Blog

  • Ross Barkley wa Chelsea yasohowe nabi mu kabari kubera gusinda agasahinda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ross Barkley w'imyaka 27 umaze guhamagarwa mu ikipe y'Ubwongereza inshuro 33 yanyoye inzoga nyinshi arasinda kuwa Kane w'iki cyumweru ubwo yari yasohokanye n'inshuti ye muri The May Fair Hotel iherereye mu mujyi wa London rwagati.

    Mu mashusho yafashwe n'uwari mu kabari k'iyi hoteli,Ross uhembwa ibihumbi 100 by'amapawundi ku cyumweru,yagaragaye ari gusohorwa hanze nabi n'abashinzwe umutekano.

    Yagragaye kandi ari gukora mu maso umukiriya bari kumwe ubwo yari hafi y'urugi.umwe mu bari bahari yavuze ko Barkley yasutse ibitutsi ku bari hafi aho ubwo yagwaga hasi ari kugerageza guhaguruka.

    Amaze kugezwa hanze,Barkley yananiwe guhaguruka abifashwamo n'abantu ndetse ipantaro ye yari yamanutse hagaragara umwenda we w'imbere wa Pink.

    Uyu mukinnyi yasebeye imbere y'abantu 100 bari muri May Fair kubera agasembuye yari yanyoye nkuko abatangabuhamya babibwiye The Sun.

    Umwe yagize ati 'Ross Barkley yari yatakaye.Bwa mbere namubonye ari gushwana n'umuntu mbere y'uko asohorwa hanze. Ross Barkley yasabwe gusohoka neza ariko yaje kwanga asohorwa nabi.

    Abashinzwe umutekano bamuherekeje bamugeze ku muryango munini.Yari yasinze.Bashwanye.Bumvanye imitsi kugeza ubwo abasore b'ibigango bamutaye hanze.Ama taxi amwe yanze kumutwara kubera yari yasinze cyane.Byari biteye isoni.

    Biteye agahinda kuba umukinnyi w'Ubwongereza yitwara kuriya mu bantu.Abafana n'abakiri bato baba bamufatiraho icyitegererezo.Ntabwo akwiriye kwitwara mu buryo bugayitse kuriya.'

    Iyi myitwarire ya Ross Barkley yaje ikurikira ko uyu mukinnyi atakoreshejwe mu mukino Aston Villa yatsinzemo Tottenham 2-1.

    Barkley wahoze akinira Everton yerekeje muri Chelsea kuri miliyoni 15 z'amapawundi muri 2018 ariko ntabwo yitwaye neza.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ross-barkley-wa-chelsea-yasohowe-nabi-mu-kabari-kubera-gusinda-agasahinda

  • Green Party irifuza ko umubare w’Abadepite wiyongera, abayobozi b’inzego z’ibanze bo bagaturuka mu mashyaka –

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, igizwe n’abadepite 80 n’abasenateri 26.

    Ishyaka rya Green Party, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu kiganiro ryagiranye n’itangazamakuru, ryatangaje ko ryifuza ko umubare w’Abadepite wiyongera bakava kuri 80 bakaba nibura 100 kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bakorera abaturage.

    Komiseri Ushinzwe Politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre yagize ati “UbundiAbadepite impamvu bajyaho mu gihugu kigendera kuri demokarasi ni ukureberera inyungu z’abaturage kugira ngo imibereho n’iterambere by’igihugu bizamuke; rero nka Green party byose turabireba kuko kongera Abadepite birashoboka.”

    Perezida wa Green Party akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yavuze ko umubare w’abadepite ukwiye kwiyongera bijyanye n’uko abaturage biyongereye.

    Ati “ Kugira ngo abaturage bahagarirwe mu nteko neza byasaba ko nibura n’umubare w’Abadepite wakwiyongera, abadepite 80 bagenwe mu 2003, ubu imyaka irenga 20 irashize kandi n’umubare w’abaturage wariyongereye ku buryo twifuza ko umubare w’abadepite wagera ku 100.”

    Dr Habineza yanavuze ko amatora yo mu nzego z’ibanze yajya abaho hashingiye ku mutwe wa politiki aho kwiyamamaza umuntu ku giti cye.

    Ati “Duhereye ku matora mu nzego z’ibanze, turifuza ko mu matora hari ibigomba guhinduka. Amatora mu nzego z’ibanze akajya ashingira ku mitwe ya politiki kuko abantu biyamamaza bagaragaza ko ari ku giti cyabo ariko nyuma bikaza kugaragara ko bahagarariye imitwe runaka ya politike mu nzego z’Akarere no mu murenge.”

    Dr Frank Habineza yongeyeho ko banifuza ko imitwe ya politiki yajya ihagararirwa mu Nama Njyanama zitandukanye yaba iz’Utugari n’iz’Imirenge ndetse n’Uturere kugira ngo demukarasi ibe yashinga imizi.

    Perezida wa Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, aganira n’itangazamakuru

    Komiseri ushinzwe politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre

    Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka Green Party bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

  • Gatsibo: Hagaragajwe ko amakimbirane yo mu miryango yaba amateka abanyamadini babigizemo uruhare –

    Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo amakimbirane yo mu miryango akenshi abyara ubwicanyi bwa hato na hato kubagize umuryango.

    Abenshi basanga abanyamadini n’amatorero nk’abantu bahora hafi y’abaturage bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribyara amakimbirane.

    Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo, Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango.

    Ati “Abanyamadini n’amatorero buri gihe barigisha ariko bakwiye kongeramo imbaraga, begera abantu cyane mu bashakanye bakagenda babahugura bishobora kugira icyo bifasha mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.”

    Bishop Gatabazi Alfred wari uhagararayiriye Rwanda Religious Initiative, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo barebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.

    Ati “Twaje muri aka karere guhura n’abanyamadini kugira ngo turebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.”

    Uwahawe amahugurwa Pasiteri Kabagema Modeste, waturutse mu itorero rya AEBR, yavuze ko bari basanzwe batanga inyigisho zo kurwanya amakimbirane ariko ubu bagiye kongeramo imbaraga nyinshi.

    Ati “Tugomba kugira imbaraga dushyiramo ku buryo byibuze buri teraniro tunyuzamo ijambo ryo kugabanya ihohoterwa no kugabanya amakimbirane mu miryango, twe nk’abayobozi tugafasha akarere ku biganya.”

    “Tugomba kujya dushyiramo inyigisho kuko turazifite haba mu ijambo ry’Imana kuko akenshi iyo twigisha Abanyarwanda tuba dushaka ko bagira imiryango myiza izira amakimbirane, ubwo twahuguwe tugiye kongeramo imbaraga mu buryo twahuguraga.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n’amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango.

    Ati “Amadini n’amatorero turayabonamo ibisubizo ku makimbirane ari mu ngo kuko duhuriye ku bantu, babita abakirisitu n’abayisilamu twe tukabita abaturage twese iyo duhurije kuri wa muntu twese tubashakira iterambere ni imbaraga ziba zihuriye hamwe.”

    “Izi ni imbaraga tubonye zo gukemura ikibazo cy’ihohotera riri mu miryango bizakemura byinshi, niduhagurikira hamwe iki kibazo kizakemuka tugire umuryango muzima.”

    Abanyamadini n’amatorero ni bamwe mu bantu bafite aho bahuriye bya hafi n’abaturage, bisobanuye ko bashyize imbaraga mu kurwanya amakimbirane byatanga umusaruro.

    Kuba abanyamadini baba hafi y’abaturage cyane, bibaha ubushobozi bwinshi bwo kuba bagira uruhare mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n’amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary

    Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro

  • Abaturage b'i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z'icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda. #rwanda #RwOT

    Muri izi mpera z'icyumweru ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kiganisha mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, bituma abaturage basaga 5000 bahungira i Rubavu mu Rwanda. Nubwo mu Rwanda hari amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba batayubahiriza uko bikwiye, ntibyabujejije Leta y'u Rwanda kubafungurira umupaka kugirango ubuzima bwabo budatwarwa n'iruka rya Nyiragongo.

    Bakigera mu Rwanda , nk'uko bisanzwe mu muco w'Abanyarwanda, abo bavandimwe bo muri Kongo bakiranywe urugwiro, bahabwa iby'ibanze nk'amazi n'ibiribwa, ibikoresho by'isuku,n'ibindi, banashyirwa ahantu barindiwe umutekano. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Nyiragongo yari yacishije make, bituma abo Banyekongo batangira gusubira iwabo. Leta y'uRwanda yongeye kubakorera ibintu byabakoze ku mutima, ubwo yatangaga amabisi yo kubatwara, aho gukubita amaguru basubira mu byabo.

    Dr Dennis Mukwege urajwe ishinga no guharabika u Rwanda

    Ku mbuga nkoranyambaga abo Banyekongo bagaragaje amarangamutima, bashimira ibikorwa by'ubumuntu Abanyarwanda babagaragarije. Baboneyeho kwamagana abanyapolitiki b'iwabo babateranya n'uRwanda, babinyujije mu byegeranyo n'amadisikuru abiba urwango, kandi mu by'ukuri Abanyarwanda n'Abanyekongo, cyane abaturiye umupaka w'ibihugu byombi, ngo basangiye gupfa no gukira.

    Uwo abenshi bagarutseho ni Martin Fayulu wigeze kwiyamamariza kuyobora Kongo ariko agatsindwa na Félix Tshisekedi. Uyu Fayulu akunze kumvikana atuka uRwanda, arushinja uruhare mu bibazo byose biba muri Kongo. Usanga atishimiye kuba ibihugu byombi bikora ibishoboka ngo umubano ube mwiza. Aba Banyekongo bamwibukije ko ubwo Abanyarwanda bashyashyanaga bagoboka ababahungiyeho, we ntacyo yakoze ngo abatabare cyangwa abatabarize, maze bamusaba kureka ibinyoma n'imvugo zirimo ubwenge buke.

    Undi Abanyekongo batarebeye izuba, ni Dr Denis Mukwege, nawe wumvikanye kenshi ashinja uRwanda imfu z'Abanyekongo, maze kuri twitter n'izindi nkoranyambaga, yibutswa ko Leta y'uRwanda yirirwa aharabika, yamurushije guha agaciro ubuzima bw'abari mu kaga. Bagize bati:'Amahirwe ni uko uRwanda rutajya ruha agaciro amagambo yabyu mabi. Kwirirwa murutukira kuri BBC na RFI ntibirubuza gukora igikwiye'
    Uwitwa Dr AWAZI nawe yanditse yamagana abanyapolitiki bateranya Abanyekongo n'abanyarwanda, yibutsa ko atari ubwa mbere uRwanda rutabara Abanyekongo ngo kuko no muw'2002 ubwo nanone Nyiragongo yarukaga, impunzi nyinshi zahungiye I Rubavu na Musanze, kandi zifatwa neza cyane.

    Dr Awazi ati:'Icyo gihe Guverinoma ya Kongo yari yanshinze guhuza ibikorwa by'ubutabazi. Inkunga zose zavaga mu Rwanda zitanzwe na Leta y'icyo gihugu, abagiraneza b'abanyarwanda n'imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.'

    Hari kandi German Kazadi Kayembe we wagize ati:'Abatuka uRwanda kenshi ni abataruzi bakurikira buhumyi abanyapolitiki b'abagome. Uramutse ugeze mu Rwanda wabona ikinyuranyo. Ubuyobozi bw'uRwanda bukorera mu mucyo, nta ruswa nk'iba iwacu, abasirikari n'abapolisi bafite ikinyabupfura. Twime amatwi ibinyoma bya Fayulu ka Mukwege'
    Simplice Kipangala we ati:' Mu gihe uRwanda rugaragaza umuhate n'umutima wo gufasha, iwacu baba bahugiye mu gusahura imitungo y'abahunze.

    Imfashanyo nta na rimwe ziragera kubo zagenewe.Dushimiye intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu myumvire n'imikorere, kandi tugire ubutwari bwo kubigiraho'
    Muri make rero,abaturanyi koko ni 'abazimyamuriro'. Abirirwa bahembera inzangano hagati y'abavandimwe bakwiye kwamaganwa cyane.

    Nubwo ntawakwifuza ko ingorane zibaho, ariko zinabaye zikwiye kuba umwanya wo kuvanaho urwikekwe no kwerekana ko ibivugwa n'abanyapolitiki nka Martin Fayulu na Denis Mukwege ari amateshwa.

    The post Abaturage b'i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z'icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abaturage-bi-goma-muri-kongo-barishimira-uburyo-bakiriwe-mu-rwanda-ubwo-bahahungiraga-muri-izi-mpera-zicyumweru-ikirunga-cya-nyiragongo-kirimo-kuruka-baboneyeho-kwamagana-martin-fa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-bi-goma-muri-kongo-barishimira-uburyo-bakiriwe-mu-rwanda-ubwo-bahahungiraga-muri-izi-mpera-zicyumweru-ikirunga-cya-nyiragongo-kirimo-kuruka-baboneyeho-kwamagana-martin-fa

  • Green Party irifuza ko umubare w'Abadepite wiyongera, abayobozi b'inzego z'ibanze bo bagaturuka mu mashyaka – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, igizwe n'abadepite 80 n'abasenateri 26.

    Ishyaka rya Green Party, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu kiganiro ryagiranye n'itangazamakuru, ryatangaje ko ryifuza ko umubare w'Abadepite wiyongera bakava kuri 80 bakaba nibura 100 kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bakorera abaturage.

    Komiseri Ushinzwe Politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre yagize ati “UbundiAbadepite impamvu bajyaho mu gihugu kigendera kuri demokarasi ni ukureberera inyungu z'abaturage kugira ngo imibereho n'iterambere by'igihugu bizamuke; rero nka Green party byose turabireba kuko kongera Abadepite birashoboka.'

    Perezida wa Green Party akaba n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yavuze ko umubare w'abadepite ukwiye kwiyongera bijyanye n'uko abaturage biyongereye.

    Ati ' Kugira ngo abaturage bahagarirwe mu nteko neza byasaba ko nibura n'umubare w'Abadepite wakwiyongera, abadepite 80 bagenwe mu 2003, ubu imyaka irenga 20 irashize kandi n'umubare w'abaturage wariyongereye ku buryo twifuza ko umubare w'abadepite wagera ku 100.'

    Dr Habineza yanavuze ko amatora yo mu nzego z'ibanze yajya abaho hashingiye ku mutwe wa politiki aho kwiyamamaza umuntu ku giti cye.

    Ati 'Duhereye ku matora mu nzego z'ibanze, turifuza ko mu matora hari ibigomba guhinduka. Amatora mu nzego z'ibanze akajya ashingira ku mitwe ya politiki kuko abantu biyamamaza bagaragaza ko ari ku giti cyabo ariko nyuma bikaza kugaragara ko bahagarariye imitwe runaka ya politike mu nzego z'Akarere no mu murenge.'

    Dr Frank Habineza yongeyeho ko banifuza ko imitwe ya politiki yajya ihagararirwa mu Nama Njyanama zitandukanye yaba iz'Utugari n'iz'Imirenge ndetse n'Uturere kugira ngo demukarasi ibe yashinga imizi.

    Perezida wa Green Party akaba n'umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, aganira n’itangazamakuru

    Komiseri ushinzwe politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre

    Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka Green Party bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-irifuza-ko-umubare-w-abadepite-wiyongera

  • Batanu muri FERWAFA beguye #rwanda #RwOT

    Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yiga k’ubwegure bw’uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, abandi batanu bari muri Komite Nyobozi ye beguye.

    Abeguye ni Mukangoboka Christine wari ushinzwe umupira w’abagore, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry’umupira w’abato, IP Ntakirutimana Diane wari ushinzwe umutekano, Ruhamiriza Eric wari ushinzwe amarushanwa na Dr Hakizimana Moussa wari ushinzwe ubuvuzi.

    Iyi nama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ibera muri Lemigo Hotel guhera saa 9:00′.

    Ingingo yo kwigwaho yari ukwemeza ubwegure bwa perezida wa FERWAFA, bwaje kwemezwa.

    Nyuma nibwo hahise hanemezwa ubwegure bw’abandi bakomiseri 5 bari muri iyi Komite Nyobozi.

    Komite Nyobozi ikaba isagayemo abantu bane badashobora gufata icyemezo nk’uko amategeko abiteganya, amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA akaba yashyizwe ku wa 27 Kamena 2021.

    Ku munsi w’ejo nibwo twari twabagejejeho inkuru y’uko muri iyi nteko rusange benshi bashobora kwegura.

    Komite Nyobozi ya FERWAFA, abeguye n’abasigaye

    Uretse perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene weguye mbere abandi ni;

    1. Habyarimana Matiku MarceL (Espoir FC)_ Visi Perezida
    2. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari (yasabwe kwegura)
    3. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing (yasabwe kwegura)
    4. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru (yeguye)
    5. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa (yeguye)
    6. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore (yasabwe kwegura none yeguye)
    7. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi (Yeguye)
    8. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play(Yeguye)
    9. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko (yasabwe kwegura)

    Benshi muri Komite Nyobozi ya FERWAFA bamaze kwegura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batanu-muri-ferwafa-beguye

  • Imbamutima z'abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye bwa mbere ku kirenge cya Ruganzu – #rwanda #RwOT

    Green Hills Academy yigamo abana b'Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga, gusa ahanini abanyeshuri barangirije muri iki kigo bahitamo gukomereza amasomo yabo mu bihugu bitandukanye. Byibuze 95% by'abarangije bahita berekeza ibwotamasimbi kuvomayo ubumenyi.

    Mu rwego rwo kuremamo aba bana Ubunyarwanda no gusobanurirwa byimbitse amateka y'igihugu cyabo ngo bazakomeze kugihoza ku mutima mu gihe cyose bazaba baragiye i mahanga, mu 2016 ubuyobozi bw'ishuri bwatekereje kuri gahunda yo guha ubumenyi abarangije amashuri no kurushaho kubakundisha u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusura ahantu nyaburanga kandi habitse amateka.

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri 62 barangije umwaka wa gatandatu muri iri shuri batemberejwe mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu Ndoli, bishimira amateka bahamenyeye , bavuga ko ari impamba y'urugendo izabafasha.

    Kaze Muhuza Samantha w'imyaka 17 yabigarutseho agira ati 'Ni ubwa mbere nari nje hano. Nize byinshi birimo umuco n'amateka y'u Rwanda ntari nzi, nabonye ibikoresho bakoreshaga, nabonye byinshi ntatekerezaga kandi byampaye ibyishimo byinshi kumenya uko abakurambere bacu babagaho. Ibi bizadufasha no mu gihe tuzagera mu mahanga tuzabasha kwereka abanyamahanga ko hari byinshi byiza twanyuzemo.'

    Divin Lionel Dushimimana n'ibyishimo byinshi yabwiye IGIHE ko kwigishwa amateka nk'aya usanga abenshi batari banayazi, bigatuma barushaho kuyamenya neza.

    Yagize ati 'Nabonye amateka y'u Rwanda imbonankubone, ibyo twajyaga dusoma mu bitabo, ibyo twajyaga twumva batubwira rimwe na rimwe twajyaga dutekereza ko ari amakabyankuru ariko ubu nabyiboneye ku isoko. Hari byinshi ntari nzi kandi namenyeye aha ngaha. Kumenya aya mateka biramfasha gusobanukirwa uwo ndi we nkamenya amateka ndetse nkaba nabasha kuyasobanurira n'abandi.'

    Muri ibi biganiro byose abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka, ubuzima, ubutwari n'ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe n'Abami bo hambere batwaye u Rwanda mbere na nyuma y'umwaduko w'abazungu.

    Nate Scott, Umunyamahanga wiga muri iri shuri, amaze imyaka ibiri mu Rwanda, akaba abyarwa n'umubyeyi umwe w'Umunyamerika n'undi w'Umunya-Ethiopie. Yavuze ko ahakuye amateka akomeye azabasha gusangiza abandi nasubira i wabo.

    Ati 'Tukigera hano twahise dusobanurirwa amateka y'Abami batwaye igihugu, ni amateka ntari nzi mbere ndetse twize byinshi bijyanye n'amateka y'u Rwanda n'imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere n'umuco w'Abanyarwanda. Mu gihe nzava mu Rwanda mfite byinshi nzasobanurira abo mu rugo batazi bishingiye ku muco n'amateka nkuye aha.'

    Ishema Kirezi Kevin na mugenzi we Umutoni Sonia bose bafite imyaka 17 bahuriza ku kuba bize amateka mu buryo buziguye ndetse no kuba bizabafasha kwiyumvamo ubunyarwanda n'ahandi hose baba bari ngo bazakomeza gukumbura umurage w'ubutwari by'Abanyarwanda.

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge na we yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru y'uru rugendoshuri, asobanura ko ari uko benshi muri bo bazahita berekeza mu mahanga ndetse harimo n'abanyamahanga bityo ko ari ukugira ngo buri wese ugiye ahabwe impamba izamuherekeza aho azajya hose ndetse no kurushaho kubakundisha u Rwanda.

    Ishuri Green Hills Academy rimaze imyaka 24 rikorera mu Rwanda, ryashyizeho iyi gahunda yiswe 'Intambwe y'Intore' igamije kwigisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye amateka n'umuco by'u Rwanda muri 2016. Ni muri uwo mujyo basura ibyiza nyaburanga ndetse n'ahantu h'amateka ku gihugu mbere yo kwerekeza mu buzima bwo hanze y'ishuri.

    Mbere yo gutangira gusobanurirwa amateka y’u Rwanda baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

    Bakiriwe n’abakaraza babigishije kuvuza ingomba za Kinyarwanda

    Nsanzabaganwa Straton niwe watekerereje abanyeshuri ba Green Hills Academy amateka yo hambere abaha umukoro wo kuzayasobanurira n’abandi

    Uhereye iburyo Nate Scott ni umunyamahanga wiga muri iri shuri, yavuze ko yize byinshi azasobanurira ab’iwabo

    Kaze Muhuza Samantha (Uwa kabiri uhereye ibumoso) yavuze ko bize umuco n’amateka atari azi

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge yavuze ko bagamije guha impamba y’urugendo aba banyeshuri bashobora kwerekeza i mahanga

    Basuye inzu ya Kinyarwanda basobanurirwa amateka yayo mu Rwanda rwo hambere

    Abarimu basanzwe bigisha umuco n’Ikinyarwanda muri Green Hills Academy nibo bari abasangiza b’amagambo

    Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kuvuza ingoma bayobowe n’abakaraza

    Abanyeshuri basusurukijwe mu ndirimbo za kinyarwanda n’umurya w’inanga

    Bagize umwanya wo gusobanuza neza ibyo batumvise

    Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy yifurije abarangije amahirwe masa mu bundi buzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyeshuri-ba-green-hills-academy-basuye-bwa-mbere-ahazwi-nko-ku

  • Nyamasheke: Imibiri y’Abatutsi 5003 bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro –

    Imibiri 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora naho indi 7 yakuwe mu mva zitandukanye. Iyi mibiri ije yiyongera ku yindi isaga ibihumbi 47 ishyinguwe muri uru rwibutso.

    Bamwe mu barokokeye i Nyamasheke bavuga ko guhuza inzibutso ari byiza mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside. Yasabye abazi amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

    Olivier Mugabonake yagize ati “Mu bantu uyu munsi twibuka, tugiye kubaherekeza mu cyubahiro. Umuco nyarwanda ndetse no muco w’abantu muri rusange iyo ubuze uwawe uba ukeneye ko umusezeraho ukamushyingura, ukamuherekeza biri mu bintu bituma ukira ku mutima.”

    “Nabuze abantu banjye mu muryango bose, umubyeyi wanjye niwe nashoboye kubona gusa abandi bose ni ugukeka, tugize amahirwe abaturage ba Nyamasheke bafite amakuru ku mibiri y’abacu bayatubwira kuko byadufasha kugira ngo dukire ibikomere twatewe na Jenoside.”

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Iyi mibiri iri hano yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kibogora idafashwe neza nkuko tubyifuza, abantu bacitse ku icumu bafashe iya mbere mu kumva iyi gahunda. Kwimura imibiri aho yari iri abantu bakunda kutabyumva neza ariko twagize imyumvire imwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bazakomeza guhuza inzibutso no kubaka izigezweho mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

    Yagize ati“Twumva twazasigarana inzibutso eshatu kugira ngo tubashe kuzibungabunga neza, tubashe no gufata neza iriya mibiri kugira ngo itazangirika ndetse tubashe no kuzicungira umutekano uko bikwiye. Nitumara gutunganya inzibutso tuzafatanya kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, bajye mu nzibutso nziza zijyanye n’igihe bidufashe kuruhuka.”

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inzibutso zirindwi ariko ubuyobozi bwifuza ko hasigara eshatu, urwa Rwamatamo ruherereye mu Murenge wa Gihombo, urwa Nyamasheke ruherereye mu Murenge wa Kagano n’u Rwagashirabwoba ruherereye mu Murenge wa Gihombo.

    Imibiri 5003 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke aha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro

  • Imbamutima z’abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye bwa mbere ku kirenge cya Ruganzu –

    Green Hills Academy yigamo abana b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusa ahanini abanyeshuri barangirije muri iki kigo bahitamo gukomereza amasomo yabo mu bihugu bitandukanye. Byibuze 95% by’abarangije bahita berekeza ibwotamasimbi kuvomayo ubumenyi.

    Mu rwego rwo kuremamo aba bana Ubunyarwanda no gusobanurirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo ngo bazakomeze kugihoza ku mutima mu gihe cyose bazaba baragiye i mahanga, mu 2016 ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje kuri gahunda yo guha ubumenyi abarangije amashuri no kurushaho kubakundisha u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusura ahantu nyaburanga kandi habitse amateka.

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri 62 barangije umwaka wa gatandatu muri iri shuri batemberejwe mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu Ndoli, bishimira amateka bahamenyeye , bavuga ko ari impamba y’urugendo izabafasha.

    Kaze Muhuza Samantha w’imyaka 17 yabigarutseho agira ati “Ni ubwa mbere nari nje hano. Nize byinshi birimo umuco n’amateka y’u Rwanda ntari nzi, nabonye ibikoresho bakoreshaga, nabonye byinshi ntatekerezaga kandi byampaye ibyishimo byinshi kumenya uko abakurambere bacu babagaho. Ibi bizadufasha no mu gihe tuzagera mu mahanga tuzabasha kwereka abanyamahanga ko hari byinshi byiza twanyuzemo.”

    Divin Lionel Dushimimana n’ibyishimo byinshi yabwiye IGIHE ko kwigishwa amateka nk’aya usanga abenshi batari banayazi, bigatuma barushaho kuyamenya neza.

    Yagize ati “Nabonye amateka y’u Rwanda imbonankubone, ibyo twajyaga dusoma mu bitabo, ibyo twajyaga twumva batubwira rimwe na rimwe twajyaga dutekereza ko ari amakabyankuru ariko ubu nabyiboneye ku isoko. Hari byinshi ntari nzi kandi namenyeye aha ngaha. Kumenya aya mateka biramfasha gusobanukirwa uwo ndi we nkamenya amateka ndetse nkaba nabasha kuyasobanurira n’abandi.”

    Muri ibi biganiro byose abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka, ubuzima, ubutwari n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Abami bo hambere batwaye u Rwanda mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu.

    Nate Scott, Umunyamahanga wiga muri iri shuri, amaze imyaka ibiri mu Rwanda, akaba abyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyamerika n’undi w’Umunya-Ethiopie. Yavuze ko ahakuye amateka akomeye azabasha gusangiza abandi nasubira i wabo.

    Ati “Tukigera hano twahise dusobanurirwa amateka y’Abami batwaye igihugu, ni amateka ntari nzi mbere ndetse twize byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda n’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere n’umuco w’Abanyarwanda. Mu gihe nzava mu Rwanda mfite byinshi nzasobanurira abo mu rugo batazi bishingiye ku muco n’amateka nkuye aha.”

    Ishema Kirezi Kevin na mugenzi we Umutoni Sonia bose bafite imyaka 17 bahuriza ku kuba bize amateka mu buryo buziguye ndetse no kuba bizabafasha kwiyumvamo ubunyarwanda n’ahandi hose baba bari ngo bazakomeza gukumbura umurage w’ubutwari by’Abanyarwanda.

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge na we yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru y’uru rugendoshuri, asobanura ko ari uko benshi muri bo bazahita berekeza mu mahanga ndetse harimo n’abanyamahanga bityo ko ari ukugira ngo buri wese ugiye ahabwe impamba izamuherekeza aho azajya hose ndetse no kurushaho kubakundisha u Rwanda.

    Ishuri Green Hills Academy rimaze imyaka 24 rikorera mu Rwanda, ryashyizeho iyi gahunda yiswe ‘Intambwe y’Intore’ igamije kwigisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye amateka n’umuco by’u Rwanda muri 2016. Ni muri uwo mujyo basura ibyiza nyaburanga ndetse n’ahantu h’amateka ku gihugu mbere yo kwerekeza mu buzima bwo hanze y’ishuri.

    Mbere yo gutangira gusobanurirwa amateka y’u Rwanda baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

    Bakiriwe n’abakaraza babigishije kuvuza ingomba za Kinyarwanda

    Nsanzabaganwa Straton niwe watekerereje abanyeshuri ba Green Hills Academy amateka yo hambere abaha umukoro wo kuzayasobanurira n’abandi

    Uhereye iburyo Nate Scott ni umunyamahanga wiga muri iri shuri, yavuze ko yize byinshi azasobanurira ab’iwabo

    Kaze Muhuza Samantha (Uwa kabiri uhereye ibumoso) yavuze ko bize umuco n’amateka atari azi

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge yavuze ko bagamije guha impamba y’urugendo aba banyeshuri bashobora kwerekeza i mahanga

    Basuye inzu ya Kinyarwanda basobanurirwa amateka yayo mu Rwanda rwo hambere

    Abarimu basanzwe bigisha umuco n’Ikinyarwanda muri Green Hills Academy nibo bari abasangiza b’amagambo

    Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kuvuza ingoma bayobowe n’abakaraza

    Abanyeshuri basusurukijwe mu ndirimbo za kinyarwanda n’umurya w’inanga

    Bagize umwanya wo gusobanuza neza ibyo batumvise

    Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy yifurije abarangije amahirwe masa mu bundi buzima