Blog

  • Nyagatare: Abaturiye umupaka begerejwe serivisi zose z’ubuvuzi –

    Izi serivisi zongewe mu mavuriro y’ibanze harimo iz’ubuvuzi bw’amaso, amenyo, kubyaza no gukeba zikaba zashyizwe mu mavuriro ya Karambo mu Murenge wa Kiyombe, Ndego mu Murenge wa Karama, Gihengeri mu Murenge wa Mukama ndetse n’irya Nyamirama riherereye mu Murenge wa Karangazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko amavuriro y’ibanze yongerewe ubushobozi mu rwego rwo gufasha abaturiye imipaka kubona serivisi nziza batarindiriye kujya kure.

    Ati “Hari itsinda ryaturutse ku rwego rw’igihugu ryaje kureba ibibazo abaturiye imipaka baba bafite, basanga harimo n’ikibazo cy’abajya kwivuza hanze twababuza kwambuka bakavuga ko bafite ikibazo cy’amavuriro atabegereye.”

    Murekatete yakomeje avuga ko babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuzima hubatswe amavuriro y’ibanze yegerejwe abaturage hafi yabo hanongerwamo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzma n’ibitaro.

    Ati “Ubu zahise zitangira gukora kuri buri vuriro hariyo umuganga w’amenyo, uw’amaso, umubyaza ku buryo abaturage batangiye kubona izo serivisi ako kanya bitabasabye kujya kure, abaganga barabitaho nibabagane, abajyaga babyarira mu rugo babireke.”

    Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 85 harimo ane yongerewemo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro, hagamijwe korohereza abaturage ingendo bakoraga bajya kuzishakira kure y’aho batuye.

    Amavuriro y’ibanze yashyizwemo serivisi abaturage bajyaga bajya gushakira ahandi

    Abatanga serivisi zitajyaga ziboneka muri aya mavuriro bahise batangira akazi

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yerekwa ibikoresho byashyizwe mu mavuriro y’ibanze

    Ibikoresho byajyaga biboneka mu bigo nderabuzima n’ibitaro byashyizwe mu mavuriro y’ibanze

  • Muhirwa, Umusamariya mwiza wo muri Amerika; yarokoye umugore n’umwana mu mpanuka –

    Iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa Bremen muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umupolisi wo muri ako gace, William Redman, yatangaje hari umuntu wafashije abari bakoze impanuka kugira ngo bave mu modoka, gusa ngo uwo muntu ntiyigeze aguma aho impanuka yabereye ngo avugane na Polisi ayihe amakuru y’uko byagenze ngo kuko nyuma yo gufasha yahise agenda.

    Muhirwa Olivier wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, ni we wakoze icyo gikorwa kigereranywa n’inkuru yo muri Bibiliya y’Umusamariya mwiza, wafashije umuntu wari waguye mu gico cy’amabandi, akamuvura.

    Yabwiye IGIHE ko icyo gihe hari saa 8:48 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, i Kigali hari mu gicuku nka munani z’urukerera.

    Ati “ Njye n’inshuti zanjye ebyiri Rukundo Oreste na Christelle Brune Imfurayacu twari tugiye mu isabukuru y’amavuko y’umwe mu nshuti zacu Clarisse Murebwayire.”

    “Tukimara kwinjira mu nzira y’igihogere twabonye umuntu w’uruhu rwera azamura amaboko ahagarika umuhisi n’umugenzi ariko ntitwamenye ibyo ari byo.”

    Uwo muntu ngo yahagarikaga abantu bose ariko imodoka zikamucaho zikomereza habe no kumutega amatwi. We na bagenzi be barahageze, barahagarara.

    Ati “Nabwiye uwari utwaye ngo ahagarare kuko benshi bihitiraga nk’ibisanzwe. Ahagaze ubwo ni bwo twahise tubona imodoka yarenze umuhanda irimo kwaka, twabanje gushidikanya akanya gato nk’ako guhumbya ariko mpita mbona umwana muto w’imyaka nk’ibiri wari uhagaze iruhande rw’imodoka yari yamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro nta gutekereza nahise nirukankira gusanganira uwo muziranenge wari utegereje ibiri bukurikireho.”

    Muhirwa yavuze ko ubwo yari amaze kuhagera atereye uwo mwana ku bitugu, bagenzi be nabo bahise bamanuka biruka kugira ngo bamufashe gutabara.

    Ati “Nyina na we yari ari hasi yakomeretse urimo ataka, bagenzi banjye navuze nabo baciye ku rundi ruhande barwana no gukuramo akandi kaziranenge gafite nk’amezi atandatu. Kari ku ntebe y’inyuma katangiye kugerwaho n’umwotsi ubona ntacyo kitayeho ndetse no gukurura umugabo wari utwaye wari wafashwe n’imifuka y’imyuka (airbags) .”

    Muhirwa yatwaye uwo mwana, amugejeje haruguru asubira inyuma atwara na nyina nubwo byari bigoye kubera isayo ryari rihari.

    Ati “Kumurenza umukoki wari wuzuyemo isayo ntibyari byoroshye nubwo byabaye mu kanya nk’ako guhumbya, abandi nabo barwanaga n’ibishashi by’umuriro ari nako barwana no gukura uwari usigaye mu modoka.”

    Abajijwe niba mbere yo kujya gutabara aba bantu, we na bagenzi be barabanje kubijyaho inama, yavuze ko nta kintu na kimwe bavuganye usibye kumva ko bakwiriye gukiza amagara.

    Ati “ Ibi byose byabaga nta wagishije undi inama kuko icyari gikenewe muri ako kanya cyagaragaraga. Ni Ugukiza ubuzima bw’abantu.”

    Nyuma yaho hari abandi bantu babonye ibyo bikorwa by’ubutwari, babiyungaho babafasha gukuramo abantu bose bagihumeka nubwo umwe yari yangiritse amaguru ku buryo bukomeye.

    Ati “Nyuma y’iminota nka 20 niyegamije uwo mubyeyi wari wanegekaye abandi nabo barimo kwita ku bandi, Polisi yaje kuza izimya iyo modoka yari yamaze gukongoka maze abandi nabo bajyanwa kwa muganga natwe dukomeza urugendo tugeze aho twari tugiye twihanagura amaraso n’ibindi byari byari byaduhindanyije dukomeza ibirori kandi bigenda neza.”

    Muhirwa yavuze ko umuntu wese akwiriye kugira umutima wo gufasha umuntu uri mu kaga atitaye ku kuba baziranye cyangwa bataziranye.

    Ati “Burya amagara aryana azirana n’uburyamirane, wirenza ingohe ukwitabaje waba umuzi cyangwa utamuzi.”

    Mu 2019 nabwo Muhirwa yigeze gukiza uwari ugiye kwiyahurira ku kiraro ubwo yari yanzwe n’umukunzi we. Ibi byabereye mu Mujyi wa Columbia City muri Leta ya Indiana.

    Uwari ugiye kwiyahura yari mu bushorishori ashaka gusimbuka ngo yirohe mu nzira y’igihogere (highway) aho imodoka ziba zigenda ku muvuduko mwinshi, Polisi yahageze yamaze kumumanura.

    Muhirwa Olivier yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo IGIHE na Radio Izuba

    Uyu muhanda niwo wabereyemo iyo mpanuka

  • Sohoka wambaye inkweto neza #rwanda #RwOT

    Inkweto ni imwe mu ntwaro z’Imana umukristo agomba kwitwaza nk’uko Pawulo yandikiye Abefeso:6 abasobanurira intwaro z’Imana ndetse abibutsa kuzitwara kugira ngo babashe gutsinda umwanzi Satani.

    Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza (Abefeso 6:11, 15).

    Umuhanga mu by’amateka aherutse kuvuga ko sandal (inkweto)y’Abaroma ari yo nkingi y’ifatizo ry’ubwami. Mubyukuri, abasirikare bari bafite ibikoresho byabo bashoboraga gukora urugendo rurerure badakomeretse cyangwa ngo bananirwe vuba. Muri make, iyo hatabaho iyi sandal ibasha gukingira ibirenge, ingabo z’Abaroma ntizari gushobora kwigarurira ubwami nk’ubwo.

    Iyo intumwa Pawulo avuga inkweto mu ntwaro Imana iduha, aba afite ukuri. Mu gihe cye, benshi bagendeshaga ibirenge kandi ntibari bafite inkweto nziza.

    Gusa ishyaka ry’ubutumwa bwiza bw’agakiza rizagufasha gusimbuka ibishaka kugukomeretsa uzahura na byo munzira yawe:

    Inkweto z’umusirikare zari kimwe mu mu bikoresho nkenerwa bye. Kandi nubwo atari yo intwaro yonyine ikoreshwa ku rugamba kuko zose zuzuzanya, ni ngombwa kugendana ubutumwa bwiza kuko buri mwanya turabukenera kandi ni ngombwa kugira ngo dutere imbere kandi dutsinde urugamba.

    Pawulo rero arahamagarira abakristo kwambara inkweto ziboneye, ni ukuvuga bitwaje ishyaka, ubushake n’ubwitange mu murimo no mu gusohoza inshingano.

    Ikirenze byose, ntukajye munzira yo kwizera ibirenge byambaye ubusa cyangwa wambaye inkweto nabi! Ishyaka ry’ubutumwa bwiza bw’agakiza ubwaryo rizakurenza ibikomere, inzitizi n’umutego uzahura na byo munzira yawe.

    Mubyukuri, urukundo rudasanzwe Imana igufitiye ni rwo rushobora kugukongeza no kugutera umwete ko kandi nta kintu cyangwa umuntu ushobora kukuzimya! Uzashobora kwegera imbere werekeza mu gihugu Imana yaguteguriye, iki gihugu kigizwe n’amasezerano ye yose adasanzwe, intsinzi n’imigisha.

    Sohoka rero ufite ibikoresho: Ntuzibagirwe inkweto zawe ari bwo butumwa bwiza n’ishyaka ku murimo w’Imana.

    Isengesho ry’uyu munsi:

    Ndashaka gutwikirwa n’ishyaka ryawe Mana kandi nkamabara inkweto nziza zinkwiriye kandi neza ari bwo butumwa bwiza, mpindura mushya buri munsi umpe urukundo no kwizera kugira ngo nzaneshe urugamba mbashe gusohora iwawe amahoro.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sohoka-wambaye-inkweto-neza.html

  • Umugaba w’Ingabo mu Misiri uri mu Rwanda yahuye na mugenzi we Gen J.Bosco Kazura #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Misiri, Lt Gen Mohamed Farid ari mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 mu ruzinduko rw’iminsi itatu asoza kuri uyu wa Gatandatu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, yahuye na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura ku kicaro cy’Ibiro by’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Lt Gen Mohamed Farid Gen. Jean Bosco Kazura bagiranye ibiganiro byagarutse ku gutsimbataza umubano n’imikoranire isanzwe hagati y’Igisirikare ku mpande z’ibihugu byombi.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Misiri, Lt Gen Mohamed Farid kandi yanahuye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwada, Maj General Albert Murasira.

    Lt Gen Mohamed Farid uri busoze uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi, biteganyijwe ko mbere yo gusubira mu gihugu cye, aza kubanza gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, akajya kunamira inzirakarenga zihashyinguye zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umugaba-w-Ingabo-mu-Misiri-uri-mu-Rwanda-yahuye-na-mugenzi-we-Gen-J-Bosco-Kazura

  • Amarangamutima ya Nirisarike Salomon nyuma yo kubona itike yo gukina Europa bwa mbere #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi, Nirisarike Salomon nyuma yo guhesha ikipe ye ya Urartu FC itike yo gukina ijonjora rya Europa League 2021-2-2022, avuga ko yishimye kuko ageze ku ntego iyi kipe yamuzaniye.

    Shampiyona ya Armenia yaraye ishyizweho akadomo aho Urartu FC ya Nirisarike Salomon nyuma yo gutsinda Pyunik basoje ku mwanya wa 3 n’manota 41 inganya na Noah yabaye iya kabiri, ni mu gihe Alashkert ari yo yegukanye igikombe na 46.

    Nyuma gusoza ku mwanya wa 3, babonye itike yo kuzakina ijonjora ryo kujya muri Europa League kimwe n’ikipe ya kabiri, mu gihe iya mbere izakina iryo kujya muri Champions League.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Salomon Nirisarike, yavuze ko yishimiye kuba agiye gukina iri rushanwa bwa mbere kandi ageze ku ntego y’icyo ikipe ye yamuzaniye.

    Ati”Biranshimishije cyane gufasha ikipe yanjye kubona itike y’ijonjora rya Europa kuko ni cyo banzaniye kugira mbafashe ku bunararibonye mfite, ndashima Imana kuba tubigezeho. Gukina Europa ni ubundi bunararibonye ngiye kubona.”

    Yakomeje avuga ko intego byari ugutwara igikombe ariko hari imikino batakaje bitari ngombwa ari yo mpamvu batakegukanye.

    Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Nirisarike Salomon yatandukanye na FC Pyunik yakiniraga yo muri iki gihugu asinyira Urartu FC amasezerano y’umwaka n’igice.

    Nirisarike Salomon yafashije ikipe ye cyane

    Urartu FC yishimiye gukina iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-nirisarike-salomon-nyuma-yo-kubona-itike-yo-gukina-europa-bwa-mbere

  • Rick Ross ntiyemeranya n'abavuze ko gukinisha J.Cole muri BAL ari agasuzuguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi wo muri Amerika yasubije abavuze ko kuba J.Cole yarakiniye ikipe ya Patriot mu irushanwa rya Basketball Africa League ari agasuzuguro, yerekana inyungu bifite.

    Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kumarq ibyumweru bibiri riri kubera mu Rwanda.

    Mu buryo bwatunguye abatari bake, umuraperi J.Cole yagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi b'ikipe ya Patriots B.B.C ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

    Terrell Stoglin ukinira ikipe ya AS Sale nayo yitabiriye iri rushanwa aherutse gutangaza ko kuba J.Cole yarahawe umwanya wo gukina ari agasuzuguro ku irushanwa ndetse  n'umukinnyi yasimbuye.

    Yagize ati 'Ntekereza ko yatwaye akazi k'uwari ugakwiye. Ku muntu nk'uriya usanzwe ufite amafaranga menshi n'akandi kazi akaza agatsinda inota rimwe mu mukino kandi agakomeza agasingizwa ni ugusuzugura irushanwa.

    Hari abantu benshi bashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko J.Cole yatwaye umwanya wa Guibert wari witezweho gutsinda amanota menshi.

    Umuraperi Rick Ross yafashe amashusho atanga igitekerezo kuri izi mpaka zazamuwe na Terrell Stoglin.

    Ati '  Nta buryo na bumwe ari agasuzuguro. Kandi icya mbere ntabwo inzozi z'umwirabura zikwiye gukumirwa… So aramutse afite ikipe kandi agomba gutoranya hagati yawe na J.Cole nizera ko waba ugiye ku ruhande ukareka J.Cole agakora nk'ibyo ari gukora.'

    Rick Ross yasabye uyu mukinnyi gushyira hasi urwango, agashyigikira mugenzi we kuko nubwo yaba atitwaye neza mu mikino ya mbere,ikurikira ashobora kwikosora.

    Ati ' Icy'ingenzi ni ugushyigikira umuvandimwe wawe, niba yaratsinze inota rimwe mu mukino wa mbere, uwa 10 ashobora gutsinda atandatu.
    J.Cole yagaragaye mu mikino itatu yose ikipe ya Patriot yakinnye aho yatsinze amanota atanu minota isaga 45.

    Imikino ya 1/4 J. Cole ntabwo azayikina kuko amasezerano yari afitanye n'ikipe ya Patriot yarangiye ndetse yamaze gusubira iwabo muri Amerika.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rick-ross-ntiyemeranya-nabavuze-ko-gukinisha-j-cole-muri-bal-ari-agasuzuguro/

  • Bizimana Djihad yerekeje mu ikipe nshya mu Bubiligi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangaje ko yamaze gusinyisha Bizimana Djihad amasezerano y'imyaka ibiri.

    Mu Cyumweru gishize nibwo Bizimana Djihad yari yatangaje ko yamaze gutandukana na Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ndetse anashimira bagenzi be mu gihe cy'imyaka itatu bamaranye.

    KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya mbere mu cya gatatu muri 2019-2020.

    Nyuma yo gusinya, Bizimana yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe imuha umwanya wo gukina.

    Umutoza wa KMSK Deinze, Wim De Decker, na we yishimiye uyu mukinnyi mushya w'Umunyarwanda kubera ko yari amaze imyaka itatu akina mu Cyiciro cya Mbere.

    Yavuze ko Djihad afite uburambe bw'imyaka myinshi mu Cyiciro cya Mbere cy'Ababiligi, ndetse ko byongereye agaciro kuri iyi kipe.

    Bizimana Djihad w'imyaka 24, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, nyuma ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.

    Nyuma yo gutandukana na Waasland-Beveren, Bizimana Djihad yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bizimana-djihad-yerekeje-mu-ikipe-nshya-mu-bubiligi/

  • Dore indwara zikomeye ushobora kuba utazi ko zandurira mu gusomana. #rwanda #RwOT

     

    Wowe wari ugiye gusoma iyi nkuru, ndagirango mbanze nkubwire ko iyi nkuru twayikoze tutagamije kubatera ubwoba ahubwo ni ukugirango tubagaragarize ibyago bya hafi uyu muco ushobora gusiga mu bawukunda.

    Sinshidikanya rwose ko gusomana ari ari bumwe mu buryo bwiza bwo kugaragaza amarangamutima ku bakundana, Ariko nanone nababwira ko uyu muco ushobora guteza akaga gakomeye mu gihe hatabayeho ubwirinzi cyangwa ngo bikorannywe isuku ihagihe, Akenshi gusomana habamo guhererekanya amacandwe ashobora no gutera indwara zimwe na zimwe, Nkuko tubikesha ikigo cy'Isi kita ku buzima 'World Health Organization' Mu cyegeranyo cyakozwe kigatangazwa n'urubuga Healthygrove.com

    Reka turebere hamwe zimwe mu ndwara zandurira mu gusomana:

    1.Indwara y'Ishinya

     Iyi ndwara iterwa na bacteria ziva mu macandwe y'umuntu udakora isuku ihagihe mu kanwa ndetse ikaba yahererekanywa mu gihe asomanye n'undi, Akaba yayakira atyo, Birashoboka cyane ko iyi ndwara yakirindwa cyane cyane abakundana bazirikana koza mu kanwa buri uko bafashe amafunguro

    2.Indwara z'ubuhumekero

     Izi ndwara nazo ziterwa n'udukoko twa Bacteria duhererekanyirizwa mu macandwe igihe abasomana harimo udasukura mu kanwa, Nta buvuzi bwihariye kuri izi ndwara usibye kuba ufite umubiri ufite ubudahangarwa, Ibimenyetso by'izi ndwara birimo 'Umuriro, umutwe, kubyimba mw'ijosi ndetse no kuruka.

    3.Rubella

    Iyi ni indwara bakunze kwitirira izina rya 'German measles' iterwa na virus yandurira mu kwitsamura cyangwa gukorora, Ibimenyetso byayo ni Umuriro ndetse n'ubuheri ariko bikabasha gukira mu minsi ibiri cyangwa itatu, iyi ndwara igira urukingo.

    4.Mumps

    Iyi ndwara yakundaga gufata abana cyane, Ariko ubu n'abakuze birashoboka cyane ko yabafata kuko iterwa na virus ihererekanyirizwa mu ma macandwe ndetse no mu mwuka igihe abantu begeranye cyane, Iyi ndwara uyanduye ntahita agaragaza ibimenyetso kuko bishoboka ko byagaragara mu byumweru bibiri nibura, Uwanduye Mumps ashobora kubura appetite, kugira umuriro mwinshi cyangwa mucye, kuribwa n'umutwe, kubabara mu kanwa n'ibindi, Gusa ku bantu bafite ubudahangarwa bw'imibiri yabo iyi ndwara ntikunze kubakanga

    5.Influenza

    Iyi ni indwara yandurira mu dutonyanga tw'amacandwe igihe umwe mu basomana ayifite akoroye, yitsamuye cyangwa avuze, Ibimenyetso bya Influenza ni Umuriro, inkorora, kubabara mu muhogo ndetse n'uburyaryate ku mubiri, Iyi ndwara nayo birashoboka ko yakikiza mu gihe cy'ibyumweru nibura bibiri

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/29/dore-indwara-zikomeye-ushobora-kuba-utazi-ko-zandurira-mu-gusomana/

  • Umukobwa mwiza wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda batangaje abagize akanama nkemurampaka kiganjemo abakobwa bitabiriye amarushanwa y'ubwiza bo hanze y'u Rwanda.

    Aka kanama nkemurampaka karimo Umunya-Autriche, Melanie Gessner wabaye Miss Earth 'Autriche 2019, Umunya-Macedonia Andreja Chiche Valievisk usanzwe ari umufotozi ari nawe uzatoranya Miss Photogenic n'Umunyamerika Nicole Docee wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yitwa 911.

    Harimo kandi umuhanzikazi wo mu Burundi Irene Uwimana Laura wanabaye Miss Globe 2020, Chelsea Fernandez wambitswe ikamba rya Miss Bikini Philippines 2020 na Titania Matekuolava ukomoka muri Nouvelle-Zélande wabaye Miss Earth Tonga 2019.

    Harimo Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model, Umunya-Peru Andrea Luna ufite ikamba rya Miss Globe 2020, Umunya-Romania Bianca Paduraru ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2018 n'andi makamba atandukanye y'ubwiza, Umuhindekazi Dr. Tejaswini Manogna wabaye Miss Earth India 2019 na Barbara Reis ukomoka muri Brésil wabaye Miss Supranational America 2018 .

    Aba bagize akanama nkemurampaka ni 11 bazatanga amanota mu byiciro bine birimo Long Gown Competition ari nabo bazatoranya icyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse n'abazatanga amanota ku munsi wa nyuma.

    Impamvu abazatanga amanota ari 11 ni uko Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model azatanga amanota ahantu habiri muri Long Gown Competition ndetse no ku munsi wa nyuma.

    Abazatanga amanota y'abagomba kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, Long Gown Competition na Talent Competition bose bazaba ari batatu naho abazatanga amanota ku munsi wa nyuma bazaba ari batanu.

    Abakobwa 33 nibo bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 izasiga hatoranyijwe abakobwa batandukanye bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye y'ubwiza hanze. Iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya mbere n'Ikigo Embrace Africa.

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yavuze ko amarushanwa ari kugana ku musozo kandi ko buri wese mu kanama nkemurampaka bagiye bamuhitamo kubera umwihariko afite.

    Ati 'Gutora bizarangira ku wa 1 Kamena uyu mwaka aho abakobwa batandukanye barimo Miss Photogenic, Miss Populality n'abandi bazaba babonye amakamba bazatangazwa. Abagize akanama nkemurampaka twabatoranyije tugendeye kuri buri wese umwihariko afite.'

    Aba bakobwa nibamara gutangazwa bazategereza umunsi wa nyuma wo gutanga andi makamba arimo azahesha abakobwa amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

    Ndekwe yavuze ko umukobwa uzahiga bagenzi be mu itora ryo kuri internet mu majwi azahita abona itike imugeza mu kindi cyiciro.

    Ijwi rimwe ushaka gutora aryishyura 50 Frw, umuntu akagura amajwi bitewe n'amafaranga afite.

    Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

    Kugeza ubu, Stella Matutina Murekatete niwe uyoboye abandi n'amajwi 7. 455, Gretta Uwacu uri ku mwanya wa kabiri ufite amajwi 7.382, Landrine Gisagara Uwicyeza ufite 7. 210 mu gihe Aisha Uwase wa nyuma afite amajwi 14.

    Aba bakobwa bose uko ari 33 bamaze gutoresha amajwi angana na 48.996 aho bamaze gukoresha 2. 449. 800 Frw.

    Umunyamerika Nicole Docee wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yitwa 911 ari mu kanama nkemurampaka

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-lady-gaga-yashyizwe-mu-kanama-nkemurampaka-ka-miss-global-beauty-rwanda/

  • Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byiza ko ukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi wawe mwese mwumva mubishaka kuko bizatuma murushaho kuryoherwa cyane ndetse n'umubano wanyu urusheho kwiyongera cyane.

    Abantu benshi bakunze kwibaza bati ese nzabwirwa niki ko umukunzi wanjye ashaka imibonano mpuzabitsina atabinyeretse cyangwa se atabimbwiye, nyamara hari igihe usanga abishaka no kukurusha gusa kubera intinyi mwese ntimugire icyo mugeraho

    Niba ujya ugira icyifuzo cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n'umukunzi wawe gusa ukagira ubwoba, ni byiza ko ubanza ugasobanukirwa neza amarenga yakwereka ko nawe abishaka

    Ibi ni bimwe mu bintu bigaragaza umukobwa ushaka imibonano mpuzabitsina

    1.Indoro idasanzwe

    Iyo umukobwa ashaka ko muryanama ntago yabikubwira ahubwo, hari uburyo akoresha bwo kukureba icyoroshye ku buryo nawe iyo muhuje amaso uhita wibwira icyo agamije, abahanga babyita Eye Fucking

    2.Uburyo ahumeka ndetse n'uko umutima we urimo gutera

    Ni byiza ko mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina mubanza gukorakorana mu rwego rwo kongera ubushake bw'ibyo mugiye gukora, mu gihe wumvishe umukobwa atangiye guhumeka cyane ndetse n'umutima we ugatera cyane aba ashaka ko muryamana nubwo atabikubwira.

    3.Amagambo ye aba atangaje

    Iyo umukobwa yagize irari ryinshi yumva ashaka ko mubonana aba avuga gake arandaga cyane akanacishamo agaseka, ndetse akanavuga amagambo aryohera amatwi y'abagabo harimo nko gutaka

    4.Arikorakora ndetse akanakora ku musore

    Umukobwa ushaka ko muryamana aba arimo kugukorakora ndetse na we akajya acishamo akikoraho gake gake, ku buryo uhita ubona icyo agamije.

    5.Atangira kukuvuga ibigwi

    Igihe umukobwa yumva ashaka ko muryamana atangira kukureba mu maso cyane, agacishamo agakorakora intoki zawe akakubaza indeshyo yazo cyangwa indeshyo y'ibitugu byawe, ubwo akenshi aba ashaka ko wakuramo umwambaro ukaba wamwereka bimwe mu bice byawe by'umubiri, uramutse ubonye ibi bimenyetso bikubayeho ntakabuza ujye uhita umenya ko ashaka ko muryamana

    Buri mukobwa agira uburyo yerekanamo ko ashaka ko muryamana, harimo abikora ku misatsi, abifata ku kananwa, hari abanyunguta iminwa, ndetse hari n'abaseka cyane.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-ibizakwereka-ko-umukobwa-mukundana-ashaka-ko-mukora-imibonano-mpuzabitsina/