Blog

  • Mr Eazi yakoresheje arenga ibihumbi 200 ahahira mu iduka rya Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunya-Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yahahiye mu iduka ry’imideli ryitwa Zoi ryashinzwe n’abakobwa bibumbiye muri Mackenzie barimo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

    Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yakoze ibikorwa bitandukanye nko kuririmba mu muhango wo gufungura BAL, yasuye RDB, asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye n’ikyaga cya Kivu aho agiye kuzubaka amacumbi agezweho.

    Abinyujije ku mu mashusho magufi yashyize kuri Instagram, yavuze ko yishimiye gusura inzu 2 z’imideli mu Rwanda, House of Tayo na Zoi Design Kigali ya Miss Nishimwe Naomie.

    Muri aya mashusho kandi agaragaza ari mu iduka ry’abakobwa bibumbiye mu itsinda Mackenzie harimo na Miss Naomie, bamupima kugira ngo bamudodere ishati.

    Abinyujije kuri Instagram Stories, Mr Eazi yashyizeho inyemezabwishyu(bill) yishyuriyeho ibyo yaguze muri Mackenzie.

    Iyi nyemezabwishyu yaherekejwe n’amagambo y’icyongereza umuntu ayashyize mu kinyarwanda yagize ati”shyigikira bagenzi bawe! Rekera gusaba iby’ubuntu! Ishyura!”

    Kuri iyi nyemeza bwishyu bigaragara ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 208000.

    Aba bakobwa nabo babinyujije kuri Instagram ya Zoi bakaba bashimiye uyu muhanzi kuba yaje guhahira mu iduka ryabo.

    Mackenzie ni itsinda ry’abakobwa bagera muri 7, harimo abavandimwe ba Miss Nishimwe Naomie babiri ndetse na mubyara wabo.

    Inyemezabwishyu

    Barimo kumupima

    Yicaye atagereje ishati

    Afite inyemezabwishyu mu ntoki

    Bamwe mu bakobwa bagize Mackenzie

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/mr-eazi-yakoresheje-arenga-ibihumbi-200-ahahira-mu-iduka-rya-miss-nishimwe-naomie

  • Croix Rouge yahinduye imibereho y'abanya-Gisagara – #rwanda #RwOT

    Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w'amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n'amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

    Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n'ibyumba by'amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by'ishuri n'amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

    Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y'u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y'iterambere.

    Ati 'Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n'ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.'

    Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

    Ati 'Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.'

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy'amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by'amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

    Kangabire Alphonsine ati 'Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw'isaha n'igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.'

    'Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n'akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n'abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.'

    Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n'itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

    Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati 'Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n'umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n'abana banjye batatu.'

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

    Ati 'Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.'

    Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n'iy'abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n'imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n'indwara zituruka ku mwanda.

    Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y'u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y'ibanze y'umuturage.

    Ati 'Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n'abantu benshi bagiye bahura n'ibiza muri ibi bihe by'imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n'ibikoresho by'ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.'

    Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n'ubuyobozi ku bufatanye n'abafatanyabikorwa.

    Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi

    Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

    Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu

    Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere

    Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume aganira n’umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka mu Karere ka Gisagara

    Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

    Zimwe mu nzu Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye abaturage mu Murenge wa Muganza mu 2006

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-barashimira-croix-rouge-y-u-rwanda-yabahinduriye-imibereho

  • Umukobwa w'indaya yagiye kuryamana n'umukiriya we atungurwa no gusanga ari papa we umubyara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru yatangaje benshi ni uburyo umukobwa witwa Judith, yasezereye umwuga w'uburaya kubera ko yagiye kwigurisha nk'akazi yakoraga nyuma ahura n'umusaza nawe waje kwigurira indaya, barataha bageze ku gitanda, umukobwa amaze gukuramo imyenda arebye neza mu maso y'umusaza asanga ni Se umubyara.

    Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia mu mujyi wa Lusaka, avuga ko ari cyo kintu yibuka cyamubabaje mu mwuga w'uburaya yaramazemo imyaka myinshi. Agikubita amaso Se, yaguye igihumure ahita asohoka muri Logi (Lodge) yiruka yambaye ubusa afite imyenda mu ntoki.

    Abantu babonye Judith icyo gihe bagize ngo yasaze kandi ari amarorerwa ahuye nayo mu buraya. Kuba batarabanje kumenyana neza, Judith avuga ko yabonye umusaza muri club nijoro yambaye ingofero n'igicucu cyamuhishe mu maso. Avuga ko ubusanzwe barwanira abakiriya kandi bafite umwanya muto wo gushishikarira amakuru arambuye nawe ni ko kutita k'umujyanye.

    Kuva icyo gihe yahise arahirira kutazongera gukora umwuga w'uburaya ukundi kubera ibyo yahuriyemo nabyo birimo kwereka ubwambure Se wamubyaye. Uburaya ntabwo yari kubureka ati: 'Naretse uburaya kubera ko nagiye gusambana naguzwe n'umusaza umbyara'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-windaya-yagiye-kuryamana-numukiriya-we-atungurwa-no-gusanga-ari-papa-we-umubyara/

  • Minisitiri Biruta yanyomoje abitiranyije imvugo ya Perezida Kagame kuri ‘Mapping Report’ –

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru Alexandra Brangeon, icyo avuga ku magambo ya Dennis Mukwege, uherutse gusaba u Bufaransa “Kugira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare mu byaha byabereye muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Brangeon yabajije Perezida Kagame “Niba yakwemera ko abasirikare b’u Rwanda baburanishwa ku byaha byabereye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Perezida Kagame yatangiye asobanura ko ibyo birego bidafite ishingiro kuko ‘Mapping Report’ yabikwirakwije idafututse ubwayo, ndetse yagiweho impaka inshuro nyinshi.

    Yaragize ati “Nk’uko ubizi, Mapping Report yagiweho impaka cyane kandi yamaganwa n’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Yavanzwe n’inyungu za politiki cyane ku mpamvu zitoroshye kuzisobanura.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Dennis Mukwege wahawe igihembo cyo guharanira amahoro, Prix Nobel, ari umwe mu bikoresho byo gukwirakwiza ibyo bitekerezo kuko ari umuntu ufite ijwi ryumvwa na benshi.

    Yagize ati “Hari ibintu byakabirijwe, birazanwa, ndatekereza ko Mukwege yagizwe igikoresho cy’abo bantu tutabona, yahawe igihembo cya Nobel kugira ngo abwirwe ibyo avuga bizagira ingaruka ku bitekerezo by’abantu. Ariko [iyo raporo] ntiyumvikanyweho, kandi yaramaganywe cyane.”

    Perezida Kagame yakomeje asobanura ko n’ubwo ‘Mapping Report’ ari yo yamenyekanye cyane, ariko hari n’izindi raporo zamaganye ibiyikubiyemo.

    Ubwo yasubizaga iki kibazo, umunyamakuru Brangeon yamuvugiyemo, bituma Perezida Kagame atarangiza igisubizo cye ndetse byatumye hazamurwa amajwi asobanura nabi ibyo Perezida Kagame yari agambiriye kuvuga.

    Perezida Kagame yarakomeje ati “Ikindi kandi hari izindi raporo zivuguruza [ibyavuzwe na Mapping Report] zikavuga ibitandukanye”, aha ni ho umunyamakuru yamuvugiyemo agira ati “Ibitandukanye? By’uko nta byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?”

    Aha ni ho Perezida Kagame yarakomeje ati “Yego, kandi [ibyo ntibivugwa] n’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu ukwacyo.”

    Aya magambo niyo yavuyemo ibibazo, aho bamwe mu Banye-Congo bavuze ko Perezida Kagame yavuze ko nta bantu bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko inzego nkuru z’igihugu zikwiye gufata iya mbere mu kwamagana ibyo yavuze.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko abari kwamagana ibyatangajwe na Perezida Kagame bumvise ibintu nabi.

    Yagize ati “Hari urujijo ku byo Perezida Kagame yavuze kuri ‘Mapping Report’ ubwo yacibwaga mu ijambo n’umunyamakuru Alexandra Brangeon wa France 24. Icyo yashakaga kuvuga ni uko [Mapping Report] ikoreshwa mu kubeshyera abantu/ibihugu mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’uko habayeho Jenoside ebyiri.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi ngengabiterezo y’uko hari Jenoside yabereye mu Rwanda na Jenoside yakorewe muri Burasizuba bwa Congo ifite inkomoko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi igakwirakwizwa na bamwe mu bayigizemo uruhare cyangwa se bihunza uruhare bakabaye baragize mu kuyikumira.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Minisitiri Biruta yasobanuye ibyo Perezida Kagame yavuze kuri Mapping Report bigateza umwuka mubi muri Congo

  • Patriots BC yagowe cyane no gutsinda GNBC mu mukino wa kabiri #rwanda #RwOT

    Patriots yakinaga umukino wa kabiri muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60 mu mukino wa mbere,yatsinze bigoranye mu gace ka kane.

    Uduce 3 twa mbere,GNBC yari hejuru ndetse igaragaza ko iratsinda uyu mukino ariko yaje kunanairwa mu minota 8 y'agace ka kane yishyurwa amanota 64 yari ifite hanyuma Patriots itangira urugendo rwo kuyitsinda.

    Agace ka mbere katsinzwe na GNBC ku manota 25 kuri 19,aka kabiri iyi kipe yo muri Madagascar igatsindwa amanota 23 kuri 19 ariko biyifasha kuyobora igice cya mbere ku manota 44-42.

    Mu gice cya kabiri,GNBC yatsinze agace ka 3 ku manota 16 kuri 14 ya Patriots ariko agace ka nyuma yananiwe cyane bituma itsindwa amanota 22 kuri 12.Muri rusange Patriots yatsinze amanota 78 kuri 72.

    Umukinnyi Brandon Costner yagowe muri uyu mukino ku ruhande rwa Patriots we na mugenzi we Prince Ibeh byatumye Patriots igorwa n'iyi kipe.

    Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Patriots na 18 na rebounds 8 gusa umukinnyi wa GNBC niwe watsinze menshi mu mukino 21.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino,Patriots yahise igera muri ¼ iba ikipe ya mbere ibigezeho muri iri rushanwa gusa umukino wa 3 na AS Monastir kuwa Gatandatu.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-bc-yagowe-cyane-no-gutsinda-gnbc-mu-mukino-wa-kabiri

  • Car Free yagarutse nyuma yo kongera gukomwa mu nkokora na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Siporo rusange izwi nka “Car Free Day” mu mujyi wa Kigali yagarutse gusa izajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .

    Mu itangazo rireba iyi siporo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya siporo nuko abafite ibimenyetso bya COVID_19 batemerewe kwitabira iyi siporo rusange.

    Mu mabwiriza agomba kubahirizwa muri iyi siporo rusange nuko agapfukamunwa kagomba kwambarwa mbere na nyuma y'iyi siporo ndetse n'igihe bibaye ngombwa.

    Kubahiriza intera ya metero 2 hagati y'umuntu n'undi.Siporo ikoree mu matsinda irabujijwe.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Gusa kuri iyi nshuro, nta gupimwa izi ndwara zitandura byakozwe kuko abantu batemerewe gukorera hamwe nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy'ukwezi n'icya gatatu.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/car-free-yagarutse-nyuma-yo-kongera-gukomwa-mu-nkokora-na-covid-19

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kujya bitanga serivisi zo gusimbura impyiko –

    Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago hanyuma imyanda yose igasohoka mu nkari.

    Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

    Iyo zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

    Abenshi mu banyarwanda bakunze kurwara impyiko by’umwihariko ababa bageze ku rwego rwo kuremba usanga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde kugira ngo impyiko zabo zibashe gusimbuzwa.

    Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba yabwiye itangazamakuru ko hari serivisi z’ibanze zitangirwa muri ibi bitaro zirimo kuyungurura amaraso ariko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye no gutanga izo gusimbuza impyiko.

    Ati “Uburyo tuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ntizishobora kuyungurura amaraso, twiyambaza Dialyse umurwayi akaza nka buri cyumweru kugira ngo ashobore gukomeza kubaho.”

    Ati “Dialyse irahari ndetse ikora neza, icyo dushaka ni ukongera umubare ariko icyo gusimbura ingingo, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, kuba twashobora gutanga impyiko.”

    Dr Kalimba avuga ko impamvu ikomeye yo gushaka ubushobozi bwo gutanga izi serivisi ari ukugira ngo bagabanye umubare munini w’abajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko abajya mu Buhinde kwivuza impyiko.

    Yakomeje agira ati “Abarwayi b’impyiko nibo biganje cyane ni nazo navuga ko zoroshye gutangira, ntabwo ari kimwe nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima, ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbira impyiko.”

    Mu mezi atandatu ashize ibi bitaro byakiriye kandi abaganga icyenda b’inzobere mu mashami atandukanye. Muri aba harimo uw’inzobere mu ndwara z’impyiko uzajya akorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.

    Dr Kalimba yavuze ko bamaze iminsi bakora inama zitandukanye ndetse banashaka imiti hasigaye gutegura neza uburyo bizajya bikorwamo.

    Ati “Mu barwayi bajya mu Buhinde, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo cyane cyane impyiko.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Imikorere y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ikomeje gutera imbere bigendanye n’ibikorwa byabyo byo kubivugurura /Ifoto: The NewTimes

  • Umuhanzi Jason Derulo n’umukunzi we bibarutse imfura yabo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Leta Zune Ubumwe za Amerika, Jason Derulo we n’umukunzi we, Jena Frumes bibarutse imfura yabo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jason Derulo yavuze ko bamaze kwibaruka umwana w’umuhungu bise Jason King Derulo.

    Urukundo rwa Jena na Derulo, rwatangiye kuvugwa cyane mu ntangirio z’umwaka ushize wa 2020 kugeza ubwo muri Werurwe uyu mwaka, Jeson Derulo yatangazaga ko barimo kwitegura kwibaruka imfura yabo.

    Jason Derulo wakunzwe cyane mu ndirimbo Whatcha Say, yari mu Rwanda muri 2012 mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season ya 2.

    Ni umuhungu yabyaye

    Jason Derulo n’umukunzi we Jena bari kumwe n’imfura yabo

    Babyaye umuhungu bise Jason King Derulo

    Ari kwa muganga nyuma yo kubyara

    Nyina afashe umuhungu mu ntoki

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-jason-derulo-n-umukunzi-we-bibarutse-imfura-yabo-amafoto

  • Patriots BBC yageze muri ¼ cya BAL, bitunguranye undi mukino urasubikwa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL) yageze muri ¼ cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda GNBC amanota 78-72.

    Nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere mu itsinda A, uyu munsi Patriots yakinnye na GNBC yo muri Madagascar.

    Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera muri Kigali Arena.

    Uyu munsi hari hateganyijwe imikino 3 uwa mbere wabaye saa 14:00′ ari nawo Patriots BBC yatsinzemo GNBC.

    GNBC niyo yegukanye agace ka mbere ku manota 25 kuri 19 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri karangiye ari 44 ya GNBC kuri 42 ya Patriots BBC.

    Patriots yatangiye agace ka gatatu irushwa cyane ari nako bayishyiramo amanota menshi nk’uko byagiye bigenda mu duce twabanje, ariko agace kakajya kurangira yagabanyije ikinyuranyo. Agace ka gatatu karangiye Patriots ifite 56 kuri 60 GNBC.

    Patriots yaje mu gace ka nyuma yariye amavubi ndetse ibifashwamo n’umurindi w’abafana bake bari muri Kigali Arena isoza umukino itsinze ku manota 78 kuri 72 ya GNBC. Gutsinda imikino yayo ibiri bikaba byatumye ihita ibona itike ya ¼.

    Abatsinze amanota menshi muri uyu mukino ni; Kiady Razanamahenina wa GNBC watsinze amanota 21, Brandon Costner wa Patriots BBC atsinda 16 mu gihe Elly Randriamampionona wa GNBC na Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, buri umwe yatsinze 13.

    Patriots BBC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z’ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

    Hahise hakurikiraho umukino wo mu itsinda C aho Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique irimo gukina na AS Douanes yo muri Sénégal.

    Umukino wagombaga gusoza indi ku isaha ya saa tatu z’ijoro ni uwo Zamalek yo mu Misiri yagombaga gukina na GSP yo muri Algeria, n’aho ni umu itsinda C ariko wahise usubikwa nk’uko itangazo BAL yasohoye ribivuga ko byatewe n’impamvu z’umutekano w’ubuzima, byaketswe ko hashobora kuba hari abakinnyi basanganywe Coronavirus.

    Sedar Sagamba ashaka uburyo atanga umupira

    Nshabozwabyosenumukiza asimbuka ashaka kunaga mu nkangara

    Kenneth Gasana yakoze ibyo yaro yitezweho muri uyu mukino

    Prince Ibeh umwe mu bafashije cyane ikipe ya Patriots BBC

    J Cole agerageza gushyira umupira mu gakangara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yageze-muri-%C2%BC-cya-bal-bitunguranye-undi-mukino-urasubikwa