Blog

  • Croix Rouge yahinduye imibereho y’abanya-Gisagara –

    Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

    Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

    Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y’u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y’iterambere.

    Ati “Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n’ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.”

    Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

    Ati “Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.”

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

    Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.”

    “Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n’akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

    Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

    Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

    Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n’iy’abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n’imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

    Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

    Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

    Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

    Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi

    Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

    Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu

    Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere

    Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume aganira n’umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka mu Karere ka Gisagara

    Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

    Zimwe mu nzu Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye abaturage mu Murenge wa Muganza mu 2006

    [email protected]


  • Inzozi zibaye impamo: Mu mezi make Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye –

    Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y’aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

    Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n’igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

    Ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w’abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.”

    “Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N’ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z’umwaka utaha.”

    Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

    Ati “Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.”

    Gutunganya inzira z’indege n’ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z’abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

    Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’izindi.

    Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy’Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

    Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w’amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi.

    Hari kandi n’amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

    Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n’ikibazo cy’amazi gikunze kuba ingutu.

    Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z’uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

    Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

  • Nyuma y’amezi 3, MC Tino yasezeye kuri Country FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, umuhanzi Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino yasezeye kuri Country FM y’i Rusizi.

    Mu mpera za Mutarama 2021 nibwo MC Tino yasezeye kuri Royal FM yari amaze igihe akorera ahita yerekeza kuri iyi radio ikorera i Rusizi.

    Nyuma y’amezi 3 gusa atangiye imirimo mishya kuri iyi radio, yamaze gusezera avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi radio.

    Mu butumwa yanyujije muri gurupe ya WhatsApp ahuriramo n’abandi bakozi yagize ati' Muraho muryango wa Country FM, nizere ko buri wese ameze neza. Nk’uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w’ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.'

    'Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n’ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana. Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk’ibyo.'

    Guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo MC Tino atazongera kumvikana kuri iyi Radio mu kiganiro yakoraga cya Country FM Breakfast.

    MC Tino yasezeye kuri Country FM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-mc-tino-yasezeye-kuri-country-fm

  • Namibia: Impinja ebyiri z'impanga zavutse ku batinganyi zemerewe gutaha mu gihugu #rwanda #RwOT

    Leta ya Namibia yatanze inyandiko zihutirwa z'inzira ku mpinja z'abakobwa b'impanga bavuka ku batiganyi babiri bo muri iki gihugu, aba bamaze igihe bahirimbanira ko abana babo bemererwa kwinjira muri Namibia.

    Mu kwezi kwa gatatu nibwo izi mpanga zabyawe n'umugore muri Africa y'Epfo hakoreshejwe ubuhanga n'amasezerano yo gutwitira abandi (surrogacy). Gusa izi mpinja zimwe ibyangombwa by'inzira byo kwinjira muri Namibia ahasanzwe haba Phillip Lühl, umuturage wa Namibia, n'umugabo we Guillermo Delgado ukomoka muri Mexique.

    Mu kwezi gushize abo babana bahuje igitsina bareze mu rukiko minisiteri y'ubutegetsi ya Namibia, ariko ikirego cyabo kirangwa. Gusa Leta ubu yahaye inyandiko z'inzira aba bana, Guillermo Delgado ni we wazifashe mu byishimo, nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y'Epfo abivuga.

    Umugabo we Phillip Luhl yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibi ari ukubahoza kuko ubu umuryango we ugiye kongera kuba hamwe.

    Gusa avuga ko ubu ari bwo urugamba rutangiye, kuko kubona ubwenegihugu bw'aba bana babo biteze ko bizaba ikibazo kizakemurwa n'ubucamanza.

    Aba bana b'impanga amazina y'aba ba se bombi ari ku cyangombwa cy'amavuko yabo. Gusa Leta ya Namibia yasabye ko batanga ibimenyetso by'umubiri byerekana ko Phillip Luhl ari umubyeyi (se) w'umubiri w'izi mpanga mbere yo kubaha ibyangombwa.

    Phillip Luhl na Guillermo Delgado bavuga ko bakorewe ivangura, kuko indi miryango y'umugore n'umugabo cyangwa umugore wibana yo itajya isabwa ibyo byangombwa.

    Mu cyumweru gishize iyi 'couple' yatanze ikindi kirego cyihutirwa ngo izo nyandiko ku bana babo zitangwe. Ariko izo nyandiko zizwi nka 'brown passports', ubundi zihabwa impunzi zidafite ibyangombwa zikagira agaciro k'umwaka umwe, Leta yazitanze mbere y'uko urukiko ruburanisha ikirego cyabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/namibia-impinja-ebyiri-zimpanga-zavutse-ku-batinganyi-zemerewe-gutaha-mu-gihugu/

  • Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w'irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC BBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, mu mukino w'umunsi wa Kabiri w'irushanwa rya rya Basketball Africa League BAL mu itsinda rya A, ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC yatsindiye muri Kigali Arena Gendarmerie Nationale Basketball Club (GNBC BBC) yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

    Muri uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yagowe cyane n'uduce dutatu tubanza twuy'uyu mukino kuko twose twarangiye iyi kipe irushwa na GNBC BBC, aha twavuga nko gu gace ka mbere k'uyu mukino karangiye GNBC ikayoboye ku manota kuri 25 kuri 19 ya Patriots BBC.

    Ntibyangiriye aho kuko Patriots BBC yagorwaga no kubuza abasore ba GNBC kuba baboneza umupira mu nkangara kuko imipira myinshi yagiyemo yatsinzwe mu buryo bw'amanota atatu, aka gace karangiye GNBC ifite amanota 42 kuri 37 ya Patriots BBC.

    Bavuye ku ruhuka, mu gace ka gatatu niho bisa naho byatangiye kujya mu buryo kuri aba bakinnyi bafatanyije na kizigenza mu njyana ya Rap J Cole wagiye agaragara mu duce twose tw'uyu mukino, Patriots BBC yagerageje kwisuganya binyuze ku bakinnyi nka Brandon Costner wanatsinze amanota menshi mu mukino ubanza, ni agace karangiye hakozwe amanota 16 ya GNBC kuri 12 ya Patriots BBC.

    Agace ka kane ari nako katanze intsinzi ku ruhande rwa Patriots BBC kuko byagaragaraga ko umutoza mukuru yakosoye amwe mu makosa bakoraga harimo ayo kunanirwa kwakira umupira wavaga mu nkangara bizwi nka Rebounds, aha Patriots yabikosoye kugeza ubwo yegukanye aka gace ku manota 22 kuri 12 ya GNBC, bituma umukino wose urangira Patriots ifite amanota 78 kuri 72 ya GNBC BBC.

    Muri uyu mukino Kiady RAZANAMAHENINA ukinira GNBC BBC niwe watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze 21 na Rebounds 3 anatanga imipira ibyara amanota (Assists) 6, naho ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 16, Rebounds 8 na Assists 3.

    Nyuma y'uyu mukino ikipe ya Patriots isigaje gukina na AS Monastir inaheruka gutsinda GNBC amonota 113 kuri 66.
    Gutsinda uyu mukino kandi ku ikipe ya Patriots BBC bitumye iba ikipe ya mbere igeze muri kimwe cya kane mu irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

    The post Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w'irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC BBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal-yakinaga-na-gnbc-bbc-yo-muri-madagascal-amanota-78-kuri-72/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal-yakinaga-na-gnbc-bbc-yo-muri-madagascal-amanota-78-kuri-72

  • Impanga zabyawe n'abatinganyi zemerewe gutaha #rwanda #RwOT

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Leta ya Namibia yatanze inyandiko zihutirwa z'inzira ku mpinja z'abakobwa b'impanga bavuka ku batiganyi babiri bo muri iki gihugu, aba bamaze igihe bahirimbanira ko abana babo bemererwa kwinjira muri Namibia.

    Mu kwezi kwa gatatu nibwo izi mpanga zabyawe n'umugore muri Africa y'Epfo hakoreshejwe ubuhanga n'amasezerano yo gutwitira abandi (surrogacy).

    Gusa izi mpinja zimwe ibyangombwa by'inzira byo kwinjira muri Namibia ahasanzwe haba Phillip Luhl umuturage wa Namibia n'umugabo we Guillermo Delgado ukomoka muri Mexique.

    Mu kwezi gushize abo babana bahuje igitsina bareze mu rukiko minisiteri y'ubutegetsi ya Namibia, ariko ikirego cyabo kirangwa.

    Gusa leta ubu yahaye inyandiko z'inzira aba bana, Guillermo Delgado niwe wazifashe mu byishimo, nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y'Epfo abivuga.

    Umugabo we Phillip Luhl yabwiye iki gitangaza makuru twavuze ruguru ko ibi ari ukubahoza kuko ubu umuryango we ugiye kongera kuba hamwe.

    Gusa avuga ko ubu ari bwo urugamba rutangiye, kuko kubona ubwenegihugu bw'aba bana babo biteze ko bizaba ikibazo kizakemurwa n'ubucamanza.Aba bana b'impanga amazina y'aba ba se bombi ari ku cyangombwa cy'amavuko yabo.

    Gusa leta ya Namibia yasabye ko batanga ibimenyetso by'umubiri byerekana ko Phillip Luhl ari umubyeyi (se) w'umubiri w'izi mpanga mbere yo kubaha ibyangombwa.

    Phillip Luhl na Guillermo Delgado bavuga ko bakorewe ivangura, kuko indi miryango y'umugore n'umugabo cyangwa umugore wibana yo itajya isabwa ibyo byangombwa.

    Mu cyumweru gishize iyi 'couple' yatanze ikindi kirego kihutirwa ngo izo nyandiko ku bana babo zitangwe.Ariko izo nyandiko zizwi nka 'brown passports', ubundi zihabwa impunzi zidafite ibyangombwa zikagira agaciro k'umwaka umwe, leta yazitanze mbere y'uko urukiko ruburanisha ikirego cyabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/19/impanga-zabyawe-nabatinganyi-zemerewe-gutaha/

  • MC Tino nyuma y’igihe gito akorera Country FM yayisezeyeho #rwanda #RwOT

    Uyu musore wakoze ku maradiyo atandukanye mu Rwanda akaba ari n’umwe mu bazi gususurutsa abantu, yasezeye kuri iyi Radio yatangiranye na yo dore uko ubwo iriya radiyo yatangiraga ibigairo MC Tino ari mu banyamakuru batangiranye na yo.

    Uku gusezera kwa MC Tino kwamenyekanye ubwo yandikaga ubutumwa muri gruope ya WhatsApp ihuriyemo abakozi b’iriya radiyo, abasezeraho.

    Yagize ati 'Nk’uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w’ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.'

    Yakomeje avuga ko ari ibintu bibabaje gusezera ku bakozi bagenzi be kuko bamubereye inshuti mu gihe gito bari bamaranye.

    Ati 'Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n’ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana.'

    Akomeza agira ati 'Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk’ibyo.'

    Nduwimana Jean Paul washinze iriya Radiyo, yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba MC Tino.

    Ati 'Abantu bumve ko nta gishya cyabaye, erega ni uko abantu batanazi n’amasezerano twagiranye. Wenda ni ay’igihe gito cyangwa kinini.'

    Mbere y’uko yerecyeza Iburengerazuba bw’u Rwanda, MC Tino yari Umunyamakuru wa Royal FM ikorera mu Mujyi wa Kigali akaba yari yatangaje ko yemeye gukorana na Country FM kuko bari bamweretse umurongo wayo akumva arawukunze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/MC-Tino-nyuma-y-igihe-gito-akorera-Country-FM-yayisezeyeho

  • Ntukihebe ugihumeka! Umukobwa wimyaka 23 waz… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Hellen Auma yanditse amateka kuko ni we winjiye mu Nteko ari muto ku myaka 23 y'amavuko. Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru birimo Monitor, avuga ko uyu mukobwa yatsindiye kujya mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.


    Hellen Auma Wandera wacuruzaga amafi yinjiye mu Nteko Nshingamategeko

    Hellen wotsaga amafi akayadandaza ku muhanda anayagemurira abantu batandukanye barimo n'abanyeshuri biganaga muri Kaminuza, amakuru avuga ko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarangije Kaminuza.

    Yatangiye kwiyamamaza benshi bagira ngo ni urwenya kuko aho abandi bakoreshaga imodoka zihenze bazenguruka igihugu biyamamaza, we yategaga moto ahandi akahagenda n'amaguru, birangira atowe mu Karere ka Busia. Ku ruhare rwe avuga ko byikoze kuko nta bushobozi nta n’imbaraga usibye Imana yabikoze ku mbabazi zayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105741/ntukihebe-ugihumeka-umukobwa-wimyaka-23-wazunguzaga-amafi-yocyeje-ku-muhanda-yinjiye-mu-nt-105741.html

  • Nyaruguru : Abagore batangiye bizigamira igiceri cya 100Frw ubu bari kunguka miliyoni 20 buri mwaka #rwanda #RwOT

    Muri 2005 nibwo aba bagore bo mu murenge wa Rusenge, bahereye ku giceri cy’amafaranga ijana kuri buri muntu. Aya mafaranga yaje kugwira ndetse n’Akarere ka Nyaruguru kagirira icyizere iyi koperative kayiha ubutaka bwo gukoreraho.

    Perezida w’iyi koperative, Mukangango Esther avuga ko ubu butaka bahisemo kubuteraho kawa ari na yo yaje kubageza ku iterambere bagezeho uyu munsi.

    Agira ati 'Akarere kaduhaye ubutaka tubuteraho ibiti bya kawa…Muri 2015 twabonye umuterankunga sustainable harvest aduha uruganda rutunganya ikawa. Uru ruganda rumaze kutugeza kuri byinshi. Ikawa yacu hano mu murenge wa Rusenge ntitwabonaga aho tuyishorera, ariko ubu tuyitunganyiriza hano tukayohereza muri Amerika. Mitiweri tuyitangira ku gihe, turi muri ejo heza, mu ngo iwacu dutunze amatungo ava hano mu ruganda.'

    Aba bagore bafite ubwanikiro bwa kawa, bakanagira imashini ikaranga kawa,n’imashini isya kawa ku buryo umuntu ukeneye kumva icyanga cyayo bamusogongeza.

    Mukangango ati 'Mbere byadusabaga kujyana umusaruro I Kigali kugira ngo bawutunganye ubone kugaruka hano tuwusogongere.'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku mwaka bunguka miliyoni 30 iyo ikirere cyabaye cyiza. Ngo iyo umusaruro wa kawa wabaye muke nabwo ntibajya munsi ya miliyoni 20 z’inyungu avuye kuri miliyoni 9 z’inyungu babonaga muri 2013.

    Mukangango avuga ko iyi koperative imaze kumugeza kuri byinshi birimo no gutembera amahanga.

    Ati 'Inyungu ku giti cyanjye nagendeye mu ndege jya muri Ethiopia, ndongera njya I Bugande mu nama ikomeye yari ihari, serena hotel y’I Bugande ndayizi. Icya kabiri niteje imbere mfite aho ntaha mfite amatungo mu rugo. Ikindi nitejemo imbere ni uko namenye kuvuga,nkamenya uko ngomba gutwara abantu nk’uko mpagarariye abagore magana abiri na mirongo kugeza uyu munsi bakaba batararwana. Icyo ni icyizere nanjye nihaye, hari byinshi rero nigejejeho.'

    Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative baganiriye na UKWEZI yavuze ko amaze imyaka itatu yinjiye muri iyi koperative agaragaza uko byaramuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Nk’uku turi gutoranya kawa, ku munsi baduhemba 1000frw. Buri mwaka badutangira mitiweri, ikindi baduhaye amatungo magufiya turayafite mu ngo buri munyamuryango bamuhaye ihene.'

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier nawe ashimangira ko iyi koperative y’abagore batangiye bizigama igiceri cy’amafaranga 100 imaze kugera ku rwego rushimishije, akayizeza ko akarere kazakomeza kuyiba hafi no kuyigira inama.

    Ati 'Sinzi niba barabahaye n’amateka yabo, bariya badamu buriya bahereye ku giceri cya ijana. Bafite inkuru nziza cyane twabwira abantu bose bakabona ko ntaho umuntu atahera agatera imbere. Bahereye ku giceri cy’ijana ariko nagira ngo mbabwire ko bageze ku kigero cyo kuguza amadorali 110 000 bakayishyura mu gihe kitarenze amezi 6. Amadorali ibihumbi 110 ni miliyoni zisaga 100 mu mafaranga y’u Rwanda.'

    Kawa ihingwa ikanatunganywa na koperative Nyapinga igurishwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Koperative Nyampinga igizwe n’abanyamuryango 235 barimo abagabo 15. Iyi koperative yatangiranye abanyamuryango 85 ibona ubuzima gatozi muri 2009.

    Ku mwaka beza toni zisaga 200 z’ikawa gusa iyo ikirere cyabaye cyiza hari ubwo beza toni 300. Intego y’iyi koperative ni ukongera ubuso bahingaho kawa, kubaka inzu mberabyombi no kugura imodoka izajya igeza umusaruro wa kawa ku isoko.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB, kivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019 na 2020 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19 723 za kawa, zinjiriza u Rwanda miliyari zirenga 57 Frw.

    Ernest NSANZIMANA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Abagore-batangiye-bizigamira-igiceri-cya-100Frw-ubu-bari-kunguka-miliyoni-20-buri-mwaka