Blog

  • Abantu ibihumbi 745 .000 bicwa no gukora amasaha menshi ku mwaka. #rwanda #RwOT

    Amasaha menshi y'akazi arimo kwica abantu babarirwa mu bihumbi amagana buri mwaka, nkuko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).Ubu bushakashatsi bwa mbere bukozwe ku rwego rw'isi kuri iyi ngingo, bugaragaza ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo guturika kw'imitsi yo mu bwonko ndetse n'indwara y'umutima, bitewe n'amasaha menshi y'akazi.

    Raporo ya OMS yasanze abantu batuye muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu karere k'uburengerazuba bw'inyanja ya Pacifique, ari bo bibasiwe cyane kurusha abandi. OMS yanavuze ko uko ibintu bimeze bishobora kuba bibi kurushaho kubera iki cyorezo cya coronavirus.

    Ubushakashatsi bwa OMS bwasanze gukora amasaha 55 cyangwa arenga ku cyumweru hari aho bihuriye n'ibyago biri hejuru ho 35% byo guturika kw'imitsi yo mu bwonko n'ibyago biri hejuru ho 17% byo kwicwa n'indwara y'umutima, ugereranyije no gukora amasaha ari hagati ya 35 na 40 ku cyumweru.

    Ubu bushakashatsi, bwakozwe hamwe n'umuryango w'umurimo ku isi (ILO/OIT), bwanagaragaje ko hafi bitatu bya kane by'abo bapfuye bitewe n'amasaha menshi y'akazi bari abagabo bafite imyaka iri hagati na hagati cyangwa abagabo bageze mu zabukuru.

    Nubwo ubu bushakashatsi butakozwe no muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, abategetsi bo muri OMS bavuze ko ukwiyongera ko mu gihe cya vuba aha gishize kw'abakora mu buryo bw'iyakure bwo kuri 'zoom' ndetse n'ihungabana ry'ubukungu bishobora kongera ibyago bifitanye isano no gukora amasaha menshi.

    Frank Pega, umukozi mu bya tekinike muri OMS, yagize ati: 'Twabonye gihamya igaragaza ko iyo ibihugu bigiye muri gahunda ya guma mu rugo yo ku rwego rw'igihugu, umubare w'amasaha akorwa wiyongeraho hafi 10%'.

    Raporo ya OMS , yavuze ko gukora amasaha menshi bigereranywa ko ari byo bitera hafi kimwe cya gatatu cy'indwara zose zijyanye n'akazi, bituma ari ho hava indwara za mbere nyinshi zishingiye ku kazi.

    OMS ivuga ko ubu abakoresha bakwiye kuzirikana ibi mu gihe bagenzura ibyago bishobora guteza indwara ku bakozi babo mu gihe cy'akazi. Ku bakozi, kugira igihe cy'amasaha ntarengwa y'akazi byakungukira abakoresha kuko byagaragaje ko byongera umusaruro, nkuko Bwana Pega yabivuze. Ati: 'Rwose ni amahitamo meza kutongera amasaha menshi y'akazi mu gihe cy'amakuba mu bukungu'.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/17/abantu-ibihumbi-745-000-bicwa-no-gukora-amasaha-menshi-ku-mwaka/

  • Amahitamo ni ay'Abanyarwanda ariko nanjye nahitamo- Perezida Kagame ku kongera kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France24, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa by'umwihariko uko yakiriye Raporo yacukumbuye uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ibindi.

    Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, yabajijwe icyo ateganya ku bijyanye no kuziyamamaza mu 2024 avuga ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo nubwo na we ashobora kubitekerezaho.

    Yagize ati 'Hejuru ya byose, nifuza ko Imana yakomeza kumpa ubuzima bwiza nk'umuntu. Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze kandi ko kuba Abanyarwanda bashobora kumubwira ko bagikeneye ko abayobora bitabuza ko na we nk'umuntu ashobora gufata icye cyemezo.

    Ati 'N'ubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye […] ni ikintu cy'ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi? Ndumva nshaka gukora ibindi.'

    Nyuma y'ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

    Ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko 'Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.'

    Riteganya ko Perezida Kagame nk'uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

    Rikomeza rigira riti 'Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y'iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw'Abanyarwanda bwabaye mbere y'uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n'amateka mabi rwanyuzemo n'inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w'iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y'imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo.'

    Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y'Itegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y'indi myaka irindwi.

    Mu myaka ine ishize ya manda ya gatatu ya Perezida Kagame 2017-2024, u Rwanda rwakomeje kwimakaza imibereho myiza, umutekano w'Abanyarwanda ndetse igihugu gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga haba mu gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, guhabwa kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, ruri no ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

    Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ku kongera kwiyamamaza kwe ari ay’Abanyarwanda ariko na we afite amahitamo ye nk’umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahitamo-ni-ay-abanyarwanda-ariko-nanjye-nahitamo-perezida-kagame-ku-kongera

  • Perezida Macron yagaragarije Afrika ubushobozi bwe afasha Sudan #rwanda #RwOT

    Ubufaransa bwemeye guha Sudan miliyari $1.5 kugira ngo ibashe kwishyura ibirarane by'imyenda ifitiye ikigega cy'imari kw'isi (FMI/IMF).

    Ibi bishobora gutuma IMF isonera Sudan umwenda urenga miliyari $50 Sudan muri gahunda ya IMF yo gufasha ibihugu bikennye kandi bifite imyenda minini (World Bank's Highly Indebted Poor Countries).

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron muri iyi minsi ibiri arakira abategetsi benshi b'ibihugu bya Africa n'abakuru b'ibigo by'imari mu nama yo gufasha Sudan, no gufasha ubukungu bwa Africa nyuma yo gushegeshwa na Covid-19.

    None ku wa mbere hari inama yo gushaka uburyo bwo gufasha Sudan ikuriwe na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok, nyuma y'uko mu 2019 ikuyeho uwayitegetse imyaka myinshi Omar al-Bashir.

    Ku wa kabiri hazaba inama yo gushaka uko bafasha Africa kuziba icyuho cya miliyari hafi $300 ku bukungu bwa Africa cyatewe n'ingaruka za Covid-19, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Izi nama zombi zirabera mu kigo kiri hafi y'umunara wa Eiffel i Paris.

    AFP ivuga ko izi nama ari ubundi buryo bwa Perezida Macron bwo kwigaragaza ubwe kuri Africa, no kwerekana ijambo ry'Ubufaransa n'inyuma y'umuryango wa Francophonie.

    Abategetsi b'ibihugu bya Africa barenga 20 bazitabira inama yo ku wa kabiri, izaba ari yo nama nini y'abategetsi ibahuje bari kumwe muri iki gihe cy'icyorezo.

    Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ari mu Bufaransa aho yagiye kwitabira izi nama, bivugwa ko azakora n'izindi zigendanye n'umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa.

    Uruzinduko rwe rushobora kuba ubundi buryo bwo kwiyunga hagati y'ubutegetsi bwombi, ubu burebana neza nyuma yo kwemeranywa kuri raporo zivuga ko hari uruhare Ubufaransa bwagize muri jenoside mu Rwanda.

    Kuzahura Sudan no gufasha Africa

    Hamdok yabwiye AFP ko yizeye ko Sudan muri uyu mwaka ishobora kwishyura umwenda wa miliyari $60 ibashije kugira ayo ikurirwaho no kubona amasezerano y'ishoramari yava muri iyi nama ya Paris.

    Umwenda wa Sudan kuri Paris Club – irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo, uyingayinga 38% by'umwenda wa miliyari $60 ifitiye abayigurije bo mu mahanga.

    Hamdok yabwiye AFP ati: “Tugiye i Paris kureshya abashoramari b'abanyamahanga ngo babone amahirwe ari muri Sudan.

    “Ntabwo tugiyeyo gushaka inguzanyo cyangwa inkunga.”

    Leta ya Sudan iri kugerageza kuzahura ubukungu bwa Sudan bwashengabaye, no kurangiza kwigizwayo mu bubanyi n'amahanga bwabayeho ku gihe cya Bashir.

    Imyaka igera kuri 30 y'ubutegetsi bwa Bashir yaranzwe n'ibihano mpuzamahanga byagize ingaruka ku bukungu bwa Sudan.

    Mu kwa 12 umwaka ushize, Washington yavanye Sudan ku rutonde rw'ibihugu bitera inkunga iterabwoba, ibi biyikuraho igihato cyo kubona ishoramari ry'amahanga.

    Gusa Sudan iracyafite ibibazo birimo kurangiza intambara n'imitwe yitwaje intwaro mu burengerazuba mu gace ka Darfur ndetse no muri leta z'amajyepfo za South Kordofan na Blue Nile.

    Abatuye Africa ntibazahajwe cyane na Covid-19 nko mu bindi bice by'isi, ariko icyuho mu bukungu kiraboneka.

    Ikigega cy'imari FMI/IMF kiburira ko mu muhindo uyu mwaka Africa ishobora kuzaba ibura imari ikeneye mu bikorwa by'iterambere ry'ahazaza, gishobora kugera kuri miliyari $290 kugeza mu 2023.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/perezida-macron-yagaragarije-afrika-ubushobozi-bwe-afasha-sudan

  • Miss Grace Ingabire yasuye ikigo cya Maranyundo Gils School muri gahunda yise 'Ndashoboye'[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, Miss Ingabire Grace,yagiranye n'abanyeshuri bo mu ishuri rya Maranyundo Gils School riherereye mu karere ka Bugesera Ntara y'Iburasirazuba.

    Muri gahunda ye yise 'Ndashoboye', Miss Ingabire Grace yatangije muri iki kigo amahuriro y'abanyeshuri yese 'Exporation Clubs' agamije kubasha kongera ubumenyi no kumenya kubyaza umusaruro impano zabo.

    Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko yabwiye aba banyeshuri ko izi ' Club' zizabafasha kumenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo ,gufatanyiriza hamwe mu gushaka ibisubizo by'ingirakamaro muri sosiyete ,kandi by'igihe kirekire.

    Yigishije aba banyeshuri b'abakobwa , uko buri wese yamenya impano ye , uko yakurikira inzozi ze n''ibindi byinshi byagarutsweho mu kiganiro.

    Miss Grace kandi yanabahishuriye ubryo yakuze akunda kubyina, byanatumye ashaka gukuza impano ye akaba ari naryo somo yigaga muri Kaminuza.
    Anavuga ko yatangiye umushinga we wo guteza mbere kubyina, nk'imwe mu nyigisho yakwifashishwa mu masomo asanzwe.

    Tariki ya 30 Werurwe Miss Ingabire Grace mu kiganiro yahaye n'UMURYANGO TV yatangaje byinshi ku inzozi ze zitandukanye yakuranye harimo kuzaba umubyinnyi kabuhariwe, ndetse n'umuryango we ukaba waramufashije gukabya inzozi ze .

    Gukunda kubyina akiri muto, byatumye abyiga ndetse aza kujya abyigisha mu mashuri ubwo yari akiri umunyeshuri mu yisumbuye kuko yakundaga kujya kwigisha kubyina hirya no hino mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati' Nakundaga kwiga cyane, kumenya ibintu bitandukanye byose nashakaga kubimenya mbese nagiraga amatsiko'

    Ingabire yaje no kwiga ibijyanye no kubyina ariko yibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology. Yize muri Kaminuza yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine.

    Miss Ingabire Grace ni umukobwa ufite inzozi z'uko nibura nko mu myaka 45 ye yazaba yariteje imbere, yarateje imbere igihugu cye mu buryo bushobora guhanga imirimo. Ibi ariko ngo abishingira ku kuba afite Mama we afataho icyitegererezo.

    Umuyobozi mwiza ni umenya inzira akayigenda kandi akayereka n'abandi


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-grace-ingabire-yasuye-ikigo-cya-maranyundo-gils-school-muri-gahunda-yise

  • Jay Polly yagejejwe imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay Polly n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi, bagejejwe imbere y’Urukiko.

    Tariki ya 24 Mata, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n’umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.

    Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo mu maraso yabo hagaragara ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, Jay Polly n’abandi bantu batatu barimo murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Jean bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

    Murumuna Jay Polly, Iyamuremye yemeye ko yari abitse ibyo biyobyabwenge ariko akaba yarashutswe n’umuntu wabimuhaye.

    Jay Polly n’abandi babiri bo bakaba bahakanye ibyo bashinjwa n’Ubushinjacyaha, Umucamanza akaba yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifunurwa by’agateganyo uzasomwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi.

    Jay Polly na bagenzi bagejejwe imbere y’Urukiko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jay-polly-yagejejwe-imbere-y-urukiko

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro –

    Kayitesi wari uherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw’ibibazo bifitanye isano n’amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w’ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati “Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by’umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n’icyo guhemba abakozi babakoreraga.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n’ibindi bagenda basabwa. Hari iby’ibanze bari bakoze ariko icy’abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk’izafasha mu kutazahura n’ibibazo by’amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n’abanyeshuri.

    Ati “Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y’abanyeshuri gusa.”

    Yakomeje agira ati “Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.”

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by’umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n’abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw’uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by’umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe

  • Igitego cyo mu minota ya nyuma cyarijie Kiyovu kizamura Rutsiro, Gasogi United mu makipe asigaye #rwanda #RwOT

    Igitego cya Nova Bayama cyo mu minota ya nyuma cyahesheje intsinzi Rutsiro FC imbere ya Kiyovu Sports ihita inazamuka mu gihe Urucaca rwisanze mu makipe agomba gusigara.

    Hakinwaga imikino isoza amatsinda A na B, uretse ko mu itsinda A harimo umukino w’ikirarane wo AS Muhanga izasura Bugesera FC uzakinwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi.

    Mu itsinda C, Kiyovu Sports ku Mumena yari Rutsiro FC yayitsinze 2-1 mu mukino ubanza.

    Rutsiro FC yari izi ko gutsinda byagira icyo biyifasha, yatangiye umukino isatira cyane ishaka uko ibona igitego.

    Nta mahirwe menshi yabonetse ariko nayabonetse mu minota ya mbere y’umukino ku mpande zombi ntizayabyaje umusaruro.

    Rutsiro FC yari yakomeje gushaka igitego yaje kukibona ku munota wa 37 n’umutwe gitsinzwe Iraguha Hadji.

    Kiyovu Sports yahise ikanguka ishaka uko yishyura iki gitego iza no kukibona ku munota wa 45 gitsinzwe na Nkoto Karim kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa yakorewe mu rubuga rw’amahina n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC, ni ku mupira yari ahawe na Bonane Janvier. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yasatiriye ishaka igitego cy’intsinzi ariko ubusatirizi bw’iyi kipe bwari buyobowe na Nkoto Karim na Armel bagorwa n’umunyezamu Pascal Dukuzeyezu.

    Umutoza wa Rutsiro, Bisengimana Justin yakoze impinduka ku munota wa 63 hinjiramo Nova Bayama.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Rutsiro FC yafashije ikipe ye mu gushaka igitego.

    Ku munota wa 88 ku burangare bwa ba myugariro ba Kiyovu Sports, Ngandu Omar na Mbogo Ally, Nova Bayama yacomekewe umupira mwiza areba umunyezamu Kimenyi Yves utari uhagaze mu izamu neza, amutera ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nko muri metero 29 umupira uyoboka mu rushungura, abari muri Stade bati “inkuba irakubise”. Umukino warangiye ari 2-1, Kiyovu Sports isigara ityo.

    Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Gasogi United. Muri iri tsinda hazamutse Rayon Sports n’amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego 1, Kiyovu Sports ifite 7.

    Mu itsinda A, APR FC yatsinze Gorilla FC 3-0, Bugesera FC itsinda AS Muhanga 2-0. Muri iri tsinda APR FC niyo yamaze kubona itike n’amanota 18, hasigaye kumenyekana izayikurikira hagati ya Gorilla FC ifite amanota 9 na Bugesera FC ifite amanota 6 ariko ifite umukino w’ikirarane na AS Muhanga ku wa 4.

    Amakipe yamaze kubona itike yo kuzamuka mu itsinda ni AS Kigali, Police FC, APR FC, Marines FC, Espoir FC, Rayon Sports na Rutsiro FC.

    Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’uyu munsi

    Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ihita izamuka mu makipe 8 ahatanira igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cyo-mu-minota-ya-nyuma-cyarijie-kiyovu-kizamura-rutsiro-gasogi-united-mu-makipe-asigaye

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n'ibibazo by'amikoro – #rwanda #RwOT

    Kayitesi wari uherekejwe n'abandi bakozi b'Intara y'Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n'Abagize Inama y'Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z'umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw'ibibazo bifitanye isano n'amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w'ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y'Uburezi ndetse na Minisiteri y'Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati 'Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by'umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n'icyo guhemba abakozi babakoreraga.'

    Yakomeje agira ati 'Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n'ibindi bagenda basabwa. Hari iby'ibanze bari bakoze ariko icy'abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk'izafasha mu kutazahura n'ibibazo by'amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n'abanyeshuri.

    Ati 'Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y'abanyeshuri gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n'amikoro.'

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by'umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n'abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw'uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by'umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n'ibibazo by'amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n'abandi bakozi b'Intara y'Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n'Abagize Inama y'Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yatanze-umurongo-wazahura-kaminuza-ya-gitwe-imaze-iminsi

  • Jay Polly n’abo baregwa hamwe bitabye urukiko umwe yemera ko yari abitse ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Jay Polly n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021.

    Uretse uwitwa Iyamuremye Jean Clement akaba ari na murumuna wa Jay Polly wemera ko yari abitse ibiyobyabwenge, abandi bose bahakanye ibyaha, bahamya ko bagambaniwe.

    Ubwo Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yababazaga niba baburana bemera ibyaha, bamwe mu baregwa bavuze ko babihakana ahubwo bakavuga ko bagambaniwe.

    Jay Polly aregwa hamwe n’abantu batatu ari bo Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

    Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge cy’urumogi.

    Hari kandi umuganga Maniriho Rodrigue ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID-19. Uyu akaba akurikiranyweho icyaha guhimba inyandiko n’icyo kwakira indonke.

    Ifungwa rya Jay Polly ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Gusa icyo gihe Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko aho bariya bantu bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Nyuma y’uko bariya bantu bafashwe bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy’urumugi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jay-Polly-n-abo-baregwa-hamwe-bitabye-urukiko-umwe-yemera-ko-yari-abitse-ibiyobyabwenge

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.

    Ati 'Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n'Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, mbere y'uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.'

    Nubwo ntacyo uruhande rw'u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w'Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n'ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n'ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y'uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-tshisekedi-wa-rdc-151308