Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC –

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.”

    Nubwo ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n’ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n’ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

  • Marie France wamamaye muri Cinema nyarwanda yaguze imodoka y’agatangaza #rwanda #RwOT

    Niragire Marie France kandi yabaye Umunyarwandakazi wa mbere washinze television ye bwite yitwa Genesis itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro.

    Uyu munyarwandakazi wakanyujijeho mu gukina Film, akomeje kuva mu byiza ajya mu bindi kuko uretse kuba yarashinze television ubu yanaguze imodoka y’agatangaza.

    Niragire Marie France aherutse kugaragaza ibyishimo byo kuba yaguze iyi modoka ubwo yashyiraga ubutumwa kuri Instagram agira ati 'Queen of hillwood with her new mercedes benz' mu Kinyarwanda ni uvuga ngo 'Umwamikazi wa Hillwood n’imodoka ye nshya ya Mercedes Benz.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marie-France-wamamaye-muri-Cinema-nyarwanda-yaguze-imodoka-y-agatangaza

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w'uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y'amazi y'Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w'uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n'abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati 'Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk'uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.'

    Uwambajimana Rose we yagize ati 'Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n'amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y'uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-mu-mugezi-wa-yanze-hatoraguwe-umurambo

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati “Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.”

    Uwambajimana Rose we yagize ati “Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n’amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi

  • Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

    Icyo gihe Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura.

    Mu mategeko agenga imikorere y'akazi ka Polisi y'Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w'uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w'akazi ahanini bitewe n'imiterere y'akazi agiyemo ndetse n'umurongo watanzwe n'abamukuriye w'uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n'uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y'akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

    Ati 'Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n'umuyobora cyangwa umuyobozi w'umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n'umwenda w'akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n'imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.'

    Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y'akazi byo nta cyaha kirimo.

    Ati 'Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w'akazi kuba agomba kugira ikarita y'akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

    Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by'umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n'umutekano nk'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y'Igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n’umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ryari-umupolisi-ashobora-kujya-mu-kazi-atambaye-impuzankano

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n'ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by'isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z'ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y'ibitaro, n'aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z'ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw'ubuzima n'imibereho myiza by'Abanyarwanda.

    Ati 'Iki gikorwa ni urugero rw'inkunga y'amafaranga ya TDB mu rwego rw'ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n'abakiliya uri guhura n'imbogamizi nyinshi zatewe n'icyorezo cya COVID-19.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe 'gikwiye'.

    Ati 'Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n'Ubucuruzi mu Burasirazuba n'Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y'Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n'igihe.'

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy'ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n'ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y'Ikigega cy'Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab'imbere mu gihugu, abo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-14-zigiye-gukoreshwa-mu-kwagura-ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal

  • BAL 2021: J. Cole yatsinze amanota atatu mu m… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ubera muri Kigali Arena. Wakurikiwe n'abafana bagera ku bihumbi bibiri mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Abandi bawukurikiye kuri Televiziyo bifashishije Canal+. Mu mukino wo gufungura BAL ibaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, Patriots yatsinze Rivers Hoopers amanota 83 kuri 60.

    J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu gusa, atanga imipira (assists) yavuyemo ibitego anigaragaza mu kugarira aho yafashe 'rebounds' eshatu'.

    Umunyamerika ukinira Patriots, Brandon Coster niwe wabaye MVP w'umukino, aho yatsinze amanota 30.

    Ndayisaba Dieudonné [Gaston] na Prince Ibeh batsinze amanota 13 naho Kapiteni wa Patriots Aristide Mugabe atsinda amanota icyenda.

    Muri Rivers Hoopers yo muri Nigeria, Taren Sullivan wo muri Amerika yatsinze amanota 15 naho Ben Uzoh atsinda amanota 12.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, harakomeza imikino yo mu itsinda A na B.

    Patriots ihagarariye u Rwanda izongera gukina ku wa Gatatu icakirana n'ikipe ya Gerndarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar.

    Abantu batandukanye bari biteze byinshi kuri J. Cole mu mukino wa Patriots na Rivers, bagaragaje ko batunguwe n'uburyo yitwaye mu kibuga, abandi bavuga ko yakoze ibyo ashoboye.

    Umunyamideli Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddy Boo yanditse kuri konti ye ya Twitter, anashyiraho ifoto ya J. Cole yakorewe 'Photoshop' yahawe ingabo n'icumu ari mu kibuga, maze yandika agira ati 'J. Cole wanyu byarangiye ahamiriza.'

    Rengerurwanda Jean Bernard, yabwiye Shaddy Boo ko umuhanga umurebera uko atera muri paniye. Avuga ko J. Cole yatanze 'Pass' zavuyemo amanota menshi.

    Yavuze ko uyu mukinnyi yakinaga adefanda cyane, kandi ko yakoze ibyo yatumwe ijana ku ijana. Ati 'Ni bangahe batera muri paniye ballon igacamo idakoze ku ruziga? J. Cole utiyemera. Ari kwamamaza namwe murakanuye.'

    Maniye Lewis yasabye abantu kumufasha bagashima ikipe ya Patriots, ariko 'Uyu J. Cole nabonye ibyiza yashyira imbaraga mu muziki kurusha gukina Basketball.'

    Murerwa we yavuze ko J. Cole yahesheje intsinzi u Rwanda. Ati 'Bidasubirwaho J. Cole yimanye u Rwanda”. Anicet yavuze ko abakinnye uyu mukino nta kibazo bafite kuri J. Cole, kuko 'ntako atagize'.

    J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abikesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

    Ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’. Muri Gashyantare 2019, yaririmbye muri NBA All-Star Game muri North Carolina muri Amerika. 

    Umuraperi J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu 

    Ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda yatsinze iyo muri Nigeria Rivers Hoops yo muri Nigeria ntiyagaragaje umukino mwiza kuri iki Cyumweru Abantu batandukanye bagaragaje ko batunguwe n'uburyo J. Cole yitwaye mu kibuga

    AMAFOTO: Plaisir Muzogeye/KT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105672/j-cole-yatsinze-amanota-atatu-mu-mukino-wahuje-patriots-na-rivers-hoopers-abantu-bacika-ur-105672.html

  • Itariki y'ubukwe bwa Meddy yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Meddy azakora ubukwe kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021. Iyi tariki yamenyekanye nyuma y'uko kuri uyu Gatandatu tariki 15 Gicurasi akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi. Niyo tariki yari yanditse ku mutsima wakaswe muri ibi birori.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by'isabukuru y'amavuko y'uyu Mimi Mehfira.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/itariki-y-ubukwe-bwa-meddy-yamenyekanye

  • Ibimenyetso simusiga bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we #Rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe, hari kuvugwa ibibazo byinshi mu miryango hagati y’abashakanye. Ubushakashatsi bukomeje gukorwa bugaragaza ko , umutungo no gucana inyuma bikomeje kuza ku isonga mu bitera ibibazo mu ngo. Nk’umuntu washakanye bisaba kumenya ibimenyetso bigaragazwa n’ uwo mubana uguca inyuma byagufasha kumenya uko w’itwara icyo gukora n’icyo kwitondera. Turaza kubigeraho byose nyuma y’iyi nkuru. 

    Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bazi guhisha cyane guca inyuma kwabo kurusha abagabo. Iyo uri umugabo ukabona umugore wawe y’itwaye mu buryo bukurikira uzamenye udashidikanyije ko aguca inyuma :

    1. Ahora terefoni ye yagabanyije amajwi (Silencieux)

    Ni ubona umugore wawe terefoni ye ihora muri silencieux, yakuyemo amajwi ujye umenya ko hari umuhamagara aba adashaka ko bizaba uhari.

    2. Kudashaka gutera akabariro n’inzitwazo z’uburwayi.

    Ni ubona umugore wawe ahora yitwaza ububabare bw’umubiri ni mutere akabariro uzamenye neza ko aguca inyuma. Akenshi abagore bitwaza kubabara umugongo, n’ibindi akanga ko mukora igikorwa cy’abashakanye kuko aba yamaze kuguca inyuma.

    3. Gushaka kumenya aho uherereye

    Umugore uca inyuma umugabo we, akunda kumuhamagara amubaza aho aherereye; Ibi umugabo hari igihe abifata nk ikimenyetso cyo kumwiyitaho nyamara aba agirango utaza kumufata ari kumwe n’uwo agucana inyuma. Itondere ikibazo : “Cheri uri hehe?”

    4. Inzitwazo zo gusohoka no gutinda hanze

    Umugore uca inyuma umugabo we, akunda gushaka inzitwazo zituma asohoka agatinda hanze; Urugero inshuro yajyaga gusenga , kuri gym, zikiyongera n’amasaha ahamara nayo akiyongera niba afite akazi agataha atinze cyane 

    5. Agushinja kumuca inyuma

    Ibi birasanzwe cyane ku munyacyaha gushinja uwo yakoreye icyaha icyo cyaha. Umugore uca inyuma umugabo we amuhoza ku nkeke z’uko umugabo amuca inyuma kandi ari we ubikora. Ubu ni uburyo bwo kw’iruhura umutima, avuga ngo n’ubwo mbikora nawe arabikora

    6. Yanga umuryango abaturanyi n’inshuti z’umugabo we

    Umugore uca inyuma umugabo nabwo akunda abaturanyi, inshuti z’umugabo we, ndetse n’umuryango w’umugabo we. Kuko abayicyeka ko azafatwa nabo bakaba babibwira umugabo bakamusebya. 

     7. Hari ahantu aba adashaka kujya mu mujyi nk’ama restaurant amwe n’amwe

    Umugore uca inyuma umugabo we usanga hari nk’ahantu aba adashaka gukandagira nk’iyo mwasohotse. Ibi akenshi abiterwa no kwanga kuhahurira n’uwo ba sambana cyangwa abandi bazi ibyo akora. Ashobora kwanga kujya muri restaurant y’ igeze gusohokaniramo n ‘uwo basambana ngo batamubona ari kumwe n ‘ umugabo we w’ukuri bikaba ikibazo.

    8.  Iyo muteye akabariro usanga akoze ikintu atarigeze akora mu buzima bwe

    Iyo ubonye umugore wawe atangiye kuzana ibikorwa bidasanzwe utazi aho akuye mu buriri uzamenye ko “kakubayeho”. Ashobora gutangira kunyonga muburyo atari asanzwe akunyongeramo mbere. Akagusaba ko umurigata mu myanya y’ibanga utarigeze ubimukorera; cyangwa we akabigukorera yari yarabyanze mbere. Ushobora kuryoherwa cyane bikakurangaza, ariko urarye uri menge!

    9. Avuga ko atishimye n’asobanure impamvu

    Umugore uhorana umushiha akagaragaza kutishimira imibanire yanyu akenshi ni uko aba afite ukundi agereranya urukundo rwanyu, n’urwo abonera hanze y’urushako.

    10. Arakazwa n’ubusa

    Icyo ukoze cyose arakurakarira

    11. Ahamagarwa na numero zitazwi


    12. Asigaye y’iyitaho birenze uko yarasanzwe


    13. Akugurira impano zihenze n’umenye aho yakuye amafaranga


    Abantu bose bakunda impano, gusa n’ubona umugore wawe akuguriye isaha ya zahabu itavanze utazi aho amafaranga yayakuye uzitonde cyane. Ibi abaca inyuma abo basezeranye babikora ari nku buryo bwo kw’iruhura umutima.

    14. Yanduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina

    Iki ni ikimenyetso cyacyuma simusiga. Iyo ubunye umugore wawe yanduye indwara utazi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, uzi neza ko utigeze umuca inyuma cyangwa wowe itaragufata, numenye aho yayikuye, nawe urabyumva nyine.

    Ni iki cyakorwa n’umugabo ubonye ibi bimenyetso bigaragaye ku mugore we? 

    Ugomba gushaka ibimenyetso simusiga. Shaka aba gufasha kumenya amakuru yose yuzuye. Cyane ukamenya uwo agucana inyuma uwo ari we, n’uburyo n’igihe bahurira.

    Ni iki umugabo atagomba gukora, mu gihe acyetse ko umugore we amuca inyuma?

    Mu gihe utara bona ibimenyetso, nabwo ugomba kumutonganya, kucyecyera, kuko ibi nacyo bitanga arushaho gusanga uwo basambana, bikagabanya amahirwa ko urukundo rwanyu rwagaruka, bigahungabanya umuryango na societe. Banza ushakishe ibimenyetso byose.

    Ni iki umugabo y’akora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ingo zigaragayemo umugore uciye inyuma umugabo, zihita zitandukanya. 15% gusa nizo zibasha gusubirana. Umaze ku bona ibimenyetso wabanza ugahamagara inshuti, umuryango , abanya madini cyangwa abayobozi ikibazo ukagishira hanze n’umugore wawe ahari. bakabagira inama, akabazwa icyamuteye gukosa hagamijwe kureba niba kugumana bigishoboka. Wagira Imana ukisanga muri 15% babasha kongera kubana.

    Ni iki umugabo atagomba gukora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

    Icyo utagomba gukora ni ugushaka kumuhima nawe ukajya gusambana hanze, mukabaho muri ubwo buzima bwo gucana inyuma. Ibyo ni bibi, kuko nakindi byabaviramo usibye kwanduzanya indwara no kubyara abana hanze badafite imiryango bikagira ingaruka mbi ku gihugu na societe.

    Source : bestlifeonline.com

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal –

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by’isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y’ibitaro, n’aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

    Ati “Iki gikorwa ni urugero rw’inkunga y’amafaranga ya TDB mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n’abakiliya uri guhura n’imbogamizi nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe ”gikwiye”.

    Ati “Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n’ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako