Blog

  • Haratangira imikino yo kwishyura mu matsinda ya shampiyona, Kiyovu Sports na Musanze FC zirihorera? #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ku wa Mbere haratangira imikino yo kwishyura yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 aho amakipe nka Kiyovu Sports na Musanze FC zasoje imikino ibanza zitsindwa byitezwe ko azihorera.

    Uyu munsi harakinwa imikino yo mu itsinda C na D.

    Mu itsinda C ikipe ya Police FC iheruka gutsindira Musanze FC iwayo irayakira kuri Stade Amahoro saa 15h, kuri iyo saha Etincelles yasoje imikino ibanza idatsinze n’umwe izaba yakiriye AS Kigali itaratsindwa umukino n’umwe. AS Kigali ifite amanota 9, Police FC 6, Musanze FC 3 mu gihe Etincelles FC ifite ubusa.

    Tchababala ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

    Mu itsinda D, Sunrise FC izaba yakiriye Mukura VS kuri Golgotha Stadium, Espoir FC yakiriye Marines FC. Espoir FC ifite amanota 6 Sunrise FC na Marines zikagira 4 mu gihe Marines FC ifite 2.

    Sunrise FC irakira Mukura VS kuri Golgotha Stadium

    Iyi mikino ikaba izakomeza no ku munsi w’ejo hakinwa imikino yo mu itsinda A na B.

    Mu itsinda A, APR FC izakira Bugesera FC i Huye mu gihe AS Muhanga izakira Gorilla FC. APR FC ifite amanota 9, Gorilla FC ifite amanota 6 mu gihe Bugesera FC na AS Muhanga zifite ubusa.

    APR FC ifite amanota 9/9

    Mu itsinda B, Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United mu mukino uheruka izayakira ku Mumena, Rayon Sports izaba yakiriye Rutsiro FC. Rayon Sports ifite amanota 6, Rutsiro na Gasogi United zikagira 4, Kiyovu Sports ifite 3.

    Kiyovu Sports izakira Gasogi United ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haratangira-imikino-yo-kwishyura-mu-matsinda-ya-shampiyona-kiyovu-sports-na-musanze-fc-zirihorera

  • Bimwe mu byaranze impera z’icyumweru muri siporo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda hari habaye ibikorwa abitandukanye aby’imikino, nk’aho Tour du Rwanda yasojwe yegukanywe n’umunya-Espagne.

    Ibikorwa by’imikino byabaye ni byinshi ariko muri iyi nkuru turagaruka muri bimwe byavuzwe cyane.

    Shampiyona yasize hasojwe imikino ibanza y’amatsinda, amakipe amwe ikirenge kiri muri 1/4

    Icyumweru gishize cyasize imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021, hasojwe imikino ibanza y’amatsinda.

    Aya matsinda ya shampiyona uko ari 4, yasize amakipe amwe yatangiye kwizera ko ashobora kugera muri 1/4.

    Mu itsinda A, APR FC yasoje iyoboye itsinda n’amanota 9, ni nyuma yo gustinda imikino yayo uko ari 3, iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kugera muri 1/4. Ikurikiwe na Gorilla ifite amanota 6, Bugesera FC na AS Muhanga zifite ubusa.

    Mu itsinda B imikino ibanza yarangiye Rayon Sports iyoboye itsinda n’amanota 6, Rutsiro na Gasogi United zifite amanota 4, Kiyovu Sports ikagira 3.

    Mu itsinda C, ryasojwe ikipe ya AS Kigali yarisoje isa n’iyageze muri 1/4 nyuma yo gustinda imikino yayo ibanza yose aho ifite amanota 9, Police FC ifite 6, Musanze FC ikagira 3 mu gihe Etincelles FC ifite ubusa.

    Mu itsinda D ryarangiye Espoir FC iyoboye n’amanota 6, Sunrise FC na Marines FC zikagira 4 mu gihe Mukura VS ifite 2.

    APR FC ikirenge kimwe cyameze kugera muri 1/4 cya shampiyona

    Imikino ibanza ya shampiyona yasize Tchababala ayaboye abatsinze ibitego byinshi

    Rutahizamu wa AS Kigali, Shabani Hussein Tchababala ni we wasoje imikino ibanza ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 5.

    Ibi bitego harimo ibitego 2 yatsinze Musanze FC, ibitego 2 yatsinze Etincelles FC ndetse n’icyo yatsinze Police FC. Uyu musore akurikiwe na rutahizamu wa Gorilla FC, Nshimiyimana Tharcisse ufite ibitego 3, Saba Robert wa Kiyovu Sports ufite 3 na Saddick wa Espoir FC nawe ufite 3.

    Tchababala ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

    Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi gukora igeragezwa mu ikipe ya FC Zürich.

    Uyu rutahizamu yerekeje muri iki gihugu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Gicurasi, biteganyijwe ko azamara iminsi 10 muri iki gihugu.

    Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi

    Kiyovu Sports yirukanye umutoza inahagarika Babuwa Samson

    Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu cyumweru gishize, ni iyirukanwa ry’umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier.

    Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza wa shampiyona na Rutsiro FC, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza mukuru. Uyu mutoza yashinje ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kwivanga mu kazi ke.

    Muri icyo cyumweru nibwo iyi kipe yahagaritse rutahizamu Babuwa Samson nyuma yo gutangaza ko muri iyi kipe harimo ikoreshwa ry’amarozi ari nayo mpamvu atakinnye umukino wa Rutsiro FC.

    Karekezi Olivier yirukanywe muri Kiyovu Sports

    Tour du Rwanda 2021 yegukanywe n’umunya-Espagne

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 nibwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda.

    Kuri iyi nshuro ryabaga ku nshuro ya 13 ribaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1.

    Iri siganwa ryaje gusozwa ryegukanywe na Rodriguez Martin Christian, Umunya-Espagne ukinira ikipe ya Total Direct Energie.

    Rodriguez Martin ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021

    Komite Olempike yabonye umuyobozi mushya

    Ku wa Gatandatu tariki ya 8 nibwo habaye amatora ya Komite Olempike y’u Rwanda, ni nyuma y’iyegura rya Ambasaderi Munyabagisha Valens.

    Uwayo Theogene wari umaze imyaka 12 ari perezida wa federasiyo ya Karate ni we watorewe kuyobora Komite Olempike mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

    Uwayo Theogene, impera z’icyumweru zasize atorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byaranze-impera-z-icyumweru-muri-siporo-mu-rwanda

  • Ubutumwa byibyamamare ku munsi wababyeyi b… – #rwanda #RwOT

    Jules Sentore aherutse kumukorera mu ngata, asohora indirimbo yise 'Mama' yakoreye umubyeyi we anatekereza ku bandi babyeyi b'indashyikirwa, abana bibuka bagaterwa ishema no kubita ababyeyi babo.

    Uyu muhanzi yavuzemo uburyo uyu mubyeyi arenze Umwamikazi akamurutira ibikomangoma. Avuga ko ariwe rukundo, akaba umushumba utaragirira ibihembo.

    Urutonde rw'indirimbo zivuga ku babyeyi b'abagore ni rurerure. Zihuriza ku gushima ababyeyi babaye impamyabigwi no kubagabira rurema.

    Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k'umubyeyi w'umugore, ibyamamare mu ngeri zinyuranye bifashishije imbuga nkoranyambaga baragaza igisobanuro cy'ababyeyi babo mu buzima bwabo, bavuga ko ntawe ushobora kubasimbura mu mitima yabo.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi w'Umugore (Mother's Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka wa 2021, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.

    Ange Ingabire Kagame Umukobwa wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyize ifoto kuri konti ye ya Twitter igaragaza Madamu Jeannette ateruye umwuzukuru we, amwifuriza umunsi mwiza w'ababyeyi, avuga ko ari urutare rw'ubuzima bwe.

    Umunyarwandakazi w'Umunyamideli Judithe Heard ubarizwa muri Uganda, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b'abagore avuga ko 'kurera ari umurimo utoroshye'. Ko uyu munsi ari uwo kuzirikana ababyeyi bose bujuje inshingano zabo.

    Umuhanzi w'Umurundi Kidum yifurije umunsi mwiza abagore, agaragaza ko ari kumwe n'umugore we, ni mu gihe Umuraperi Riderman yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, maze agira ati 'Umunsi mwiza ku mubyeyi wacu no ku babyeyi bose. Mutariho ntitwabaho”.

    Umuhanzi Christopher Muneza yahise avuga ko Nyina wa Riderman yamubereye umwalimu.

    Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015, yahuje amafoto ayakoramo amashusho agaragaza we n'abavandimwe be bari kumwe n'umubyeyi wabo.

    Harimo nk'ifoto Kundwa Doriane ahoberanye na Nyina ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa yifashishije indirimbo ya Jules Sentore yise 'Mama', maze yandika avuga ko ntawe uzigera asimbura Nyina.

    Yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza wabo, by'umwihariko 'ku mubyeyi nkunda kandi nshima cyane'.

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto afite mu biganza umutsima ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Gahongayire yanditse avuga ati “Ndi uwo ndi kubera wowe”, yashimye Imana, avuga ko akunda uyu mubyeyi byihariye. Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzikazi agaragaza ko afite ishimwe rikomeye kuri uyu mubyeyi wamubereye urufatiro rw'ubuzima bwe.

    Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye Rosine Bazongere yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina amubereye amuturutse mu mbavu.

    Yavuze ko akunda Nyina bitagira urugero, amushimira ubuzima amucyesha. Uyu mukobwa uzwi muri filime zirimo 'Seburikoko', yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza wabo abatura indirimbo ye yise 'Mama'.

    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram amugaragaza atanga indabo z'amaroza ku babyeyi batandukanye bari mu isoko, abakora isuku mu muhanda n'ahandi mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wabo.

    Uyu mukobwa yifurije umunsi mwiza ababyeyi bose barwanira ishyaka abana babo bakabakuza, ababyeyi bapfushije abana babo, ababyeyi biteje imbere. Ati 'Muri abo gushimirwa ku bw'akazi ka buri munsi mudahemberwa amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi. Mudahari ntituba turi abo turibo uyu munsi.'

    Ku munsi w’ababyeyi b’abagore, Ange Kagame yagaragaje Madamu Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yagaragaje ifoto ya Nyina mu kwifuriza ababyeyi b'abagore umunsi wabo. Yabashimiye urukundo ntagereranwa, gushyigikira no kuba urutirigongo rw'imiryango. Ati 'Mudutera ishema.'

    Umunyamakuru Tidjara Kabendera yifurije umunsi mwiza Nyina, avuga ko nta kintu na kimwe umuntu yabona yavuga kuri Mama we wamubyaye. Ati 'Ni urukundo rudasobanuka buri wese yaburiye forumire.'

    Avuga ko ari agahinda gakomeye 'kuri wawundi utarashobozwa kwitwa Mama'. Kabendera yavuze kandi ko ario agahinda gakabije ku muntu wakuze atazi nyina.

    Yasabye buri wese kumva indirimbo nshya 'Nimengi' ya Alpha Rwirangira yakoreye Nyina, aho yavuzemo ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye, ariko ko ababazwa n'uko atari kumwe na Nyina ngo basangire ku byiza agezeho mu buzima bwe.

    Umunyamakuru wa Royal Fm, Dj Spin uzwi cyane mu guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yifurije umunsi mwiza ababyeyi bose, by'umwihariko umugore we bafitanye umwana bise Gain Beau, anamubwira ako amukunda cyane.

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, amwifuriza umunsi mwiza wabahariwe. Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no kwitwa umwana we.

    Umuhanzi Nizzo Muhamed [Urban Boys] yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, ashima Imana kuba akimufite. Ati 'Ndashimira Nyagasani kuba nkigufite. Mama uri uw'ibihe byose kuri njye.'

    Umuhanzi Yves Kana Trezzor uherutse kurushinga, yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kumwe na Nyina na Nyirakuru, avuga ko abakunda cyane.

    Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine wiyamamarije kuyobora Uganda agafungwa mu bihe bitandukanye, yagaragaje ifoto ya Nyina ishushanyije, amushimira ku bw'amasomo y'ubuzima yamwigishije no kwitanga yamugaragarije. Avuga ko atazigera amukoza isoni. Ati 'Ndagukunda, kandi ndagukumbuye.'

    Gafotozi Plaisir Muzogeye uri mu bakomeye mu Rwanda, yashyize kuri konti ye ya Twitter umufasha we Lysette ari kumwe n'abana be babiri, amwifuriza umunsi w'ababyeyi. Avuga ko buri munsi wamuhariwe, kandi ko ariwe gisobanuro cy'urugo.

    Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, avuga ko ari umubyeyi umushyigikira muri byose. Ati 'Umubyeyi uruta abandi, unshyigikira muri byose. Ndagukunda Mama. Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore.'

    Sunday Justin wabaye umujyanama wa Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yifurije umugore we w'Umunyamerika umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore, anagaragaza Nyina ari kumwe n'umukazana we.

    Kundwa Doriane Miss Rwanda 2015 yashimye Nyina wamubereye irembo ry'ibyo agezehoUmuraperi Riderman yagaragaje Nyina amwifuriza umunsi mwiza w'ababyeyiSafi Madiba uri muri Canada yavuze ko Nyina amushyigikira mu nguni zose z'ubuzima

    Rosine Bazongere yavuze ko Nyina yamubereye akabando yicumba mu buzima bwe Miss Mutesi Jolly yagaragaje Nyina, avuga ko aterwa ishema n'ababyeyi b'abagorePlaisir Muzogeye yavuze ko umugore we ari urufatiro rw'urugo rweNizzo yashimye Imana kuba agifite Nyina

    Aline Gahongayire yavuze ko ibyo ageze abicyesha Nyina na Nyirakuru

    Yves Kana Trezzor yagaragaje Nyina na Nyirabukwe [Uri ibumoso] ku munsi w'ababyeyi b'abagore

    Dj Spin yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore, by’umwihariko umugore we

    Sunday Justin ubarizwa muri Amerika n’umugore we yamwifurije kunogerwa n’umunsi we

    Patient Bizimana yavuze ko azirikana urukundo rutagabanyije rw’umubyeyi we

    Bobi Wine yavuze ko atazanyuranya n’umurongo yatojwe na Nyina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105448/ubutumwa-byibyamamare-ku-munsi-wababyeyi-babagore-105448.html

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘Pose’ ya Davis D ku… – #rwanda #RwOT

    Abakora umuziki rero burya ntibawukora kimwe, kimwe nuko n’intego zabo zidahura bitewe n’intumbero buri umwe aba afite. Hari uwukora agamije ubucuruzi, kwishimisha kwivura, n’ibindi. Ariko ukoze indirimbo wese aba yifuza kuyumva yageze ku rundi rwego kuko nta wuyikora agamije kuyiyumvira ahubwo aba akeneye ko ubutumwa uko bwaba bumeze kose bugera kure.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYARWANDA 10 ZIKUNZWE CYANE

    Uyu munsi binyuze mu bakunzi b’umuziki tugeraho biciye ku mbuga nkoranyambaga zacu n’itsinda ry’inararibonye mu myidagaduro by’umwihariko mu muziki, dushingiye ku majwi anyuranye yagiye agaragara mu matora yakozwe, hashingiwe kandi ku buryo indirimbo zihagaze ku mbuga zitandukanye, indirimbo ya Davis D ‘Pose’ iracyayoboye urutonde rw’izikunzwe icumi. 

    Iyi ndirimbo ikaba ikoze mu mashusho meza ibyinitse kandi ikaba inanditse neza mu buryo budashidikanwaho bikaba bituma iyoboye. Si ibyo gusa kuko hari indrimbo zitari ku rutonde rw’ubushize nyamara kubera imbaraga zifite zikaba zirimo, kimwe n’uko hari izasohotsemo kuko zitatowe.

    Amashusho y’indirimbo pose ya Davis D ya mbere ku Inyarwanda Music

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105435/inyarwanda-music-top-10-pose-ya-davis-d-ku-isonga-indirimbo-10-zisoje-icyumweru-zikunzwe-c-105435.html

  • Bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda nta mun… – #rwanda #RwOT

    Rodriguez wegukana Tour du Rwanda 2021 yakoresheje amasaha 22h49'51' akaba yakurikiwe na Piccoli James yarushije amasegonda 17.

    Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15'52' niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry'uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37'30'.

    Uyu mwaka Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 10 ba mbere b'irushanwa. Iriheruka ry'umwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnyi irushanwa ry'uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n'umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020.

    Uretse gusoza irushanwa nta munyarwanda uri mu bakinnyi 10 ba mbere, nta n'umunyarwanda wigeze ugaragara mu bakinnyi 10 ba mbere mu duce 9 twakinwe muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

    Biragoye gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n'amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntihagire umusaruro na mucye ugaragara bitanga.

    Uyu musaruro mubi w'abanyarwanda muri Tour du Rwanda, uravugwaho byinshi bitandukanye, aho bivugwa ko inzego bishinzwe (MINISPORTS na FERWACY) bashobora kuba babifitemo uruhare runini, byatumye abakinnyi bigumura banga gutanga imbaraga zabo kuko nta nyungu igaragara bavanamo.

    Uko abanyarwanda bitwaye muri Tour du Rwanda mu myaka ishize

    Irushanwa ry’uyu mwaka ntiryoroheye Abanyarwanda

    Umunya Espagne Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105449/bwa-mbere-mu-mateka-ya-tour-du-rwanda-nta-munyarwanda-wasoje-mu-bakinnyi-10-ba-mbere-105449.html

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette bifurije… – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi udasanzwe mu buzima bw'umubyeyi w'umugore. Amashami yabashibutseho yifashisha imbuga nkoranyambaga n'izindi nzira bakabibutsa ko ari aba ab'agaciro kanini mu buzima bwabo.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette bifatanyije n'Abanyarwanda ndetse n'Isi yose kwizihiza uyu munsi. Mu butumwa bwabo bashimye ababyeyi b'abagore.

    Perezida Kagame yagize ati “Umunsi mwiza w'umubyeyi w'umugore ku babyeyi b'abagore bose/ku mubyeyi w'umugore wa buri umwe. Turabishimiye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ati 'Babyeyi, umutima unyuzwe n'ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.'

    Inzego zitandukanye mu Rwanda zifatanyije n'Abanyarwanda n'Isi yose mu kwizihiza uyu munsi. Polisi y'u Rwanda yagaragaje amafoto ya bamwe mu bapolisi n'ababyeyi babo, babifurize umunsi mwiza wahariwe ababyeyi b'abagore ku Isi.

    Polisi y’u Rwanda yifurije umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore ku bategarugori bose, harimo abapolisi ndetse n’abibarutse abakora uwo mwuga. Bati 'Umunsi mwiza ku babyeyi bose mu Gihugu! Turashimira cyane abagore bakorera muri Polisi y'u Rwanda, n'ababyeyi b'abagore bareze abapolisi dufite ubu.'

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifurije ababyeyi umunsi mwiza wabo/Ifoto bafotowe ubwo batangizaga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Polisi y'u Rwanda yifurije umunsi mwiza abapolisi b'ababyeyi bakorera urwo rwego n'ababyeyi b'abapolisi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105445/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-bifurije-ababyeyi-umunsi-mwiza-wabahariwe-105445.html

  • Umuraperi w’Umunyamerika J.Cole ari i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iri irushanwa rigomba gutangira ku wa 16 Gicurasi 2021 rikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2021, imikino yose izabera muri Kigali Arena.

    The New Times yatangaje ko uyu muraperi yageze mu Rwanda, ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.

    J.Cole kuva yakwinjira mu muziki ntiyongeye kugaragara mu bakinnyi b’ibanze mu ikipe ya Kaminuza ya St John muri Basketball yo mu cyiciro cya mbere, yakinagamo.

    J.Cole ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo w’umuririmbyi.

    Ari mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite indirimbo zakunzwe hanze aha.

    Kubera ingufu uyu musore yashyize mu muziki we, byamugejeje ku rwego rushimishije. Ubu ushaka kwifashisha J.Cole mu gitaramo ndetse n'ibirori runaka agomba kuba yitwaje byibuze ibihumbi birenga 125 by'amadolari.

    Uyu muraperi aje mu Rwanda mu gihe aherutse gutangaza Album ye ya Gatandatu yise ‘The Off-Season’.

    Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ‘The Climb Back’, ‘Lion King on Ice’ n’izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105455/umuraperi-wumunyamerika-jcole-ari-i-kigali-105455.html

  • Ifoto y'umunsi: Madamu Jeannette Kagame yagaragaye ateruye umwuzukuru we #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaye ateruye umwuzukuru we akaba n'imfura y'umukobwa we, Ange Kagame n'umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.

    Iyi foto yagiye hanze kuri uyu munsi isi yose izirikana abamama kubera akamaro bagirira umuryango.

    Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse uyu mukobwa wabo w'imfura.

    Kuri uyu munsi wahariwe ababyeyi b'abagore,Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi b'abagore bose umunsi mwiza wabahariwe wizihizwa kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, avuga ko ababyeyi b'abagore ari ishema ku Rwanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi w'Umugore (Mother's Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.

    U Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k'umubyeyi w'umugore ndetse n'uruhare agira mu mibereho y'umuryango.

    Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b'abagore umunsi mwiza.

    Ati “Umunsi mwiza w'umubyeyi w'umugore. Ku babyeyi b'abagore bose/ku mubyeyi w'umugore wa buri umwe. Muduteye ishema.”

    Mu rwego rwo kwifatanya n'ababyeyi b'abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.

    Ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n'ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari.”

    Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati “Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-madamu-jeannette-yagaragaye-ateruye-umwuzukuru-we

  • Abantu bashya 66 banduye COVID-19 mu Rwanda abandi 34 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru, habonetse abarwayi bashya 66 ba COVID-19 mu gihe abakize ari 34.

    Abamaze gukiraiki cyorezo bose babaye 24,153 bangana na 94.1%, mu gihe abakirwaye ari 1,161.

    Uyu munsi ubaye uwa 4 nta muntu utangazwa ko yishwe na COVID19. Abamaze gupfa ni 338 mu Rwanda.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko umugabane wa Afurika ushobora kwibasirwa n'umwaduko mushya w'icyorezo cya Covid-19 bitewe n'umuvuduko uri hasi mu gukingira.

    Ibiro bya OMS muri Afurika byatangaje ko uyu mugabane ukwiriye kongera ingufu muri gahunda yo gukingira kugira ngo ujyane n'aho ibindi bice by'Isi bigeze muri iyi gahunda.

    Itangazo ryashyizwe ahagarara n'ibi biro rigira riti 'Ubukererwe bw'inkingo zikorwa n'Ikigo cya Serum cyo mu Buhinde zigenewe Afurika, ugukererwa mu kuzikwirakwiza ndetse n'umwaduko w'ubwoko bushya bw'icyorezo bisobanuye ibyago by'umwaduko mushya w'ubwandu buri hejuru muri Afurika.'

    Muri iki gihe Isi ihangayikishije n'ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 yaba ubwo muri Afurika y'Epfo cyangwa se uburi guca ibintu mu Buhinde.

    Matshidiso Moeti uhagarariye OMS muri Afurika yagize ati 'Amahano ari kubera mu Buhinde ntabwo akwiriye kuba muri Afurika, ariko twese dukwiriye kuba maso ku buryo bushoboka.'

    Bibarwa ko Afurika imaze gutanga inkingo zingana na 1% ugereranyije n'izimaze gutangwa ku Isi hose. Inkingo za mbere zakwirakwijwe kuri uyu mugabane binyuze muri gahunda ya Covax zatanzwe muri Werurwe gusa ibihugu icyenda bimaze gutanga inkingo zingana na ¼ by'izo byahawe mu gihe ibindi 15 byakoresheje nibura icya kabiri cyazo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-bashya-66-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-34-barayikira

  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy'Abarokotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize – #rwanda #RwOT

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n'ibikoresho byose by'ibanze mu buzima birimo iby'isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n'ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko 'Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n'ibikoresho by'ibanze.'

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n'ibikoresho by'ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y'ubukode.

    Ati 'I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w'umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.'

    Uyu mubyeyi w'imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati 'Nzayifata neza, niba ari n'ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.'

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y'abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati 'Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk'ihungabana ndetse n'ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n'inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.'

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n'igikoni kandi hari n'ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k'asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n'abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y'umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n'igikoni kandi hari n'ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-64-yiganjemo-iy-abarokotse-jenoside-yubakiwe-inzu-mu-mezi-icumi