Blog

  • Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara nabi kwa kiyovu SC muri shampiyona ya Primus Nation league kumunsi wejo hagatumizwa inama yigitaraganya higirwamo kureba icyakorwa kugirango ikipe ikomeze yiyubake nkuko president  Juvenal  Mvukiyehe wa kiyovu yabitangaje mugihe yiyamamarizaga kuyobora iyi kipe yabanyamujyi.

    . 

    Ubuyobozi bwa kiyovu sport mwitangazo bwashize kumbuga nkoranyambaga zabo bwagiraga buti ' twiseguye kubakunzi ba kiyovu Sc, abanyamuryango ndetse nabakunzi ba kiyovu muri rusange kubwo kwitwara nabi mumarushanwa, bakomeje kwizeza abakunzi ba kiyovu ko hagiye kugira igikorwa vuba cyane kugira barebeko mumikino isigaye bakwitwara neza bakomeje kandi gusaba abakunzi ba kiyovu muri rusange kubana nikipe muri bibihe kandi ko bari gutegura ikipe y'igihe kirekire.

    Bimwe mubyavuzwemo imyitwarire itarimyiza ku bakinnyi ndetse no ku batoza byongeye kugarukwaho bishobora no kuzasiga impinduka muri staff ya kiyovu ndetse no mubakinnyi bamwe nabamwe bakaba basohoka ntagihindutse muburyo bwo kubaka ikipe yigihe kirekire nkuko byavuzwe munama. 

    Ibi bije nyuma y'ikibazo cyamarozi cyakomeje kuvugwamo ndetse nabamwe mubakinnyi bakanga kuyakoresha, umwuka mubi ukazamukira aho ndetse bamwe mubakinnyi nka Babua bikaza kuvugwa ko yaba afite gusubira muri Sunrise ntagihindutse cyaneko amasezerano ye yasaga nari kurangira .

    Haribazwa mumakipe 8 yamanutse azishakamo abiri amanuka kiyovu sport aho ntiyakongera kugenda nkuko byayigendekeye imanurwa na Rayon sport? Gushidikanya gukomeje kuba kwinsi hagati mubafana basaba ubuyobozi kugira icyo bakora mumaguru mashya.

    The post Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/19/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sport-bwongeye-kwisegura-kubakunzi-bayo-kubwo-kwitwara-nabi-bwizeza-abakunzi-bayo-ko-hari-gutegurwa-ikipe-yigihe-kirekire/

  • Perezida Kagame n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashashe inzobe ku mateka ya Jenoside –

    Perezida Kagame yabonanye n’aba basirikare barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath na Col. René Galinié ku mugoroba wo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Ibi biganiro kandi byari birimo Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa n’abakoze Raporo ya Duclert igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Jean Varret, uri mu babonanye na Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

    Mu gihe uyu mugabo wari mu Rwanda, yaje kumenya amakuru ko hari gutegurwa Jenoside, abimenyesha igihugu cye.

    Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterrand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera, asimbuzwa Gen Jean-Pierre Huchon icyo gihe wari Colonel.

    Ubwo raporo ya Komisiyo Ducleret yajyaga hanze uyu mugabo yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Brig Gen Éric de Stabenrath, mu 1994 we yari Umuyobozi wa Opération Turquoise mu yahoze ari Gikongoro, mu gihe mugenzi we René Galinié yari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Yakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Mu butumwa ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize kuri Twitter byavuze ko ibi biganiro byari bigamije gusasa inzobe ku mateka no kwibukiranye ibyabaye.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yavuze ko yashatse guhura n’aba basirikare kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane ibivugwa na Raporo ya Duclert ndetse n’iyakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

    Ati “Abasirikare ngiye guhura nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari mu bigize aya mateka akomeye twagize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi natekereje ko ari gikorwa cyiza kongera kuganira muri uwo mujyo w’amateka niyo byaba ari igihe gito ariko ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa muri izo raporo.”

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari mu Rwanda muri Jenoside ndetse n’abagize Komisiyo Duclert

    Ubwo raporo ya Komisiyo Duclert yajyaga hanze Gen Varret yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari kumwe na Gen Jean Varret, wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993

    Nyuma y’ibi biganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

  • Perezida Kagame yahuye n’Abafaransa bahoze ari abasikirare bakomeye #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame Pau yahuye na bariya bantu barimo abagize Komisiyo Duclert iherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye nkomatanyo mu byabaye mu Rwanda.

    Mu bo bahuye kandi barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié & Amb. Yannick Gérard ndetse n’abahoze ari abayobozi b’Abafaransa bagize uruhare mu Rwanda hagati ya 1990-1994.

    Aba bahoze ari abasirikare bakomeye ndetse n’abahoze mu buyobozi mu Bufaransa muri iriya myaka, bahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda ndetse no mu rwego rwo Kwibuka.

    Igitekerezo cyo guhura cyashibutse ubwo Prof Vincent Duclert yari yaje mu Rwanda gushyikiriza Perezida Kagame Raporo yakozwe na Raporo ya Komisiyo ye igaragaza uruhare rukomeye rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ni we wifuje ko yazahura n’aba bayobozi barimo abahoze mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Bufaransa kugira ngo bicare baganire birambuye.

    Muri aba basirikare barimo abazi neza ibyabaye mu Rwanda kuko nka Gen Éric de Stabenrath we yari ayoboye Opération Turquoise yakorewe ahahoze ari muri Gikongoro

    Naho Ambasaderi Yannick Gérard yahoze ahagarariye u Bufaransa muri Uganda mu myaka y’ 1990 akaba ari umwe mu bazi amateka y’ibyariho bibera mu karere muri iyi myaka.

    Imikoranire y’Igisirikare cy’u Bufaransa n’icya Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana, yari isanzweho kuva muri 1970 ariko yaje gukomera cyane mu 1990 ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit ngo baze gutoza abasirikare b’u Rwanda ngo kuko icyo gihe Igihugu cyari cyatewe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yahuye-n-Abafaransa-bahoze-ari-abasikirare-bakomeye

  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n'abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w'Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n'inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y'u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw'u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko 'bakunda Kagame', 'Agaciro ni yo ntego yacu', Abanyarwanda turi umwe', 'U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije''; 'rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa' no gushima Perezida Kagame wimakaje 'imiyoborere myiza' akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w'Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w'u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w'Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati 'Byari ngombwa ko nk'intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w'Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n'abanyamahanga n'abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.''

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw'Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w'Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n'abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n'ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n'aho agejeje u Rwanda.''

    'Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n'ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.''

    Perezida Kagame yanyuzwe n'ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk'abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati 'Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda no kuba abambasaderi b'igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z'u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.''

    Ibikorwa by'Abanyarwanda byanyuze n'abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati 'Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y'imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakiranye-ubwuzu-perezida-kagame-mu-bufaransa-amafoto

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca cyafatiwe Nyirakundabanyanga cyandikwa bushya –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 75 yagejwe mu rukiko nyuma y’iminsi 14 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gikondo, aho Ubushinjacyaha busobanura ko ariwe witwaga Nyirankundabanyanga Eugenie wakatiwe n’inkiko gacaca mu 2007 akaza guhindura umwirondoro we mu rwego rwo kwihisha ubutabera.

    Ubwo yakatirwaga n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga ku wa 24 Ugushyingo 2007, nyuma y’uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n’Interahamwe.

    Nyirankundabanyanga ntabwo yari ahari kuko yari yarahungiye muri Kenya nk’uko bisobanurwa n’Ubushinjacyaha ariko akaza kugaruka nyuma y’imyaka irindwi yarahinduye amazina yitwa Nkundabanyanga Eugenie.

    Hashingiwe ku itegeko ngenga ryo mu 2012 rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari biri mu bubasha bwazo, ku wa 18 Nzeri 2018 Ubushinjacyaha bwandikiye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, buyisaba inyandiko z’icyemezo cy’Inkiko Gacaca cya Nyirankundabanyanga. Nyuma y’umunsi umwe bwahawe inyandiko irimo ifishi y’urubanza igizwe na kopi ebyiri, zigaragaza ko yakatiwe n’inkiko imyaka 30 y’igifungo.

    N’ubwo kuri iyo fishi hagaragara ko uwakatiwe n’Inkiko Gacaca yitwa Nyirankundabanyanga, uwatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021 ni umukecuru w’imyaka 75 witwa Nkundabanyanga, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ari we wakatiwe ahubwo ko icyabayeho ari uguhindura izina.

    Mu guhamya neza iyo ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakoze iperereza ryimbitse ku hantu Nkundabanyanga yari atuye mbere yo kuza gutura i Kigali muri Kicukiro, aho ni mu Karere ka Gicumbi. Mu batangabuhamya barimo abavukanye n’umugabo we Birushyabagabo Antoine ndetse n’abahoze baturanye nawe bemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga ariko akaza kubihindura nyuma.

    Ku ruhande rw’uregwa yireguye avuga ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga ndetse ko ibyangombwa bimuranga byose kuva mu bwana bwe byanditsweho Nkudabanyanga ndetse n’ifishi ya batisimu ariyo mazina yanditseho bityo ko abamuhimbira andi mazina ari abatamushakira ibyiza.

    Yagaragaje ko uretse n’ibyangombwa bigaragaza amazina ye bwite, ko mu 2016 yanabiburanyeho mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge bikagaragara ko atigeze ahindura izina ahubwo ko yitwa Nkundabanyanga aho kuba Nyirankundabanyanga, bityo umwunganira mu mategeko yavuze ko bashobora kuba baritiranyije abantu babiri batandukanye.

    Yagize ati “Umuntu wakoze ibyaha rwose akwiye kubihanirwa ariko ntiwahana umuntu utarakoze icyaha, ntabwo umuntu yaguhanira ibyo abandi bakoze.”

    Ku kijyanye no kuba yarahungiye muri Kenya agamije guhunga ubutabera yavuze ko yagiyeyo agiye kwivuza uburwayi bwari bwaramubase burimo ubw’umutima avuga ko akirwaye, igituntu cyo mu maraso na Diabete, kandi yagarutse ubwo yumvaga ko abana be b’abakobwa bagurishishe umurima kandi nta burenganzira babiherewe.

    Umwunganizi we Me Kanyabitaro Benoit yavuze ko nta n’impamvu y’uko uru rubaza rwakandikwa bundi bushya ngo kuko rutabayeho. Yagaragaje ko ifishi ya CNLG igaragazwa n’Ubushinjacyaha itagaragaza icyaha Nyirankundabanyanga wakatiwe yazize kuko ahagombaga kwandikwa ibyaha nta kintu cyanditseho bityo akabona nta cyashingiweho ahabwa igihano cy’imyaka 30.

    Inzitizi y’uburwayi nta shingiro yahawe…

    Me Kanyabitaro yagaragaje ko uyu mukecuru w’imyaka 75 afite ikibazo cy’uburwayi ndetse na nyir’ubwite avuga ko n’ubwo yivuje ariko indwara y’umutima akiyigendana kandi ko kuburana muri ubwo buryo bitamukundira kuko atabasha gukurikira ibyo aregwa.

    Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro bitewe n’uko Nkundabanyanga atagaragaje impapuro zemejwe na muganga ko afite ubwo burwayi koko.

    N’ubwo iyi nteko yategetse ko urubanza rukomeza uregwa yahawe uburenganzira bwo kujya anyuzamo akicara kuko yagaragazaga intege nke z’umubiri kandi yavuze ko atari no kumva neza ibivugirwa mu rukiko.

    Mu bindi byagaragajwe n’uko Me Kanyabitaro yavuze ko uwo yunganira amaze iminsi 14 afunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, asaba urukiko ko yarekurwa cyangwa agakatirwa, urukiko rwanzuye ko ibyo bizareberwa hamwe mu rubanza rutaha kuko iki kirego cyaje nyuma y’ibyo aregwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko isomwa ry’urubanza rizasubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2021 saa Saba z’amanywa.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca ku rubanza rwa Nyirankundabanyanga Eugenie rwandikwa bundi bushya mu rwego rwo kwihutisha irangiza rubanza

  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) –

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’

    “Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’

    Perezida Kagame yanyuzwe n’ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati “Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda no kuba abambasaderi b’igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’

    Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati “Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.


  • Perezida Kagame yashimye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu duce twa RDC, agaragaza ibikeneye kunozwa –

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guca intege ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abasivili batuye muri ibi bice bikozwe n’inyeshyamba zo mu mitwe yitwaje intwaro.

    Umutekano muke umaze iminsi muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru watewe n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero shuma ku baturage, bigahitana bamwe, abandi bakava mu byabo. Kuva umwaka wa 2021 watangira, abaturage 300 bamaze kugwa muri izo ntambara z’urudaca.

    Iyo hafashwe umwanzuro wo gushyira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe bidasanzwe, biba bivuze ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kubuza abaturage kugenda cyangwa kuhinjira, gufata abakekwaho ibyaha bidasabye impapuro zibata muri yombi n’ibindi.

    Icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyatumye hashyirwaho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe ndetse ishobora kwiyongera. Itegeko Nshinga rya RDC riha Perezida ububasha bwo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihe hari ibibazo bibangamiye ubwigenge cyangwa ubwisanzure bw’abenegihugu ku butaka bwacyo ndetse bigakoma mu nkokora imikorere isanzwe y’ibigo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ubutabera n’ibindi, yashimangiye ko gushyiraho ibihe bidasanzwe ari ingenzi kuko bifasha mu gukemura ikibazo gihari.

    Ati “Kuri njye, gushyiraho ibihe bidasanzwe ni ukuvuga ko hari ikibazo gikomeye, hanyuma dufate ingamba zadufasha kubona uburyo bwo gutangira guhangana nacyo.’’

    Yavuze ko icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi na we yari kugifata ariko kigakurikirwa n’ingamba zihamya zo kugikemura burundu.

    Ati “Ni yo mpamvu mvuga ko ari ibintu bikwiye gukorwa, kuri njye nari kubikora ariko nkanashyiraho gahunda ihamye yo kubikurikirana mu buryo bukwiye, bitari ukubica hejuru hashira imyaka itanu ukazongera kuba ufite cya kibazo cyangwa cyararushije gukomera.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri RDC hakomeza kuvugwa ibibazo by’umutekano muke nyamara ingabo za Loni zimazeyo imyaka 24 zihari ariko zikaba ntacyo zikora cyangwa ngo hagire uzibaza icyo zagezeho muri icyo gihe cyose.

    Yakomeje ati “Wagiye hariya gukemura ikibazo, byagenze bite?’’ Yongeyeho ati “Ntekereza ko ari ugutsindwa gukomeye.’’

    Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, umubano w’u Rwanda na RDC ushingiye ku buhahirane [ahatangijwe ingendo z’indege za RwandAir i Kinshasa], ubufatanye mu kugarura amahoro mu Karere hahashywa imitwe y’iterabwoba n’ibindi, warushijeho kuba mwiza.

    Perezida Kagame asubiza ku kuba u Rwanda na RDC byafatanya mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yavuze ko icy’ingenzi ari uko kuri ubu hashobora kubaho ibiganiro mu gihe mbere byari bigoye.

    Abajijwe ku kijyanye no kuba u Rwanda rwakohereza ingabo zarwo muri Congo, yavuze ko impande zombi zizakomeza kubiganiraho.

    Ati “Ni byiza kureba niba byashoboka, ikiguzi cyabyo, inyungu zirimo kugira ngo ibyemezo bifatwe.’’

    Ni inshuro nyinshi, inzobere za Loni zikunze gutangaza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC ndetse zitanga umusanzu wazo mu gutsintsura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko Loni ikora izo raporo ikwiye kwibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo kandi ariyo ifite izo nshingano zo kubungabunga amahoro mu biganza byayo.

    Yagize ati “Kuba Loni ikora raporo imeze gutyo ni ugutsindwa muri Congo. Ni ugutsindwa gukomeye. Iyo tuhaba [ingabo z’u Rwanda] ntitwari kuba turi gutsindwa. Ndabizeza ko tutari kunanirwa gukemura ikibazo.’’

    Uburasirazuba bwa RDC bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahunga.

    Icyo gihe hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iy’abahunze n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Iyo irimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe Agace ka Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo gakungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere ntikarongera kugira ituze ndetse ni ko bimeze ku Ntara ya Ituri.

    Kuva mu Ugushyingo 2019, abarwanyi b’Umutwe w’Intangondwa z’Abayisilamu, bo muri Uganda, ADF [Amerika ifata nk’uw’iterabwoba], bamaze kwica abasivili barenga 1000. Mu mashyamba ya RDC, habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 122.

    Mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yasabye u Bufaransa ubufasha mu guhashya burundu Umutwe wa ADF ubarizwa muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho washinze ibirindiro kuva mu 1995.

    Urubuga Kivu Security Tracker rutangaza amakuru y’imibare yerekeye imvururu n’ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu, yerekanye ko mu gace ka Beni gusa abasivili barenga 1200 bishwe na ADF kuva mu 2017.

    Ingabo za FARDC zakoze ibikorwa bigamije gutsintsura aba barwanyi kuva mu Ukwakira 2019 ariko zananiwe guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili.


  • Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy'Inkiko Gacaca cyafatiwe Nyirakundabanyanga cyandikwa bushya – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie w'imyaka 75 yagejwe mu rukiko nyuma y'iminsi 14 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gikondo, aho Ubushinjacyaha busobanura ko ariwe witwaga Nyirankundabanyanga Eugenie wakatiwe n'inkiko gacaca mu 2007 akaza guhindura umwirondoro we mu rwego rwo kwihisha ubutabera.

    Ubwo yakatirwaga n'Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gatenga ku wa 24 Ugushyingo 2007, nyuma y'uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n'Interahamwe.

    Nyirankundabanyanga ntabwo yari ahari kuko yari yarahungiye muri Kenya nk'uko bisobanurwa n'Ubushinjacyaha ariko akaza kugaruka nyuma y'imyaka irindwi yarahinduye amazina yitwa Nkundabanyanga Eugenie.

    Hashingiwe ku itegeko ngenga ryo mu 2012 rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari biri mu bubasha bwazo, ku wa 18 Nzeri 2018 Ubushinjacyaha bwandikiye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, buyisaba inyandiko z'icyemezo cy'Inkiko Gacaca cya Nyirankundabanyanga. Nyuma y'umunsi umwe bwahawe inyandiko irimo ifishi y'urubanza igizwe na kopi ebyiri, zigaragaza ko yakatiwe n'inkiko imyaka 30 y'igifungo.

    N'ubwo kuri iyo fishi hagaragara ko uwakatiwe n'Inkiko Gacaca yitwa Nyirankundabanyanga, uwatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021 ni umukecuru w'imyaka 75 witwa Nkundabanyanga, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ari we wakatiwe ahubwo ko icyabayeho ari uguhindura izina.

    Mu guhamya neza iyo ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakoze iperereza ryimbitse ku hantu Nkundabanyanga yari atuye mbere yo kuza gutura i Kigali muri Kicukiro, aho ni mu Karere ka Gicumbi. Mu batangabuhamya barimo abavukanye n'umugabo we Birushyabagabo Antoine ndetse n'abahoze baturanye nawe bemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga ariko akaza kubihindura nyuma.

    Ku ruhande rw'uregwa yireguye avuga ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga ndetse ko ibyangombwa bimuranga byose kuva mu bwana bwe byanditsweho Nkudabanyanga ndetse n'ifishi ya batisimu ariyo mazina yanditseho bityo ko abamuhimbira andi mazina ari abatamushakira ibyiza.

    Yagaragaje ko uretse n'ibyangombwa bigaragaza amazina ye bwite, ko mu 2016 yanabiburanyeho mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge bikagaragara ko atigeze ahindura izina ahubwo ko yitwa Nkundabanyanga aho kuba Nyirankundabanyanga, bityo umwunganira mu mategeko yavuze ko bashobora kuba baritiranyije abantu babiri batandukanye.

    Yagize ati 'Umuntu wakoze ibyaha rwose akwiye kubihanirwa ariko ntiwahana umuntu utarakoze icyaha, ntabwo umuntu yaguhanira ibyo abandi bakoze.'

    Ku kijyanye no kuba yarahungiye muri Kenya agamije guhunga ubutabera yavuze ko yagiyeyo agiye kwivuza uburwayi bwari bwaramubase burimo ubw'umutima avuga ko akirwaye, igituntu cyo mu maraso na Diabete, kandi yagarutse ubwo yumvaga ko abana be b'abakobwa bagurishishe umurima kandi nta burenganzira babiherewe.

    Umwunganizi we Me Kanyabitaro Benoit yavuze ko nta n'impamvu y'uko uru rubaza rwakandikwa bundi bushya ngo kuko rutabayeho. Yagaragaje ko ifishi ya CNLG igaragazwa n'Ubushinjacyaha itagaragaza icyaha Nyirankundabanyanga wakatiwe yazize kuko ahagombaga kwandikwa ibyaha nta kintu cyanditseho bityo akabona nta cyashingiweho ahabwa igihano cy'imyaka 30.

    Inzitizi y'uburwayi nta shingiro yahawe…

    Me Kanyabitaro yagaragaje ko uyu mukecuru w'imyaka 75 afite ikibazo cy'uburwayi ndetse na nyir'ubwite avuga ko n'ubwo yivuje ariko indwara y'umutima akiyigendana kandi ko kuburana muri ubwo buryo bitamukundira kuko atabasha gukurikira ibyo aregwa.

    Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro bitewe n'uko Nkundabanyanga atagaragaje impapuro zemejwe na muganga ko afite ubwo burwayi koko.

    N'ubwo iyi nteko yategetse ko urubanza rukomeza uregwa yahawe uburenganzira bwo kujya anyuzamo akicara kuko yagaragazaga intege nke z'umubiri kandi yavuze ko atari no kumva neza ibivugirwa mu rukiko.

    Mu bindi byagaragajwe n'uko Me Kanyabitaro yavuze ko uwo yunganira amaze iminsi 14 afunzwe mu buryo bunyuranye n'amategeko, asaba urukiko ko yarekurwa cyangwa agakatirwa, urukiko rwanzuye ko ibyo bizareberwa hamwe mu rubanza rutaha kuko iki kirego cyaje nyuma y'ibyo aregwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko isomwa ry'urubanza rizasubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2021 saa Saba z'amanywa.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca ku rubanza rwa Nyirankundabanyanga Eugenie rwandikwa bundi bushya mu rwego rwo kwihutisha irangiza rubanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwasabye-ko-icyemezo-cy-inkiko-gacaca-cyafatiwe

  • Menya byimbitse kuri alubumu ya gatanu ya Butera Knowless yise' Inzora' #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Kamena 2021, nibwo umuhanzikazi ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda Butera Knowless yatangaje ko azashyira hanze alubumu ye gatanu yise ' Inzora' izina ry'umukobwa we w'ubuheta.

    Knowless yavuze ko iri zina rifite igisobanuro kinini kuri we, kuko ririkubiyemo amazina abiri y'abakobwa be.

    Ati 'Inzora ni ijambo rifite ubusobanuro bunini kuri njyewe haba mu buzima bwanjye bwite n'ikinyarwanda muri rusange. Mu buryo bwa gihanzi uko twabikoze usangamo amazina abiri: Inzora na Or. Ni izina nafashe ngira ngo nyiture abakobwa banjye. Or na Inzora.'

    Butera Knowless avuga ko impamvu yahise kwitirira abana be iyi alubumu ari uko bamubaye hafi mu bihe yari ari kuyikoraho.Ati ' Baramfashije cyane kuko iyi alubumu nayikoze turi muri Guma mu rugo, ntabwo byari byoroshye, amashuri yarahagaze ari ukwigira mu rugo ariko bambereye abakobwa beza by'umwihariko Or na mugenzi we waje kuza, nta kibazo nagize, gukora kwanjye byarakomeje nk'ibisanzwe.'

    Inzora iriho indirimbo 11 gusa ebyiri muri zo nizo zimaze gusohoka (Nyigisha na Papa). Izindi zisigaye zizashyirwa ku mbuga zicurizwaho ibihangano mu gihe hatarakorwa igitaramo cyo kuyimurika.

    Ati 'Tuzayishyira ku mbuga zicururizwaho indirimbo hanyuma dupange buryo ki hakorwa igitaramo ibintu bibaye bitarasubira mu buryo ngo ibitaramo bikomorerwe, turi kwiga uburyo twakora igitaramo mu buryo bw'amashusho.'

    Umwihariko uri kuri iyi alubumu ngo ni uko izagaragaraho indirimbo nyinshi zifite ubusobanuro bukomeye ndetse Butera Knowless akaba yarakoranye n'abandi bahanzi benshi kurusha izabanje.

    Kugeza ubu Butera Knowless yamaze no gukora alubumu ye ya gatandatu, gusa yo azayishyira hanze, ubwo ibitaramo bizaba byongeye gukomorerwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/19/menya-byimbitse-kuri-alubumu-ya-gatanu-ya-butera-knowless-yise-inzora/

  • Imibare irabihamya! INYARWANDA, Ikinyamakuru… – #rwanda #RwOT

    Gushima ni umuco uri muri imwe ikunze kuranga abanyarwanda. Nyuma y'imyaka isaga 12 ikinyamakuru cya Inyarwanda.com kimaze gikora cyagiye gifasha benshi yaba mu bacuruzi ndetse n'abafite impano zitandukanye zibimburiwe n'ubuhanzi. Nyuma yo gufata igihembo nk'ikinyamakuru cya kabiri gikorera kuri murandasi (Internet), InyaRwanda.com turashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bacu ndetse n'abakunzi bacu babana natwe umunsi ku wundi.

    Muri iki gihe cyose iki kinyamakuru kimaze gikora cyagiye gifata ibihembo byinshi bitandukanye, gusa kuri iyi nshuro cyashyikirijwe igihembo gikomeye cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB aho InyaRwanda.com yabaye ikinyamakuru cya kabiri, ikaba yabanjirijwe n'ikinyamakuru cya Igihe.com. Ibi bihembo bya 'Rwanda Development Journalism Awards', byatangiye gutangwa mu 2012, bitangwa n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru bo mu Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB.

    Nyuma y’uko ibinyamakuru byahize ibindi byari byatangajwe mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Televiziyo y'u Rwanda, TV1 ndetse na shene ya YouTube ya IGIHE mu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021 wahujwe n'ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwisanzure bw'Itangazamakuru, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo inyandarwa.com ndetse n'ibindi binyamakuru byahize ibindi byahawe ibikombe by'ishimwe na RGB.

    N’ubwo InyaRwanda.com yahembwe nk’ikinyamakuru cya kabiri kuri murandasi, niyo nimero ya mbere mu gusomwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda byibanda ku myidagaduro bikorera kuri murandasi. Ikinyamakuru cya www.inyarwanda.com gisanzwe kibanda ku myidagaduro, abantu, ubukungu, ikoranabuhanga, ubugeni, uburezi…gisurwa n’abantu bari hagati y'ibihumbi 50-100 buri munsi, naho abakurikira buri munsi ibyo gikora binyuze ku mbuga nkoranyambaga bose hamwe baragera hafi kuri Miliyoni imwe.

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo InyaRwanda.com yashyikirijwe igihembo yegukanye

    Nk’uko imibare ibihamya, InyaRwanda.com ni cyo kinyamakuru cya mbere mu Rwanda gifite abantu benshi bagikurikira ku rubuga rwa Instagram aho gifite abarenga ibihumbi magana ane (404,575), naho ku rubuga rwa Facebook ikagira abagera kuri 275,518, ku rubuga rwa Youtube ikaba ifite abagera kuri 216,510 mu gihe ku rubuga rwa Twitter ifite abantu bayikurikira bagera kuri 16,000. Abantu bose bayikurikira ku mbuga nkoranyambaga barenda kugera kuri Miliyoni imwe (912,603).

    Tugendeye kuri iyi mibare y'abantu badahwema gukurikira iki ikinyamakuru cya Inyarwanda.com, ubuyobozi bw'iki kinyamakuru bwavuze ko iki igihembo bahawe nk'ikinyamakuru cya 2 mu bikorera kuri murandasi bagituye abakunzi b’iki kinyamakuru ndetse n'abafatanyabikorwa bacyo.

    Muri iyi myaka iki kinyamakuru kimaze cyagiye gikorana n'ibigo bikomeye ndetse magingo aya kiracyafite imikoranire na byinshi muri byo twavugamo nka MTN Rwanda, Bralirwa, Skol, Airtel…ndetse na za minisiteri zitandukanye zirimo: MINEMA, MINIYOUTH, MIGEPROF, MINECOFIN, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco…ukongeraho n’ibigo bikomeye birimo RGB, Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, n’ibindi.

    Gusa iki kinyamakuru nk’uko twabivuze haruguru kibanda ku myidagaduro n’abantu (Entertainment and People) ari ni nayo mpamvu mu mikorere yacyo kitasize abikorera cyangwa abashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Ni ibihe binyamakuru byahize ibindi muri Rwanda Development Journalism Awards?

    Ku mwanya wa mbere hari Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda nk’ibyahize ibindi bitangazamakuru naho ku mwanya wa kabiri haje Kiss FM. Ku ruhande rwa Television iyaje ku mwanya wa kabiri ni TV1. Igihe.com yahembwe nk'ikinyamakuru cya mbere gikorera kuri murandasi naho Inyarwanda.com iza ku mwanya wa kabiri.

    Ku ruhande rw'abanyamakuru ndetse n'abafata amafoto nabo harimo abashimiwe

    -‘Documentaire’ ihiga izindi ya Radio cyangwa Televiziyo-Twibanire Theogene/ Radio Rusizi

    – Inkuru y'umwimerere (Feature Story Award – Online/ Print): Rwanyange Rene Anthere/Panorama

    – Inkuru ivuga ku bumwe n'ubwiyunge (Unity and Reconciliation Reporting Award): Muragijemariya Juventine/TV10

    – Inkuru ivuga ku bucuruzi (Business Reporting Award): Mutuyimana Servilien /Kigali Today

    – Inkuru ivuga ku buzima bwo mu cyaro (Grassroots Reporting Award): Kwizera John Patrick/RBA

    – Inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV and Child Abuse Reporting): Ndayishimiye Thierryve /Isango Star

    – Inkuru ivuga ku buzima (Health Reporting Award): Uwayo Divin/RBA

    – Radio y'Abaturage yahize izindi (Community Radio Show of the Year): Bizimana Desire/Radio Ishingiro

    – Inkuru ivuga ku mazi, isuku n'isukura (Water and Sanitation Reporting): Alinatwe Josue/RBA

    – Kurwanya inda ziterwa abangavu (Fighting Teenage Pregnancy): Lydia Atieno Barasa /The New Times

    – Inkuru ivuga ku guteza imbere imitangire ya serivisi (Service Delivery Promotion Award): Mbonyumugenzi Jean Bosco

    – Ifoto yahize izindi: Muzogeye Plaisir/ Kigali Today

    – Inkuru icukumbuye (Investigative Reporting Award): Dushimimana Ngabo Emmanuel/Radio Isangano

    – Ikiganiro cya Radio (Radio Talk Show): Ubyumva Ute/KT Radio

    – Inkuru zivuga ku ngufu z'amashanyarazi (Energy Reporting Award): Kalinda Jean Claude

    – Umunyamakuru uhiga abandi mu mikino: Habarugira Patrick/RBA

    – Inkuru iteza imbere uburinganire [Gender Promotion Award (with Focus on Girls)]: Umurerwa Evelyne/RBA

    – Ikiganiro cya Televiziyo gihiga ibindi (TV Talk-show of the Year Award): Urubuga rw'Itangazamakuru /Isango Star 


    Dr. Usta Kaitesi Umuyobozi Mukuru wa RGB mu muhango wo gutanga ibikombe n’ishimwe ku bahize abandi muri Rwanda Development Journalism Awards 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105724/imibare-irabihamya-inyarwanda-ikinyamakuru-cya-mbere-mu-rwanda-mu-myidagaduro-yashyikirijw-105724.html