Blog

  • Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.

    Amakuru avuga ko ku wa 5 Gicurasi 2025, uyu mwana Gisubizo, mbere yo kwicwa ngo yaturutse ku ishuri yigagaho rya GS Hanika ry'i Nyanza, ajya kureba Se mu mujyi wa Nyanza ngo amwogoshe aho yari asanzwe akorera ako kazi, maze aho kumwogosha ahubwo ngo amujyana kumwicira mu Karere ka Huye.

    Nyuma yo kumwica ngo ntibyarangiriye aho, ahubwo yamuciye n'umutwe aranawutwika ariko ntiwakongoka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yahise atangira gushakishwa aho ku wa 9 Gicurasi 2025 yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana.

    Ati ''Akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w'imyaka 11.''

    SP Habiyaremye yakomeje asaba abaturage bose kuzibukira ibyaha byose birimo no kuvutsa abandi ubuzima, kuko ubigerageje bitamugwa amahoro.

    Uyu mugabo arakwekwaho kwica umwana we bwite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-afunzwe-akekwaho-kwica-umwana-we

  • Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab'i Rubavu gutesha abana ishuri nk'intandaro ya magendu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y'abaturage yamuhuje n'abaturage b'Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu.

    Iyi nteko y'abaturage yabereye mu Mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe ho mu Murenge wa Rubavu.

    Ati 'Ikibazo cya magendu ni mureke tugishakire umuti mu mizi, dukumire abana bava mu mashuri kuko ari yo ntandaro y'ubuzererezi n'ibyaha bitandukanye, ntabwo abana tuzabanza kubashakira imirimo ngo batajya mu bucuruzi butemewe cyangwa ibindi byaha kandi barataye amashuri tukabyihorera, bakiva mu mashuri dufatanye n'abayobozi n'imiryango bakomokamo bayasubiremo kuko ni byo bizabaha amahirwe yo gukora umurimo ubatunga wemewe n'amategeko.'

    Umuturage witwa Uwimana Amina utuye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe ho mu Mudugudu wa Rubero na we yagarage gucikiriza amashuri

    Ati 'Ikibazo dufite hano ni urubyiruko rucikiriza amashuri rukajya gukora ubucoracora muri Congo, bacora inkweto n'imyenda aho abakuru mu kwiriye kubashakira akazi abato mukabasubiza mu amshuri.'

    Umuyobozi w'Isibo y'Indashyikirwa, mu Mudugudu wa Bwiru, mu Kagari ka Murambi, ho mu Murenge wa Rubavu Musabyimana Jean Claude, avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri w'Umutekano rwari ingenzi.

    Ati 'Atubwiye ko dukwiriye kujyana abana mu mashuri kuko ni abakeneye akazi batakabona batarize, natwe cyatubangamiraga kuko abana bahitaga bishora muri magendu, kuko Leta yakoze byose yewe igerekaho n'ifunguro bafatira ku mashuri.'

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi bagifite imyumvire yo kohereza abana muri magendu bagacikiriza amashuri, kumva ko abana babo bakwiriye kugira ubumenyi kuko aribo Rwanda rw'ejo.

    Abaturage b’i Rubavu basezeranyije Leta ko bagiye kuzinukwa magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-vincent-biruta-yagaragarije-ab-i-rubavu-gutesha-abana-ishuri-nk-intandaro-ya

  • Bonjour Hygiene Products yahaye ababyariye mu bitaro 8 by'i Kigali ibikoresho by'isuku – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, mu rwego rwo kwifatanya na bo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi w'Umugore.

    Niyonagize Chantal ni umwe mu babyariye mu Bitaro bya Kacyiru wahawe impano, avuga ko zigiye kumufasha kwita ku isuku y'umwana yabyaye.

    Ati 'Amafaranga nari kuguramo ibikoresho by'umwana, ngiye kuyifashisha kugura ibindi na byo bizamfasha kwita ku mwana.'

    Kandamutsa Evanice we yagize ati 'Tunejejwe n'impano batugeneye kubera ko igiye kumfasha ku bijyanye no kugirira isuku umwana wanjye.'

    Umuforomo w'inzobere mu kwita ku buzima bw'abana mu Bitaro bya Kacyiru, Uwera Noella, yashimiye uru ruganda ku mpano rwahaye ababyeyi, anagaragaza ko ari igikorwa cy'ubumuntu kubera ko cyerekena ko hari abantu bazirikana umurimo ukomeye ababyeyi bakora wo kubyara.

    Ati 'Byibutsa ababyeyi ko hari abantu babatekereza, bakora umurimo ukomeye kandi unatangaje kuko kuzana umuntu ku Isi ntabwo ari ibintu byoroshye ariko iyo babonye ko hari abantu babibuka bakabaha kubyo bakora ni ibintu bibashimisha.'

    Umuyobozi Uhagarariye Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Butera Boaz, yavuze ko biyemeje ko bazajya bakora ibi bikorwa buri mwaka.

    Yavuze ko biri mu rwego rwo kwifatanya n'ababyeyi babashimira umurimo baba bakoze utoroshye.

    Ati 'Twahisemo ko buri mwaka tuzajya tujya mu bitaro tugafasha ababyeyi tubashimira ndetse tunabaha impano za 'pamper' dukora.'

    Iki gikorwa cyabereye mu bindi bitaro bitandukanye birimo La Croix du Sud', Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Muhima, ibya Kaminuza bya Kigali, ibya Nyarugenge na Polyfam.

    Butera yavuze ko impamvu bahisemo ibyo bitaro ari uko usanga harimo ababyeyi baba batishoboye, na bo biyemeza kubashyigikira, ndetse avuga ko bari gukora ku buryo igikorwa cyakwagukira mu zindi ntara.

    Abakozi b'Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd rukora ibikoresho by'isuku by'abana birimo basuye ababyeyi babyariye mu Bitaro umunani byo mu Mujyi wa Kigali

    Abakozi b’Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd bageneye ababyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru impano

    Umuforomo w'inzobere ku kwita ubuzima bw'abana mu Bitaro bya Kacyiru, Uwera Noella yashimiye Bonjour Hygiene Products yahaye ibikoresho abagore babyariye muri ibi bitaro

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bonjour Hygiene Products Ltd, Butera Boas, yavuze ko biyemeje ko buri mwaka bazajya bunganira ababyaye kubona ibikoresho by’isuku

    Kandamutsa Evanice wabyariye mu Bitaro bya Kacyiru yagaragaje ko yishimiye impano yahawe n’Uruganda rwa Bonjour Hygiene Products Ltd


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bonjour-hygiene-products-yahaye-ababyariye-mu-bitaro-8-byo-mu-mujyi-wa-kigali

  • Nyarugenge: Batawe muri yombi bashinjwa kwiba ibifite agaciro ka miliyoni 15 Frw muri Expo y'Abanya-Misiri – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko batawe muri yombi mu gitondo cy'itariki 12 Gicurasi 2025, bafatanwa ibyo bari bamaze kwiba bigizwe n'imikufi, amasaha n'impeta bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

    CIP Gahonzire yasobanuye ko abo batawe yombi bari bagiye muri iryo murikagurisha ku Cyumweru, rifunze imiryango bo ntibataha bararamo ari bwo bibye ibyo bicuruzwa by'Umunya-Misiri witwa Amuri Yusufu.

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ubwo Abapolisi barinda ahabera iryo murikagurisha bafunguraga babonye umwe muri abo batawe muri yombi asohotse mu ihema afite ibyo bicuruzwa agira ngo baze kwivanga n'abandi baje muri iryo murikagurisha babone uko babisohokana.

    Bombi bahise batabwa muri yombi ndetse bamera ko ibyo bicuruzwa bari babyibye bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, mu gihe ibyari byibwe byasubijwe nyirabyo.

    CIP Gahonzire yibukije abitabira iryo murikagurisha ko umutekano wabo urinzwe kandi batazihanganira abashaka gutwara utw'abandi.

    Ati 'Turihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba kuyicikaho kuko inzego z'umutekano ziri mu maso kandi ko ntaho bazazicikira. Abaturage baributswa gutanga amakuru no kugana inzego z'umutekano bagatanga ibirego igihe bahuye n'ikibazo cy'ubujura.'

    Mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo ya 166 havuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo cy'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, n'imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y'iryo tegeko iteganya ko ibyo bihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Ibihano byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu n'inyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-batawe-muri-yombi-bashinjwa-kwiba-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-15-frw

  • Nyagatare: Abiga mu yisumbuye bikorera isabune n'amavuta bakoresha ku ishuri no mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho abarimu babo babafasha mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bifashishije Laboratwari y'iri shuri. Mu by'ingenzi aba bana bakora harimo gufata avoka bakayibyazamo amavuta ashobora gukoreshwa, kwikorera isabune n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Umwe mu banyeshuri yagize ati 'Akenshi ibintu dukoresha hano biba ari imyanda tukabibyazamo umusaruro, nk'amavuta yo gutekesha dukora hano wanayakoresha mu guteka mu rugo aho kugira ngo iwanyu bayagure, ayo kwisiga na yo wayakoresha mu musatsi aho kuyagura urumva ko ari ibintu byiza bizanatugirira umumaro kandi turabyishimiye.''

    Undi mukobwa we yagize ati 'Hari ibintu dukorera hano ku ishuri hakabamo ibyo dutahana iwacu ku buryo bifasha ababyeyi bacu. Nk'urugero twigeze gukora isabune y'amazi twanabashije kuyihabwa turayitahana tuyikoresha mu rugo barabyishimira.''

    Umuyobozi w'ishuri rya Marry Hill Girls School, Sr Announciata Mukaminega, yavuze ko kuri ubu batakigura isabune yo gukoresha amasuku ku ishuri kuko abanyeshuri bayikorera.

    Ati 'Ubu barajyamo bagakora isabune, bagakora amavuta n'ibindi byinshi. Ibyo bintu rero tubereka ko ari byo Leta idusaba kugira ngo uyu mwana nava aha akajya gukora biriya bintu byazamugirira akamaro. Isabune bakora n'ubu mbwira umwarimu bakadukorera indi sabune akaba ari yo dukoresha ku ishuri ntabwo tukigura isabune yo gukoresha mu masuku barayidukorera.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko mu mashuri menshi yisumbuye bashyizeho uburyo bwo kwigiranaho mu rwego rwo gufasha abana gukoresha ibikoresho byinshi byabafasha mu bumenyingiro. Yavuze ko amashuri afite Laboratwari usanga afasha abatazifite mu rwego rwo gufasha abana mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare bafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 18 n'andi icumi abana bashobora kwiga ibintu byahita bibashyira ku isoko ry'umurimo mu gihe gito.

    Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko kandi ku bufatanye na Minisiteri y'Uburezi bwatangiye kugeza Laboratwari mu mashuri menshi kugira ngo bifashe abana gushyira mu bikorwa ibyo biga.

    Abanyeshuri bagira umwanya wo kujya muri Laboratwari bakora byinshi byabafasha kwihangira umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abiga-mu-yisumbuye-bikorera-isabune-n-amavuta-bakoresha-ku-ishuri-no

  • Arenga miliyari 24,3 Frw azagenda ku bizamini bya Leta mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo hagaragazwaga ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y'imari y'umwaka utaha uzatangira muri Nyakanga 2025, mu gihe Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta ikomeje gusesengura imbanziriza mushinga w'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko ingengo y'imari yagenewe iyo minisiteri ayoboye n'ibigo biyishamikiyeho izakomeza kwifashishwa mu kurushaho guteza imbere ireme ry'uburezi.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 MINEDUC n'ibigo biyishamikiyeho yateganyirijwe ingana na 248.275.995.503 Frw, izifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

    Nka NESA muri uyu mwaka w'ingengo y'imari yagenewe arenga miliyari 17,5 Frw, nubwo biteganyijwe ko izakoresha arenga miliyari 24 Frw ku bizamini bya Leta.

    NESA ni yo ifite mu nshingano gutegura ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, kurangiza amashuri yisumbuye haba mu burezi rusange, amashuri nderabarezi ndetse no mu mashuri ya Tekinike imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Muri ibyo bizamini hazakenerwa ingengo y'imari izifashishwa yaba ari ukubitegura kugera ku bazabikosora no kugutangaza amanota.

    NESA yerekanye ko gutegura ibizamini bya Leta by'umwaka wa 2025/2026 bizatwara arenga miliyari 2,9 Frw, kubicapa bizatwara arenga miliyari 4,4 Frw, ibikorwa byo kwiyandikisha bizatware arenga miliyoni 195 Frw, kubigeza kuri site bizakorerwaho bizatwara miliyoni 280 Frw.

    Hari kandi ibikorwa by'ibizaminingiro bizatwara arenga miliyari 2,8 Frw, kugura ibikoresho by'ibizaminingiro bizatwara arenga miliyari 3,3 Frw, kugura ibindi bikoresho bizatwara arenga miliyoni 350 Frw.

    Biteganyijwe kandi ko ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri wa 2024/2025 bizatwara arenga miliyari 9,8 Frw, ibikorwa byo gutangaza amanota no kujurira biteganyirijwe miliyoni 55 Frw mu gihe gucapa icyemezo cyo kurangiza amashuri yisumbuye 'A level Certificate' bikazatwara arenga miliyoni 112 Frw.

    Muri iyi ngengo y'imari NESA igaragaza ko ibi bikorwa byose bigomba kuba byamaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze muri Nyakanga 2025.

    Mu bindi bizakorwa harimo ibikorwa byo gukora ubugenzuzi, amahugurwa ku bayobozi bashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye, kugurira mudasobwa abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge mu korohereza ubugenzuzi bw'amashuri ndetse no kugura internet bazajya bakoresha.

    Arenga miliyari 24,3 Frw azagenda ku bizamini bya Leta mu 2025/2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-24-3-frw-azagenda-ku-bizamini-bya-leta-mu-2025-2026

  • Gicumbi: Yihebeye ubworozi bw'amasazi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba. Avuga ko igitekerezo cyo korora amasazi cyaturutse ku mushinga PRISM wamuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

    Icyo gihe banamuhaye ibiryo byo kugaburira ayo matungo biza gushira bituma atangira kwibaza uko ingurube ze zizabaho.

    Ati 'Ni uko natekereje kuzana ubu bworozi bw'amasazi kugira ngo bumfashe mu kugaburira neza ingurube zanjye kandi nanasagurire aborora ingurube n'inkoko muri aka gace.''

    Isazi zihurira he n'ubworozi bw'ingurube?

    Aborora amatungo arimo inkoko, ingurube n'andi bavumbuye ibanga ry'uko 'protéine' ituruka mu masazi y'umukara ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w'amatungo kuko ikungayahe kurusha iya soya isanzwe yifashishwa.

    Nibura mu biryo by'amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo 'protéine' ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo.

    Kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk'urunyo. Nyuma y'iminsi 14 zirakusanywa, bakazikaranga, bakazisya zikavamo ifu ivangwa n'ibiribwa bigaburirwa ingurube.

    Uzabakiriho avuga ko kugeza ubu abona ibilo 20 buri munsi biva kuri ya masazi yorora. Ingurube nkuru irya ikilo 1 cy'ibikomoka ku masazi mu bilo icumi by'ibindi biribwa, mu gihe ku bibwana ari ibilo bibiri mu bilo icumi.

    Ati 'Ikindi ubu nsigaye nkuramo n'amavuta narayakamuye ku buryo avamo n'isabune.'

    Uzabakiriho avuga ko inyungu abona ari ifumbire nziza iri ku rwego rw'imvaruganda.

    Ati 'Ikindi iyo nkoze imvange y'ibiryo by'amatungo mu gihe ikilo kiba kigura 400 Frw, njye nkabyikorera bimpagarara 200 Frw. Ubu kimwe cya kabiri cy'ibyo nagombaga gushora ngura ibiryo by'amatungo ndakizigama, ikindi amatungo yanjye akura vuba kuko aba yabonye protéine y'umwimerere itavangiye n'ibinyabutabire.''

    Uzabakiriho avuga ko kuri ubu yatangiye guha abandi baturage ibiryo by'amatungo bikomoka ku masazi kugira ngo babyibushye ingurube zabo.

    Mu mbogamizi afite harimo kuba akorera ahantu hatisanzuye, agasaba ubuyobozi kumufasha kubona 'Green house' yamufasha mu kwagura umushinga we.

    Nubwo afite izo mbogamizi ariko, avuga ko azakora iyo bwabaga umushinga we akawubyaza uruganda rukora ibiryo by'amatungo.

    Ati 'Nimbona ubushobozi nzagura ku buryo nubaka uruganda rw'amatungo.''

    Kugeza ubu avuga ko umushinga we amaze kuwushoramo ibihumbi 600 Frw, mu gihe ingurube afite kuri ubu zigeze kuri 15.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimana Emmanuel, yashimye ibikorwa by'umushinga PRISM, avuga ko byagize uruhare mu kuzamura ubworozi bw'amatungo magufi kandi ko bwatangiye guhindura ubuzima bw'abaturage.

    Agaruka kuri ubu bworozi bw'amasazi, yavuze ko ari agashya kahanzwe kandi ko ubuyobozi bufite umukoro wo gushyigikira uyu mworozi no kumufasha kwagura umushinga we.

    Uzabakiriho avuga ko afite intego zo gushinga uruganda

    Uburyo Uzabakiriho akoresha mu guturagisha amasazi

    Isabune Uzabakiriho akoresha yayikoze mu mavuta akura mu masazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yihebeye-ubworozi-bw-amasazi

  • Arenga miliyari 2,1 Frw azifashishwa mu guca 'Asbestos' mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Gahunda yo kurandura burundu isakaro na 'plafond' bya 'Asbestos' yatangiye muri 2011, habarurwa inyubako ziriho ubuso burenga gato metero kare miliyoni imwe n'ibihumbi 692 mu gihugu hose. Ubu hasigaye metero kare zibarirwa mu bihumbi 300 zikeneye gukurwaho.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 hateganyijwe 2.102.929.920 Frw.

    Yavuze ko ari umushinga umaze igihe ariko wakunze kugenda uhura n'imbogamizi zishingiye ku ngano ya 'Asbestos' kuko hari aho bigaragara ko ari nyinshi, bitandukanye n'ibyo bari bageneye ingengo y'imari.

    Yerekanye ko hifuzwa ko uwo mushinga wo kurandura burundu isakaro rya Asbestos wazarangira mu 2027.

    Mu 2024, Umuhuzabikorwa w'Umushinga wo guca Asbestos mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, Mathias Ntakirutimana, yabwiye IGIHE ko inzira yo guca iri sakaro irimo kugera ku musozo.

    Icyo gihe ku nyubako z'abaturage, inzu za Kiliziya n'Abihayimana hari hasigaye metero kare zisaga gato ibihumbi 130, mu gihe ku nyubako za Leta hari hasigaye metero kare ibihumbi 180.

    Ntakirutimana yavuze ko hateguwe ahantu hahagije ku buryo aya mabati na 'plafond' bihashyingurwa bikaba bitakwangiza ubuzima bw'ibinyabuzima bihegereye.

    Ni ibyobo bicukurwa mu buryo bugezweho, bifite uburebure bwa metero 60 n'ubugari bwa metero 20, ariko hari n'ibifite metero 20 kuri 30, bifite ubujyakuzimu bwa metero esheshatu. Bibarwa ko cyuzuye iyo gisigaje metero ebyiri uvuye ku munwa wacyo, kigahita gitabwa.

    Mu Ntara y'Amajyepfo hari ibyobo biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye na Gisagara. Mu Ntara y'Iburasirazuba biri mu Turere twa Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Bugesera. Mu Ntara y'Amajyaruguru biri muri Musanze, Gicumbi na Rulindo. Mu gihe mu gihe mu Ntara y'Iburengerazuba ibi byobo biboneka muri Karongi, Rubavu, Ngororero na Rusizi, bikaba byarashyizwe ahantu habonekaga iri sakaro ku bwinshi.

    Iyo ibi byobo byuzuye birasibwa hagaterwaho ibiti bizana umwuka mwiza, bigafata ubutaka ku buryo wa mukungugu uturuka kuri 'Asbestos' utazamuka.

    Arenga miliyari 2,1 Frw azifashishwa mu kurandura Asbestos mu 2025/2026

    Ahakiri ibyobo bikora haba harinzwe, ariko abaturage bagirwa inama yo kutahegera kuko byagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe baba bahumetse umukungugu wavuye muri ibyo byobo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-2-1-frw-azifashishwa-mu-kurandura-asbestos-mu-2025-2026

  • U Rwanda mu nzira zo gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Ni imashini ifasha umurwayi ufite indwara itagaragariye mu mashini zisanzwe, aho bamutera utunyabutabire duke dukomoka ku ngufu za nucléaire, hanyuma bakamunyuza mu cyuma cyabugenewe.

    Utwo tunyabutabire tujya ahari ya ndwara itaragaragara, tugafasha mu kuyitahura. Bikora ku ndwara nk'iz'umutima, kanseri, iz'ubwonko, imyakura n'izindi.

    Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y'Imari n'umutungo bya Leta ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira u Rwanda rufite iyo mashini.

    Ati 'Ndababwira ko na PET Scan cyagikoresho kitaragera mu Rwanda, gahunda yo kugira ngo kiboneke nayo irakomeje, twizeye ko uyu mwaka uzajya kurangira nayo yarahageze. Kuko ibisabwa byose twari twarabikoze.'

    Yavuze ko mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi hatanzwe ibikoresho bigezweho mu mavuriro atandukanye birimo nka CT Scan, MRI n'ibindi.

    Ati 'Muri Kigali hari CT Scan nshya zamaze kuhagera haba mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, CHUK, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, CHUB naho hari ifite ubushobozi bunini ndumva yaratangiye gushyirwamo no gukoreshwa. MRI nazo zirateganyijwe ku buryo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri MRI eshatu zizaba zabonetse.'

    Yagaragaje kandi ko hari izindi zifite ubushobozi bwisumbuyeho zigiye gushyirwa mu bitaro nka Kabgayi, Kibungo na Kibuye mu rwego rwo kugabanya umubare w'abaturage boherezwa kwivuriza i Kigali ugabanuka.

    Yemeje ko na PET ziri mu nzira kandi hari icyizere ko umwaka wa 2025 uzarangira izo mashini zatangiye kugezwa mu Rwanda.

    Ubuvuzi bwifashisha ingufu za Nucléaire ni igice cy'ubuvuzi kibarizwa mu ishami rijyanye n'ibikoresho bireba mu mubiri w'umuntu, ariko ugasanga ahenshi kitahaba kuko imashini zacyo ziba zihenze.

    Mu buvuzi bwifashisha izo ngufu, haba imashini ebyiri zifashishwa zirimo izwi nka 'Single Photon Emission Computed Tomography (SPECT) n'indi izwi nka 'Positron Emission Tomography: PET. PET ni yo u Rwanda rugiye kugura.

    Iyo umurwayi agiye kubagwa hifashishijwe iyo mashini, cyangwa agiye guhabwa ubundi buvuzi, umuganga aba abona icyo avura, bitandukanye n'uko wasatura umuntu ugiye gushaka indwara utazi ingano y'igice irimo.

    Ni ubuvuzi bwifashishwa mu kwita ku bice bikomeye nko kuvura kanseri yo mu bwonko, imwe ushobora kwibeshya gato ugahungabanya ubwonko bwose.

    Ubu u Rwanda rufite imashini nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT scan, Endoscopic Ultrasound', Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go. Top n'izindi zitari zihari mu myaka ishize.

    Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026, yagenewe 16.500.000.000 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

    Muri rusange, MINISANTE n'ibigo biyishamikiyeho byagenewe ingengo y'imari ingana na miliyari 333,5 Frw avuye kuri miliyari 330,2 Frw yariho muri 2024/2025.

    PET Scan u Rwanda rwifuza kugura

    Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko Umwaka wa 2025 uzasiga u Rwanda rufite imashini yifashishwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2025-uzasiga-u-rwanda-rufite-imashini-yifashishwa-mu-buvuzi

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n'amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Basketball Africa League yashyize ishyize hanze amakipe 12 azahatanira irushanwa rya BAL 2025, yemeje ko APR BBC yo mu Rwanda iri kumwe n'amakipe agiye kurikina bwa mbere kandi ikinira i Kigali.

    Ubwo hari ku itariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo ubuyobozi butegura iri rushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe akomeye muri Basketball muri Afurika, bwashyize hanze amakipe azarikina muri uyu mwaka.

    Ni irushanwa ryari rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, aho ryatangiriye muri Maroc muri 4 Mata, rikazasorezwe muri Afurika y'Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

    U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya 'Nile Conference' izatangira tariki ya 17-25 Gicurasi 2025, rukazahagararirwa na APR BBC.

    Mu makipe azahangana n'iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu, nta n'imwe irimo yigeze ikina iri rushanwa na rimwe, gusa ni amakipe akomeye kuko yegukanye ibikombe mu bihugu byayo.

    Ayo ni Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y'Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

    Mu kwiyubaka kw'ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya APR BBC, yongeyemo abakinnyi bazayifasha muri iri rushanwa rizabera muri BK Arena, abo ni Obadiah Noel na Dane Miller Jr.

    Obadiah yagarutse muri iyi kipe y'Ingabo nyuma y'iminsi mike ari muri Dar City yo muri Tanzania.

    Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yari umwe mu bo igenderaho ndetse yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota atatu yafashije kubona intsinzi ku mukino wa US Monastir.

    Hari kandi Dylan Schommer usanzwe ukinira Union Neuchatel yo mu Busuwisi n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, yongewe muri APR BBC yitegura BAL 2025.

    Ikipe y'Ingabo kandi yanongeyemo Umunyamerika w'imyaka 35, Dane Miller Jr, wanyuze mu bihugu byinshi byo muri Amerika, Aziya ndetse no muri Afurika.

    Aba bakinnyi basanze abandi baguzwe mbere nka Chasson Randle, Youssou Ndoye n'abandi basanzwe bayikinamo nka Aliou Diarra, Axel Mpoyo, Williams Robneys, Ntore Habimana n'abandi.

    Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y'Epfo muri Kamena uyu mwaka.

    Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y'ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.

    The post Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n'amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-gisaga-icyumweru-kimwe-i-kigali-harabera-bal-ya-5-izitabirwa-namakipe-arimo-apr-bbc-yo-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-gisaga-icyumweru-kimwe-i-kigali-harabera-bal-ya-5-izitabirwa-namakipe-arimo-apr-bbc-yo-mu-rwanda