Blog

  • Nyaruguru: Uko abangavu barenga 240 bagaruriwe icyizere cy’ubuzima nyuma yo guterwa inda imburagihe –

    Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abo bangavu baregerewe baraganirizwa, bafashwa no gusubira mu buzima busanzwe kuko abenshi bari barahuye n’ihungabana bitewe n’ibibazo bahuye nabyo byo gutwita imburagihe.

    Mu bangavu 265 batewe inda imburagihe kuva muri Mutarama 2020, abagera ku 117 bari kwiga imyuga itandukanye, 12 basubijwe mu ishuri, 114 barangije kwiga imyuga bahabwa n’ibikoresho naho 22 baracyari mu rugo kuko babyaye vuba.

    Bamwe muri abo bangavu bo mu Murenge wa Rusenge bishyize hamwe ari 20 nyuma yo kwiga umwuga wo kogosha no gutunganya umusatsi, bashinga salon de coiffure mu Kagari ka Mariba kuko bari bahawe ibikoresho na Plan Rwanda International.

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bakimara guterwa inda bahuye n’ubuzima bushaririye, ariko nyuma yaho bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza.

    Ati “Batwigishije imyuga ku buryo ubu nzi gusuka no kogosha abantu bose. Ubuzima bwarahindutse kuko nsigaye mbanye neza n’ababyeyi mu rugo, umwana wanjye mubonera ibimutunga n’ibikoresho akeneye. Icyizere cy’ubuzima cyaragarutse kandi gutwita nabikuyemo isomo, nta musore cyangwa umugabo wakongera kunshuka.”

    Nyirahabineza Veronique na we yatewe inda imburagihe afite imyaka 17 y’amavuko. Yabanje kubaho mu buzima bubi kuko yari imfubyi, ariko nyuma yo kwigishwa umwuga wo gutunganya umusatsi yongeye kugaruka icyizere cy’ubuzima.

    Ati “Plan Rwanda yaje gushaka abana bahuye n’ibibazo bashaka kwiga imyuga, nanjye ngira amahirwe baramfata. Tumaze kwiga baduha ibokoresho byo gushinga salon. Ubu tubona amafaranga ku buryo ntabura isabune n’amavuta n’imyenda by’umwana ariko ntarabasha kwiga umwuga nari mu gahinda n’ubwigunge.”

    Aba bangavu bavuga ko no muri iki gihe bagihura n’ibishuko by’abagabo bashaka ko baryamana, ariko bakabangira bitewe n’amasomo bigishijwe.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko gufasha abangavu batewe inda imburagihe bijyana no gukurikina abagabo bazibateye kugira ngo babiryozwe.

    Ati “Hari abo RIB iri gukurikirana twayishyikirije kandi ntituzihanganira umuntu wese uhohotera umwana.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abagabo 97 bari gukurikiranwa mu butabera kuko bakekwaho gutera inda abangavu naho abandi baracyashakishwa.

    Bakimara kwigishwa kogosha no gutunganya umusatsi bahawe ibikoresho byo gushinga Salon de Coiffure

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza

    Nyuma yo gushinga salon de coiffure ubuziama bw’abo bangavu bwahindutse bwiza

    [email protected]


  • Abanyarwanda bane bagiye gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare muri Amerika –

    Missouri Militaly Academy ni ishuri ryigenga ryo ku rwego rw’ayisumbuye muri Amerika ryashinzwe mu 1889 rikaba riherereye mu mujyi wa Mexico, ryakira abana b’intyoza b’abahungu gusa kandi bakiga bacumbikiwe.

    Abarangije amasomo muri iri shuri batsinze ku kigero cyo hejuru (Distinction) nk’uko byagenwe n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe umutekano, boherezwa kwiga mu mashuri ya gisirikare akomeye nka ‘U.S. Military Academy’, ‘Naval Academy,’ ‘Air Force Academy’, na ‘Coast Guard Academy.’

    Mu butumwa iri shuri ryatangaje rubinyujije kuri Twitter, buvuga ko mu biteguye gukora ‘Graduation’ harimo Abanyarwanda bane aribo Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu, witegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University na Cadet Kenny Kazoora uzajya muri Lincoln University.

    Hari kandi Cadet Edwin Kagame uzakurikirana amasomo muri Lincoln University na Cadet Fred Bryan Intwali witeguye kujya muri Kennesaw State University.

    Abandi banyeshuri bazarangiza amasomo muri iyi shuri biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Georgia, Texas. Hari kandi bo mu bihugu nka Mexique, Mongolia na Thailand.

    Missouri Military Academy yashinzwe mu 1889 ku butegetsi bwa Guverineri wa Missouri witwaga Charles Hardin. Inyubako zaryo za mbere zangijwe n’inkongi mu 1896 maze mu 1900 ryongera gusanwa bigizwemo uruhare n’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Mexico.

    Cadet Fred Bryan Intwali witeguye gukomereza amasomo muri Kennesaw State University

    Cadet Kenny Kazoora uzakomereza muri Lincoln University

    Cadet Edwin Kagame uzakomereza amasomo muri Lincoln University

    Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu aritegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University

  • Nyaruguru: Uko abangavu barenga 240 bagaruriwe icyizere cy'ubuzima nyuma yo guterwa inda imburagihe – #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa abo bangavu baregerewe baraganirizwa, bafashwa no gusubira mu buzima busanzwe kuko abenshi bari barahuye n'ihungabana bitewe n'ibibazo bahuye nabyo byo gutwita imburagihe.

    Mu bangavu 265 batewe inda imburagihe kuva muri Mutarama 2020, abagera ku 117 bari kwiga imyuga itandukanye, 12 basubijwe mu ishuri, 114 barangije kwiga imyuga bahabwa n'ibikoresho naho 22 baracyari mu rugo kuko babyaye vuba.

    Bamwe muri abo bangavu bo mu Murenge wa Rusenge bishyize hamwe ari 20 nyuma yo kwiga umwuga wo kogosha no gutunganya umusatsi, bashinga salon de coiffure mu Kagari ka Mariba kuko bari bahawe ibikoresho na Plan Rwanda International.

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bakimara guterwa inda bahuye n'ubuzima bushaririye, ariko nyuma yaho bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n'ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza.

    Ati 'Batwigishije imyuga ku buryo ubu nzi gusuka no kogosha abantu bose. Ubuzima bwarahindutse kuko nsigaye mbanye neza n'ababyeyi mu rugo, umwana wanjye mubonera ibimutunga n'ibikoresho akeneye. Icyizere cy'ubuzima cyaragarutse kandi gutwita nabikuyemo isomo, nta musore cyangwa umugabo wakongera kunshuka.'

    Nyirahabineza Veronique na we yatewe inda imburagihe afite imyaka 17 y'amavuko. Yabanje kubaho mu buzima bubi kuko yari imfubyi, ariko nyuma yo kwigishwa umwuga wo gutunganya umusatsi yongeye kugaruka icyizere cy'ubuzima.

    Ati 'Plan Rwanda yaje gushaka abana bahuye n'ibibazo bashaka kwiga imyuga, nanjye ngira amahirwe baramfata. Tumaze kwiga baduha ibokoresho byo gushinga salon. Ubu tubona amafaranga ku buryo ntabura isabune n'amavuta n'imyenda by'umwana ariko ntarabasha kwiga umwuga nari mu gahinda n'ubwigunge.'

    Aba bangavu bavuga ko no muri iki gihe bagihura n'ibishuko by'abagabo bashaka ko baryamana, ariko bakabangira bitewe n'amasomo bigishijwe.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko gufasha abangavu batewe inda imburagihe bijyana no gukurikina abagabo bazibateye kugira ngo babiryozwe.

    Ati 'Hari abo RIB iri gukurikirana twayishyikirije kandi ntituzihanganira umuntu wese uhohotera umwana.'

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abagabo 97 bari gukurikiranwa mu butabera kuko bakekwaho gutera inda abangavu naho abandi baracyashakishwa.

    Bakimara kwigishwa kogosha no gutunganya umusatsi bahawe ibikoresho byo gushinga Salon de Coiffure

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n'ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza

    Nyuma yo gushinga salon de coiffure ubuziama bw’abo bangavu bwahindutse bwiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uko-abangavu-barenga-240-bagaruriwe-icyizere-cy-ubuzima-nyuma-yo

  • Byiringiro Lague yasubukuye imyitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi ,Amafoto #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yaraye akoranye n'abandi imyitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi, aho yari yagiye gukora igeragezwa.

    Byiringiro Lague yerekeje i Burayi muri uku kwezi nyuma yo kohererezwa ubutumire na FC Zurich yo mu Busuwisi, gusa APR FC akinira, yahakanye ko ariyo yari yagiye gukoramo igeragezwa.

    Iyi kipe y'Ingabo yanyomoje kandi amakuru yavugaga ko Byiringiro Lague yamaze gusinyira FC Zurich nubwo IGIHE yamenye ko nta gihindutse uyu mukinnyi azasubira i Burayi mu mpeshyi.

    Uyu mukinnyi wagarutse mu Rwanda ku wa Mbere, yakoranye imyitozo na bagenzi be ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 i Shyorongi.

    Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, yabanje kubengukwa n'abashinzwe kugura abakinnyi muri FC Zurich nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya CHAN 2020 biciye mu mukino Amavubi yatsinzemo Togo.

    Bahise bamwoherereza ubutumire bwo kujya gusura iyi kipe mu Busuwisi, bitandukanye n'ibyamuvuzweho by'uko ari igeragezwa yari agiyemo.

    APR FC akinira, ikomeje kwitegura imikino ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere, aho izahura na Espoir FC ku munsi wa mbere w'imikino irindwi izahuza amakipe umunani ahatanira igikombe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/21/byiringiro-lague-yasubukuye-imyitozo-nyuma-yo-kuva-mu-busuwisi-amafoto/

  • Uwari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda muri batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside batahuwe mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Uretse Hyacinthe Bicamumpaka umwe mu bakekwaho uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi binyuze mu mvugo ze zabibaga urwango, abandi ni Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga.

    Mushyandi Joseph, ni umunyamategeko ndetse mu gihe cya Jenoside niwe wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta witwa Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l'Homme (LIDEL) wunganiraga MRND/CDR mu mategeko. Yamenyekanye cyane mu guhimba ibinyoma ku bwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana akabugereka kuri FPR.

    Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside cyane cyane muri Kigali n'aho avuka mu yahoze ari komine Masango, ubu akaba ari mu Karere ka Ruhango.

    Anastase Rwabizambuga we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwarimu muri Kigali. Yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu 1999 ahindura amazina yiyita Anastase Rambier.

    Nta wari uzi aho aba bagabo baherereye, kugeza ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo umunyamakuru w'Umufaransa usanzwe ukora inkuru zicukumbuye,Théo Englebert yasohoraga inkuru yahaye umutwe ugira uti “Hutu Power yageze mu Bufaransa”

    Muri iyi nkuru uyu munyamakuru avuga ko Bicamumpaka w'imyaka 65 atuye mu majyaruguru y'u Bufaransa, aho yageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo yamenyakanye cyane kubera ijambo yavuze muri Kamena 1994 ubwo ingabo za Habyarimana zari zugarijwe ndetse zimaze kubona ko zizatsindwa urugamba.

    Médiapart yasubiye muri iyi mvugo ye aho yagize ati “Nubwo twatsindwa uru rugamba, tuzagaruka.” Muri iyi mvugo Bicamumpaka yakomeje avuga ko FPR izafata igihugu kimeze nk'ubutayu”. Nyuma y'iminsi 15 atangaje ibi nibwo yahise ajya mu Bufaransa.

    Akigera mu Bufaransa mu 1995, yabanje gutuzwa mu kigo cyakira abashaka ubuhunzi giherereye mu gace ka Saône-et-Loire.

    Uretse kuba akekwaho uruhare muri Jenoside Anastase Rwabizambuga, hagati ya 2015 na 2019 yabaye umuyobozi w'Ihuriro riharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR) ryaje kwihuza n'indi mitwe basangiye ibitekerezo bakora ishyaka FDU-Inkingi.

    Médiapart yatangaje ko ubu uyu mugabo atuye i Paris mu gace kitwa Essonne, aho afite iduka ricuruza ibyuma by'imodoka.

    Abasirikare b’Abafaransa banyura ku gitero cy’Interahamwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batatu-bagize-uruhare-muri-jenoside-barimo-na-hyacinthe-bicamumpaka-wa-radiyo

  • Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe. #rwanda #RwOT

    Bugesera FC yatsinze AS Muhanga ibitego 4-0, isanga andi makipe arindwi (7), ahatanira igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka w'imikino wa 2020-21

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, Hakinwaga umukino utarabereye igihe hagati ya Bugesera FC na AS Muhanga, ni umukino wagombaga kuba warakinwe ku munsi wa mbere wa shampiyona, gusa ntiwabaye kubera icyorezo cya Covid-19.

    Bugesera yasabwaga gutsinda cyaneko yari ibizi neza ko gutsinda biyihesha kuza mu makipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona.

    Umukino warangiye Bugesera itsinze ibitego 4-0 bya Rucogoza Djihad ku munota wa 10′,Niyongira Danny ku munota wa 31′ n'uwa 37′ na Kwitonda Alain bita Bacca ku munota wa 39.

    Bugesera yasanze APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali, Police FC, Espoir FC na Marines mu makipe ahatanira igikombe

    Mu gihe AS Muhanga, Gorilla, Gasogi utd, Kiyovu Sports, Musanze, Etincelles, Sunrise na Mukura zizakinira kutamanuka.

    The post Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-bugesera-fc-yanyagiye-as-muhanga-ikatisha-itike-mu-makipe-8-agomba-guhatanira-igikombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-bugesera-fc-yanyagiye-as-muhanga-ikatisha-itike-mu-makipe-8-agomba-guhatanira-igikombe

  • Uwari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda muri batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside batahuwe mu Bufaransa –

    Uretse Hyacinthe Bicamumpaka umwe mu bakekwaho uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi binyuze mu mvugo ze zabibaga urwango, abandi ni Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga.

    Mushyandi Joseph, ni umunyamategeko ndetse mu gihe cya Jenoside niwe wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta witwa Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l’Homme (LIDEL) wunganiraga MRND/CDR mu mategeko. Yamenyekanye cyane mu guhimba ibinyoma ku bwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana akabugereka kuri FPR.

    Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside cyane cyane muri Kigali n’aho avuka mu yahoze ari komine Masango, ubu akaba ari mu Karere ka Ruhango.

    Anastase Rwabizambuga we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwarimu muri Kigali. Yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu 1999 ahindura amazina yiyita Anastase Rambier.

    Nta wari uzi aho aba bagabo baherereye, kugeza ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo umunyamakuru w’Umufaransa usanzwe ukora inkuru zicukumbuye,Théo Englebert yasohoraga inkuru yahaye umutwe ugira uti “Hutu Power yageze mu Bufaransa”

    Muri iyi nkuru uyu munyamakuru avuga ko Bicamumpaka w’imyaka 65 atuye mu majyaruguru y’u Bufaransa, aho yageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo yamenyakanye cyane kubera ijambo yavuze muri Kamena 1994 ubwo ingabo za Habyarimana zari zugarijwe ndetse zimaze kubona ko zizatsindwa urugamba.

    Médiapart yasubiye muri iyi mvugo ye aho yagize ati “Nubwo twatsindwa uru rugamba, tuzagaruka.” Muri iyi mvugo Bicamumpaka yakomeje avuga ko FPR izafata igihugu kimeze nk’ubutayu”. Nyuma y’iminsi 15 atangaje ibi nibwo yahise ajya mu Bufaransa.

    Akigera mu Bufaransa mu 1995, yabanje gutuzwa mu kigo cyakira abashaka ubuhunzi giherereye mu gace ka Saône-et-Loire.

    Uretse kuba akekwaho uruhare muri Jenoside Anastase Rwabizambuga, hagati ya 2015 na 2019 yabaye umuyobozi w’Ihuriro riharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR) ryaje kwihuza n’indi mitwe basangiye ibitekerezo bakora ishyaka FDU-Inkingi.

    Médiapart yatangaje ko ubu uyu mugabo atuye i Paris mu gace kitwa Essonne, aho afite iduka ricuruza ibyuma by’imodoka.

    Abasirikare b’Abafaransa banyura ku gitero cy’Interahamwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda

  • Umunyamakuru w’Ikinyamakuru gikomeye mu Rwanda yafunzwe ashinjwa guhohotera uwo bashakanye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’ifungwa ry’uyu munyamakuru, avuga ko yafunzwe tariki 19 Gicurasi 2021.

    Uyu munyamakuru usanzwe atuye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, ubu afungiye kuri station ya RIB ya Shyorongi.

    Uyu munyamakuru w’umugabo asanzwe akorera Ikinyamakuru cyandika kikaba ari kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Akurikiranyweho guhohotera umugore we babana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse no kumuhoza ku nkeke.

    Uyu munyamakuru wanakoze kuri radio mu Rwanda, anakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’urugo no kuwusesagura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-w-Ikinyamakuru-gikomeye-mu-Rwanda-yafunzwe-ashinjwa-guhohotera-uwo-bashakanye

  • Kigali : Mu bikorwa 7.222 byagombaga kuvanwa mu bishanga hasigaye 700 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ibikorwa 7 222 ari byo byabaruwe ko bigomba gukurwa mu bishanga hakaba hamaze gukurwamo 6 522 ni ukuvuga ko hasigaye 700.

    Abaturage 2 856 bahawe amafaranga yo gukodesherezwa. Ubu abagikodesherezwa ni 86. Ababaruwe ko bazatuzwa muri gahunda y’abatishoboye ni 2068.

    Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo yo gutuzamo abakuwe ahashyira ubuzima bwabo.

    Bamwe mu batujwe muri iyi midugudu y’icyitegererezo bavuga ko byahinduye imibereho yabo n’iterambere kuko hari n’imishinga begerejwe.

    Aho ibi bikorwa byakuwe nko mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi hakundaga kurengerwa n’imyuzure, umuhanda w’itaka waruhari ukarengerwa.

    Kuri ubu nyuma yo kuhimura abaturage n’ibikorwa byabo hamaze kugera umuhanda wa kaburimbo n’imyuzure yaragabanutse.

    Ibi ni na ko bimeze Mu gishanga cya Gikondo na cyo cyari kirimo inganda n’ibikorwa by’abaturage nyuma bikaza kuhakurwa. Kuri ubu hari kugenda hategurwa ubusitani.

    Cyakora bamwe mu bagifite ibikorwa mu bishanga kandi babifitiye n’ibyangombwa by’ubutaka barifuza ko babyimurwamo kuko na bo bahora bafite ubwoba.

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA kiri mu bikorwa byo gutunganya ibi bishanga byimurwamo abaturage na bimwe mu bikorwa byabo,ahandi hakarimbishwa kugira ngo hazahinduke ahantu nyaburanga.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko kwimura abaturage mu bishanga n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ari gahunda Leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.

    Ivomo : RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Mu-bikorwa-7-222-byagombaga-kuvanwa-mu-bishanga-hasigaye-700

  • Impamvu kureba prono no kw’ikinisha ari bibi #Rwanda #RwOT

    Kureba prono, bigakurikirwa no kw’ikikinisha burya ni bibi birutwa no gushaka uwo mubikorana bikagira inzira. Burya iyo urebye prono bikagutera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina warangiza ukikinisha dore ibyo uba uri kwangiza mu bwonko bwawe :

    Mu busanzwe :

    Icyambere, mu busanzwe umubiri ufata umubonano mpuzagitsina nk’imenyetso cy’iterambere muri societe, mu bukungu no mu buhangage umugabo aba agezeho. Bivuze ko iyo ukoranye icyo gikorwa n’umugore umubiri wawe wo w’umva ko uhembwe ku bw’icyiza runaka wagezeho, akaba ariyo mpamvu ubashije no gushimwa n’umugore akaguha umubiri we. Iki nicyo gisobanuro umubiri wawe wumva iyo ukoze umubonano mpuzagitsina ukarangiza.

    Ku beshya ubwonko bwawe birawangiza

    Akenshi usanga abagore n’abakobwa bakina muri za firime z’urukozasoni aba ari beza bihambaye bagakora n’ibirenze cyane maze binarenze ibyo abagore basanzwe bakorera abagabo mu buzima busanzwe. 

    Iyo rero urebye ishusho rya bene uwo mukobwa ukikinisha , uba ubwiye umubiri wawe ko wabaye indashikirwa cyane mu bagabo, akaba ari wowe wegukanye uwo mukobwa. Ibi bitera ingaruka zikurikira :

    – Ubwonko buhita bugabanya ubushake bwo gukora cyane, kuko uba w’umva ko wamaze gutera imbere. Bikautera ubunebwe

    – Ubwonko buhita bw’umva ko undi mukobwa uwari wese uri munsi y’uwo ubonye muri ayo mashusho atari mu rwego rwawe adakwiriye no kugushimisha.

    – Ubwonko bugashaka ibirenze ibyo wabonye muri ayo mashusho, kugirango bubashe kw’ihaza. Uri umugabo wubatse rero niho usanga umugore wawe atakiguhagije wamubona igitsina n’ikinabashe guhaguruka, cyeretse utekereje kuri ya mashusho warebye. Mu byukuri ukora igikorwa cy’abashakanye utekereza undi mugore, umugore wawe akabibona neza kandi ko umutima wawe utari kumwe nawe. 

    – Ubaye ukiri umusore utarashaka, gutereta birakunanira kuko ubwonko bw’umva ko uko ubona abagore beza mu buryo bworoshye utavunitse ari nako mu buzima busanzwe bigomba kugenda. Ugasanga ushimishwa n’indaya kurusha abakobwa.

    Izi ni ingaruka zimwe zikwiriye kw’irindwa n’igitsina gabo kuko ari cyo cy’ugarijwe cyane n’icyorezo cy’amashusho y’urukozasoni. Mu gusoza icyo twababwira, nyamuneka aho kugirango urebe ayo mashusho w’ikinishe wajya hanze ukajya gutereta ukareba ko baguha.

    Sangiza iyi nkuru uwo w’umva ko yagirira akamaro.

    Source : God For a better life