Blog

  • Abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kugobokwa na Croix-Rouge –

    Bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kugaragara mu Murenge wa Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura yo mu karere ka Karongi, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 5 Gicurasi 2021 yanzuye ko ishyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo hirindwe ubwiyongere bwayo.

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze byabaye kuri uyu wa 08 Gicurasi 2021, Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apolinaire yavuze ko nk’uko batahwemye kugoboka Abanyarwanda mu bihe bya Covid-19 bimaze umwaka urenga, bagiye kugoboka iyo mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo.

    Yagize ati “Nibyo bafite ibibazo kandi bakeneye gufashwa, kandi ntitubitangiye ubu kuko kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, Croix-Rouge yabaye mu ba mbere dufatanyije n’inzego za Leta, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo ndetse no kubafasha bahabwa ibiribwa n’ibindi. N’ubu muri Bwishyura abakorerabushake bacu barahari kandi bari mu bukangurambaga bashishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo.”

    Yakomeje ati “Ibindi byago bishobora kubaho ni uko, hari abaturage bari batunzwe no kubaho umunsi ku munsi ku byo bakoreye, uyu munsi akabona 1000 Frw cyangwa 2000 Frw, iyo rero adashoboye kubibona biramuhungabanya. Ubu dufite itsinda rigari ry’abakoranabushake bakoze igenzura n’isesengura ndetse tumaze kubona raporo itubwira ibyo twakora birimo kubafasha. Navuga ko tuba twiteguye kandi hari ubushobozi dufite tukumva y’uko bitarenze iki cyumweru twinjiyemo ko bafashwa.”

    Yavuze ko n’ahandi batarakora isesengura nko muri Rwamiko ho muri Gicumbi bagiye kwihutira kurikora kugira ngo babone uko bafashwa mu gihe cya vuba.

    Ubusanzwe Croix-Rouge y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka urenga Covid-19 imaze mu gihugu yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 1.5 Frw mu bikorwa binyuranye birimo ibyo gufasha abazahajwe na Covid-19 binyuze mu kubaha ibiribwa, udufukamunwa no kugura imiti ndetse n’ibikorwa.

    Ku ruhande rw’umuyobozi wari uhagarariye komite Nyobozi ya Croix-Rouge y’u Rwanda akaba n’ukuriye urubyiruko, Rubuga Alexia yabwiye IGIHE ko mu bufasha bw’ibanze bagomba gutanga harimo n’umusanzu w’urubyiruko rwo mbaraga z’ejo hazaza wo gukora ubukangurambaga no gufasha abafite intege nke.

    Yagize ati “Ibikorwa byose muri iyi minsi dukora usanga byiganjemo urubyiruko kuko natwe tubizi kandi tubivuga nizo mbaraga z’Igihugu. Urubyiruko kandi nirwo ruri gufata iya mbere mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Mu by’ukuri twarabahuguye kandi bagenda tubizeye ko batanga umusaruro ukenewe kandi bakora ubutabazi bw’ibanze mu bihe bitandukanye.”

    Rubuga ashingira ku kuba mu bakoranabushake basaga ibihumbi 100 ba Croix-Rouge y’u Rwanda, abagera kuri 80% ari urubyiruko bityo bikaba bigaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kurengera imbabare.

    Uhagarariye Croix-Rouge y’u Bubiligi mu Rwanda, Issa Sawadogo yashimye umuhate n’ubwitange Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ndetse anagaragaza bimwe mu bikorwa byishimirwa byagezweho banagize mo uruhare. Yavuze ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa bayo nk’uko n’intego rusange ari imwe yo gutabara ikiremwamuntu ku Isi cyane ko Ibiza bidatateguza.

    Uretse gufasha mu bihe bya Covid-19, Croix-Rouge muri uyu mwaka yanafashije mu bikorwa binyuranye birimo no gutabara abahuye n’ibiza aho imiryango isaga ibihumbi 100 yafashijwe ndetse miliyoni zisaga 600 Frw zakoreshejwe muri ibyo bikorwa.

    Kuva Croix-Rouge yagera mu Rwanda yabaye umufasha wa Leta muri gahunda zitandukanye haba mu buzima, uburezi, imibereho myiza zirimoKugeza amazi meza ku baturage , kubakira amazu abatishoboye, gutanga amatungo ku miryango itishoboye , kurwanya indwara z’ibyorezo, kubakira Imiryango itishoboye Ubwiherero, Kurwanya imirire mibi hakorwa uturima tw’igikoni n’ibindi kandi ubuyobozi buvuga ko butazacogora kwita ku mbabare nk’intego nyamukuru y’umuryango.

    Abayobozi muri Croix Rouge Rwanda bavuze ko abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kubagoboka

    Uhagarariye Komite Nyobozi muri Croix Rouge Rwanda akaba n’Umuyobozi w’urubyiruko muri uyu muryango, yavuze ko muri ibi bikorwa byose bateganya bazafatanya n’urubyiruko

    Uhagarariye Croix Rouge y’u Bubiligi Issa Sawadogo (Uwambere uhereye iburyo) yavuze ko bazakomeza gutera inkunga u Rwanda

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze itangiye byitabiriwe n’abantu batandukanye

  • Muduteye ishema:Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku babyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore ndetse n’uruhare agira mu mibereho y’umuryango.

    Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza.

    Ati “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore. Ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Muduteye ishema.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’umugore uje usanga hari byinshi byamaze guhinduka mu buzima bwe n’ubw’abandi bagore muri rusange, birimo guhabwa uburenganzira bungana n’abagabo, kugarurirwa icyizere bagashyirwa mu nzego z’ubuyobozi ndetse no gushyirirwaho amategeko atabahutaza mu kazi.

    Muri Guverinoma y’u Rwanda harimo abagore bagera kuri 50 %, byerekana agaciro n’ubushobozi by’umugore mu gihugu.

    Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61.3%.

    Mu bucamanza ho abagore bangana na 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

    Ibi byose bituma u Rwanda ruza imbere mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu gishyigikira ko umugabo n’umugore bagira amahirwe angana.

    Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

    Amateka y’uyu munsi

    Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

    Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Hashize imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, kuwa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashakaga guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

    Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro ababyeyi b’abagore.

    Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

    Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, avuga ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

    Anna Marie Jarvis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuya 1 Gicurasi 1864, aza kwitaba Imana ku ya 24 Ugushyingo 1948.

    Uyu munsi udasanzwe ufasha imiryango kwereka ababyeyi babo b’abagore ko ari ab’ingenzi cyane, mu Bwongereza wizihijwe kuya 26 Werurwe uyu mwaka.

    Perezida Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza

  • Rusizi: Itsinda ry'abantu 12 batawe muri yombi, bakurikiranyweho ubutekamutwe no kurema umutwe w'abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko abantu 12 bamburaga abaturage bakoresheje ubutekamutwe kuri terefone( ubwambuzi bushukana) ndetse bakaba barashyizeho umutwe w'abagizi ba nabi batawe muri yombi. Ni itsinda ryiyise 'Abamen'.
    Dore ubutumwa RIB yanyujije kuri Twitter;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rusizi-itsinda-ryabantu-12-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-ubutekamutwe-no-kurema-umutwe-wabagizi-ba-nabi/

  • Umunya-Espagne yegukanye Tour du Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 24.

    Uyu munsi nibwo hasojwe Tour du Rwanda 2021, iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 13 ribaye mpuzamahanga ryari ku nshuro 3 riri ku rwego rwa 2.1.

    Uyu munsi hakinwaga agace ka nyuma ku ntera y’ibilometero 75,3, bahagurikiye kuri Canal Olympia ari naho basoreje (Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem bazenguruka 3) .

    Aka gace kaje kwegukanwa n’umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian wari ufite umwenda w’umuhondo, yakoresheje amasaha 2 iminota 5 n’asegonda 5, yarushije umunya-Canada Piccoli James wabaye uwa 2 mu gihe umunya-Ertrea, Hoehn Alex wabaye uwa 3 yarushijwe amasegonda 14.

    Muri aka gace umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 22 na Manizabayo Eric wabaye uwa 23 bose ni aba Benediction Ignite barushijwe iminota 2 n’amasegonda 3.

    Iyi Tour du Rwanda yaje yegukanywe na Rodriguez Martin Christian wakoresheje amasaha 22 iminota 49 n’amasegonda 51, umunyarwanda waje imbere ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 23 asizwe iminota 37 n’amasegonda 30.

    Agace karangiye uyu munsi

    Uko Tour du Rwanda yarangiye

    Rodriguez Martin Christian yegukanye Tour du Rwanda 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-espagne-yegukanye-tour-du-rwanda-2021

  • Umuryango wa Barack Obama uri mu cyunamo cyo kubura imbwa yabo bakundaga #rwanda #RwOT

    Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo “iteka yaraturuhuraga” kuva yagera muri White House mu 2009.

    Iyo mbwa y'impwerume y'amabara y'umukara n'umweru, ni iyo mu bwoko bw'izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa 'water dog'.

    Ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z'abarobyi, ndetse no kubera akandi kazi ko mu mazi zikora, nko kujyana ubutumwa bw'abari mu bwato bumwe zikabujyana ku bari mu bundi.

    Iyo mbwa yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

    Madamu Michelle yanditse ati: “Ntabwo twari tuzi ukuntu izageraho ikadufatira runini twese”.

    Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati: “Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze”.

    Bwana Obama yanavuze ukuntu Bo “yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y'iyo”.

    Mu myaka 100 ishize, ukuyemo Donald Trump, abaperezida b'Amerika bose bagiye batunga imbwa. Perezida w'Amerika w'ubu Joe Biden afite imbwa ebyiri, nubwo iyitwa Major – nto muri izo ebyiri – yagize ibibazo kubera kurumana.

    Mu gihe cyayo nk'”imbwa ya mbere” mu gihugu – mu gihe Obama yari Perezida w'Amerika, Bo yaramamaye cyane kuburyo Madamu Michelle yohererezwaga ubutumwa mu ntangiriro ya buri kwezi kugira ngo yemeze ko iyo mbwa iseruka ku mugaragaro.

    Mu 2013, bayizaniye indi mbwa yo mu bwoko bumwe nayo ikomoka muri Portugal yitwa Sunny.

    Mu butumwa bwe, Bwana Obama yanditse ati: “Yihanganiraga urujya n'uruza rwose rwaterwaga no kuba muri White House, yaramokaga cyane ariko ntabwo yarumanaga…

    “Yakundaga gusimbukira mu bwogero [piscine] mu gihe cy'iki [impeshyi], yabaga ituje mu gihe iri kumwe n'abana, yakundaga kurya ibyatakaye hafi y'ameza yo kuriraho, ndetse yari ifite ubwoya bwiza”.

    Madamu Michelle yavuze ko iyo mbwa nyuma yamufashije we n'umugabo we ubwo bamenyeraga “ubuzima bumeze nk'icyari cy'inyoni kirimo ubusa” ubwo abakobwa babo Malia na Sasha babasigaga bonyine mu rugo bakajya kwiga muri kaminuza.

    Ariko, yongeyeho ko “nta muntu n'umwe wishimye cyane kurusha Bo” ubwo buri muntu wese yasubiraga mu rugo muri iki cyorezo cya coronavirus.

    Bo yapfuye “nyuma y'urugamba na kanseri”, nkuko Madamu Michelle yabyanditse mu butumwa bwe, bwashyizweho umukono mu izina ry'umuryango wabo wose.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuryango-wa-barack-obama-uri-mu-cyunamo-cyo-kubura-imbwa-yabo-bakundaga

  • Amakuru Mashya: RIB yataye muri yombi itsinda rya bantu biyitaga ' Abamen' , Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'izindi nzego, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri abantu 12 biyita 'Abamen' mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni ndetse no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    Bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z'abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money. Nyuma bahamagara nyir'iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

    Ubundi buryo bakoresha nuko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy'itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n'aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.

    …yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 9, 2021

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n'aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 9, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/09/amakuru-mashya-rib-yataye-muri-yombi-itsinda-rya-bantu-biyitaga-abamen-amafoto/

  • Covid-19: Impamvu mu bihugu bimwe bya Africa hari inkingo zasagutse #rwanda #RwOT

    Nubwo ibihugu byinshi bya Africa bigowe no kubona inkingo za Covid-19, doze zibarirwa mu bihumbi zataye agaciro zidakoreshejwe.

    Ni ibihe bihugu bifite inkingo bitakoresheje?

    Malawi yasigaranye doze 16,400 z'urukingo rwa Oxford-AstraZeneca, mu gihe Sudan y'epfo ifite 59,000 – zose ubu zarengeje itariki yazo yo gukoreshwa, 13 z'ukwa kane.

    Ibi bihugu byombi bivuga ko byafashe umwanzuro wo kwangiza izi nkingo, byahawe n'umuryango w'Ubumwe bwa Africa (AU), nubwo ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi (OMS/WHO) ryabasabye kuzigumana ngo riperereze niba igihe cyazo cyo guta agaciro kitakongerwa ntibigire ingaruka.

    Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati aho, yo ivuga ko idashobora gukoresha doze miliyoni 1.7 z'urukingo rwa Oxford-AstraZeneca yahawe mu mugambi wa Covax, wo gusaranganya inkingo mu bihugu bikennye.

    Kugeza mu mpera y'ukwezi kwa kane, doze zigera hafi ku 1,000 gusa ni zo zari zimaze guterwa abantu muri icyo gihugu.

    Kandi nyinshi muri izi nkingo – zizatakaza agaciro tariki 24/6 – ziri koherezwa muri Togo na Ghana, iyi ni kimwe mu bihugu byamaze gukoresha inkingo zose cyari cyahawe mbere.

    Kuki inkingo zitakoreshejwe?

    Urukingo rwa Oxford-AstraZeneca rushobora kubikwa neza mu bukonje busanzwe kugeza ku mezi atandatu nyuma y'uko rukozwe.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Africa ubu uri gutanga inkingo zari zahawe mbere Africa y'epfo mu kwezi kwa kabiri, zifite itariki yo guta agaciro ya 13/4.

    Leta ya Africa y'Epfo yahisemo kutazikoresha, ivuga impungenge z'uko zidakingira bihagije ubwoko bushya bwa Covid muri iki gihugu.

    Mu mpera z'ukwa gatatu, miliyoni imwe ya doze yaguzwe n'Ubumwe bwa Africa ngo zihabwe ibindi bihugu bya Africa.

    Ariko bimwe, nka Sudani y'epfo, bivuga ko bitabwiwe igihe izo nkingo zizatera agaciro.

    Nigeria yo, hagati aho, ivuga ko itazabona uko itera abantu izo nkingo zose mbere y'uko zita agaciro.

    Bityo zimwe zahise zohererezwa abaturanyi Togo na Ghana.

    Zimwe ndetse zoherejwe no muri Jamaica.

    OMS ivuga ko Togo na Gambia ari byo gusa byakoresheje inkingo byahawe mbere y'uko zirenza igihe cyazo cyagenwe.

    Amakuru ku byabaye mu bindi bihugu kugeza ubu ntazwi neza.

    Ni iki cyateye gukerereza gukoresha inkingo?

    Ibihugu byinshi byananiwe kwitegura mbere yo kwakira inkingo, nk'uko bivugwa na Phionah Atuhebwe, wo mu ishami rya Africa rya OMS.

    Ati: “Iyo ni imwe mu mpamvu turi kubona kugenda buhoro mu gukingira”.

    Ibindi bihugu byo byahuye n'ingorane y'imari.

    John Nkengasong ukuriye ikigo Africa Centres for Disease Control (CDC) cy'Ubumwe bwa Africa, avuga ko ibihugu bikeneye gufashwa kongera umubare w'abakozi bo kwa muganga n'imyambaro irinda abaganga (PPE).

    Avuga kandi ko ibihugu bifite inkingo zigiye cyangwa zarengeje igihe bishobora kugana OMS cyangwa Africa CDC.

    Ati: “Umugabane wose uzi gukingira kandi wagiye ukingira izindi ndwara. Ariko icy'ingenzi ni ukumenya kubyongera – no… ku muvuduko”.

    Kuri DR Congo, ikibazo si serivisi z'urwego rutoya z'ubuzima gusa, ahubwo n'ubwikorezi bugoye – bituma kugeza inkingo mu bice by'icyaro ari ingorane.

    Mu gukomera kurushaho, DR Congo yahagaritse gukoresha urukingo rwa AstraZeneca hagati mu kwezi kwa gatatu, igihe hari ugushidikanya kuri rwo, ibisubukura tariki 19/4 – haciye ukwezi kurenga.

    Ibyo gushidikanya urukingo byo?

    Inzobere zimwe n'abanyapolitiki bavuga ko izi mpungenge ku buziranenge zavuye ku guha amakuru macye ibihugu byinshi bya Africa – ariko biragoye kumenya ingano y'iyi mpamvu ivugwa.

    Austin Demby, Minisitiri w'ubuzima wa Sierra Leone, yabwiye BBC ati: “Byafashe igihe kwemeza abantu.

    “Rero ntabwo ari ugushidikanya urukingo gusa, ni nko kubanza kwibaza neza ibyarwo.”

    Gama Bandawe, umuhanga muri za virusi wo muri Malawi, avuga ko kutizera inkingo byagize uruhare mu gutuma iki gihugu kitabasha gukoresha inkingo cyahawe.

    Icyemezo cya Africa y'epfo cyo guhagarika gukoresha AstraZeneca, mu gihe hari impungenge ko rutera kuvura kw'amaraso, bishobora kuba byarongereye ziriya mpungenge no gushidikanya.

    Bandawe ati: “Leta yakoze ibyo ishoboye byose – ariko birashoboka ko rubanda yo itari yiteguye kurwakira nk'uko byari byitezwe.”

    Inyigo yakoreshejwe na Africa CDC ku myumvire ku nkingo za Covid-19 mu bihugu 15, ivuga ko igice gifatika cy'abantu cyagize impungenge ku buziranenge bw'inkingo.

    Ku kigereranyo, abagera hafi kuri 20% basubije bavuze ko batakwiteza izi nkingo – ariko icyo gice cy'abantu kiri ku ijanisha riri hagati yo munsi ya 10% muri Ethiopia, Niger na Tunisia na 41% muri DR Congo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/covid-19-impamvu-mu-bihugu-bimwe-bya-africa-hari-inkingo-zasagutse

  • Abantu 30 bafatiwe mu nama yubukwe barenze k… – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ahagana saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze mu Mudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bari bateraniye mu cyumba cy'uruganiro begeranye cyane, ni mu gihe nyamara amabwiriza avuga ko abantu bagiye guteranira mu nama barenga 20 bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya Covid-19 kandi ntibarenge 30% bitewe n'ingano y'icyumba bagiye guhuriramo.

    Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa nyuma yo gutanga amakuru. Ati 'Nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ko hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza, abapolisi bahise bajya muri urwo rugo basanga koko mu nzu ya Rudasingwa hateraniye abantu 30 bari mu nama y'ubukwe bwe mu cyumba cy'uruganiriro.'

    CP Kabera yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bagakora amahuriro cyangwa inama bibwira ko nta muyobozi ubabona. 

    Ati 'Abantu bagomba kumenya ko igihe cyose bagomba kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya Covid-19. Bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n'ubuzima kandi bakamenya ko Polisi y'u Rwanda itazigera irambirwa kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza.'

    Rudasingwa Jean Claude ari nawe witegura gukora ubukwe tariki ya 15 Gicurasi 2021 yemeye ko yakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza abisabira imbabazi.

    Ati 'Mu cyumweru gitaha mfite ubukwe niyo mpamvu natumiye inshuti n'abaturanyi kugira ngo bamfashe kubutegura. Twari 30 ubwo abashinzwe umutekano bazaga kudufata, twishe amabwiriza ya Leta ndabisabira imbabazi ndetse nzisabira na bagenzi banjye twari kumwe.'

    Aba bantu uko ari 30 bajyanywe muri sitade ya Kaminuza ya ULK kugira ngo bongere baganirizwe ku bukana bw'icyorezo cya Covid-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kukirinda, inzego zibishinzwe zikaba zigomba kubaca amande nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Rudasingwa yemeye ko yari yatumiye inshuti n’abaturanyi ngo bamufashe gutegura ubukwe bwe  Abafatiwe mu nzu kwa Rudasingwa bahise bajyanwa muri sitade ya Kaminuza ya ULK kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105441/abantu-30-bafatiwe-mu-nama-yubukwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-105441.html

  • Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano –

    Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Gicurasi 2021, Filimin Ngrebada yashyikirije aba bapolisi b’u Rwanda certificats z’ishimwe. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro.

    Aba bapolisi 140 bafite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Centrafrique, barimo na Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro.

    Umuhango wo kubashyikiriza izi certificats wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe biherereye mu Murwa Mukuru Bangui.

    Minisitiri w’intebe Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda muri Mutarama 2020.

    Yagize ati “Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

    Mu izina rya Perezida wa Centrafrique no mu izina ry’abaturage b’iki gihugu, Minisitiri w’intebe yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n’iterambere mu gihugu cye.

    Yagarutse ku ruhare rw’Abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by’amatora aherutse kuba muri iki gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze Abapolisi b’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano muri iki gihugu byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

    Minisitiri w’intebe yifurije ibihe byiza Abapolisi b’u Rwanda no kuzakomeza umurava bagira igihe cyose bazaba barasubiye mu gihugu cyabo.

    Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri Centrafrique, CSP Valens Muhabwa yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi bamurinda.

    Yagize ati “Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n’imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi certificats zisobanuye byinshi kuri twe nk’itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n’abaturage b’iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.”

    CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza mu baturage ba Centrafrique.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Filimin Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kumurinda

    Uyu muhango wo gushimira Abapolisi b’u Rwanda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui

    Amafoto: Polisi y’u Rwanda


  • Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z'isaha y'umukino zaje ku munota wa nyuma. #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 8 Gicurasi 2021, i Dar es Salam kuri Benjamin Mkapa stadium hari hateganyijwe umukino wa shampiyona hagati y'amakipe afite ibigwi kurusha ayandi muri Tanzaniya no muri Afrika y'Uburasirazuba muri rusange, gusa umukino byarangiye utabaye kubera impinduka ku isaha umukino wari utaganyijwe kuberaho.

    TFF yamenyesheje Yanga SC impinduka z'umukino habura amasaha 3 ngo umukino ube, Yanga SC ivuga ko nta email yabonye kuko bayohereje ku muterankunga wayo GSM aho kuyohereza ku buyobozi bw'ikipe

    Minisiteri ya sports yahinduye umukino kugirango abaturage bakurikirane ishyirwa ahagaragara ry'igitabo cy'uwahoze ari prezida wa Tanzaniya Ally Hassan Mwinyi.

    Ubusanzwe uyu mukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n'imwe (17h00′) zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi zo mu Rwanda, gusa waje kwimurirwa saa moya zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi n'ebyiri zo mu Rwanda.

    Izi mpinduka bivugwa ko zakozwe ku busabe bwa Minisitiri y'Itangazamakuru, umuco n'imikino.

    Yanga SC yaje ku kibuga ku isaha yagenwe y'umukino (16h00′) irishyushya, ubundi itegereza iminota 15′ ibuze Simba iritahira.

    Simba nayo yaje saa 17h30′ irishyushya, saa kumi n'ebyiri zigeze ijya mu kibuga itegereza iminota 15′ ibuze Yanga iritahira.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzaniya (TFF) ryatangaje ko ryamenyesheje buri kipe impinduka z'amasaha,kugeza kuri ubu nta mwanzuro uratangazwa kuri uyu mukino.

    Simba SC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 61 mu mikino 25 mu gihe Yanga SC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 57 mu mikino 27.

    The post Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z'isaha y'umukino zaje ku munota wa nyuma. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukino-wagombaga-guhuza-simba-na-yanga-yo-muri-tanzaniya-byarangiye-utabaye-kubera-ko-yanga-yanze-impinduka-zisaha-yumukino-zaje-ku-munota-wa-nyuma/