Blog

  • Ababyeyi basabwe kurinda ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga –

    Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku ngaruka z’ikoranabuhanga ku muryango, yahuriyemo n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ikoranabuhanga ya HeHe Limited, Iribagiza Clarisse ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa AC Group yakoze ikarita z’urugendo zizwi nka Tap & Go, Buchana Patrick.

    Ikoranabuhanga risanzwe riri kwigarurira igice kinini cy’ubuzima bwa muntu mu kurushaho kujyana n’ibigezweho, gukora byinshi byiza kandi mu gihe gito hagabanywa imvune umuntu agirira mu kazi.

    Muri ibi bihe by’icyorezo ryimakajwe kurushaho nk’imwe mu ngamba zo guhangana nacyo, aho risigaye rikoreshwa mu bikorwa na serivisi byose aho bishoboka, mu rwego rw’amakuru, imyidagaduro, uburezi, gukora akazi, guhererekanya amafaranga n’ibindi.

    Batamuriza yagaragaje ko nubwo rifatiye runini umuryango, rigira n’ingaruka mbi nyinshi by’umwihariko ku bana, iyo ritagenzuwe hakiri kare.

    Ati “Akenshi iyo turi mu rugo turangariza abana kuri televiziyo kugira ngo bataturogoya. Byagaragaye ko ibyo bigira ingaruka mbi kuri bamwe mu bana, ndetse nka Minisiteri turasaba ababyeyi kwita ku bana babo kubera ko ubwonko bw’umwana bukura 80% mbere y’imyaka itandatu, rero ntabwo baba bakeneye televiziyo na za telefoni ngo bakure.”

    “Bakeneye kuba hamwe n’abagize umuryango bakiga babareberaho. Nk’umugabo cyangwa umugore, niba umara umunsi wose kuri telefoni cyangwa mudasobwa ntabwo bizabafasha kuko nabo bazagendera ku rugero rwawe.”

    Batamuriza yasabye ababyeyi kuzirikana ko icyo abana bakeneye ari ugukura kandi bazakura babafatiraho urugero, bityo ko bababera urugero rwiza.

    Iribagiza Clarisse yasobanuye ko kuba akazi karimuriwe mu rugo ababyeyi benshi bakaba bagakora hifashishijwe ikoranabuhanga bitagombye kubabuza kwita ku muryango.

    Ati “Tugomba kugakora ni byo, ariko tugafata n’umwanya wo kwita ku muryango, tukaba twazimya bya bikoresho by’ikoranabuhanga tugaha n’umwanya umuryango.”

    Buchana Patrick yavuze ko kuri we umubyeyi akwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo ritamubuza kuzuza inshingano z’umuryango, “mu kurera abana neza”.

    Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga irimo kuba bamwe bashyira ubuzima bwite bw’umuryango ku karubanda nayo yanenzwe, hatangwa inama ko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bukwiye gutandukanywa n’ubw’umuryango.

    Batamuliza Mireille yasabye ababyeyi kurinda abana kugerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga

  • Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry’isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

    Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

    Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z’amanywa.

    Imvo n’imvano y’ibyo Daphrose Gahakwa aregwa

    Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Gahakwa ku wa 2 Ukwakira 2020, icyo gihe bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo kugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itangwa ry’isoko mu nyungu ze bwite.

    Yafungiwe kuri Station ya Police ya Remera aregerwa Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 15 Ukwakira 2020.

    Mu iburanisha ryo ku wa 15 Ukwakira 2020, ubushinjacyaha bwavuze uregwa akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Bwavuze ko tariki ya 8 Kanama 2016 Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Gahakwa Daphrose yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora, bwavuze ko ibi bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari iya leta.

    Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB ahubwo ari iye bwite.

    Bwavuze kandi ko hari inyandiko mvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017 nyuma y’aho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017.

    Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

    Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo risinywe mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Daphrose Gahakwa gufungwa imyaka irindwi

    Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

    Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

    Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

    Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

    Ati “Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z’ikiyaga hafi y’isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye […] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.”

    Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, “wakumirwa”.

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, mu 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yamwirukanye muri RAB hamwe n’abandi bakozi batatu.


  • Musanze : Hotel ya Danny Vumbi iri mu hafatiwemo abarenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu 33 berekanywe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.

    Aba bantu bafatiwe muri resitora ndetse na Hoteli bahahinduye utubari kuko bahanyweraga inzoga ndetse hari n’abarengeje umubare w’abagomba kuba bahari.

    Muhawenimana Jeannette usanzwe ari umugore wa Danny Vumbi, akaba ahagarariye Musanze Caves Hotel yafatiwemo bamwe muri abo bantu, yiyemerera ko bagize uburangare bwatumye bagwa muri ayo makosa.

    Avuga ko bakiriye abantu batipimishije COVID-19. Ati 'Ni uburangare twagize, bunadusigiye isomo rikomeye. Tugiye kwikosora mu buryo budasubirwaho, ndetse twitwararike amabwiriza yose areba urwego rw’amahoteli, cyane cyane muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo Covid-19.'

    Iyi Hoteli ya Danny Vumbi n’umuryango we, ni na yo iherutse kuberamo igikorwa cyo gutungura umugore we wari wagize isabukuru y’amavuko ubwo Danny Vumbi yamutunguraga ari kumwe n’umuhanzi Bruce Melodie.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine avuga ko muri kariya Karere bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda kuko gasanzwe kagendererwa cyane kubera ubukerarugendo ku buryo batirinze bashobora guha icyuho iki cyorezo.

    Yagize ati 'Tudafashe ingamba zihamye zituma iki cyorezo tugikumira hakiri kare, bishobora kudushyira mu kaga ko kucyanduzanya byihuse. Ni yo mpamvu tutazigera tureberera ababirengaho uko bishakiye. Ni naho duhera dukangurira abantu bose gushyiraho akabo, bakagendera mu murongo igihugu cyagennye wo gukumira ingaruka za Covid-19 amazi atararenga inkombe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije abanyamahoteri ko bakwiye kwitwararika amabwiriza agenga uru rwego.

    Yagize ati 'Kumva ko wafungura Hoteli ukahakirira abantu barenze umubare wemewe, cyangwa wafungura resitora ukaba wacuruza inzoga, ukayihindura akabari, ntabwo byemewe. Kuba resitora na café zacyira abangana na 50% by’ubushobozi bwazo muri iki gihe, bavuye kuri 30% mu gihe gishize, ntabwo bivuze ko abantu barenga ku mabwiriza ngo bacuruze akabari'.

    Bariya bantu 33 bafashwe, bahise bajyanwa kuri station ya Polisi ya Muhoza, bakibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubundi bagacibwa amande bakapimwa iki cyorezo biyishyuriye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Hotel-ya-Danny-Vumbi-iri-mu-hafatiwemo-abarenze-ku-mabwiriza

  • Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri yasabiwe gufungwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize tariki indwi Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya ibyaha akekwaho, rukamukatira gufungwa imyaka irindwi muri gereza.

    Dr Gahakwa Daphrose ukekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we yahakanye ibyaha byose aregwa, agasaba urukiko kubimuhanaguraho.

    Ubwo yafatwaga mu mpera za 2020, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Daphrose Gahakwa hari isoko ryo kuhira imyaka yahaye umukwe we kandi atari abifitiye ubushobozi.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ririya soko ryatanzwe na Dr Daphrose Gahakwa kandi icyo gihe ikigo yayoboraga RAB cyari gifite ibibazo by’amikoro kuko cyari gifite ingengo y’imari idahagije.

    Bwavuze kandi ko hari umutangabuhamya umushinja kuba yariyitiriye imashini yuhira yabaga mu murima we nyamara iyo mashini yari iya kiriya kigo.

    Umwanzuro w’Urukiko kuri iki gihano cyo gufungwa imyaka irindwi yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uzasomwa tariki 28 Gicurasi 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Daphrose-Gahakwa-wigeze-kuba-Minisitiri-yasabiwe-gufungwa-imyaka-7

  • RIB yafashe bamwe mu birirwa bahamagara abantu ngo amafaranga yabo yabayobeyeho #rwanda #RwOT

    Ni abantu 12 biyita Abamen bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubakukiranyeho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

    Aba bantu kandi bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    RIB ivuga ko bumwe mu buryo bariya bantu bakoresha bambura abantu, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

    Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza.

    Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

    Ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye.

    Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    RIB yabonyeho guha ubutumwa abaturarwanda, igira iti 'RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.'

    Bamwe mu bakunze gutaka ko bahamagawe n’aba batekamutwe, banabavugaho ikinyabupfura gicye kuko iyo bumvise wamaze kubatahura bagutuka bakakwandagaza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafashe-bamwe-mu-birirwa-bahamagara-abantu-ngo-amafaranga-yabo-yabayobeyeho

  • Gyms zari zimaze igihe zifunze zashyiriweho amabwiriza y’uko zizakora #rwanda #RwOT

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka, biteganya ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri byemerewe gukora ariko amabwiriza y’uburyo bizakora azashyirwaho na Minisiteri ya Siporo.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze aya mabwiriza agenda uko ibi bigo bizakora binubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Aya mabwiriza avuga ko imyitozo yemewe muri ibi bigo ari iyo kubaka umubiri n’imyitozo ngororamubiri ya Fitness Exercises.

    Naho imyitozo yo mu matsinda izwi nka Group Aerobics Exerises yo ikaba yemewe gukorerwa hanze gusa kandi abayikora bagahana intera ya metero ebyiri.

    Aya mabwiriza kandi ateganya ko abajya gukorera imyitozo muri gym bagomba kubikora mu byiciro kandi hagati y’icyiciro kimwe n’ikindi hakaba harimo umwanya nibura w’isaha imwe wagenewe gusukura ibikoresho byo muri gym.

    Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, harimo n’areba abajya gukorera imyitozo muri gym ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa mbere na nyuma yo gukora imyitozo.

    Bagomba kandi gushyiramo intera ya metero ebyiri kandi bakitwaza bimwe mu bikoresho nk’agakeka ndetse n’igitambaro cyo kwihanaguza (Towel/Esuis-main).

    Basabwe kandi kwitwaza umuti usukura intoki (Hand sanitizer) ku buryo yawukoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gyms-zari-zimaze-igihe-zifunze-zashyiriweho-amabwiriza-y-uko-zizakora

  • Dr Kaberuka yagaragaje amasomo y’ingenzi Afurika yigiye kuri Covid-19 –

    Mu biza ku isonga bigaragazwa n’abahanga nk’amasomo iki cyorezo kizasigira Isi n’abayituye ni uburyo igenamigambi n’ishoramari ryakorwaga n’abikorera ndetse na za leta z’ibihugu rikwiye guhinduka hakibandwa cyane ku rwego rw’ubuzima no kwimakaza ikoranabuhanga.

    Kuva muri za Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yari isa n’iyamaze kugera ku Isi hose, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byarafunze, abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo.

    Hari raporo zigaragaza ko ibihugu bya Afurika biri mu byashegeshwe bikomeye n’ingaruka ku buryo ubukungu bw’uyu mugabane mu 2020 byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 3.2% buza kugabanyuka ku kigero cya -0.8%

    Nk’u Rwanda, ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 8%, ariko ntabwo ariko byaje kugenda kubera ko bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bimaze kugera kuri 63.

    Aha niho impuguke mu by’ubukungu n’ubucuruzi zihera zigaragaza ko yaba u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi muri rusange, hakwiye kurebwa uburyo ishoramari rikorwa ryakwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga bikanajyana no kubaka urwego rw’ubuzima.

    Umunyarwanda Dr Kaberuka Donald, impuguke akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, kuri ni Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, avuga ko hari amasomo ane y’ingenzi iki cyorezo cyasigiye Isi arimo kuba cyarasanze ibihugu byose bititeguye guhangana nacyo.

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku masomo Covid-19 ikwiye gusigira abatuye Isi ndetse n’ibyakorwa na za leta z’ibihugu by’umwihariko iza Afurika n’ingamba zashyirwaho zigafasha mu kongera kuzahura ubukungu nyuma y’iki cyorezo.

    Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi w’Ikigo Allsights Africa, Dr Youssef Travaly ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo gifasha Abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba [Trande Mark East Africa/TMEA], Mutesi Patience.

    Dr Kaberuka usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuzi za guverinoma no ku bikorera muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, yavuze ko mbere hose ibyorezo byafatwaga nk’ibigira ingaruka kuri Afurika n’ibihugu bikennye gusa ku buryo iki cyatunguye ibihugu bikize.

    Ati “Ku Isi yose twize ibintu bine kuri iki cyorezo, icya mbere ni uko Isi yose itari yiteguye yaba n’ibihugu bikize. Ndakeka impamvu yo kuba tutari twiteguye ni uko mu gihe kirekire gishize, ibyorezo byafatwaga nk’ibibazo ku bihugu bikennye. Reba za Ebola ndetse n’ibindi nka Malariya yica nibura abana ibihumbi 500 muri Afurika buri mwaka.”

    Yakomeje agira ati “Kuri iki cyorezo cya Covid-19, navuga ko Afurika yari yiteguye no kurusha ibihugu bikize kandi n’ingamba zashyizweho hakiri kare mu guhangana nacyo zafashije mu kugabanya ingaruka z’iki cyorezo.”

    Dr Kaberuka yavuze kandi ko muri rusange hari isomo rikomeye ry’uko Isi yabashije kubona inkingo za Covid-19, mu gihe cya vuba ariko nanone habaho ikindi kibazo cy’uburyo ibihugu bikize byagaragaje ukuziharira.

    Ati “Isomo rya kabiri; biratangaje kuko ibyo siyansi ishobora gukora iyo inzego z’abikorera muri siyansi zishyizemo ubushobozi bwazo, mu mezi make tubashije kubona inkingo. Ikibazo ariko navuga ko ari isomo rya gatatu ni uko abungukira muri iyo siyansi atari bose, mu gihe cya vuba, siyansi itanze igisubizo cy’inkingo ariko zikubiwe n’ibyo bihugu bikize gusa.”

    Yakomeje agira ati “Kubura k’ugusaranyanga ibyo siyansi ishobora gukora byabaye isomo rikomeye. Mu ncamake Isi ntabwo yari yiteguye, siyansi yatweretse ibishoboka ariko ukudasaranganya ibyo bikoresho birimo ibyo gupima, inkingo […] Afurika yari yiteguye, ubukungu nabwo bwarahungabanye cyane.”

    Mutesi Patience uyobora Trade Mark East Africa yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye haba ku bucuruzi by’umwihariko ibyoherezwa mu mahanga haba ku Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Isi muri rusange.

    COVID-19 yahungabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Mutesi ati “Ubucuruzi mu karere bwagizweho ingaruka na Covid-19, iyo urebye ngo mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibicuruzwa byaba ibijyanywa mu mahanga n’ibizanwa mu Karere, byariyongereye cyane ariko bigeze mu Ukwakira 2020, byaramanutse cyane ku buryo bugaragara.”

    Ingamba zikakaye zo guhangana na Covid-19 zari ngombwa

    Uguhungabana k’ubukungu hirya no hino ku Isi ahanini byagiye biterwa n’ingamba zikomeye ibihugu byagiye bishyiraho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nko mu Rwanda, ubwo iki cyorezo cyahageraga muri Werurwe 2020, ibikorwa byinshi byarafunzwe mu buryo bw’agateganyo, abaturage bashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo, abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo aho bishoboka n’andi mabwiriza akakaye yashyizweho na Guverinoma.

    Kugeza uyu munsi hari ibikorwa birimo nk’utubari tutarafungura n’umunsi umwe kuva muri Werurwe 2020, ni ukuvuga ko abari barashoye imari muri ibyo bikorwa bagiye mu bihombo bikomeye ndetse n’abari babifitemo akazi bose baba abashomeri.

    Dr Kaberuka avuga ko izi ngamba iyo zitaza gushyirwaho ibintu byari kuba bibi kurushaho n’ubwo nazo zatumye habaho uguhungabana gukomeye k’ubukungu.

    Ati “Byari kugenda gute iyo tuba tutarabikoze? Ndatekereza ko umwanzuro wo gufata izi ngamba byanajyanaga n’uko tutari dufite ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima; ntabwo nizeye ko turi ku musozo w’iki cyorezo cyangwa niba iyi ariyo virusi ya nyuma, ariko navuga ko ingamba zagiye zifatwa na guverinoma zari ngombwa kuko zatumye icyorezo kitaba icyiza.”

    Dr Youssef Travaly usanzwe ari na Visi Perezida w’Ihuriro rya Next Einstein Forum, ushinzwe Siyansi, guhanga udushya ndetse n’abafatanyabikorwa, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byagaragaje ko byari byiteguye guhangana n’iki cyorezo ahanini hagendewe ku ngamba zashyizweho n’uburyo zashyizwe mu bikorwa.

    Ati “Ntabwo twagereranya ibihugu runaka ariko ndavuga ku Rwanda, ingamba zafashwe n’uburyo zashyizwe mu bikorwa wabonye ko byagiye bifasha mu kugabanya umubare w’abandura iki cyorezo. Ibi kandi niko bimeze no mu bindi bihugu nka Israel n’ahandi.”

    Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, imibare ya buri munsi itangazwa na Ministeri y’Ubuzima ku miterere y’icyorezo, ahagaragazwa abanduye, abo cyahitanye ndetse n’abakize; nibura ku munsi wasangaga hagaragara abantu barenga 300 banduye Coronavirus, gusa ku bw’ingamba zigenda zifatwa, kuri ubu hari kugaragara abari munsi ya 100 ku munsi.

    Dr Youssef ati “Iyo urebye ibyo rero, hari amasomo ushobora kwiga; icya mbere ni ukwirinda, ikindi twabonye ibyiza byo gukumira iki cyorezo ikindi nkeka ko tugomba kuba dukora mu bihe biri imbere nk’u Rwanda n’ahandi ni ukwirinda, ikindi ni ukuzana inkingo hano.”

    Izi mpuguke zagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye bwo gushora imari mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko mu gukumira indwara z’ibyorezo zikareka gufatwa nk’izizagira ingaruka ku bihugu bikennye gusa ahubwo n’ibihugu bikize bikajya mu rugamba rwo kwirinda no gukumira ibyorezo.

    Dr Donald Kaberuka yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rukwiriye gushorwamo imari ku buryo bwihariye

  • Ibyo wamenya kuri filime ‘Unzi Igice’ ikebura abanyarwanda baba mu mahanga baharabika urwababyaye –

    Iki kigo gifite umushinga wo gukumbuza u Rwanda abanyarwanda baba mu mahanga batahaheruka, cyakoze filime iri ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi filime yiswe “Unzi Igice” bishatse kuvuga ko hari abantu baba bazi u Rwanda ariko ugasanga baruzi igice. Yarangije gukorwa ihabwa igihugu binyujijwe muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Minema .

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement, uhagarariye iki kigo giherereye mu Ntara y’Amajyepfo , yavuze ko iyi filime bakoze igaragaramo ibintu bituma buri munyarwanda yibaza ibibazo byinshi mu mutima we harimo no kwibaza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu cye.

    Avuga ko hagaragaramo intambara ikomeye cyane y’abantu bari mu gihugu n’abari hanze yacyo bavuga nabi u Rwanda ku bw’inyungu babifitemo bagahangana n’abandi bakivuga neza berekana n’ibimenyetso .

    Hanagaragaramo kandi intambara itoroshye y’ababuza abana bakuriye mu mahanga kugera mu Rwanda kugira ngo batamenya ukuri bahishwe, muri iyi harimo umukecuru ushaje kandi urwaye waraze abana be imitungo yarangiza akabasaba ko hari n’abandi bantu 12 ashaka ko bashyira impano yabageneye.

    Impano zitangwa muri iyi filime hari izitangwa zihabwa, uwazanye gahunda ya Girinka munyarwanda , uwasubije imitungo ba nyirayo, uwazanye uburezi kuri bose, uwazanye Mituelle de Santé , uwazanye indangamuntu itagira ubwoko ndetse n’uwahaye abagore ijambo.

    Ni filime yiganjemo ikoranabuhanga cyane ku buryo iryohera umuntu wese wayirebye, irimo amashusho menshi agaragagaza iterambere ry’igihugu. Igihe izagira hanze ntabwo kiramenyekana neza gusa ni muri uyu mwaka.

    Iki kigo cyakoze iyi filime ubusanzwe cyakira abantu bafite impano zishobora kujya ku isoko ry’u Rwanda cyangwa hanze yarwo zikaba zabyazwa umusaruro.

    Ikigo cy’ubushakashatsi TH3 cyakoze iyi filime cyakoze robot yumva, ivuga , icana umuriro wa gaz cyangwa ikawuzimya , igatereka amasafuriya atandukanye ku mashyiga , ifite ubushobozi bwo gushyira amazi mu byo kurya , byashya igakuraho ibiryo ikabibika ,ukaza kugera mu rugo byamaze gushya, iki kigo kikaba ari ihuriro ry’abanyabugeni , n’abanyabukorikori n’abanyabugenge.

    Iyi filime igaragaramo Mariya Yohana

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement uhagarariye ikigo cyakoze iyi filimi

    Uyi ni umwe mu bagaragara muri iyi filime

  • Dr Kaberuka yagaragaje amasomo y'ingenzi Afurika yigiye kuri Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu biza ku isonga bigaragazwa n'abahanga nk'amasomo iki cyorezo kizasigira Isi n'abayituye ni uburyo igenamigambi n'ishoramari ryakorwaga n'abikorera ndetse na za leta z'ibihugu rikwiye guhinduka hakibandwa cyane ku rwego rw'ubuzima no kwimakaza ikoranabuhanga.

    Kuva muri za Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yari isa n'iyamaze kugera ku Isi hose, ibikorwa byinshi by'ubucuruzi byarafunze, abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo.

    Hari raporo zigaragaza ko ibihugu bya Afurika biri mu byashegeshwe bikomeye n'ingaruka ku buryo ubukungu bw'uyu mugabane mu 2020 byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 3.2% buza kugabanyuka ku kigero cya -0.8%

    Nk'u Rwanda, ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 8%, ariko ntabwo ariko byaje kugenda kubera ko bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n'ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bimaze kugera kuri 63.

    Aha niho impuguke mu by'ubukungu n'ubucuruzi zihera zigaragaza ko yaba u Rwanda, Afurika ndetse n'Isi muri rusange, hakwiye kurebwa uburyo ishoramari rikorwa ryakwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga bikanajyana no kubaka urwego rw'ubuzima.

    Umunyarwanda Dr Kaberuka Donald, impuguke akaba n'umuhanga mu by'ubukungu, kuri ni Intumwa yihariye y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, avuga ko hari amasomo ane y'ingenzi iki cyorezo cyasigiye Isi arimo kuba cyarasanze ibihugu byose bititeguye guhangana nacyo.

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku masomo Covid-19 ikwiye gusigira abatuye Isi ndetse n'ibyakorwa na za leta z'ibihugu by'umwihariko iza Afurika n'ingamba zashyirwaho zigafasha mu kongera kuzahura ubukungu nyuma y'iki cyorezo.

    Ni ikiganiro yahuriyemo n'Umuyobozi w'Ikigo Allsights Africa, Dr Youssef Travaly ndetse n'Umuyobozi w'Ikigo gifasha Abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba [Trande Mark East Africa/TMEA], Mutesi Patience.

    Dr Kaberuka usanzwe ari n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuzi za guverinoma no ku bikorera muri Afurika mu bijyanye n'ishoramari n'ubucuruzi, yavuze ko mbere hose ibyorezo byafatwaga nk'ibigira ingaruka kuri Afurika n'ibihugu bikennye gusa ku buryo iki cyatunguye ibihugu bikize.

    Ati 'Ku Isi yose twize ibintu bine kuri iki cyorezo, icya mbere ni uko Isi yose itari yiteguye yaba n'ibihugu bikize. Ndakeka impamvu yo kuba tutari twiteguye ni uko mu gihe kirekire gishize, ibyorezo byafatwaga nk'ibibazo ku bihugu bikennye. Reba za Ebola ndetse n'ibindi nka Malariya yica nibura abana ibihumbi 500 muri Afurika buri mwaka.'

    Yakomeje agira ati 'Kuri iki cyorezo cya Covid-19, navuga ko Afurika yari yiteguye no kurusha ibihugu bikize kandi n'ingamba zashyizweho hakiri kare mu guhangana nacyo zafashije mu kugabanya ingaruka z'iki cyorezo.'

    Dr Kaberuka yavuze kandi ko muri rusange hari isomo rikomeye ry'uko Isi yabashije kubona inkingo za Covid-19, mu gihe cya vuba ariko nanone habaho ikindi kibazo cy'uburyo ibihugu bikize byagaragaje ukuziharira.

    Ati 'Isomo rya kabiri; biratangaje kuko ibyo siyansi ishobora gukora iyo inzego z'abikorera muri siyansi zishyizemo ubushobozi bwazo, mu mezi make tubashije kubona inkingo. Ikibazo ariko navuga ko ari isomo rya gatatu ni uko abungukira muri iyo siyansi atari bose, mu gihe cya vuba, siyansi itanze igisubizo cy'inkingo ariko zikubiwe n'ibyo bihugu bikize gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Kubura k'ugusaranyanga ibyo siyansi ishobora gukora byabaye isomo rikomeye. Mu ncamake Isi ntabwo yari yiteguye, siyansi yatweretse ibishoboka ariko ukudasaranganya ibyo bikoresho birimo ibyo gupima, inkingo […] Afurika yari yiteguye, ubukungu nabwo bwarahungabanye cyane.'

    Mutesi Patience uyobora Trade Mark East Africa yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye haba ku bucuruzi by'umwihariko ibyoherezwa mu mahanga haba ku Rwanda, Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'Isi muri rusange.

    COVID-19 yahungabanyije ubucuruzi n'akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z'Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Mutesi ati 'Ubucuruzi mu karere bwagizweho ingaruka na Covid-19, iyo urebye ngo mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibicuruzwa byaba ibijyanywa mu mahanga n'ibizanwa mu Karere, byariyongereye cyane ariko bigeze mu Ukwakira 2020, byaramanutse cyane ku buryo bugaragara.'

    Ingamba zikakaye zo guhangana na Covid-19 zari ngombwa

    Uguhungabana k'ubukungu hirya no hino ku Isi ahanini byagiye biterwa n'ingamba zikomeye ibihugu byagiye bishyiraho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Nko mu Rwanda, ubwo iki cyorezo cyahageraga muri Werurwe 2020, ibikorwa byinshi byarafunzwe mu buryo bw'agateganyo, abaturage bashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo, abakozi ba leta n'abikorera basabwa gukorera mu ngo aho bishoboka n'andi mabwiriza akakaye yashyizweho na Guverinoma.

    Kugeza uyu munsi hari ibikorwa birimo nk'utubari tutarafungura n'umunsi umwe kuva muri Werurwe 2020, ni ukuvuga ko abari barashoye imari muri ibyo bikorwa bagiye mu bihombo bikomeye ndetse n'abari babifitemo akazi bose baba abashomeri.

    Dr Kaberuka avuga ko izi ngamba iyo zitaza gushyirwaho ibintu byari kuba bibi kurushaho n'ubwo nazo zatumye habaho uguhungabana gukomeye k'ubukungu.

    Ati 'Byari kugenda gute iyo tuba tutarabikoze? Ndatekereza ko umwanzuro wo gufata izi ngamba byanajyanaga n'uko tutari dufite ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima; ntabwo nizeye ko turi ku musozo w'iki cyorezo cyangwa niba iyi ariyo virusi ya nyuma, ariko navuga ko ingamba zagiye zifatwa na guverinoma zari ngombwa kuko zatumye icyorezo kitaba icyiza.'

    Dr Youssef Travaly usanzwe ari na Visi Perezida w'Ihuriro rya Next Einstein Forum, ushinzwe Siyansi, guhanga udushya ndetse n'abafatanyabikorwa, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byagaragaje ko byari byiteguye guhangana n'iki cyorezo ahanini hagendewe ku ngamba zashyizweho n'uburyo zashyizwe mu bikorwa.

    Ati 'Ntabwo twagereranya ibihugu runaka ariko ndavuga ku Rwanda, ingamba zafashwe n'uburyo zashyizwe mu bikorwa wabonye ko byagiye bifasha mu kugabanya umubare w'abandura iki cyorezo. Ibi kandi niko bimeze no mu bindi bihugu nka Israel n'ahandi.'

    Mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2021, imibare ya buri munsi itangazwa na Ministeri y'Ubuzima ku miterere y'icyorezo, ahagaragazwa abanduye, abo cyahitanye ndetse n'abakize; nibura ku munsi wasangaga hagaragara abantu barenga 300 banduye Coronavirus, gusa ku bw'ingamba zigenda zifatwa, kuri ubu hari kugaragara abari munsi ya 100 ku munsi.

    Dr Youssef ati 'Iyo urebye ibyo rero, hari amasomo ushobora kwiga; icya mbere ni ukwirinda, ikindi twabonye ibyiza byo gukumira iki cyorezo ikindi nkeka ko tugomba kuba dukora mu bihe biri imbere nk'u Rwanda n'ahandi ni ukwirinda, ikindi ni ukuzana inkingo hano.'

    Izi mpuguke zagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye bwo gushora imari mu rwego rw'ubuzima by'umwihariko mu gukumira indwara z'ibyorezo zikareka gufatwa nk'izizagira ingaruka ku bihugu bikennye gusa ahubwo n'ibihugu bikize bikajya mu rugamba rwo kwirinda no gukumira ibyorezo.

    Dr Donald Kaberuka yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rukwiriye gushorwamo imari ku buryo bwihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kaberuka-yagaragaje-amasomo-y-ingenzi-afurika-yigiye-kuri-covid-19

  • Simba SC ya Kagere na Yanga ya Haruna zarakaje abafana benda kurwanira muri Stade, Waasland ya Djihad imanuka mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, aho umukino wagombaga guhuza Simba SC na Yanga wasubitswe bikarakaza abafana b’aya makipe cyane, ni nyuma yo kwishyura ntibarebe umukino.

    Uyu mukino wagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi saa 17h zo muri Tanzania bikaba saa 16h zo mu Rwanda ariko mbere y’amasaha make Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Tanzania(TFF) yasohoye itangazo rivuga ko uyu mukino wimuriwe saa 19h bikaba saa 18h zo mu Rwanda.

    Ibi ariko ntibyakiriwe neza na Yanga ikinamo kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima aho yahise isohora itangazo rivuga ko ibyo federasiyo yakoze binyuranyije n’amategeko kuko umukino uba ugomba kwimurwa cyangwa ugahindurirwa isaha byibuze mbere y’amasaha 24.

    Iyi kipe yagiye kuri Uwanja wa Mkapa ku masaha asanzwe y’umukino (saa 17h) iteregereza Simba SC irayibura, hashize iminota 15 ihita isohoka mu kibuga irigendera.

    Simba SC ya Kagere yaje ku isaha umukino wari wimuriweho ibura Yanga, umukino waje gusubikwa ibintu byababaje cyane abafana b’amakipe yombi batangiye kurwanira muri Stade bitana ba mwana, aho banasabye Simba SC yari yakiriye uyu mukino kubasubiza amafaranga yabo.

    Umukino wa Simba SC na Yanga warasubitsse

    Muri iki gihugu kandi, ku munsi w’ejo hashize KMC ya Migi yari yasuye Namungo amakipe yombi anganya 0-0. Ni umukino Migi yabanje ku ntebe y’abasimbura. Simba SC niyo iyoboye urutonde n’amanota 61, Yanga ya kabiri ifite 57, Azam FC ifite 54 mu gihe KMC ari iya 5 n’amanota 41.

    Migi ntiyabanje mu kibuga ku mukino wa Namungo (ifoto ni iyo ku mukino wa Azam FC)

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia yari yakomeje, Urartu FC ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi yari yasuye Shirak FC amakipe yombi anganya 1-1, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Alashkert iyoboye urutonde ifite 33, Urartu ni iya 5 n’amanota 26.

    Nirisarike yari mu kibuga ikipe ye inganya

    Muri Macedonia shampiyona yari igeze ku munsi wa 32, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yanganyaga na Pelister 0-0, ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru. Kugeza ubu muri iyi shampiyona Shkëndije ni iya mbere n’amanota 74, FC Shkupi ya kabiri ifite 58.

    Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi ikipe ye ya Sandvikens IF yakoresheje ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi banganya Örebro Syrianska 0-0. Nyuma y’imikino 6 iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 14 inganya na Dulkurd.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Girusi ntabwo Nizeyimana Mirafa yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Zanaco United yatsindaga Kabwe Warriors 2-1 mu mukino wa shampiyona. Iyi shampiyona iyobowe na Zesco United n’amanota 55, Zanaco FC ni iya kabiri n’amanota 46.

    Kuva yasinyira iyi kipe ntaragira amahirwe yo kuyikinira

    Ntibyagendekeye neza Djihad Bizimana urimo usoza amasezerano ye muri Waasland Beveren kuko ayasoje n’ikipe ye imanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ni nyuma y’uko banyagiwe na RFC Seraing 5-2 mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka wabaye ku wa Gatandatu, ni mu gihe ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1. Waasland imanutse itsinzwe ibitego 6-3. Ni umukino Djihad Bizimana atigeze akoreshwa nk’uko umwaka we wa nyuma byamenyerewe ko atakunze gukinishwa.

    Djihad Bizimana asoje amasezerano ye n’ikipe ye ayimanuye mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-ya-kagere-na-yanga-ya-haruna-zarakaje-abafana-benda-kurwanira-muri-stade-waasland-ya-djihad-imanuka-mu-cyiciro-cya-kabiri