Blog

  • BNR igiye kongera zahabu mu bwizigame bw'amadevize yayo – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu, u Rwanda rusanze ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abanyamakuru ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.

    Ati 'Nka Banki Nkuru y'Igihugu y'u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk'uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z'umwaka utaha w'ingengo y'imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.'

    Hakuziyaremye yavuze ko intego y'ingenzi ya BNR mu bwizigame mu madovize ndetse n'ishoramari, ari uguharanira ko amafaranga aboneka n'ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n'inyungu.

    Ati 'Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.'

    Soraya yavuze ko inama y'ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n'umwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025. Ati 'Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk'umutungo wacu.'

    Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z'Ibihugu mu gushora imari n'ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z'ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.

    Akamaro k'ingenzi ka zahabu kuri banki z'ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw'ubwizigame cyane ko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko nubwo ifaranga ry'igihugu n'ubukungu byo byaba bidahagaze neza.

    Ibihugu byinshi usanga ubwizigame bwabyo bushingiye ku madolari. Kugira ubwizigame muri zahabu bitanga umutekano usesuye bitandukanye no kugira ubwizigame mu mafaranga afatika kuko zahabu idashingiye ku mikorere ya banki iyo ariyo yose ishobora kugirwaho ingaruka n'ibibazo by'ubwumvikane buke cyangwa politiki.

    Urugero ni nk'uko umutungo u Burusiya bwari bufite mu madolari, wafatiriwe kubera intambara yabwo muri Ukraine. Kuri zahabu, ibyo ntibyabaho kuko aba ari umutungo ufatika ubitswe.

    Banki Nkuru y'Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n'abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by'umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y'Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko guhera muri Nyakanga, izatangira kugura zahabu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-igiye-kongera-zahabu-mu-bwizigame-bw-amadevize-yayo

  • Imibare yabaye imibare mu batuye Kigali – #rwanda #RwOT

    Kuva ku icumbi ry'i Nyamirambo na Kacyiru, kugeza ku biribwa by'ibanze nka kawunga, ibiciro bikomeje kugorana ku buryo bamwe batangiye no kongera kwitekerezaho bati 'Harya iby'ibanze nkenerwa ni ibihe?' bitari uko babiyobewe ahubwo ibyari iby'ibanze bisigaye bikosha.

    Ushobora kumva ibi ukagira ngo ni ayanjye. Ariko reka nkunyuriremo ubuhamya bushingiye ku kiganiro mperutse kugirana na mugenzi wanjye, mu minsi ishize wafatwaga nk'ubona agatubutse.

    Uyu mugabo urongoye vuba, yinjiza ibihumbi 600 Frw ku kwezi. Turi kuganira yanyeretse ko ayo mafaranga ari iyanga mu buzima bw'i Kigali.

    Yambwiye ko nubwo ahembwa ibihumbi 600 Frw ndetse agerageza kuyakoresha neza uko ashoboye ariko ukwezi kujya kurangira imibare yabaye imibare, ataba yagiye mu myenda agasingiza Imana.

    Imbuto mu bitacyigonderwa n’ubonetse wese

    Yagerageje gutura kure y'umujyi nubwo ari ho akorera, kugira ngo abashe kwigondera inzu yo gukodesha we n'umugore we n'umwana umwe afite.

    Ati 'Mu 2023 nagiye mu nkengero za Kigali nshaka inzu y'ibyumba bibiri n'uruganiriro bansha ibihumbi 120 Frw ariko ubu bamaze kungeza kuri 200 Frw. Ni ya nzu imwe ntacyo nyirayo yahinduyeho.'

    Twarakomeje turaganira ambwira ko nibura ku kwezi iwe bahahisha ibihumbi 230 Frw, ariko bakabaho mu buzima bw'ibanze.

    Uwo mushahara we twarakomeje tuwutera imirwi, anyereka ko ku kwezi akoresha byibuze ibihumbi 70 Frw nk'ikiguzi cy'urugendo, wateranyaho amazi umuriro n'umukozi urera umwana, wa mushahara ukaba urirenze.

    Niba umuntu uhembwa ibihumbi 600 Frw arira kandi ubona ko ari mu bahembwa neza, ugereranyije n'imishahara yo mu Rwanda wa muntu winjiza nibura ibihumbi 200 Frw ku kwezi kandi na we atuye mu Mujyi wa Kigali abayeho ate?

    Ikiganiro cyanjye cyakomereje ku yindi nshuti yanjye. Ahembwa ibihumbi 400 Frw.

    Mubajije uko ubuzima buhagaze, uyu mugabo utuye ku Gisozi yakomeje ati 'Nubwo mpembwa ibihumbi 400 Frw ariko usanga mpora mu madeni. Ukuraho ayo kwishyura inzu, kurya ay'urugendo, ukabona yose arashize pe. Ubanza byose bishingiye ku kuba ibiciro by'ibintu byinshi byarazamutse cyane uhereye ku nzu zo kubamo.'

    Kugira ngo nemere ibyo yambwiye nanyarukiye mu isoko, icyakora nsanga nubwo ibiciro muri ibi bihe bigenda bigabanyuka ariko na none nsanga uwaryaga inyama gatatu mu kwezi, agomba kureba uko inshuro ebyiri yazisimbuza ibishyimbo bitaba ibyo, imibare ikamubana ibindi.

    Ikilo cy'inyama zivanze ni 6000 Frw, wagera ku mbuto ugasanga ikilo cy'imyembe ni 2000 Frw, icy'ibirayi amake akaba 700 Frw, icy'amashaza 3000 Frw, ibishyimbo 1200 Frw, litiro y'amavuta 4500 Frw n'ibindi.

    Negereye umucuruzi ambwira ko impamvu ari imisoro iba yazamutse na bo bagashakamo ayabo, indi mpamvu ikaba ba rusahurira mu nduru.

    Litiro y’amavuta yo guteka hari aho ageze kuri 4500 Frw

    Murindwa Andrew uranguza mu Isoko rya Nyarugenge ati 'Hari ubwo nk'amavuta aza yari amaze igihe yarabuze, yanaza akaza ari make, wagira amahirwe akaba ari wowe bayaha. Iyo uyafite wenyine uhita uhanika igiciro kuko abantu bose ari wowe baza kubaza.'

    Yavuze ko mu bindi bituma ibiciro bizamuka harimo gukodesha, atanga urugero ko mu mezi atatu ashize yishyuraga ubukode bw'ibihumbi 500 Frw ubu bamugejeje ku bihumbi 700 Frw.

    Ati 'Ayo namwishyuye muri Mata 2025 yayanze, njye nzayavana he? Ubwo bivuze ngo nanjye ndahita nongeraho ku biciro kugira ngo nyabone.'

    Icyakora n'imibare y'Ikigo cy'Ibarurishamibare irabigaragaza, kuko nko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025, ibiciro ku masoko byazamutseho, 7,4%, 6,3% na 6,5% uko bikurikirana, ugereranyije n'ayo mezi ya 2024.

    Uretse ibiribwa, amacumbi na yo ni kimwe mu by'ibanze nkenerwa ku muntu, ariko na byo bigenda bizamuka umunsi ku wundi, aho umuntu akora ibilometero n'ibilometero ajya gushaka aho yakwikinga mu ntanzi z'umujyi.

    Umwe mu bafite inzu bakodesha ziherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yambwiye ko mu myaka itatu ishize, ibintu byahindutse ku buryo nk'inzu y'icyumba n'uruganiriro yakodeshaga ibihumbi 80 Frw ubu ayikodesha ibihumbi 250 Frw kandi 'na zo zarabuze nubwo zihenze.'

    Ati 'Ubwiyongere bw'abaza mu Mujyi wa Kigali butuma inzu zihenda ziba zishakwa na benshi ugahitamo utanga menshi. Ikindi ni ibiciro ku masoko. Mu mafaranga bampa ni yo nkuramo ibintunga nibizamuka nanjye nzazamura.'

    Uyu mugabo agaragaza ko iterambere ry'Umujyi wa Kigali na ryo rituma ibiciro bizamuka kuko hari ubwo basabwa kuvugurura inzu zikajyana n'igihe na bo bagashaka kugaruza ayo batanze mu gukodesha.

    Ati 'Umunyarwanda atunzwe n'icyo yavunikiye. Iyo nzu ninyivugurura wanyishyuraga ibihumbi 200 Frw, urumva nirangira ari yo nzakomeza kugukodesherezaho? Ntabwo bishoboka. Erega wibuke ko ibikoresho bihenze.'

    Mugenzi we utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mubajije impamvu yongeza ibiciro by'inzu uko bukeye, yarambwiye ati 'Igihe cyashize isukari yaguraga 800 Frw none ubu iri kugura angahe? Inyama zaguraga 3000 Frw ku kilo, uyu munsi zigura angahe? None njye ayo gukoresha nzayakura he?'

    Uyu mushoramari ufite inzu zirenga 30 yumvikanisha ko ibintu byahenze bitari ku byo kurya gusa.

    Yarakomeje ati 'Ikamyo ya Howo yuzuye umucanga mu minsi ishize yaguraga ibihumbi 200 Frw none uyu munsi kuyibonera ku bihumbi 500 Frw, uba wasenze.'

    Ibiciro by’inzu biri kuzamuka umunsi ku wundi

    Izamuka ry'ibiciro rizahoraho!

    Umusesenguzi mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko impamvu ibiciro bikomeje gutumbagira ijyana n'ibirimo umusaruro muke w'u Rwanda, ihindagurika ry'ibiciro ku masoko mpuzamahanga, n'izamuka ry'idolari.

    Mu minsi ishize Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 9,8% ugerenyije n'Idolari rya Amerika, mu gihe mu 2023 ryari ryagabanyutseho 18%.

    Uko kugabanyuka, Kaberuka avuga ko na byo biri mu bituma ubuzima buhenda ati 'Niba ujya kurangura mu Bushinwa idolari rivunjwa 1200 Frw, yasubirayo agasanga ni 1250 Frw, naza ya 50 Frw arayongera ku giciro cy'igicuruzwa.'

    Icyakora avuga ko nubwo ntako Leta itagira ngo bigabanyuke, ariko bigomba kubaho nk'igihugu kiri mu nzira y'amajyambere.

    Ati 'Uko leta yakora kose ibiciro bizakomeza kuzamuka. Ariko nubwo iby'isoko ntacyo twabikoraho ariko icyo kongera umusaruro twagikoraho, tukawongera, haba mu buhinzi mu nganda n'ibindi.'

    Yakomeje ati 'Uko umusaruro wiyongera n'amafaranga ariyongera, imishahara ikiyongera. Hashyirwe imbaraga mu gushakira abantu ibishoro, uhinga abone ifumbire n'imbuto, ucuruza abone igishoro, ibintu biboneke ku masoko. '

    Agaragaza ko ari na byo byagira uruhare mu kugabanya umuvuduko w'Idolari, kuko abayashaka cyane baba bake, cya gicuruzwa cyajyaga gushakwa mu mahanga, igihugu kiba kigikizeho, ibikorerwa mu gihugu bikiyongera, n'ibyoherezwa mu mahanga bikaba byinshi.

    Ku bijyanye n'amacumbi akomeje kuzamuka, Kaberuka abona ko nta cyo leta yabikoraho kuko zizamuka bijyanye n'izindi serivisi zazamutse.

    Ati 'Niba ibiciro byo kubaka bizamutse, umufundi yarazamutse, isima yarazamutse, na nyir'inzu azashaka uko ayagaruza. Leta nta cyo babikoraho.'

    Mu mboni ze kugira ngo Leta ihangane n'icyo kibazo, ni uko yashora mu kubaka inzu zihendutse, noneho umuntu akayibamo ashaka amikoro, nyuma akazayivamo yarabonye iye nk'uko bibaho mu bihugu byateye imbere.

    Ati 'Si ngombwa ko leta iziha abantu burundu. Igomba kuzitanga ku muntu igihe cyagera akimuka hakajyamo abandi. Icyo uba ugamije ni ugufasha abantu kubona amacumbi'

    Umusesenguzi mu bijyanye n’Ubukungu n’Iterambere, Teddy Kaberuka, agaragaza ko Leta ikwiriye guhindura uburyo itangamo inzu zo kubamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuvugishije-ukuri-ubuzima-bw-i-kigali-buragoye

  • Ibisasu bya Isiraheli byahitanye abantu 62 muri Gaza, inzara ikomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ibisasu bya Isiraheli byahitanye abasivili 62, inzego z'ubutabazi zivuga, mu gihe amahanga akomeje kuburira ko inzara ikomeje gufata indi ntera

    Ibitero by'indege za gisirikare za Isiraheli byongeye kubyutsa amarira n'imiborogo muri Gaza, aho byahitanye byibura abantu 62 nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubutabazi. Ibi bibaye mu gihe impuzamiryango n'ibigo byita ku burenganzira bwa muntu bikomeje gutera hejuru, biburira ko abaturage b'aka gace bashobora guhura n'inzara ikabije.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Serivisi z'igihugu z'ubutabazi (Civil Defence) muri Gaza, ryemeje ko ibi bitero byagabwe ahantu hatandukanye muri Gaza byahitanye abantu barimo abagore n'abana, abandi benshi bagakomereka bikomeye.

    'Abaturage basaga 62 bamaze kwemezwa ko bapfuye, abamaze kubarurwa bagakomereka nabo ni benshi. Ibikorwa byo gutabara biracyakomeje, ariko bigoye cyane kubera ibisasu bikomeje kugwa ku mihanda no ku nzu z'abaturage,'
    niko umuvugizi wa Civil Defence yabitangaje.

    Inzara ikomeje kwiyongera

    Ibikorwa by'ibitero bya Isiraheli bijyanye no gukaza igitutu ku mutwe wa Hamas uvuga ko uri ku isonga mu guhangana n'ingabo za Isiraheli. Ibi bikorwa bikomeje kugerwaho n'ingaruka zikomeye zifata abasivili batagira aho babogamiye, aho ababarirwa mu bihumbi basigaye badafite aho bahungira, ibiribwa ndetse n'ubuvuzi bikaba bikomeje kugera ku rwego rwo hasi cyane.

    Amashyirahamwe nka ONU, Croix-Rouge Mpuzamahanga n'abandi bafatanyabikorwa, bakomeje kugaragaza impungenge z'uko ibitero bikomeje gukurikirana umunsi ku wundi bishobora gushyira abaturage mu nzara y'indengakamere ndetse no mu bwicanyi bushobora gufatwa nk'ibyaha by'intambara.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na OCHA, ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi, ryagaragaje ko abaturage barenga miliyoni 2 bari mu kaga ko kubura amafunguro n'amazi meza, mu gihe ibikorwa byo kugeza imfashanyo byamaze guhagarara burundu kubera umutekano muke.

    'Iyo ubuzima bw'abaturage bufatiwe mu nzira z'amasasu, ibiribwa ntibiboneka, imiti ntigera ku barwayi, ibi biganisha ku cyorezo cy'inzara gikomeye,'
    niko Umuyobozi wa OCHA muri Gaza, Madame Lina Mansour, yabitangaje.

    Isiraheli iracyahangana na Hamas

    Isiraheli yavuze ko igamije kurandura ibikorwa bya Hamas n'indi mitwe ifitanye isano na yo, ivuga ko ari yo ibitse intwaro n'ibikoresho bihungabanya umutekano w'igihugu cyabo. Minisiteri y'ingabo ya Isiraheli yavuze ko ibitero by'indege zagabwe byari bigamije gusenya ibirindiro bya Hamas, aho byavugwaga ko haba hari inzu n'inzibutso bikorerwamo igenamigambi ry'ibitero.

    Nubwo Isiraheli igaragaza ko iri kwirinda iterabwoba, amahanga arimo Umuryango w'Abibumbye ndetse n'ibihugu bikomeye nk'u Bufaransa n'u Budage, bikomeje gusaba ko ibitero bihagarara, hagashyirwa imbere ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara ikomeje kuzambya ibintu.

    Ibihumbi by'impunzi mu muhanda

    Ibi bitero bikomeje gutuma abaturage b'abasivili bava mu byabo, aho imihanda yugarijwe n'ibihumbi by'abantu batorongoye imiryango yabo bashaka ubuhungiro ahandi. Amasoko yose muri Gaza yaramaze gufunga, ibikorwa by'ubucuruzi n'ibindi byose bikaba byarahagaze, ibintu bigaragaza ko Gaza igiye kwinjira mu bihe bikomeye kurusha ibindi mu mateka yayo.

    'Turimo kugerageza gukiza amagara yacu, ariko nta hantu dusigaje ho guhungira, buri wese ari mu muhanda, abana, abagore, abarwayi… Ibi ni ibihe bikomeye cyane,'
    nk'uko byavuzwe na Mohammed Al Kassim, umwe mu baturage bo mu majyaruguru ya Gaza.

    Inzibacyuho z'imfashanyo zarahagaritswe

    Mu gihe ibitero byari byariyongereye mu mpera z'icyumweru, inzira nyamukuru za Rafah na Kerem Shalom zasubiye gufungwa nyuma yo kuba zari zafunguwe by'agateganyo mu mpera z'icyumweru gishize. Ibi bikomeje guteza impungenge ko abaturage basigaye bugarijwe n'amapfa n'indwara.

    'Isiraheli niyo yonyine ifite imfunguzo z'inzira zose, igihe izo nzira ziba zifunze, abaturage ntibabona ubufasha,'
    nk'uko byagaragajwe na Croix-Rouge Mpuzamahanga mu itangazo ryabo.

    Kugeza ubu, ingabo za Isiraheli zavuze ko zigikomeje ibikorwa byo guhashya Hamas, ntizagaragaza ubushake bwo guhagarika ibitero cyangwa kwemera icyifuzo cy'amahanga cyo gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibisasu-bya-isiraheli-byahitanye-abantu-62-muri-gaza-inzara-ikomeje-kwiyongera/

  • Gukoresha bisi z'amashanyarazi mu Rwanda byatanze inyungu y'arenga miliyoni 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BasiGo, Mbanda Adrian, yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko bisi esheshatu batangiranye uretse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, zifite izindi nyungu nyinshi mu kuzikoresha haba ku bigo bitwara abagenzi no ku bagenzi ubwabo.

    Yagize ati 'Abaguze izo bisi zabunguye miliyoni 500 Frw. Ni ukuvuga ko havuyemo ayo bari basanzwe bagura mazutu n'ibindi bitandukanye bisi zitari iz'amashanyarazi zikenera. Zagabanyije kandi toni 170 z'imyuka yagombaga guhumanya ikirere. Ubu zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni kandi bose bavuga ko zitagira urusaku ku buryo kuzigendamo bitanga umutuzo.'

    Yasobanuye ko kumenya umwuka uhumanya ikirere izo bisi zagabanyije bikorwa hifashishijwe ikorabuhanga ryitwa 'telematics' rikoreshwa muri izo bisi ryerekana ibilometero imodoka imaze kugenda noneho bakabivunja muri mazutu yari gukoresha bakamenya umwuka uhumanya ikirere bihwanye.

    Mbanda yakomeje avuga ko izindi nyungu ziri mu gukoresha bisi z'amashanyarazi, ari ukutazamuka kw'ibiciro by'ingendo kuko na zo zidakenera amafaranga menshi ngo zigende.

    Mbanda yongeyeho ko izo bisi zifite ubushobozi bwo gukora ibilometero 600 zikirimo umuriro ari na yo mpamvu zatangiye kwerekeza no mu ntara ku bahereye mu byerekezo nka Bugesera na Muhanga.

    Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yavuze ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikomeje kwiyongera ndetse bikaba bijyana no kongera ibikorwaremezo bikenera.

    Yagaragaje ko nk'aho kongerera umuriro muri batiri za moto ho hamaze kuba henshi icyakoze ko ku modoka ho hakiri hake, ariko hari ibyo Leta iteganya gukora.

    Ati 'Mu 2021 Leta yemeje ko abashaka gushora mu kubaka ibikorwa remezo by'ibinyaziga bikoresha amashanyarazi bazajya bahabwa ubutaka ku buntu. Hari inyigo ubu twamaze gukora dusanga ahantu 244 hagomba gushyirwa ibyo bikorwaremezo harimo 55 hihutirwa cyane'.

    'Ubu turi kunoza uko ibyo bikorwa remezo bigomba kubakwa noneho ba rwiyemezamirimo batangire babikore kandi barahari benshi babishaka.'

    Byiringiro yongeyeho ko ibyo nibimara kurangira mu Mujyi wa Kigali no mu ntara abantu bazajya babasha kongera umuriro mu binyabiziga byabo aho bari hose.

    Bisi zikoresha amashanyarazi zimaze kugabanya toni 170 z’umwuka uhumanya ikirere mu mwaka n’igice ushize zitangiye gukoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-z-amashanyarazi-zatanze-inyungu-y-arenga-miliyoni-500-frw-zigabanya-toni

  • Urwunguko rwa BNR rwagumishijwe kuri 6,5% – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, umuvuduko w'ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.

    Icyakora Banki Nkuru y'u Rwanda itanga icyizere, ikavuga ko uyu muvuduko uzazamuka ku kigero cya 6.5%, mu gihe uzazamuka ku kigero cya 3.9% mu 2026.

    Ku rundi ruhande, ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%. Gusa ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka byagabanutseho 3% ugereranyije n'igihembwe nka mbere cya 2024.

    Gusa bimwe mu byoherezwa mu mahanga byariyongereye. Brimo amavuta yo guteka, amabuye y'agaciro, ibyuma, ikawa n'imyambaro.

    Muri iki gihembwe, ibitumizwa mu mahanga byo byiyongereyeho 5.8%, bigizwemo uruhare runini n'ibikoreshwa mu nganda, cyane cyane imashini. Ibi byatumye icyuho cy'ibyo u Rwanda rwohereza n'ibyo rutumiza mu mahanga kigera kuri 10.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Iri zamuka ry'iki cyuho risobanuye ko igitutu ku ifaranga ry'u Rwanda cyiyongereye, aho agaciro karyo ugereranyije n'idolari (depreciation), kagabanutseho 2.46% kugera muri Mata, 2025. Mu mezi ane ya mbere ya 2024, iri gabanuka ryari 2.47%.

    Gusa ibi ntibyagize ingaruka ku igabanuka ry'ubwizigame bw'u Rwanda, kuko rufite ubushobozi bwo gukomeza gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy'amezi 4.7, mu gihe igipimo kitagomba kugibwa munsi ari amezi ane.

    Ni mu gihe igipimo banki z'ubucuruzi zigurizanyaho nacyo cyagabanutse, kigera kuri 6.78% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka. Mu gihembwe cya mbere cya 2024, iki gipimo cyari kuri 8.29%. Iri gabanuka ryatewe n'igabanuka ry'igipimo cya Banki Nkuru y'u Rwanda, cyavuye kuri 7.5% mu 2024.

    Ibi kandi byagize ingaruka mu kugabanuka kw'igipimo cy'inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki z'ubucuruzi mu Rwanda, cyageze kuri 15.89% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, kivuye kuri 16.35% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, akurikiye iki gikorwa

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yagumishije-inyungu-fatizo-kuri-6-5

  • Mu Rwanda hageze internet ya 5G – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Dufite site ya mbere ya 5G mu Rwanda kuri Kigali Heights/KCC. Ni intambwe ishimishije kandi iteye ishema kuri twe, ubwo dutangiye uru rugendo. Mu kujya imbere na 5G, si twe tuzarota abakiliya bacu batangiye kuryoherwa n'ibyiza bya 5G.”

    Mu 2020 ni bwo iyi sosiyete y'itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y'itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. MTN yatangaje ko ayo mavugurura yakozwe mu guha umusingi ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n'izindi tekinoloji.

    Mu 2023, Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'u Bushinwa agamije kwagura ubufatanye mu by'ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.

    Icyo gihe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.

    Ati '5G turayikeneye mu Rwanda […] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushobozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by'ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwa remezo cya 5G.'

    Yavuze ko urwego rw'ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n'izindi nzego yakoreshwamo.

    Ati 'Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n'ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z'ubuvuzi.'

    Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk'intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk'aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n'ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y'icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.

    Mu Kinyarwanda cyoroshye, 5G wayisobanura nk'icyiciro cya gatanu cy'ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe. Gusa iyo tuvuze kwihuta bisobanurwa kwinshi. Nko muri Amerika, sosiyete y'itumanaho ya Verizon iherutse gukora igerageza kuri 5G, isanga ishobora kwihuta nk'igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1.0 ku isegonda (1.0 Gbps).

    Ni ukuvuga ngo ni nk'inshuro ziri hagati y'icumi na 100 z'umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

    Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk'aho ari nk'igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.

    Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n'ibindi.

    Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

    Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

    Internet ya 5G yatangiye gukoreshwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yagejeje-internet-ya-5g-mu-rwanda

  • BNR igiye gutangira kugura zahabu – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu, u Rwanda rusanze ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abanyamakuru ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.

    Ati 'Nka Banki Nkuru y'Igihugu y'u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk'uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z'umwaka utaha w'ingengo y'imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.'

    Hakuziyaremye yavuze ko intego y'ingenzi ya BNR mu bwizigame mu madovize ndetse n'ishoramari, ari uguharanira ko amafaranga aboneka n'ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n'inyungu.

    Ati 'Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.'

    Soraya yavuze ko inama y'ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n'umwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025. Ati 'Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk'umutungo wacu.'

    Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z'Ibihugu mu gushora imari n'ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z'ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.

    Akamaro k'ingenzi ka zahabu kuri banki z'ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw'ubwizigame cyane ko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko nubwo ifaranga ry'igihugu n'ubukungu byo byaba bidahagaze neza.

    Ibihugu byinshi usanga ubwizigame bwabyo bushingiye ku madolari. Kugira ubwizigame muri zahabu bitanga umutekano usesuye bitandukanye no kugira ubwizigame mu mafaranga afatika kuko zahabu idashingiye ku mikorere ya banki iyo ariyo yose ishobora kugirwaho ingaruka n'ibibazo by'ubwumvikane buke cyangwa politiki.

    Urugero ni nk'uko umutungo u Burusiya bwari bufite mu madolari, wafatiriwe kubera intambara yabwo muri Ukraine. Kuri zahabu, ibyo ntibyabaho kuko aba ari umutungo ufatika ubitswe.

    Banki Nkuru y'Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n'abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by'umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y'Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko guhera muri Nyakanga, izatangira kugura zahabu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-igiye-gutangira-kugura-zahabu

  • Abanyarwanda batuye mu bukode biyongereyeho 4% mu myaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse kuko bijyana n'iterambere ry'imijyi.

    Aganira na Televiziyo y'Igihugu, Eng. Kazawadi yagize ati 'Uko Isi iteye mu mikurire y'imijyi hari ibintu na twe dukwiye kwakira tukajyana na byo. Nta mujyi n'umwe uzasanga abafitemo inzu bageze no kuri 50%. N'uyu munsi muri Kigali yacu cyangwa indi mijyi igenda ikura igenda ishiramo ibyaro abafite inzu bagenda bagabanuka ni yo miterere yo gukura k'umujyi.'

    Yasobanuye ko ahubwo kwiyongera kw'abafite inzu zikodeshwa mu mijyi hari ibisubizo bitanga kuri Leta kurusha uko abenshi ari ababa batuye mu nzu zabo. Yasobanuye ko gukodesha inzu yo kubamo atari igisebo kuko uramutse uyifite ariko nta byo kugutungiramo ufite byaba ari byo kibazo kimwe no kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n'ubwo gukodesha.

    Eng.Kazawadi yavuze ko nubwo mu muco w'Abanyarwanda gutunga inzu ari ikintu cy'ibanze ariko mu miturire yo mu mujyi haba abantu benshi kandi bose baba badafite uburyo n'ubushobozi bwo kuhubaka.

    Ati 'Umujyi Kigali ntituwubamo twenyine habamo n'abandi kuko nko mu myaka 20 ishize abanyamahanga bari bawutuyemo bari bake kurusha abahari uyu munsi. None se kuba bahari twavuga ko ari ni kibazo, kandi na bo bakeneye aho batura.'

    Mu Cyerecyezo cy'Igihugu 2050, u Rwanda rufite inteko ko mu 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% by'abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.

    Ibyo bivuze ko muri miliyoni 22 Abanyarwanda bazaba bagezeho icyo gihe, abagera kuri miliyoni 15.400 muri bo bazaba batuye mu mijyi itandukanye.

    Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-bukode-biyongereyeho-4-mu-myaka-irindwi

  • Uramutse ufite miliyoni 2 Frw ushaka kugura ikibanza, wakigura he? Inama z'abahanga – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntibabyumva kuko baba bashaka kugura ibibanza mu mijyi ihenze, aho ikibanza kigurwa n'umugabo kigasiba undi.

    Kuri ubu ubwiye umuntu ko ashobora kubona ikibanza cya Miliyoni ebyiri cyangwa munsi yaho, byakumvwa na bake kuko nibura ibibanza mu mijyi bigura hejuru ya Miliyoni 10 Frw.

    Mu kiganiro The Long Form, Charles Haba, umaze imyaka irenga 20 ari mu bikorwa by'ubwubatsi no gucunga inyubako, akaba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo, Century Real Estate Ltd, yasobanuye ko ubutaka ari kimwe mu bintu byunguka umuntu ashobora gutunga, aho bwaba buri hose.

    Ati 'Uburyo bwa mbere bworoshye bwo kubasha kwibikaho umutungo ni ukuguru ubutaka, ushobora kubona ubutaka bwa miliyoni imwe ahantu runaka.'

    Akomeza agira ati 'Agaciro k'ubutaka kawe kiyongera buri munsi, haba mu bice byo mu mijyi cyangwa mu cyaro ahakorerwa n'ubuhinzi.'

    Mu Rwanda igiciro cy'ubutaka kigendera ku bintu byinshi birimo aho ubutaka buherereye, abahatuye, icyo ubutaka bukoreshwa cyangwa bugiye gukoreshwa, ibikorwaremezo bihegereye n'ibindi.

    Haba avuga ko abantu bajya kugura ubutaka bakareba mu bice byamaze gutera imbere, nyamara bashobora kubona ubutaka mu nkengero z'umujyi kandi mu myaka iri imbere naho hagatera imbere.

    Yagize 'Umujyi wa Kigali uri gukura, nk'ibice byahoze ari iby'icyaro nka Gasogi, Bugesera, Kanzenze, Nyamata, Gahembe, byarahindutse, rero nujya aho amaso yawe yishimiye ushobora kutabona ibyo washakaga.'

    Yavuze ko abantu bakwiye kureba ibyo bice byamaze gutera imbere bakajya mu nkengero zabyo, kuko aba ari ikibazo cy'igihe hagatera imbere.

    Yagize ati 'Ushobora kujya ahantu nko mu nkengero za Bumbogo, iyo uvuze Bumbogo abantu batekereza mu bice bya ALU, gusa wajya mu nkengero zaho, mu nkengero za Kinyinya cyangwa i Nduba, mu Bugesera ureba i Gahanga, i Ndera ureba mu Burasirazuba cyangwa mu nkengero za Masaka werekeza mu Burasirazuba, hose ushobora kubona ibibanza byiza.'

    Gusa nubwo mu nkengero z'umujyi ariho haba hari ubutaka buhendutse, Haba avuga ko ugura hari ibyo aba agomba kwitondera.

    Ati 'Igihe ugiye kugura ubutaka, mu gihe uri kujya kureba ubwo butaka cyangwa uri kuvayo, ntugire umuntu n'umwe muhura, aho hantu ntuzigere uhagura, ariko nuhura n'abantu uzamenye ko aho hantu hazatera imbere.'

    Avuga kandi ko abantu badashaka kujya muri ibyo bice byo hanze y'umujyi, bashobora no kwihuriza hamwe bagateranya amafaranga bakagura ahantu heza bishimiye.

    Ati 'Ari njye ushaka kugura ikibanza mfite miliyoni ebyiri, nashaka abandi bantu bafite miliyoni ebyiri nkanjye tukihuriza hamwe, n'iyo twaba batanu ubwo yaba abaye miliyoni 10, ubundi tukagura ahantu heza.'

    Ubutaka bukomeje kuzamura agaciro mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uramutse-ufite-miliyoni-2-frw-ushaka-kugura-ikibanza-wakigura-he-inama-z

  • Umushinga wa Zaria Court ugeze ku musozo: Igihe cyo kuyitangiza cyatangajwe #rwanda #RwOT

    Umushinga wa Zaria Court ugeze mu cyiciro cya nyuma cy'iyubakwa, aho hasigaye gutunganya ibisigaye ngo iyi nyubako mpuzamahanga y'imyidagaduro, siporo n'ubukerarugendo izatangire gukora ku buryo bunoze.

    Iyi nyubako y'icyitegererezo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z'amadolari ya Amerika, igaragaza icyerekezo gishya mu iterambere ry'ubukerarugendo n'uruhare rwa siporo n'imyidagaduro mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Zaria Court iherereye mu gace gafite amahirwe yo gutera imbere byihuse bitewe n'aho gaherereye, igamije guha icyerekezo gishya imyidagaduro n'uburyo bwo kwidagadura ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi nyubako izatangira kwakira abantu mu kwezi kwa Kamena 2025, mbere y'uko itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 26 Nyakanga 2025.

    Ibirimo muri Zaria Court birimo ibibuga bya ruhago na Basketball byubatswe ku rwego mpuzamahanga, bishobora kwakira amarushanwa manini yo ku rwego mpuzamahanga.

    Harimo kandi hoteli y'icyitegererezo ifite ibyumba 80 byose byujuje ibisabwa n'amahoteli akomeye yo ku rwego rwo hejuru.

    Uretse ibyo, Zaria Court izaba ifite aho abacuruzi batandukanye bazajya bakorera ibikorwa byabo, harimo n'ahacururizwa ibicuruzwa by'ubwoko butandukanye, ibiro ku bashoramari n'ibigo byifuza gukorera muri iyi nyubako, ndetse na studio y'amajwi igezweho izajya yakira abifuza gukora ibiganiro (podcasts), gutunganya amajwi n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'itangazamakuru n'imyidagaduro.

    Biteganyijwe ko Zaria Court izagira uruhare runini mu kongerera agaciro ibikorwa bya siporo n'imyidagaduro, kongera amahirwe y'akazi cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kongerera igihugu amafaranga avuye mu bukerarugendo. Ku bufatanye n'inzego za leta n'abikorera, iyi nyubako itegerejweho guhindura isura y'imyidagaduro mu Rwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/umushinga-wa-zaria-court-ugeze-ku-musozo-igihe-cyo-kuyitangiza-cyatangajwe/