Blog

  • Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa, RIB yatangiye iperereza – #rwanda #RwOT

    Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y'isoko ry'Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

    Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w'uwiyahuye.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

    Yagize ati “Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk'ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu ry'uru mugabo.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.'

    Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw'iyo nkuru y'akababaro.

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b'Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo

    Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamategeko-bukuru-ntwali-yasimbutse-mu-igorofa-arapfa

  • Joeboy yagarutse mu Rwanda nyuma yumwaka na… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2021, Joeboy ari mu bahanzi bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n'abandi bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n'ibindi.

    Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu bitabiriye iki kiganiro. Yanditse kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Kabiri, avuga ko byari ibyishimo guhura na Joeboy, ndetse ko yari kumwe n'umukobwa witwa Stella Tush ufite ubuhanga bwihariye mu kuvuza Saxophone.

    Joeboy wari wambaye umupira wanditseho 'Legend' ari hagati mu ifoto yahuriyemo na Alyn Sano na Stella Tush. Joeboy w’imyaka 24 y'amavuko yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n'inzu zireberera inyungu z'abahanzi nka Banku Music.

    Yasohoye Album yise 'Love&Night' anahatanira ibihembo bya 'The Headies Award for Next Rated'. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Bad Girl' yasohoye mu 2017, 'Don't call me back', 'All for you' n'izindi.

    Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw'abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise 'Baby' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

    Ni umuhanzi w'umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

    Joeboy ku wa 28 Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda, yerekwa urukundo n’abakunzi b’ibirori bari bitabiriye Kigali Jazz Junction yahuriyemo n’abarimo Davis D washimangiye ko akunzwe y’urubyiruko ku rwego rwo hejuru.

    Uhereye ibumoso: Stella Tush, umuhanzi Joe Boy n'umuhanzikazi Alyn Sano Joeboy aje mu Rwanda mu gihe aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Show me'


    Joeboy muri Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SHOW ME' YA JOEBOY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106203/joeboy-yagarutse-mu-rwanda-nyuma-yumwaka-namezi-atatu-106203.html

  • Ghana: Indaya zafatiye umwanzuro ukomeye abapolisi baherutse kuzendereza #rwanda #RwOT

    Izi ndaya zo mu mujyi wa Accra ahitwa Pokuase zavuze ko zigiye kwiyima abapolisi mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere kuko ngo bamaze igihe bazihohotera.

    Izi ndaya za Pokuase zarakajwe cyane nuko polisi imaze icyumweru izihigisha uruhindu yazifata ikazifunga ariyo mpamvu ngo niyo umupolisi yazana ibya mirenge batazongera kumureba ijisho ryiza.

    Kuwa 22 Gicurasi 2021,polisi yapanze umukwabu wo gufata indaya zo muri Pokuase birangira ifunze izigera kuri 33 zabigize umwuga hanyuma n'amazu yazo atemewe arasenywa.Izi ndaya zashinjwe ko ari ikiraro gikoreshwa n'abacuruza ibiyobyabwenge,ibisambo,ndetse no gucuruza abakobwa bakiri bato.

    Inzu zasenywe n'izari zubakishijwe ibiti zabagamo indaya zo muri Nigeria zivanze nizo muri Ghana.

    Itangazo izi ndaya zashyize hanze rigira riti 'Twafashe uyu mwnzuro kugira ngo twicishe abapolisi bakunda kuza kudusura ubushake bwo gutera akabariro bige isomo ryo kutazongera kudusagarira mu buryo nk'ubwa Rambo.

    Twakoze ibi kandi kugira ngo dusabe n'andi matsinda y'abigurisha kwifata ntibakorane imibonano mpuzabitsina n'abapolisi.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ghana-indaya-zafatiye-umwanzuro-ukomeye-abapolisi-baherutse-kuzendereza

  • Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa –

    Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

    Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w’uwiyahuye.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

    Yagize ati “Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe n’icyatumye yiyahura koko.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk’ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu ry’uru mugabo.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.”

    Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw’iyo nkuru y’akababaro.

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo

    Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo

  • FC Barcelona yaguze abakinnyi 3 mu minsi 3 gusa #rwanda #RwOT

    Barcelona yari yaratije uyu myugariro w'inyuma ku ruhande rw'iburyo imyaka 2 muri Real Betis ariko yamugaruye kuri miliyoni 9 z'amayero kugira ngo aze gukemura ikibazo cy'inyuma i buryo.

    Uyu abaye umukinnyi wa 3 ikipe ya FC Barcelona isinyishije mu minsi 3 gusa aho aje akurikira Sergio Aguero yakuye muri Manchester ku wa Mbere na myugariro Eric Garcia nawe wasinye kuri uyu wa kabiri avuye muri City.

    FC Barcelona ihemukiye amakipe arimo Arsenal, Paris-Saint Germain na AC Milan naze zashakaga myugariro Emerson.

    Barcelona na Betis bari bagiranye amasezerano yihariye kuri uyu myugariro nyuma yo kumusinyisha avuye muri Atletico Mineiro muri 2019 aho Betis yamuhawe ngo imuzamure mu gihe cy'imyaka 2 hanyuma iyi Barca ikazamugarura imutanzeho amafaranga.

    Mu itangazo yashyize hanze, FC Barcelona yavuze ko yamenyesheje Real Betis Balompié ko ishaka kwisubiza uyu myugariro kuva kuwa 1 Nyakanga nyuma y'imyaka 2 yari ayimazemo.

    Emerson yakinnye imikino 79 mu marushanwa yose muri iyi kipe yo mu mujyi wa Seville, harimo 38 yakinnye mu mwaka w'imikino 2020-21,wagenze neza kuri Betis kuko yabonye itike yo gukina Europa League.

    FC Barcelona ntabwo irahagarika kugura abakinnyi kuko mu masaha make ari imbere irerekana abakinnyi 2 barimo Memphis Depay na Georginio Wijnardum bose barazira Ubuntu.

    Amakuru aravuga ko Lionel Messi yamaze kwemera gusinya amasezerano y'imyaka 2 ndetse n'umutoza Ronald Koeman araguma mu ikipe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yaguze-abakinnyi-3-mu-minsi-3-gusa

  • Itangazo: Uwitwa NTIBABAZA Nigene Jéréon Claude yasabye guhindura amazina akitwa NTIBABAZA Nigene #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTIBABAZA Nigene Jéréon Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTIBABAZA Nigene
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina maremare.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-ntibabaza-nigene-jereon-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Abarimu n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore –

    Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y’ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

    Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n’amasomo atangwa n’ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n’uko zifatwa n’abantu bo hanze.

    Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

    Amasezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Leta y’u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

    Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by’uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy’uburezi.

    Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y’amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n’ubufatanye mu masomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bazajya bigishwa n’abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko bakazagira n’igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

    Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n’imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n’ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.

    Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y’ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

    Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n’abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n’iyi kaminuza amasezerano y’ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

    Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n’amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

    Ati “Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n’iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

    Ati “Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y’abarimu bacu n’aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk’igihugu mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubushakashatsi.”

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y’Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n’uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi

  • Jo Lomas wari ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame –

    Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

    Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

    Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose “Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi”

    Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n’ibihugu byombi mu bijyanye n’umubano ndetse binyuze muri Kigega cy’iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

    U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

    Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

    Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

    Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

    Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

    Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

    Urugero ni nk’aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze

  • Jo Lomas wari ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara kuri Twitter y'Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

    Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

    Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Nyuma y'igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose 'Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi'

    Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n'ibihugu byombi mu bijyanye n'umubano ndetse binyuze muri Kigega cy'iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n'ishoramari.

    U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy'imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y'abaturage n'ubuhinzi.

    Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy'imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y'inkunga y'imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018/19.

    Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y'u Rwanda amasezerano y'imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y'icyayi n'inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

    Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba n'ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

    Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n'inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

    Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w'ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

    Urugero ni nk'aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw'u Bwongereza.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n'abanyarwanda ndetse n'abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Muryango w'Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n'ibyatangajwe n'u Rwanda ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by'ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n'ubwisanzure bw'itangazamakuru.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-joanne-lomas-yasezeye-perezida-kagame

  • Abarimu n'abanyeshuri b'Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore – #rwanda #RwOT

    Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

    Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n'amasomo atangwa n'ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n'uko zifatwa n'abantu bo hanze.

    Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

    Amasezerano y'ubufatanye hagati ya NTU na Leta y'u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

    Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by'uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy'uburezi.

    Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y'amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n'ubufatanye mu masomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b'Abanyarwanda bazajya bigishwa n'abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw'ikoranabuhanga ariko bakazagira n'igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

    Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n'imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n'ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n'ubuyobozi bw'amashuri.

    Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y'ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

    Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n'abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n'iyi kaminuza amasezerano y'ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

    Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n'amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

    Ati “Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n'iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n'uburezi n'ubushakashatsi.

    Ati “Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y'abarimu bacu n'aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk'igihugu mu bijyanye n'uburezi ndetse n'ubushakashatsi.”

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n'abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y'Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n'uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abarimu-n-abanyeshuri-b-abanyarwanda-kurahura