Blog

  • UPDATE : Guverinoma ya Congo yisubiyeho ku makuru y’uko hari ikindi kirunga cyarutse #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatanzwe na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, ryabanje kuvuga ko ikirunga cya Nyamulagira cyariho kiruka mu buryo bworoheje ku gice cyacyo cya ruguru.

    Iri tangazo ryavugaga ko iki kirunga kiri kurukira muri Pariki ya Virunga aho ngo cyariho cyohereza amazuku yacyo mu gace kadasanzwe gatuye.

    Guverinoma ya Congo ivuga ko hahise hoherezwa indege yo gucunga umutekano w’ahaherereye kiriya kirunga kugira ngo hakomeze gukurikiranwa amakuru y’iruka ryacyo.

    Irindi tangazo ryaje rikurikirana na ririye, ryavuze ko nyuma yo kugenzura byimbitse hakoreshejwe indege, basanze kiriya kirunga kitari kuruka ahubwo ko ibyagaragaye ari umwotsi w’ibiti byari bitwikwa.

    Hashize icyumweru kimwe ikirunga cya Nyiragongo cyo muri DRC kirutse kikaba cyarangije ibikorwa byinshi ndetse gitwara n’ubuzima bw’abaturage.

    Iruka ry’iki kirunga cya Nyiragongo ryatumye hari abanyekongo benshi bahungira mu Rwanda ndetse bamwe bakinari mu Rwanda gusa bamwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi bari batangiye gutahuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ikindi-kirunga-cyo-muri-Congo-cyarutse

  • Umugaba Mukuru w'Ingabo za Misiri yagiranye ibiganiro na Gen Kazura – #rwanda #RwOT

    Lt Gen Mohamed Farid n'itsinda ry'abayobozi bakuru mu Ngabo za Misiri bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rwagombaga kumara iminsi itatu bakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko imikoranire yakomeza kuba myiza hagati y'u Rwanda na Misiri mu bya gisirikare.

    Ibiganiro hagati y'aba bagaba b'ingabo b'ingabo mu bihugu byombi bihumuje, Lt Gen Mohamed Farid, yabonanye na Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Maj.Gen. Albert Murasira.

    Urugendo rw'aba basirikare bakuru mu Misiri rurasozwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021 aho biteganyijwe ko mbere y'uko berekeza iwabo, babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Ubusanzwe u Rwanda na Misiri bifitanye umubano n'imikoranire mu by'umutekano aho abasirikare b'u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Uretse umubano mu bya gisirikare no mu bucuruzi ibihugu byombi bigirana imikoranire dore ko buri mwaka, Misiri ijya itegura imurikagurisha ry'ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda 'Egyptian Expo'.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ingabo

    Ubwo impande zombi zagiranaga ibiganiro

    Lt Gen Mohamed Farid biteganyijwe ko mbere yo gusoza urugendo rwe abanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda riri kumwe na bagenzi babo bo mu Misiri

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-misiri-yasuye-u-rwanda

  • Mu mafoto 75: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.

    Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y'uko uyu Mukuru w'Igihugu bitandukanye n'abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.

    Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Yageze mu Rwanda aherekejwe n'itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z'u Bufaransa nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y'u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y'u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w'Ibikorwa bya Gisirikare by'u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Uyu Mukuru w'Igihugu w'imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

    Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n'ibihe by'ingenzi byaranze itegurwa ryayo n'uko yashyizwe mu bikorwa.

    Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku mubano w'ibihugu byombi n'amasezerano yashyizweho umukono n'impande zombi.

    Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y'iki gihugu ku bufatanye n'iy'u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n'Ikoranabuhanga rihuza 'électronique' na 'mécanique' [Mécatronique].

    Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa cyitwaga Centre d'Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.

    Ibikorwa by'umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.

    IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by'ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.

    Perezida Macron yasoje uruzinduko rw'amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y'Epfo, aho yahuye na Perezida w'icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yururukaga mu ndege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe izwi nka Cotam Unité. Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame ubwo yiteguraga kwakira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari ategereje kwakira Perezida Macron wagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa

    Perezida Emmanuel Macron nk’Umukuru w’Igihugu wubashywe yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye, hakorwa akarasisi k’Ingabo z'u Rwanda

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa ubwo bari biteguye kwakira abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Macron yatangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ku wa 18 Nzeri 2017, ubwo yahuriraga na Kagame i New York mu Nama y'Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 72

    Perezida Kagame na Macron ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, 'La Marseillaise' y'u Bufaransa na 'Rwanda Nziza' y'u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zakiriye Perezida Macron mu karasisi kabereye ijisho

    Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Macron yagendaga asuhuza buri muyobozi mu b’u Rwanda bamwakiriye muri Village Urugwiro

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda ni bo bakiriye Perezida Macron

    Perezida Kagame yashimye uburyo Macron yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk'uw'abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa

    Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira, ubwo Perezida Kagame yakiraga Macron baherukaga guhurira i Paris mu Bufaransa mu Nama yiga ku bibazo by’Umutekano wa Sudani n’iyiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ruvuze byinshi mu rugendo ruganisha ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame aganira na Emmanuel Macron yise “inshuti ye”

    Tariki ya 27 Gicurasi 2021 yabaye umunsi w’amateka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

    Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aha yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré; yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian (ubanza iburyo); Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye (inyuma); Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Nyirahabimana Solina

    Perezida Emmanuel Macron mu byo yiboneye n’amaso ye harimo n’amafoto agaragaza inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100

    Perezida Emmanuel Macron yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ukanashyirwa mu bikorwa

    Perezida Macron yeretswe amahano arenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye umusaruro w’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda by’igihe kirekire

    Perezida Macron yitegereza imyambaro iri mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse

    Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010

    Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, ni we watambagije Perezida Macron ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amusobanurira amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo

    Perezida Macron n’abamuherekeje basobanurirwaga intambwe zose zatewe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, inatware ubuzima bw’inzirakarengane

    Igikorwa cya Perezida Macron cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kureba amateka igihugu cye cyagizemo uruhare ni ikimenyetso cyafashwe nko kuzahura umubano w’ibihugu byombi

    Mu butumwa Perezida Macron yanditse mu gitabo cy'abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko “Igihe kigeze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k'abarokotse.”

    Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha Umukuru w’Igihugu yerekezaga gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 ku Gisozi

    Perezida Macron yunamiye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y'Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi

    Perezida Macron yemeye uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu w’igihugu cye mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, mu baherekeje Perezida Macron mu Rwanda

    Perezida Emmanuel Macron aganira n’Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mbere yo kumusuhuza

    Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mu Urugwiro

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Macron yavuze ko Jenoside itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y'abazayikora n'uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we n’itsinda ry’abamuherekeje muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside abyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n'ibyo ari abagamije kugoreka amateka

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga. Cyanakurikiranywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba

    Perezida Emmanuel Macron yeretswe ibice bigize Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ‘électronique’ na ‘mécanique’ bizwi nka ‘Mécatronique’

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine. Ku ruhande rwabo hari abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Muri iri shuri, Perezida Emmanuel Macron, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri IPRC Tumba

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Mbere yo gusoza urugendo yagiriye muri IPRC Tumba, Perezida Emmanuel Macron yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abahagarariye abanyeshuri n’ abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abarimo Antoine Cardinal Kambanda

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa byo kwirinda Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa birimo ibyo gupima Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa

    Perezida Macron yaherekejwe na Depite Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali

    Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali

    Perezida Emmanuel Macron afatanyije n'Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone

    Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw'u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w’imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z'urubyiruko

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali

    Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique

    Perezida Emmanuel Macron, Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors barebeye umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo mu myanya isanzwe y'abafana

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bishimiye intsinzi ya Patriots BBC yatumye iyi kipe igera muri 1/2 cya BAL 2021

    Perezida Macron, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian; Perezida Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na Masai Ujiri barebaga uyu mukino banyuzamo bakaganira

    Umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo warebwe n’abakuru b’ibihugu byombi wasojwe ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iyo muri Mozambique amanota 73-71

    Nyuma y’umukino, Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro n’abakomeye muri Basketball ya Afurika

    Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri

    Perezida Kagame yaherekeje Emmanuel Macron amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda

    Perezida Kagame asezera kuri Emmanuel Macron wahise akomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo

    Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-75-ibihe-by-ingenzi-byaranze-uruzinduko-rwa-perezida-emmanuel-macron

  • Mu mafoto 75: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda –

    Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

    Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu bitandukanye n’abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.

    Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y’u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

    Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ibihe by’ingenzi byaranze itegurwa ryayo n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.

    Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ [Mécatronique].

    Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.

    Ibikorwa by’umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.

    IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by’ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.

    Perezida Macron yasoje uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yururukaga mu ndege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe izwi nka Cotam Unité. Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame ubwo yiteguraga kwakira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari ategereje kwakira Perezida Macron wagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa

    Perezida Emmanuel Macron nk’Umukuru w’Igihugu wubashywe yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye, hakorwa akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa ubwo bari biteguye kwakira abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Macron yatangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku wa 18 Nzeri 2017, ubwo yahuriraga na Kagame i New York mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 72

    Perezida Kagame na Macron ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zakiriye Perezida Macron mu karasisi kabereye ijisho

    Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Macron yagendaga asuhuza buri muyobozi mu b’u Rwanda bamwakiriye muri Village Urugwiro

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda ni bo bakiriye Perezida Macron

    Perezida Kagame yashimye uburyo Macron yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk’uw’abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa

    Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira, ubwo Perezida Kagame yakiraga Macron baherukaga guhurira i Paris mu Bufaransa mu Nama yiga ku bibazo by’Umutekano wa Sudani n’iyiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ruvuze byinshi mu rugendo ruganisha ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame aganira na Emmanuel Macron yise “inshuti ye”

    Tariki ya 27 Gicurasi 2021 yabaye umunsi w’amateka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

    Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aha yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré; yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian (ubanza iburyo); Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (inyuma); Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina

    Perezida Emmanuel Macron mu byo yiboneye n’amaso ye harimo n’amafoto agaragaza inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100

    Perezida Emmanuel Macron yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ukanashyirwa mu bikorwa

    Perezida Macron yeretswe amahano arenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye umusaruro w’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda by’igihe kirekire

    Perezida Macron yitegereza imyambaro iri mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse

    Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010

    Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, ni we watambagije Perezida Macron ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amusobanurira amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo

    Perezida Macron n’abamuherekeje basobanurirwaga intambwe zose zatewe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, inatware ubuzima bw’inzirakarengane

    Igikorwa cya Perezida Macron cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kureba amateka igihugu cye cyagizemo uruhare ni ikimenyetso cyafashwe nko kuzahura umubano w’ibihugu byombi

    Mu butumwa Perezida Macron yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko “Igihe kigeze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k’abarokotse.”

    Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha Umukuru w’Igihugu yerekezaga gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 ku Gisozi

    Perezida Macron yunamiye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi

    Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu w’igihugu cye mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, mu baherekeje Perezida Macron mu Rwanda

    Perezida Emmanuel Macron aganira n’Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mbere yo kumusuhuza

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Urugwiro

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Macron yavuze ko Jenoside itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y’abazayikora n’uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we n’itsinda ry’abamuherekeje muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside abyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga. Cyanakurikiranywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba

    Perezida Emmanuel Macron yeretswe ibice bigize Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ‘électronique’ na ‘mécanique’ bizwi nka ‘Mécatronique’

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine. Ku ruhande rwabo hari abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Muri iri shuri, Perezida Emmanuel Macron, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri IPRC Tumba

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Mbere yo gusoza urugendo yagiriye muri IPRC Tumba, Perezida Emmanuel Macron yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abahagarariye abanyeshuri n’ abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abarimo Antoine Cardinal Kambanda

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa byo kwirinda Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa birimo ibyo gupima Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa

    Perezida Macron yaherekejwe na Depite Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali

    Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali

    Perezida Emmanuel Macron afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone

    Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w’imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z’urubyiruko

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali

    Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique

    Perezida Emmanuel Macron, Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors barebeye umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo mu myanya isanzwe y’abafana

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bishimiye intsinzi ya Patriots BBC yatumye iyi kipe igera muri 1/2 cya BAL 2021

    Perezida Macron, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian; Perezida Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na Masai Ujiri barebaga uyu mukino banyuzamo bakaganira

    Umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo warebwe n’abakuru b’ibihugu byombi wasojwe ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iyo muri Mozambique amanota 73-71

    Nyuma y’umukino, Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro n’abakomeye muri Basketball ya Afurika

    Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri

    Perezida Kagame yaherekeje Emmanuel Macron amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda

    Perezida Kagame asezera kuri Emmanuel Macron wahise akomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo

    Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro

  • Diamond agiye guhuriza hamwe abagore be batatu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania na Afurika, Diamond Platnumz afite gahunda yo guhuriza hamwe abagore 3 bamubyariye, bakaba basangira.

    Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko Diamond ashaka kubahuza bagasangira nk’umuryango aho bashobora guhurira muri hoteli cyanwa mu rugo iwe.

    Mushiki wa Diamond, Esma akaba yabwiye iki kinyamakuru ko ari ibintu bishoboka cyane kuko bamaze kuba nk’umuryango wabo kuko bafite amaraso yabo.

    Ati'murabizi bariya ni amaraso yacu, rero simbona icyananirana ngo duhure, twicarane nk’umuryango.'

    Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize Diamond yahuriye na Mobetto na Tanasha, Zanzibar aho yari mu bikorwa bya muzika aho binavugwa ko na Tanasha yari nzira zo kurangiza umushinga w’indirimbo ye nshya ariko anaboneraho kuvugana na Diamond kubijyanye n’ahazaza h’umuhungu wabo.

    Akaba rero ngo afite igitekerezo cyo kubahuza uko ari 3 n’abana bahari bagasangira bakishima nk’umuryango.

    Kugeza ubu Diamond afite abana 4 yabyaye ku baore 3. Zari Hassan yamubyariye 2(Tiffah na Nillan), Hamisa Mobetto yamubyariye umwe(Dylan), ni mu gihe Tanasha Donna na we yamubyariye umwe(Naseeb Jr).

    Aba bagore uko ari 3, buri umwe aherutse gushyira Diamond abana ngo bamusure, ni mu gihe na we ubwo aheruka muri Afurika y’Epfo yasuye abo yabyaranye na Zari Hassan.

    Zari babyaranye abana babiri

    Mobetto bafitanye umwana umwe w’umuhungu

    Diamond Platnumz yabyaranye na Tanasha umuhungu akaba ari na we muto mu bana be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-agiye-guhuriza-hamwe-abagore-be-batatu

  • Mwemere Ngirinshuti wakiniye APR FC n'Amavubi arasaba ubufasha kubera ubukene #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 36 uri mu bakinnyi bakanyujijeho mu myaka isaga 10 ishize mu Rwanda,yasuwe n'umunyamakuru Clarisse Uwimana wa UC Sports TVmukazu k'ibyondo abamo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.

    Nkuko amashusho abigaragaza,uyu mukinnyi aba mu kazu gatoya k'igitaka k'icyondo, yagiyemo ubwo ubuzima bwamunaniraga,

    Yamubajije uburyo abayeho, amusubiza ko ari 'nabi' nk'uko na we yabyiboneye, amubaza ikimutunze, asubiza ko afashwa n'abaturage badafite aho bahurira n'umupira w'amaguru.

    Ati: 'Abamfasha none aha, abenshi ntabwo ari n'abakinnyi. Ni abafana rimwe na rimwe…'

    Mwemere avuga ko yigeze kugira ibyago, ubucuruzi bw'imyenda n'inkweto yari yaratangiye mu buryo bwo gushaka uko yabaho, bukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.

    Ati: 'Nigeze gucuruza, ndahomba kubera ibibazo bya Covid-19 byaje, imari irashya, ubwo rero, nicaye gutya'.

    Mwemere avuga ko ubwo yageraga muri APR FC, yahembwe amafaranga ari hagati ya 200,000 Frw na 250,000 Frw ku kwezi, agera muri Police FC akajya ahembwa 300,000 FRW ku kwezi.

    Yasobanuye ati: 'Ntabwo nigeze mpembwa ibihumbi 400 cyangwa 500. Ni 300, n'ayo 300 nayo nayabonye ndi muri Police, ariko ahandi muri APR ni 250, gutyo. Narinze mva muri APR ntarengeje 250, bantangije kuri 200, undi mwaka baravuga bati 'reka tukongerereho', banyongereraho 50, ni yo navuyemo ndiho'.

    Avuga ko amafaranga menshi yigeze guhabwa ubwo yagurwaga (recruitement) n'imwe muri aya makipe, ari 1,500,000 FRw.

    Asobanura kandi ko mu gihe ikipe yabaga yatsinze mu gihe yari ameze neza, buri mukinnyi yahabwaga agahimbazamusyi (prime) katarenze 30,000 Frw.

    Aya mafaranga yahabwaga muri iki gihe, avuga ko yari make ugereranyije n'ayo abakinnyi bo muri iki gihe bahabwa, nk'impamvu yumvikanisha ko ubuzima bubi arimo bwatewe no guhembwa make.

    Gusa yemeye ko mu gihe cye hari ubwo yigeze gukoresha amafaranga nabi, aho yashoboraga kujya mu kabari, akaba yanakararamo, anywa inzoga.

    Mwemere arasaba ko inzego zishinzwe siporo mu Rwanda nka Minisiteri ya Siporo n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru (FERWAFA), ko zamwibuka nk'uwafashije igihugu, zikamuha akazi zishingiye ku bumenyi afite muri uyu mukino, ngo n'ubwo atize amashuri menshi.

    Yagize ati: 'Icyo nabisabira, nta n'akazi babura bampa rwose! Yego ntabwo nize amashuri ahambaye kubera ko nitaga ku mupira, ariko hari ibindi nabafasha wenda mu byo nanyuzemo, cyane cyane nko mu mupira'.

    Arasaba kandi undi wese ufite umutima wo gufasha, ko yamufasha akabona ikimutungana n'abana be babiri, avuga ko umugore we yamutanye ubwo ubuzima bwahindukaga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mwemere-ngirinshuti-wakoreye-akayabo-muri-apr-fc-n-ahandi-arasaba-ubufasha

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri yagiranye ibiganiro na Gen Kazura –

    Lt Gen Mohamed Farid n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo za Misiri bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwagombaga kumara iminsi itatu bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko imikoranire yakomeza kuba myiza hagati y’u Rwanda na Misiri mu bya gisirikare.

    Ibiganiro hagati y’aba bagaba b’ingabo b’ingabo mu bihugu byombi bihumuje, Lt Gen Mohamed Farid, yabonanye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj.Gen. Albert Murasira.

    Urugendo rw’aba basirikare bakuru mu Misiri rurasozwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021 aho biteganyijwe ko mbere y’uko berekeza iwabo, babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Ubusanzwe u Rwanda na Misiri bifitanye umubano n’imikoranire mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Uretse umubano mu bya gisirikare no mu bucuruzi ibihugu byombi bigirana imikoranire dore ko buri mwaka, Misiri ijya itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ingabo

    Ubwo impande zombi zagiranaga ibiganiro

    Lt Gen Mohamed Farid biteganyijwe ko mbere yo gusoza urugendo rwe abanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda riri kumwe na bagenzi babo bo mu Misiri

  • Muhirwa, Umusamariya mwiza wo muri Amerika; yarokoye umugore n'umwana mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa Bremen muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend mu mpera z'icyumweru gishize.

    Umupolisi wo muri ako gace, William Redman, yatangaje hari umuntu wafashije abari bakoze impanuka kugira ngo bave mu modoka, gusa ngo uwo muntu ntiyigeze aguma aho impanuka yabereye ngo avugane na Polisi ayihe amakuru y'uko byagenze ngo kuko nyuma yo gufasha yahise agenda.

    Muhirwa Olivier wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, ni we wakoze icyo gikorwa kigereranywa n'inkuru yo muri Bibiliya y'Umusamariya mwiza, wafashije umuntu wari waguye mu gico cy'amabandi, akamuvura.

    Yabwiye IGIHE ko icyo gihe hari saa 8:48 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, i Kigali hari mu gicuku nka munani z'urukerera.

    Ati ' Njye n'inshuti zanjye ebyiri Rukundo Oreste na Christelle Brune Imfurayacu twari tugiye mu isabukuru y'amavuko y'umwe mu nshuti zacu Clarisse Murebwayire.'

    'Tukimara kwinjira mu nzira y'igihogere twabonye umuntu w'uruhu rwera azamura amaboko ahagarika umuhisi n'umugenzi ariko ntitwamenye ibyo ari byo.'

    Uwo muntu ngo yahagarikaga abantu bose ariko imodoka zikamucaho zikomereza habe no kumutega amatwi. We na bagenzi be barahageze, barahagarara.

    Ati 'Nabwiye uwari utwaye ngo ahagarare kuko benshi bihitiraga nk'ibisanzwe. Ahagaze ubwo ni bwo twahise tubona imodoka yarenze umuhanda irimo kwaka, twabanje gushidikanya akanya gato nk'ako guhumbya ariko mpita mbona umwana muto w'imyaka nk'ibiri wari uhagaze iruhande rw'imodoka yari yamaze gufatwa n'inkongi y'umuriro nta gutekereza nahise nirukankira gusanganira uwo muziranenge wari utegereje ibiri bukurikireho.'

    Muhirwa yavuze ko ubwo yari amaze kuhagera atereye uwo mwana ku bitugu, bagenzi be nabo bahise bamanuka biruka kugira ngo bamufashe gutabara.

    Ati 'Nyina na we yari ari hasi yakomeretse urimo ataka, bagenzi banjye navuze nabo baciye ku rundi ruhande barwana no gukuramo akandi kaziranenge gafite nk'amezi atandatu. Kari ku ntebe y'inyuma katangiye kugerwaho n'umwotsi ubona ntacyo kitayeho ndetse no gukurura umugabo wari utwaye wari wafashwe n'imifuka y'imyuka (airbags) .'

    Muhirwa yatwaye uwo mwana, amugejeje haruguru asubira inyuma atwara na nyina nubwo byari bigoye kubera isayo ryari rihari.

    Ati 'Kumurenza umukoki wari wuzuyemo isayo ntibyari byoroshye nubwo byabaye mu kanya nk'ako guhumbya, abandi nabo barwanaga n'ibishashi by'umuriro ari nako barwana no gukura uwari usigaye mu modoka.'

    Abajijwe niba mbere yo kujya gutabara aba bantu, we na bagenzi be barabanje kubijyaho inama, yavuze ko nta kintu na kimwe bavuganye usibye kumva ko bakwiriye gukiza amagara.

    Ati ' Ibi byose byabaga nta wagishije undi inama kuko icyari gikenewe muri ako kanya cyagaragaraga. Ni Ugukiza ubuzima bw'abantu.'

    Nyuma yaho hari abandi bantu babonye ibyo bikorwa by'ubutwari, babiyungaho babafasha gukuramo abantu bose bagihumeka nubwo umwe yari yangiritse amaguru ku buryo bukomeye.

    Ati 'Nyuma y'iminota nka 20 niyegamije uwo mubyeyi wari wanegekaye abandi nabo barimo kwita ku bandi, Polisi yaje kuza izimya iyo modoka yari yamaze gukongoka maze abandi nabo bajyanwa kwa muganga natwe dukomeza urugendo tugeze aho twari tugiye twihanagura amaraso n'ibindi byari byari byaduhindanyije dukomeza ibirori kandi bigenda neza.'

    Muhirwa yavuze ko umuntu wese akwiriye kugira umutima wo gufasha umuntu uri mu kaga atitaye ku kuba baziranye cyangwa bataziranye.

    Ati 'Burya amagara aryana azirana n'uburyamirane, wirenza ingohe ukwitabaje waba umuzi cyangwa utamuzi.'

    Mu 2019 nabwo Muhirwa yigeze gukiza uwari ugiye kwiyahurira ku kiraro ubwo yari yanzwe n'umukunzi we. Ibi byabereye mu Mujyi wa Columbia City muri Leta ya Indiana.

    Uwari ugiye kwiyahura yari mu bushorishori ashaka gusimbuka ngo yirohe mu nzira y'igihogere (highway) aho imodoka ziba zigenda ku muvuduko mwinshi, Polisi yahageze yamaze kumumanura.

    Muhirwa Olivier yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo IGIHE na Radio Izuba

    Uyu muhanda niwo wabereyemo iyo mpanuka

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhirwa-umusamariya-mwiza-wo-muri-amerika-yarokoye-umugore-n-umwana-mu-mpanuka

  • Umugore wa pasiteri yarwaniye inkundura mu rusengerero n'umugore washakaga gusuhuza umugabo we|abari buzuye umwuka barumirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa pasiteri yateje akavuyo mu rusengerero ubwo yarwanaga n'umugore washakaga gusuhuza umugabo we, maze 8byari amasengesho bihinduka induru. Aba bagore babiri, bagaragaye mu mashusho bari kurwana. Mu kinyamakuru Occupyghana batangaza ko aba bagore baba bapfuye kuba umwe yageze ku rubyiniro 'Altar' agashaka gusuhuza Pasiteri wari uyoboye inyigisho, ni bwo umugore we yahise amusimbura barafatana bararwana.

    Amakuru akomeza avuga ko abarwaniye mu rusengero hatamenyekanye idini iryo ariryo n'aho riherereye, gusa abantu bari bahimbawe bari mu mwuka bose bahise babivamo bajya gukiranura abari kurwana. Umujinya w'umuranduranzuzi ku mugore wari hejuru ahondagura uri hasi yamufashe mu ijosi, birangira babakiranuye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-pasiteri-yarwaniye-inkundura-mu-rusengerero-numugore-washakaga-gusuhuza-umugabo-weabari-buzuye-umwuka-barumirwa/

  • Icyo Djihad Bizimana yatangaje nyuma yo gusinyira KMSK Deinze, umutoza yavuze icyo amwitezeho #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad nyuma yo gusinyira ikipe ya KMSK Deinze yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe ndetse abona ko ari ho yakagombye kuba ari.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi, KMSK Deinze yo mu Bubiligi yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda, Bizimana Djihad imyaka 2, ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Waasland Beveren nayo yo muri iki gihugu.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, Djihad Bizimana yavuze ko yishimiye kuza muri iyi kipe kuko ari amahirwe ahawe yo kwerekana icyo ashoboye kandi akaba abona ari wo mwanya yakabaye abarizwamo.

    Ati”kuri njye ni iby’agaciro gakomeye gukinira ikipe aho bampa amahirwe yo kwerekana icyo natanga, kandi ndakeka ndi mu mwanya mwiza muri KMSK Deinze.”

    Wim De Decker, akaba umutoza w’iyi kipe, avuga ko ubunararibonye Djihad akuye mu cyiciro cya mbere buzafasha iyi kipe.

    Ati”Djihad yakinnye imyaka myinshi mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ibi byongereye agaciro ikipe yacu. Afite inyota yo gukina, afite imbaraga kandi azabasha kwerekana icyo ashoboye hano.”

    Nyuma yo gusinyira iyi kipe, Djihad Bizimana akaba azatangirana n’abandi imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ubwo iyi kipe izaba iyisubukuye.

    Djihad Bizimana yezeye ko mu ikipe nshya azerekana ibyo ashoboye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-djihad-bizimana-yatangaje-nyuma-yo-usinyira-kmsk-deinze-umutoza-yavuze-icyo-amwitezeho