Blog

  • Huye: Imiryango irenga 400 yashegeshwe n’amakimbirane –

    Ayo makimbirane akunze kuba ashingiye ku gucana inyuma, ku mitungo no ku bwumvikane buke hagati y’abashakanye bigatuma bahohoterana, rimwe na rimwe akabyara ingaruka mbi zirimo no kwicana.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, begereye ingo zirimo amakibirane bazifasha kuyasohokamo.

    Ati “Habaruwe imiryango irenga 400 mu mirenge yose, abagera kuri 145 bamaze kuyavamo binyuze mu biganiro n’amahugurwa bahabwa no gukemura ibiyatera. Bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi, abafatabyabikorwa n’inshuti z’umuryango.”

    Hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu ngo hakiri kare, urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ruri gutozwa uburyo bwo kuyakumira no kuyakemura igihe abayeho kandi bigakorwa nta wuhutajwe.

    Bari kubitozwa na Association Modeste Et Innocent (AMI) mu mushinga wayo ugamije gutoza urubyiruko gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza.

    Umukozi muri AMI ushinzwe amahugurwa no gukurikirana amatsinda, Pasiteri Anicet Kabalisa, yavuze ko bateguye icyo gikorwa kuko bazi neza ko iyo abakiri bato bigishijwe gukora icyiza hakiri kare, bitanga icyizere cyo kuzagira umuryango uzira amakemwa.

    Yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu.

    Ati “Usanga rimwe na rimwe abantu baba bataratojwe gukemura ibibazo bakiri bato, babikora bakoresheje imbaraga z’umurengera zitatekerejwe bigateza ibindi bibazo. Hari uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro bigatuma abantu basigara biyunze. Ni byo twifuza nka AMI.”

    Yakomeje avuga ko bashaka ko urubyiruko rwize rugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa.

    “Turashaka ko mu byo aba banyeshuri biga mu ishuri nibagera aho bagomba kubishyira mu bikorwa, bazajya bamenya no gukemura ibibazo bazasanga muri sosiyete mu buryo bwa gihanga bufasha abantu kwishakira ibisubizo, ariko cyane cyane tureba ibibazo byugarije sosiyete birimo ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane n’ibindi.”

    Bamwe mu banyeshuri bongerewe ubumenyi ku kwirinda amakimbirane no kuyakemura bavuze ko ibyo batojwe bizabafasha kumenya kubaho muri sosiyete no kuzubaka ingo zizira ihohotera.

    Uwiringiyimana Jean Paul ati “Twamenye ko amakimbirane yo mu ngo agira ingaruka mbi ku bantu benshi, twamenye ko tugomba kuyakemura ntawe duhutaje. Icya mbere ntahanye ni ukwirinda amakimbirane njyewe ubwanjye kandi nkaharanira kwirinda kugira uwo nahohotera.”

    Uwitonze Alexia we yavuze ko nubwo hari ubumenyi asanganwe bwo mu ishuri, hari n’ubundi yungutse bugiye kubafasha mu mibereho.

    Ati “Twebwe ubwacu tugomba kugira ubumuntu mbere y’ibindi byose kuko kugira ngo ubashe gufasha abantu gukemura ibibazo bafitanye, nawe ubwawe ugomba kuba wifitemo ubunyangamugayo ukababera urugero rwiza.”

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri bagera kuri 25 ni bo bongerewe ubumenyi. Bimwe mu byo bigishijwe, birimo uburyo umuntu akemura ikibazo yirinda guteza ikindi, uburyo bwo kubaka umubano uzira amakaraza hagati y’umuntu n’undi, uburyo bwo kwiteza imbere n’ibindi.

    Abiga muri Kaminuza bibukijwe ko ubwenge bahaha bakwiye kongeraho kugira ubumuntu

    Pasiteri Anicet Kabalisa yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu

    [email protected]


  • Gicumbi : Umugore arakekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerero rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, ubwo umwuzukuru wa nyakwigendera babanaga, yatabaje abaturanyi bakihutira kuhagera ngo bajyane uwo mukecuru kwa muganga ariko ahita ashiramo umwuka.

    Uriya mugore ukekwaho kwica nyina umubyara, bikekwa ko yavuye mu Murenge wa Shangasha akajya kwica nyina mu Murenge wa Mukarange.

    Umukecuru witwa Mukankwaya Laurence w’imyaka 75 wari utuye mu Gakizi, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange yishwe akubiswe ikintu mu mutwe.

    Umuyobozi w’Umurenge ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ari na we uri mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Munyangabe Frederic avuga ko ariya makuru bayamenye ariko batabaye umukecuru ahita apfa.

    Yavuze ko uriya mwuzukuru yumvise nyirakuru ataka yagiye gutabaza, abona mu irembo harimo hari umugore urenga bikekwa ko ari umukobwa w’uriya mukecuru witwa Mutuyimana Anique w’imyaka 35 utuye Mudugudu wa Ryamutebura, Akagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha.

    Munyangabe avuga ko abaturage bavuga ko nyakwigendera n’umukobwa we bagiranye amakimbirane ku Cyumweru ashingiye ku masambu. Umugore yafashwe n’irondo nyuma yo kwikanga akiruka

    Munyangabe Frederic avuga ko bakimenya ko uriya mugore yabwiye nyina ko azamwica, bavuganye n’irondo ryo mu Murenge wa Shangasha bajya mu rugo rw’uwo mugore baramubura, igihe bari bagiye gutanga raporo baba bamubonye yinjira mu marembo abikanze ariruka.

    Ati 'Yirukankiye mu ishyamba bamwirukaho baramufata, duhamagara Polisi na RIB baramufata, ubu biri mu maboko ya RIB ni bo babikurikirana bakamenya niba afite uruhare mu byabaye, n’abandi bakekwa.'

    Uyu mugore ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kaniga, akaba asanzwe afite umugabo na we ufunze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugore-arakekwaho-kwica-nyina-amukubise-ikintu-mu-mutwe

  • Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda wabaye mu cyumweru gishize, Perezida w'uBurundi Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kampala amagambo yatunguye benshi, baba abari baba n'abakurikiraniye hafi ibinyoma bye.

    Perezida Ndayishimiye wita Museveni 'Umubyeyi w'uBurundi'' (abenshi babifashe nko gushyanuka), yarihanukiriye avuga ko uRwanda rwafunze umupaka warwo n'uBurundi ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi.

    Nyamara isi yose irabizi ko u Burundi aribwo bwafashe iyambere mu gufunga umupaka buhuriyeho n'uRwanda ngo ku mpamvu z'umutekano, buza no gushimangira icyo cyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka, ngo mu rwego rwo kurwanya COVID-19.

    Ubwo u Burundi bwafungaga umupaka warwo n'uRwanda, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda cyatangaje ko icyo cyemezo kibangamiye inyungu z'ibihugu byombi, ndetse kikaba kinyuranyije n'amasezerano y'ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba.

    Nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye muri Uganda, yanavugiye i Bujumbura ko urwo ruzinduko ngo rwababaje u Rwanda, ariko ntiyavuga umuyobozi wo mu Rwanda nibura umwe wagaragaje ako kababaro, cyangwa icyagateye.

    Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ya Evariste Ndayishimiye yayavuze agirango ahakwe kuri Museveni, afata nk'umuntu ushobora kumuvuganira ubutegetsi bwe bugatora agatege, dore ko bukomeje gugaragaza ko buhungetwa.

    Uko byagenda kose, ibi biyoma bya Evariste Ndayishimiye binyuranye n'ibyo Perezida wa Repubulika y'uRwanda, Paul Kagame aherutse gutangaza, ubwo yagaragazaga ko uRwanda n'uBurundi biri mu nzira nziza yo kuvana agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Birashoboka rero ko u Rwanda rwaba rufite ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo, mu gihe ku rundi ruhande rw'Akanyaru bagishyize imbere uburyarya ngo gushimisha ''Papa wabo'' Museveni utifuriza u Rwanda icyiza na kimwe.

    The post Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-afite-nyungu-ki-mu-kubeshya-amaganga-abeshyera-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-afite-nyungu-ki-mu-kubeshya-amaganga-abeshyera-u-rwanda

  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije niba ashyigikiye ko Uganda yohereza ingabo muri Congo –

    Aya makuru yatangiye gucicikana mu itangazamakuru ku wa 16 Gicurasi 2021. Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimp Reports cyatangaje ko Leta ya Uganda iteganya kohereza abasirikare bayo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

    Aba basirikare ngo bazaba bafite ubutumwa bwo gucunga umutekano mu bikorwa byo kubaka imihanda muri iki gihugu izoroshya ubuhahirane, kunoza umutekano no kubaka inganda mu Burasirazuba bwa Congo.

    Uretse ibi kandi ngo biteganyijwe ko bazafatanya n’Igisirikare cya RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa ADF urwanya Leta ya Uganda.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, Umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo, Special Forces, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi.

    Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Wilson Mbandi, ngo ni we uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri gahunda zo gukurikirana ibi bikorwa umunsi ku munsi.

    Nta kibazo mbibonamo…

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe icyo atekereza ku kuba Uganda igiye kohereza abasirikare muri Congo ndetse no ku byo Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko na Kenya ishobora kubigenza ityo.

    Umunyamakuru Marc Perelman amubajije niba ashyigikiye ko ibi bihugu by’amahanga byohereza ingabo muri Congo, Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko nta kibazo abibonamo kuko ingabo z’amahanga zisanzwe ziri muri Congo.

    Ati “N’ubusanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ingabo z’amahanga, abanyamahanga baturutse mu bilometero birenga ibihumbi 10, ndi kuvuga Umuryango w’Abibumbye.”

    “Niba uri kubona abanyamahanga nk’ikibazo gikomeye, n’ubundi twaba dusanganywe ikibazo kinini kuko ni iki umuntu uturutse muri kilometero ibihumbi 10 azi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko turabafite hariya.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro.

    Ati “Icya kabiri nshyigikiye ko RDC ibasha gufata umwanzuro itekereza ko iboneye kandi ikawukurikiza, RDC igomba kwifatira imyanzuro ku giti cyayo, ikagira uburenganzira bwo kubikora. Niba bashaka gukorana n’abaturanyi babo, kubera iki abantu bashobora kubibona nk’ikibazo ? Umuturanyi uwari we wese bashaka gukorana nawe yaba Uganda, u Rwanda, Angola, Congo Brazzavile, Zambia, Tanzania, u Burundi, hari abaturanyi benshi ba Congo.”

    “Niba bashaka gukorana nabo mu guhangana n’ikibazo runaka batekereza ko igihugu iki n’iki gishobora kubafasha gukemura, ndatekereza ko twese tugomba kubyemera, ikindi kuri njye icy’ingenzi ni uko igihe babikoze mureke turebe umusaruro. Nzi neza ko babikora bateganya gukemura ikibazo runaka atari gusa kuba abantu baza bagateza ikindi kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko hagira igihugu kinenga kuba ibihugu by’ibituranyi bya Congo byakoherezayo abasirikare ngo kuko n’Umuryango w’Abibumbye uhafite ingabo zihamaze imyaka 24 kandi zarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo abona mu kuba Uganda cyangwa ikindi gihugu cy’igituranyi cyakohereza Ingabo muri Congo igihe impande zombi zabyumvikanyeho kandi bifite impamvu

  • Huye: Abanyeshuri ba UR mu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu kabari kari i Ngoma mu Mujyi wa Huye. Ubusanzwe mu Karere ka Huye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko abantu bose bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa Moya z’umugoroba.

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Harimo ab’igitsina gore batanu.

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw buri wese kandi bakaba bagomba kwimpimisha Covid-19 biyishyuriye naho nyiri akabari we agomba gucibwa ibihumbi 200 Frw.

    Ibyo bihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba.

    Yavuze ko abazajya bafatwa bayarenzeho bazajya bahabwa ibihano.

    Ati “Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko Covid-19 ntawe itinya. Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.”

    Usibye abo bafatiwe mu kabari, mu Mujyi wa Huye hari na restaurant zafunzwe bitewe n’uko zisigaye zicururizwamo inzoga.

    Sebutege yavuze ko hari n’abasigaye bajya kunywera ahantu haba amacumbi babona ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano zije bakirukira mu byumba kuryama, abasaba kubireka kuko amayeri nk’ayo yamaze gutahurwa.

    Abafatiwe muri ayo mayeri basabye imbabazi bavuga ko batazabyongera kandi bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kuri buri wese

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Ab’igitsina gore bari batanu

    [email protected]


  • Nshimiyimana ureganwa na Rusesabagina yabwiye urukiko ko yabaga muri FLN atazi MRCD –

    Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 hireguye abarimo Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Urukiko rwatangiye rwumva ubwiregure bwa Nshimiyimana Emmanuel wasorejweho iburanisha ryo ku wa 14 Gicurasi, wavuze ko yinjijwe mu mitwe ya FDLR na CNRD ku gahato, agatekereza gutoroka ariko agatinya ibihano bikomeye birimo n’urupfu byahabwaga uwaketsweho kwitandukanya na yo.

    Nshimiyimana yakomeje abwira Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare ku ngufu ubwo yari muri RDC, aho yagiye yifashisha ibisubizo by’abandi basirikare babanye muri iyo mitwe kandi bari abayobozi na bo babwiye ubushinjacyaha mu bihe bitandukanye ko “batwinjije mu gisirikare ku gahato”.

    Umucamanza yabajije Nshimiyimana impamvu akomeza kuvuga ko yinjijwemo ku gahato, asubiza ko ashaka kumvikanisha ko kuba muri iyo mitwe adakwiye kubikurikiranwaho.

    Nshimiyimana kandi yabwiye Urukiko ko FLN yari azi itandukanye n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina nk’uko yari yabisobanuye ku wa 14 Gicurasi.

    Yavuze ko atazi MRCD, ahubwo ko we ibyo azi ari uko FLN cyari igisirikare cya CNRD.

    Yagize ati “No mu butumwa baduhaga bwabaga bwasinyweho na CNRD/FLN, ibyo bya MRCD ntabyo nzi nta n’ibyo nigeze mbona.”

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko igihe cyose yamaze muri CNRD/FLN yari azi ko Umugaba we Mukuru ari Lt Gen Irategeka Wilison kuko ari na we wabahaga amabwiriza, ati “Paul Rusesabagina sinari muzi”.

    Yabwiye Urukiko ko kuva mu 2018 kugeza igihe yafatiwe yabaga muri FLN atazi Rusesabagina na MRCD.

    Umwunganizi wa Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko umukiliya we yinjijwe mu gisirikare ari umwana kuko n’imyaka ye irabigaragaza kuko ‘yavutse mu 1994” bivuze ko yahunze akiri muto.

    Uwo munyamategeko yavuze ko umukiliya we “yakoreshejwe icyaha ku gahato kandi ari n’umwana udafite gutekereza”, bityo ko ibyo yakoze byose icyo gihe atabibazwa.

    Ingingo ya 86 y’amategeko ahana ni yo yifashishijwe, uwo munyamategeka avuga ko umukiliya we yafatiwe ku ishuri, akaba adakwiye gukurikiranywaho ibyaha byose yaba yarakoreye muri iyo mitwe.

    Umucamanza yabajije Umunyamategeko wa Nshimiyimana uko byagenda mu gihe uwahajyanwe ku gahato yakomeje kuhaba, amusubiza ko “bari muri iyo ,mitwe babaga bari gucungirwa hafi” ku buryo batahava.

    Ikibazo cy’imyanzuro yari inyuranye hagati y’uwa Nshimiyimana n’Umunyamategeko we, hanzuwe ko hakoreshwa uwa Nshimiyimana uvuga ko “atishyuriwe amashuri na CNRD ahubwo yayitorotse agasubira ku ishuri” kuko ngo yasize CNRD i Walikale, aratoroka ajya gukomereza amashuri i Rutshuru.

    Hagarutswe ku ruhare rwa Mukandutiye mu bukangurambaga bwo gushaka abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba

    Ubwo hari hagezweho ubwiregure bwa Kwitonda André wunganiwe na Me Mugabo Shariff Yusuf, Me Mugabo umwunganira yatangiye asobanura ko umukiliya we adakwiye gukurikiranywa n’inkiko ahubwo yasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije Iteka rya Minisitiri n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amwe mu mategeko y’igihugu yanatangiye kubahirizwa, abwira Urukiko ko “abacengezi” bo mu mitwe yo mu mashyamba ya RDC bemerewe gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe badakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside,biby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Yavuze ko muri ibyo byaha byose ntacyo Kwitonda aregwa, bityo ko atakurikiranywa.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bakoresha “iterabwoba n’igitutu” kugira ngo binjize abantu muri iyo mitwe, no “kubeshya ibyo bazakora” kandi bihabanye n’ukuri.

    Aha yagaragazaga ko ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba Kwitonda aregwa bitakozwe ku bushake.

    Yifashishije inyandiko nyamerika,Torry DeAngelis yitwa “Understanding Terrorism” yasobanuye uko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba babwira abo bayoboye ko ibikorwa bakora birimo no “ kuba batera Leta” atari ikibazo.

    Uwo mwanditsi yanagaragaje ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bizeza abo bayinjizamo ko nibahagera ariho bazabona ubwisanzure.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko bamwe mu bari barahungiye muri RDC batahutse mu 2019 bakabazwa impamvu batatahutse kera, bagasobanura ko “bababwiraga ngo mu Rwanda hari ubwicanyi n’inzara”.

    Ni ubuhamya bwari bwateguwe mu buryo bw’amashusho, burimo abahunze bafite imyaka 18 na 20 mu 1994.

    Abo batangabuhamya ngo bavuze ko bakiri mu mashyamba bahabwaga amakuru y’ibinyoma ababwira ko abo baziranye babaga mu Rwanda bamwe bampfuye abandi bafunzwe, ibintu byatumaga badashishikarira gutahuka.

    Me Mugabo yagaragarije Urukiko bimwe mu bisubizo byagaragajwe n’abatahutse bavuze ko kujya mu mitwe byabayemo n’ubukangurambaga bwa bamwe mu bareganywa na Kwitonda muri uru rubanza.

    Yageze ku mukobwa w’imyaka 15 witwa Manizabayo Benitha watanze ubuhamya ku wa 2 Werurwe 2020, wabwiye ubugenzacyaha ko Mukandutiye Angelina ari we wabashishikarizaga kujya mu gisirikare.

    Yavuze ko Manizabayo yagize ati “Hari umugore witwa Angelina, ni we wadushishikarizaga kukijyamo[igisirikare], ariko n’ubundi byari itegeko kuko ntawabyangaga.”

    Me Mugabo yanagaragaje ko umukiliya we kuba ataravuye muri iyo mitwe mbere yo gufatwa kwabaye ugutinya ibihano nk’uko na bagenzi be babigarutseho biregura.

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi ureganywa n’abagabo 20 ibyaha by’iterabwoba. Yatahutse mu 2019 avuye mu barwanyi ba FDLR. Mbere yo gutahuka yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yari komine Nyarugenge mu 1994, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yagaragaje ko Angelina Mukandutiye yakoze ubukangurambaga mu kwinjiza abarwanyi muri FDLR

    Umucamanza Mukuru yabajije abiregura impamvu batitandukanyije n’imitwe y’iterabwoba mbere y’uko bafatwa, bavuga ko batinyaga ibihano bikakaye bashoboraga guhabwa birimo n”urupfu

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yabwiye Urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Mukandutiye Angelina yakoze ubukangurambaga bwo kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba

    Kwitonda André ni umwe mu bireguye kuri uyu wa 19 Gicurasi, avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • France:President Macron yahishuye urugendo rwe n'intego yarwo mumpera za Gicurasi uyumwaka. #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko azakorera uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda mu mpera zuku kwezi.
    Uru rugendo ni ikimenyetso cya nyuma cyo kuvugurura umubano w'ububanyi n'amahanga hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, kandi bishobora kuba intambwe ishobora guterwa mu mibanire yatwikiriwe n'uruhare rw'Ubufaransa mu gihe cya jenoside y'abatutsi yo mu 1994.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu nama yabereye i Paris, Emmanuel Macron yagize ati: 'Nshobora kwemeza ko nzerekeza mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, kandi ko hazibandwa kuri politiki no kwibuka, ndetse n'ubukungu, ubuzima ndetse n'ejo hazaza.'
    ku gutera inkunga ubukungu bwa AfurikaTwifuje kandi na Perezida Kagame kwandika amateka mashya mu mibanire, no gukora imishinga itunganijwe neza, ijyanye n'ibyo tumaze kuvuga ', Perezida w'Ubufaransa.

    Iri tangazo rije nyuma y'umunsi umwe gusa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame abonanye n'abahoze ari abasirikare bakuru b'Abafaransa bakoreye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
    Intambwe yagaragaye yiyongera ku kunegura uruhare rw'Ubufaransa, wasangaga raporo iherutse kugira 'inshingano ziremereye kandi zikomeye' muri ayo makuba.
    Source France24 edited by Tresor

    The post France:President Macron yahishuye urugendo rwe n'intego yarwo mumpera za Gicurasi uyumwaka. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/19/francepresident-macron-yahishuye-urugendo-rwe-nintego-yarwo-mumpera-za-gicurasi-uyumwaka/

  • Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru! #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, ibihumbi by'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abatuye mu bindi bihugu by'Uburayi ndetse n'inshuti z'uRwanda, bahuriraga i Paris ngo bagaragarize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibyishimo baterwa n'ubuyobozi bwe, hari izindi mburamukoro zibarirwa ku mitwe y'intoki zitakumaga ngo ziramagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa.

    Aba ni nabo bari babanje kwikirigita bagaseka, bemeza abashukika ko bamaze kubangamira uruzinduko rwa Perezida Kagame, ku buryo rutazaba!

    Baje gukorwa n'isoni ahasesekaye, ndetse akakiranwa icyubahiro na Perezida Emmauel Macron w'Ubufaransa. Iyo baba abantu basigaranye akende gake, bari kubona ko ibyifuzo byabo ntaho bihuriye n'ukuri isi yose yamaze kumenya ku miyoborere myiza y'u Rwanda.

    Bamwe muri abo bakirindagira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, harimo uwitwa Rwalinda Pierre Céléstin, ari nawe wari uyoboye iyo ngirwa-myigaragambyo. Muri iyi nyandiko rero twifuje kugaruka ku mateka ya Rwalinda Pierre Céléstin, n'isano afitanye n'abajenosideri, kuko ariho akomora ubugome afitiye Abatutsi n'uRwanda muri rusange.

    Rwalinda Pierre Céléstin ni mwene Rukaza na Bizagwira, bo mu kagali ka Gashyamba, umurenge wa Janja mu yahoze ari Komini Rutonde mu Ruhengeri. Uyu se umubyara yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu. Bizagwira we yapfuye mu minsi ishije, ariko akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Rwalinda avukana na Nyirabahutu ukinariho, akaba anafashwa muri gahunda ya 'GIRINKA'

    Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda, ariko abamuzi bavuga ko iyo ahaba, aba yaramaze abantu, kimwe ba Sebukwe Ruzinge wakatiwe n'inkiko gacaca akaza gupfa atarangije igihano cyo gufungwa burundu. Uyu Ruzinge yari umucuruzi mu Kivuruga, akaba umutoni w'ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, ari naho akomora kuba Interahamwe ruharwa. Baramu ba Rwalinda aribo Gerald NSENGA wari umucuruzi,na Aloys Ngendahimana wabaye igikomerezwa muri Mineprisec na Mininter, aba bombi bakaba abajenosideri bakaze.

    Umugore wa Rwalinda Pierre Céléstin, Nyiranganizi Febronia yakoraga kuri Radio-Rwanda, akaba umubuhezanguni ukomeye, inkoramutima ya Yohani Bamwanga na Ferdinand Nahimana bari abavugizi b'abicanyi. Nyiranganizi kandi yari afite mwene se ukora muri Radio-Rutwitsi, RTLM, hakaba n'uwari wararongowe na Major Aloys Twambaze, umusirikari wa Ex-Far n'umujenosideri uzwi.

    Nk'uko twabivuze, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda. Icyakora yari umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, byaje kubyara umutwe w'abagizi ba nabi, FDU, ari nawo arimo ubu. Ubu yigize umuvugizi wa bene wabo , akagerageza kubatagatifuza kandi bajejeta amaraso mu biganza. We n'izindi mburabwenge nibo bagurira abanyamahanga ngo barebe ko bagwira, bajye mu myigaragambyo y'abantu 20, yo gucengeza amatwara yo gupfobya no guhakana Jenoside

    The post Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-rwalinda-pierre-celestin-umwe-mu-bakirindagirira-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside-no-mu-myigaragambyo-itagira-epfo-na-ruguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumenye-rwalinda-pierre-celestin-umwe-mu-bakirindagirira-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside-no-mu-myigaragambyo-itagira-epfo-na-ruguru

  • Nta hantu na hamwe muri bibiriya habuza umugabo kugira abagore barenze umwe #Rwanda #RwOT

     

    Iki ni ikibazo aba christo benshi bakunda kwiyibazaho. Ni ryari urushako rwategetswe ko rugomba kuba hagati y’umugabo n’umugore umwe gusa? Ibi naho bigaragara muri bibiriya, ahubwo uherereye mu gitabo cya genese, ubwo cain umwana wa adamu na eva yafataga abagore babiri, ndetese na Mose watanze Amategeko icumi y’imana, yarafite abagore babiri. uwaciye agahigo yari Salomon, wari ufite abagore barenga 700, n’abandi bo kuruhande bagera kuri 500. 

    Hari n’ingero nyinshi mu byanditse aho Imana isezeranira abami b’israel kuzabaha abagore benshi. Ese byagenze gute ngo, abantu cyane cyane igitsina gore cyumva ko umugabo agomba kuba w’umugore umwe gusa? Aho usanga mu bihugu byinshi ari icyaha gihanirwa n’ amategeko , ko umugabo yagira umugore wa kabiri cyangwa uwa gatatu? Aho byaba byaraturutse hose nabwo byaturutse muri Bibiriya. 

    Icyaha cy’ubusambanyi kivugwa mu mategeko icumi y’imana nabwo ari icyimande zombi. Kuko, icyo cyaha kibaho gusa iyo umugabo asambanyije umugore w’undi mugabo (Umugore uri marier).  

    Mu isezerano rishya, Yesu ategeka umugabo gukunda umugore we, n’umugore k’ubaha umugabo we. Bivuze ko igihe umugabo abanye n’umugore umwe gusa aba ari ikimenyetso cy’urukundo amukoreye nabwo biba ari uburenganzira. Binavuze ko igihe cyose umugore yateshuka ku nshingano zo kubaha umugabo we, umugabo aba yemerewe gushaka undi mugore. 

    Sibyo se?

    Source : google.com

  • Huye : Abanyeshuri bo muri UR barimo n’abakobwa bafatiwe mu kabari banywa inzoga barengeje n’amasaha #rwanda #RwOT

    Aba bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, barimo abimenyereza umwuga w’ubuvuzi hakaba harimo n’abakobwa batanu.

    Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye, yavuze ko hari abantu bajya kunywera mu macumbi bajijisha ku buryo iyo babonye inzego zije bagahita bajya kuryama.

    Yasabye abantu bafite ingeso nk’izi kuzireka kuko ari bo baba bishyira mu kaga banashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yananenze bariya banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barenga ku mabwiriza kandi ahubwo ari bo bagakwiye kubera urugero abandi kuko basobanutse.

    Yavuze ko abazajya bafatwa bose bazajya bacibwa amande batitaye ku byiciro byabo.

    Yagize ati 'Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko COVID-19 ntawe itinya, Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.'

    Abafashwe bajyanywe kurazwa muri stade ubundi bibutswa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, banacibwa amande banapimwa COVID-19 mu gihe nyiri ako kabari we acibwa amande y’ibihumbi 200 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abanyeshuri-bo-muri-UR-barimo-n-abakobwa-bafatiwe-mu-kabari-banywa-inzoga-barengeje-n-amasaha