Blog

  • Umugabo yashatse gutungura umugore we akoresha ubugome ndengakamere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatunguje umugore we ubugome ndengakamere, aho yamuciye intoki nyuma yo kumuteguza amubwira ko ari buze kumutunguza akantu keza(surprise).

    Ibi rero bikaba byarabereye muri Bangladesh, ubwo Rafiqul Islam, yahoraga abwira umugore we witwa Hawa Akhter ko adashaka ko yakomeza amashuri ye ngo hato atazagera ku rwego rwo hejuru akamurusha cyane.

    Ubwo rero uyu mugabo yasezeranyaga umugore we kumutungura, yamwatse akaboko ngo amuhe impano yamugeneye, n'uko rero umugore we akimara kumuhereza akaboko, ahita amutema intoki zose uko ari eshanu azikuraho, ngo kugira ngo uyu mugore we atazasubira ku masomo ye akabasha kugera ku rwego rwisumbuye.

    Nk'uko rero itsinda ry'abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Bangladesh ribivuga, uyu mugabo wari usanzwe ari umukozi wa UAE (United Arab Emirates), yahawe igifungo cya burundu gusa uyu mugore yaje kujyanwa kwa muganga aravurwa ndetse arakira, yongera kwandika bisanzwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yashatse-gutungura-umugore-we-akoresha-ubugome-ndengakamere/

  • Miss Mutesi Jolly yavuze ku mubyeyi we kuri uyu munsi wahariwe Abamama. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki 09 Gicurasi nibwo Isi yose yizihizaho umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b'Abamama, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ifoto ya mama we umubyara ndetse anifuriza ababyeyi bose umunsi mwiza wabahariwe.

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yagaragaje ifoto ya Nyina mu kwifuriza ababyeyi b'abagore umunsi wabo. Yabashimiye urukundo ntagereranwa, gushyigikira no kuba urutirigongo rw'imiryango. Ati 'umunsi mwiza babyeyi mwese ku bw'urukundo rwanyu rutagereranwa ,mudutera ingabo mu bitugu ,mu mibereho yacu , mwarakoze rwose mudutera ishema.'

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yavuze-ku-mubyeyi-we-kuri-uyu-munsi-wahariwe-abamama/

  • Rusizi: Hatashywe ’Postes de santé’ ebyiri, izimaze kuzura mu 2021 zigera kuri zirindwi –

    Abaturage bubakiwe izi poste de santé bavuze ko bishimye kuko zigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

    Anastasie Zaniriza uri muri aba baturage, yavuze ko bitewe n’imiterere yaho atuye byamugoraga cyane kugera ku kigo nderabuzima.

    Dr Nzaramba Théoneste, uyobora ibitaro bya Mibiriizi yabwiye IGIHE ko iyi poste de santé yubatswe mu Murenge wa Bugarama yaje ikenewe.

    Ati “Hariya hantu haba abaturage benshi kandi hakunda kwibasirwa n’indwara zitandukanye bakundaga kuza kwivuriza ku bitaro bya Mibirizi, ariko iriya Poste de santé igiye kunganira ibitaro kuko dusanzwe dufite Ibigo nderabuzima bibiri byonyine.”

    Dr Nzaramba yavuze ko nubwo babonye Poste de santé itemerewe kubyaza abagore, gusa ngo ishobora Kubasuzuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama bishimira umubare wa Poste de santé nubwo batarageza ku mubare wose usabwa.

    Ati “Ukuyemo utugari twubatsemo ibigo nderabuzima n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere, mu karere hose haba hakenewe byibura Poste de santé 70 ariko nk’Akarere ka Rusizi turishimira ko uyu munsi dufite 52 kandi mu mihigo twihaye nk’akarere mu myaka ibiri turifuza kuzaba twaramaze kubaka Poste de santé mu tugari twose tugize akarere ka kacu.”

    Akarere ka Rusizi gafite ibitaro bibiri biri ku rwego rw’akarere aribyo ibya Gihundwe n’ibya Mibirizi, ibigo nderabuzima 18 na Poste de santé 52.

    Mu mwaka wa 2021 Akarere ka Rusizi kamaze kuzuza Poste de santé zirindwi zitezweho kwegereza ubuvuzi abaturage

  • Umuherwe yaciye ibintu ubwo yakodeshaga icyapa kinini mu mujyi ,yandikamo amagambo asaba umukunzi we kumubera umugore(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe ukomeye muri Zambia yakoze agashya,ubwo yemeraga gukodesha icyapa kinini cyo mu mujyi ,kimwe bita 'bosebabireba'maze yandikaho amagambo asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

    Uyu muherwe witwa Thabo utunze akayabo,yabaye umuntu wa mbere ukoresheje iki cyapa gikoresha ikoranabuhanga asaba umukunzi we Elizabeth ko yazamubera umugore.

    Iki cyapa cyagendaga gihinduranya amafoto y'aba bombi kigasoza hiyanditsemo amagambo agira ati 'Will you marry me'?.

    Uyu mukobwa yaje kugera kuri iki cyapa nawe yihera ijisho kugeza ubwo uyu mukunzi we yahamusanze amwambika impeta nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuherwe-yaciye-ibintu-ubwo-yakodeshaga-icyapa-kinini-mu-mujyi-yandikamo-amagambo-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugoreamafoto/

  • Abantu benshi baguye mu kantu babonye ifoto ya Papa Sava yasezeranye na Mama Sava. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye batangajwe n'ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga igaragaza Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ,yasezeranye imbere y'amategeko na Umunyana Annalisa bakinana muri filime yitwa Mama Sava.

    Ni nyuma y'igitutu uyu mukinnyi ukomeye cyane ahora ashyirwaho bitewe n'imyaka y'ubukure agezemo abenshi bibaza igihe azakorera ubukwe bikabayobera.Igitangaje kuri uyu mugabo kandi nuko atigeze avugwa mu rukundo ndetse na nizi saaha akaba ataratangaza umukunzi we.

    Hibazwa niba afite gahunda yo kurongora bikayoberana, gusa bamwe mu bafana be, bemeza ko wenda impamvu atabikora hutihuti ari uko yaba afite igihe yabiteganyirije.

    Iyi foto igaragaza uyu mugabo yasezeranye mu mategeko yatangaje abatari bake bamukunda ndetse byabaye akarusho ubwo yariho asezerana n'uwo basanzwe bakinana filime (Mama sava).

    Abantu bakomeje kwibaza niba ko ari ibya nyabyo cyangwa ko ari byabindi by'ikoranabuhanga (photoshop )byo guhindura amafoto y'abantu.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-baguye-mu-kantu-babonye-ifoto-ya-papa-sava-yasezeranye-na-mama-sava/

  • #TdRwanda 2021:Umunya-Espanye birangiye ariwe utwaye irushanwa rya Tour du Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryegukanwe n'umunya-Espagne Rodriguez Martin Cristian ukinira ikipe ya Total Direct Energie, nyuma yo kwegukana n'agace ka nyuma kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Rodriguez Martin Cristian wararanye umwenda w'umuhondo, yakinnye aka gace k'ibilometero 75.3 abizi ko ari ishiraniro kuko yarushaga umukurikira amasegonda macye.

    Ni we wageze ku murondo w'umweru wari ushushanyije i Rebero aho iri siganwa ryasorejwe ari uwa mbere ahita anegukana iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi b'ibikomerezwa.

    Ni umwaka utarahiriye Abanyarwanda kuko uza hafi ku rutonde rusange ari Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite uri ku mwanya wa 18 akaba akurikirwa na Byukusenge Patrick uza ku mwanya wa 23.

    Uretse kuba badahagaze neza ku rutonde rusange, hari n'abandi batabashije gukomeza iri rushanwa kuko nka Joseph Areruya wanegukaye iri rushanwa yavuyemo ubwo bakinaga agace ka kabiri.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tdrwanda-2021umunya-espanye-birangiye-ariwe-utwaye-irushanwa-rya-tour-du-rwanda/

  • Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy'ibanze cya shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Imikino 23 y'igice kibanza cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, isize hinjiye ibitego 64 byatsinzwe n'abakinnyi 47

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi nibwo hasozwaga imikino ibanza ya shampiyona y'umupira w'amaguru y'icyiciro cya mbere, iri gukinwa mu buryo bw'amatsinda.

    Twagerageje kubegeranyiriza imibare y'ingenzi yaranze igice kibanza (Phase Aller) cya shampiyona

    𝐈𝐦𝐢𝐤𝐢𝐧𝐨 𝐢𝐛𝐚𝐧𝐳𝐚 𝐲𝐚 𝐒𝐡𝐚𝐦𝐩𝐢𝐲𝐨𝐧𝐚 𝐢𝐝𝐮𝐬𝐢𝐠𝐢𝐲𝐞 𝐢𝐤𝐢?

    ▪ Hakinwe imikino 23 hinjizwa ibitego 64

    ▪Byatsinzwe n'abakinnyi 47, harimo abanyarwanda 29 n'abanyamahanga 18

    ▪Mu bitego 64 byatsinzwe, abanyamahanga batsinzemo ibitego 32 abanyarwanda batsinda 32 harimo 2 bitsinze.

    ▪ Ibitego 30 nibyo byinjiye mu gice cya mbere mu gihe 34 byinjiye mu gice cya kabiri.

    ▪Imikino 2 niyo itarabonetsemo igitego

    Gasogi Utd 0-0 Rutsiro FC
    Marines FC 0-0 Mukura VS

    ▪Mu mikino 23 Habonetse intsinzi 20, imikino 3 gusa niyo yabayemo kunganya.

    ▪Amakipe yari iwayo yatsinze imikino 12

    ▪Amakipe yari yasohotse yatsinze imikino 8

    ▪ Ikipe zabonye intsinzi nyinshi (3)

    APR FC & AS Kigali

    ▪ Ikipe yabonye intsinzi nyinshi iwayo

    AS Kigali & Gorilla (2)

    ▪ Ikipe zabonye intsinzi nyinshi hanze y'ikibuga cyazo

    APR FC (2)

    ▪ Ikipe zabonye intsinzi nke (0)

    Etincelles
    Mukura VS
    Bugesera

    ▪ Intsinzi yagarutse kenshi

    Intsinzi yabonetse cyane ni intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) yabonetse mu mikino ine (4)

    ▪ Umukino wabonetsemo ibitego byinshi

    Police FC 5-1 Etincelles
    Musanze 2-4 AS Kigali

    ▪ Ikipe imaze kwinjiza ibitego byinshi

    AS Kigali na APR FC zimaze kwinjiza ibitego 8

    ▪ Ikipe imaze kwinjiza ibitego bike:

    Marines FC imaze kwinjiza igitego kimwe (1)

    ▪ Ikipe yinjijwe ibitego byinshi :

    Etincelles niyo imaze kwinjizwa ibitego byinshi (10)

    ▪Amakipe amaze kwinjizwa ibitego bike:

    Marines niyo imaze kwinjizwa ibitego bike, yatsinzwe igitego 1

    ▪Urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi

    — Houssein Shaban Tshabalala wa AS Kigali niwe uyoboye ba Rutahizamu n'ibitego bitanu (5)

    ▪3 batsinze ibitego bitatu (3)

    —Saddick Souley (Espoir FC)
    —Tharcisse Nshimiyimana (Gorilla)
    —Robert Sabbah (Kiyovu Sports)

    ▪7 batsinze ibitego bibiri(2)

    —Hassan Brahim Djibrine (Etincelles)
    —Ntwali Evode (Police FC)
    —Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali)
    —Muniru Abdul Rahiman ( Mukura VS)
    —Adeaga Adeshola Johnson (Gorilla FC)
    —Minani Paul (AS Muhanga)
    —Twizeyimana Onesme (Musanze)

    ▪34 batsinze igitego kimwe (1)

    —Sugira Ernest (Rayon Sports)
    —Manace Mutatu Mbedhi (Rayon Sports)
    —Drissa Dagnogo (Rayon Sports)
    —Herthier Luvumbu (Rayon Sports)
    —Armel Gyslain (Kiyovu Sports)
    —Bigirimana Abed (Kiyovu Sports)
    —Hassan Kikoyo ( Gasogi Utd)
    —Iradukunda Bertrand (Gasogi Utd)
    —Ndarusanze Jean Claude (Rutsiro FC)
    —Hatangimana Eric (Rutsiro FC)
    —Nsanzimfura Keddy (APR FC)
    —Nshuti Innocent (APR FC)
    —Bizimana Yannick (APR FC)
    —Danny Usengimana (APR FC)
    —Niyonzimana Olivier Seif (APR FC)
    —Manishimwe Djabel (APR FC)
    —Fitina Ombolenga (APR FC)
    —Mugunga Yves (APR FC)
    —Kwitonda Alain Bacca (Bugesera FC)
    —Rucogoza Djihad (Bugesera FC)
    —Iradukunda Simeon (Gorilla FC)
    —Biramahire Abeddy Christophe (AS Kigali)
    —Musa Ally Sova (Musanze FC)
    —Uzayisenga Maurice (Musanze FC)
    —Niyonsenga Ibrahim (Musanze FC)
    —Iyabivuze Osée (Police FC)
    —Ntirushwa Aimé (Police FC)
    —Iradukunda Fiston (Marines FC)
    —Hudu Kaweesa (Sunrise FC)
    —Hassan Mubiru (Sunrise FC)
    —Uwambazimana Léon Kawunga (Sunrise FC)
    —Isah Akor (Espoir FC)
    —Abdul Papy (Etincelles FC)
    —Harerimana Obed (Police FC)

    ▪ Abitsinze ibitego

    —Kwizera Émilien (Rutsiro FC)
    —Murangamirwa Serge (Musanze FC)

    Imikino yo kwishyura iratangira kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021

    The post Intsinzi 20 mu mikino 23, kwitsinda inshuro 2 bimwe mu byaranze igice cy'ibanze cya shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intsinzi-20-mu-mikino-23-kwitsinda-inshuro-2-bimwe-mu-byaranze-igice-cyibanze-cya-shampiyona-yu-rwanda/

  • Uko Prime Insurance yimakaje ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Ingaruka za Coronavirus zageze mu nzego zose ariko hari izo yasanze zishikamye zishobora guhangana na zo. Mu bigo byiteguye kare harimo Prime Insurance Ltd, iri ku isonga mu bitanga serivisi z'ubwishingizi.

    Iki kigo cyari gisanganywe uburyo bwifashisha ikoranabuhanga muri serivisi zigenewe abakigana ariko cyarushijeho kuryimakaza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n'Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko serivisi z'ubwishingizi zaguwe ndetse ziyobokwa na benshi.

    Yagize ati 'Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze. Ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.''

    Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira. Ushaka iyi serivisi akanda *177#, agakurikiza amabwiriza kugeza ashoboye kugura ubwishingizi akanabona gihamya ko byakunze.

    Mu gukomeza gufasha abafatabuguzi, Prime Insurance Ltd, yashyizeho gahunda ibafasha kuganira binyuze muri 'LiveChat' ikora amasaha 24/24.

    Uramutse yavuze ko ubajije ahita asubizwa bitarambiranye nibura mu gihe kitarenze umunota umwe.

    Ati 'Ibyo ni byo twazanye mu buryo bwo korohereza Abanyarwanda ku buryo nubwo utaza ku ishami ryacu uba urifite mu biganza byawe.'

    Nyuma yo kwanduka kwa Coronavirus, abantu barushijeho guha agaciro kwizigamira no gushinganisha ahazaza habo.

    Uramutse yavuze ko abantu bagura ubwishingizi bw'inkongi ku bafite inzu, abizigamira binyuze mu 'Ikimina cyacu' n'ubundi.

    Ati 'Abanyarwanda bamaze kumva agaciro ka telefoni, ko atari iyo guhamagara gusa ahubwo ibafasha kubona serivisi zose bakeneye.''

    Kuva muri Kamena 2021, Prime Insurance Ltd irateganya kuvugurura ikoranabuhanga ikoresha aho umaze kumenyekanisha impanuka azajya anayikurikirana.

    Uramutse yavuze ko icyo gihe umuntu ashobora gutanga nimero ya konti ye aciye ku rubuga rwa Prime rumenyekanishirizwaho impanuka, agafashwa kugeza yishyuwe.

    Yakomeje ati 'Si ibyo gusa, turifuza ko uzajya uca ku rubuga rwacu ugahitamo serivisi ushaka, ugahitamo tukakwereka amafaranga wishyura ukayishyura ukabona kopi y'amasezerano ukemeza, ugahita ubona kuri email cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe.''

    Serivisi z'ikoranabuhanga zitangwa na Prime Insurance zakunzwe n'Abanyarwanda bazikoresha ku buryo umubare w'abaziyobotse wikubye kabiri mu gihe cya vuba. Mu kwishyura na ho ntihirengagijwe kuko ashobora kwifashisha Mobile Money cyangwa ikarita ya Visa.

    Uramutse yibukije abaturarwanda ko ahazaza hategurwa vuba kuko umuntu atamenya igihe cy'ibyago.

    Ati 'Turabwira Abanyarwanda ko bakwiye guteganyiriza ahazaza uyu munsi. Coronavirus iracyahari kandi ntitwagira abakiliya badafite ubuzima bwiza, dukomeze kubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza no kurushaho kuzigamira ahazaza.''

    Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose; ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose, ubw'ingendo zo mu kirere ndetse ubw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubw'inguzanyo z'amabanki, ubw'izabukuru, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.

    Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda serivisi z'ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k'isiganwa.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko bishimiye ko serivisi z'ubwishingizi zaguwe ndetse ziyobokwa na benshi by’umwihariko izifashisha ikoranabuhanga

    Bamwe mu bafasha Prime Insurance mu bukangurambaga muri Tour du Rwanda2021

    Itsinda ry’abakozi ba Prime Insurance ryishimira uko ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu kugeza serivisi ku bakiliya

    Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-prime-insurance-yimakaje-ikoranabuhanga-mu-gutanga-serivisi-z-ubwishingizi

  • Cristian Rodriguez yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 aranayegukana #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa nyuma w'isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda',abasiganwa bazengurutse mu Mujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 75,3.

    Ibyari bigize agace ka munani ka Tour du Rwanda 2021:

    Etape 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
    Intera: Kilometero 75,3
    Isaha yo guhaguruka: 10:30

    Inzira y'agace ka nyuma:

    Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

    Ku kirometero cya 12,abakinnyi batandatu bacomotse igikundi barimo:
    Manizabayo Eric (Bénédiction), Main Kent (ProTouch), Sanchez na Suaza (Medellin), Rolland (B-B Hotels), na Hivert (B-B Hotels).

    Abasiganwa bamaze gukora ibilometero 55, n'ukuvuga mu bilometero 20 bya nyuma,uwitwa Suaza Bernardo Arango Albeira wa Medellin wakinnye amasiganwa azwi nka Vuelta d'Espana niwe wari uyoboye isiganwa.

    Hasigaye ibilometero bitanu gusa,Pierre Rolland (Direct Energie) niwe wayoboye nyuma y'uko igikundi gifashe Suaza Bernardo ku kilometero cya 68.

    Cristian Rodriguez Martin yaje kumusiga yegukana agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali

    Cristián Rodríguez Martin watwaye irushanwa ry'uyu mwaka,yakinnye Giro d'Italia mu 2016 na 2017 ndetse na Vuelta a España mu 2018 na 2019.

    Yambaye umwenda w'umuhondo kuva kuri etape ya gatandatu, aho yawufashe nyuma y'agace kasorejwe ahazwi nka Norvège kegukanywe na Rolland Pierre (B&B Hotels) , awambuye Eyob Metkel wa Terengganu Cycling Team.

    Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, bose ni abaturutse mu mahanga kuko abanyarwanda bagowe bigaragara n'iri siganwa.



    Urutonde rusange rwa nyuma

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristian-rodriguez-yegukanye-agace-ka-nyuma-ka-tour-du-rwanda-2021

  • Zinedine Zidane yatangiye gushidikanya ku hazaza he muri Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Chelsea #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza ukomeye yavuze ko atazi neza niba ariwe mutoza Real Madrid kugira ngo ayigeze ku rwego rwo hejuru cyane ko uyu mwaka utamugendekeye neza mu marushanwa yose yakinnye.

    Uyu mutoza watwaye UEFA Champions League 3 zikurikiranya ndetse akanegukana La Liga 2,ntiyizeye ahazaza he muri Real Madrid cyane ko uyu mwaka bishoboka cyane ko ashobora kubura igikombe na kimwe.

    Zidane yabwiye abanyamakuru ati 'Reka turangize umwaka w'imikino.Icyo navuga nuko nzorohereza ikipe kuko bampaye buri kimwe.Buri wese akora akazi ke.Sinjya nita ku banenga.Ese mbifitemo uruhare?,nibyo.Iyo dutsinze mba mfite uruhare,niyo dutsinzwe.

    Simbizi niba ari njye ukwiriye gutoza ikipe cyangwa atari njye ariko ubu ndi umutoza wa Real Madrid.Nzoroshya ibintu ariko ubu turajwe ishinga no kurangiza neza imikino 4 isigaye no kurangiza umwaka w'imikino neza.Nibyo biri kuntera umwete.Ibisigaye n'ukuvuga gusa.Sinshaka gutera ibibazo ikipe.Icyo nitayeho nibyo mfite ejo.'

    Amakuru avuga ko Zidane yifuzwa cyane n'ikipe ya Juventus yakiniye igihe kinini.Iyi kipe ya mbere mu Butaliyani irashaka kwirukana umutoza wayo Andrea Pirlo wayisubije inyuma hanyuma ikongera gutwara Champions League iri kumwe na Zidane.

    Gutoza Juve,byatuma Zidane yongera gukorana na Cristiano Ronaldo bakoranye amateka muri Real Madrid atazibagirana.

    Zidane na Real Madrid bafite umukino ukomeye na Sevilla kuri iki cyumweru ariko barakina badafite Sergio Ramos wongeye kuvunika yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Rafael Varane, Dani Carvajal na Lucas Vazquez bavunitse.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yatangiye-gushidikanya-ku-hazaza-he-nyuma-yo-gutsindwa-na