Blog

  • Chelsea yatsinze Manchester City yegukana Champions League yaherukaga mu myaka 9 #rwanda #RwOT

    Igitego cyo mu gice cya mbere cyatsinzwe na Kai Havertz, cyahesheje intsinzi Chelsea imbere ya Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Ni umukino wabaye mu ijoro ry’uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubera Estádio de Dragão yo muri Portugal.

    Chelsea yaherukaga iki gikombe muri 2012, wabonaga ari yo ikina neza kurusha Manchester City iza no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 42 ubwo Kai Havertz yafunguraga amazamu ku mupira yari acomekewe na Mason Mount.

    Mu gice cya mbere cy’umukino nta mahirwe menshi Manchester City yabonye uretse nko ku munota wa 7 Raheem Sterling utabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Muri iki gice cya mbere Chelsea niyo yabonye amahirwe menshi ariko abasore barimo Mason Mount, N’Golo Kante ntibashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Habura iminota 7 ngo igice cya mbere kirangire, Manchester City yakoze impinduka zitateguwe, Silva wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Andreas Christensen.

    Manchester City mu gice cya kabiri yashyize igitutu kuri Chelsea ishaka kwishyura iki gitego ndetse ibona n’amahirwe nk’umupira Gundogan yacomekeye Riyad Mahrez ariko Azpilicueta arahagoboka awushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 89, Riyad Mahrez yongeye kugerageza amahirwe mu izamu rya Mendy ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Chelsea nayo yanyuzagamo igasatira nko ku munota wa 73, Kai Havertz yahaye umupira mwiza Christian Pulisic ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

    Umukino warangiye ari 1-0, Chelsea yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League, ni nyuma y’icyo yatwaye muri 2012 itsinze Bayern Munich kuri penaliti 4-3, Chelsea 2008 yari yatsindiwe nayo kuri penaliti ku mukino wa nyuma na Manchester United.

    Chelsea yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chelsea-yatsinze-manchester-city-yegukana-champions-league-yaherukaga-mu-myaka-9

  • Patriots BC yatsinzwe irushwa na US Monastir ntiyagera ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Agace ka mbere k'uyu mukino karangiye US Monastir iyoboye ku kinyuranyo cy'amanota abiri kuko yari ifite 16 kuri 14 ya Patriots yari yatangiye neza.

    Mu minota itandatu ibanza y'agace ka kabiri, US Monastir ibifashijwemo n'abarimo kabuhariwe Wael Arakji, Omar Abada na El Mourad, yabonye amanota 17 yikurikiranya Patriots BBC itaratera umupira mu nkangara (33-14).

    Mu minota ibiri ya nyuma, Kenneth Gasana yatsinze amanota atanu yagabanyije ikinyuranyo kikagera kuri 16 (35-19) mbere y'uko agace ka kabiri karangira ari 37-22.

    Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yari hasi kugeza ubwo ikinyuranyo cyageze ku manota 30 (57-27) mbere y'uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota atatu yatumye kigabanyuka mu minota ibiri ya nyuma. Amakipe yombi yatangiye gukina iminota 10 ya nyuma ari 65-33.

    Mu gace ka nyuma,Patriots BC yatsinzwemo amanota 22 kuri 13, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 41 (87-46).

    Omar Abada wa US Monastir yatsinze amanota 18 muri uyu mukino mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, we yatsinzemo 13.

    Undi mukino wa ½ wabaye guhera saa munani, wasize Zamalek yo mu Misiri igeze ku mukino wa nyuma aho yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 89-71.

    Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa ku Cyumweru, Petro de Luanda izahatanira umwanya wa gatatu na Patriots BBC guhera saa sita n'igice mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Zamalek na US Monastir uzatangira saa kumi z'umugoroba.

    Uyu mukino wa ½ cya Basketball Africa League, warebwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-bc-yatsinzwe-irushwa-na-us-monastir-ntiyagera-ku-mukino-wa-nyuma

  • Rubavu: Amashyuza yo kuri “Brasserie” yabuze –

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry’ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n’abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y’isoko y’ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi “yarigitiye”.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati “Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n’ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n’iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.”

    “Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.”

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w’aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y’umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati “Washyiragamo nk’igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n’umwana w’uruhinja”.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b’impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n’umuti w’indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n’abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz’ubuhumekero, rubaga impande n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.”

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y’i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n’uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi

  • Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda –

    Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w’amashuri, baziyongera ku bandi 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda mu kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa.

    Ati “Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw’Igifaransa.”

    Yakomeje agira ati “Urugero nk’u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n’Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w’abarimu bigisha Igifaransa.”

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Ati “Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n’iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.”

    Yakomeje agira ati “Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.”

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

    Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

    Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

    Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y’Uburezi bw’Imyaka 12 y’Ibanze.

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati “Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.”

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y’ubufatanye ya Guverinoma y’u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni ndetse n’Abadiplomate b’ibihugu biri muri uyu muryango.

    Ati “Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw’Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw’ubukerarugendo ndizera ko n’u Rwanda natwe byadufasha.”

    “Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw’Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.”

    Yakomeje agira ati “Twigisha Igifaransa ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n’u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa kuri izo ngabo.”

    Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw’Igifaransa neza ari 6%. Intego y’uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w’abavuga n’abandika neza Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Abantu 69.591 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 –

    Gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bahawe dose ya mbere byatangiye mu gihugu hose. Urukingo rwatanzwe ni urwa AstraZeneca kuko abahawe urwa Pfizer bo bahawe urwa kabiri, ni ukuvuga ko bakingiwe mu buryo bwemewe.

    Usibye gukingira, hagaragaye abantu 14 banduye iki cyorezo biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali. Ibipimo byafashwe ni 3.694 mu gihe abakize bagasezererwa ari 60.

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, abamaze kwandura ni 26.892 mu gihe abapfuye ari 352.


  • Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w'amashuri, baziyongera ku bandi 24 b'abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n'amashuri yigisha siyansi ndetse n'ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bagahugura n'abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w'abakoresha ururimi rw'Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n'ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda mu kongera ubumenyi bw'ururimi rw'Igifaransa.

    Ati 'Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw'Igifaransa.'

    Yakomeje agira ati 'Urugero nk'u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n'Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw'Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w'abarimu bigisha Igifaransa.'

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y'Uburezi basinyanye amasezerano y'ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Ati 'Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n'iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.'

    Yakomeje agira ati 'Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.'

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati 'Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n'ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b'abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.'

    Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

    Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

    Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y'Uburezi bw'Imyaka 12 y'Ibanze.

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati 'Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y'uburezi bw'ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.'

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y'ubufatanye ya Guverinoma y'u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw'Amahoro bwa Loni ndetse n'Abadiplomate b'ibihugu biri muri uyu muryango.

    Ati 'Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw'Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw'ubukerarugendo ndizera ko n'u Rwanda natwe byadufasha.'

    'Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw'Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.'

    Yakomeje agira ati 'Twigisha Igifaransa ku Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n'u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw'ururimi rw'Igifaransa kuri izo ngabo.'

    Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw'Igifaransa neza ari 6%. Intego y'uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w'abavuga n'abandika neza Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yagaragaje-imishinga-oif-iteganya-gufashamo-u-rwanda

  • Rubavu: Amashyuza yo kuri 'Brasserie' yabuze – #rwanda #RwOT

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry'ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n'imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw'Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n'abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y'isoko y'ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi 'yarigitiye'.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati 'Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n'ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n'iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.'

    'Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.'

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w'aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y'umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati 'Washyiragamo nk'igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n'umwana w'uruhinja'.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b'impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n'umuti w'indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n'abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz'ubuhumekero, rubaga impande n'izindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.'

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y'i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n'uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amashyuza-yo-kuri-brasserie-yabuze

  • Umugabo yatungiye abantu ubwo yajyaga gushyingura Papa we afite intare nzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umucuruzi muri Nigeria yakoze agashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare nzima mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

    Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatungiye-abantu-ubwo-yajyaga-gushyingura-papa-we-afite-intare-nzima/

  • Abakozi ba Banki y'Isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza umuco w'amahoro n'urukundo – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati 'Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk'uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.'

    Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n'uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n'abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n'ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

    Ati 'Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n'abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.'

    Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y'Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y'Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo n'uko baje kurokoka urupfu rukomeye.

    Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n'abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw'ukuboko.

    Ubusanzwe abakozi ba Banki y'Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce(iburyo) yasabye abakozi bayo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo gukurikira ubuhamya ku byabaye

    Abakozi ba Banki y’Isi basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside by’umwihariko abashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Habimana Lambert yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse urupfu mu gihe cya Jenoside

    Gasirabo Regis, umuhungu wa Gasirabo Claver wahoze akorera Banki y’Isi akicwa muri Jenoside yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-banki-y-isi-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-basabwa-kwimakaza

  • Ingagi yafotowe iri kumwenyura kubera guhoberana na ngenzi yayo #rwanda #RwOT

    Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kubungabunga, kurinda no gukora ubushakashatsi ku ngagi, wagaragaje ifoto irimo ingagi ebyiri zahoberanye imwe yasetse.

    Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'uwo Muryango saa Kumi na 30 z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, iherekereshwa amagambo agira ati 'Iyo ukangutse ugasanga ari weekend!'

    Ubusanzwe ibyishimo by'inyamaswa bikunze kugaragarira mu kuba zakina hagati yazo, ariko iyi yo byayirenze iramwenyura.

    Dian Fossey Gollira Fund yatangijwe n'Umunyamerikakazi, Dr Dian Fossey, wari umushakashatsi ku bijyanye n'ingagi.

    Mu 1967, ni bwo yashinze Ikigo cy'Ubushakashatsi cya Karisoke giherereye mu Karere ka Musanze. Intego yacyo ni ugufasha kubungabunga, kurinda no kwiga ku ngagi by'umwihariko izo muri Afurika.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingagi-yafotowe-iri-kumwenyura-kubera-guhoberana-na-ngenzi-yayo