Blog

  • Nidusanga hadatekanye turagaruka iwacu-Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda –

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Nyuma yo kubona ibimenyetso by’ibanze by’iruka ryacyo, abiganjemo abakuze mu Mujyi wa Goma batangiye gukiza amagara yabo.

    Bamwe babwiwe aho bahungira i Goma, abandi basabwa kwinjira mu Rwanda, mu Mujyi wa Rubavu.

    Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abaganiriye na IGIHE mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko bishimiye uko bakiriwe, banashimangira ko mu gihe havuka ikibazo biteguye kugaruka mu Rwanda.

    Dieumerci Bosenge utuye mu Birere mu Mujyi wa Goma yavuze ko nyuma yo gutangira kuruka kwa Nyiragongo bashatse uko bahunga.

    Yagize ati “Nyuma y’aho abantu bose bavuze ngo ‘tuve mu gihugu’. Radio yavuze ko abatwite n’abamugaye babanza kujya Sake; abantu badafite ikibazo bajye mu gihugu cy’abaturanyi [u Rwanda]. Ni uko twisanze hano [Rubavu]. Twakiriwe neza, buri kimwe cyose kimeze neza.’’

    Uyu muturage witeguraga kujya mu gihugu cye, abajijwe niba ashobora gusubira mu Rwanda mu gihe ikirunga cyakongera kuruka, yasubije ko atabishidikanyaho, anasaba bene wabo gufasha abagizweho ingaruka.

    Ati “Ibyo ni uburenganzira si impuhwe, kuko hano ni iwacu. Twese turi Abanyafurika, Afurika Yunze Ubumwe. Byongeye kubaho, dufite uburenganzira bwo kugaruka kuko turi abavandimwe. Turi bamwe.’’

    Sibomana Maurice Semivumbi yavuze ko bibwirije gutaha muri iki gitondo nyuma yo kubona ikirunga cyacogoye.

    Ati “Abantu bari bafite ubwoba, ubwo twageraga hano Petite Barrière, twabonye imipaka bayifunguye, abantu barinjira. Batwakiriye neza, bajya kudushyira muri stade. Ni ho twaraye. Twe twibwirije gutaha kuko tubona ko ikirunga cyahagaritse kuruka. Ikirunga cyongeye kuruka twagaruka mu Rwanda.’’

    -  Ababyeyi na bo banyuzwe

    Umubyeyi witwa Mariya yashimye ko bakiriwe neza mbere yo gusubira iwabo. Ati “Twabonye icyayi n’amandazi. N’abashaka kugenda mu modoka bafashijwe, benshi bagiye. Nidusanga bitameze neza turongera tugaruke iwacu kuko nta watubujije kwinjira aho twari turi. Usibye ko twe ari twe wijyanaga, nta wigeze atwirukana. Twashimye cyane. Amina.’’

    Kugeza saa Tatu za mu gitondo, Abanye-Congo baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha, hasigaye bake mu Mujyi wa Rubavu n’abandi binjiriye mu Bugeshi na Busasamana.

    Aba baturage basubiye iwabo nyuma y’uko ikirunga cyari gitangiye gucogora, nubwo mu kirere hari hakirimo umwotsi.

    Umushakashatsi Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko muri aka kanya hatakanzurwa ko Nyiragongo yahagaritse kuruka ko ahubwo yatanze agahenge ku buryo hakomeje kugaragara imitingito iremereye yakongera kuruka.

    Guhera mu 2010, mu ndiba y’Ikirunga cya Nyiragongo huzuyemo ibikoma ku buryo isaha yose hagize ikibisembura yahita iruka.

    Minisiteri ishinzwe Ubutabazi mu Rwanda ku wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Abaganiriye n’itangazamakuru mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko nibasanga ibintu bitaratekana basubirwa mu Rwanda

    Bamwe bari bahunze bafite ibiryamirwa ndetse n’amatungo yabo

  • Nyamasheke: Imibiri y'Abatutsi 5003 bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Imibiri 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora naho indi 7 yakuwe mu mva zitandukanye. Iyi mibiri ije yiyongera ku yindi isaga ibihumbi 47 ishyinguwe muri uru rwibutso.

    Bamwe mu barokokeye i Nyamasheke bavuga ko guhuza inzibutso ari byiza mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside. Yasabye abazi amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

    Olivier Mugabonake yagize ati 'Mu bantu uyu munsi twibuka, tugiye kubaherekeza mu cyubahiro. Umuco nyarwanda ndetse no muco w'abantu muri rusange iyo ubuze uwawe uba ukeneye ko umusezeraho ukamushyingura, ukamuherekeza biri mu bintu bituma ukira ku mutima.'

    'Nabuze abantu banjye mu muryango bose, umubyeyi wanjye niwe nashoboye kubona gusa abandi bose ni ugukeka, tugize amahirwe abaturage ba Nyamasheke bafite amakuru ku mibiri y'abacu bayatubwira kuko byadufasha kugira ngo dukire ibikomere twatewe na Jenoside.'

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw'abarokotse Jenoside n'uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Iyi mibiri iri hano yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kibogora idafashwe neza nkuko tubyifuza, abantu bacitse ku icumu bafashe iya mbere mu kumva iyi gahunda. Kwimura imibiri aho yari iri abantu bakunda kutabyumva neza ariko twagize imyumvire imwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bazakomeza guhuza inzibutso no kubaka izigezweho mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

    Yagize ati'Twumva twazasigarana inzibutso eshatu kugira ngo tubashe kuzibungabunga neza, tubashe no gufata neza iriya mibiri kugira ngo itazangirika ndetse tubashe no kuzicungira umutekano uko bikwiye. Nitumara gutunganya inzibutso tuzafatanya kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, bajye mu nzibutso nziza zijyanye n'igihe bidufashe kuruhuka.'

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inzibutso zirindwi ariko ubuyobozi bwifuza ko hasigara eshatu, urwa Rwamatamo ruherereye mu Murenge wa Gihombo, urwa Nyamasheke ruherereye mu Murenge wa Kagano n'u Rwagashirabwoba ruherereye mu Murenge wa Gihombo.

    Imibiri 5003 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke aha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw'abarokotse Jenoside n'uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-y-abatutsi-5003-bazize-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Siporo rusange ya Car Free Day yongeye kugaruka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, Siporo rusange ya Car Free Day itegurwa n'Umujyi wa Kigali yongeye gusubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19,nyuma y'igihe yari imaze isubitswe kubera Covid-19.

    Minisitiri wa siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,Pudence Mayor w'umugi wa Kigali n'abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi siporo rusange kuri iki cyumweru.

    Nyuma yo guhagarika Car Free Day nka Siporo ihuza ingeri z'abantu benshi batandukanye, yongeye gukomorerwa ariko ikazajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Mu mabwiriza agomba kubahirizwa muri Car Free Day harimo:

    • Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma ya Siporo
    • Kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y'umuntu n'undi
    • Kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isubukura intoki




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/siporo-rusange-ya-car-free-day-yongeye-kugaruka-amafoto

  • Meddy yakoze ubukwe n'umukunzi we Mimi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Mimi bamaze imyaka myinshi bakundana mu birori biryoheye ijisho byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

    Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho Meddy asanzwe atuye.

    Ubukwe bwa Meddy bwabimburiwe no gusezerana imbere y'amategeko nyuma hakurikiraho kwiyakira no kwishimira iyi ntambwe Meddy n'umukunzi we bateye.

    Ubu bukwe bwagaragayemo abanyamuziki benshi barimo King James umaze iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy, n'abandi.

    Ibirori by'ubukwe bwa Meddy byaranzwe no kuririmba indirimbo zitandukanye haba ize, ndetse n'iz'abandi bahanzi bari bagiye kumushyigikira.

    Byitezwe ko nyuma y'ubu bukwe abageni bazajya kwiyerekana mu miryango yabo, mu Rwanda na Ethiopia.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

    Kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020,ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/meddy-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-mimi-amafoto

  • Ubukwe bwa Meddy bwitabiriwe na benshi mu byamamare byo mu Rwanda_Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyarwanda Ngabo Medard yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Mimi mu birori biryoheye ijisho byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho Meddy asanzwe atuye.

    Ni umunsi udasanzwe kuri uyu musore wakunzwe na benshi kubera ijwi rye, ariko kandi wari utegerejwe n'abantu batari bake. Ubukwe bwa Meddy bwabimburiwe no gusezerana imbere y'amategeko nyuma hakurikiraho kwiyakira no kwishimira iyi ntambwe Meddy n'umukunzi we bateye.

    Ubu bukwe bwagaragayemo abanyamuziki benshi barimo King James umaze iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy, n'abandi.

    Ibirori by'ubukwe bwa Meddy byaranzwe no kuririmba indirimbo zitandukanye haba ize, ndetse n'iz'abandi bahanzi bari bagiye kumushyigikira.Byitezwe ko nyuma y'ubu bukwe abageni bazajya kwiyerekana mu miryango yabo, mu Rwanda na Ethiopia.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/23/ubukwe-bwa-meddy-bwitabiriwe-na-benshi-mu-byamamare-byo-mu-rwanda_amafoto/

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha Abanye-Congo 40 banze gutaha kubera Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaga 8000 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi abenshi muri bo batangiye gusubira iwabo bitewe n’uko iki kirunga cyahagaritse kuruka, gusa bamwe muri bo banze gusubirayo bitewe n’uko bagifite impungenge.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri Gatabazi yasuye aba Banye-Congo 40 banze gusubira iwabo, abizeza ubufasha bwa Leta y’u Rwanda kugeza igihe bazumva batekanye ku buryo bataha.

    Yabasanze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagali ka Mbugangali mu murenge wa Gisenyi.

    Nyiragongo yatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ihagarara mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abaturage bahitanywe n’iki cyiza. Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu 2002 aho cyahitanye ababarirwa mu magana ndetse abandi benshi bakava mu byabo.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yasuye aba Banye-Congo abizeza ubufasha

  • Meddy na Mimi bakoranye indirimbo babyinnye b… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ubukwe bw’aba bombi bazengurutswe n’imiryango n’inshuti mu ruziga babakurikiye uko baririmba banabyina, Mimi yagaragaye afasha umugabo we Meddy kuririmba indirimbo bakoranye The Queen Of Sheba. Yumvikanamo amagambo agira ati “I feel you bebe isecyere mwana nkunda yego sha.”

    The Ben na King James bari bambaye amakote asa y’ibara ry’iroza bagaragara muri aya mashusho bizihiwe. Kimwe na K8 Kavuyo uba yizunguza gacye gacye nk’umuraperi afata n’amashusho na telephone.

    Aha Mimi yari arimo afasha umugabo we Meddy kuririmba, The Ben na King James bizihiwe

    Barimo babyina bigezweho 

    KANDA HANO UREBE MEDDY NA MIMI BABYINA INDIRIMBO BAKORANYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105866/meddy-na-mimi-bakoranye-indirimbo-babyinnye-baranaririmbana-yitwa-the-queen-of-sheba-video-105866.html

  • Iruka ry’ikirunga ritumye umukino wa Marine F… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gusa muri iki igitondo ubwo Rutsiro FC yari igiye kwipimisha Covid-19 yabwiwe ko nta mukino uhari kubera Sitade itari buboneke.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ndetse byagize ingaruka ku baturage baturiye hafi y’ikirunga, byatumye bamwe bahitamo guhungira mu Rwanda, dore ko byageze mu masaha y’igicuku u Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 3,000 kandi abenshi bahise babashyira muri sitade Umuganda.

    Mu gihe izi mpunzi hataraboneka aho zimurirwa, Sitade Umuganda yagombaga kuberaho umukino wa Rutsiro FC yakirwa na Marine wabaye usubitswe.

    Amakuru InyaRwanda.com dukesha umunyamabanga wa Rutsiro FC Nsanzimfura Jean Damascène, yadutangarije ko umukino wabo bari bafitanye na Marine, FERWAFA yababwiye ko wasubitswe ndetse bagomba kubanza kumenya amaherezo y’ikibazo bakazababwira igihe uyu mukino uzasubukurirwa.

    Rutsiro yazamutse mu itsinda B ari iya kabiri ndetse Marine izamuka mu itsinda D ari iya mbere n’amanota 13, zikaba zagombaga guhura mu mukino wazo wa mbere mu mateka ya Shampiyona y’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105871/iruka-ryikirunga-ritumye-umukino-wa-marine-fc-na-rutsiro-fc-usubikwa-105871.html

  • U Rwanda rwatanze ubufasha bw’imodoka ku bafite intege nke baruhungiyemo kubera iruka rya Nyiragongo –

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ibihumbi by’abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha, nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyacogoye kuruka.

    Mu bahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi umunani, hari harimo abagore batwite, abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke ku buryo bitaborohera gusubira mu gihugu cyabo n’amaguru.

    Inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda zateguye imodoka rusange zifasha mu gusubizayo abo banyantege nke ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya aba mbere bari batangiye gufashwa.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yavuze ko imodoka zabavanaga kuri Stade Umuganda aho abinjiriye mu mujyi wa Rubavu barajwe, zikabageza ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière , bakabareka bakambuka mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko abafashijwe bishimye, by’umwihariko uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bahageze kugeza batashye.

    Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri iki Cyumweru, abari baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha basubira mu gihugu cyabo, hasigaye bake mu mujyi wa Rubavu n’abandi bagiye binjirira mu bindi bice nka Bugeshi na Busasamana.

    Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Imodoka u Rwanda rwatanze zakuraga abanye-Congo kuri Stade Umuganda ziberekeza kuri Petite Barrière

    Abatwawe ni abafite intege nke barimo abamugaye, abagore batwite, abana n’abasaza

    Iyo bageraga ku mupaka boroherezwaga kwambuka basubira mu gihugu cyabo

    Aha bari bamaze kugezwa kuri Petite Barrière bategereje kwambuka mu gihugu cyabo

    Izi modoka nizo zifashishijwe mu gutwara abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bafite intege nke

  • Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda rya A mu irishanwa rya Basketball Africa League ririkubera mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere, hakinwe umukino wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda ndetse na US Monastir ihagarariye igihugu cya Tunisia, ni umukino warangiye ikipe US Monastir itsinze ikipe ya Patriots amanota 91 kuri 75.

    Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nkuko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

    Muri uyu mukino ya Patriots BBC yari yatangiye neza, gusa uko umukino ukomeza iyi kipe ikomeza gutakaza imipira yanabyaye amanota ku ruhande rwa Monastir, agace ka mbere karangiye ku manota 24 ya US Monastir kuri 20 ya Patriots BBC.

    Ikipe ya Patriots BBC yaje kwihagararaho ndetse initwara neza mu gace ka kabiri kuko yaje gutsinda amanota 24 kuri 22 ya US Monastir, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka hakozwe amanota 46 ya US Monastir kuri 44 ya Patriots ihagarariye u Rwanda.

    Amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari mu gace ka gatatu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya niyo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 24 kuri 14 ya Patriots, ni nako byagenze kandi mu gace ka kane ari nako ka nyuma k'uyu mukino kuko US Monastir BBC yagatwaye itsinze amanota 23 kuri 17 bityo umukino wose urangira US Monatsir itsinze ku manota 91 kuri 75 ya Patriots BBC.

    Muri uyu mukino Wel Arakji w'ikipe ya US Monastir yatsinze amanota 28, ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC , Kenneth Gasana we atsinda amanota 22.

    Uyu mukino wasozaga itsinda rya A urangira ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itsinzwe ntibyatumye n'ubundi idakomeza mu kindi kiciro kuko yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Monastir, ibi bikaba bivuze ko aya makipe yombi akomeza muri ¼ .

    Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 saa munani z'amanywa, ikipe ya Zamalek irakina na AS Douanes amakipe yombi abarizwa mu itsinda C, naho FAP yo irakina na AS Police amakipe abarizwa mu itsinda B , AS Salé irakina na Atlético Petróleos de Luanda ku isaha ya saa tatu z'ijoro.

    The post Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia