Blog

  • Inkweto zishashagirana Meddy aza kuba yambaye… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Meddy na Mimi butegerejwe n’abakunzi benshi nyarwanda by’umwihariko ab’umuziki w’uyu musore. Amakuru atugeraho yemeza ko byange bikunde izi nkweto z’umukara ishashagirana bigaragara ko zihenze arizo aza guseruka mu gice kimwe cy’ibirori bye.

    Ziri mu nkweto zigezweho cyane ku basore bakora ubukwe mu bihugu by’uburayi na Amerika. Izi nkweto uko bigaragara ntiziri munsi y’amadorali magana atanu y’Amerika ugereranije n’izindi zijya gusa nayo, mu manyarwanda aragera ku bihumbi magana atanu (500, 000 Frw). 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105847/inkweto-meddy-biteganijwe-ko-azakuba-yambaye-mu-bukwe-bwe-na-mimi-105847.html

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iri joro ryo kuwa 22 Gicurasi 2021, Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) cyongeye kuruka. Ni nyuma yuko mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 abahanga mu by'ibirunga bari baburiye abatuye umujyi wa Goma ko ikirunga cya Nyiragongo cyaba kigiye kongera kuruka.

    Nkuko bamwe mu baturiye umujyi wa Goma babitangaje mu butumwa banyujije kuri Facebook bagiye bagaragaza ko babonye ikirunga cya Nyiragongo kiruka nkuko byatangajwe ndetse banasaba abantu kubasengera

    Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko ikirere cy'i Rubavu cyatukuye kubera ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka cyane.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage b'akarere ka Rubavu ko kugeza ubu nta gikuba kiracika bubasaba gutuza bagakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu kwezi kwa mbere mu 2002. Icyo gihe amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu. Hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

    Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru….

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka-amafoto/

  • Ishyaka rya Democratic Green Party ririfuza ko umubare w'abadepite wakongerwa hakanavugururwa uko amatora y'inzego z'ibanze akorwa #rwanda #RwOT

    Mu biganiro abarwanashyaka b'iri shyaka bagiranye ndetse bari batumiyemo itangazamakuru,bavuze ko kuba mu Rwanda hagikurikizwa amategeko agenga amatora yo mu itegeko nshinga bidakwiriye kuko umubare w'abanyarwanda wiyongereye bityo bakaba batakigira ababahagararira bahagije.

    Perezida w'ishyaka rya Democratic Green Party,Dr.Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko bifuza ko bifuza ko nibura umubare wa 5% wemerera ishyaka rya Politike n'umukandida wigenga ari munini bityo wagabanuka cyangwa se abadepite bakiyongera bakava kuri 80 bakagera nibura ku ijana.

    Yagize ati 'Uyu munsi twagiranye ibiganiro n'abarwanashyaka bacu….Duherereye ku matora y'inzego z'ibanze,turifuza ko hari ibyahinduka akajya aba ashingiye ku mitwe ya politike atari ugushingira ku giti cy'umuntu kuko nkuko twabivuze ubushize,abantu bitoza ku giti cyabo ariko n'ubundi birangira babaye imitwe ya politike runaka kandi bakayihagararira no mu nzego batowemo yaba mu karere,mu murenge no mu kagari n'ahandi hose.Turifuza ko byasobanuka bikajya bibera mu mitwe ya politike.

    Yakomeje avuga ko nkuko itegeko rivuga ko abagore 30 bagomba kuba mu buyobozi bwose,byagakwiye ko no mu buyobozi yaba muri njyanama z'utugari,imirenge,akarere no ku rwego rw'igihugu habamo buri mutwe wa politike niyo byaba 30 % kugira ngo habeho isaranganya ry'ubutegetsi.

    Dr.Frank Habineza yavuze ko nkuko itegekonshinga rivuga ko ubutegetsi bugomba gushingira ku mitwe ya politiki yose n'abatowe mu buyobozi bagomba gushyira imbere inyungu z'abaturage kurusha iz'imitwe ya politiki bavamo.

    Ku kijyanye n'amatora y'abadepite yagize ati 'Itegekonshinga ry'u Rwanda ritorwa muri 2003,bavuze ko kugira ngo umutwe wa politike ugire bawuhagararira mu nteko ishinga amategko ugomba kuba ufite 5% by'amajwi cyo kimwe n'umukandida wigenga.Icyo gihe 5% yarimo abadepite 3.Nkuko mubibona kuva itegekonshinga ryajyaho nta mukandida n'umwe wigenga urinjira mu nteko.Benshi baragerageje ariko byaranze.Niba bitakunda bisaba ko itegeko turihindura.

    Icyo twahindura nuko abakandida bigenga bakurwa kuri 5% nibura bakagera kuri 2% kugira ngo ntitubanganye n'imitwe ya politiki kuko byarananiranye.

    Ikindi,nkatwe ishyaka ryacu ryabonye 5%,twari tuzi ko tubona abadepite 5 ariko twabonye 2 kuko ntibigishoboka kubera ko abaturage batoraga muri 2003 bari miliyoni 4 cyangwa hafi yayo,ejo bundi bari miliyoni 8,bivuze ko bikubye 2.

    Tukavuga tuti rero kugira ngo abanyarwanda bahagararirwe neza nuko n'umubare w'abadepite wakwiyongera mu nteko.Bashyizeho abadepite 80 muri 2003,ubu hashize imyaka ikabakaba 20,turifuza ko nabo bakwiyongera nibura abakeya kuko ntituvuze ngo bikube kabiri kubera ikibazo cy'ingengo y'imari idahagije neza.Nibura hagire abiyongeraho babe nk'ijana kuko abadepite 80 badahagarariye neza abanyarwanda bamaze kuba benshi.'

    Dr.Habineza Frank yavuze ko no muri Komisiyo y'igihugu y'amatora hakwiriye kubamo abantu bo mu mashyaka yose,imitwe ya politiki yose ikayibonamo ndetse n'abanyamakuru bakagera ahabarurirwa amajwi kuko nabo batangaza ayo babwiwe ntibahabwe amahirwe yo kwigerera ku makuru.

    Umuyobozi wa DGPR yavuze ko usanga amashyaka yose mu Rwanda atagira abayahagararira ku byumba by'amatora no mu kubara amajwi cyangwa se mu ndorerezi.

    Abarwanashyaka ba DGPR bavuze ko niba muri 2003 haratoye abantu basaga miliyoni 4,amajwi 5% kuyagira byasabaga ko utorwa n'ibihumbi 200 by'abaturage ariko ubu kubera ko umubare wikubye n'abatora biyongereye.Bemeje kandi ko umukandida wigenga agorwa no kubona 5% kuko aba ari umuntu umwe.

    Ku kibazo cy'uko kuba abadepite bakwiyongera bishobora kubangamira ingengo y'imari,Dr.Habineza Frank yavuze ko kuba abantu bariyongereye byaratumye umusoro nawo wiyongera ndetse ko na Leta yongeje imisoro ku buryo bitatera ikibazo.

    Yanatanze urugero ko no mu gihugu cya Uganda abadepite bari bake mu myaka ishize bagera kuri 200 ariko kuba abaturage bariyongereye nabo bongerewe.

    Ishyaka Democratic Green Party ryavuze koi bi bitekerezo rizabigeza ku ihuriro ry'imitwe ya politiki kuko kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021 babanje kugirana ibiganiro n'abarwanashyaka b'ishyaka gusa.

    Yaba Dr.Frank Habineza n'abarwanashyaka babiri ba DGPR barimo Me.Hitimana Sylvestre na Uwera Jacquerine baganiriye n'itangazamakuru,bemeranyije kuri iyi myanzuro baganiriyeho mu nama bakoze.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ishyaka-rya-democratic-green-party-ririfuza-ko-umubare-w-abadepite-wakongerwa

  • RDC: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,abantu benshi batuye mu mujyi wa Goma batangiye gukwira imishwaro kubera amahindure [igikoma] ari kuva muri iki kirunga ndetse Ikirere cyabaye umutuku muri iki gice cy'Uburengerazuba bw'u Rwanda

    Abaturage benshi yaba ab'i Goma nabo mu mujyi wa Rubavu basohotse hanze kubera ubwoba nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

    Bamwe mu baturage bazi neza iibyago iki kirunga cyabateje ubwo giheruka kuruka muri 2002,baravuga ko bashaka kujya kure yacyo kuko uretse ibi bikoma gisuka hanze,hakurikiraho imitingito ikomeye yangiza byinshi.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Reuters ivuga o ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 250 abandi 120,000 bata ingo zabo kubera ko igikoma cyatembye kigana i Goma, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n'imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Amakuru aravuga ko iki kirunga nikiruka kirashyira ubuzima bw'abaturage barenga miliyoni mu kaga ndetse benshi barata ibyabo bagahungira kure.

    Umujyi wa Goma wegereye iki kirunga,uri mu mijyi myiza cyane ya RDC ndetse ikorerwamo ubucuruza hagati y'u Rwanda na RDC.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka

  • BAL2021: Stephen Curry wa Golden State Warrio… – #rwanda #RwOT

    Babifashijwemo n'umuraperi akanaba umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball, J. Cole uherutse gusinyira Patriots BBC ndetse akaba ari no kuyifasha mu irushanwa rya BAL 2021, abakinnyi b'iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa bagiranye ikiganiro na Stephen Curry wabateye akanyabugabo.

    Iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho, kubera ko Stephen ari muri Amerika, mu gihe abakinnyi ba Patriots bari i Kigali. Muri iki kiganiro J.Cole yabwiye Curry ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bafite umukino ukomeye na US Monastir yo muri Tunisia, nawe abifuriza amahirwe masa kuri uwo mukino no mu irushanwa ryose.

    Muri iki kiganiro cyabereye ku rubuga rwa Instagram kigakurikitwa n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi 100 (bari bari Live), Abakinnyi ba Patriots bagaragarije uyu mukinnyi ko bamwishimiye cyane ndetse banejejwe no kumuvugisha, nawe abasubiza ko yumva abakunze cyane ndetse abishimiye.

    Curry yaganirije aba bakinnyi mbere y'amasaha macye bagakina umukino wa nyuma mu matsinda, aho baza kwesurana na US Monastir yo muri Tunisia, mu mukino ugomba kugaragaza ikipe izamuka mu itsinda rya mbere iriyoboye.

    Uyu mukino urakinwa saa Tatu z'ijoro, ukaba ubera muri Kigali Arena aho iyi mikino iri kubera.

    Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n'iya 26 Gicurasi 2021. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

    Stephen Curry aganira na J.Cole ukinira Patriots BBC

    Curry aganira n’abakinnyi ba Patriots BBC bamwereka ko bamwishimiye

    Curry akinira ikipe ya Golden State Warriors yo muri NBA

    Patriots BBC irakina na US Monastir yo muri Tunisia hashakwa izazamuka ari iya mbere mu itsinda A

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105845/bal2021-stephen-curry-wa-golden-state-warriors-yo-muri-nba-yaganiriye-nabakinnyi-ba-patrio-105845.html

  • Rema wakoranye indirimbo na The Ben agiye guk… – #rwanda #RwOT


    Rema agiye gukorana indirimbo na Beyonce

    Umujyanama wa Beyonce akaba n'umudepite uhagarariye agace kitwa Bukomasimbi mu Nteko Ishinga amategeko muri Uganda, Kayemba Goefrey Ssolo yagize ati 'Urabona yakoranye indirimbo n'abahanzi bo muri Nigeria. Kuva naramaze kurahira, ngiye kujya muri Amerika gushaka Beyonce kugira ngo akorane indirimbo na Rema'.

    Rema n’umujyanama we Kayemba akaba n’umudepite

    Yakomeje avuga ko hagati ye na Rema nta n’umwe wita undi ‘Boss’ kuko ubucuruzi barimo bushingiye ahanini ku mikoranire. Yashimangiye ko Rema agiye kurushaho gutera imbere kuko umujyanama we ari umudepite. Rema asanzwe ari mu bahanzi bubashywe muri Uganda kubera ijwi ryumvikana mu ndirimbo ze zinyuranye ziryohera benshi zirimo n’iyo aherutse gukorana na The Ben bise' 'This is love'.

    Kayemba yavuze ko agiye kujya muri Amerika kuvugana na Beyonce ibijyanye no gukorana indirimbo na Rema

    Beyonce ushobora gukorana indirimbo na Rema, afite uduhigo twinshi aho ari mu bahanzi bagurishije amakopi y'indirimbo nyinshi ku Isi. Amaze kugurisha amakopi arenga miliyoni 118 hirya no hino kuri uyu mubumbe . Yegukanye ibihembo byinshi mu muziki birimo 28 nya Grammy Awards, 26 bya MTV Video Music Awards, 31 bya BET Awards n'ibindi byinshi. Mu ndirimbo ‘Mood 4 ever’, Beyonce yumvikanye avuga ko umugabo we Jay Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda igihugu gihana imbibi na Uganda.

    Rema na The Ben indirimbo bakoranye yarakunzwe cyane

    Src: blizz.co.ug

    REBA HANO INDIRIMBO THIS IS LOVE YA THE BEN NA REMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105844/rema-wakoranye-indirimbo-na-the-ben-agiye-gukorana-indi-na-beyonce-umugore-wa-jay-z-105844.html

  • Mu ibanga rikomeye cyane Thacien Titus n' umugore we bibereye i Dubai ku mucanga barebana akana ko mu jisho, Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Thacien Titus wamenyekanye cyane mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, we n' umugore we bari kubarizwa kumugabane wa Azia , i Dubai barebana akana ko mu jisho.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, nibwo uyu muhanzi Titus yashyize amafoto kurubuga rwa WhatsApp kuri stutus yiwe agaragaza ko yishimye cyane we n' umugore ubona agatwenge arikose , barebana akana ko mu jisho ubona ko hagatiyabo urukundo ruri kugurumana.

    Uyu muhanzi Titus umunyamakuru wa Impanuro.rw yagerageje ku mubaza ibyo yagiye gukorera Dubai ntiyagira icyo amutangariza. Gusa amakuru ahari nuko uyu muhanzi ashobora kuba yagiye mubikorwa by' umuziki kuko dusanzwe tumumenyereye mu indirimbo zaririmbiwe Imana kandi zakunzwe n' imbaga nyamwinshi hirya no hino mu Rwanda. Andi makuru ahari nuko aba bombi basanzwe ari abacuruzi bakomeye hano mu Rwanda , dore ko impamvu ibi tubivuze nuko uyu muhanzi yari ahagaze ku ma modoka atwara imizigo niyo mpamvu tutashidikanya y' uko nabyo biri mubyaba byabajyanye aho i Dubai. Gusa nanone uyu muhanzi igihe yagira icyo aza gutangariza iki kinyamakuru tuzakibamenyesha mu nkuru yacu itaha.

    Umuhanzi Thatien Titus yize amashuri yisumbuye i Kibogora,akaba yaratangiye kuririmba  mu mwaka wa 2005 ,asohora indirimbo ze bwa mbere zivuye muri studio mu mwaka wa 2011.

    Thacien Titus umwaka wa 2019 akaba yarashyize hanze umuzingo w'indirimbo(Album) we wa gatatu witwa Ntituzayoba,ugizwe n'indirimbo nka Nshyigikira,Ntituzayoba,Biraruta mbere n'izindi.

    Umugore wa Titus nawe ari kumucanga

    Titus ntiyigeze agira icyo atangariza umunyamakuru wa Impanuro.rw

    Ibyishimo nibyose kuri Thacien Titus


    Aba bombi bamaze igihe kinini babana nk' umugore n' umugabo

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/22/mu-ibanga-rikomeye-cyane-thacien-titus-n-umugore-we-bibereye-i-dubai-ku-mucanga-barebana-akana-ko-mu-jisho-amafoto/

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy'ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy'ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.

    Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n'imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka

  • Kigali: Abantu umunani barimo n'uwibaga akoresheje imbunda y'igikinisho bafashwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y'u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

    Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

    Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

    Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati 'Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera […] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n'aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.'

    Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

    Ati 'Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by'iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.'

    Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n'imbunda y'igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

    Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

    Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n’imbunda y’igikinisho

    Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-umunani-barimo-n-uwibaga-akoresheje-imbunda-y-igikinisho-bafashwe