiye Mama we abwira uyu musaza we kujya gushyira itegura hejuru y'inzu ahantu havaga.

    Akorogoshora iki gusasu, yakoresheje iyi turunevisi.

    Ahageze, yafashe urwego arurira, asubizago itegura ryari ryaravuyeho. Dukundimana agira ati' Yagiye afata urwego arisubizaho, abona icyo kintu agikuraho akinaga hasi, aramanuka, araza akizana hano mu rugo kuko tutazi ibyo aribyo nyine afata kariya kaburo( turunevise) akoresha ku ishuri arafungura tubonamo akantu k'akagozi, Mama arabimwirukanana, aragenda abita ku irembo nkabona biri gucumba umwotsi, asa nk'uwigiyeyo bihita biturika'.

    Mu gukomereka, uyu mwana w'umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu kigo cy'amashuri cya TVT I Nyanza mu ishami ry'amashanyarazi, yakomeretse ku rutugu, munsi y'inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyana zigaragara aho yamushwanyuje.

    Iki giti aho ubona cyakomerekejwe na Grenade.

    Nyuma yo gukomereka, Mama w'uyu mwana yahise yihutira kumujyana kwa muganga tutahise tumenya neza kuko umunyamakuru yasanze bakigenda. Gusa musaza w'uyu wakomerekwjwe n'igisasu avuga ko atazi niba yamujyanye Musambira cyangwa ku Kamonyi.

    Mu butumwa Umukozi w'Urwego rwunganira akarere mu by'Umutekano yahaye abaturage bari bahuruye dore ko ari mubahageze mbere, uyu uzwi ku izina rya Sixbert uhagarariye uri rwego mu murenge wa Gacurabwenge, yasabye abaturage kwitondera ikintu cyose batazi, bakajya bihutira gutanga amakuru ku buyobozi igihe cyose babonye ikintu batazi. Aha byabereye ku bazi Rugobagoba, ni neza ukirenga mu isantere muri meretero nka 20 ku mazu y'amategura ahantu bakunda gushyira ubuki cyangwa imboga ku muhanda umanuka ugana mu Kibuza.

    Aha niho bikomeye yajugunye iki gisasu.
    Uyu mugizi wari ufashe kuri Grenade yakukuyeho awumanika ku giyi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-gacurabwenge-igisasu-cya-grenade-giturikanye-umwana-wimyaka-18/

  • Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Anne Kansiime agiye kwiburuka umwana w’umukunzi we mushya #rwanda #RwOT

    Umunyarwenyakazi w’umugande, Anne Kansiime we n’umukunzi we w’umuhanzi Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta baritegura kwibaruka imfura yabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashyizeho ifoto imugaragaza atwite avuga ko yari ategereje igihe cyiza cyo gutangaza iyi nkuru nziza.

    Ati”Umutwe wanjye byari byancanze ntazi aho nahera. Nari ntegereje uburyo bwiza bwo kubitabgaza, vuba njye na Skylanta tugiye kugira umwana(yise ninja nto) wiyongera ku muryango wacu.”

    “Narimo nshaka uburyo bwiza mbibabwira nshuti zanjye(yabise ninjas) ko vuba njye na Kanyu Skylanta tuzunguka undi mu muryango, naretekereje, ndatekereza, ni ubuhe buryo bwiza?”

    Agiye kubyarana na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gutandukana-n-umugabo-we-anne-kansiime-agiye-kwiburuka-umwana-w-umukunzi-we-mushya

  • Mageragere: Uko gutuzwa mu mudugudu w'icyitegerezo byahinduye ubuzima bw'abarokotse Jenoside (Video) – #rwanda #RwOT

    Umudugudu w'Icyitegerezo wa Rugendabari umaze imyaka itatu utujwemo imiryango 80 irimo 58 yarokotse Jenoside mu 1994. Urimo ibikorwa remezo bitandukanye nk'ivuriro, amashuri y'incuke, amazi ndetse n'amashanyarazi.

    Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere yo kuwutuzwamo bari babayeho nabi kuko nta hantu ho kuba bari bafite.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko mbere yo gutuzwa muri aka gace bahoraga birukanwa mu nzu kubera ko babaga babuze amafaranga yo kuzishyura bagashimangira ko iyi midugudu yababereye igisubizo cy'ubuzima bwabo.

    Umubyeyi w'abana babiri witwa Mukanziza Léa yavuze ko gutuzwa muri uyu mudugudu w'icyitegererezo byamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Wampinduriye byinshi mu rwego rw'imibereho no mu mibanire n'abandi kuko mbere ntarabona inzu nari mfite ibibazo byinshi harimo inzara kubera igihe cyo gushakisha imibereho twabaga turwana n'ibindi bibazo byinshi. Birimo kwiheba no guhorana agahinda twaterwaga n'imibereho yo kwishyura inzu no gucunaguzwa igihe amafaranga yo kuzishyura yabuze.'

    Bizimana Etienne yavuze ko kuba yarahawe inzu yo kubamo byamufashije gutunga umuryango we nk'uko bikwiye kuko mafaranga hafi ya yose yakoreraga yashiriraga mu bijyanye no kwishyura inzu yari atuyemo.

    Ati 'Uyu mudugudu wangiriye akamaro kenshi kuko kuva Jenoside irangiye imyaka 23 yose nabayeho nkodesha kandi mfite abana batatu, nahembwaga ibihumbi 60 Frw nkishyura inzu ibihumbi 40 Frw noneho ibihumbi 20 Frw bisigaye nkaba aribyo mpahamo ku buryo wasangaga nyir'inzu buri gihe ari kunyishyuza kuko hari n'ubwo natindaga kuyamuha kugira ngo ngure ibintu byangombwa.”

    Kayitare Innocet na we avuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu w'icyitegererezo bakanigishwa kwikorera uturima tw'igikoni ubu babayeho neza.

    Ati 'Uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima bwacu pe kuko mbere twabagaho mu buzima bugoye bwo gukodesha ariko ubu byarahindutse twamenye kubaka uturima tw'igikoni. Iyo dukeneye ikintu cyo kurya ni ho tugikura ivuriro bararitwegereje yewe n'abana b'incuke aha bahafite ishuri mbese uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu w'icyitegererezo hari icyo wahinduye ku mibereho y'abarokotse Jenoside bawutujwemo.

    Ati 'Iyo witegereje usanga koko kubona inzu baturamo byarabafashije cyane, barimo bariyubaka biranumvikana nta wabura gushima ko hari bamwe ubona bashakishije utuntu two gukora hari n'abashakiwe uburyo bwo korora. Harimo batanu borojwe inka, umuntu yavuga kuba batari bafite aho kuba ubu bakaba bahafite heza banafite uburyo bwo kwivuza bigaragaza ko ubuzima buri kugenda neza.'

    Yongeyeho ko ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu mudugudu bwahindutse ugereranyije n'uko bari babayeho mbere kuko hari n'ababa bafite bibazo bitandukanye bahabwa inkunga y'ingoboka n'ubwo iba atari nyinshi n'abakora muri VUP kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Abarokotse Jenoside batujwe muri uyu mudugudu wa Rugendabari bavuze ko byabahinduriye imibereho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-gutuzwa-mu-mudugudu-w-icyitegerezo-byahinduye-ubuzima-bw-abarokotse

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu baciye mu kibaya –

    Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

    Ati “Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi.

    Ati “Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n’aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n’umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n’umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.”

    Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w’imyaka 38 n’umugore uri hagati y’imyaka 30 na 35. Barashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.

    Aba baturage barasiwe muri iki kibaya bakekwaho kuba abanzi b’igihugu

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage guca mu nzira zitemewe ngo kuko bishobora kubaviramo ibibazo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kunyura mu nzira ziboneye

  • Mageragere: Uko gutuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo byahinduye ubuzima bw’abarokotse Jenoside (Video) –

    Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rugendabari umaze imyaka itatu utujwemo imiryango 80 irimo 58 yarokotse Jenoside mu 1994. Urimo ibikorwa remezo bitandukanye nk’ivuriro, amashuri y’incuke, amazi ndetse n’amashanyarazi.

    Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere yo kuwutuzwamo bari babayeho nabi kuko nta hantu ho kuba bari bafite.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko mbere yo gutuzwa muri aka gace bahoraga birukanwa mu nzu kubera ko babaga babuze amafaranga yo kuzishyura bagashimangira ko iyi midugudu yababereye igisubizo cy’ubuzima bwabo.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Mukanziza Léa yavuze ko gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo byamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Wampinduriye byinshi mu rwego rw’imibereho no mu mibanire n’abandi kuko mbere ntarabona inzu nari mfite ibibazo byinshi harimo inzara kubera igihe cyo gushakisha imibereho twabaga turwana n’ibindi bibazo byinshi. Birimo kwiheba no guhorana agahinda twaterwaga n’imibereho yo kwishyura inzu no gucunaguzwa igihe amafaranga yo kuzishyura yabuze.”

    Bizimana Etienne yavuze ko kuba yarahawe inzu yo kubamo byamufashije gutunga umuryango we nk’uko bikwiye kuko mafaranga hafi ya yose yakoreraga yashiriraga mu bijyanye no kwishyura inzu yari atuyemo.

    Ati “Uyu mudugudu wangiriye akamaro kenshi kuko kuva Jenoside irangiye imyaka 23 yose nabayeho nkodesha kandi mfite abana batatu, nahembwaga ibihumbi 60 Frw nkishyura inzu ibihumbi 40 Frw noneho ibihumbi 20 Frw bisigaye nkaba aribyo mpahamo ku buryo wasangaga nyir’inzu buri gihe ari kunyishyuza kuko hari n’ubwo natindaga kuyamuha kugira ngo ngure ibintu byangombwa.”

    Kayitare Innocet na we avuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo bakanigishwa kwikorera uturima tw’igikoni ubu babayeho neza.

    Ati “Uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima bwacu pe kuko mbere twabagaho mu buzima bugoye bwo gukodesha ariko ubu byarahindutse twamenye kubaka uturima tw’igikoni. Iyo dukeneye ikintu cyo kurya ni ho tugikura ivuriro bararitwegereje yewe n’abana b’incuke aha bahafite ishuri mbese uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu w’icyitegererezo hari icyo wahinduye ku mibereho y’abarokotse Jenoside bawutujwemo.

    Ati “Iyo witegereje usanga koko kubona inzu baturamo byarabafashije cyane, barimo bariyubaka biranumvikana nta wabura gushima ko hari bamwe ubona bashakishije utuntu two gukora hari n’abashakiwe uburyo bwo korora. Harimo batanu borojwe inka, umuntu yavuga kuba batari bafite aho kuba ubu bakaba bahafite heza banafite uburyo bwo kwivuza bigaragaza ko ubuzima buri kugenda neza.”

    Yongeyeho ko ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu mudugudu bwahindutse ugereranyije n’uko bari babayeho mbere kuko hari n’ababa bafite bibazo bitandukanye bahabwa inkunga y’ingoboka n’ubwo iba atari nyinshi n’abakora muri VUP kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Abarokotse Jenoside batujwe muri uyu mudugudu wa Rugendabari bavuze ko byabahinduriye imibereho

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu baciye mu kibaya – #rwanda #RwOT

    Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

    Ati 'Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk'abanzi.

    Ati 'Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n'aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n'umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n'umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.'

    Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w'imyaka 38 n'umugore uri hagati y'imyaka 30 na 35. Barashwe n'Ingabo z'u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.

    Aba baturage barasiwe muri iki kibaya bakekwaho kuba abanzi b’igihugu

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage guca mu nzira zitemewe ngo kuko bishobora kubaviramo ibibazo

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kunyura mu nzira ziboneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagabo-babiri-barashwe-bagerageza-kwinjira-mu-gihugu-baciye-mu-kibaya

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z'umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane. #rwanda #RwOT

    Ijambo ryuzuyemo kurimanganya Bwana Sam Kutesa ejobundi yavugiye imbere yabagize Akanama ka Loni Gashinzwe Amahoro ku Isi, n'abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga muri Uganda, ryafashwe nko gutwika inzu ugahisha umwotsi. Uyu Ministri w'Ububanyi n'Amahanga yararahiye arirenga aratsemba, avuga ko inzego z'umutekano muri Uganda zitigeze zirya n'urwara umuturage n'umwe, ko abazishinja gushimuta abaturage , kubahondagura no kubakomeretsa bikomeye, kubafungira ubusa, n'ibindi bikorwa by'iyicarubozo, bagambiriye guhindanya isura nziza y'abashinzwe umutekano muri Uganda.

    Abumvise amagambo ya Minisitiri Kutesa barasetse bararambarara, bamusaba kugira ubutwari bwo kwemera amakosa, aho yabaye agakosorwa. Ibi babishingiye ahanini ku bimenyetso simusiga byerekana ubugome n'ubuhubutsi bw'abapolisi, abasirikari n'abandi bashinzwe umutekano, bibasira cyane cyane uwo bakeka ko adashyigikiye imikorere ya Perezida Yoweri Museveni n'ishyaka rye, NRM. Imibare y'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'itangwa n'abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, igaragaza ko mu gushyingo 2020 honyine, inzego z'umutekano zishe abaturage babarirwa muri 54, abasaga 600 baburirwa irengero, benshi bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine wahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka.Ibi bikorwa kandi ngo ntibyahagaze, kuko n'ubu uketswe ko ari umuyoboke wa Bobi Wine, iyo atishwe afungirwa ahantu hatazwi, akazasohokamo yarabaye igisenzegeri.

    Abajijwe kuri abo bantu bishwe ku manywa y'ihangu, Minisitiri Sam Kutesa yabuze icyo asubiza, ahitamo kuvuga gusa ko bibabaje. Ibi nabyo byasekeje binatangaza abo badipolomate, kuko binyuranye nibyo Perezida Museveni aherutse kubwira itangazamakuru, avuga ko abishwe ari 'abagizi ba nabi bishoye mu bikorwa byiterabwoba bagamije guhungabanya amatora'.

    Uretse Abagande badasiba gukorerwa iyicarubozo, ibyegeranyo binyuranye binashinja ubutegetsi bwa Uganda ubugome bukabije bukorerwa abanyarwanda, nko kubafunga nta cyaha kizwi bakurikiranyweho, nyuma yo kubamugaza no kubacuza utwabo bakajugunywa ku mupaka uhuza Uganda n'u Rwanda. Inshuro zose yabajijwe iby'iki kibazo, cyane cyane mu nama z'Abakuru b'Ibihugu zigamije kuvanaho amakimbirane hagati ya Uganda n'u Rwanda, Perezida Museveni ntiyigeze atanga igisubizo gitomoye, ahubwo yahisemo kurimanganya nkuko abisanganywe, avuga ko icyo kibazo atakizi, nyamara yagera mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwe, akavuga ko abo Banyarwanda ari intasi za Leta y'u Rwanda.

    Dore nkubu hari Umunyarwandakazi witwa Jenniffer Byukusenge ufungiye ahantu hatazwi muri Uganda, akaba yari agiye I Kampala gusura umuryango we. Amakuru yizewe aravuga ko abagaragu ba Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw'ubutasi, CMI, babanje kumuhondagura, bikaba bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye, kuko bamukoreye iyicarubozo kandi atwite. Jenniffer Byukusenge asanze abandi Banyarwanda benshi mu nzu zimbohe muri Uganda, aho bakubitwa, bagakorerwa ubunyamanswa budakwiye ikiremwamuntu.

    Abakurikiranira hafi ihohoterwa riri muri Uganda barahamya ko igitutu kimaze kuba cyinshi ku butegetsi bwa Yoweri Museveni, ndetse ngo amaherezo ibirego bikaba bizakurikirwa n'ibihano ku byegera by'uwo mukambwe, ushyira imbere uburyarya kurusha ibindi byose.

    The post Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z'umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-uganda-sam-kutesa-yahawe-inkwenene-ubwo-yahakanaga-ibirego-bishinja-inzego-zumutekano-muri-icyo-gihugu-guhohotera-inzirakarengane/