Blog

  • AS Kigali yahaye isomo Rayon Sports mu gihe APR FC yabonye amanota 3 yiyushye akuya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports FC yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Sugira Ernest, Manace Mutatu ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier yatsinzwe irushwa n'iyi kipe y'umujyi wa Kigali ihabwa amahirwe yo guhanganira igikombe na APR FC.

    AS Kigali FC yakinnye idafite umunyezamu, Bate Shamiru wahagaritswe kubera umubare w'abanyamahanga.

    AS Kigali yayoboye uyu mukino kugeza ku munota wa 33 ubwo Hakizimana Muhadjiri yatsindaga igitego ku mupira yahawe na ba myugariro ba Rayon Sports,arangije atera ishoti rikomeye cyane Bashunga ntiyamenya aho unyuze.

    Ku munota wa 47 Shaban Hussein Tchabalala yatsindiye ikipe ya AS Kigali igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Muhadjiri nyuma yo kubanza guhanahana neza biciye kuri Lawal.

    AS Kigali yakomeje kurusha Rayon Sports,by'umwihariko abakinnyi bayo barimo Muhadjiri, Tchabalala, Lawal na Pierrot bayishegeshe bikomeye. Hagati ha Rayon Sports ntabwo higeze hakora.

    Icyakora nk'ikipe nkuru,Rayon Sports yaje kuzuka mu minota 10 ya nyuma,ku munota wa 81, Rudasingwa Prince ayitsindira igitego ku mupira mwiza yahawe na Heritier Luvumbu.

    Rayon Sports yahise itangira kugarira yiyibagiza gufunga byatumye ku munota wa 93,Biramahire Abeddy abaca mu riihumye kuri contre attaque atsindira AS Kigali igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Hakizimana Muhadjiri.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Omborenga Fitina yatsindiye APR FC igitego 1-0 yatsinze Espoir FC cyabonetse ku munota wa nyuma.

    Muri aya makipe ashaka igikombe,agiye guhatana yose uko ari 8,izarusha izindi amanota niyo izegukana igikombe mu gihe iya kabiri izajya muri CAF Champions League.

    Umuyobozi wa Musanze FC uzwi nka Trump yirukanye ku kibuga umutoza Seninga Innocent, ku mukino yanyagiwemo ibitego 4-1 na Gasogi United mu guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Ku munota wa 64 nibwo Perezida wa Musanze FC yavuze ko agomba kwirukana uyu mutoza naramuka atsinzwe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-isomo-rayon-sports-mu-gihe-apr-fc-yabonye-amanota-3-yiyushye

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n’agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Mawazo Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n’abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n’umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw’ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza mu Rwanda, Mawazo Devotha, yabwiye RBA ko yahaye umwana we izina ry’Ikinyarwanda.

    Yagize ati “Umwana wanjye mwise Umutoni kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana no kubera uko nshima uko nafashijwe n’Abanyarwanda.”

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n’undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk’umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.’’

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n’iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By’umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Mawazo Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo

  • Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu –

    Nyiragongo yarutse mu ijoro ryacyeye mbere yo gucogora mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021. Iruka rikomeye ry’iki kirunga ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2002.

    Nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu wa Rubavu mu Rwanda hari kumvikana imitingito ya buri kanya.

    Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze mu bice bitandukanye bya Rubavu ndetse yageze muri Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu asanga abaturage bamwe bari hanze birinda izo ngaruka.

    Nyiramugisha Costasie yavuze ko bategereje ko umutingito ugabanya umurindi bakajya basubira mu nzu.

    Ati “Ntiturabigirira icyizere. Turi gucungana no kureba ko abana batatujya kure. Tubonye bicogoye ni yo mahirwe twaba dufite. Ntabwo waruhuka umutingito uhari.’’

    Iradukunda Aaron we yavuze ko abantu bagifite igihunga ko ikirunga cyakongera kuruka.

    Ati “Mu gihe imitingito itari yatuza, ubu abaturage bazongera kuryama batekanye mu gihe yahagaze, nta gihunga cy’uko ikirunga cyakongera kuruka. Ubuyobozi bwategura aho abaturage bahungira mu gihe byakomera.’’

    Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwasabye abaturage gutuza bagakomeza no gutegereza amakuru yose ajyanye n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ariko bagakurikirana uko imitingito imeze.

    Yagize ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

    Yavuze ko hakiri gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’inzu zasenyutse.

    Yakomeje ati “Hari amakuru yihuse twabonye ko hari inzu ebyiri zasenyutse. Ushobora gusanga hari izindi. Turasaba abaturage gukomeza gucungira hafi kuko imitingito iri hejuru.’’

    Nyuma y’iruka rya Nyiragongo, amahindure yahagarariye mu bilometero bitandatu ageze ahitwa Buhene i Kihisi. Umujyi wa Goma uri mu bilometero 20 uvuye ahari Ikirunga cya Nyiragongo.

    Wasangaga ahenshi ikirere cy’Umujyi wa Goma cyahinduye ibara kubera umuriro w’iki kirunga ndetse n’imyotsi yakwiriye hose. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bari bahungiye mu Rwanda ku wa Gatandatu bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo kuri iki Cyumweru.

    Nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’Ibirunga, Dr Dyrckx Dushime, yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

    Mu bimaze kumenyekana byangijwe na Nyiragongo harimo hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu

    Bamwe bicaye hanze mu kwirinda ingaruka bashobora guhurira na zo mu nzu

    Imitingito myinshi ikomeje kumvikana mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka rya Nyiragongo

  • Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n’umuryango byatumye azinukwa abagabo –

    Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y’abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

    Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

    Ati “Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n’umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.”

    Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w’umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w’umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

    Ati “Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n’umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.”

    Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

    Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato

    Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n’imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

    Ati “Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk’umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.”

    Yavuze ko ku bana b’abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n’imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

    Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

    Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

    Ati “Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n’umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk’abandi bana.”

    Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n’umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n’ibikomere yahuye nabyo.

    Furaha avuga ko gutereranwa n’umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu

  • Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika n'umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jubert uzwi nka Meddy yasezeranye kubana akaramata na Mimi Mirage umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.

    Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho uyu muhanzi Meddy asanzwe atuye, ni ibirori byari byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye bizwi hano mu Rwanda harimo K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy ndetse n'abandi.

    Ubukwe bwa Meddy bubaye nyuma y'igihe kirekire uyu muhanzi akundana na Mimi dore ko ku mugaragaro uyu muhanzi yagaragaje umugore we mu gitaramo cyabereye i Kigali ndetse hakurikiraho no ku mwambika impeta amusaba ko babana mu kwezi k'Ukuboza 2020.

    Nyuma yo gusezerana akaramata kuri abo bombi biteganyijwe ko aba bageni bazafata urugendo berekeza kwa Mimi muri Ethiopie nyuma bakazagera no mu rwa Gasabo kwireka umuryango w'umuhanzi Meddy.

    The post Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika n'umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-meddy-yakoreye-ubukwe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-numukunzi-we-mimi-ukomoka-muri-ethiopia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-meddy-yakoreye-ubukwe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-numukunzi-we-mimi-ukomoka-muri-ethiopia

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y'uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry'iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y'iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z'ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n'iruka ry'iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati 'Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk'ibikoma.'

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati 'Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n'ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n'abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati 'Ku bijyanye n'ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.'

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by'iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n'iyacogoye, Umushakashatsi mu by'ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n'isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y'iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w'uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahindure-ya-nyiragongo-yangije-hegitari-eshatu-mu-rwanda

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by'Abanye-Congo bahungiye i Rubavu, u Rwanda ruhacana umucyo – #rwanda #RwOT

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y'uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n'ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n'ibyo kurya na Croix Rouge y'u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n'abaturage ndetse baranabagaburira.

    Ubwo iki kirunga cyari gitangiye kuruka, u Rwanda rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.

    Hari hashize igihe iyi mipaka ifunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    I Rubavu ku mipaka yombi, Abanye-Congo bari uruvunganzoka, abatinjiye mu Rwanda bahungiye mu bindi bice bitekanye nka Sake.

    Bakirwaga mu buryo buri mu mucyo cyane, bamwe bagacumbikirwa n'abaturage bagenzi babo abandi bajyanwa muri Stade ya Rubavu. Aho babaga bari, inzego z'ubuyobozi z'u Rwanda zari zihari, guhera ku muyobozi w'umudugudu kugera ku buyobozi bukuru hiyongereyeho Ingabo na Polisi kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati ' Imipaka y'u Rwanda irafunguye kandi kwakira abaturanyi bacu biri gukorwa mu mahoro. Nta gufunga imipaka uko ariko kose kwabayeho ahubwo habayeho uburyo bwo kwinjira mu gihugu buteguye neza.'

    Les frontières rwandaises sont ouvertes et l' acceuil de nos voisins se déroule paisiblement. Il n' ya pas eu de blocage quelconque mais plutôt l' organisation d' entrées et le dispatching coordonnés. https://t.co/oqoGIYLsqU

    — Vincent Karega (@vincentkarega1) May 22, 2021

    Hari amashusho yandi yagiye hanze agaragaza Abanye-Congo benshi, biruka cyane mu gihiriri binjira ku mupaka wa La Corniche. Kuri uwo mupaka, hari abayobozi baberekera inzira yo kunyura, bababwira bati 'mwihute mwihute'.

    Ku rundi ruhande, Congo yatanze amatangazo ijoro ryose yifashishije Radio n'ibindi binyamakuru imenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    [VIDEO] : Le #Rwanda a ouvert ses frontières pour accueillir des #Congo-lais qui fuient l’éruption volcanique… pic.twitter.com/cTB1bwOdM9

    — Rodriguez Katsuva (@Katsuva_R) May 22, 2021

    Urugero, ni nko kunyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw'ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barriere – Gisenyi ho hareshya n'ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n'izindi nzira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati 'Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y'u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye''.

    U Rwanda rwashyizeho imodoka zitwara aba Banye-Congo ku buntu

    Mu masaha y'ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Bwakodesheje Coaster zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk'amandazi ndetse n'ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by'umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n'abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n'ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, humvikanamo itangazo ryabazaga riti 'Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y'amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.''

    Merci à nos voisins du Rwanda 🇷🇼 pour leur solidarité et assistance aux enfants, aux malades, aux femmes enceintes, etc. @pascal_mulegwa @StanysBujakera @radiookapi @TopCongo @vincentkarega1 pic.twitter.com/hHg1LZck7d

    — Amb. Rafiki Bahizire (@rafbahizire) May 22, 2021

    Imodoka zakodeshejwe na Leta y’u Rwanda ziri gutambuka mu Mujyi wa Rubavu zikusanya Abanye-Congo bose kugira ngo babashe gutaha mu mahoro

    Izi modoka mu masaha y’ijoro zifashishijwe mu guhuriza muri Stade Abanye-Congo bari bahunze

    Hari abanye-Congo bitwikiriye iruka ry'ikirunga basahura bene wabo

    Guhera saa moya z'umugoroba, mu Mujyi wa Goma abantu bari uruvunganzoka. Abagore, abagabo n'abana banyuranyuranamo na moto n'imodoka zagendaga amasigamana. Hari amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ababyeyi bikoreye imikeka n'ibikapu banahetse abana babo biruka kibuno mpamaguru.

    Bivugwa ko hari ababonye abandi bahunga, aho kugira ngo babakurikira bakigumira mu Mujyi wa Goma basahura. Byakozwe n'insoresore ziraye mu maduka no mu ngo z'abari bamaze kwambuka mu Rwanda, zirabacucura.

    Ubwo bahungaga, bari bifashe mapfubyi batumva neza ibyababayeho gusa u Rwanda rubakiriza yombi

    Abakuze n’abato bose bakijije amagara yabo bagana mu Rwanda

    Buri wese yahunganaga icyo afite hafi… Aba bari bikoreye ibikapu birimo udukoresho twabo tw’ingenzi

    Uyu musore yateruye kimwe mu bikoresho by’ingenzi kuri we yerekeza mu Rwanda. Aha yari ku Mupaka w’u Rwanda na RDC wa Petite Barrière

    Ibikoma by'ikirunga byageze no hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Goma

    Mu masaha y'ijoro, ibikoma by'iruka ry'iki kirunga byageze no ku Kibuga cy'Indege cya Goma, byangiza ibikorwa remezo biri hafi aho birimo n'inzu z'abaturage.

    Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikoma by'iki kirunga biri hafi mu nkengero z'Ikibuga cy'Indege cya Goma.

    Mu bice bya Goma ndetse no mu nkengero zayo mu Rwanda, mu masaha y'igitondo humvikanye umutingito udakanganye watewe n'iruka ry'iki kirunga.

    Aho ikirunga cyarutse, cyangije ibikorwa remezo byinshi birimo inzu z’abaturage

    La force de la nature. Buhene, au nord de la ville de #Goma. #NyiragongoErupts pic.twitter.com/yvCPeHv8HH

    — Rodriguez Katsuva (@Katsuva_R) May 23, 2021

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y'iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy'iruka ry'icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n'ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n'imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y'iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y'amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy'amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by'uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iruka-rya-nyiragongo-ibihumbi-by-abanye-congo-bahungiye-i-rubavu-u-rwanda

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n'agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Zawadi Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n'abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n'umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw'ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n'undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy'ubukure.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati 'Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk'umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.''

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n'iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By'umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Zawadi Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugore-wambukanye-uruhinja-n-uwabyaye-ahunga-nyiragongo-bari-kwitabwaho

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo –

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

    Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge Yousufu Kabirigi yavuze ko amahugurwa agiye gutuma abanyerondo bikubita agashyi

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza