Blog

  • Nyamagabe : RIB yataye muri yombi umucamanza ukurikiranyweho kwakira ruswa #rwanda #RwOT

    Uyu mucamanza witwa Nyaminani Daniel yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma y’uko yambuwe ubudahangarwa n’Urukiko rw’Ikirenga rusanzwe rufite mu nshingano urwego rw’Ubucamanza.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko uyu Nyaminani Daniel akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    Uyu mucamanza Nyaminani Daniel ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti 'RIB irongera gushimira abakomeje gutanga amakuru kuri ruswa, inakangurira n’abandi baturarwanda bose guhagurukira kurwanya ruswa batangira amakuru ku gihe kugira ngo iranduke mu gihugu cyacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-RIB-yataye-muri-yombi-umucamanza-ukurikiranyweho-kwakira-ruswa

  • Bwa mbere Anita Pendo avuze ku bijyanye n'ubukwe bwe| Abamuvuga uko atari yabagarutseho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa RBA uzwi ku izina rya Anita Pendo yavuze byinshi ku buzima bwe anavuga ku bukwe bwe ndetse no kubyo abantu batandukanye bamuvugaho. Ni mu kiganiro Anita Pendo yagiranye na ISIMBI TV.

    Anita Pendo

    Mu gutangira ikiganiro Anita Pendo yavuze ko akenshi afata umwanya wo kuruhuka akajya ahitaruye umujyi wa Kigali akajya gufata akaruhuko. Ubwo ikiganiro cyabaga, Anita yarari ahitwa Bugesera Lake Hotel, niho yararimo kuruhukira.

    Ku bijyanye n'ubukwe bwe, Anita Pendo yavuze ko buri muntu Imana iba ifite umuntu yamugeneye bazabana, yavuze ko uwe ataraza kugeza ubu akaba ariyo mpamvu atarakora ubukwe gusa naza azabukora.

    Anita Pendo kandi yavuze ku bijyanye n'ibyo abantu benshi bamuvugaho ahanini bihabanye n'ubuzima bwe aho yavuze ko bimubabaza cyane gusa akaba we aharanira gukomeza kuba uwariwe kuko ariwe uzi aho agana, icyo ashaka kugeraho ndetse n'icyerekezo cy'ubuzima bwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-anita-pendo-avuze-ku-bijyanye-nubukwe-bwe-abamuvuga-uko-atari-yabagarutseho/

  • Real Madrid yatangiye kurambagiza abatoza 3 bazavamo umwe wo gusimbura Zidane #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo Zinedine Zidane yatandukanye na Real Madrid ariyo mpamvu iyi kipe y'ikigugu yatangiye gahunda yo gushaka umutoza mushya wo kumusimbura.

    Nubwo Conte ariwe uhabwa amahirwe menshi nyuma yo gutandukana na Inter Milan,ariko azabizwa icyuya na Raul Gonzalez usanzwe ari umunyabigwi wa Real cyo kimwe na Xabi Alonso.

    Muri iyi mpeshyi,amakipe menshi arashakamo abatoza kuko Tottenham, Juventus,Inter Milan zatandukanye nabo zari zifite ariko zishobora kwiyongeraho Paris Saint-Germain bivugwa ko ishobora gutandukana na Mauricio Pochettino.

    AS yanditse ko Antonio Conte ariwe wifuzwa na Florentino Perez nyuma yo kwitwara neza San Siro mu mwaka w'imikino ushize.

    Conte yahaye Inter igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 11 itazi uko gisa ndetse anayihindura ikipe ihatana bitandukanye nuko byari bimeze muri icyo gihe cyose.

    Real Madrid yifuzaga Max Allegri ariko uyu mugabo yahisemo kwisubirira muri Juventus.

    Conte yatwaye shampiyona 5 muri Juventus, Chelsea na Inter ndetse uyu n'umwe mu batoza bafite ubushobozi bwo hejuru mu gutoza ikipe igatwara igikombe.

    Raul watwaye La Liga 6 na Champions League 3 n'umukinnyi wa Real Madrid I Bernabeu ubu atoza ikipe yayo ya kabiri yitwa Castilla.

    Uyu munyabigwi ari gutekerezwaho kugira ngo abe umutoza w'ikipe nkuru gusa we baramushidikanyaho kubera ubunararibonye.

    Umunya Argentina, Mauricio Pochettino,nawe ari kuri uru rutonde ndetse mu myaka ishize yatangaje ko afite inzozi zo kuzatoza iyi kipe y'ikigugu nubwo hari amakuru amugarura muri Tottenham.

    Umutoza wa nyuma uri kuri uru rutonde ni Xabi Alonso w'imyaka 39 wakiniye iyi kipe ndetse ubu atoza Real Sociedad B.

    Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Xabi agiye kwerekeza mu ikipe ya Borussia Monchengladbach ntibyakunda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yatangiye-kurambagiza-abatoza-3-bazavamo-umwe-wo-gusimbura-zidane

  • Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda batuye mu mahanga bongerewe igihe cyo guhinduza pasiporo zabo –

    Iki cyemezo cyo kongera umwaka umwe ku gihe cyagenwe, cyafashwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga, bagaragaje imbogamizi z’uko batashoboye kubona uburyo bajya kuri za ambasade kugira ngo batange amafoto n’ibikumwe mbere yo guhindurirwa pasiporo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Regis Gatarayiha, yabitangaje.

    Mu Banyarwanda 100 000 bamaze guhinduza pasiporo zabo, 95 000 bangana na 95% ni abari mu Rwanda imbere, mu gihe abandi 5 000 basigaye ari bo bari mu mahanga.

    Gatarayiha yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga, barimo abahatuye n’abanyeshuri batugaragarije imbogamizi bagize, zirimo ko batabasha kugera kuri Ambasade z’u Rwanda zibegereye, kugira ngo babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugira ngo bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biterwa “n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no kwambukiranya uturere muri ibyo bihugu” bituyemo Abanyarwanda.

    Ibi nibyo Leta yahereyeho yongera igihe cyo guhinduza pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Niyo mpamvu Leta yongereye igihe cy’umwaka umwe, kugira ngo [Abanyarwanda] bakomeze kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Aho kugira ngo pasiporo zizate agaciro ku itariki ya 28 Kamena 2021, igihe cy’agaciro kazo kizagera nyuma ya tariki ya 28 Kamena 2022.”

    Gatarayiha kandi yibukije Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo gutegereza, ahubwo ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe bongereweho kizarangire nabo bararangije guhinduza pasiporo.

    Yagize ati “Umwaka wongereweho ni ukugira ngo tworohereze cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga kubera impamvu zumvikana […] Ariko byakabaye byumvikana ko iki atari igihe cyo gutegereza kugira ngo umwaka ushire, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona izo pasiporo.”

    Kuva kuwa 28 Kamena 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikorananye ikoranabuhanga.

    Ni pasiporo zikoze mu buryo bushya bukurikije ibigenderwaho ku itangwa ry’ibyangombwa by’inzira nk’uko byemejwe mu Nkoranya 9303 y’Umuryango Mpuzamahanga ugenga Indege za Gisivili (ICAO) ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ajyanye n’ishyirwaho rya Pasiporo ya Afurika y’Iburasizuba.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, rituma bigora cyane kuyigana ndetse ikaba inabika amakuru menshi ya nyirayo kurusha iyatangwaga mbere yayo.

    Pasiporo y’u Rwanda ishoboza uyifite kujya mu bihugu 61 atatswe viza, ikaba iri ku mwanya wa 81 muri pasiporo zikomeye ku Isi.


  • Abakozi ba Banki y’Isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo –

    Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati “Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk’uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.”

    Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n’uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n’abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

    Ati “Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n’abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.”

    Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y’Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y’Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo n’uko baje kurokoka urupfu rukomeye.

    Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n’abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw’ukuboko.

    Ubusanzwe abakozi ba Banki y’Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce(iburyo) yasabye abakozi bayo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo gukurikira ubuhamya ku byabaye

    Abakozi ba Banki y’Isi basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside by’umwihariko abashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Habimana Lambert yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse urupfu mu gihe cya Jenoside

    Gasirabo Regis, umuhungu wa Gasirabo Claver wahoze akorera Banki y’Isi akicwa muri Jenoside yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo

  • Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa akekwaho ruswa, RIB ihita imucakira –

    Itabwa muri yombi rw’uyu mucamanza ryatangajwe na RIB ibinyujije kuri Twitter aho ivuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure umuntu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    RIB ivuga ko ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gaseke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha

    Uru rwego rwasabye abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amakuru y’ahakekwa ruswa kandi bakayatangira igihe kugira ngo iki cyaha gikumirwe.


  • Abafana ba Chelsea FC na Manchester City bakomerekeye mu mirwano yabahuje na Polisi [amafoto] #rwanda #RwOT

    Amagana y'abakunzi b'aya makipe bari muri Portugal aho bagiye kureba umukino wa nyuma wa Champions League urahuza Manchester City na Chelsea.

    Abafana b'amakipe yombi bakozanyijeho nyuma y'aho ba nyiri amaduka n'utubari bari bamaze gufunga kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Aba bafana ntabwo bari bazi ko ubucuruzi bwose bufunga saa 10.30 z'ijoro ariyo mpamvu batangiye guteza akavuyo na polisi ije barayikubita.

    Abantu benshi bagaragaye bari kuvirirana abandi bakomerekeye muri iyo mirwano yahuje aba bafana.

    Amakuru aravuga ko aba bafana basakiraniye na polisi mu mujyi ubwo bari bagarutse ku mahoteli yabo kubera umukwabu.

    Umwe mu bafana yagize ati 'N'akantu gato kabaye.abantu bamwe bashakaga ikindi cyo kunywa ariko n'abapolisi bari bakaniye bashaka gucyura abantu ngo basubire mu mahoteli yabo.

    Nta kurwana kwabaye hagati y'abafana ba Chelsea na City.'

    Polisi yavuze ko umuntu umwe yakomeretse cyane bituma ajyanwa ku bitaro bya Santo Antonio kuwa Kane.

    Ubu bushyamirane bubaye mbere gato y'umukino wa nyuma( final)uri buhuze aya makipe ari guhatanira igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere iwabo( Champions League), uri bubere kuri stade yitwa Estadio de Dragao muri Portugal.

    Abafana 16.500 nibo bemerewe kujya muri iriya stade, abandi bakaza kuwukurikiranira mu ngo zabo kuko mu tubari ho bari bube bafunze bitarenze saa yine z'ijoro.







    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-chelsea-fc-na-manchester-city-bakomerekeye-mu-mirwano-yabahuje-na

  • Umuhanzi Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bukwe bw’umusizi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe na benshi, Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bantu bari mu birori by’ubukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Hari mu muhango wo gusaba no gukwa, mu bukwe bw’umusizi Tuyisenge Olivier bwabereye mu Mujyi wa Kigali, mu murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa.

    Polisi y’u Rwanda ikaba yafashe Cecille Kayirebwa akaba yafatiwe hamwe n’abantu barenga 50 bari bitabiriye ubu bukwe, bakaba bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    kayirebwa n’abo bari bari kumwe basohoka ahabereye ubukwe

    Umusizi Olivie ni we wari wakoze ubukwe

    Bahise bajyanwa muri Stade Regional i Nyamirambo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cecille-kayirebwa-yafatiwe-mu-bukwe-bw-umusizi-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Ecobank yashyize igorora abifuza gutandukana n’ubukode –

    Ibi ni yo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda, yashyizeho inguzanyo zo kugura inzu, aho zihabwa abakiliya bahembwa umushahara ku kwezi n’abamaze nibura imyaka itanu bakora ubucuruzi bwabo bwite bubanditseho.

    Ikindi kandi ni uko iyo umukiliya afite indi nguzanyo y’inzu ahandi, Ecobank Rwanda iyimugurira, byaba ngombwa ikamwongereraho n’andi mafaranga.

    Uwamaze gufata inguzanyo y’inzu afite umushahara uhoraho, yishyura mu gihe kitarenze imyaka 15, naho ufite inguzanyo y’ubucuruzi bumwanditseho yishyura mu gihe cy’imyaka itanu.

    Muri iyi myaka yo kwishyura, uwafashe inguzanyo atanga inyungu fatizo ingana na 16% ku mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo bagamije gukura abakiliya babo mu bukode.

    Ati “Iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo dufashe Abaturarwanda gutunga inzu zabo bwite bakava mu bukode.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda,Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Iyi banki kandi ikorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya bayo kugura inzu

  • Ecobank yashyize igorora abifuza gutandukana n'ubukode – #rwanda #RwOT

    Ibi ni yo mpamvu Banki y'Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda, yashyizeho inguzanyo zo kugura inzu, aho zihabwa abakiliya bahembwa umushahara ku kwezi n'abamaze nibura imyaka itanu bakora ubucuruzi bwabo bwite bubanditseho.

    Ikindi kandi ni uko iyo umukiliya afite indi nguzanyo y'inzu ahandi, Ecobank Rwanda iyimugurira, byaba ngombwa ikamwongereraho n'andi mafaranga.

    Uwamaze gufata inguzanyo y'inzu afite umushahara uhoraho, yishyura mu gihe kitarenze imyaka 15, naho ufite inguzanyo y'ubucuruzi bumwanditseho yishyura mu gihe cy'imyaka itanu.

    Muri iyi myaka yo kwishyura, uwafashe inguzanyo atanga inyungu fatizo ingana na 16% ku mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo bagamije gukura abakiliya babo mu bukode.

    Ati 'Iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo dufashe Abaturarwanda gutunga inzu zabo bwite bakava mu bukode.'

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by'Afurika birimo u Rwanda,Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Iyi banki kandi ikorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya bayo kugura inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yashyize-igorora-abifuza-gutandukana-n-ubukode