Blog

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y'iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n'abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw'uyu murenge butegura amahugurwa y'abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k'umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati ' Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n'uburyo dukwiye kuzikora neza nk'uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.'

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y'uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati 'Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.'

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk'uko bikwiye.

    Ati 'Bumvise inshingano zabo n'uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n'aho bakorera.'

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge Yousufu Kabirigi yavuze ko amahugurwa agiye gutuma abanyerondo bikubita agashyi

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abanyerondo-biyemeje-guhindura-imyitwarire-irimo-ubusinzi-buhindanya

  • Musanze fc: Seninga Innocent kumunota wa 63 w'umukino yaramaze gusezererwa nyuma yogutsindwa na Gasogi united #rwanda #RwOT

    Kumunsi wambere w'amajojo y'amakipe yishakako abiri azamanuka match yahuje Gasogi united vs Musanze Fc asize umutoza wa musanze Seninga Innocent asezerewe nyuma yo gukubitwa ibitego 4 n'ikipe ya Gasogi united.

    Mukiganiro nabanyamakuru president wa Musanze fc Tramp uwavugako yumvikanye mumagambo apfobya ndetse anenga imitoreze y'umutoza Seninga Innocent ntago yaba abeshye yagize ati

    ' umutoza twamirukanye kumunota wa 63 w'umukino nyuma yaho tuboneyeko adashoboye gutoza twahise tumwirukana ajye gushakira ahandi ubuzima hano ntago ashoboye amategoko azakurikizwa ako niyo yaba asaba ama Million twayamuha ako akatuvira mu ikipe'

    ibi bije jyuma yokwitwara nabi akaza kujya mumakipe 8 atarabashije gukomeza guhatanira igikombe akaba azishakamo 2 azamanuka muciciro cyakabiri bikaba bitaje kumugendekera neza akaba asezerewe kumiromo ye yogutoza musanze Fc.

    umutoza wungirije uzwi kwizina rya kanavaro akaba ariwe ugiye kuba asigaranye Musanze Fc mugihe cy'iminsi isigaye kugira shampiyona irangire' akazatoza umukino we wambere kuwa 27/05/2021 aho ikipe izakiriramo As Muhanga kuri stade y'ubworoherane.

    uwavugako azakuba akurikirwa nabandi batoza batandukanye ntiyaba abeshye nkumutoza wa MVS kugeza kurubu utaragaragaza umusaruro ndetse nabandi batandukanye bakomeje gutegwa akagozi.

    The post Musanze fc: Seninga Innocent kumunota wa 63 w'umukino yaramaze gusezererwa nyuma yogutsindwa na Gasogi united appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/23/musanze-fc-seninga-innocent-kumunota-wa-63-wumukino-yaramaze-gusezererwa-nyuma-yogutsindwa-na-gasogi-united/

  • Abatwita indaya barambabaza: Uwase yagaye cyane abakwena abakobwa bakora mu tubari – #rwanda #RwOT

    Uwase Sheilla ni umukobwa ukiri muto ukora akazi ko gutanga ibinyobwa muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko aterwa agahinda n'abamwita indaya kubera akazi ke nyamara kamutunze n'umuryango we.

    Nubwo ari umurimo yiyumvamo kandi umutunze, ahura n'imbogamizi zo kuba abantu batakira ko gukora mu kabari ari akazi, ahubwo bakumva ko yabijyanywemo no kwicuruza.

    Ati 'Ku mukobwa ukora mu kabari buri wese akubwira ibyo yishakiye, bagufata uko biboneye bitewe n'uburyo akabari kamenyerewe nk'ahantu ho kwishimisha umuntu akubwira ngo akira amafaranga tubonane.'

    'Abantu ntibumva ko uri mu kazi ahubwo baba batekereza ko uri aho ngaho mu bindi bikorwa, akabivanga n'imitekerereze ye.'

    Yakomeje avuga ko gukora mu kabari bidasobanuye kuba indaya cyangwa kwishora mu mico mibi, ahubwo uba uri mu kazi ushaka amafaranga nk'uko abandi babyuka mu gitondo bajya gucuruza, guhinga, gukora mu biro n'ibindi ngo babeho.

    Ati 'Umuntu wumva ko gukora mu kabari ari uburaya aba afite imyumvire iri hasi cyane, ushobora kuhakora uri n'umuvugabutumwa cyangwa ukahakora utanywa n'inzoga kandi uzitanga, ibyo tuba turebaho ni umushahara wacu gusa.'

    Uwase yumva ko iyi myumvire aho yaturutse ari ku bantu bake bakora mu kabari bashaka kuba indaya bakajya muri aka kazi, ariko bidakwiye gushyirwa kuri bose kuko n'ahandi haba indaya.

    Ati 'Hari bamwe babikora nkuko izina ryanditswe bakumva ko bajya gukora mu kabari kugira ngo babe indaya, hari ababikora ariko si bose nibyo bituma bavuga ko abakora mu kabari ari indaya.'

    Usibye abafata aka kazi nk'indiri y'uburaya, benshi bumva ko abakora aka kazi badahabwa umushara uhagije ushobora kubatunga.

    Uwase yabwiye 1K Studio ko akazi akora kamuha ibyo akaneye kandi kakamufasha no kunganira ababyeyi be mu bushobozi.

    Ati 'Ndi umuntu wakuriye mu muryango utishoboye, kuva natangira gukora nafashije umuryango, nkabasha gufasha murumuna wanjye kubona ibikoresho by'ishuri n'ibindi kuko amafaranga yo mu rugo tuyashyira hamwe abasha kugira icyo akora tukazamuka.'

    'Ibi bikanyereka ko gukora ari byiza akazi kose wakora, ni nabyo bimpa imbaraga. Ba bandi batwita indaya barambabaza ariko iyo mbonye aho ibyo nkora bingejeje kandi mu buryo bwiza ntacyo ibyo bavuga bintwara.'

    Yakomeje agira inama urubyiruko kutishora mu birushuka cyane ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbere umurimo kuko ariwo uzabateza imbere.

    Uwase Sheilla yagaye cyane abafata abakobwa bakora mu tubari nk’indaya kandi ari akazi gatunze benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwita-indaya-barambabaza-uwase-yagaye-cyane-abakwena-abakobwa-bakora-mu

  • Gasogi United yandagaje Musanze FC, umutoza Seniga Innocent yirukanwa umukino utarangiye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa yandagajwe na Gasogi United ibitego 4-1, umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yafashe umwanzuro wo kwirukana uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Seninga Innocent umukino utararangira.

    Uyu munsi nibwo hatangiye imikino y’amakipe 8 ahatanira igikombe n’andi makipe 8 arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Musanze FC iri mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka mu cya kabiri, yari yasuye Gasogi United mu Bugesera.

    Iyi kipe yaje kuhahurira n’uruva gusenya aho yahatsindiwe ibitego 4-1.

    Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 igitego cyatsinzwe na Munyeshyaka Gilbert Lukaku , iki gitego cyaje kwishyurwa na yamini Salum ku munota wa 33 .

    Gasogi United yabonye icya 2 ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Kikoyo, hari mbere y’uko ku munota wa 58 uyu rutahizamu atsinda icya 3, igitego cyaje gihuhura byose ni icyo ku munota wa 67 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 35.

    Aha niho perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide yahise atangaza ko yirukanye uyu mutoza, umukino wari utararangira.

    Yirukanywe nyuma yo kunanirwa kuza mu makipe 8 ahatanira igikombe, hakiyongeraho gutsindwa yandagajwe na Gasogi United.

    Seninga Innocent amaze gusezererwa nyumabyo gutsindwa na @gasogiunited @FERWAFA pic.twitter.com/0uSv09yRLO

    — Musanze fc (@musanzefc) May 23, 2021

    Imikino y’amakipe ahatanira igikombe uko yagenze

    APR FC 1-0 Espoir FC
    AS KIgali 3-1 Rayon Sports

    Amakipe arwana no kutamanuka

    Gorilla FC 4-2 Etincelles
    Gasogi United 4-1 Musanze FC

    Seninga Innocent yirukanywe umukino utararangira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yandagaje-musanze-fc-umutoza-seniga-innocent-yirukanwa-umukino-utarangiye

  • Abatwita indaya barambabaza: Uwase yagaye cyane abakwena abakobwa bakora mu tubari –

    Uwase Sheilla ni umukobwa ukiri muto ukora akazi ko gutanga ibinyobwa muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko aterwa agahinda n’abamwita indaya kubera akazi ke nyamara kamutunze n’umuryango we.

    Nubwo ari umurimo yiyumvamo kandi umutunze, ahura n’imbogamizi zo kuba abantu batakira ko gukora mu kabari ari akazi, ahubwo bakumva ko yabijyanywemo no kwicuruza.

    Ati “Ku mukobwa ukora mu kabari buri wese akubwira ibyo yishakiye, bagufata uko biboneye bitewe n’uburyo akabari kamenyerewe nk’ahantu ho kwishimisha umuntu akubwira ngo akira amafaranga tubonane.”

    “Abantu ntibumva ko uri mu kazi ahubwo baba batekereza ko uri aho ngaho mu bindi bikorwa, akabivanga n’imitekerereze ye.”

    Yakomeje avuga ko gukora mu kabari bidasobanuye kuba indaya cyangwa kwishora mu mico mibi, ahubwo uba uri mu kazi ushaka amafaranga nk’uko abandi babyuka mu gitondo bajya gucuruza, guhinga, gukora mu biro n’ibindi ngo babeho.

    Ati “Umuntu wumva ko gukora mu kabari ari uburaya aba afite imyumvire iri hasi cyane, ushobora kuhakora uri n’umuvugabutumwa cyangwa ukahakora utanywa n’inzoga kandi uzitanga, ibyo tuba turebaho ni umushahara wacu gusa.”

    Uwase yumva ko iyi myumvire aho yaturutse ari ku bantu bake bakora mu kabari bashaka kuba indaya bakajya muri aka kazi, ariko bidakwiye gushyirwa kuri bose kuko n’ahandi haba indaya.

    Ati “Hari bamwe babikora nkuko izina ryanditswe bakumva ko bajya gukora mu kabari kugira ngo babe indaya, hari ababikora ariko si bose nibyo bituma bavuga ko abakora mu kabari ari indaya.”

    Usibye abafata aka kazi nk’indiri y’uburaya, benshi bumva ko abakora aka kazi badahabwa umushara uhagije ushobora kubatunga.

    Uwase yabwiye 1K Studio ko akazi akora kamuha ibyo akaneye kandi kakamufasha no kunganira ababyeyi be mu bushobozi.

    Ati “Ndi umuntu wakuriye mu muryango utishoboye, kuva natangira gukora nafashije umuryango, nkabasha gufasha murumuna wanjye kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi kuko amafaranga yo mu rugo tuyashyira hamwe abasha kugira icyo akora tukazamuka.”

    “Ibi bikanyereka ko gukora ari byiza akazi kose wakora, ni nabyo bimpa imbaraga. Ba bandi batwita indaya barambabaza ariko iyo mbonye aho ibyo nkora bingejeje kandi mu buryo bwiza ntacyo ibyo bavuga bintwara.”

    Yakomeje agira inama urubyiruko kutishora mu birushuka cyane ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbere umurimo kuko ariwo uzabateza imbere.

    Uwase Sheilla yagaye cyane abafata abakobwa bakora mu tubari nk’indaya kandi ari akazi gatunze benshi

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n’agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Zawadi Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n’abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n’umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw’ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n’undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk’umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.’’

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n’iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By’umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Zawadi Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘Itara’ ya Davis D y… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru cya gatatu cyaranzwe n’indirimbo zisa nk’iziri ku rwego rumwe yaba mu nshya zimaze hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, n’izirengeje iki gihe nyamara hari indirimbo nshya yaje ihita yigarurira imitima y’abatari bacye.

    Iyi ndirimbo yitwa ‘Itara’ yaje no ku mwanya wa mbere, mu manota yahawe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’inyarwanda.com batoye banyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu.

    Iyo ndirimbo ikaba ije isimbura ‘Pose’ yaje ku mwanya wa kane kuri ubu igasimburwa na ngenzi yayo yakozwe n’umusore Davis D uri mu bakunzwe muri iki gihe bakora umuziki wabo neza. Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bw’ubuzima rusange bitari indirimbo z’urukundo akunze kugarukaho n’iz’ibirori. 

    Iyi ndirimbo ikaba ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima yahuriye nabwo mu nzu y’imbohe aho yamaze iminsi igera kuri makumyabiri n’itanu, akaza kurekurwa. Mu ndirimbo zasohotse ziri mu zo twabageneye ku mugereka hakaba harimo ‘I Can’t lie’ indirimbo yakozwe n’abahanzi bato ariko bashoboye bakoreye Meddy na Mimi.

    Harimo indirimbo kandi ‘Ibirara’ ya Kevin Kade umaze iminsi nawe mu nzu y’imbohe yakoranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin. Hariho kandi indirimbo ya Caja ya Emmy, ‘Love’ y’umuhanzi ukizamuka ariko ushoboye Eden Kelvin ukomoka mu muryango w’abanyamuziki n’abakinnyi ba filimi biyise Kelvin.

    Hariho kandi indirimbo ‘Ubutsinzi’ ya Niyo Bosco yakoranye n’umuhanzi Aime

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ICUMI ZIKUNZWE MU CYUMWERU CYA GATATU CYA GICURASI

    KANDA HANO UREBE  I CAN’T LIE YAKOREWE MEDDY NA MIMI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105846/inyarwanda-music-top-10-itara-ya-davis-d-yaje-ku-mwanya-wa-mbere-ivanyeho-pose-nayo-yuyu-m-105846.html

  • FERWAFA yemeje igihe amatora ya komite nshya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi nibwo muri Lemigo Hotel hateraniye inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA .

    Ku murongo w’ibyigirwaga muri iyi nama harimo kwemera ubwegura bw’uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwana Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

    Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa Ni ukwemeza igihe nyacyo amatora ya komite shya azaberaho. 

    Bidatinze komite  y’inzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel  yameje ubwegure bwa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ndetse bameneza ko amatora ya komite shya azaba tariki 27 Kamena 2021.

    Mu mwezi gutaha inzu ya FERWAFA iraba yicayemo komite nshya

    Ikindi cyabereye muri iy’inama, ni abakomiseri bagera kuri 5 nabo beguye ku mirimo yabo ndetse n’ubwegure bwabo buremerwa.

    Abakomiseri 5 beguye barimo Ruhamiriza Eric warushinzwe amarushanwa, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry’umupira, Dr Hakizimana Moussa warushinzwe ubuvuzi, uwari ushinzwe umutekano Ntakirutimana Diane, ndetse na Mukangoboka wari ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore.

    Komite icyuye igihe yari yaratowe tariki 31 Werurwe 2018 Rtd Brig Gen Sekamana icyo gihe akaba yarasimbuye Vincent De Gaulle, ariko na we yegura tariki 14 Mata 2021 avugako atabasha gufatanya inshingano n’akazi ke kaburi munsi karimo kwita ku muryango we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105877/ferwafa-yemeje-igihe-amatora-ya-komite-shya-azabera-ndetse-inemeza-ubwegure-bwa-rtd-brig-g-105877.html

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by’Abanye-Congo bahungiye i Rubavu, u Rwanda ruhacana umucyo –

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

    Ubwo iki kirunga cyari gitangiye kuruka, u Rwanda rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.

    Hari hashize igihe iyi mipaka ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    I Rubavu ku mipaka yombi, Abanye-Congo bari uruvunganzoka, abatinjiye mu Rwanda bahungiye mu bindi bice bitekanye nka Sake.

    Bakirwaga mu buryo buri mu mucyo cyane, bamwe bagacumbikirwa n’abaturage bagenzi babo abandi bajyanwa muri Stade ya Rubavu. Aho babaga bari, inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zari zihari, guhera ku muyobozi w’umudugudu kugera ku buyobozi bukuru hiyongereyeho Ingabo na Polisi kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Imipaka y’u Rwanda irafunguye kandi kwakira abaturanyi bacu biri gukorwa mu mahoro. Nta gufunga imipaka uko ariko kose kwabayeho ahubwo habayeho uburyo bwo kwinjira mu gihugu buteguye neza.”

    Hari amashusho yandi yagiye hanze agaragaza Abanye-Congo benshi, biruka cyane mu gihiriri binjira ku mupaka wa La Corniche. Kuri uwo mupaka, hari abayobozi baberekera inzira yo kunyura, bababwira bati ’mwihute mwihute’.

    Ku rundi ruhande, Congo yatanze amatangazo ijoro ryose yifashishije Radio n’ibindi binyamakuru imenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Urugero, ni nko kunyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barriere – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.

    U Rwanda rwashyizeho imodoka zitwara aba Banye-Congo ku buntu

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Bwakodesheje Coaster zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, humvikanamo itangazo ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’

    Imodoka zakodeshejwe na Leta y’u Rwanda ziri gutambuka mu Mujyi wa Rubavu zikusanya Abanye-Congo bose kugira ngo babashe gutaha mu mahoro

    Izi modoka mu masaha y’ijoro zifashishijwe mu guhuriza muri Stade Abanye-Congo bari bahunze

    Hari abanye-Congo bitwikiriye iruka ry’ikirunga basahura bene wabo

    Guhera saa moya z’umugoroba, mu Mujyi wa Goma abantu bari uruvunganzoka. Abagore, abagabo n’abana banyuranyuranamo na moto n’imodoka zagendaga amasigamana. Hari amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ababyeyi bikoreye imikeka n’ibikapu banahetse abana babo biruka kibuno mpamaguru.

    Bivugwa ko hari ababonye abandi bahunga, aho kugira ngo babakurikira bakigumira mu Mujyi wa Goma basahura. Byakozwe n’insoresore ziraye mu maduka no mu ngo z’abari bamaze kwambuka mu Rwanda, zirabacucura.

    Ubwo bahungaga, bari bifashe mapfubyi batumva neza ibyababayeho gusa u Rwanda rubakiriza yombi

    Abakuze n’abato bose bakijije amagara yabo bagana mu Rwanda

    Buri wese yahunganaga icyo afite hafi… Aba bari bikoreye ibikapu birimo udukoresho twabo tw’ingenzi

    Uyu musore yateruye kimwe mu bikoresho by’ingenzi kuri we yerekeza mu Rwanda. Aha yari ku Mupaka w’u Rwanda na RDC wa Petite Barrière

    Ibikoma by’ikirunga byageze no hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Goma

    Mu masaha y’ijoro, ibikoma by’iruka ry’iki kirunga byageze no ku Kibuga cy’Indege cya Goma, byangiza ibikorwa remezo biri hafi aho birimo n’inzu z’abaturage.

    Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikoma by’iki kirunga biri hafi mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege cya Goma.

    Mu bice bya Goma ndetse no mu nkengero zayo mu Rwanda, mu masaha y’igitondo humvikanye umutingito udakanganye watewe n’iruka ry’iki kirunga.

    Aho ikirunga cyarutse, cyangije ibikorwa remezo byinshi birimo inzu z’abaturage

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse

  • Gatsibo: Hagaragajwe ko amakimbirane yo mu miryango yaba amateka abanyamadini babigizemo uruhare – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo amakimbirane yo mu miryango akenshi abyara ubwicanyi bwa hato na hato kubagize umuryango.

    Abenshi basanga abanyamadini n'amatorero nk'abantu bahora hafi y'abaturage bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribyara amakimbirane.

    Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo, Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n'amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango.

    Ati 'Abanyamadini n'amatorero buri gihe barigisha ariko bakwiye kongeramo imbaraga, begera abantu cyane mu bashakanye bakagenda babahugura bishobora kugira icyo bifasha mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.'

    Bishop Gatabazi Alfred wari uhagararayiriye Rwanda Religious Initiative, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo barebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n'amatorero.

    Ati 'Twaje muri aka karere guhura n'abanyamadini kugira ngo turebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n'amatorero.'

    Uwahawe amahugurwa Pasiteri Kabagema Modeste, waturutse mu itorero rya AEBR, yavuze ko bari basanzwe batanga inyigisho zo kurwanya amakimbirane ariko ubu bagiye kongeramo imbaraga nyinshi.

    Ati 'Tugomba kugira imbaraga dushyiramo ku buryo byibuze buri teraniro tunyuzamo ijambo ryo kugabanya ihohoterwa no kugabanya amakimbirane mu miryango, twe nk'abayobozi tugafasha akarere ku biganya.'

    'Tugomba kujya dushyiramo inyigisho kuko turazifite haba mu ijambo ry'Imana kuko akenshi iyo twigisha Abanyarwanda tuba dushaka ko bagira imiryango myiza izira amakimbirane, ubwo twahuguwe tugiye kongeramo imbaraga mu buryo twahuguraga.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n'amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy'amakimbirane yo mu miryango.

    Ati 'Amadini n'amatorero turayabonamo ibisubizo ku makimbirane ari mu ngo kuko duhuriye ku bantu, babita abakirisitu n'abayisilamu twe tukabita abaturage twese iyo duhurije kuri wa muntu twese tubashakira iterambere ni imbaraga ziba zihuriye hamwe.'

    'Izi ni imbaraga tubonye zo gukemura ikibazo cy'ihohotera riri mu miryango bizakemura byinshi, niduhagurikira hamwe iki kibazo kizakemuka tugire umuryango muzima.'

    Abanyamadini n'amatorero ni bamwe mu bantu bafite aho bahuriye bya hafi n'abaturage, bisobanuye ko bashyize imbaraga mu kurwanya amakimbirane byatanga umusaruro.

    Kuba abanyamadini baba hafi y’abaturage cyane, bibaha ubushobozi bwinshi bwo kuba bagira uruhare mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n'amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy'amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary

    Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n'amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hagaragajwe-ko-amakimbirane-yo-mu-miryango-yaba-amateka-abanyamadini