Blog

  • Couples z'impanga zikoze ibidasanzwe| Babyinnye ikinimba ivumbi riratumuka| Urukundo ni rwogere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple ya Ahishakiye Elias uzwi ku kabyiniro ka Mbuyu Twite akaba afite umugore witwa Nyirangendahimana Clémentine ndetse na Couple ya Niyigaba Valens uzwi ku kabyiniriro ka Kabange Twite akaba afite umugore witwa Mukanzacahinyeretse Dative bakoreye agashya umunyamakuru wa ISIMBI TV nyuma yo kumwereka urukundo rutajegajega bafitanye banamwereka ukuntu bihebeye ikipe ya Gicumbi FC ndetse banamwereka uko bajya bajya kuyifana ndetse n'ibyo bakora igihe itsinze igitego. Ni nu kiganiro izi Couples ebyiri zagiranye na ISIMBI TV aho zabanje kuvuga ubuzima busanzwe zibanyeho ndetse na bimwe mu bibaranga ku buzima bwabo busanzwe.

    Niyigaba yavuze ko kuva we na Ashishakiye bakiri bato umubyeyi wabo yabatoje kwambara imyenda isa akaba ariyo mpamvu bahora bambaye ibisa dore ko no mu kiganiro bakoze bari bambaye ibisa ndetse n'abagore babo bari bambaye ibisa. Niyigaba yakomeje avuga ko we na murumuna we Ahishakiye bakoreye ubukwe umunsi umwe ndetse ko banashatse abagore batuye mu kagari kamwe nubwo batava inda imwe.

    Ahishakiye yavuze ko we n'umugore we babanye neza cyane ndetse yanavuze ko banafatanya imirimo yo mu rugo aho yavuze ko hari igihe ubuzima bw'umugore we buba butameze neza bikaba ngombwa ko ariwe ujya mu gikoni, ibintu yavuze ko atajya abyinubira ndetse ko anabikora yishimye.

    Abagore b'aba bagabo bombi nabo mu kanyamuneza kenshi bagaragaje ko babanye neza n'abagabo babo ibintu byanashimishije abakurikirana ISIMBI TV nkuko bagiye babitangaza babinyujije ahandikirwa ibitekerezo (comment section).

    Couples z'impanga (iya Niyigaba iri ibumoso naho iya Ahishakiye iri iburyo)

    Niyigaba na Ahishakiye bamenyerewe cyane ku mbyino zidasanzwe zirimo n'ikinimba babyiniye umunyamakuru wa ISIMBI TV aho bahereye ku ndirimbo zo mu kiliziya bakaza gusoreza ku zindi ndirimbo nazo zo mu njyana y'ikinimba.

    Nyuma yo kubyina, Niyigaba na Ahishakiye berekanye ko ari abafana bakomeye b'ikipe ya Gicumbi FC aho bari baje mu kiganiro banambaye imyenda y'iyi kipe ari nayo akenshi bajyana gufana iyi kipe mu gihe yakinnye. Banaboneyeho umwanya wo kwerekana uko bishimira ibitego by'ikipe ya Gicumbi FC.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/couples-zimpanga-zikoze-ibidasanzwe-babyinnye-ikinimba-ivumbi-riratumuka-urukundo-ni-rwogere/

  • RNP: Turashimira cyane abamama bakorera muri… – #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police: RNP) iri mu bifurije ababyeyi bose Umunsi Mukuru mwiza w’Abamama aho yashimiye abamama bakorera muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi bareze abapolisi babarizwa muri RNP. Yatanze ubu butumwa yifashishije amafoto ya bamwe mu bapolisi bayo n’abo mu miryango yabo barimo abana bibarutswe n’abapolisi ndetse n’ababyeyi bibarutse abapolisi ‘dufite ubu’.

    Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yagize iti “Umunsi mwiza ku bamama bose mu gihugu! Turashimira cyane abamama bakorera muri polisi y’u Rwanda n’abamama bareze abapolisi dufite ubu”. Benshi bashimye ubu butumwa, bashimira cyane ababyeyi bemereye Imana kubaho kw’iremwa rya muntu binyuze mu ba mama.

    Mu butumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ubwo yifurizaga ababyeyi bose umunsi mukuru wabo, yagize ati “Umunsi mwiza w'umubyeyi w'umugore ku babyeyi b'abagore bose/ku mubyeyi w'umugore wa buri umwe. Turabishimiye.”

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yagize ati 'Babyeyi, umutima unyuzwe n'ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke”.

    Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’ababyeyi bose mu gihugu ku munsi mukuru wabo

    Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku munsi mukuru w’abamama

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UMUGORE’ YA DANNY COUNTRY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105446/rnp-turashimira-cyane-abamama-bakorera-muri-polisi-yu-rwanda-nabamama-bareze-abapolisi-duf-105446.html

  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarokotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Minisiteri ya Siporo yashyize hanze amabwiriza agomba kugenga inzu zikorerwamo siporo #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yavuze ko ibikorwa birimo by'imyitozo yo kubaka umubiri, n'imyitozo ngororamubiri (Fitness exercises) bigomba gukorerwa hanze kandi abayikora bagahana intera ya metero 2.

    Amatangazo agaragaza uburyo isuku ikorwa n'amatangazo agaragaza uburyo bwo gukomeza kwirinda COVID-19 agomba kumanikwa ahantu hagaragarira bose.

    Ibikoresho byose byo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (ibyo guterura, kugorora ingingo, kunanura imitsi), bikwiye guterwa mu buryo bihana intera ya metero ebyiri kandi bigasukurwa by'umwihariko buri gihe bimaze gukoreshwa hifashishijwe imiti yabugenewe.

    Abakozi bashinzwe isuku mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri bagomba kugenerwa n'abakoresha babo ibyangombwa bibarinda mu gihe bakira ababagana no mu gihe bakora isuku hagati ya buri cyiciro cy'imyitozo. Ibyo byangombwa birimo agapfukamunwa, ikirahuri gikingira mu maso, udupfukantoki tujugunywa, udutambaro two guhanagura ibikoresho duhita dusukurwa mbere yo kongera kudukoresha n'ibindi.

    Ubwogero bukoreshwa n'abagana inyubako ntabwo bwemewe gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi hagati y'icyiciro cy'imyitozo n'ikindi hagomba kubamo byibura igihe kingana n'isaha imwe yo gukora isuku y'ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwemo imyitozo gihumeke hagati y'icyiciro n'ikindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisiteri-ya-siporo-yashyize-hanze-amabwiriza-agomba-kugenga-za-gyms

  • Miss Bahati Grace yahishuye igihe azakorera ubukwe #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'umwaka wa 2018 nibwo Bahati Grace yatangiye kujya aca amarenga y'uko ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banafitanye umwana w'umuhungu mukuru babyaranye ntibabashe kubana nk'umugore n'umugabo,nyuma Grace yaje kwerekana ko ari mu rukundo n'umusore witwa Paccy uba muri Canada.

    Amakuru dukesha Igihe ,Miss Bahati Grace yatangaje ko ari gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy'igihe buzabera ntabwo kirafatwa kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi umunsi ku wundi.Yagize ati”ateganyaga kurushinga muri Nzeri ariko icyorezo cya COVID-19 kigenda kiba ikibazo ku buryo nta cyizere cy'uko ubukwe bwe buzaba icyo gihe.'

    Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w'u Rwanda.

    Ati 'Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n'ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.'

    Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

    Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n'imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.

    Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

    Ati 'Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n'ubwo yaruhawe n'umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.'

    Ubu Miss Bahati n'umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n'aho bombi bazaba bafite akazi keza.

    Yabajijwe niba ibihe bisubiye inyuma bitewe n'inzira y'urukundo rwe n'umuraperi Muhire William uzwi nka 'K8 Kavuyo' babyaranye umwana w'umuhungu yakongera gukundana na we, undi mu gusubiza ati 'Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye.'

    Yavuze ko igihe bakundanaga buri wese yari afite icyerekezo cye ari nacyo cyatumye batandukana.

    Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w'igihagararo kandi umukundira uko.

    Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n'abantu, imyitwarire ye n'ibindi.

    Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

    Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

    Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b'umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

    Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umubyeyi wa Paccy witegura kurushinga na Miss Bahati, Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu yakiniye ikipe ya Rayon Sports

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yahishuye-igihe-azakorera-ubukwe

  • Dore ibinyoma 8 bikorwa n'abahungu babeshya abakobwa bikabagaruka #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu byo abasore bakunze guhuriraho babeshya abakobwa mu rukundo, ntibivuze ko ari ihame ridakuka ko igihe cyose umusore abivuze aba abeshya, nyamara bikunze kubwirwa abakobwa babeshywa.

    1. Umubare w'amafaranga akorera

    Abasore benshi ntibakunda kuvuga umubare nyawo w'amafaranga bakorera, ashobora kubwira umukobwa macye ku yo akorera kugira ngo atamusaba impano z'umurengera cyangwa se akamubwira menshi ari ku mwiyemeraho cyane cyane iyo abona uwo mukobwa afite amarere maremare yo gukunda abantu bafite amafaranga.

    2. 'Byabaye rimwe ntibizongera'

    Iyi ni imvugo y'abasore b'abahehesi igihe bafashwe, niba umufatanye n'undi mukobwa mu bintu runaka agahita yihutira kukubwira ko byamutunguye kandi ko ari ubwa mbere n'ubwa nyuma bitazongera, nyamara ukuri ni uko umusore wishoye mu gushurashura mu bakobwa barenze umwe umubare munini ari uw'abatabireka.

    3. 'Sinzi impamvu uwo twakundanaga akomeza kumpamagara'

    Ibi bishobora kubaho igihe umusore afite umukobwa mushya akundana nawe ariko akaba yarakundanye nawe atarigeze areka uwo yari afite mbere, bityo igihe wa wundi wa mbere ahamagaye umusore akabeshya wa mukobwa mushya ko nta mubano bagifitanye.

    4. 'Akazi kabaye kenshi uyu munsi.. sinzi impamvu boss ashaka kunkoresha amasaha y'ikirenga'

    Ushobora kuba ufite umukunzi uzi nyinshi muri gahunda ze z'akazi ndetse ukaba uzi neza ko bitajya bipfa gushoboka ko akora amasaha y'ikirenga, ukajya kumva nk'umunsi mufitanye gahunda runaka akubwiye ko atakibonetse kubera akazi kandi bitari bisanzwe bibaho, icyo gihe ushobora gutangira kugira amakenga ko yaba ashaka gusubika gahunda nawe ku zindi mpamvu.

    5. 'nta mukunzi mfite'

    Iyo ukimenyana n'umusore bwa mbere, ashobora gushaka kugutereta kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko wowe ntuba wamenya ikimugenza. Abasore bagira ubutwari bwo kuvugisha ukuri ko bafite umukunzi igihe bahuye n'undi mukobwa mwiza ni mbarwa.

    6. 'Sinari nzi ko biri bukubabaze'

    Abasore bafite umukunzi bizeye neza ko abakunda bashobora gukora ibyo bishakiye bishobora kubabaza umukunzi wabo kubera ko bizeye neza ko ari bubababarire.

    7. 'Uraruta abandi bakobwa bose naba naramenye'

    Iki ni ikinyoma abasore benshi babeshya atari uko ari ukuri ahubwo ari ukugira ngo wumve wishimye cyangwa kugira ngo agusabe icyo ashaka yabanje kugutegura mu mutwe wemere nta mananiza.

    8. 'Simukunda nkunda wowe'

    Iri ni ikosa rikunzwe gukorwa n'abakobwa, gukunda umusore ukiri kumwe n'undi mukobwa. Abasore bakunda ku buryo bukomeye kurusha abakobwa, niba afite umukobwa akunda kandi atatandukanye nawe, kukubwira ko uruta wa mukobwa aba ari ukukubeshya gusa ngo ureke guhora uhangayitse.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibinyoma-8-bikorwa-n-abahungu-babeshya-abakobwa-bikabagaruka

  • Rusizi:Polisi yerekanye abandi “Bameni” 12 bashinjwa kwambura abantu bakoresheje Telefoni #rwanda #RwOT

    Herekanwe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 19 na 28 rwiyitaga aba 'Men', bamwe muri bo bemera icyo cyaha bakagaragaza uko babikoze ariko bagasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kubikora.

    Umwe yagize ati 'Hashize amezi ane mbigiyemo, noherereza umuntu message y'umwuka (ubutumwa) bw'uko abonye amafaranga ubundi nkamubwira ngo yayobye nkamusaba kuyansubiza. Hari uyaguha hari n'uyakwima.'

    Undi na we yunzemo ati 'Njyewe narabikoze mbwira umuntu ko nibeshye mwoherereza amafaranga ibihumbi 14Frw maze mubwira kuyansubiza maze arayampa tuyagabana na bagenzi banjye. Narabikoze ariko ubu ndi kubitekerezaho ndamutse mbabariwe sinazongera kubikora.'

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko aba bafashwe bafitanye isano n'abandi bigeze gukora ibi byaha.

    Ati 'Muri aba bantu bafashwe harimo abafitanye isano bakaba barimo abafite ababyeyi babo n'abavandimwe babo bafunzwe bazira icyaha nk'iki cy'ubwambuzi bushakana. Abenshi muri bo bari aba-agents b'amasosiyete y'itumanaho, bafite ubumenyi bwo gushuka abantu bakoresheje za kode babikuza cyangwa bakohereza amafaranga.'

    Dr Murangira B.Thierry yasabye abanyarwanda kurwanya ibi byaha batanga amakuru y'aho biri kubera, yemeza ko by'umwihariko abatuye mu Mirenge ya Nkungu, Gashonga na Nyakarenzo bakwiye guhaguruka bakarwanya aba bayita aba-men babashyiraho isura mbi.

    Abafashwe baramutse bahamwe n'icyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi bahanishwa igihano kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka icumi naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kibahamye bafungwa imyaka itari munsi y'ibiri ariko itarengeje imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda.


    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-polisi-yerekanye-abandi-bameni-12-bashinjwa-kwambura-abantu-bakoresheje

  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy'Abarotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize – #rwanda #RwOT

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n'ibikoresho byose by'ibanze mu buzima birimo iby'isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n'ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko 'Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n'ibikoresho by'ibanze.'

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n'ibikoresho by'ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y'ubukode.

    Ati 'I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w'umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.'

    Uyu mubyeyi w'imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati 'Nzayifata neza, niba ari n'ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.'

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y'abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati 'Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk'ihungabana ndetse n'ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n'inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.'

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n'igikoni kandi hari n'ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k'asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n'abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y'umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n'igikoni kandi hari n'ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-64-yiganjemo-iy-abarotse-jenoside-yubakiwe-inzu-mu-mezi-icumi

  • Rusizi: Hatashywe 'Postes de santé' ebyiri, izimaze kuzura mu 2021 zigera kuri zirindwi – #rwanda #RwOT

    Abaturage bubakiwe izi poste de santé bavuze ko bishimye kuko zigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z'ubuvuzi.

    Anastasie Zaniriza uri muri aba baturage, yavuze ko bitewe n'imiterere yaho atuye byamugoraga cyane kugera ku kigo nderabuzima.

    Dr Nzaramba Théoneste, uyobora ibitaro bya Mibiriizi yabwiye IGIHE ko iyi poste de santé yubatswe mu Murenge wa Bugarama yaje ikenewe.

    Ati “Hariya hantu haba abaturage benshi kandi hakunda kwibasirwa n'indwara zitandukanye bakundaga kuza kwivuriza ku bitaro bya Mibirizi, ariko iriya Poste de santé igiye kunganira ibitaro kuko dusanzwe dufite Ibigo nderabuzima bibiri byonyine.”

    Dr Nzaramba yavuze ko nubwo babonye Poste de santé itemerewe kubyaza abagore, gusa ngo ishobora Kubasuzuma.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama bishimira umubare wa Poste de santé nubwo batarageza ku mubare wose usabwa.

    Ati “Ukuyemo utugari twubatsemo ibigo nderabuzima n'ibitaro biri ku rwego rw'akarere, mu karere hose haba hakenewe byibura Poste de santé 70 ariko nk'Akarere ka Rusizi turishimira ko uyu munsi dufite 52 kandi mu mihigo twihaye nk'akarere mu myaka ibiri turifuza kuzaba twaramaze kubaka Poste de santé mu tugari twose tugize akarere ka kacu.”

    Akarere ka Rusizi gafite ibitaro bibiri biri ku rwego rw'akarere aribyo ibya Gihundwe n'ibya Mibirizi, ibigo nderabuzima 18 na Poste de santé 52.

    Mu mwaka wa 2021 Akarere ka Rusizi kamaze kuzuza Poste de santé zirindwi zitezweho kwegereza ubuvuzi abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatashywe-poste-de-sante-ebyiri-izimaze-kuzura-mu-2021-zigera-kuri